Blog

  • Chelsea, Newcastle na Everton bahaye icyubahi… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rw’umunya-Ghana, Christian Atsu ndetse n’abandi basaga ibihumbi bahitanywe n’umutingito wibasiye Turkey na Syiria kuwa 6 Gashyantare 2023 yongeye gutekerezwaho bushya, Atsu arazirikanwa.

    Ubwo umutingito wateraga mu gitondo cyo kuwa 6 Gashyantare, Christian Atsu yahise aburirwa irengero, amara iminsi 12 munsi y’ibikuta byahirimye ku baturage benshi bari batuye mu Ntara ya Kahramanmaras yibasiwe bikomeye.

    Nyuma y’aho umubiri wa Christian Atsu ubonekeye kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yo mu Bwongereza yanyuzemo yose yagaragaje ibikorwa byo kumwibuka no kumuha icyubahiro.

    Kuri Stamford Bridge, mbere y’uko Chelsea itsindirwa mu rugo na Southampton hafashwe umunota wo kwibuka Atsu, bikorwa n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana bo ku mpande zombi.

    Kuri Stade ya Chelsea bubashye Atsu

    Ni nako byagenze kandi kuri St James Park, aho Newcastle yatsindiwe na Liverpool, nabo babanje gufata umunota wo kunamira Christian Atsu, mu gihe Everton yo yahisemo ko akomerwa amashyi yo kumushimira, mbere y’umukino wayihuje na Leeds kuri Godison Park.

    Ku rundi ruhande, Bournemouth FC yashyize ubutumwa bw’ihumure ku rukuta rwa Twitter, igira iti “Twababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Atsu. Buri umwe muri twe ashyize ibitekerezo ku muryango n’inshuti ze (Inshuti za Atsu) muri iki gihe kibabaje.”

    Christian Atsu yitabye Imana afite imyaka 31, aho yakiniraga Hataryaspor ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkey. Mu Bwongereza yakiniye amakipe ya Chelsea, Bournemouth, Everton ndetse na Newcastle United.

    Kuri St James Park, aho Atsu yakinnye imyaka 4 bamuhaye icyubahiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126220/chelsea-newcastle-na-everton-bahaye-icyubahiro-christian-atsu-wahitanywe-numutingito-126220.html

  • Nyakabanda: Yasagariwe na bagenzi be bamushinja kutishyura inzoga yabaguriye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.

    Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura.

    Habiyambere Juvenal yagize ati ' Twashidutse tubona batangiye kumutimbagura abandi bamukubita ibipfunsi n'imigeri aryamye hasi ariko bose byagaragaraga ko bari bahaze icupa'

    Irakoze Bosco, we yagize ati 'Nabonye bamukubita umutego agwa hasi ariko sinamenye icyo bapfa uretse ko ababibonye numvaga bavuga ko yakubiswe n'abagenzi be biriwe basangira inzoga yitwa Umuneza.'

    Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.

    Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y'umutekano y'umurenge wa Nyakabanda iramujyana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Munanira ya II, Jackson Siboman yavuze ko abakoze uru rugomo bose bahise batabwa muri yombi.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y'abakekwaho kuba abajura cyangwa se bateza umutekano muke muri aka gace kugira ngo nabo bafatwe.

    Uyu mugabo yarakubiswe arazahara, biba ngomba ko imodoka y’umutekano iza kumujyana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyakabanda-yasagariwe-na-bagenzi-be-bamushinja-kutishyura-inzoga-yabaguriye

  • Rwanda Global Top Model 2023: Annette yasabye… – #rwanda #RwOT

    Annette ubu wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye mu ishami ry'Ubukerarugendo, yagarutse ku buryo yari yaracitse intege ariko bagenzi be bakongera kumutera imbaraga akongera kubisubiramo.

    Kuri ubu abarizwa muri Rwanda Model Academy imaze kuba ubukombe, inohereza abanyamideli i Burayi.

    Annette yakomojeho ati: 'Iyo mbonye bakuru banjye, banyigisha ko byose bishoboka kuko nabo batangiye nkanjye, nkavuga nti niba barageze aha kuki njyewe ntabikora.'

    Yagiriye inama abifuza kwinjira mubyo kumurika imideli, ati: 'Nibwiraga ko bisaba amafaranga cyane, biranayasaba ariko iyo ufite umuhate bikomeza kugenda bikunda utazi uko bigenze.'

