Blog

  • Yagombaga kuba yaravuye muri Turkey! ibyo wam… – #rwanda #RwOT

    Ejobundi ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo inkuru itari nziza ku mupira w’amaguru ndetse n’Isi yose muri rusange yagiye hanze ivuga ko umukinnyi ukomoka muri Ghana, Christian Atsu yabonetse yapfuye. Nyuma y'uko umutingito wibasiye Turkey uyu mukinnyi yari ari munzu iherereye mu mujyi wa Hatay kandi uyu mujyi warashegeshwe cyane.

    Christian Atsu umutingito ukimara kuba yarashatswe arabura burundu, ariko ejobundi nibwo yabonetse aho yabaga ari mu nsi y'ibikuta byinzu.

    Uyu mukinnyi yapfuye afite imyaka 31 gusa. Christian Atsu yavukiye mu gace ka Ada Foah ko muri Ghana, yatangiye gukina umupira afite imyaka 15 akina mu ikipe y’abato ya Feyenoord Football Academy y'iwabo.

    Yavuye muri iyi kipe y’abato yerekeza gukina ku mugabane w’iburayi, 2011 nibwo yakinnye umukino we wa mbere muri Porto yo muri Portugal. Muri 2013 Christian Atsu yasinyiye Chelsea ariko kubona umwanya wo kubanza mu kibuga biranga, bituma atizwa mu yandi makipe arimo Vitesse Arnhem yo mu Buhorandi, Everton na Newcastle United zo mu Bwongereza.

    Muri 2019 nibwo Christian Atsu yerekeje mu ikipe ya Al-Raed FC yo muri Saudi Arabia, aho yakinnye imikino 8 gusa kubera imvune. Tariki 06 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize nibwo yagiye gukina muri Turkey, asinya amasezerano y’umwaka 1 muri Hatayspor. Yari amaze gukinayo imikino 4 gusa ndetse yanatsinze igitego 1 bakina na Kasimpasa, ku munota wa 7 w’inyongera mbere y’umunsi umwe ko umutingito uba.

    Umukino Christian Atsu yatsinzemo igitego bigatuma ahindura ibitekerezo akaguma muri Turkey

    Mu ikipe y’igihugu ya Ghana yakoze akazi gakomeye cyane. Muri 2011 yakiniye ikipe y’igihugu y'abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, maze akora amateka aba umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse aba ari nawe utsinda ibitego by’inshi. 

    Muri 2013 yari mu bakinnyi bakiniye Ghana mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cyaberaga muri South Africa, 2014 yahise ajya gukina igikombe cy’Isi ari kumwe n’ubundi n’ikipe y’igihugu cye ariko baviriyemo mu matsinda.

    Indi myaka Christian Atsu yakiniye Ghana ni muri 2015, 2017 na 2019 hose hari mu gikombe cy’ibihugu cya Afurika. Imikino 60 niyo yakiniye ikipe y’igihugu atsindamo ibitego 11. Christian Atsu yishwe n’umutingito kandi yaragombaga kuba yaravuye muri Turkia ndetse anafite itike y’indege, ariko ahindura ibitekerezo mu minota micye gusa. 

    Christian Atsu wakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana

    Yari yavuganye n’umutoza we amusaba umwanya anamubaza niba byashoboka ko agenda mu gihe yaba abonye indi kipe, maze umutoza arabyemera. Ntabwo yakinnye umukino bari bafitanye na Gaziantep FK, ariko akina uwo bari bafitanye na Kasımpasa atsinda igitego. 

    Usibye no kuba Christian Atsu yarashakaga indi kipe, yari agiye no kujya gusura umuryango we, ariko iki gitego yatsinze cyatumye ahindura ibitekerezo aguma muri Turkey kugira ngo agumye gufasha ikipe ye gutsinda kuko yari iri mu bihe bibi, bimuvuramo urupfu azize umutingito wahise uba ku munsi ukurikiyeho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126223/yagombaga-kuba-yaravuye-muri-turkey-ibyo-wamenya-kuri-christian-atsu-wahitanywe-numutingit-126223.html

  • Umubiri wa Christian Atsu wageze muri Ghana nyuma yo guhitanwa n'umutingito #rwanda #RwOT

    Umubiri wa rutahizamu Christian Atsu,uheruka guhitanwa n'umutingito wibasiye Turkiya mu byumweru bibiri bishize wamaze kugezwa iwabo muri Ghana.

    Indege yari iwuzanye yageze i Accra mu ijoro ryo ku cyumweru,hanyuma uhita utwarwa n'ingabo za Ghana.

