Blog

  • Putin yashimangiye ko umuryango ugomba kugirwa n’umugabo umugore n’abana nkuko ibitabo bitagatifu bibitegeka #Rwanda #RwOT

     

    Mu ijambo yagejeje ku barusiya umukuru w’icyo gihugu Vladimir putin, yashimangiye ko umuryango ari uw’umugabo , umugore n’abana babo utangomba kuba uw’abaryamana bahuje ibitsina nk’uko bisabwa binategekwa n’ibitabo bitagatifu by’amadini atandukanye kuri iyi si. Inkuru irambuye murayisanga muri iyi video y’amashusho ya putin ageza iryo jambo ku barusiya.

    Yasoje iri jambo avuga ati :

    “Mana bababarire kuko batazi ibyo bakora” avuga kuri kiriziya Anglican yo mu bwongereza imaze iminsi muri kamparamaka yo kumenya niba imana ari gabo, gore cyangwa byombi. 

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo,Dr Nsabimana Erneste, agiye kwitaba Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka (BPMIS).

    Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, aribwo Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yitaba Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihari zo gukemura ibyo bibazo.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko muri rusange hari abaturage batuye mu bice bitaracibwamo imihanda cyangwa ngo hashyirwe ibishushanyombonera, bavuga ko babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma hari abubaka mu kajagari, abandi bagatanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka.

    Ubwo iri koranabuhanga ryatangiraga gukoreshwa mu 2017, ryari ryitezweho umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry'impapuro no kugera ku bukungu buzira ihererekanya ry'amafaranga mu ntoki kuko kwishyura bizajya bikorwa binyuze ku Irembo.

    Ni ikoranabuhanga bivugwa ko kugeza ubu Guverinoma y'u Rwanda imaze gushyiramo asaga miliyoni 226Frw ,mu kunoza imikorere n'imicungire yaryo.

    Ku rundi ruhande ariko muri Gashyantare 2023, Inteko Rusange yagejejweho Raporo yakozwe na komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije, igaragaza ko hari ibibazo byinshi bikigaragara mu mitangire y'ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni nyuma y'isesengura rya raporo y'igenzura ryimbitse, ryakozwe n'urwego rw'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, basanze harimo ibibazo by'ingutu bituma abaturage badindira kubona serivise zigendanye n'ubwubatsi.

    Ibibazo by'ingutu bigaragara muri iri koranabuhanga harimo kuba nta buryo bw'imicungire yaryo bwashyizweho, nta genamigambi ry'uyu mushinga w'iri koranabuhanga rihari, nta buryo bwo gucunga iri koranabuhanga no kurinda amakuru bibitse muri iri koranabuhanga.

    The post Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/abadepite-bahamagaje-minisitiri-nsabibamana-ku-bibazo-biri-mu-byangombwa-byo-kubaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-bahamagaje-minisitiri-nsabibamana-ku-bibazo-biri-mu-byangombwa-byo-kubaka

  • Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato – Ibyaha Jowest akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko umuhanzi Giribambe Josue uzwi nka Jowest yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Inkuru y’itabwa muri yombi rya Jowest yamenyekanye ejo hashize aho aya makuru yamejwe na Kompanyi ya IT Entertainment ireberera inyungu ze mu itangazo yasohoye ivuga ko ari ubugambanyi yakorewe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muhanzi afunzwe ndetse na dosiye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ndetse ko ishobora kuba yaragejejwe mu Rukiko.

    Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ati “akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake, byakorewe umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 18, ni ibyaha bikekwa ko yabikoze kuva mu Kwakira 2022 kugeza afashwe.”

    Ibi byaha yabikoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu w’Ahitegeye.

    Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’, ‘Saye’ n’izindi.

    Joswest akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gukubita-no-gukomeretsa-ku-bushake-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato-ibyaha-jowest-akurikiranyweho

  • Umuhanzi Jowest amaze iminsi 20 afunzwe ku cyo bise ubugambanyi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jowest amaze iminsi afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho sosiyete ireberera inyungu ze ya IT Entertainment ivuga ko ari ubugambanyi.

    Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 ni bwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi amaze iminsi afunzwe.

    Sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere yasohoye itangazo yemeza ko uyu muhanzi amaze hafi ibyumweru 3 afunzwe.

    Yavuze ko nka kompanyi ireberera inyungu z’uyu muhanzi ko bifuza kumenyesha abakunzi be bose ko Jowest ubu afunzwe.

    Yakomeje igira ati “yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa 1 Gashyantare 2023, yahise atabwa muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha atigeze akora ashinjwa n’abatamwifuriza ibyiza bashaka kumudindiza mu iterambere ry’umuziki we no mu buzima busanzwe.”

    Bivugwa ko uyu muhanzi ashinjwa gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure.

    Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’, ‘Saye’ n’izindi.

    Jowest amaze iminsi 20 afunzwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-jowest-amaze-iminsi-20-afunzwe-ku-cyo-bise-ubugambanyi

  • Perezida Biden yagendeye muri Gari ya Moshi amasaha 10 yerekeza muri Ukraine [Umwihariko w'urugendo] #rwanda #RwOT

    Rwari uruzinduko rw'ubwihanduzacumu rujya gusa nkaho nta rundi rwigeze rubaho nkarwo kuri perezida w'Amerika.

    Kugaragara mu gice kiberamo intambara kigabwaho igitero mu buryo buhoraho, abategetsi bo mu biro bya Perezida w'Amerika, White House, basobanura uru ruzinduko rutari rwitezwe rwa Joe Biden mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine nk'”urwa mbere rubayeho mu bihe bya none”.

    Bavuga ko inzinduko zabayeho mbere z'abaperezida b'Amerika mu bihugu bya Iraq na Afghanistan byari birimo intambara, zabayeho muri ibyo bihugu hari abasirikare benshi b'Amerika bo kuzikingira.

    Ndetse nubwo hari habayeho guhwihwisa kwinshi mu banyamakuru ko Biden ashobora kuba arimo guteganya kugirira uruzinduko muri Ukraine ubwo azaba ari muri Pologne (Poland), ni ho hahandi uru ruzinduko rwatunguye buri wese.

    Kumubona ari iruhande rwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky rwagati muri Kyiv ndetse harimo kumvikana amajwi y'uturumbeti tw'intabaza two kuburira ku gitero, ni ikintu gitanga ubutumwa bukomeye cyane kurusha ijambo iryo ari ryo ryose ashobora kuvugira muri Pologne.

    Kate Bedingfield, ukuriye ibikorwa byo gutangaza amakuru muri White House, agira ati: “Hari harimo ibyago kandi nta n'umwe ukwiye kubishidikanyaho ko Joe Biden ari umuyobozi utajenjeka ku cyo yiyemeje”.

    Nta za telefone

    Kuri gahunda byari biteganyijwe ko ku wa mbere nimugoroba Biden azakora urugendo n'indege akava muri Amerika yerekeza mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw) wa Pologne, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Iyo gahunda y'integuza y'uruzinduko rwe yari irimo ahantu habiri harehare hadafite ikirimo ku buryo buteye amakenga, muri iyo nzira ye, ndetse bamwe bibazaga niba aho hatari hafite icyo hagaragaza ari ubwo yashoboraga kunyarukira muri Ukraine.

    Abanyamakuru, mu kiganiro cya buri munsi White House igirana na bo, bari bakomeje kubaza kuri urwo ruzinduko. Twabwiwe ko kuri gahunda nta nama Biden ateganya kugirana na Zelensky kandi ko nta guhagarara guteganyijwe hanze ya Varsovie “kugeza ubu”.

    Icyemezo cya nyuma cyo gukorera uruzinduko i Kyiv cyafashwe gusa ku wa gatanu, nubwo rwari rumaze amezi rutegurwa na bacyeya mu bajyanama bo hejuru ba Perezida.

