Blog

  • Umugabo wari ugiye guta umurambo w'umukunzi we yishe yatamajwe bikomeye n'igikapu yari yawushyizemo #rwanda #RwOT

    Umugabo yafashwe agiye guta kure umurambo w'umukunzi we nyuma yo kumwicira iwe mu rugo ahitwa Barberton mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 yafashwe nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu cyarimo umurambo w'uyu mugore w'imyaka 19 agiye kuwujugunya kure.

    Polisi yo muri aka gace yasohoye itangazo uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare ivuga ko uyu mugabo yaketswe n'abagore batatu nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu kimuremereye cyane bakibaza ikirimo.

    Aba bagore basabye umushoferi wa taxi wari ubatwaye guhagarara bakareba icyo uyu mugabo ari gusunika ku ngorofani ikozwe mu biti [ishereti],nawe mu kubona ko bamuketse icyo gikapu kiramucika kiragwa.

    Kubera ko yari yagowe no gufunga icyo gikapu,umurambo wahise ugaragara niko guhita atabarizwa polisi iramufata.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko polisi yahageze uyu mugabo amerewe nabi n'abaturage bari bamukubise hafi no kumwica.

    Kubera gukubitwa cyane,uyu mugabo ntiyahise ajyanwa muri gereza yabanje kujywa kwa muganga kuko ngo yari amerewe nabi cyane.

    Ntabwo uyu ngo yigeze avuga impamvu yishe uyu mukunzi we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-ugiye-guta-umurambo-w-umukunzi-we-yishe-yatamajwe-bikomeye-n

  • Bimwe mu bibazo by'urugo rwawe ukwiye kwirinda kubwira inshuti ndetse n'ababyeyi bawe #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu ibintu uzirinda kujya ubwira inshuti n'ababyeyi uko wishakiye :

    1.Ntukababwire buri uko mutonganye

    Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n'abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

    Icyiza nuko wabanza gushaka umuti w'ikibazo hagati yanyu byananirana ukababwira ubagisha inama nabwo utababwira nk'umuntu uri kubaregera uwo mwashakanye.

    2.Ibibazo uhura nabyo mu mibonano mpuzabitsina

    Niba hari ibibazo uhura mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina si ngombwa kubiganiriza inshuti n'abavandimwe kuko hari igihe ntacyo babigufashaho. Ubishoboye wagisha inama abaganga, abajyanama mu by'ingo n'abandi bantu bari hirya y'urugo rwanyu.

    3.Ibibazo by'amafaranga

    Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n'ibibazo by'amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n'umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

    4.Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma

    Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n'abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

    5.Kubabwira amateka y'ibanga yanyuzemo

    Hari ubwo uganira n'uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y'uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

    Dore zimwe mu mpamvu ugomba kutavugavuga ibibazo byose by'urugo mu nshuti :

    - Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

    - Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
    Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n'ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, …

    - Gukwirakwiza amabanga y'urugo hanze ; ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.

    - Kukugira inama mbi : hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n'ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

    - Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera : Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk'umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

    - Bikurinda kwicuza : hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

    Kugisha inama inshuti n'abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/bimwe-mu-bibazo-by-urugo-rwawe-uzirinda-kubwira-inshuti-ndetse-n-ababyeyi-bawe

  • Afrique agiye kumurika album ya mbere yahuri… – #rwanda #RwOT

    Afrique atangaje ko agiye gushyira hanze iyi album, nyuma y'uko umujyanama we akaba na Producer Niz Beatz amaze igihe ari gutegura Extended Play (EP) ye ya mbere.

    Niz Beatz yabwiye InyaRwanda ko yabaye aretse gutegura EP ye kugira ngo yite kuri album ya Afrique. Ati 'Umuhungu wanjye turi gutegura album igeze kure, EP yanjye nabaye nyihagaritse ngo dusoze indirimbo ze.'

    Nesa avuga ko iyi album izaba iriho indirimbo zitandukanye, zirimo n'indirimbo Afrique yakoranye na Admow wo muri Senegal. Uyu yamaze gusubira mu gihugu cy'amavuko, nyuma y'urugendo yakoreye mu Rwanda mu rwego rwo kwagura umuziki we.

    Iyi album izaba iriho indirimbo 11. Zakozwe na ba Producer barimo nka Elément, Rash, Bob Pro, Big Nash wo muri Uganda ndetse na Loader n'abandi bashobora kwiyongeraho.

    Iyi album yiganjeho indirimbo z'urukundo, biteganyijwe ko izajya hanze muri Mata 2023.