    Atsu yabonetse yapfuye kuwa Gatandatu ari munzi y'aho yari atuye mu majyepfo ya Turkiya.Yari umukinnyi w'ikipe ya Hatayspor.

    Uyu mukinnyi wacaga ku ruhande,yahamagawe inshuro 65 mu ikipe y'igihugu ya Ghana ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cya 2015.

    Uyu wari ufite imyaka 31 yakinnye muri Premier League mu makipe nka Everton na Newcastle.

    Mu kiganiro yatangiye kuri Kotoka airport i Accra, Visi Perezida wa Ghana,Mahamudu Bawumia yagize ati “Twahoze duhanganye n'icyizere,buri munsi wahitaga twarasengaga cyane,ariko ubwo yabonekaga [Atsu] yari yapfuye.”

    Bwana Bawumia yavuze ko uyu mukinnyi yari akunzwe kandi ko azakumburwa.Ati “Ni igihombo kibabaje,kibabaje cyane.”

    Yasezeranyije ko Atsu azashyingurwa mu cyubahiro akwiriye.

    Atsu yabuze ku munsi wa mbere uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.8 ukubita kuwa 6 Gashyantare 2023,ugasenya inyubako yabagamo y'ahitwa Antakya,mu ntara ya Hatay.

    Ikipe yaHatayspor yabanje gutangaza ko uyu mukinnyi yarokowe ariko yavunitse cyane,gusa iza kwivuguruza aho umuhagarariye yemeje amakuru y'urupfu rwe kuri Twitter kuwa Gatandatu ushize.

    Abarenga 44,000 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanwe n'uyu mutingito ukomeye wibasiye Turkiya na Siriya.

    Umurambo wa Atsu wajyanwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya gisirikare hategurwa igihe cyo kumushyingura.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umubiri-wa-christian-atsu-wageze-muri-ghana-nyuma-yo-guhitanwa-n-umutingito

  • Amashusho ya DJ Higa arwana n'abakobwa bagenzi be akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye aya mashusho batunguwe n'uburyo uyu mukobwa umenyerewe mu kuvanga imiziki azi no kuvanga imigeri ku rwego rwo kwiyemeza guhangana n'inkumi ebyiri zose akazikwiza imishwaro.

    Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe ahaparika imodoka iruhande rw'akabyiniro ka Cadillac mu masaha akuze y'ijoro.

    Nubwo aya mashusho atagaragara neza, iyo uyitegereje neza ubona DJ Higa uzwi nk'umubyinnyi ari guterana amagambo n'inkumi ebyiri ndetse akagera n'aho azicira umurongo w'aho zitagomba kurenga.

    Kwihangana biranga, DJ Higa agahita asimbukira umwe muri aba bakobwa akamutera umugeri, mugenzi w'ukubiswe wari uri aho hafi nawe ahita ahorera ukubiswe intambara ikarota.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amashusho-ya-dj-higa-arwana-n-abakobwa-bagenzi-be-akomeje-kuvugisha-benshi

  • Dore impamvu ukwiriye kureka uwo mukundana igihe umubonyeho ingeso utazabasha kwihanganira #rwanda #RwOT

    Dore impamvu ukwiye gufata umwanzuro wo kureka uwo mukundana igihe wamubonyeho ingeso utazabasha kwihanganira:

    1.Iyo mumaze kubana ya ngeso irakura

    Akenshi mumaze kubana uzasanga ya ngeso wari uzi k'uwo mukundana yikuba inshuro nyinshi bikarushaho kuba bibi. Umugore umwe wagishaga inama yavuze ko ubwo yari akirambagizanya n'umugabo we yagiraga umujinya cyane baba bari kumwe agakubita ibintu hasi ku buryo hari ubwo yigeze kumena telefoni.

    Yagize amakenga agisha inama umukobwa w'inshuti ye, amubwira ko ashatse yamureka kuko agifite umwanya wo gufata icyemezo. Uwo mugore akomeza avuga ko yakomeje kwibeshya ko nibamara kubana azamuhindura uwo mujinya we ukagabanyuka ariko ngo noneho bamaze kubana ho byarushijeho kuba bibi, akajya amukubita amuhora ubusa, agahora avuga nabi mu rugo. Uyu mugore ngo yicuiije impamvu atumviye inama za mugenzi we hakiri kare.

