Blog

  • Rayon Sports yihoreye kuri Gasogi United ihita ijya ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona,ikipe ya Rayon Sports yisubije icyubahiro itsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu Bugesera.

    Nyuma y'amagambo yuzuyemo gupfobya ubushobozi bwa Rayon Sports ya KNC,iyi kipe ifite abafana benshi yisubije icyubahiro,iyihimuraho cyane ko yari yayitsinze igitego 1-0 mu mukino uheruka.

    Gasogi United niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 16 w'umukino ariko kiza kwishyurwa na Essombe Willy Onana ku munota wa 45.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje iri hejuru ya Gasogi United bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 84 gitsinzwe nanone na Essombe Willy Onana nyuma yo kuroba umunyezamu Gael wari uhagaze nabi mu izamu.

    Rayon Sports yarangije umukino itsinze ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere mbere y'uko APR FC ikina na Etincelles kuri iki cyumweru.

    Rayon Sports imaze kubona amanota 11 kuri 15 mu mikino 5 yo kwishyura, mu gihe mu mikino 5 yari yabanje yayihuje na MUSANZE, MUKURA, KIYOVU, APR FC na GASOGI yari yabonyemo inota 1.

    Indi mikino yabaye:

    KIYOVU SPORTS 3-1 Marines FC

    Nordien 49'
    Bienvenu Mugenzi 71', 84'

    Mukura VS 0-1 Rwamagana FC

    Urutonde:

    1. RAYON SPORTS 39 Pts
    2. KIYOVU SPORTS 38 Pts
    3. AS KIGALI 37 Pts
    4. APR FC 37 Pts (-1)
    5. Gasogi United 36 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yihimuye-kuri-gasogi-united-ijya-ku-mwanya-wa-mbere

  • EPL: Arsenal yagaruriye akuka kuri Aston Vill… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, saa munani n’igice ikipe ya Arsenal yakiriwe na Aston Villa muri Premier League, uyu mukino warangiye Arsenal iwutsinze igarura icyizere mu bafana bayo.

    Ikipe ya Arsenal yatangiye uyu mukino ihuzagurika kuko ku munota wa 5 gusa abakinnyi ba Aston Villa birukankanye umupira bahita batsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Ollie Watkins ku mupira yari ahawe na Matty Cash ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi watsinze igitego, cyabaye igitego cya 4 atsinze mu mikino 4 yikurikiranya.

    Nyuma yo gutsindwa igitego Arsenal yahinduye ibintu icira akarongo Aston Villa bituma Eddie NKentia atangira gukorerwaho amakosa cyane.

    Abakinnyi ba Aston Villa bose basubiye inyuma bituma Arsenal itangira kubona uburyo bwinshi bw’ibitego.

    Ku munota wa 10 Ben White yahinduye umupira maze myugariro wa Aston Villa Tyrone Mings awushyira ku mutwe usanga Bukayo Saka ahagaze neza ahita atsinda igitego cyo kwishyura.

    Aston Villa yongeye gukosora Arsenal ku munota wa 31 ubwo Phillipe Coutinho yatsindaga igitego cya 2 ku mupira wari uhinduwe na Alex Moreno.

    Igice cya mbere cyashojwe n’amahane yabaye hagati ya Douglas Luiz na Bukayo Saka byatumye bose bahabwa amakarita y’umuhondo.

    Igice cya kabiri cyatangiye Arsenal ishaka uburyo yatsinda igitego cya kabiri cyatuma yishyura maze ku munota wa 60 birabahira Alexander Zinchenko aragitsinda ku mupira yarahawe na Martin Ødeggard ateye koroneli.

    Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura abakinnyi ba Arsenal babonye ko bishoboka gutsinda basatira izamu rya Aston Villa cyane.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye, maze umusifuzi ashyiraho iyinyongera bishyira Arsenal mu nyungu. Jorginho yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 93, ni ku ishoti yashoteye kure maze umuzamu Emiliano Martinez acyishyiriramo n’umutwe.