    Mu gihe yagira amahirwe yo kwegukana amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023, yavuze ko yarushaho gukora cyane.

    Ati: 'Ikintu cya mbere nteganya ni ukwizamura ku giti cyanjye birumvikana, naba ngeze ku rundi rwego nkanashyira imbaraga mu bindi bikorwa.'

    Agira icyo asaba ababyeyi agira ati: 'Icyo nabwira ababyeyi ni uko imideli ari ibintu bisanzwe, n'ubwo batabyumva neza cyane mu Rwanda. Rero bareke abana bajye mubyo bakunze, unabonye abigiyemo agatana umuhanure nk'abandi bose, ariko utamubujije amahirwe.'

    Watora Annette unyuze hano 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANNETTE UWERA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126216/rwanda-global-top-model-2023-annette-yasabye-ababyeyi-gushyigikira-abana-mu-mpano-zabo-vid-126216.html

  • Gen Kabarebe yahishuye uburyo amacakubiri mu ngabo za Habyarimana yorohereje Inkotanyi ku rugamba – #rwanda #RwOT

    Ibi Gen Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ndetse na IPRC Huye. Yasobanuriye abari muri icyo kiganiro uburyo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana yaciyemo ibice igisirikare bikagica intege maze bikaba inyungu ikomeye ku ngabo za RPA bari bahanganye.

    Mu kiganiro cyamaze amasaha abiri arenga kigaruka ku mateka yo kubohora Igihugu, Gen Kabarebe yavuze uburyo Habyarimana yateguye ibitero byinshi ku Nkotanyi bifite n'amazina akanganye agamije ku butaka bari barafashe mu Nyagatare buzwi nk'Agasantimetero.

    Ati 'Habyarimana yapanze ibitero byinshi cyane, abyita amazina menshi cyane. Hari ibyiswe Simusiga, Rukokoma, opération de ratissage combinée, Opération Muvumba […] ahindura, kugeza n'aho agiye ahindura n'abayobozi babyo. Uje akananirwa akamuhindura, kugeza n'aho azanyemo amacakubiri mu ngabo za FAR twarwanaga.'

    'Muzi amacakubiri yabaga hano mu Rwanda, usibye amoko (Abahutu, Abatutsi) habaga ibyo bitaga Abanye-Nduga n'Abakiga.”

    “Yageze aho aravuga ngo impamvu Inkotanyi zananiranye hariya i Gikoba ni uko Abanye-Nduga batarwana! Noneho uwo yitaga umunye-Nduga sinzi uko yabamenyaga, bose yabakuyemo; azanamo abo yitaga Abakiga ngo babe ari bo barwana.'

    Gen Kabarebe yavuze ko iki cyemezo cya Habyarimana cyabaye ikosa rikomeye kuko cyasize icyuho mu ngabo.

    Ati 'Icyo gihe ntabwo yari azi ko aciye icyuho gikomeye ahubwo mu ngabo ze. Iyo ufite ikibazo gishingiye ku ngengabitekerezo iyi n'iyi itari nziza uba wica intege. Aho yiciye intege, abarwanaga tuzi barwananaga na neza, twebwe twarishimye cyane kuko kudukura imbere abo tuzi barwanaga cyane, byaradufashije. Azana abandi batari bamenyereye.'

    Kuva muri Nyakanga mu 1991 kugeza muri Werurwe mu 1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z'ubutambike n'eshatu z'ubuhagarike, ugana ku mupaka wa Uganda.

    Ni mu gace kamenyekanye nk'agasantimetero bitewe n'uko leta yakitaga, kagizwe n'uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n'igice gito cya Karama.

    Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y'umupaka.

    Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n'ebyiri z'intambike. Iyi ikaba yari irimo akameza n'intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b'ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.

    Mu Gasantimetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n'imbunda z'ingabo za Leta icyo gihe. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

    Minani wa FAR yadufashije mu gitero cyo mu Ruhengeri

    Gen Kabarebe yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu Ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe n'umuco w'amahoro n'ubworoherane kuko ngo n'iyo bahuraga n'umwanzi wabo wakomeretse utari bubarwanye, bamushyiraga mu bandi akavurwa agakira nyuma na we akazabafasha mu rugamba barimo.