    Ku cyumweru, gahunda ya White House yari ikigaragaza ko Perezida Biden azagenda n'indege yerekeza i Varsovie ku isaha ya saa moya za nijoro ku isaha yo muri Amerika ku wa mbere. Mu by'ukuri, indege ya Perezida w'Amerika, izwi nka Air Force One, yahagurutse saa kumi n'iminota 15, zo ku isaha yo muri Amerika, zo mu rukerera rwo ku cyumweru.

    Muri iyo ndege, ku bushake, hari harimo itsinda rito ry'abajyanama ba hafi cyane be, itsinda ry'abaganga ndetse n'abashinzwe umutekano.

    Abanyamakuru babiri bonyine ni bo bemerewe kujyana na Perezida. Bari babanje kurahizwa ko bemeye ko bazagira ibanga iby'urwo ruzinduko ndetse bakwa za telefone zabo. Ntibari bemerewe gutangaza iby'urwo ruzinduko keretse igihe Biden yari kuba yamaze kugera i Kyiv.

    Uburusiya bwamenyeshejwe iby'urwo ruzinduko habura amasaha macyeya ngo Biden ahaguruke, nkuko bivugwa na Jake Sullivan, umujyanama w'Amerika ku mutekano w'igihugu.

    Sullivan yavuze ko Amerika “yabikoze ku mpamvu zo kugabanya ibyago byuko habaho amakimbirane… sindibuvuge uko basubije cyangwa uko ubutumwa bwacu bwari bumeze neza neza, ariko nshobora kwemeza ko twakoze uko kumenyesha”.

    Ubutumwa busobanutse mu rugo

    Nuko, Perezida Biden amara amasaha 10 muri gariyamoshi kugira ngo agere i Kyiv. Yashoboraga kuba yasuye ahandi hantu h'imbere muri Ukraine hari kuba hamworohera cyane kurushaho, ariko yashakaga gukora urwo ruzinduko rutanga ubutumwa akarukorera muri Kyiv yo ubwayo.

    Nubwo uru ruzinduko rwa Perezida ari ubutumwa ku Burusiya bw'umuhate w'ubutegetsi bwa Biden ku gufasha Ukraine, ni n'ubutumwa yahaye abatora bo muri Amerika.

    Mu cyumweru gishize, Karine Jean-Pierre, umunyamabanga ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yabajijwe ku makusanyabitekerezo agaragaza ko ikigero cy'Abanyamerika bashyigikiye Ukraine kirimo kugabanuka.

    Yasubije ko igihe icyo ari cyo cyose Perezida avuze, aba abwira Abanyamerika hamwe n'abantu bo mu bice bitandukanye ku isi.

    Ubutumwa bwatanzwe mu ruzinduko rwa Perezida rwo ku wa mbere bugamije gusubiza mu buryo bugaragara amajwi macyeya y'abo mu ishyaka ry'abarepubulikani bibaza igihe Amerika ishobora kumara ikomeza gufasha Ukraine.

    Hagati aho, urwo ruzinduko rutunguranye rwatumye abanyamakuru nkanjye, bibwiraga ko ku wa mbere nimugoroba baza gukorana urugendo na Biden, bakora urugendo rwerekeza muri Pologne bari mu ndege itari bwitwe Air Force One.

    Air Force One yitwa gutyo gusa iyo Perezida ayirimo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-biden-yagendeye-muri-gari-ya-moshi-amasaha-10-yerekeza-muri-ukraine

  • APR FC yatandukanye n’umutoza wa yo mu gihe cy’amezi 5 #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kumara amezi 5 itari kumwe n’umutoza wa yo ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Pablo Morchon werekeje muri Spain gukomeza amasomo.

    Nk’uko bigaragara mu rwandiko rurekura uyu mutoza, yatangaje ko izaba itari kumwe n’uyu mutoza kugeza tariki ya 10 Nyakanga 2023 ubwo azaba asoje amasomo ye.

