Blog

  • Karongi: Hafashwe babiri bacukuraga amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abasore babiri b'imyaka 19 na 22 y'amavuko, bacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu mugezi wa Mashyiga, mu mudugudu wa Nyakiguma, akagari ka Birambo mu murenge wa Gashari.

    Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati: ” Polisi yari ifite amakuru yahawe n'abaturage ko hari abantu bacukura amabuye mu mugezi wa Mashyiga cyane cyane mu masaha y'ijoro, bigatuma ubutaka bw' imwe mu mirima ikikije uwo mugezi butwarwa n'isuri.”

    “Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano hakozwe umukwabu wo kubashakisha, ahagana ku isaha ya saa munani z'ijoro, hafatirwa babiri bari barimo gucukura muri uwo mugezi bifashishije ibikoresho bya gakondo nyuma y'uko abandi bahise biruka bagacika bakibona inzego z'umutekano.”

    CIP Rukundo akomeza ashimira abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa abaturage ko ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bikorwa gusa n'ubifitiye uruhushya, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku bo bacyekaho gukora bene ibi bikorwa.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gashari ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa n'abandi bafatanyaga.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hafashwe-babiri-bacukuraga-amabuye-y-agaciro-binyuranyije-n-amategeko

  • Iburengerazuba: Ba gitifu b'utugari batangiye guhabwa moto – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, ari nako ka mbere iki gikorwa gikorewemo ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba.

    Mukankusi Marie Josiane, rushingwangerero mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo yavuze ko hari igihe habaga ikibazo nijoro akabura umumotari wamugeza aho ikibazo kibereye.

    Ati 'Ubwo tubonye moto ahantu hose tuzajya tuhagera kandi bitatugoye. Igihe havutse ikibazo duhite tukigeraho utiriwe ubanza guhamagara umumotari ngo ngwino untware'.

    Ndagijimana Eric Nakata, uyobora akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekel yavuze ko basa n'abatuye umutwaro uremereye kuko ingendo zabagoraga cyane kubera imiterere y'akarere.

    Ati 'Twari tugowe pe. Nyamasheke ni akarere k'imisozi miremire kandi n'imihanda yacu ntabwo iragera ku rwego rushimishije cyane kandi umuturage wa none akeneye umuyobozi umwegera. Imiyoborere myiza y'igihugu cyacu ntabwo ari vuga numve ni kora ndebe'.

    Nkusi Moise, ukorera umufatanyabikorwa wakoranye n'akarere ka Nyamasheke kugira ngo izi moto ziboneke yavuze ko buri gitifu yahawe moto nshya, ifite casque ebyiri ndetse anahabwa ubwinshingizi bwa byose (tout risque).

    Ati 'Tunatanga garanti y'umwaka tumukorera serivise, tumumenera amavuta kuva ku birometero 1000 kugera ku 2000. Ikindi tuba dufite abatekinisiye umuntu ugize ikibazo ari ahantu mu misozi bafite nomero zacu bazajya baduhamagara tubafashe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, yavuze ko izi moto zahawe ba Rushingwangerero kugira ngo bajye babashha gutanga serivisi inoze bafite inyoroshyangendo.

    Ati “Ni igikorwa twateguye tubigiriwemo inama n' ubuyobozi Bukuru bw'igihugu kugira ngo tubafashe kuzuza inshingano. Ubuyobozi bw'Akarere bwabageneye uburyo bwo kubunganira mu kwishyura izi moto ndetse no kubona amavuta kandi tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo zitange umusaruro zitezweho”.

    Meya Mukamasabo yavuze ko ibi babikoze kugira ngo Gitifu abashe gutabara vuba aho bikenewe mu rwego rw'umutekano ariko kandi no mu kazi ka buri munsi bibafashe kugera ku bikorwa, hatangwe raporo bigereyeho.

    Kuwa 28 Ukuboza 2022, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuye abayobozi bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ba gitifu b'utugari bamubwira ko mu bituma abaturage batabona serivise ku gihe harimo no kuba ba gitifu badafite inyoroshyangendo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke kuri iki gikorwa asaba abakozi bahawe moto kuzikoresha neza bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage mu tugari twabo.