    2.Umuntu ntajya apfa guhinduka cyeretse iyo ariwe wifatiye umwanzuro

    Abasore n'inkumi bibeshya ko bazahindura abo bakundana kandi baramaze kubabonaho ingeso rubaka batazabasha kwihanganira bigatuma biyemeza kubana nabo.

    Guhinduka k'umuntu biragoye ntabwo wabyizera. Aho kwibeshya ko azahinduka watangira kwiga uko uzabasha kumwihanganira. Iyo bitabaye ibyo, icyaruta nuko wabivamo hakiri kare.

    Undi mugore nawe wagishaga inama avuga ko bakirambagizanya umugabo we yamubonyeho ingeso yo kureba filimi z'urukozasoni. Icyo gihe umugore ntiyabihaye agaciro kuko yumvaga namara kuba umugabo atazajya abona umwanya wo kuzireba.

    Nyamara ngo icyamutunguye nuko aho bamariye kubana, umugabo yabaye imbata y'izo filimi kugeza ubwo yirirwa kuri mudasobwa arizo areba, nta kindi kintu ashobora gukora gitunga urugo.

    3.Kwihanganira ingaruka birakugora ugahora wishyiraho ikosa

    Abenshi iyo bamaze kurushinga bagasanga ya ngeso irakomeje bananirwa kwihanganira ingaruka z'ibyo bishoyemo babireba. Niho bamwe usanga bahise batandukana cyangwa se n'ubashije kwizirika agahorana agahinda kadashira kuko aba yishinja kutumvira umutima nama we n'abandi bantu bashobora kuba baramugiriye inama.

    4.Ingeso utabasha kwihanganira igira ingaruka ku rugo rwanyu muri rusange

    Nkuko twabibonye ya ngeso irushaho kuba mbi kandi ukarushaho no kuyibona kuko ntacyo aba akiguhisha. Iyo kwa kwihanga kubuze muhora mutongana mubipfa ugasanga bigira ingaruka no ku bana banyu kuko bakurira mu rugo rutanezerewe.

    Niba hari ingeso uzi k'uwo mukundana ukaba ubona ko utazabasha kuyihanganira, ibyiza nuko wafata umwanzuro wo kumureka aho kugirango muzabane nabi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-impamvu-ukwiye-gufata-umwanzuro-wo-kureka-uwo-mukundana-igihe-wamubonyeho

  • Perezida Biden yagiriye urugendo rutunguranye i Kyiv #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageze i Kyiv mu rugendo rwe rwa mbere akoreye muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu mu mezi asaga 12 ashize.

    Urwo rugendo rutari rwitezwe rubaye mu gihe yarimo kujya mu gihugu cya Pologne kubonana na Perezida Andrzej Duda.

    Biden yabonanye na Perezida Volodomyr Zelensky ku munsi Ukraine yibukaho iyicwa ry'abantu 107 bari mu myigaragambyo yo kwamagana leta,ubu hashize imyaka icyenda.

    Ukraine isanzwe imenyereye kwakira abategetsi bakomeye, ariko uru rugendo rutandukanye n'izindi.

    Kuba Perezida wa Amerika abonanye n'uwa Ukraine mu murwa mukuru hagati mu ntambara irimo kubica bigacika bifite igisobanuro kandi n'ikimenyetso gikomeye.

    Hashize hafi umwaka habaye ibitero bikomeye, ibi ni nk'ubutumwa butaziguye ku Burusiya – ko Amerika n'Uburaya itazahwema gufasha Ukraine.

    Habyutse ibihuha uyu munsi ko hari umushyitsi ahambaye urasura Ukraine; birangira umunya politike Lesia Vasylenko yemeje ko ari Biden.

    Mu byumweru bike bishize,Zelensky yakoze urugendo rutari rwitezwe i Washington abonana na mugenzi we Biden,hanyuma asaba inteko ishinga amategeko ya Amerika kubaha izindi ntwaro nyinshi mu gufasha igihugu cye mu ntambara yo gusubiza inyuma Abarusiya.

    Urugendo rwa Biden rwagizwe ibanga kubera ibibazo by'umutekano, ariko imihanda myinshi mu mujyi wa Kyiv yari ifunze muri iki gitondo,byatumye hiyongera ibihuha ko hari ikintu gikomeye gishobora kuza kuba.

    Mbere y'uko haba ikiganiro kigenewe abanyamakuru, Joe Biden yicaye aganira na Volodymyr Zelensky avuga ko “ashaka ko baganira ku byerekeye isi”.

    Yashimagije kandi abaturage ba Ukraine ku “butwari: bwabo mu kurwana n'ubwo nta burambe bafite mu ntambara.

