Blog

  • TdRwanda23: Minisitiri Munyangaju yashyikirij… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu isiganwa rikomeye rya Tour du Rwanda, aho bazahangana n’amakipe 18 avuye ku migabane itandukanye.

    Minisitiri Mimosa yagiranye ibiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu, abanza gushima ko bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika iherutse kubera muri Ghana, aho bakuye imidari 8 irimo 2 ya Zahabu.Hari hateraniye abakinnyi 5 bazaserukira ikipe y’igihugu muri Tour du Rwanda, Abandi 3 bazaba bari mu ikipe ya May Stars ibarirwa mu Rwanda, Abatoza b’amakipe yombi ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’.

    Abagiye guserukira igihugu muri Tour du Rwanda bahawe ibendera, basabwa ubufatanye no kwitanga kugira ngo bazabashe gucyura intsinzi muri iri rushanwa rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.

    Ikipe y’ u Rwanda itozwa na Sempoma Felix igizwe na Niyonkuru Samuel, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Nsengimana Bosco na Masengesho Vianquer, mu gihe May Stars yo ifite abanyarwanda batatu; Bigirimana Jean Nepo, Hakizimana Felicien na Nsengiyumva Shemu.

    Minisitiri Munyangaju yashimiye ikipe y’u Rwanda uko yitwaye

    Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126196/tdrwanda23-minisitiri-wa-siporo-yashyikirije-ibendera-team-rwanda-mbere-yo-guseruka-126196.html

  • Abofisiye ba RDF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni abasirikare bakuru [Ofisiye] bagera kuri 70 bamaze iminsi mu masomo ajyanye n'ubuyobozi bw'ingabo mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gacurabwenge giherereye mu Karere ka Kamonyi.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka y'u Rwanda yarugejeje ku mahano ya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

    Aba basirikare bari bayobowe na Lt Col Steven Kayigumire, bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka n'umukozi warwo, Dieudonné Nagiriwubuntu.

    Aba basirikare kandi bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahise berekeza ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

    Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w'abasenateri ukorera.

    Ibumbatiye amateka atandukanye y'imigendekere y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'igice cya kabiri cy'amateka yayo.

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Dieudonné Nagiriwubuntu, asobanurira aba basirikare amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bice bitandukanye byo muri Kigali

    Beretswe filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Lt Col Steven Kayigumire yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Abasirikare 70 bamaze iminsi mu mahugurwa ku bijyanye n’ubuyobozi mu bya gisirikare

    Aba basirikare basuye ibice bitandukanye bigize Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda

    Amafoto: RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-ba-rdf-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-n-ingoro-y-urugamba

  • Umusifuzi wahemukiye cyane Arsenal yahise asezera ku mirimo ye #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Lee Mason wari kuri VAR mu mukino rsenal yanganyije na Brentford igitego 1-1,yasezeye ku mirimo ye nyuma yo kutabona ikosa ryo kurarira ku gitego cyo kwishyura Brentford yatsinze.

    Uyu mugabo ukomoka i Manchester, yasezeye mu muryango wa PGMOL w'abasifuzi ku bushake bwe nyuma y'aho umuyobozi we Howard Webb asabiye imbabazi Arsenal.

    Mason w'imyaka 51,yananiwe kubona kurarira kwabaye mu kubaka igitego Brentford yishyuye Arsenal kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize amakipe yombi anganya 1-1 kuri Emirates.

    Kubera iyo mpamvu yahise ahagarikwa gusifura imikino yo muri iyi weekend.

    Uyu mugabo yahise asezera mu muryango w'abasifuzi nyuma y'imyaka 15 awurimo.

    Uyu yari yarasezeye ku kazi ko gusifura mu kibuga hagati nyuma y'umwaka w'imikino 2020-21, Mason yakoraga gusa kuri VAR.

    Itangazo ryo gusezera kwe rigira riti “PGMOL iremeza ko ukoresha ikoranabuhanga rifasha abasifuzi,Lee Mason yasezeye mu muryango kubera impamvu ze bwite.