    Ati 'Ikinyabupfura twari twaratojwe cyadusabaga kubikora, tukaba twanavura uwo twariduhanganye ariko byanavagamo inyungu nyinshi cyane, ku buryo amakuru menshi ku gihugu ni aho twayakuraga.'

    'Kuko nk'abo twabaga twafashije twababaza tuti amakuru y'umwanzi ameze ate? Bari hehe, aho batari ni hehe, ngiye kurasa aha naca hehe[…] abenshi ni bo batuyoboraga. Ndibuka igitero cya Ruhengeri cyo mu 1992-1993 uwitwaga Minani ni we watujyanye atuyobora za Camp Muhoza, Nyamagumba, nta wundi mu bacu wari uzi aho yaca! Iyo tutagira Minani twafashe yakomeretse tukamuvura, ntabwo twari gushobora kubikora.'

    Gen Kabarebe yavuze ko imyitwarire ya FAR n'iy'Inkotanyi ku rugamba yari itandukanye kuko aba bo umusirikare bafatiraga ku rugamba bahitaga bamwica ako kanya.

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yahishuye-icyemezo-cya-habyarimana-cyashimishije-inkotanyi-ku

  • Umwongereza yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, abanyarwanda barahatana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umudage Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 aho yakoresheje ibihe bimwe n’umunyarwanda Mugisha Moise wa Team Rwanda wabaye uwa 21.

    Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023. Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf Resort &Villas mu gihe isiganwa risorejwe i Rwamagana nyuma yo gukora intera y’ibilometero 115,6.

    Abakinnyi 93 (benshi mu mateka y’iri risagnwa) bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka bavuye Kigali Golf berekeza kuri Utexrwa- Yamaha- Nyabugugo- Gatsata- Nyacyonga- Gasanze- Batsinda- Kagugu- mu Kabuga- Kibagabaga- Kimironko- mu Nganda- 15- 19- Masaka- Kabuga- Rwamagana.

    Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, bazengurutse inshuro eshanu intera ya kilometero 6.4.

    Ku kilometero cya kabiri, abakinnyi batatu barimo Fouche (Bolton), Perry (EF Education) na Nsengimana (Rwanda) bahisemo gusiga abandi ngo bayobore isiganwa, ku kilometero cya 7 bari basize igikundi iminota irenga 2.

    Kugenda muri iki gikundi byafashije Nsengimana Jean Bosco kwegukana amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe ku kilometero cya 20 Kibagabaga.

    Bajya kwinjira muri Kabuga, Nsengimana na Fouche bari basize igikundi iminota 3 n’amasegonda 39. Ku kilometero cya 61 bari basize igikundi iminota 2 n’amasegonda 10.

    Ubwo abasiganwa bari bamaze gukora ibilometero 63, Nsengimana Jean Bosco yacitse Fouche aba ari we uyobora isiganwa.

    Uyu musore yaje kwegukana amanota y’agasozi ka 2 ari na ko ka nyuma mu gace k’uyu munsi yatangiwe i Ntunga, yakurikiwe na Fouche.

    Binjiye mu Mujyi wa Rwamagana aho aka gace kasorejwe, bazengurutse inshuro 5. Binjiye Nsengimana Jean Bosco akiyoboye.

    Ntabwo yaje guhirwa kuko baje kumucaho maze agace kegukanwa n’umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep yakoresheje amasaha 2 iminota 45 n’amasegonda 52.

    Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wa Team Rwanda wabaye uwa 21, Masengesho wabaye uwa 34, Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 41 na Bigirimana Jean Nepo wa May Stars wabaye uwa 49, bose bakoresheje ibihe bimwe n’iby’uwabaye uwa mbere.

    Uko agace karangiye

    Nsengimana Jean Bosco yayoboye isiganwa igihe kinini

    Ethan ni we waje kwegukana agace k’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-barahatana-amafoto

  • “Uburusiya bugomba gutsindwa ariko 'ntibumenagurwe”-Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko adashaka kubona Uburusiya bumenagurwa (bushenjagurwa) no gutsindirwa muri Ukraine.

    Aganira n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, Macron yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) kongera ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, anavuga ko yiteguye intambara imara igihe kirekire.

    Yagize ati: “Ndashaka ko Uburusiya butsindwa muri Ukraine, kandi ndashaka ko Ukraine ishobora kurwana ku ho ihagaze”.