    Drama T bakoranye indirimbo arazwi cyane mu Burundi muri iki gihe, binyuze mu ndirimbo zirimo 'Madamu'.  Ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘ ‘BantuBwoy Entertainment’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi, Big Fizzo.

    Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Revolution Rose” iriho indirimbo zirindwi (7) nka ‘Sawa’, ‘Math’, ‘Your Man’, ‘Ambulance’, ‘Itunda’ yakoranye na Big Fizzo, ‘Uh Lala’ ndetse na Ye Sir’.

    Mu 2023, Drama yaje mu Rwanda kuhagurira isoko re ry'umuziki 'Kubera ko umuziki w'u Rwanda uri ku rwego rushimishije, kubera ko bamenye kwamamaza ibikorwa byabo'.

    Ni mu gihe Afrique w'imyaka 21 ugiye kumurika album ye ya mbere, yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19 mu mwaka wa 2020. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Afrique [Kayigire Josue], akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko indirimbo ye yise 'Agatunda' yakomeje izina rye yayanditse ubwo yari muri studio, bitewe na 'Beat' yarimo yumva. Ni mu gihe iri jambo 'Agatunda' yarihawe na Njuga, umenyerewe muri filime zitandukanye zo mu Rwanda.

    Agiye kumurika iyi album mu gihe umwaka ushize yaririmbye mu bitaramo bikomeye, birimo East African Party n'ibindi birimo ibyo yakoreye mu Burundi, Uganda no mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. 

    Admow wo muri Senegal uri gukorana indirimbo na Afrique azwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biss Bi’ yasohoye mu myaka itatu ishize, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3. 

    Ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo uririmba cyane mu rurimi rw’Igifaransa, no mu rurimi rw’iwabo muri Senegal. Inganzo ye yubakiye cyane ku rukundo. Anafite indirimbo zirimo nka ‘Boula Dara Meti’.

    Umuhanzi Afrique ari kumwe na mugenzi we Admow wo muri Senegal bakoranye kuri album ye ya mbere 


    Producer Niz Beatz ari gufasha Afrique gutegura no gutunganya album ye iriho indirimbo 11 

    Drama T ugezweho mu Burundi, ni umwe mu bakoranye indirimbo na Afrique kuri album ye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY BOO’ YA AFRIQUE

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BISS BI’ YA ADMOW URI GUKORANA INDIRIMBO NA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126276/afrique-agiye-kumurika-album-ya-mbere-yahurijeho-abarimo-admow-wo-muri-senegal-126276.html

  • Umutingito wongeye kwibasira Turkey na Syria – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y’umugoroba wo Kuwa 20 Gashyantare 2023, Intara ya Hatay yo muri Turkey yongeye kwibasirwa n’umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 6.3, uhitana abaturaga batatu, abasaga 200 barakomereka naho abandi barahunga.

    Uyu mutingito kandi wanageze muri Syria ukomeretsa abantu 6, mu gihe izindi nyubako nyinshi zo muri ibi bihugu byombi zahirimye.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa Turkey, Bwana Süleyman Soylu yavuze ko abagizweho ingaruka n’umutingito wo kuri uyu wa Mbere bose bajyanywe mu bitaro bya İskenderun.

    Uyu mutingito wari ufite ishingiro ‘Epicentre’ mu mujyi wa Antakya uri mu Majyepfo ya Turkey wageze mu bilometero bibiri by’ubujyakuzimu, wumvikana mu bihugu bya Syria, Leban na Misiri yo mu Majyaruguru y’Africa.

    Umutingito wongeye gukanga abantu

    Muna al-Omar utuye mu Mujyi wa Antakya yabwiye umunyamakuru wa The Guardian ati “Umutingito w’uyu munsi wari uteye ubwoba, natekereje ko isi igiye kwasama ikandigisa ihereye ku birenge.”

    Lütfü Savaş uyobora Intara ya Hatay yavuze ko hari abantu bakigendagenda ahibasiriwe n’umutingito kubwo gushira ubwoba cyangwa kwiheba kuko babona ntahandi bafite ho kujya. Yavuze kandi ko amazu yahirimye kuri uyu wa Mbere ashobora kuba yaguye ku bandi bantu.

    Abantu bishwe n’umutingito wadutse kuva mu byumweru bibiri bishize barabarirwa mu 47000 mu bihugu bya Turkey na Syiria, mu gihe hari abo bitaramenyekana niba bariho cyangwa barapfuye. Habarurwa ko amazu asaga 385,000 ariyo yahiritswe n’iyi mitingito ikaze.

    Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan avuga ko muri Werurwe hazatangira kubakwa amazu 200.000 azafasha abasenyewe n’umutingito kubona aho kuba mu buryo buhoraho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126284/umutingito-wongeye-kwibasira-turkey-na-syria-126284.html

  • Ibintu 5 bikomeye Rihanna wizihiza isabukuru… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki ku izina rya Rihanna, ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize abonye izuba. Rihanna umaze iminsi ari mu bihe byiza nyuma yo gutangaza ko agiye kwibaruka ubuheta, ni umwe mu bahanzikazi banditse amateka mu muziki ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2007 ubwo yawutangiraga.

    Kuba Rihanna afatwa nk’umuhanzikazi w’ibihe byose ku Isi ntabwo byaturutse ku kuba ari umuhanga gusa, ahubwo byanaturutse ku bikorwa yagiye akora akerekana itandukaniro rye n’abandi basangiye umwuga. 

    Dore ibintu 5 bikomeye Rihanna amaze kugeraho ku myaka 35 y’amavuko:

    1. Rihanna niwe muhanzikazi wa mbere ukize ku Isi

    Uretse kuba umuziki waramugize icyamamare mpuzamahanga, wanamwinjirije amafaranga menshi amufasha gukora ibindi bikorwa birimo nko gushinga kompanyi ya Fenty ikora ibikoresho by’ubwiza n’imyenda. Ibi byose byamwinjirije akayabo bituma aba umuhanzikazi wa mbere ukize ku Isi, aho afite umutungo ungana na  miliyari 1.7 z'amadolari ($1.7 Billion).

    2. Rihanna yagizwe intwari y’igihugu avukamo cy’ibirwa bya Barbados

    Hashize umwaka umuhanzikazi Rihanna agizwe intwari y’igihugu cye cy’amavuko mu birwa bya Bardabados. Ibi byabereye mu muhango wo kwimika perezida wa mbere w’iki gihugu witwa Sandra Mason. Rihanna wagizwe intwari ya 11 y’iki gihugu, yahise aca agahigo ko kuba umuririmbyi wa mbere mu mateka ugizwe intwari.

    3. Rihanna yahiriwe n’ubucuruzi

    Si kenshi abantu bakora ubucuruzi bibahira cyangwa se abafatanya ubucuruzi n’indi mirimo bibagendekera neza, gusa kuri Rihanna we byaramuhiriye ndetse binatuma umutungo we utumbagira uva kuri miliyoni 780 ugera kuri miliyari 1.7 z’amadolari. Kompanyi ye ya ‘Fenty’ iri mu zicuruza cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    4. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wumvishwe cyane hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Rihanna niwe muhanzikazi wa mbere wumvishwe n’abantu benshi bari hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Billboard yabitangaje. Binyuze ku mbuga zicuruza umuziki mu buryo bwa murandasi harimo Apple Music, Spotify n’izindi, indirimbo za Rihanna zumvishwe n’abantu miliyoni 95 bari hanze ya Amerika. Uyu mwanya yawusimbuyeho Madonna wari ufite miliyoni 92 z’abamwumvise.

    5. Rihanna yabaye umuhanzikazi wa mbere waririmbye muri ‘Super Bowl’ atwite

    Hashize icyumweru Rihanna yongeye gusubira ku rubyiniro, nyuma y’imyaka 4 yari amaze adakora ibitaramo. Mu mukino wa ‘Super Bowl’ niho Rihanna yataramiye abafana be bari bamukumbuye kumubona aririmba, ndetse anatangarizamo ko agiye kwibaruka ubuheta. 

    Ibi byahise bituma aba umuhanzikazi wa mbere ukandagiye ku rubyiniro rwa Super Bowl atwite dore ko abamubanjirije barimo Beyonce, Shakira, Lady Gaga na Jennifer Lopez batari batwite ubwo baririmbaga muri iki gitaramo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126258/ibintu-5-bikomeye-rihanna-wizihiza-isabukuru-yimyaka-35-amaze-kugeraho-126258.html

  • DCG Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi – #rwanda #RwOT

    Felix Namuhoranye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

    Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko CP Vincent Sano ari we wagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Yari asanzwe ari Komiseri muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe imari.

    Ni mu gihe Col Celestin Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel.

    Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/GFxoDo1dLk

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) February 20, 2023

    DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

    CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dcg-felix-namuhoranye-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-polisi

  • Ngoma: Abantu 20 bakomerekeye mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori – #rwanda #RwOT

    Ubu bwanikiro bwaguye ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Ntovi mu Kagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumberi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko ubu bwanikiro bwaguye ku ku Cyumweru, bugwira bamwe mu baturage bari bagiye kuhanika ibigori ariko ku bw'amahirwe nta muturage wahapfiriye.