    “Lee yabaye umusifuzi wa Premier League mu myaka 15,asifura imikino 287 yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihe,aho yasoje mu mwaka w'imikino 2021/22. Umwuga we wose mu marushanwa y'ababigize umwuga watumye uyu mugabo w'imyaka 51 asifura imikino irenga 500 nyuma yo kuzamurwa muri 1998.

    Turashaka gushimira Lee kubera akazi keza yakoreye umukino w'ababigize umwuga kandi turamwifuriza ibyiza ahazaza.”

    PGMOL yandikiye Arsenal iyisaba imbabazi ariko Mikel Arteta yanze kuzitanga kuko ngo ntizagarura amanota 2 yatakaje none ubu akaba anganya amanota 51 na Man City ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-wahemukiye-cyane-arsenal-yahise-asezera-ku-mirimo-ye

  • Perezida Kagame yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe umutwe wa M23 ukomeje imirwano n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, yitabiriwe kandi n'abayobozi b'ibihugu bigize aka kanama batandukanye ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres.

    Yateranye nyuma y'iyahuje abayobozi b'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ikayoborwa na Perezida wa Angola, João Lourenço na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nayo yize ku murongo wa Luanda n'uwa Nairobi washyizweho mu gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke muri RDC.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yari yiganjemo abakuru b'ibihugu bya EAC, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

    Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.

    Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kiri mu byahawe umwanya munini, aho abayobozi mu nzego zinyuranye bari kukiganiraho bashakira hamwe ibisubizo biganisha ku mahoro.

    Nubwo bimeze bityo ariko kugeza ubu Guverinoma ya RDC ishinjwa ko imyanzuro y'inama ya Luanda yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.

    Muri iyo myanzuro harimo ibijyanye n'impunzi z'abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z'urwango n'ibindi yasabwe kubahiriza ari nabyo biri kwibandwaho mu nama ziri kuba.

    Ubusanzwe akanama gashinzwe k'umutekano no kugarura amahoro ku muryango wa Afurika yunze ubumwe kagizwe n'ibihugu 15 birimo Comeroon, Djibouti, Morocco, Namibia, Nigeria, Burundi, Congo, Gambia, Ghana, Senegal, Afurika y'Epfo, Tunisia na Tanzania.

    Ni akanama kashyizweho hagamijwe gukemura no gukemura amakimbirane mu bihugu binyamuryango bya AU, kubatse ku buryo buri gice cya Afurika gihagararirwa aho Afurika yo Hagati ihagarariwe n'ibihugu bitatu, Afurika y'Iburasirazuba bitatu, Afurika y'Amajyaruguru bibiri, Afurika y'Amajyepfo bitatu mu gihe iyo mu Burengerazuba ihagarariwe n'ibihugu bine.

    Uretse iyi nama, Perezida Kagame yitabiriye, yanahuye na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bahuriye muri Addis Ababa.

    Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku masezerano y'ubufatanye ibihugu byombi bifitanye arimo n'ayo kugarura amahoro muri Mozambique mu duce twari twarabaye indiri y'imitwe yitwaje intwaro.

    Kugeza ubu u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri iki gihugu mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje iki gihugu ariko nyuma y'igihe gito abashinzwe umutekano w'u Rwanda bagezeyo ibintu bikaba biri kujya ku murongo.

    Iyi nama yibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

    Perezida Samia Suluhu na we yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano

    Perezida Kagame uri Addis Ababa yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano

    Perezida Kagame kandi na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-y-akanama-ka-au-gashinzwe-umutekano

  • Umukino we wa nyuma, igitego cyo ku munota wa nyuma – Umunsi wa nyuma wa Atsu yarakiri mu byishimo #rwanda #RwOT

    Uwari uhagariye inyungu z’umukinnyi ukomoka muri Ghana, Christian Atsu bidasubirwaho yemeje ko yitabye Imana.