    Ariko yanenze bikomeye abo yavuze ko bashaka kwagurira intambara mu Burusiya ubwabwo mu rwego rwo “kumenagura” icyo gihugu.

    Macron yabivuze mu gihe abategetsi bakomeye bo ku isi bari bateraniye mu nama ku mutekano i Munich mu Budage.

    Muri iyo nama, abo bategetsi basezeranyije kwihutisha guha intwaro Ukraine no gufatira Uburusiya ibihano bikaze cyane kurushaho.

    Macron yabwiye ikinyamakuru Le Journal du Dimanche ati: “Sintekereza ko, nkuko abantu bamwe babitekereza, tugomba kwiha intego yo gutsinda Uburusiya mu buryo bwuzuye [busesuye], tugatera Uburusiya ku butaka bwabwo bwite.

    “Abo babibona gutyo barashaka, hejuru y'ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kumenagura [gushenjagura] Uburusiya. Ibyo ntibyigeze na rimwe biba aho Ubufaransa buhagaze kandi ntibizigera na rimwe biba aho duhagaze”.

    Ku wa gatanu ubwo yagezaga ijambo kuri iyo nama ku mutekano y'i Munich, Macron yashimangiye ko ubu atari igihe cyo kugirana ibiganiro n'Uburusiya.

    Ariko ntiyagize ipfunwe ryo kuvuga ko intego nyamukuru ari ukugirana ibiganiro by'amahoro hagati y'Uburusiya na Ukraine.

    Perezida Macron yumvikanishije ko ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine, bifashijwe n'ibihugu by'inshuti zayo, ari bwo buryo bwonyine bwo “kugarura Uburusiya ku meza no kubaka amahoro arambye”.

    Yanapfobeje ko byashoboka guhindura ubutegetsi buriho mu Burusiya, avuga ko aho ibyo byagiye bigeragezwa handi ku isi “byantsinzwe bisesuye”.

    Nubwo Macron yavuze gutyo, ibiganiro ni ikintu kiri kure ku bategetsi ba Ukraine.

    Ku wa gatanu, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yakiriye neza icyemezo cyo kudatumira Uburusiya muri iyo nama y'i Munich.

    Yavuze ko abategetsi b'Uburusiya badakwiye gutumirwa ku meza mu gihe cyose iyo “leta y'iterabwoba yica, mu gihe cyose ikoresha za bombe, za misile n'ibifaru nk'ingingo [yo gutanga] muri politiki mpuzamahanga”.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko adakozwa ibiganiro by'aka kanya na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ashimangira ko “nta cyizere” gihari hagati y'impande zombi.

    Mu kiganiro na BBC muri iki cyumweru, Zelensky yanapfobeje igitekerezo cyo guhara ubutaka bumwe bwa Ukraine ngo akunde agere ku masezerano y'amahoro n'Uburusiya.

    Mbere, Macron yanenzwe na zimwe mu nshuti z'Ubufaransa zo mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) kubera gutanga ubutumwa ibyo bihugu by'inshuti byemeza ko buteza urujijo kuri Ukraine.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2022, yamaganwe na Kuleba, wa Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine, kubera kuvuga ko ari ingenzi cyane ko Uburusiya “budakozwa isoni kubera igitero cyabwo”.

    Icyo gihe, Kuleba yasubije ko Uburusiya – “burimo kwikoza isoni bwo ubwabwo” – bukwiye gushyirwa mu mwanya wabwo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bugomba-gutsindwa-ariko-ntibumenagurwe-perezida-macron

  • Gasogi United yikomye abasifuzi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United ntiyishimiye ibyemezo byafashwe n'abasifuzi mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1.

    Gasogi United yari yahize gutsinda Rayon Sports ahanini binyuze kuri Perezida wayo KNC,yatahanye kwijujuta bitewe n'imisifurire.

    Bigitangira ku munota wa 11,igitego cya Djumekou Maxwell wa Gasogi United cyanzwe, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

    Amashusho agaragaza ko uyu ataririye,hakiyongeraho igitego cya mbere Onana wa Rayon Sports yatsinze asa n'uwakoze ku mukinnyi Makenzi wa Gasogi United.