    Yagize ati:”Twongeye gutangarira abanya Ukraine, abaturage basanzwe n'abakozi, batigeze bakora imyitozo ya gisirikare, ariko uko bitabiriye intambara birenze kure ubutwari kandi isi yose ni ko ibibona.”

    Mu kiganiro yatangiye kuri TV ari kumwe na Biden, Zelensky yavuze ko “isi irangwa na demokrasi” itegerejwe ” gutsinda iyi ntambara y'akataraboneka.”

    Zelensky yagize kandi ati:”N'urugendo rukomeye cyane mu hahise hose h'umubano wa Amerika na Ukraine.

    “Birashimangira ibyo tumaze kugeraho byose.

    “Uyu munsi ibyo twaganiriye byageze ku bwumvikane.”

    Yongeyeho ko, ibyavuye muri uru rugendo nta nkomyi ko bizagaragara kandi bizagira n'icyo bifasha ku rugamba.

    Umwanzuro wa Amerika wo guha Ukraine ibimodoka by'intambara bitamenwa byo mu bwoko bwa Abrams mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere,byafashije Ukraine mu kwikingira ibitero, nk'uko Zelensky yakomeje abivuga, yongeraho ko we na Biden bavuganye ibyerekeye intwaro zirasa kure.

    Zelensky yagize ati:”Ndabizi ko hazabaho guhabwa ubufasha cyane kuri Ukraine … kikaba ari ikimenyetso ko ubushotoranyi bw'Uburusiya nta mahirwe bufite.

    Ukraine ibakuriye ubwatsi Perezida!”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yagiriye-urugendo-rutunguranye-i-kyiv

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NIYITANGA Samuel mwene Hakizimana Samson na Mukarugwiza Agnes, utuye mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NIYITANGA Samuel, akitwa NIZEYIMANA Samuel mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuri kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-25/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-25

  • Alexis Dusabe yateguye igitaramo yahurijemo A… – #rwanda #RwOT

    Alex Dusabe wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino’ n’izindi nyinshi zihuriye ku butumwa bwo Kuramya no Guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y’igitaramo ‘Integrity Gospel Concert’ kizabera muri Camp Kigali Kuwa 21 Gicurasi 2023, aho azafatanya n’abandi bahanzi bamaze igihe mu murimo.

    Apostle Habonimana Appollinaire na we umaze ibinyacumi mu murimo w’ivugabutumwa akorera muri Africa y’Iburasirazuba ndetse na Nduwimana David wo muri Asutralia ni bo bahanzi bamaze kwemeza ko bazafatanya na Alex Dusabe muri iki gitaramo, mu gihe hagitegerejwe abandi babiri bakiri mu biganiro.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo giteganijwe muri Gicurasi, anasobanura byinshi kuri Kompanyi yashinze ya East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye.

    Dusabe yatangiye avuga impamvu igitaramo cyiswe Integrity Gospel Concert, ati “Ni ukubera ko Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa. Ni Imana iri ‘Integre’ kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa.”

    “Intego y’ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.”

    Yakomoje ku bahanzi batumiwe, agira ati “Twatumiye Apollinaire, ni umuntu ukomeye muri uyu murimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza hakoreshejwe indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, Dutumira David na we wabanye na Apollinaire cyane, ubu uba muri Australia, hari n’abandi babiri tutaratangaza kuko tukivugana nabo, Ni abaririmbyi bakuru twifuza kuzabana nabo.”

    “Nk’uko gutegura ibi bitaramo byiswe East African Gospel Festival, twifuza kujya dukorana n’abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu twahereye i Burundi ariko twifuza no gushaka abandi bo gukorana muri ibi bihugu bigize Akarere kacu (East Africa). Aba nibo tuziranye kuva kera, Apollinaire na David twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza.”

    Avuga ku bahanzi babiri bataratangazwa, yagize ati “Turateganya ko umwe yari ari uwo hanze, undi akaba uwa hano (Mu Rwanda), Uwo hanze bidakunze twakorana na babiri ba hano, tukazatarama turi itsinda rishyitse kandi buri wese akazabona igihe gihagije cyo kuririmbira Imana n’abantu bayo.”

