Blog

  • Ethan Vernon niwe wegukanye agace ka mbere ka… – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick step DT, niwe usize abandi mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kajya Rwamagana. Wari umunsi witezwe na benshi nyuma y’umwaka Tour du yari igarutse mu rw’imisozi igihumbi.

    Iri siganwa ryatangiye ku isaha ya saa 10:00 AM, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf Resirt Villas bakomeza Utexrwa, Yamaha, Nyabugogo, banyura Gatsata, Nyacyonga, Gasanze, Batsinda, Kagugu banyura mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, baca mu nganda, 15, Masaka, Kabuga bakomeza Rwamagana.

    Ethan vernon niwe wambaye umwenda w’umuhondo bwa mbere muri Tour du Rwanda ya 2023

    Abasiganwa bageze i Rwamagana Nsengimana Jean Bosco ari kumwe na Fouche, ndetse uko iminota igenda itsinda rikuru ry’abakinnyi rigenda ryegera aba basore. Abasiganwa bazengurutse muri Rwamagana inshuro 5 gusa, bamaze kuzenguruka inshuro 3 igikundi cyamaze gufata ba Nsengimana.

    Mu gihe hari hasigaye agace kamwe, Quick step yari ifite abakinnyi benshi mu gikundi, Israel Premier Tech ndetse n’ikipe ya Eritrea nabo bari biganje mu gikundi cyavuyemo utsinda. Agace ka nyuma Ethan Vernon yaje gukandagira igare habura nka metero 800, ndetse yinjira mu murongo ari uwa mbere.

    Nsengimana Jean Bosco wabaye umukinnyi mwiza ahazamuka, yatangaje ko babuze umukinnyi uhatana mu gikundi cya nyuma, byatumye ariyo mpamvu badatsinda. 

    Yagize ati” uyu munsi mwabonye ko natangiye nataka, ndetse nsohoka mu gikundi kare nkomeza gutwara isiganwa, ariko ku munota wa nyuma biranze, gusa ubu twakitega umusaruro kuri uyu wa mbere.”

    Mugisha Moise niwe munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 21, akoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 52 anganya n’uwa mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126233/ethan-vernon-niwe-wegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2023-126233.html

  • Bella Flowers yaciye agahigo ko kugurisha ind… – #rwanda #RwOT

    Bella Flowers ni ikigo gihinga kikanatunganya indabo, zijyanwa ku isoko mpuzamahanga cyatangiye muri 2016. Giherereye mu Murenge wa Gishari muri Rwamagana, aho gifite ubuso bwa hegitari bugera ku 100 harimo n'izitarakoreshwa.

    Ku munsi wa St Valentin wahariwe abakundanye iki kigo cyaciye agahigo mu gucuruza indabo nyinshi, yaba mu Rwanda ndetse n'izoherejwe hanze yarwo.

    Bella Flowers yahaye akazi abakozi barenga 800 biganjemo urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye baturanye, abenshi bari abashomeri.

    Mu cyumweru nibura basarura toni 30 z'indabo, aho umusaruro ungana na 80% ugurishwa mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy'u Buhorandi, u Bwongereza na Koreya y'Epfo.


    Leta yashoye muri iki kigo miliyali 13, mu gihe cyo kimaze kwinjiza miliyali nyinshi z'amafaranga. Bella Flower nicyo kigo cyonyine mu Rwanda gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga, naho muri EAC u Rwanda na Kenya nibyo bihugu bitunganya indabo zikanoherezwa mu mahanga.

    Ku munsi w'abakundanye uzwi nka St Valentin hagurishijwe indabo zingana n'ibihumbi 700 mu Rwanda, naho izoherejwe mu mahanga zirenga miliyoni 3.

    Kuya 14 Gashyantare 2023 ubwo hizihizwaga umunsi w'abakundanye, mu Rwanda hagaragaye ishusho idasanzwe mu bwitabire bwo kugura indabo. Imihanda itandukanye igize uduce dutandukanye tw'uRwanda, hagaragayemo indabo nyinshi zatangwaga.

    Bella Flower ni uruganda rukora indabo z'amoko 16, ariko barateganya gukora amoko y'indabo 20.