    Yagize ati 'Iyi mpanuka yatewe n'ubwanikiro bwagwiriye abaturage ubwo batunganyaga umusaruro w'ubuhinzi. Hakomeretse abantu 20, barimo 16 bakomeretse byoroheje baranatashye, bane baracyari gukurikiranwa kwa muganga.'

    Meya Niyonagira yakomeje avuga ko hari ababishinzwe bari gukora ubugenzuzi bw'ubwanikiro kugira ngo ubutujuje ibisabwa buhagarikwe kwanikwaho.

    Iyi mpanuka ibaye ikurikira indi yo kuwa wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 ubwo abantu 10 bapfaga naho 36 bagakomereka, bagwiriwe n'ubwanikiro bw'ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abantu-20-bakomerekeye-mu-mpanuka-y-ubwanikiro-bw-ibigori

  • Rutsiro: Umushumba yishe umuntu amukubise inkoni – #rwanda #RwOT

    Uwo mushumba yishe uNtezirinda ahagana saa kumi z'urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye IGIHE ko uwo mushumba yakubise uwari ugiye kumwiba inkoni mu mutwe ahita apfa.
    Yagize ati ' Yari agiye kwiba ibigori, barwanye amukubita Inkoni ahita apfa.'

    Yongeyeho ko uyu mushumba yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB anaboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru no gushyikiriza uwafatiwe mu cyaha inzego zibishinzwe bakirinda kwihanira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umushumba-yakubise-inkoni-uwari-uje-kumwiba-ibigori-ahita-apfa

  • Perezida Kagame yagize DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Pau Kagame yakoze impinduka muri Polisi aho yagize DCG Felix Namuhoranye umuyobozi wa Polisi asimbura Dan Munyuza.

    Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko DCG Felix Namuhoranye yahawe kuyobora Polisi y'igihugu.

    CP Vincent Sano we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa.

    Na ho Col Kanyamahanga Celestin aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

    Dan Munyuza yari muri uyu mwanya guhera mu 2018.

    Felix Namuhoranye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yashyizeho-umuyobozi-mushya-wa-polisi

  • Perezida Joe Biden yagiriye urugendo rutunguranye muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashyitse i Kyiv, urugendo rwa mbere agize muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu, hashize hafi umwaka. Ni urugendo rwatunguranye ndetse ruba mu ibanga ahanini bitewe n'umutekano muke muri iki gihugu kigihanganye n'Uburusiya.

    Urwo rugendo rutari rwitezwe, rubaye mu gihe Perezida Biden yarimo yerekeza mu gihugu cya Pologne kubonana na perezida Andrzej Duda. Biden, yabonanye na perezida Volodomyr Zelensky ku munsi Ukraine yibuka iyicwa ry'abantu 107 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta, hashize imyaka icyenda.

    Ukraine, isanzwe imenyereye kwakira abategetsi bakomeye, ariko uru rugendo rutandukanye n'izindi. Kuba Perezida wa Amerika abonanye n'uwa Ukraine ku murwa mukuru hagati na hagati mu ntambara irimo irabica bigacika bifite igisobanuro kandi n'ikimenyetso gikomeye.

    Hafi umwaka habaye ibitero bikomeye, ibi ni nk'ubutumwa butaziguye ku Burusiya, ko Amerika n'Uburayi bitazahagarika gufasha Ukraine. Hari habaye ibihuha hakiri kare uyu munsi ko hari umushyitsi ukomeye yashyitse ku murwa mukuru wa Ukraine; umunye Politike Lesia Vasylenko akaba yemeje ko yari Biden.

    Mu byumweru bike bishize, Zelensky yagize urugendo rutari rwitezwe i Washington kubonana na mugenzi we Biden, no gusaba inteko ishinga amategeko ya Amerika gutanga ibindi birwanisho byinshi mu gufasha igihugu cye mu ntambara yo gusubiza inyuma abarusiya.

    Urugendo rwa Biden nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwagizwe ibanga kubera ibibazo by'umutekano, ariko imihanda myinshi mu mujyi wa Kyiv yari ifunze kuva mu gitondo cy'uyu munsi, ibyatumye hakwirakwizwa ibihuha ko hari ikintu gikomeye gishobora kuza kuba.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/20/perezida-joe-biden-yagiriye-urugendo-rutunguranye-muri-ukraine/