    Akarere ka Nyamasheke kagizwe n'utugari 68. Ku ikubitiro abahawe moto ni 33, abandi basigaye nabo ubuyobozi buvuga ko zizabageraho mu gihe cya vuba.

    Ba gitifu b’utugari bemeje ko izi moto zigiye kubafasha mu mitangire ya serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ba-gitifu-b-utugari-batangiye-guhabwa-moto

  • Iburasirazuba: Ingo 500 zatangiye kubakirwa Biogaz – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma. Ni umushinga uri gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP Rwanda, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.

    Abaturage 250 bo mu Karere ka Ngoma mu mirenge ya Zaza na Mugesera nibo bazubakirwa izi Biogaz mu gihe izindi 250 zizubakwa mu Karere ka Rwamagana.

    Habimana Themistocles, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugesera, yavuze ko mbere atajyaga ajya mu gikoni kubera gutinya imyotsi ariko ngo aho bazaniye Biogaz ngo kuri ubu asigaye atekera abana be kuko aba yizeye ko ntaho ahurira n'imyotsi.

    Yakomeje agira ati 'Iterambere ry'umuryango wanjye mu bijyanye n'ubukungu ubu twatangiye kurigeraho, twakoreshaga inkwi nyinshi cyane bigatuma duhora dusohora amafaranga mu rugo, ugasanga umuntungu urahadindirira ariko ubu ntabwo tugisohora amafaranga yo kugura inkwi, ikindi isuku mu rugo, mu gikoni no ku mubiri yariyongereye cyane.'

    Mukandahunga Marie Josee we yavuze ko mbere bagitekesha inkwi bwari ubuzima bubi cyane, aho ngo kubona inkwi byari ikibazo kibakomereye ku buryo hari n'abarwaraga indwara z'ubuhumekero kubera imyotsi ariko ngo ubu ntibikibaho.

    Yagize ati ' Najyaga mu ishyamba gushaka ibicanwa sinanabibone none ubu sinkijyayo, guteka byarororshye ubu ndakanda nkashyiraho ibiryo ubundi mu minota mike bigashya njye n'abana banjye tukarya, ikindi Biogaz yatuzaniye isuku, ubu nsigaye nyaga nta myotsi inyica.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko izi Biogaz zigiye kubafasha mu kurengera ibidukikije ngo kuko ibicanwa by'inkwi n'amakara byagizaga amashyamba, yavuze ko kandi zizabafasha mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage kuko abenshi barwaraga indwara zifata imyanya y'ubuhumekero kubera imyotsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie we yavuze ko mu rwego rwo gutuma izi Biogaz ziramba bari guha amahugurwa abaturage ku kuntu bagomba kuzifata neza nazo zikabagirira umumaro.

    Ati ' Ikindi mu kubatoranya habayeho kureba ko bujuje ibisabwa koko, kuba afite ikiraro cyiza kirimo beto, kuba afite inka ebyiri cyangwa kuzamura kugira ngo atazabura amase kuko niyo shingiro, kuba ashobora kubona amazi kandi izo nka ze zikaba ziri mu bwishingizi kugira ngo twumve ko umuturage atekanye.”

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko uyu mushinga uje kunganira gahunda ya girinka yatangijwe na Perezida Kagame aho UNDP nayo ije kubaha Biogaz.

    Yavuze ko ari bwo buryo abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo byo kurengera ibidukikije no gufasha abaturage mu kwikura mu bukene.

    Maxwell yavuze ko ari igihe cyo guhindura amateka yo gutekesha inkwi abantu bagakoresha Biogaz barwanya ibintu byose byangiza ubuzima bw'umuntu. Yasabye abaturage kujya bizigamira amafaranga bakoreshaga mu kugura inkwi n'ibindi bicanwa.

    <doc593347

    Biogaz ziri guhabwa abaturage zitezweho kubafasha kubungabunga ibidukikije

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe izi Biogaz


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ingo-500-zatangiye-kubakirwa-biogaz

  • Mugisha Moise yavuze ku kuba umunyarwanda yak… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, nibwo isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 ritangira ku nshuro ya 15 rigizwe umwuga.