    Alexis Dusabe amaze imyaka myinshi aririmbira Imana

    Umuramyi Alex Dusabe yakomoje ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y’ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

    Yagize ati “Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”

    Ku bindi bateganya kungukira muri iki gitaramo, Dusabe yavuze akamaro k’abaterankunga n’abafatanyabikorwa, ati “Ni abantu bo kubahwa, numva nzabagezaho gahunda yo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu Karere hose, hanyuma nibadukundira bazaba abafatanyabikorwa muri uyu murimo. Umurimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu ndirimbo ukeneye abaterankunga babikora banezerewe kandi babyishimiye kugira ngo bitaba iby’i Kigali gusa cyangwa mu Rwanda gusa ahubwo bijye bisakara n’ahandi hose binjanye n’ubushobozi twaba twabonye.”

    Dusabe uri mu bahanzi bakunzwe na benshi kubera indirimbo z’ihumure no Kuramya Imana, yakomoje kuri Kompanyi ya East Africa Gospel Festival yashize, avuga ko igamije Gusakaza Ubutumwa bwiza no Gukura abantu mu bikorwa byangiriza imibereho ya Sosiyete.

    Yagize ati “East African Gospel Festival ninjye wayitangije, ni nk’ikigo kizajya gitegura ibitaramo ariko bya Gospel. Ifite intego yo kwamamaza Ubutumwa bwiza no Gufasha abantu kuva mu bintu byangiza Sosiyeye yacu, turarwana intambara y’uko abana bacu batatwarwa ngo babe imbata z’ingeso mbi cyangwa kwiheba.”

    “Twumva tuzajya dukoresha indirimbo z’ubutumwa bwiza, Ijambo ry’ihumure ryo kubabwira ngo ‘Ejo hazaza Imana izahagenza neza, mwe kugira ubwoba ngo mwirekurire mu byaha’. Tuzajya dutanga ubuhamya bw’abakijijwe bakareka inzira mbi, aho bazajya batubwira inzira bifashishije ngo babaturwe, Hanyuma tugerekeho uburyo bwo gufasha abantu babohowe mu buryo bw’Ubujyanama, kubakurikirana no kubahumuriza. Ibitaramo byacu bifite intego y’Ivugabutumwa no Gufasha by’umwihariko guha urubyiruko Ihumure n’Ibyiringiro.”

    Yakomeje ati “Nifuza ko ibitaramo bya East Africa Gospel Festival byajya biba buri mwaka, Uyu ni umwaka wa Gatatu. Nifuza ko hazajya haba igitaramo cy’iminsi irenze umwe, kikabera ahantu hagutse, Ngize umugisha nkabona ‘Car Free Zone’ bihoraho tukajya tuhamara iminsi ibiri cyangwa itatu turi kumwe n’abantu baduha ubuhamya n’abo Imana yafashije kuva mu bibazo bikomeye, Ntekereza ko byakongera kuzamura icyizere cy’ubuzima no Guhabwa ubugingo. Buri mwaka Nzajya nkora ku buryo tubona kiriya gitaramo kandi ku buryo buteguye neza.”

    “Kwamamaza Ubutumwa bwiza niyo nyungu yacu y’ukuri, Uretse no gutaramira muri ‘Car Free Zone’ nifuza ko tuzajya n’ahandi henshi nko mu mashuri no ku bantu bari mu magereza, tukabagezaho inkuru y’ubutumwa bwiza kugira ngo abakira bakizwe, kwiheba kugabanuke kuko Imana ibasha gukora ibitangaje ku muntu wese wakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza.”

    Mu gusoza ikiganiro, Alex Dusabe yavuze ko yivuza ko Ubutumwa bwiza bwajya bugera ku bantu benshi icyarimwe, asaba abantu bose kumva no gutiza amaboko n’imbaraga East Africa Gospel Festival.

    Tagize ati “Tuzagera ahantu hateranira abantu benshi, uko ubushobozi buzaba bungana, Nzajya nterura Imbaraga zose Imana yampaye, ndetse nicyo twifuza ngo bafatarankunga, niba uyu munsi twakoreye muri Car Free Zone, ukundi kwezi tukajya ahandi hirya no hino, tukamamaza inkuru y’Agakiza, tukamamaza ko nta mpamvu yo kwiheba. Twumva dukwiriye gushyira hamwe nk’abahanzi b’Indirimo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, tukarwanya Ibintu biri kwangiriza Sosiyete yacu.”

    “Turifuza ko abantu batwumva bakatwakira, bakadutera Imbaraga. Muri iriya East Africa Gospel Festival izabera muri Camp Kigali tariki 21 Gicurasi 2023, izaba ari uburyo bwo kubwira abantu ngo ‘Ibyo tugiye gukora ngibi, mutubereye Imbaraga, mutubereye amaboko, mutubereye inkunga izatuma dukirisha benshi, benshi, benshi ijambo ry’agakiza n’Ubutumwa bwa Yesu Kristu.”