    Rwema Claude umuyobozi ushinzwe umusaruro  muri iki kigo, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ku musaruro babona cyane cyane uwabonetse kuri 'St Valentin' umunsi w'abakundanye.

    Yagize ati 'Abanyarwanda bamaze gusobanuka mu kumenya agaciro k'indabo, bihabanye n'uko kera bumvaga ari iz'abazungu. Indabo ni ikimenyetso cy'urukundo.'

    Rwema avuga ko indabo zigurishwa cyane bitewe n'igihe, ndetse n'ubwoko bw'indabo. Indabo z'amaroza zigurwa cyane mu kwezi kwa 3 kuri 'Women's Day' na 'Mother's Day'. Indabo z'umuhondo zigurwa cyane kuri Pasika, naho izitukura n'iz'umweru zigurwa cyane mu kwa 12 mu bihe by'iminsi mikuru.


    Ibihugu bikunze koherezwamo indabo harimo Ubuhorandi, Koreya, Ubwongereza n'ahandi ariko ubwoko bukunze kugurwa cyane ni indabo zitukura.



    Ubuyobozi bw'iki kigo Bella Flower buvuga ko bahinduriye ubuzima benshi ndetse ikigero cy'ubushomeri kiragabanuka, uhereye kuri Rwamagana n'ahandi. Ubuhamya bwa benshi bugaragaza gutera imbere bakesha iki kigo, na Leta y'u Rwanda muri rusange.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126219/bella-flowers-ikigo-gitunganya-indabo-cyaciye-agahigo-ku-munsi-wa-st-valentin-126219.html

  • Umukirisitu wakundaga igihugu; Depite Fidel Rwigamba yashyinguwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, mu gikorwa cyo kumusezera bwa nyuma no kumushyingura.

    Umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe no kumusezeraho iwe mu rugo, ukomereza mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko cyane ko yatabarutse ari umudepite. Misa yabereye muri Paruwasi ya Kicukiro.

    Witabiriwe n'abo mu muryango wa Depite Fidel Rwigamba, inshuti z'umuryango, Abadepite n'Abasenateri ndetse n'Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.

    Abana be bavuze ko umubyeyi wabo yamaze hafi ibyumweru bitatu ari mu burwayi mu bitaro, ariko muri ubwo bubabare bwose yakomeje kugira imbaraga n'ubutwari ndetse akabereka ko badakwiye gucika intege.

    Aba bana bavuze ko yabatoje indangagaciro nyinshi zizakomeza kubayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi, abigisha gusenga.

    Umuhungu we yagize ati 'Yari umubyeyi mwiza ariko by'umwihariko yari inshuti yacu kuruta ibindi byose. Yadutoje kuba abana bubaha, bazi Imana kuko nawe yakundaga gusenga.'

    Karamaga Camille, murumuna wa Rwigamba, yavuze ko kuva bakiri bato yari umuntu udasanzwe.

    Ati 'Uyu muntu wigendeye yari afite ibigwi, yari afite ubumuntu. Imyaka 73 yamaze kuri iyi Si rero ni muri bamwe […] namwe mwabashije kuba hafi ye mwagize icyo mumuvomaho.'

    'Ubumenyi, ubwitonzi, ubushishozi, kwihesha agaciro, ubunyangamugayo, gukunda umurimo bihebuje, gukunda igihugu no kuba ahora yiteguye kuba yanakitangira.'
    Karamage yavuze ko Mukuru we yari umuntu ukunda Imana, akunda gusenga ku buryo hari isengesho yiseguraga.

    Ati 'Hari isengesho yiseguraga, wamubaza uti 'warivuze rya sengesho? Ati niryo funguro rya mu gitondo, ku manywa na nijoro. Niyo yari indirimbo ye, yakundaga Imana.'

    Abo bakoranye bamufiteho urwibutso

    Senateri John Bonds Bideri yabanye cyane na Depite Fidel Rwigamba ubwo bari bahuriye muri Kenya bavuye muri Uganda mu buhungiro ndetse na nyuma bageze mu Rwanda, baza no gukorana bya hafi mu Nteko Ishinga Amategeko yagarutse ku buryo yaranzwe n'ubwitange budasanzwe.