    Guhera ku mutoza wayo kugera kuri Perezida wayo bose bemeza ko basifuriwe nabi muri uyu mukino.

    Umutoza Mukuru wa Gasogi United, Paul Kiwanuka, yabwiye abanyamakuru ko atavuga ku misifurire ariko ko hari umuntu atavuze izina ukwiriye guha umusifuzi igihembo cy'uwitwaye neza mu mukino.

    Uyu mutoza nubwo ateruye ngo yemeze ko yibwe ariko mu mvugo ye yagaragazaga ko umusifuzi yabogamiye ku ruhande rumwe.

    Mu kiganiro KNC yahaye abanyamakuru nyuma y'umukino, yavuze ko abantu bameze nk'abasifuye umukino wa Gasogi United na Rayons Sports bakwiye kuva mu mupira w'amaguru.

    Ati 'Nitwumva turambiwe uyu mwanda tuzawuvamo…Ntabwo twakomeza gutwika amafaranga yacu mu bintu bimwe.'

    Ikipe ya Gasogi United yagaragaje ko itanyuzwe n'imyitwarire y'abasifuzi kuri uyu mukino mu butumwa yashyize hanze.

    Gasogi yagize iti 'Nubwo tutishimiye ibivuye mu mukino, turashimira

    Rwanda police, Akarere ka Bugesera na FERWAFA badufashije mu migendekere myiza yo kwakira abantu bafite umutekano.'

    Gasogi United kandi yerekanye amashusho aho Onana asunika umukinnyi Makenzi mbere yo gutsinda igitego cya mbere, ikavuga ko yifuza ko FERWAFA izagira icyo ibikoraho.

    Iti 'twizeye ko FERWAFA izagira icyo ikora.Biteye isoni', mu bundi butumwa Gasogi yanditse iti 'Enough is Enough' (Turarambiwe).

    Mbere y'uko APR FC ikina na Etincelles FC kuri iki cyumweru, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by'agateganyo n'amanota 39, Kiyovu Sports ni iya kabiri na 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gasogi-united-yikomye-abasifuzi-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports

  • Abatsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi basabwe kuvoma mu mateka nk'isoko y'inganzo yabo – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi uko ari 60 batsinze muri aya marushanwa mu ngeri zinyuranye z'ubuvanganzo, basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Babwiwe uko urubyiruko rumwe rwakoresheje imbaraga zarwo mu gusenya igihugu ndetse n'imbaraga zakoreshejwe n'urundi rubyiruko mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n'uburyo abari abasirikare ba RPA bahaze amagara yabo bakaza guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, bagaragaje bagiye kwigira kuri aya mateka.

    Uwumuremyi Pacifique Jackson watsinze mu cyiciro cy'umuziki, yavuze ko isomo rikomeye yigiye ku mateka y'u Rwanda ari uko urubyiruko rwabaye ku ruhembe mu gihe cy'amage rukabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko nabo bakwiye kuba imbere mu rugamba rw'iterambere.

    Umwe mu batsinze mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo, Umurutasate Esther, yavuze ko yasobanukiwe ko ubwitange atari ikintu gihatirwa ahubwo ari inshingano z'abantu bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Yakomeje agira ati 'Dushingiye ku mateka n'ibyo twize n'amaso yacu, bitwereka ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu zubaka kandi zikanasenya. Niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu n'ubwenge bwacu mu gukora ibikorwa byo kubaka igihugu cyacu.'

    Yagaragaje ko yifashishije ubuhanzi ashobora gutangira guhanga ibisigo n'imivugo byimakaza ubumwe n'ubupfura mu banyarwanda no kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose.

    Ati 'Tugomba gukoresha impano mu gukora ibyubaka igihugu cyacu. Dushobora gukora ubusizi bugaragaza uko igihugu cyabayeho n'amateka yakiranze tunagaragaza uruhare rwabyo mu kubaka u Rwanda twifuza.'

    Uwatsinze mu cyiciro cy'Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick, yagaragaje ko kumenya amateka y'u Rwanda bigiye kumuha imbaraga zo gukoresha ubuhanzi bwe mu kunga abanyarwanda no kubaka ubufatanye mu iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko kwigisha urubyiruko amateka y'u Rwanda bigamije kurwubakamo indangagiciro zo gukunda igihugu no kukitangira.