    Christian Atsu akaba yahitanywe n’umutingito wibasiye Turikiya aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor, wabaye mu gitondo cy’itariki ya 6 Gashyantare 2023.

    Uyu mukinnyi uwo munsi yarashakishijwe ntiyaboneka ariko tariki ya 7 Gashyantare, Mustafa Özat uyobora Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria.

    Aya makuru yaje kunyomozwa n’ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe, Nana Sechere wavuze ko ataraboneka agishakishwa.

    Murat Uzunmehmet, wari ushinzwe kureberera inyungu za Atsu yatangaje ko uyu mugabo yabonywe ariko atakiri muzima.

    Ati 'Christian Atsu yagaragaye, ariko birumvikana ko yamaze gutakaza ubuzima.'

    Atsu yitabye Imana akiri mu byishimo byo guhesha ikipe ye amanota 3 kuko umunsi wa nyuma we (tariki ya 5 Gashyantare) ni wo munsi yakinnye umukino wa nyuma (kuko yahise yitaba Imana) Hatayspor itsinda Kasimpaşa igitego kimwe ku busa cya Christian Atsu cyo ku munota wa nyuma w’umukino, yari yinjiye mu kibuga asimbura Aabid ku munota wa 82.

    Christian Atsu yari afite imyaka 31 yakiniye amakipe arimo Newcastle, Eveton, Bournemouth na Chelsea zo mu Bwongereza, Malaga muri Espagne FC Porto muri Portugal n’izindi. Yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Ghana imikino 65 atsindamo ibitego 9.

    Christian Atsu yabonywe ariko yamaze kwitaba Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-we-wa-nyuma-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-umunsi-wa-nyuma-wa-atsu-yarakiri-mu-byishimo

  • Gen. James Kabarebe yasobanuye impamvu Perezi… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri barenga ibihumbi 2 bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ndetse n'abo muri IPRC ishami rya Huye. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyuruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari”.

    Gen.James Kabarebe yaganirije uru rubyiruko ku rugendo rwo kubohora igihugu. Yavuze ko Inkotanyi zaranzwe no kwigomwa, kwihangana ndetse no kumva bakunze igihugu.

    Yabwiye aba banyeshuri ko buri wese agomba kwiyumvamo indangagaciro y’ubuyobozi, kandi yanagarutse ku kuba igihugu cy’u Rwanda gifite amahirwe yo kuba abayobozi babonera umwanya abanyeshuri, ndetse n’abanyeshuri bakabonera umwanya abayobozi.

    Gen. James Kabarebe aganiriza abanyeshuri

    Nyuma y’iki kiganiro cyamaze amasaha abiri, abanyeshuri bahawe umwanya bagira ibibazo babaza Gen. James Kabarebe.

    Umunyeshuri umwe yabajije ati “Nigeze kumva mu mateka Nyakubahwa Perezida wa Repubika y’u Rwanda Paul Kagame ko bamwitaka Afande PC, mwaza kumbwira aho iryo zina ryaturutse”.

    Gen. James Kabarebe asubiza iki kibazo yagize ati “Perezida Paul Kagame yitwaga Afande Papa Charlie barihina rikaba Afande PC, ni 'code name' kandi mu gisirakare abantu bagira 'code names' ntabwo umuntu akoresha amazina ye. N'abo twarwanaga nabo babaga bafite 'code names', ntabwo aritwe gusa. Ndibaza ko nta gishya kirimo, njyewe duhagarika jenoside 'call sign' yanjye yari 'ten hotel'.”

    Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126188/gen-james-kabarebe-yasobanuye-impamvu-perezida-paul-kagame-yitwaga-afande-pc-ku-rugamba-126188.html

  • Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo #rwanda #RwOT

    Abakuru b'ibihugu byo mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC)  banzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe, bitarenze taliki 30 Werurwe, 2023, ndetse iki gihugu gisabwa gucyura impunzi zacyo ziri mu Rwanda na Uganda.