    Ni isiganwa rigiye kuba abanyarwanda bagitegereje umukinnyi uzakorera mu ngata Samuel Mugisha, umunyarwanda rukumbi uheruka tour du Rwanda mu 2018.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe kibanziriza isiganwa, Mugisha Moise yatangaje ko hari amahirwe nk’abanyarwanda ko bakegukana Tour du Rwanda.

    Yagize ati” Yego birashoboka cyane kuko turahari kandi turiteguye cyane. Uyu mwaka hari amahirwe ko dushobora kwegukana Tour du Rwanda kuko, abakinnyi umwaka ushize bari mu makipe atandukanye, uyu mwaka bari mu ikipe imwe, navuga ko ku kigero cya 90 ku ijana hari amahirwe.”

    Mugisha Moise kandi yakomeje avuga yishimiye gukina ahanganye na Chris Froome. Ati “Niteguye neza ntakibazo, Nishimiye guhangana n’umukinnyi ukomeye, nka Chris Froome, Ndetse birashimishije kuba u Rwanda rugiye kumwakira.”

    Chris Froome nawe wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko yIteguye kwitwara neza n’ubwo afite imvune.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndishimye kuba ndi mu Rwanda ni igihugu cyiza kandi kunda akarere giherereyemo. Maze gihe ntameze neza, nyuma y’impanuka nagize, yatumye ntongera gukina nk’uko byari bisanzwe, gusa kuri ubu ndimo kugaruka neza ndetse niteguye gutangira kwigaragaza.

    Agace ka mbere kuri iki cyumweru, kazahagurukira Mu mujyi wa Kigali gasorezwe i Rwamagana, ku ntera ya Kirometero 115.6.

    Mugisha Moise niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du ya 2022

    Chris Froome niwe mukinnyi uhenze kandi ukomeye ugiye kwitabira Tour du Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126218/mugisha-moise-yavuze-ku-kuba-umunyarwanda-yakwegukana-tour-du-rwanda-2023-126218.html

  • AU yashimangiye ko imitwe ya M23, ADF na FDLR igomba gukura akarenge mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa 17 Gashyantare 2023, yiga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Adid Ababa muri Ethiopie.

    Kuri uwo munsi kandi habaye n'indi nama y'abakuru b'ibihugu ku rwego rw'Akarere yitabiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w'u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

    Mu myanzuro yafashwe harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura naho Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    Abitabiriye inama yo ku rwego rwa AU bagaragaje ko bahangayikishijwe n'umwuka mubi hagati ya RDC n'u Rwanda, basaba ko inzira y'ibiganiro hagati y'impande zombi ari yo yimakazwa kuko ari byo bizageza Akarere ku mahoro arambye.

    Inama yasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro by'umwihariko M23 hamwe na ADF ndetse na FDLR guhagarika ibitero kandi ikavana akarenge mu Burasirazuba bwa RDC, hamwe n'ibyo isaba ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi ishyirwa mu bikorwa.

    Iyi nama yanashyigikiye ibyavuye mu nama y'abakuru b'ibihugu byo mu Karere yabaye ku wa 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopie, ishimangira ko ko abarwanyi ba M23 bamburwa intwaro ku bufatanye bw'ubuyobozi bwa RDC, ingabo za EAC n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

    Yashimye gahunda yo kohereza ingabo za EAC muri RDC hamwe n'ibihugu byatanze abasirikare muri uyu mutwe ku bw'ubushake bwabyo mu guharanira ko aka akarere kagira amahoro n'umutekano birambye.

    Yanzuye ko AU izakomeza gushyigikira ibikorwa byo koherezwayo ndetse n'imikorere y'izi ngabo binyuze mu buyobozi na Komisiyo ya AU ariko Umuryango w'Abibumbye n'abandi bafatanyabikorwa basabwa gutera inkunga uyu mutwe haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa ibikoresho.