    Ku munota wa 98 umuzamu wa Aston Villa yavuye mu izamu ajya gushyira ku mutwe ngo atsinde igitego bituma Fabio Vieira yihuse atanga umupira mwiza kwa Gabriel Martinelli ahita atsinda igitego cya 4 gutyo.

    Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 3 idatsinda ariko ubu yamaze gusubira ku mwanya wa mbere mu gihe Manchester City itarakina.

    Coutinho watsinze igitego cya 2 cya Aston Villa

    Zinchenko wakinnye umukino mwiza kuko niwe watsinze igitego cya 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126209/epl-arsenal-yagaruriye-akuka-kuri-aston-villa-yikoza-ku-mwanya-wa-mbere-amafoto-126209.html

  • Christopher yageze mu Bubiligi aho agiye guta… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023,  yakiranwa urugwiro n'abamutumiye bari kumwe n'abakobwa  bamushyikirije indabyo zo kumuha ikaze.

    Christopher yageze ku kibuga cy'indege ari kumwe na Daniel Ndayishimiye bari gukorana muri iyi minsi nk'umujyanama we. 

    Uyu Ndayishimiye azwi cyane mu ruganda rw'imideli ndetse ni  nawe utegura Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, ibera mu Rwanda.

    Uyu muhanzi  ategerejwe mu gitaramo kirabera i Bruxelles mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2023. Arahuriramo na Riderman, DJ Princess Flor n'abandi.

    We  na Riderman bategerejwe mu bindi bitaramo birimo n'ibyo buri umwe azakora wenyine mu gihe cy'ukwezi kurenga bagiye kumara ku Mugabane w'u Burayi.Uyu muhanzi akigera mu Bubiligi yakiriwe n’abamutumiye n’inkumi zamwakirije indabo

    Christopher mu ndege yerekeza i Burayi-  Ni ku nshuro ya gatanu, uyu muhanzi agiye gutaramira kuri uyu mugabane

    REBA INDIRIMBO CHRISTOPHER AHERUKA GUSHYIRA HANZE IRI MU ZIKUNZWE MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126207/christopher-yageze-mu-bubiligi-aho-agiye-gutaramira-amafoto-126207.html

  • Amag The Black yasinyishije abahanzi babiri… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi Amag yabasinyishije muri label ndetse ifite studio yamaze no gufungura yise 'Omega Sound Records'. Abahanzi yasinyishije barimo uwitwa  Real Roddy na Mevis.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko kuza mu byo gufasha abahanzi yabitekereje ashaka gutanga umusanzu mu ruganda rw'umuziki.

    Ati ''Nk'umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi nashatse gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi, kuko nzi imvune bagira mu rugendo rw'umuziki.''

    Yakomeje avuga ko yatekereje gukorana n'aba bahanzi kubera ko ari abanyempano.

    Iyi studio Ama G The Black yayujuje ku Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, iri kumwe n'aho abadozi be bahangira imideli kuko yahise yinjira mu buhanzi bw'imyenda ikorerwa mu Rwanda.

    Ama G The Black kera yigeze kugira studio yamamaye yitwaga Black Gang yakuriyemo Bruce Melodie, Producer Piano n'abandi.

    Abahanzi babiri Amag yasinyishije Amag ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda Real Roddy ubanza ibumoso na Mevis batangiye gukorana na Amag 

    Studio ya Amag

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAHURIYEMO ABA BAHANZI BASINYISHIJWE NA  AMAG THE BLACK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126202/amag-the-black-yasinyishije-abahanzi-babiri-muri-label-ye-126202.html

  • Rayon Sports yacecekesheje KNC ihita ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’icyumweru kirenga umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yikomanga ku gatuza ko azatsinda Rayon Sports, iyi kipe yamucecekesheje imutsinda 2-1.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

    Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.

    Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino wabaye Kiyovu Sports yatsindiye Marines i Muhanga 3-2.