    Ati 'Yari afite impano idasanzwe. Yari afite ubushobozi bwo kongerera abantu imbaraga mu bihe bikomeye. Ikindi cyamurangaga yagiraga ibitekerezo byinshi kandi byiza. Ni indangagaciro z'ubuyobozi zagiye zimuranga mu buzima bwe.'

    Yavuze ko Rwigamba yari afite impano yo kwitondera ikintu cyose ku buryo ntacyo yakoraga atabanje gushishoza no kwitonda.

    Ati 'Indangagaciro yo guharanira akazi kanoze yakomeje kumuranga mu nshingano yagiye ahabwa zose […] Yari afite umuco udasanzwe wo kugira icyo akora cyose kandi akagikora neza.'

    Senateri Bideri kandi muri uyu muhango yasomye ubutumwa bwa Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika [Pan African Parliament] Chief Charumbira Fortune Zefania.

    Ni ubutumwa bwagarukaga ku muhate Depite Rwigamba yagaragaje ubwo yabaga yahawe inshingano zitandukanye n'iyi Nteko Nyafurika cyane ko yari ayoboye komisiyo y'ububanyi n'amahanga no gukemura amakimbirane.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille yavuze ko Depite Rwigamba yaranzwe no gukora neza inshingano ze kandi agakorana n'abandi.

    Yavuze ko kuva yatorerwa kujya mu Nteko mu 2013, yahise atorerwa kuyobora Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ndetse bidatinze agirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Pan African Movement.

    Ati 'Mu mirimo ye nko muri komisiyo ndetse n'abo bari bafatanyije guhagararira u Rwanda muri Pan African Parliament, dufite byinshi tuzajya tumwibukiraho. Turazirikana tunashimira ibyamuranze kandi ari nawo murage adusigiye.'

    Depite Mukabalisa avuga ko Rwigamba yari afite umwihariko wo kubahiriza igihe ku buryo mu gihe cyose amaze mu nteko atigeze akererwa na rimwe.

    Akomeza agira ati 'Mu myaka hafi 10 yari amaze mu mutwe w'abadepite, umusanzu yatanze mu kubaka igihugu cyacu ni ntagereranywa. Mubyo yakoraga yabaga yabanje gufata umwanya, agacukumbura, agasesengura agatanga ibitekerezo byafashije kenshi umutwe w'abadepite gukora umurimo unoze.'

    'Ibyo kandi yabikeshaga ubuhanga n'ubunararibonye yagiye akura mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu.'

    Rwigamba yabonye izuba mu 1950 avukira mu Karere ka Gatsibo, Intara y'Iburasirazuba.

    Ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye [aho yigaga muri College St André, i Nyamirambo] nibwo ababyeyi be bahungiye muri Uganda gusa we ngo ntabwo yageranyeyo nabo ahubwo yaje guhura nabo nyuma.

    Muri Uganda niho yakomereje amashuri yisumbuye aho yize mu Ishuri rya Ntare School rizwiho kuba ryaranyuzemo abakomeye muri Uganda ndetse na bamwe mu Banyarwanda.

    Rwigamba wari umuhanga cyane mu mashuri yisumbuye, yaje kuyarangiza ahita akomeza muri Kaminuza ya Makerere ariko nk'umuntu wari impunzi ntabwo yarangije ngo abone akazi.

    We n'abandi Banyarwanda baje kujya muri Kenya gukorayo akazi k'ubwarimu, aho yamaze igihe yigisha.

    Ni umwe mu bashinze RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi, itangirizwa i Nairobi muri Kenya.

    Rwigamba atabarutse asize abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Asize abuzukuru batanu. Umugore we na we amaze igihe atabarutse.

    Perezida wa Sena n’uw’umutwe w’abadepite bitabiriye Misa yo gusabira Rwigamba Fidel

    Rwigamba yashimiwe ubukristu bwamuranze mu buzima bwe bwose

    Depite Rwigamba yavuzwe ibigwi, ashimirwa ubugwaneza no gukorana umurava byamuranze

    Umuryango wa Rwigamba wavuze urwibutso bazahora bamwibukiraho nk’umubyeyi

    Ababanye, abakoranye n’inshuti za Rwigamba n’umuryango we zaje kumusezeraho mu isengesho nka kimwe mu byamuranze akiriho

    Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro gikwiriye umudepite watabarutse

    Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro

    Abayobozi barimo abo bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko baje kumuherekeza

    Biro ya Sena yari yaje guherekeza Depite Rwigamba witabye Imana

    Agahinda kari kose ku bakoranye n’ababanye na Depite Rwigamba

    Abavandimwe n’inshuti bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Rwigamba Fidel

    Perezida w’Umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa asubizwa ibendera ry’igihugu ryari ritwikiriye isanduku irimo umubiri wa Depite Rwigamba Fidel

    Inzego z’umutekano ziha icyubahiro Depite Rwigamba watabarutse akiri mu nshingano zo gukorera igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukirisitu-wakundaga-igihugu-depite-fidel-rwigamba-yashyinguwe-amafoto

  • IPRC zigiye kujya zitanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 ubwo Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente yasuraga Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, IPRC Ngoma mu rwego rwo kureba amasomo ahatangirwa.

    Dr Ngirente yeretswe ubushobozi abiga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bafite kuri ubu birimo imashini itonora ubunyobwa aba banyeshuri bikoreye, imashini ivungura ibigori n'ubundi bumenyi bwinshi bagiye bavoma muri iri shuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Minisitiri w'Intebe yashimiye amasomo yigishirizwa muri iyi IPRC Ngoma.

    Ati 'Yadusabye gushyira imbaraga mu kwihutisha gahunda y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Bachelor of Technology) kuko uyu munsi IPRC dufite zose zitanga icyiciro cya mbere cya kaminuza kandi biragaragara ko abanyeshuri babishoboye kandi banabishaka.'

    Irere yavuze ko ikindi yabasabye ari ugushyira imbaraga nyinshi mu gutuma abanyeshuri bimenyereza umurimo bagasura ibigo bitandukanye bakareba uko bikora.

    Irere yavuze ko biteganyijwe ko kwigisha icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bizatangizwa muri Werurwe 2023.

    Ati ' Uku kwa Gatatu turatangirana na porogaramu ebyiri imwe y'ubwubatsi [ Construction technology] n'indi ya Auto mobile technology, hano muri IPRC Ngoma kuko hari ibyo bagikeneye birimo ibikoresho n'amashuri.'

    Yavuze ko izi porogaramu ebyiri zigiye gutangirira mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro abiri harimo IPRC Kigali aho izatangirana na porogaramu ya Automobile, mu gihe indi porogaramu ijyanye n'ubwubatsi izatangirira muri IPRC Huye isanzwe inafite iyi porogaramu y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

    Ishimwe Laurence wiga muri IPRC Ngoma yabwiye IGIHE ko bishimiye iki cyemezo kuko kigiye gutuma biga neza.

    Ati ' Ni amahirwe tubonye kuko hanze ku isoko ry'umurimo mu Rwanda, byagoranaga ko wabona umuntu ufite A0 atarayikuye hanze, ubwo rero ibi bigiye kugabanya amafaranga benshi batangaga bajya kwiga hanze, ikindi bigiye kudufasha ku isoko ry'umurimo kuko hari ubwo bashyiraga hanze imyanya isaba A0 ugasanga twe dufite A1 ntitubashije kuyipiganira.'

    Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Eng Ephrem Musonera, yavuze ko batangiye kwitegura kwakira iki cyiciro binyuze mu kongera ibyumba by'amashuri no gushaka ibikoresho.

    Ati ' Icyo bizafasha ni mu bikorera kuko bazabona abakozi bafite ubushobozi n'ubumenyi buzabafasha kuyobora imirimo cyane cyane kuko abanyeshuri bazarangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari abakora inshingano zo kuyobora abandi n'imirimo.'

    Kuri ubu u Rwanda rufite IPRC umunani zose bikaba biteganyijwe ko zizatangira kwigisha icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro nyuma yo kongeramo ibisabwa byose birimo amashuri, ibikoresho n'abarimu.

    U Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro. Abagera kuri 86% by'abazajya barangiza muri aya mashuri bazajya babona akazi bitarenze amezi atandatu. Amashuri yose azaba afite ibikoresho by'ibanze n'abarimu b'inzobere ku kigero cya 100%.