    ‘Affiche’ y’igitaramo kizahuriramo abaramyi bamaze igihe mu murimo wo guha ikuzo Imana

    Nduwimana David akorera umurimo muri Australia, aho yimukiye muri 2013

    Apostle Habonimana Appollinaire uzafatanya na Alexis Dusabe ni umwe mu bazwi cyane i Burundi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUYOBORO’ YA ALEXIS DUSABE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMANA NIYO BUHUNGIRO’ YA HABONIMANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126263/alexis-dusabe-yateguye-igitaramo-yahurijemo-apostle-appolinaire-na-nduwimana-wo-muri-austr-126263.html

  • Real Madrid mu mazi abira mbere yo guhura na Liverpool #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid imerewe nabi n'imvune kuko abakinnyi igenderaho bakiri mu mvune ndetse bananiwe kwitozanya n'abandi kuri iki cyumweru.

    Real Madrid igomba gukina umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League na Liverpool kuri uyu wa Kabiri ariko ntabwo ifite abakinnyi bayo bo hagati Aurelien Tchouameni na Toni Kroos kuko batabashije kwitozanya na bagenzi babo mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.

    Icyakora, Karim Benzema we ashobora gukina uyu mukino nubwo nawe atameze neza kubera ibibazo by'imvune bikomeje kumwibasira muri uyu mwaka w'imikino.

    Iyi kipe yatwaye La Liga na Champions League iraba iri ku kibuga kigoye gukiniraho cya Anfield mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ndetse irahura na Liverpool ishaka kwihorera kuko yayitwaye iki gikombe giheruka i Paris.

    Umutoza wa eal Madrid,Carlo Ancelotti ahanganye n'imvune nyinshi ndetse hari na bamwe mu bakinnyi be batameze neza.

    Yaba Kroos na Tchouameni ntibagaragaye ku mukino Real Madrid iheruka gutsinda Osasuna ibitego 2-0 muri shampiyona.

    Umunyamakuru Miguel Angel Diaz yavuze ko Real Madrid irategereza kugeza ejo kugira ngo imenye uko uburwayi bwabo bumeze ndetse niba yazabakoresha.

    Ancelotti yabwiye abanyamakuru kuwa Gatandatu ati “Tugiye ku mukino wa Anfield duhagaze neza n'icyizere cyinshi ku isi.

    Tchouameni arwaye igifu. Karim [Benzema]ndatekereza ko azaba ameze neza na Kroos aragaruka mu myitozo.”

    Dani Carvajal na Thibaut Courtois bagarutse mu ikipe nyuma y'iminsi bari mu mvune ndetse bakinnye umukino wa Osasuna.

    Ku rundi ruhande,Liverpool yari imaze iminsi imeze nabi iheruka gutsinda imikino ibiri yikurikiranya muri shampiyona igaruka mu bihe byiza.

    Nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 2-0 kuwa Gatandatu,Klopp yavuze ko amakuru mabi ahari ari uko umunya Uruguay,Darwin Nunez yagize ikibazo cy'urutugu.

    Yavuze ko yababaraga ariko atazi neza uko imvune ye ihagaze.

    Liverpool imaze gutwara ibikombe 6 bya Champions League birimo kimwe cya Klopp gusa yakabaye yaratwaye byinshi iyo Real Madrid iba itarabayeho.

    Iki kigugu cyo muri Espagne cyatwaye Liverpool Champions League muri 2018,kiyisezerera muri 1/4 muri 2021 ndetse kiyitwara iki gikombe umwaka ushize i Paris.

    Liverpool ntirabasha gutsinda Real Madrid kuva muri 200 ubwo yayisezereraga muri 1/16 cya Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-mu-mazi-abira-mbere-yo-guhura-na-liverpool

  • Amafoto:Ibyaranze ubukwe bw'umuhanzi Marchal Ujeku #rwanda #RwOT

    Gusezerana imbere y'Imana n'imiryango yaba bombi bibaye nyuma yo kwemeranya kubana akaramata imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa 16 Gashyantare 2023.

    Ubu bukwe bwa Giramata na Ujeku bwabereye kuri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi , mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabereye kuri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.

    Nubwo iby'urukundo rwa Giramata na Marshall Ujeku butigeze bivugwa cyane mu bitangazamakuru, uyu mukobwa w'imyaka 24 yahuye bwa mbere n'uyu musore mu 2014.