    Abagize iyi nama bamaganye ibitero biherutse kugabwa ku ngabo za MONUSCO byaguyemo abantu barimo abo muri izi ngabo n'abasivile bihanganisha imiryango yabuze ababo n'ibihugu bakomokamo.

    Bashimye umwanzuro w'akanama gashinzwe amahoro muri Loni wakuyeho ikomanyirizwa rya RDC mu bijyanye no kugura intwaro kuko ngo bizayifasha kubona ubushobozi bwo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage bayo.

    Perezida wa Angola João Manuel Lourenço nk'umuhuza ku rwego rw'Akarere, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa EAC na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, umuhuza ku rwego rwa EAC bashimiwe uruhare rwabo mu ntambwe zo gufasha kugera ku mahoro mu Karere.

    Abitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza gukurikirana ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Inama zabereye muri Ethiopie zombi zije zikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z'uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y'impande zombi.

    Abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z'ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n'igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.

    Ingabo z'uwo muryango kandi zahawe inshingano zo gushakisha amakuru ku mutwe wa FDLR mu duce zigenzura, kugira ngo azifashishwe mu bitero byo guhashya uwo mutwe nuramuka udashyize intwaro hasi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-yashimangiye-ko-imitwe-ya-m23-adf-na-fdlr-igomba-gukura-akarenge-mu

  • Umukwe yikubise hasi ari gusezerana mu kiliziya ababaherekeje bagwa mu kantu #rwanda #RwOT

    Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe wikubise hasi ari imbere ya Altar.

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.

    Imiryango y'abageni bombi (umuhungu n'umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.

    Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni bahana ibiganza, imihango yo gusezeranya irimbanyije, kuri bamwe muri abo bageni.

    Umugabo ari kuvuga ngo 'Njyewe' ageze aho avuga izina ry'umugore we biranga.

    Bamwe mu bari mu Kiliziya bagize ngo izina ry'umugore we araryibagiwe, hashize umwanya muto atangira kunaga amaboko ari nako acira inkonda aba yikubise hasi nk'uko abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuze.

    Umugeni akimara kugwa bamwe mu Bakristo bahise baza baterura umugeni (umuhungu) bamujyana muri shaperi (Chapelle) maze n'umukobwa (umugeni) we aramukurikira.

    Padiri yahise akomeza gusezeranya abandi bageni, naho bariya isakaramentu ryo gushyingirwa bariho bahabwa rihita rihagarara.

    UMUSEKE wagiye ku Kiliziya uganira na se w'umugeni wikubise hasi, avuga ko akeka ko yarozwe n'abo mu muryango wabo.

    Ati 'Hari abantu babiri duhanye imbibi z'isambu bari bamaze nk'imyaka 16 tutababona, baje baradusuhuza kandi dusanzwe dufitanye amakimbirane maze baratubwira ngo numvise ko umuhungu wanyu azakora ubukwe twari tuje kureba kugwa kwe! Rero nibyo bamuterereje.'

    Nyuma Padiri amaze gusezeranya abandi yagiye muri Chapelle abona umugeni wari wikubise hasi yongeye gutora agatege ahamara umwanya muto abageni bahita basohoka, maze Abakristo bari mu Kiliziya bakoma amashyi yewe banavuza impundu.

    Abo mu muryango w'uriya mugeni bavuze ko icyo gihe, Padiri ari muri Chapelle yabahereyeyo isakaramuntu ryo gushyingirwa.

    Gusa, abandi basigaye mu rujijo bakeka ko umugeni yaguye kubera umunaniro, abandi bavuga ko ibyo bitashoboka ko umuntu ananirwa ngo agwe acire inkonda.

    Ivomo: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukwe-yikubise-hasi-ari-gusezerana-mu-kiliziya-ababaherekeje-bagwa-mu-kantu

  • Dore ibyagufasha kwegeranya igitsina cyawe nyuma yo kubyara #rwanda #RwOT

    Gusa abagore bose ntibibabaho kimwe, zimwe mu mpamvu zituma hirekura cyane harimo Uko umwana wabyaye yanganaga cyane cyane umutwe we, Kuba utarakoraga ibikomeza imikaya y'igitsina n'ahayegereye igihe wari utwite, Umwanya wamaze uri gusunika ngo umwana aze, Inshuro ubyaye (buri nshuro ishyiraho akayo, Gusa n'ubwo igitsina cyiregura ni nako gishobora kwegerana.

    ibi ni bimwe mu ibintu by'ingenzi byafasha igitsina kongera kwegerana nyuma yo kubyara

    1.Gukora siporo

    gukora siporo cyane cyane iya Kegel bituma imikaya y'igitsina yongera kwegerana kandi bikaba mu gihe gito.