    Uretse icyiciro cya kabiri kigiye gutangizwa, binateganyijwe ko mu minsi iri imbere hazanatangizwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu myuga n'ubumenyingiro, kugira ngo umunyeshuri wayize mu mashuri yo hasi akomeze agere ku rwego rwo hejuru, ari na we uzabyigisha.

    Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga IPRC Ngoma, yatemberejwe ibice bitandukanye by’iri shuri

    Abiga mu mashuri yisumbuye beretswe Minisitiri w'Intebe bumwe mu bumenyi bamaze kubona

    Dr Ngirente yeretswe uburyo watahuramo ko imodoka yagize ikibazo utarinze kujya kuyihambura

    Abiga ibijyanye no gukora ikawa nabo bamweretse amoko bashobora gukora

    IPRC Ngoma ni hamwe mu hazatangirizwa amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza

    Irere yavuze ko gutangiza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri IPRC bizatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iprc-zigiye-kujya-zitanga-impamyabumenyi-z-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza

  • APR FC yigobotoye bigoranye Etincelles yisubiza umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 4-2.

    Mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yabanje kugirwa na Etincelles FC ariko mu minota ya nyuma ibona amanota 3.

    APR FC Yafunguye amazamu ku munota wa 4 w'umukino,ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

    Ntubyatinze ku munota wa 34 APR FC Itsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Bizimana Yannick.

    Etincelles FC yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 2 mu yongerewe ku gice cya mbere ibifashijwemo na Hussein.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Etincelles FC yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ihita yishyura kiriya gitego ku munota wa 59 ibifashijwemo na Muniru.

    APR FC yahise yisubiraho ihita ishyiramo ibitego 2 ibifashijwemo na Mugisha Gilbert ku munota wa 64 na Ishimwe Christian Kuwa 79.

    Urutonde:

    1. APR FC 40 Pts
    2. Rayon Sports 39 Pts
    3. Kiyovu Sports 38 Pts
    4. AS KIGALI 37 Pts
    5. Gasogi United 36 Pts
    6. Police FC 33 Pts
    7. Etincelles FC 33 Pts
    8. MUKURA VS 25 Pts
    9. Bugesera FC 25 Pts
    10. Gorilla FC 25 Pts
    11. Sunrise 24 Pts
    12. Musanze FC 24 Pts
    13. Rwamagana 19 Pts
    14. Rutsiro FC 18 Pts
    15. Marines FC 13 Pts
    16. ESPOIR FC 11 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigobotoye-bigoranye-etincelles-yisubiza-umwanya-wa-mbere

  • Umwongereza yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 45 n'amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6 yahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas igasorezwa i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare.

    Vernon watsinze nyuma yo gucika abandi anyonze n'imbaraga muri metero nkeya gusa bagiye kugera ku murongo, yakurikiwe na Emilien Jeannière wa TotalEnergies, Mulueberhan Henok wa Green Project Bardiani na Fiorelli Filipo bakinana.

    Mugisha Moïse wa Team Rwanda, ni we Munyarwanda waje hafi, aba uwa 21 anganya ibihe n'abandi bose bamubanjirije. Abandi baje kuri ibyo bihe barimo Masengesho (Team Rwanda) wa 34, Muhoza Eric (Bike Aid) wa 41 na Bigirimana Jean Nepo (May Stars) wa 49.

    Umwongereza Chris Froome wa Israel-Premier Tech, uri gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, yasoreje ku mwanya wa 44.

    Nsengimana Jean Bosco wageze i Rwamagana ayoboye isiganwa, yaguye ndetse byatumye asoza ari ku mwanya wa 87 aho yasizwe amasegonda 36. Gusa, intego ye y'umunsi yayigezeho kuko amanota yo kuzamuka i Kibagabaga na Ntunga, ni we wayegukanye.

    Ni ko byagenze kandi ku Munya-Nouvelle Zélande James Fouche wa Bolton Equities bageranye i Rwamagana. Na we yabaye uwa 89 asizwe iminota ine n'amasegonda 13.

    Abakinnyi bane ba nyuma (kuva ku mwanya wa 90 kugeza ku wa 93) ni aba May Stars yo mu Rwanda. Abo ni Hakizimana Félicien wasizwe iminota 12 n'amasegonda umunani, Nsengiyumva Shemu wasizwe iminota 15 n'amasegonda 33, Simon Aytesegeb Aron na Brhane Abel (basizwe iminota 32 n'amasegonda 44).

    Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira muri Kigali Car Free Zone kerekeza i Gisagara ku ntera y'ibilometero 132,9.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwongereza-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2023

  • Gen Kabarebe yavuze indangagaciro batojwe na… – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi, n'Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Habaye kandi na morali ikomeye mu ndirimbo nka ‘Kagame Mwungeri we’ yasusurukije cyane urubyiruko bigaragaza ibyishimo, urukundo n'icyizere cyinshi u Rwanda rw'ejo rufitiye Perezida Paul Kagame.

    Iyi ghunda yatangiye ku isaha ya saa 03:00 pm nk'uko byari biteganijwe.

    Urubyiruko 600 rwitabiriye icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe 'Menya Amateka Yawe', rwakiriye abashyitsi barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru z'igihugu cy'u Rwanda.

    Barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by'umutekano Gen James Kabarebe, na Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

    Ku isaha ya 03:38 pm Meya Pudence nibwo yakiriye urubyiruko n'abayobozi batandukanye bitabiye iyi gahunda, yavuze ko imaze kugera ku barenga ibihumbi 200 mu byiciro bitandukanye.

    Pudence yaboneyeho kwakira Gen James Kabarebe wakiranwe ibyishimo byinshi n'urubyiruko, rwiganjemo urwari rumubonye bwa mbere imbonankubone.

    Gen James atangira ashimira urubyiruko rwitabiye ubutumire bwa Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko yateguye iyi gahunda, agira ati: 'Turabashimira cyane kubw'igitecyerezo mwagize, cyo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri.'

    Agaruka kubyo urubyiruko rwabonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 agira ati: 'Ibyo mwabonye ku Gisozi mwajyaga mwumva mutarabibona, nicyo cyatumye inkotanyi zifata gahunda yo kurimbura ubutegetsi bubi bwariho.'

    Avuga ko bitari byoroshye ati: 'Ntabwo ibintu byahindutse ku neza, kuko bariya bantu icyo bashakaga ari ukwica uwo bashatse wese.'

    Aboneraho gusaba urubyiruko gukomeza urugamba rwatangiwe, ati: 'Hari icyo byasabaga kiremereye cyane namwe musabwa, urugamba rwateguwe uko ruzatangira ariko ntabwo hateguwe uko ruzarangira mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y'iterambere hari icyo urubyiruko rusabwa.'

    Akomeza agira ati: 'Ubu rero namwe murahari muri mu rugamba rwo kubohora igihugu, rurakomeje kuko nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu urw'iterambere ruracyakomeje, kugera aho ruzabera igihugu gikomeye nk'ibihugu by'ibihangange tuzi nk'ibyo mu Burayi kuko ntacyatubuza dufite intecyerezo nziza.'

    Gen James avuga ikintu gikomeye ingabo zabohoye igihugu zari zifite ati: 'Icyo bari bafite gikomeye cyane ni umutima wo gukunda igihugu, ariko bari bazi neza ko intego iremereye. Iyo ufite intego iremereye bigusaba byinshi, ariko birashoboka.'

    Avuga ko ubwo urugamba rwari rugeze kure abayobozi bakuru b'inkotanyi bitabye Imana, ariko Perezida Kagame akaza kuhagoboka n'ubwo bitari byoroshye ariko yabaye Umuyobozi n'Umwigisha mwiza.

    Maze atoza abasirikare bari bamaze gusa n'abacika intege indangagaciro zatumye babasha kubohora igihugu. Muri izo ndangagaciro zigenda zunganirana, Gen James Kabarebe yazigarutseho anazifashisha agira inama urubyiruko gukomeza guteza imbere igihugu.

    Gen James Kabarebe yahereye ku ndangagaciro yo gukunda igihugu ati: 'Indagaciro yibanzeho zishobora namwe kubafasha nk'igihugu cyose gukunda igihugu, kandi atubwira ko turarwanira igihugu ntabwo turirwanira ubwacu.'

    Ibyo kandi avuga ko byatumye ingabo zigira umutima, n'abagiye batabaruka babaga bakiwufite. Atanga urugero rw'uburyo uwatabarukaga yabaga agira ati: 'Ndarangije ariko ntimuzabe imbwa, turwanire igihugu tuzatsinda. Akabivuga kandi na we ubwe agiye.'