    Iyi nama yabereye Addis Ababa kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2023,yari iyobowe na Perezida w'u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye n'uwa Angola , João Lourenço.

    Abakuru b'ibihugu basabye ko imirwano ihagarara ako kanya impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda zigataha aho zaturutze.

    N'ubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, M23 niyo yibanzweho.

    Ingabo za DRC ziherutse kuvuga ko ziri gusubiza 'mu buryo bukomeye' ibitero bya M23 zishinja kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

    M23 yo, ku rundi ruhande,  ivuga ko ingabo za Leta 'zitera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi n'i Ruvunda bityo ko igomba gusubiza bikomeye abarasa ibyo bitero, ikabikora mu rwego rwo kurengera abaturage.

    M23 imaze gufata 80% bya Teritwari ya Rutshuru n'ibindi bice bya Masisi zombi z'Intara ya Kivu ya Ruguru.

    Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y'i Addis Ababa irimo kwiga ku kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ikabikora 'ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura'.

    Kuri  uyu wa Gatandatu i Addis Ababa haratangira inama rusange y'Abakuru b'ibihugu bagize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

    The post <strong>Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/18/imitwe-yitwaje-intwaro-yasabwe-kuva-aho-yafashe-rdc-isabwa-gucyura-impunzi-zayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitwe-yitwaje-intwaro-yasabwe-kuva-aho-yafashe-rdc-isabwa-gucyura-impunzi-zayo

  • Rwempasha: Barinubira konesherezwa ntibishyurwe #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi mu Murenge wa Rwemasha, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bonesherejwe n'aborozi, ariko ntibahabwe indishyi.

    Aba bagiranye ibibazo by'igihe kirekire n'aba borozi kugeza mu nzego z'ubuyobozi ariko ntibigeze bishyura ibyangijwe n'inka zabo.

    Imyaka ibiri irashize imiryango ibiri ituye mu Kagali ka Rutare, yonesherejwe n'aborozi baturanye.

    Nyuma y'uko bari bamaze konesherezwa ikibazo bakigejeje mu nzego z'ubuyobozi, bategeka ko hishyurwa ibyangijwe ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere.

    Aba baturage bagiye bonesherezwa mu bihe bitandukanye, nka Niyibizi Alphonse, avuga ko yabarishije asaga miliyoni y'ibyangijwe ariko ntayabone.

    Yagize ati 'Babanje kunyoneshereza amasaka Gitifu w'Akagari ati banza usubire mu rugo nzaza kubireba mbunge. Ariko ntiyigeze aza kubureba kugeza na nubu,  nkamubaza kuki utaza kundebera ubwone kandi iri hafi gusarurwa, byarangiriye aho sinzi uko yabyumvikanye na rugoma, imyaka ndayihomba.'

    Undi witwa Uwihanganye Faustin nawe avuga ko yonesherejwe n'uwitwa Rugema akimugeza mu buyobozi, yamusanze ku biro by'Akagari aramukubita amugira intere, kugeza agiye mu bitaro.

    Uyu mugabo avuga ko yarenganye kuko yishyuje ibye, birakarangira anakubiswe.

    Yagize ati 'Tariki 7 Ukuboza 2022, uwitwa Mushayija yaranyoneshereje, amaze kunyoneshereza arabyemera hanyuma njya mu buyobozi, igihe kigeze ankubitira mu buyobozi ku Kagari twagiye kuburana habaho iterabwoba ry'uko n'ubundi badashobora kubikurikirana. Hanyuma baravuga ngo nindeke bakurikirane ikibazo cy'ubwone, ngo icy'inkoni bazagikurikirana none icy'inkoni banze kugikurikirana.'

    Twegerageje kuvugana n'aborozi boneshereje aba baturage ariko ntibyakunda.

    Nubwo bimeze gutya, iyi miryango irasaba kwishyurwa, kuko yaguye mu gihombo.