    Yagize iti “Mr Morchon Reynoso Pablo Sebastian ni umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya APR FC yo mu Rwanda. Yahawe uruhushya n’ubuyobozi bw’ikipe kujya gukurikirana amasomo y’umwuga i Madrid muri Spain kuva tariki ya 15 Gashyantare kugeza tariki ya 10 Nyakanga 2023.”

    Uyu mutoza ukomoka muri Argentine yahagarutse mu Rwanda mbere y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wo APR FC yatsinzemo Etincelles 4-2 ku Cyumweru.

    Muri Kanama 2020 ni bwo APR FC yerekanye bwa mbere umunya-Argentine, Pablo Morchón nk’umutoza wungirije, gusa nyuma y’umwaka umwe muri Nyakanga 2021 yaje gutangaza ko batazakomezanya kubera impamvu z’umuryango we.

    Uyu mutoza akaba yaragarutse muri iyi kipe mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022 akaba yongeye kugenda azagaruka nyuma yo gusoza amasomo.

    Pablo yagiye gukurikirana amasomo muri Spain

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatandukanye-n-umutoza-wa-yo-mu-gihe-cy-amezi-5

  • Abatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul barasaba amarerero #rwanda #RwOT

    Hari imiryango igera kuri 72 yatujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wiswe Shimwa Paul, mu Karere ka Nyagatare, ivuga ko  kuba nta marerero ahabakandi ko  ari ikibazo ku mikurire y'abana babo.

    Mu ma  saa tatu z'amanwa, umubyeyi Nsengiyumva Ariel utuye muri uyu mudugudu, arafatanya n'umufasha we imirimo yo mu rugo, abana bamwe bicaye mu nzu, umuhererezi bari ku mubuza kuzerera, bakemeza ko muri uyu mudugudu ugizwe n'abantu 312, hari amarerero yafasha abana gukura neza.

    Nsengiyumva ati 'Amarerero ahageze byadufasha, amafaranga akaba macyeya kuburyo buri gihembwe baduca nka bitanu. Ingaruka dufite, kubona umwana yirirwa mu rugo usanga yagiye kuzerera, twagiye guca inshuro.'

    Ni icyifuzo Nsengiyumva ahuza n'abaturanyi be, nabo bafite incuke mu ngo zabo, basaba ko bakwegerezwa amarerero,ku neza y'imikurire mu bwenge no mu gihagararo  by'abana babo.

    Umwe ati'Nk'uko leta idutekerereza ikatugenera ibikorwa byiza nk'ibi murimo kurebesha amaso, turifuza ko baduha n'irerero hafi aha ngaha.'

    Undi yungamo ati  'Hano hari abana benshi, dukeneye uko biga.'

    Visi meya ufite imibereho myiza y'abaturage mu nshingano, mu karere ka Nyagatare, Juliet Murekatete, avuga ko byashoboka ko hatangizwa amarerero muri uyu mudugudu nk'uko n'ahandi bikorwa.

    Ati 'Ku kibazo cy'amarerero muri uyu mudugudu dusanzwe n'ubundi dufite amarerero  akorera mu ngo. Ni ugukomeza gukorana n'abafatanyabikorwa rero n'handiakaboneka.  Naha rero irerero ryaboneka, turaza gukomeza kubiganiraho.'

    Abaturage bifuza amarerero mu mudugudu batuyemo, ni abahoze batuye mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Karangazi, ahamaze kwegurirwa Abanya-Israel  mu mushinga 'Gabiro Agro business Hub' ugiye kuhakorera ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, abazi akamaro ko kwiga umwana akiri muto bati 'Turashaka amarerero muri uyu mudugudu''.