    Isabelle Giramata asanzwe ari umucuruzi akaba n'umujyanama w'uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Si ibyo gusa kuko ari n'umufatanyabikorwa mu muryango wa Marchal Foundation ufasha abatishoboye, kwishyurira amashuri abana ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

    Uyu mugore wa Marshall Ujeku we asanzwe akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by'isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

    Vuba aha we n'umugabo we baritegura gushinga umuryango ufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo badafite ubushobozi n'abafite imishinga ariko badafite inama z'uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

    Ujekuvuka Emmanuel Marchal usibye ibikorwa by'ubushabitsi akora asanzwe ari n'umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Bombole Bombole”, “Bikongole'' Omwana akwira, Ntakazimba na “Kuch Kuch Hota Hai” icuranze mu mujyo w'umuziki w'Abahinde.

    Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gukora ubukwe azasubukura ibikorwa bye bya muzika byatumye amenyekana hirya no hino binakomeza guhesha ikuzo aho akomoka ku Nkombo ndetse n'ururimi rwaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ibyaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-marchal-ujeku

  • Umwana watoraguye igikapu cya ba mukerarugendo akagishyikiriza Polisi, yakoze abantu ku mutima – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko abataye icyo gikapu bavaga i Musanze bagana i Karongi (Kibuye) bakaba barabitahuye bamaze kugerayo. Ngo bakirambitse hari ubwo barimo bafata amafoto barangije barigendera bagisiga aho.

    Umwana w'imyaka umunani utaramenyekana amazina ni we wagitoraguye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, agishyikiriza Polisi.

    Muri icyo gikapu ngo harimo ibikoresho bitandukanye birimo camera, ibyangombwa by'inzira, amafaranga n'ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE ko yahamagawe n'uwagitaye amubwira ko amakuru ya Google Map amwereka ko byabereye muri uwo Murenge.

    Ati 'Ni umugabo wo mu Buholandi wari kumwe n'umugore we. Naramuhamagaye ari ku Kibuye ngo aze yerekane aho yabitaye dukurikirane mu maguru mashya. Twarabikurikiranye dusanga koko umwana yabitoraguye abyohereza kuri Polisi. Uwo muzungu yaje asanga ndi kubikurikirana byamaze kugera aho. Yadusabye ko twamufasha akagera kuri uwo mwana turamuherekeza tumugeza iwabo aramushimira.'

    Munyamahoro yavuze ko mukerarugendo yashimiye umwana n'ubuyobozi bwabafashije gusubirana ibyabo byose nta na kimwe kibuzemo.

    Ati 'Umwana yaramushimiye cyane ndetse amuha ibihumbi 50 Frw; icyo yishimiraga ni ukuba twaramufashije ku buryo asanga ibintu byose bikirimo kandi natwe akabona ntacyo turi kumusaba mu kumufasha kugera aho ashaka hose. We yashakaga nibura kumpa lisansi mubwira ko nyifite kandi ko gufasha umuntu muri ubwo buryo ari umuco wacu atari ikiguzi.'

    Uwitwa Mirka Eikelschulte mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko abataye icyo gikapu ari inshuti ze zari zisuye u Rwanda ku nshuro ya mbere ariko ko mu masaha atageze kuri abiri bari bamaze kugisubizwa, ashima igikorwa cy'uwo mwana n'ubunyamwuga bw'inzego z'ubuyobozi.

    Ati 'Mu by'ukuri twakozwe mu mutima n'ubupfura bw'Abanyarwanda n'imikorere myiza y'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro na Polisi y'u Rwanda.'

    Uwitwa Hirwa Marcel DG kuri Twitter yasubije Mirka ati ' Ijoro n'amanywa u Rwanda ruragendwa. Ni igihugu gifite umutekano wuzuye ku isi. Wiyumve nk'aho uri mu rugo!'

    Ukoresha amazina ya Mugabo Muvunandinda kuri Twitter na we yamubwiye ko inshuro nyinshi abantu bagiye bibagirirwa mu Rwanda amagana cyangwa ibihumbi by'amadolari ariko bakabisubizwa uko byakabaye, bishimangira impamvu u Rwanda ruza ku mwanya wa cyenda mu bihugu 20 bitekanye ku isi.

    Mirka yagize ati 'Niyo mpamvu twahisemo ko mu Rwanda haba mu rugo ha kabiri.'