    Hari kandi n'izindi ndangagaciro Perezida Kagame yatoje ingabo, Gen James Kaberebe yagarutseho agira ati: 'Yabatoje Kwitanga utizigamye, kwitanga utirebye ukitanga wese.'

    Mu zindi Gen James Kabarebe yagarutseho harimo kandi ubutwari. Ati: 'Abatoza ubutwari kuko nabwo buratozwa, kuko ushobora gutozwa ubugwari ukaba cyo [ikigwari] wanatozwa ubutwari ukaba yo [intwari].'

    Ku ndangagaciro yo kwihangana yagize ati: 'Kwihangana kunamba n'iyo wagira inzara, n'ubwo wagenda amanywa n'ijoro utaryama, kandi ugakomeza gukora akazi. Ntawundi wanambira igihugu cyawe, ni wowe ukivukamo, undi yaza aje kugisahura.'

    Iyo kudahinduka [Indangagaciro] ati: 'Kudahinduka icyo uricyo uyu munsi ugakomeza kubacyo, hari abantu benshi barambirwa bakava ku ntego. Ikindi yababwiraga ko buri muntu wese yaje ku giti cye, akwiye guhagarara ku mahitamo ye.'

    Hari gukoresha bikeya ukagera kuri byinshi. Indangagaciro zose ariko avuga ko zashyigikirwaga n'ikinyabupfura. 

    Ati: 'Ikinyabupfura nacyo ni ikintu cy'ingenzi yatwigishije, kuko nicyo kigufasha kugera ku zindi ndangagaciro zose.'

    Avuga kandi ko kuri uyu munsi abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye gutinyuka ikoranabuhanga. Ati: 'Ubu uyu munsi icyo umuntu asabwa ni ugutinyuka, ni ukumenya uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kuko ritagombera gusoza Kaminuza.'

    Perezida Kagame kandi yatoje ingabo kumenya gufata icyemezo. Gen James Kabarebe agaruka ku mutima ukomeye yabasabye kujya baheka abo bari bahanganye, ati: 'Guheka abanzi bacu ati ubwo atapfuye azadusanga, azadufasha, bazagira akamaro, kandi byarabaye baradufashije tubasha kugera kure.'

    Mu gusoza Gen James Kaberebe yashimiye Meya w'Umujyi wa Kigali na Minisitiri ku bwitange bakomeza kugaragaza mu kazi kabo no mu masaha y'umurengera, agaragaza ko ari hacye wasanga abayobozi bakora mu minsi y'impera z'icyumweru.

    Umujyanama wa Perezida Kagame, Gen James Kabarebe waganirije urubyiruko muri gahunda ya Menya Amateka YaweMeya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Gen James KabarebeMorali yari yose ku rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda rwanasabye ko yaba ngarukamwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126240/gen-kabarebe-yavuze-indangagaciro-batojwe-na-perezida-kagame-agira-inama-urubyiruko-amafot-126240.html

  • Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda iyobowe na APR FC #rwanda #RwOT

    Imikino ya shampiyona y'u Rwanda yakomezaga mu mpera z'icyumweru ubwo hakinwaga uminsi wa 20 yasize ikipe y'ingabo z'igihigu ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Imikino yakinwe kuri iki cyumweru,  i Bugesera ikipe ya APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 4-2, ni ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent, Yanick Bizimana, Mugisha Gilbert na Ishimwe  Christian ku ruhande rwa APR FC.

    Ku ruhande rwa Etincelles yari imaze imikino 10 idatsindwa mu marushanwa atandukanye iheruka gukina yo yatsindiwe na Hussein na Muniru Abdoul Haman.

    Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru, Police FC yatsindiye Musanze FC I Muhanga ibitego 4-0, ni ibitego nya Dany Usengimana, Mugisha Didier watsinze bibiri na Hakizimana Muhadjiri.