    Byibuze iyi siporo uyikore inshuro eshatu ku munsi kandi buri nshuro ntijye munsi y'iminota 5 waba utwite na nyuma yo kubyara.

    ushobora kandi gukora na siporo yo kuzamura amaguru aho uba usabwa gukoresha amaguru kandi agafasha igitsina kongera kwegerana.

    2.Kurangiza

    Niba hajemo kurangiza ubwo bivuze gukora imibonano mpuzabitsina. Aha harahita haza ikibazo ngo nemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ryari nyuma yo kubyara?

    Nubwo abantu bateye ku buryo butandukanye ariko inama zitangwa n'impuguke mu kuvura abagore zivuga ko nyuma yo kubyara utabazwe wagategereje byibuze ibyumweru 6 mbere yo kongera gukora imibonano. Iki gihe gishobora kugabanyuka cyangwa kwiyongera bitewe n'imiterere y'umugore, n'uko yiyumvamo gukira.

    Iyo ukoze imibonano rero ukarangiza imikaya y'igitsina iriyegeranya bityo uko urangiza kenshi niko bigufasha kwegerana vuba.

    3. Amafunguro

    Amwe mu mafunguro azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y'umwimerere nka sesame, soya n'ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n'imbuto bikiri bishyashya, inyama y'iroti itariho ibinure (byaba byiza ukayiteka idakaranze ugahuta umufa wayo).

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyagufasha-kwegeranya-igitsina-cyawe-nyuma-yo-kubyara

  • EPL: Chelsea yaburiwe irengero, Manchester Ci… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu nibwo amakipe amwe yatunguwe muri Premier League, iyi imikino yakinywe saa kumi nimwe na saa moya n’igice nyuma y’undi wari wabaye saa munani n’igice ikipe ya Arsenal itsinda Aston Villa ibitego 4-2.

    Kuri sitade ya Stamford Bridge, ikipe ya Chelsea yakiriye Nottingham Forest ariko ntibyayihira kuko yakinnye neza ariko gutsinda igitego birananirana burundu. 

    Ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere niwo wabereye mubi cyane ikipe ya Chelsea, Ward-Prowse yatsinze igitego cya mbere cya Nottingham Forest kuri kufura yarazamuye maze Keppa ayoberwa aho wanyuze.

    Mu gice cya kabiri Chelsea yagerageje uburyo bwose bw’ibitego,Joao Felix yagiye atera imipira mu izamu ariko igakurirwamo ku murongo. 

    Umukino warangiye Chelsea itsinzwe igitego 1 bikomeza kuyibera bibi kuko iheruka intsinzi mu kwezi kwa 01, imikino ibaye 5 itaratsinda gusa kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31.

    Raheem Sterling wagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego ariko bikarangira byanze

    Kurundi ruhande ikipe ya Nottingham Forest yari yakiriye Manchester City yaherukaga kubabaza Arsenal iyi tsinda igahita iyambura n’umwanya wa mbere. 

    Muri uyu mukino bamyugariro ba Nottingham Forest barwanye n’ubuzima cyane ariko bakomeza kwihagararaho ntibatsindwa ibitego by’inshi.

    Manchester City yabonye igitego cya 1 ku munota wa 41 gitsinzwe na Bernado Silva ku mupira yari ahawe na Jack Grealish. ikipe ya Manchester City yaje kwishyurwa ku munota wa 84,iki gitego cyatsinzwe na Chris Wood ku mupira yari ahawe na Morgan Gibbs-White.

    Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota bishyira mu nyungu ikipe ya Arsenal iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 54, Manchester City yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 52.