    Mu gihe ejo APR FC izakina na Etincelles, Rayon Sports ibaye ari yo iyoboye urutonde n’amanota 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

    Gahunda y’umunsi wa 20

    Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

    AS Kigali 2-2 Sunrise FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

    Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

    Gorilla FC 2-0 Espoir FC
    Gasogi United 1-2 Rayon Sports
    Kiyovu Sports 3-1 Marines FC
    Mukura VS 0-1 Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

    Police FC vs Musanze FC
    APR FC vs Etincelles

    Esenu agerageza umupira wo ku mutwe

    Luvumbu yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere

    Umunyezamu Cuzuzo Gael ntabwo yari mu bihe bye

    Onana yicaje Rayon Sports ku mwanya wa mbere

    Rayon Sports yacecekesheje KNC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yacecekesheje-knc-ihita-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Mikel Arteta yahishuye icyo abafana benshi bifuza kuri shampiyona y'uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal ariyo benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bwongereza bifuza ko yatwara igikombe cya shampiyona.

    Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 3-1 ibasanze mu rugo ndetse ihita ibakura ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona bwa mbere mu mezi 5 ashize.

    Icyakora Arteta yavuze ko abizi neza ko benshi mu bakunzi ba ruhago bifuza ko ikipe ye yakora amateka igatwara igikombe cya shampiyona.

    Mbere yo gukina na Aston Villa, Arteta yagize ati: 'Abantu barashaka ko dutwara igikombe cya shampiyona kubera ko batwishimiye,bakunze abakinnyi bacu nuko twakoze ibintu.

    Ntabwo nigeze ntekereza ko duhabwa amahirwe kandi ibyo ntabwo byahindutse.

    'Manchester City yahoze ariyo ya mbere ihabwa amahirwe kuva ku munsi wa mbere kubera ko bamaze imyaka 5 bari kuri uwo mwanya.

    Mbere y'uko umwaka w'imikino utangira,iyo uba uri uwo gusheta inzu yawe ku ikipe imwe,ndatekereza ko nta muntu wari gutekereza gushyira amafaranga ye kuri twe.”

    Arsenal irakina na Aston Villa kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'igice z'amanywa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-yahishuye-icyo-abafana-benshi-bifuza-kuri-shampiyona-y-uyu-mwaka

  • RDC yise umutwe wa FDLR abaharanira impinduramatwara #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise umutwe wa FDLR, ko ugizwe n'abantu baharanira impinduramatwara, ibintu bihabanye n'ibyo umuryango mpuzamahanga wemeje ko ari umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n'Umunyamakuru wa Al Jazeera, Marc Lamont Hill, wamubajije ku mikoranire y'igisirikare cya leta n'umutwe wa FDLR.

    Raporo y'Itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yagiye hanze muri Kamena 2022 yashyize ahabona imikoranire y'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n'imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.

    Muyaya yavuze ko ibyo ari ibihuha, asobanura ko iyo FDLR igihugu cye gishinjwa gukorana nacyo, ari umutwe wishe Abanye-Congo ndetse na Ambasaderi w'u Butaliyani.

    Ati 'Aba bantu ba FDLR twabarwanyije guhera mu 1996 n'ubu turacyabarwanya kuko ari ikibazo ku mutekano w'abaturage ba Congo. Ikibabaje, mu myaka ishize bari mu bishe Ambasaderi w'u Butaliyani. Ntabwo rero twakorana n'abo bantu bitwa FDLR.'

    Umunyamakuru yakomeje abaza Muyaya niba ibivugwa na Loni n'izindi raporo ari ibihuha, biza kurangira yinyuzemo avuga ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, iby'uko ukora ubwicanyi abivamo.

    Ati 'Ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo wagereranya M23 ishyigikiwe n'u Rwanda n'abaharanira impinduramatwara nka FDLR.'

    Perezida Tshisekedi ubwo yari i Bujumbura mu nama yari yatumijwe na Perezida Ndayishimiye, yabwiye abakuru b'ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari 'abantu bakunda igihugu'.

    Raporo y'Itsinda ry'impuguke ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

    Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC.

    Bitandukanye n'ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23.

    Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple – ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

    Raporo ikomeza iti “Nubwo batagaragara ku nyandikomvugo y'inama ya Pinga, Itsinda ryahawe amakuru ko Colonel Silencieux wa FDLR na Colonel Potifaro wa FDLR bari bahari.'

    'Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC (3411th regiment), ushinzwe ibikorwa n'ubutasi bwa gisirikare.”

    Muri iyo nama ngo hafatiwe imyanzuro ibiri ikomeye. Ko iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC “mu guhangana na M23 hamwe n'abayifasha.”

    Icyo gihe ngo hemeranyijwe gushyira hamwe abarwanyi 600 bo gutera FARDC ingabo mu bitungu, mu gikorwa bise icyo “kwirwanaho.”

    Raporo ikomeza iti “Kuba Colonel Tokolonga wa FARDC yari mu nama byasesengurwa nko kuba bamwe mu bayobozi muri FARDC bashyigikiye iri huriro ry'imitwe yitwaje intwaro no kwemeza ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n'iri huriro.”

    Uyu Colonel Tokolonga yahoze ari umuyobozi wa Mai Mai.

    Ikindi gihamya cy'imikoranire ya Leta ya Congo n'umutwe wa FDLR ni inama iherutse kubera i Goma muri Serena Hotel yahuje Umugaba Mukuru w'Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, n'abayobozi bakuru b'imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

    Tshiwewe yari i Goma guhera tariki 10 Mutarama kugera ku ya 15 uko kwezi. Mu bari bitabiriye iyo nama, hari harimo n'abayobozi bakuru b'umutwe wa FDLR.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdc-yise-umutwe-wa-fdlr-abaharanira-impinduramatwara

  • Ababyeyi bagiye gutabara umwana wabo mu nyanja bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Felisberto na Inalda Sampaio basimbukiye mu nyanja bagiye gutabara umuhungu wabo w'imyaka 13 nyuma yo kumenya ko ari kurohama hafi y'umucanga wa Camaçari Beach,mu mujyi wa João Pessoa mu ntara ya Paraíba ya Brazil,barapfa.

    Aba babyeyi b'intwari Felisberto Sampaio w'imyaka 43 n'umugore we Inalda Sampaio w'imyaka 42,bagiye guhangana n'umuhengeri wo mu nyanja watwaye umwana wabo urabatwara barapfa.

    Abarobyi bo mugace ndetse n'umuryango waba bombi wabashije gutabara uyu muhungu wabo ariko aba babyeyi ntibabasha kurokoka.

    Abashinzwe ubutabazi bageze aho byabereye babasha gukora imibiri yabo mu mazi.

    Bagerageje kubavura bakimara kubarohora ariko aba bari bapfuye kare.

    Uyu mwana w'imfubyi wabaye intandaro yo gupfa kw'ababyeyi be yavuwe n'abaganga batabaye,hanyuma ajyanwa kwa muganga aho ubu amerewe neza.

    Padiri wo mu gace aba bavukamo Leonardo Meneses yihanganishije umuryango wa ba nyakwigendera.

    Ati”Nzi ko ibi bibabaje ndetse bigoye kuri twe kubyakira.Uretse uwiteka niwe wenyine wabasha kudusobanurira ibitangaza by'ubuzima.

    Ntabwo Polisi yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rw'aba bombi rwabaye kuwa 10 Mutarama 2023 sa yine z'amanywa.

    He said: “I know the circumstances are very painful and difficult for us to understand.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ababyeyi-bagiye-gutabara-umwana-wabo-mu-nyanja-bahasiga-ubuzima

  • Padiri w'Umutubuzi yafashwe amaze gutwara akayabo abayoboke be #rwanda #RwOT

    Umupadiri w'umutubuzi arashinjwa amanyanga hanyuma agasaruro amamiliyoni menshi y'amadolari mu nsengero zitandukanye zo mu gace atuyemo hanyuma akoresha ayo mafaranga mu kwinezeza no kugura ibintu bitangaje.

    Bwana Ryan Scott bivugwa ko yakoze ubupadiri nk'umutubuzi mu gihe cy'imyaka 30 ndetse yatangaga serivisi zirimo gusezeranya,kubatiza ndetse no gutanga penetensiya.