    Uyu Mirka Eikelschulte yari aherutse kugaragara mu banyamahanga bakorera mu Rwanda batasubiye mu bihugu byabo ubwo Covid-19 yavugazaga ubuhuha bavuga ko bafite umutekano ku buzima bwabo kurenza uko byari bimeze mu bihugu byinshi by'i Burayi.

    Shout out to this Rwandan boy, @Rwandapolice and @Rwandamigration 👏🏾👏🏾👏🏾

    Our friends, visiting #Rwanda for the 1st time, lost their backpack on the way from Musanze to Kibuye, which they noticed after arriving in Kibuye. In less than 2 hours, they got it back! 1/3 pic.twitter.com/slfezix2lB

    — Mirka Eikelschulte (@Eikelschu1Mirka) February 19, 2023

    A few calls down the line: this 8yr old boy had submitted the backpack to the local police station, @Rwandapolice quickly informed @Rwandamigration, who then gave us a call to update us on the situation in 10 min. Our friends were on the way back to get it. 2/3#RwandaWorks pic.twitter.com/QzEk62eekD

    — Mirka Eikelschulte (@Eikelschu1Mirka) February 19, 2023

    Mirka, you bet shout it out indeed. I have heard for several occasions folks forgetting their passes with hundreds and thousands of dollars and get them back intact. This is a clear indication of why Rwanda ranks # 8 of the Top 20 safety countries in the world as of today.

    — Mugabo Muvunandinda (@isamugabo) February 20, 2023

    Good leadership educates, these are the fruits of the vision of our President, H.E. Paul Kagame, to endow Rwandans with good education and discipline.

    — KARANGWA Sewase🇷🇼 (@KARANGWASewase) February 19, 2023

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick (hagati) na ba mukerarugendo nyuma yo gusubirana igikapu cyabo bari bataye

    Umwana watoraguye igikapu ahomerana na mukerarugendo (nyiracyo)

    Visionary and ethical #Leadership at work. This is not by shear luck but..👇👇 pic.twitter.com/Zt3ql4afZp

    — GASANA Richard (@richardgasana) February 19, 2023

    Unity, Corruption free, efficiency, accountability, customer care and putting together is what Rwanda's haters doesn't want to see and hear happening in Rwanda, and translate/baptize it into dictatorship. That boy was taught to take what belongs to him and love others

    — Freza (@Frezajunior) February 19, 2023

    That’s why we will be there for everyone,we have all you need in our country, feel better with My 🇷🇼

    — *Marshall MOBUTU😎 (@INKOTANYINZIMA) February 20, 2023

    Plz help him in education. You will be promoting him into a leader full of that kind of loyalty and integrity. As I see may be his family financial situation is not easy.

    — NSHUTI Emma (@Emmy_Nshuti250) February 20, 2023

    Those are Values H/E Paul Kagame always want his people to have.thanks to the boy and his parents for having really human being values

    — hero lyan (@LyanHero) February 20, 2023

    In our rwandan heroism spirit, we don’t do good things to be rewarded or recognized by anyone, we do it just because it’s a must, it’s our cultural behaviour of not putting own interests before, but doing something benefivial to many. A reward would just be for appreciation

    — Thacien Munyaneza (@thaciemu) February 20, 2023

    Great and exemplary top leadership creats reliable people with honest DNA’s. Thanks also to the #parents and #teacher of this 8year old boy. Leaders start young

    — Kamugisha Patrick (@kamupato20) February 20, 2023

    I think it is all about our ethics & values inherited fm our ancestors. I did the same when i was 12Yrs old and am now over 50’s still think I can do the same if i come across anything of whatever value.

    — Izamarere (@JMjaribu_N1) February 19, 2023

    Most importantly, the case of this honest boy is not an exception. It is a sample of the mainstream behavior of our compatriots. It reflects something deep : back to our ancestral core values of dignity, honesty and integrity.

    — Amb. Dr. Francois X. Ngarambe (@NgarambeFx) February 20, 2023

    That's who Rwandans are Mr. @Eikelschu1Mirka , other than what was portrayed by @Belgiangov @RoyalBelgianFA during colonialism and post colonialism eras.
    Rwandan culture and values of 'Ubupfura' taught the society to be honest and of value in others' lives.

    — Comrade Cele (@CelZimulinda) February 20, 2023

    With this integrity of the boy if i were the father in short …. i might offered a free scholarship from where the boy is in class to the masters degree…. for keeping this integrity spirit for some dacades…#education is a key…

    — Duke of Kamembe (@BRaymondkelly) February 20, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwana-watoraguye-igikapu-cya-ba-mukerarugendo-akagishyikiriza-polisi-yakoze