    Yagize ati 'We iyo akubona uri umuhinzi yumva ko ntaho uzajya kurega, gusa ukarega ukumva ko ibyawe bikemutse bikarangira bidakemutse. Kuko nk'ubu nanjye hari ahantu mfite imyumbati inka zazimazeho, byabaye akamenyero kuko mfite inyandiko nyinshi z'abayobozi kandi bikarangira nta kintu bamfashije bikarangirira aho. Ndasaba ubufasha kugira ngo bazandenganure ku bihombo nk'ibi nagiye ngira.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rwemasha, buvuga ko ibibazo byo konesherezwa byagakemukiye mu bunzi cyangwa ku rwego rw'Akagari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa y'uyu murenge, Bwana Karengera Katabogama Alexis, avuga ko hagomba kwishyurwa ibyangijwe, bitaba ibyo hagakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

    Yagize ati 'Iyo amwoneshereje igikorwa ni iki? Nuko n'ubundi hari ubwo babirangiza ubwabo, ibyo ntabwo tubimenya ariko iyo byanze batabirangije icyo gihe uwonewe atabaza ubuyobozi. Icyo gukora nta kindi ni uguhamagara uwonesheje atabyumva hagashyirwaho itegeko, Agoronome aba ahari agapima ibyangijwe yamara kubipima akabiha agaciro. Iyo amaze kubiha agaciro asaba uwangije kubiriha, iyo byanze ashyirwa mu itegeko, itegeko rigafata icyemezo.'

    Ikibazo cyo konesha muri aka Karere ka Nyagatare, kiracyashize imizi kuko hirya no hino mu mirenge, badahwema kukigararagariza itangazamakuru.

    Hari abagiye bonesherezwa bakishyurwa, ariko hari n'abandi baviriyemo aho.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Rwempasha: Barinubira konesherezwa ntibishyurwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/18/rwempasha-barinubira-konesherezwa-ntibishyurwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwempasha-barinubira-konesherezwa-ntibishyurwe

  • Christian Atsu akomeje kuburirwa irengero nyuma y'iminsi 9 habaye umutingito #rwanda #RwOT

    Wa mukinyi w'umupira w'amaguru Christian Atsu wo muri Ghana ntarashobora kuboneka nyuma y'umutingito wibasiye Turukiya ku wa 06 Gashyantare, nk'uko bivugwa n'umuhagarariye

    Atsu ntarabasha kuboneka kuva uyu mutingito wasenya inzu yabagamo mu mujyi wa Hatay.

    Mu ntangiriro,ikipe ye ya Hatayspor yari yavuze ko yarokowe 'yakomeretse', ariko hashize umunsi umwe amakuru ahita ahinduka.

    Nana Sechere usanzwe ari Hatay, yavuze ko bashoboye kubona icyumba Atsu yarimo kandi ko babonye inkweto ze.

    Uyu umuhagarariye avuga kandi ko camera zifata amashusho yo mu bushyuhe zerekana ibimenyetso 'by'abantu bagera kuri batanu bakiri bazima' munsi y'ibikuta byasenyutse, ariko ko zidashobora kwerekana neza ibi bimenyetso.

    Avuga kandi ko 'ibintu bigenda gake cyane' kandi ko bakeneye 'n'ubundi bufasha, harimo no kubona umusobanuzi [traducteur]'.

    Avuga kandi ko 'bibabaje' kubona ikipe yo muri Turukiya Atsu akinira 'itari kumwe natwe hano mu rugamba rwo gushaka Christian'.

    Ati: “Igihagararo cyabo n'ijambo bafite, bifatanyije n'uko basanzwe bazi akarere, byafasha cyane'.

    Mu cyumweru gishize, umugore wa Atsu, Claire Rupio, yasabye ko hakoherezwa ibikoresho ku nzu yabagamo yasenyutse.

    Ejo ku wa kabiri, Sechere yanditse kuri Twitter ati: “Hashize iminsi umunani nyuma y'uyu mutingito kandi ntiturashobora kubonaChristian.