    Umwe mu bayoboke b'idini rye yavuze ko Padiri Ryan yari umutubuzi ndetse ngo iyo yavumburwaga yahitaga yimukira mu wundi mujyi,agakomeza gahunda ye yo gushaka amafaranga.

    Inyandiko zemewe n'amategeko zatanze ibimenyetso byerekana ko Ryan “atigeze yimikwa nk'umupadiri”, ariko nubwo atabikorewe,ngo Ryan yagaragaje ubuhanga bwanyuze abantu.

    Mu myaka 30 yamaze atuburira abantu,Bwana Ryan yazengurutse ibice byo mu Burengerazuba bwa Amerika abwiriza ubutumwa ndetse agatuburira abamwizeye.

    Umunyamakuru,Alex Schuman,yacukumbuye inkuru yose y'uyu mugabo hanyuma yemeza ko uyu ari umutubuzi kabuhariwe atigeze na rimwe agirwa padiri.

    Schuman yagize ati : “Padrii Ryan yakoze ibi byose mu myaka 30 azenguruka mu burengerazuba,afungura insengero.Ntabwo ari nko kwiyerekana mu mujyi yarangiza akihisha.

    Abaturage baramwishimiye cyane.Abantu bumvaga Imana iri mu rusengero arimo ariko batazi gahunda ye.”

    Uyu mugabo wabuze ibyangombwa byerekana ko ari padiri,yateye inda umugore batashyingiranwe aribyo byatumye ashidikanywaho.

    Uyu kandi yaguze inyamaswa zitandukanye mu mafaranga yatuburiraga abamuyobotse ndetse ngo yari kuzifashisha mu gushaka andi mafaranga.

    Ubu uyu yatawe muri yombi ari gukurikiranwa ku cyaha cyo gutubura

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/padiri-w-umutubuzi-yafashwe-amaze-kurya-akayabo-abayoboke-be

  • Amstel yateye inkunga Tour du Rwanda 2023 yat… – #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda yiswe 'Fun Ride' aho abakunzi ba Amstel batangiye gutembera mu mihanda ya Kigali bari ku igare mu rwego rwo kwitegura byihariye Tour du Rwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, abakunzi ba Amstel batembereye ku magare mu gikorwa cyabereye mu cyanya cya Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone mu Mujyi rwagati.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ‘Fun Ride’ irakomereza iruhande rwa Kigali Arena, aho abakunzi ba Amstel bishimana ku munsi ubanziriza Tour du Rwanda nyir’izina.

    Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa bya Amstel, Manzi Didier, yabwiye InyaRwanda ko iyi gahunda yashyiriweho abakunzi n’abakiliya ba Amstel kugira ngo bishimane biruseho.

    Yagize ati “Twafatanyije na Gura Ride itanga amagare ku bakunzi ba Amstel kugira ngo twishimane. turi kumwe n’inshuti za Amstel twitegura gutangira Tour du Rwanda.

    Yavuze ko mu gufatanya ibikorwa na Tour du Rwanda, Amstel ifite intego yo kuneneza abakiliya. Ati “Intego yacu ni uko habaho ibihe byiza ku bakiliya bacu ‘Provide good times’ nka Amstel kandi dufite intego yo gushyigikira abantu mu iterambere, nyuma tukishimira hamwe.”

    Mu bufatanyabikorwa na Tour du Rwanda, Amstel ifite intero igira iti “100% Pure Malt, 100% Pure Cycling”.

    Muri Tour du Rwanda 2023 izatangira ku ya 19 Gashyantare, Amstel izasangiza ibyishimo abakunzi bayo bo mu Ntara zose z’u Rwanda aho amagare azanyura.

    Amstel yatangiye gufasha abakunzi ba Tour du Rwanda kunogerwa mbere y’umunsi nyirizina

    Abahanga mu kunyonga igare bizihiwe kuri uyu wa Gatanu banakora siporo babifashishijwemo na Amstel

    Amstel itanga ibyishimo mu nzira zose z’ubuzima

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’iki gikorwa

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126201/amstel-yateye-inkunga-tour-du-rwanda-2023-iri-gutembereza-abakunzi-bayo-ku-magare-amafoto-126201.html