    Igitego Nottingham Forest yatsinze cyo kwishyura

    Saa moya n’igice ikipe ya Newcastle United yakiye Liverpool kuri St James Park,uyu mukino Liverpool yagiye kuwukina ifite icizere nyuma y’uko umukino uheruka bari bawutsinze kandi iri no kugarura abakinnyi bayo bari baravunitse barimo na Diogo Jota.

    Liverpool yatangiye ifatirana Newcastle United ihita iyi tsinda ibitego 2 byihuse, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 10 gitsinzwe na Darwin Nunez ku mupira yarahawe na Trent Alexander-Arnold. 

    Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 19 gitsinzwe na Cody Gakpo ahawe umupira na Mohammed Salah, Newcastle United yakomeje guhura n’ibibazo kuko ku munota wa 22 umuzamu wayo Nick Pope yahawe ikarita itukura bitewe n’uko yari afashe umupira mu ntoki kandi yarenze urubuga rwe. 

    Nubwo Newcastle United yakinnye ituzuye ariko yihagazeho ntiyatsindwa ibindi bitego. Umukino warangiye Liverpool iyoboye umukino n’ibitego 2 ihita ijya ku mwanya wa 8 n’amanota 35 naho Newcastle United yo iri kumwanya wa 4 n’amanota 41.

    Darwin Nunez watsinze igitego cya 1 asuhuzanya na Virgir 

    Gakpo atsinda igitego cya 2

    Nick Pope ahabwa ikarita itukura




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126217/epl-chelsea-yaburiwe-irengero-manchester-city-itanga-agahenge-naho-liverpool-ikomeza-koroh-126217.html

  • Nyagatare: Minisitiri w'Intebe yasuye ibikorwa by'umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 16.000 – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga kigiye gutangirira kuri hegitari 5600 mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

    Uyu mushinga washowemo asaga miliyari 100 Frw Leta y'u Rwanda ikaba ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.

    Umuyobozi Mukuru wa Agribusiness Hub, Hunson Micomyiza, yavuze barimo kubaka imihanda ireshya na kilometero 61 izafasha ba rwiyemezamirimo gupakira umusaruro wabo neza, kubaka umuyoboro w'amashanyarazi ufite ibilometero 74 ndetse n'ibijyanye no gutuza abaturage neza.

    Ati ' Uyu mushinga ubu ugeze hafi kuri 95% turateganya ko mu mpera za Mata ari bwo abashoramari bazatangira gukoresha imirima yabo, uzuzura utwaye ingengo y'imari ya miliyari 100 Frw.'

    Micomyiza yavuze ko inyungu ya mbere ku muturage ari uko 75% by'ubuso bw'ubutaka bwe azabukodesha abashoramari bakajya bamwishyura buri mwaka, 25% azasigarana akazafashwa kububyaza umusaruro kandi nta kiguzi.

    Ati ' Inyungu ya kabiri bazabonamo akazi, hari ugukora mu mirima ku buryo bibaha inyungu, iya gatatu ni ikijyanye n'ubutaka bazasigarana bazafashwa gushyirirwamo ibikorwaremezo byongerera agaciro ubutaka ndetse banabashe guhinga babone umusaruro wikubye inshuro nyinshi uwo babonaga, aha bari bafite ikibazo cy'amazi ariko ubu bagiye kuyabona.'

    Imiryango 312 yubakiwe imidugudu y'icyitegererezo

    Muri uyu mushinga kandi hubatswemo imidugudu itatu irimo inzu 312 yose ikaba yaratangiye gutuzwamo abaturage bahoze batuye mu butaka bugiye gutangira guhingwaho.

    Abimuwe ahazakorerwa umuhsinga bubakiwe inzu nziza zo guturamo

    Mu midugudu itatu yubatswe harimo umudugudu w'Akayange wubatswemo inzu 120, imirimo igeze kuri 92%, uwa 'Shimwa Paul' wubatswemo inzu 72 wamaze kuzura ndetse banawutuzwamo ndetse n'uwa Rwabiharamba wubatswemo inzu 120.