    Indi mikino yakinwe mbere uko yagenze:

    AS Kigali 2-2 Sunrise FC

    Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC

    Gasogi United 1-2 Rayon Sports

    Mukura VS 0-1 Rwamagana City

    Kiyovu SC 3-1 Marines FC

    The post Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda iyobowe na APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitego-27-nibyo-byabonetse-mu-mikino-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-iyobowe-na-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitego-27-nibyo-byabonetse-mu-mikino-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-iyobowe-na-apr-fc

  • Tembera Umujyi wa Rwamagana urabimburira aban… – #rwanda #RwOT

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda, karatangirira mu mujyi wa Kigali gasorezwe mu mujyi wa Rwamagana. Abasiganwa 100 nyuma yo kuzenguruka uyu mujyi, aka gace gafite ibirometero 115 baragasoreza hafi y’ibiro by’Akarere ka Rwamagana.

    Akarere ka Rwamagana karimo umujyi wa Rwamagana ni Akarere karimo amahoteli meza, yubatswe ku kiyaga cya Muhazi.

    Muri aka karere mu murenge wa Gishari, hari uruganda Bella Flowers ruhinga rukanatunganya indabo zoherezwa mu mahanga. Muri Bella Flowers hahingwa indabo z’ubwoko 16.

    Mu murenge wa Mwulire hari icyanya cy’inganda. Inganda 13 nizo zatangiye gukora.

    Muri aka karere kandi bubatse udusoko duto ducururizwamo imbuto.

    Hoteli Macampagne ni imwe mu mahoteli meza yubatswe ku kiyaga cya Muhazi 

    Vintage Hotel iri ku kiyaga cya Muhazi 

    Ku kiyaga cya Muhazi abashaka kuruhuka niho baruhukira

    Mu kiyaga cya Muhazi habamo amahumbezi

    Bella Flower iri mu murenge wa Gishari, niho hatunganyirizwa indabo zoherezwa mu bihugu birimo Ubuholandi

    Mu kabuga ka Musha hari amahumbezi aturuka ku mashyamba

    Mu murenge wa Mwulire icyanya cy’inganda harimo inganda 13 zatangiye gukora

    Udusoko tw’imbuto twitezweho guteza imbere abagore bitabiriye ubucuruziUrubyiruko rwatangiye kubona akazi mu nganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126199/tembera-umujyi-wa-rwamagana-urabimburira-abandi-gusogongera-ku-buryohe-bwa-tour-du-rwandaa-126199.html

  • Rwanda Global Top Model 2023: Nelly Mukundwa… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Nelly Umukundwa yatangiye agira ati: 'Iyo ukibitangira uba wumva byoroshye icyangombwa ari uko ufite ingano icyenewe nyamara haba hari ibindi bintu byinshi biba bikenewe, birimo n'abagufasha kumenya uko bikorwa.'

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 wasoreje amashuri ye muri Saint Aloys Rwamagana mu birebana n'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'isi yavuze ko aho yize hose yitwaraga nk'umunyamideli n'ubwo atari yakabyinjiyemo.

    Nelly kandi yagiriye inama abakiri bato kuri we bifuza kubyinjiramo agira ati: 'Mu bintu byose ukora ikintu cya mbere uba ugomba kugira ni ikinyabupfura.'

    Avuga ko kandi ibyo bikenewe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro kurushaho n'ubwo abantu benshi bishyiramo ko abayirimo bahinduka ukundi, nyamara binyuranye n'ukuri yiboneye.

    Kubirebana n'amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023 ahatanyemo, yatangaje ko yiteguye, ko aramutse ayegukanye byatuma inzozi yahoze arota ziba impamo.

     Abisobanura agira ati: 'Ikintu cya mbere niteze ni uko yanzamurira urwego ndiho.'

    Mu gihe kandi yaba atayegukanye yavuze ko adashobora gucika intege nk'uko bijya bigenda kuri benshi batabashije gukomeza mu marushanwa atandukanye, ahubwo byamubera umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza.

    Yavuze kandi ko umuntu wese umuzi aziko agira isuku mu rwego rwo hejuru, ariko na none ikindi yifuza ko abantu bamumenyaho ni uko uko agaragara mu kazi ko kwerekana imideli bitandukanye n'uwo ariwe wa nyawe.

    Watora Nelly unyuze hano

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA NELLY UMUKUNDWA

    “>

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126213/rwanda-global-top-model-2023-nelly-mukundwa-yasabye-abantu-kurecyeraho-kurebera-imyitwarir-126213.html