    “Ndi aho uyu mutingito wabereye i Hatay hamwe n'umuryango wa Christian. Ibyo tubona biteye ubwoba kandi biteye agahinda ku bantu bose bagwiriwe n'ibyago'.

    Atsu yabaga muri iyo nzu hamwe n'abandi bakinnyi bakinanaga, na bamwe mu bakozi b'ikipe ya Hatayspor.

    Bamwe mu barokotse baracyatabarwa nyuma y'iyi mitingito yibasiye amajyepfo ya Turukiya hamwe n'uburasirazuba bwa Syria,bivugwa ko yahitanye abantu barenga 40.000.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/christian-atsu-akomeje-kuburirwa-irengero-nyuma-y-iminsi-9-habaye-umutingito

  • PSG yatangiye nabi imikino yo gukuranamo ya Champions League #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kingsley Coman yongeye kubabaza Paris Saint-German ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu,mu mukino ubanza wa 1/16 Bayern Munich yatsinzemo iyi kipe y'i Paris muri Champions League.

    Imbere y'abafana bayo,PSG yagaragaje urwego rwo hasi mu minota 80 y'umukino,yatsinzwe irushwa na Bayern Munich ndetse biha amahirwe menshi iyi kipe yo mu Budage kuba yagera muri 1/4 cy'iri rushanwa.

    Rutahizamu w'umufaransa w'imyaka 26,Coman niwe watsinze iki gitego cy'intsinzi cyagoye PSG kwishyura nubwo yakoze ibishoboka byose mu minota 10 ya nyuma.

    Ryari ijoro ribi ku bihangange bya PSG birimo Lionel Messi, Neymar mu gihe Kylian Mbappe witabajwe mu minota ya nyuma kubera imvune yaje agahindura bigaragara umukino.

    PSG yasezerewe muri iki cyiciro cya 1/16 cya Champions League inshuro 4 muri 6 ziheruka.

    Barasabwa gukora akazi gakomeye i Munich mu ijoro ryo kuwa 08 wERURWE 2023 niba bashaka gukuraho ayo mateka mabi.

    Abafana ba PSG batangiye kuyivugiriza induru ku munota wa 6 ubwo Bayern Munich yayimaga umupira cyane.

    Igice cya mbere cy'umukino nticyari kibereye ijisho kuko Bayern Munich yihariye umupira ariko ntiyatera ibibazo byinshi umunyezamu Donnaruma wa PSG.

    Icyakora ku munota wa 43,abashyitsi bari babonye igitego ubwo Kapiteni wa Bayern,Joshua Kimmich yateraga ishoti rigakurwamo na Gianluigi Donnarumma.

    Ku munota wa 53,Coman wari wazonze PSG bikagera ubwo umutoza asimbuza Hakimi yacengaga cyane,yatsinze igitego ku burangare bwa Kimpembe wananiwe kumuhagarika agahabwa umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina akawushyira mu nshundura.

    Mbappe yahise yinjira mu kibuga nyuma y'iki gitego ahita atangira kwirukansa ubwugarizi bwa Bayern butari bwahuye n'akazi.

    Uyu Mbappe yagaragaje ko ari umukinnyi wo ku rwego rw'isi kuko yatsinze ibitego 2 byose byanzwe ashinjwa kurarira ndetse arema buryo bukomeye ku mupira watewe na Vitinha hanyuma umunyezamu Yann Sommer awukuramo.

    Ni ijoro ridasanzwe ku mwana muto Warren Zaïre-Emery, wa PSG wakoze amateka yo kuba umukinnyi muto cyane ukinnye umukino wa Champions League kuko yabanje mu kibuga ku myaka ye 16 n'iminsi 343.

    Myugariro wa Bayern, Benjamin Pavard yahawe ikarita itukura mu minota y'inyongera nyuma yo guhabwa amakarita 2 y'umuhondo.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri muri Champions League,AC Milan yatsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0 Tottenham cya Brahim Diaz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yatangiye-nabi-imikino-yo-gukuranamo-ya-champions-league