    Nyandwi Emmanuel uri mu miryango 72 yatujwe mu Mudugudu wa Shimwa Paul, yavuze ko iyo agereranyije ubuzima yari abayemo nubwo abayemo kuri ubu ngo ntaho buhuriye kuko ubu yashyizwe mu bisubizo.

    Ati ' Ubu bampaye inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiriro, irimo umuriro w'amashanyarazi, amazi, ubwiherero n'ibikoresho byo mu nzu bishya byose , mu gihe mbere nari mfite inzu nto yasenyutse kandi ntegereye amazi n'amashanyarazi, ubu rero nibatangira gukodesha ubutaka bwanjye nzaba mbayeho neza cyane kuko bazajya banyishyura.'

    Hariyo ishuri ry'ubuhinzi n'ubworozi

    Muri uyu mushinga hari ubutaka bungana na hegitari 100 zamaze gufatwa kugira ngo zijye zigishirizwaho abaturage ku bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ndetse hari n'inzu zubatswe bazajya bigishirizwamo.
    Muri iri shuri mu gice cyagenewe ubworozi bafitemo inka 37 zavanywe muri Afurika y'Epfo kuri ubu zose zamaze kubyara zikaba zitanga umukamo nibura wa litiro 25 ku munsi kuri buri nka.

    Izi nka ziri mu zo bazajya bigishirizaho abaturage ku kuntu bashobora kongera umusaruro, bagaburira inka zabo ubwatsi bwiza n'uburyo bakongera umukamo.

    Hashyizwemo inka zigishirizwaho abaturage uko bakora ubworozi bwa kijyambere

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko iri shuri rizajya ryigisha abaturage uko bahinga bya kijyambere bakabasha kunguka ku buryo bagera ku guhingira isoko kandi bakunguka.

    Kuri ubu hamaze kuboneka abashoramari 11 buri wese akazahabwa hegitari ziri hagati ya 200 na 300 ubundi bagatangira kuzihingaho.

    Byitezwe ko nibura abarenga 7000 bazahabona akazi mu mirima n'indi mirimo itandukanye.

    Mu bibazo byagejejwe kuri Minisitiri w'Intebe harimo icy'abaturage 241 badafite ibyangombwa ku buryo bishobora gukerereza iyimurwa ryabo, asaba Akarere gukurikirana iki kibazo kakabafasha kubishaka.

    Yagejejweho kandi ikibazo cy'imihanda ibiri igera kuri iki cyanya yose hamwe ireshya na kilometero 40 aho ngo ikeneye gukorwa mu buryo bwiza ku buryo itazabangamira ba rwiyemezamirimo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe ko uyu mushinga uzatangira gukora mu mpera za Mata 2023

    Muri iki cyanya hubatswemo umuyoboro ureshya na kilometero 21 ujyana amazi mu mirima

    Imirima ya mbere yatangiye guhingwamo ibigori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-minisitiri-w-intebe-yasuye-ibikorwa-by-umushinga-agribusiness-hub

  • Abarimu batangiye kongererwa ubumenyi mu byo kwigisha abana umuco w'amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiriye mu Mujyi wa Kigali aho arimo gutangwa n'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Amahugurwa ku burenganzira bwa muntu na Demokarasi bigamije amahoro [CRHRD Rwanda] ku bufatanye n'Umuryango w'Abanyamerika, Full Circle Learning.

    Icyiciro cya mbere cy'abahuguwe kigizwe n'abarimu 30 baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, tariki 18-19 Gashyantare 2023.

    Aba barimu barimo kubakirwa ubushobozi buzabafasha mu mwuga wabo wo kwigisha abana babubakamo indangagaciro za kimuntu. Bigishwa imvugo ikwiye gukoreshwa ku mwana, imyitwarire y'umwarimu imbere y'umwana, uko ashobora guhana umwana igihe yakosheje n'ibindi.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yabwiye IGIHE ko amahugurwa nk'aya azakomeza kuko bafite intego yo kubaka amahoro arambye kandi bitagerwaho atigishijwe bihereye mu bakiri bato.