    Yabasabye gukoresha impano y'ubuhanzi bafite mu kubaka umuryango nyarwanda bashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati 'Icyo tubasaba ni ukumva ayo mateka bakayashyira mu bihangano byabo, akaba imbarutso y'ibihangano byabo kuko u Rwanda rushingiye ku mpano zitanga umurimo ariko zikomeza kwigisha no kumvikanisha amateka yacu. Uyu munsi turacyahanganye n'abashaka kuyapfobya ariko iyo tunyuze mu bahanzi ijwi rigera kuri benshi kurushaho.'

    Kuri ubu aba bahanzi batsinze ku rwego rw'Igihugu muri Art Rwanda-Ubuhanzi bari gufashwa mu kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo, kunoza neza ibyo bakora n'ibanga ryabafasha kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe cy'umwaka bagiye guherekezwa.

    Bagize umwanya wo kwiga byimbitse amateka yagejeje kuri Jenoside

    Aha uru rubyiruko rwari rukurukiranye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Basobanuriwe uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside

    Bashyize indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi

    Biyemeje kurwanya icyari cyo cyose cyageza kuri Jenoside

    Bunamiye abishwe bazira uko bavutse

    Byasabaga kwitegereza no kumva neza ngo hatagira igicika umuntu

    Hari hari uwafashaga abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva akoresha ururimi rw’amarenga

    Mbere yo kwinjira mu rwibutso babanje kubwira uko bitwara

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka mu gukora ibihangano byabo

    Ubwo bageraga ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwe mu batsinze mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo, Umurutasate Esther yagaragaje ko ubuhanzi bukwiye kuba intwaro mu kubaka amahoro

    Uru rubyiruko rwagaragaje ko rukwiye kugira ubwitange

    Uwatsinze mu cyiciro cy'Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick yerekanye ko hari icyo bigiye ku mateka

    Uwumuremyi Pacifique Jackson yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga mu kubaka igihugu

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatsinze-muri-art-rwanda-ubuhanzi-basabwe-kuvoma-mu-mateka-nk-isoko-y-inganzo

  • Impaka ku guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida – #rwanda #RwOT

    Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu nk'uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n'iy'abadepite.

    Ku rundi ruhande ariko, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iherutse kugaragaza icyifuzo cy'uko amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

    Perezida mushya w'iyi komisiyo, Odda Gasinzigwa yavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyakiriwe, cyatuma uhereye ku matora y'abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n'aya Perezida mu 2024.

    Muri rusange Komisiyo y'Igihugu y'Amatora [NEC] yagaragaje ko amatora y'abadepite ahujwe n'aya perezida byatuma igihugu kizigama miliyari 7Frw.

    NEC itangaza ko ubariyemo amatora y'abadepite n'aya Perezida usanga atwara ingengo y'imari isaga miliyoni 14Frw. Ni ukuvuga ko ayo mafaranga ari ayakoreshwaga mu bikorwa by'amatora.

    Umuyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi.

    Sheikh Musa Fazil wari mu kiganiro kuri RBA yagize ati 'Hari rero n'icyerekeranye n'abiyamamaza, ubwo ziriya miliyari 7Frw ni kuri komisiyo y'amatora, ubwo ntibashyizemo imibare igenda mu mitwe ya politiki n'abiyamamaza bashobora kuba bigenga.'

    'Nubashyiramo ukageza ku Mudugudu no mu Isibo aho biyamamaza, inama bakora, ibyapa byamamaza, imodoka zibatwara bagiye kure […] ukongeraho n'inzego z'ibanze aho amatora abera, hari akazi gahagarara.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo akazi gahagaze rero hari amafaranga atagira ingano abigenderamo. Ibyo byose ubishyize mu mafarana, ukabishyira mu gihe, amafaranga agenda ari menshi kandi aba afite aho agiye hagaragara.'

    Byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa?

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa.

    Ati 'Umuntu areba uburyo igihugu cyahisemo kwiyobora n'uko inzego zikorana byose bishingiye ku itegeko nshinga ry'igihugu. Kugira ngo itegeko nshinga rihinduke hari ibyo abantu bakwiye kwitwararikaho[…] Itegeko Nshinga akenshi aba ari ntakoreka iyo bitanyuze mu baturage bose.'