    Ati 'Abarimu twabanje kubabaza uko basanzwe bigisha abana ibijyanye n'amahoro, twasanze hari ibyo bari basanzwe bakora ariko batarabishyira mu bikorwa uko bikwiye. Ubu rero batwemereye ko bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo dufatanye kubaka amahoro n'ubumuntu mu bana bakiri bato.'
    Yakomeje agira ati 'Ni ukwigisha umwana imisesengurire yimbitse ndetse no kuba yatangira gutekereza ku bibazo bimukikije n'uko yagira uruhare mu kubishakira umuti. Ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya impamvu yiga ibyo yiga ndetse n'icyo bishobora kumumarira.'

    Abarimu bahuguwe bagaragaje ko hari ibyo bari basanzwe bakora ariko bungutse byinshi bigiye kubafasha mu kwigisha abana indangagaciro y'ubumuntu ndetse n'umuco w'amahoro muri rusange.

    Nuwayezu Florence wigisha mu mashuri abanza kuri EP Carrière mu Murenge wa Gisozi yagize ati 'Ntabwo twari dusanzwe dushyira imbaraga mu kwigisha abana tubabwira kugirana urukundo n'ubufatanye hagati yabo ariko nyuma y'aya mahugurwa tuzajya tubikoresha.'

    Yakomeje agira ati 'Umwana tuzigisha isomo iryo ari ryo ryose tumubwira kugira ubumwe cyangwa urukundo bizatuma agera ku ntego ze, nakura yiteze imbere anateze igihugu imbere.'

    Irahari Emmanuel wigisha kuri GS Butamwa mu Murenge wa Mageragere yagize ati 'Umwana icyo umutoje ni cyo afata, iyo umwigishije ibyiza ni byo afata. Icyo gihe rero azavamo umuntu ukomeye niba waramwigishije ibyiza hakiri kare.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi rero bizafasha abantu. Iyo umwana abona mugenzi we akamwibonamo nka we ubwe, ntabwo yamwifuriza ikibi. Icyo gihe rero tuzaba dufite u Rwanda rwiza rufite abaturage babanye mu mahoro asesuye.'

    Hari ingero z'aho byashobotse

    Inyigisho nk'izi zifasha abana bato gukura bazi uruhare bafite mu kubaka sosiyete y'abantu bafite ubumuntu, kuba abaharanira impinduka zaba iz'aho batuye ndetse no mu Isi muri rusange.

    Ni uburyo bwatangijwe mu 1992, aho kuri ubu bumaze kugezwa mu bihugu birenga 17 muri Afurika birimo nka Zambia, Ghana, Cameroon, Liberia, Nigeria n'ahandi.

    Umuhanga mu bijyanye n'imyigishirize y'abana bato, Eric Mureya akaba ari na we uri kwigisha aba barimu aturutse muri Zambia, yavuze ko ubu buryo bufite intego y'ingenzi yo gufasha abana kumenya uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

    Mureya avuga ko nko muri Zambia ubu buryo bukoreshwa mu mashuri 400, ndetse bwifashishwa na Minisiteri y'Uburezi muri iki gihugu aho abanyeshuri babasha kujyana ibyo biga mu mashuri bikagirira umumaro sosiyete.

    Ikigo CRHRD Rwanda kigaragaza ko nibura muri uyu mwaka hazaba hamaze guhugurwa abarimu bagera muri 450. Intego ihari kandi ni uko abo barimu bazajya bahugurwa na bo bazajya bafasha mu gukwirakwiza ubwo bumenyi mu mashuri.

    Dr Ndushabandi ubwo yatangaga amasomo ku barimu bitabiriye amahugurwa

    Abarimu bahuguwe mu Mujyi wa Kigali ni 30

    Eric Mureya yavuze ko inyigisho nk’izi zisanzwe zitangwa hirya no hino muri Afurika kandi zagiye zitanga umusaruro

    Dr Ndushabandi aganira n’Umuyobozi wa Full Circle Learning

    Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yavuze ko izi nyigisho zizafasha mu kubaka indangagaciro mu bana hakiri kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-batangiye-kongererwa-ubumenyi-mu-byo-kwigisha-abana-umuco-w-amahoro