    'Kandi mu muco wa politiki hari aho n'umwenegihugu adatandukanya aho agomba guhabwa ijwi kugira ngo hagire igihindukamo [mu Itegeko Nshinga] n'igihe bishobora gukorwa n'abahagarariye abaturage cyangwa urwego rwemerewe n'amategeko kubikora.'

    Dr Ndushabandi avuga ko iyo abaturage bumvise ko Itegeko Nshinga rishobora gukorwaho usanga bose bakangutse ari nako byagenze kuri iki cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida.

    Avuga ko hashingirwa ku bintu bibiri mu guhuza amatora birimo ikijyanye n'umutungo ugendera mu matora ndetse n'icyo kuba umuturage ashobora kujya gutora kenshi mu gihe gito.

    Ati 'Icya mbere ni ukugira ngo umutungo wari usanzwe uyagendamo ugabanywe ariko n'ubundi umuturage akavuga ati ese ayo mafaranga agiye he ko tutari mu bihe bidasanzwe bya politiki? Kenshi umuturage arabyibaza.'

    'Icya kabiri ni ukuvuga ngo umuturage ajya gutora kenshi mu gihe gito cyangwa se mu myaka ibiri gusa, bakavuga ngo tubigabanyije harimo umwanya w'umuturage kutamujyana buri gihe mu bikorwa bya politiki, kugira ngo ajye mu bikorwa bye by'iterambere […].'

    Dr Ndushabandi avuga ko icyemezo cyo guhuza amatora y'abadepite na Perezida kiramutse gifashwe byasaba ko kiganirwaho n'inzego zitandukanye ndetse n'abaturage muri rusange.

    Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka.

    Ati 'Uburyo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ryacu burihariye, busa n'ubugoye, butandukanye n'ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho amategeko asanzwe.'

    Senateri Uwizeyimana avuga ko impamvu zitangwa mu cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida by'umwihariko izishingiye ku mafaranga akoreshwa mu matora zumvikana kuko aba ashobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa byo guteza imbere igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko icyifuzo cya NEC kiramutse cyakiriwe byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa by'umwihariko ingingo ziteganya manda y'abadepite.

    Ati 'Rizavugururwa [Itegeko Nshinga] kuko nta n'ukundi wabigenza. Hari n'uwambajije ati ese ubu nta kuntu twabikora tutagombye gukora ku Itegeko Nshinga […] ibyo ntibinashoboka, ni ukuvuga ngo ingingo ya 79 n'iya 79 zizagomba kuvugururwa.'

    Senateri Uwizeyimana avuga ko Umukuru w'Igihugu afite ububasha bwo gutangiza urugendo rwo kuvugurura izo ngingo mu gihe yaba abona ko biri mu nyungu z'abaturage.

    Sheikh Musa Fazil avuga ko kuba umuntu yafata urupapuro rumwe rw'itora ruriho aho gutora perezida ndetse n'aho gutora abadepite byaba ari ibintu bisanzwe kandi abaturage bashobora kubyumva vuba

    Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/politiki/article/harakurikira-iki-nyuma-y-icyifuzo-cya-nec-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya

    Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka

    Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi

    Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-z-urudaca-ku-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya-perezida

  • Ubuzima bwa Jimmy Carter wayoboye Amerika buri mu marembera – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare mu 2023 nibwo amakuru y'ubuzima butifashe neza bwa Perezida Jimmy Carter yatangajwe n'umuryango w'ubugiraneza yashinze 'Carter Center'.

    Uyu muryango wakomeje uvuga ko Jimmy Carter yari amaze iminsi arwariye mu bitaro ariko yahisemo kujya mu rugo ruherereye i Plains muri Leta ya Georgia kugira ngo abe ariho asoreza ubuzima bwe.

    Jimmy Carter amaranye imyaka myinshi cancer y'uruhu izwi nka 'melanoma' yatangiye no gufata ku bice by'ubwonko.

    Jimmy Carter w'imyaka 98 afatwa nk'aho ariwe muntu wahoze ari Umukuru w'Igihugu ukuze ku Isi. Yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977-1981.

    Ubuzima bwa Jimmy Cartel wayoboye Amerika buri hagati y'umupfu n'umupfumu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwa-jimmy-cartel-wayoboye-amerika-buri-hagati-y-umupfu-n-umupfumu