    Kwigira Issa

    The post <strong>Abatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul barasaba amarerero</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/abatujwe-mu-mudugudu-wa-shimwa-paul-barasaba-amarerero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatujwe-mu-mudugudu-wa-shimwa-paul-barasaba-amarerero

  • Uganda: UPDF yabuze amahitamo ku kurasa M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda UPDF, kiravuga ko kiri mu mayira abiri kukurasa ku mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, igihe hafatwa umanzuro wo kurwana.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ingabo za Uganda zahawe umwanya mu ntara ya Nord Kivu, zabuze amahitamo kuko ku ruhande rumwe wumva ibyo M23 irwanira byumvikana, ubundi bakumva bakwiye guhashya uyu mutwe.

    Ikigoranye ku ngabo za Uganda uretse kuba zisabwa kurasa M23, hari urwikekwe ko uwakora ku batutsi bo muri Kongo yaba yiteranije na bamwe mu baturanyi, kandi umubano wari umaze kuba mwiza igihe byagaragara ko koko ashyigikiye aba barwanyi.

    Ngo biranagoye kwitandukanya n'igitekerezo cya General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yaba ari amakosa akomeye ingabo yigeze kubera umugaba, zirashe ku batutsi bo muri Kongo baharanira uburenganzira bwabo.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasesenguzi ba politiki mpuzahanga, bakibwiye ko kurasa kuri M23 bigoye bitazanashoboka, uretse igihe byagaragara ko ifatanya n'umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda.

    Hari abavuga ko uyu mutwe wa M23, amakuru yawo atazwi neza bakemeza ko ikibazo cyayo gifitiwe igisubizo cya dipolomasi kurusha kurwana, kuko igihugu cya Kongo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kurwanya uyu mutwe, kandi hari ibihugu muri aka karere bidafite inyungu muri iyi ntambara.

    Daily Monitor yandika ko nka Tanzania nubwo iri muri EAC, yanze gutanga ingabo zo kurwanya M23, ngo iracyashaka kumenya aho ibintu byerekeza.

    Leta ya Kenya yatanze ingabo mu ntara ya Nord Kivu cyane cyane Goma, ngo yabikoze kuko izi ko ntacyo ipfana na Kongo, kuko bitanahana imbibe, ibi ngo biri mubituma nta mpamvu ifite yo kurwanya aba barwanyi.

    U Burundi bwatanze ingabo mu ntara ya Sud Kivu, nabwo ngo inyungu uretse gusahura no kwihanganira na Red Tabara, nta nyungu bufite kuri M23.

    Umwe mubayoboye ingabo za EAC muri Kongo, yabwiye Daily Monitor ko Uganda ariyo yonyine yapfa kugerageza, ariko nayo ngo hari ibyo idashaka kwiteranyamo cyane ko ngo intambara zananiranye, uyu mutwe muri 2012 ugatanga agahenge nta mirwano ikomeye ibaye,bagasanga ariko byagenda.

    Uyu musirikare ngo yavuze ko guhoza u Rwanda mu majwi ko rufasha M23 biri mu bikomeza ikibazo, kuko aba barwanyi bafite ibyo bahuriyeho na Uganda n'u Rwanda, kuburyo ingabo za Kampala zigomba kwigengesera mu kujya mu ntambara.

     Umuti utangwa ngo ni uko abategesi ba Kongo bakwicara ku meza y'ibiganiro, bitaba ibyo ingabo za Uganda muri Nord Kivu zikazaba indorerezi nk'iza Kenya, cyane ko iza Sudan Y'Epfo zifite ibibazo mu gihugu kurenza aho zaje gutabara.

    The post <strong>Uganda: UPDF yabuze amahitamo ku kurasa M23</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/uganda-updf-yabuze-amahitamo-ku-kurasa-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-updf-yabuze-amahitamo-ku-kurasa-m23

  • Kenya: Abari abanzi ba Perezida Ruto bahindutse ba Soma mbike #rwanda #RwOT

    Umwanditsi Francis David Imbuga wabayeho mu 1974 agapfa mu 2012, yanditse igitabo Betrayal in the City, mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ubugambanyi bwahawe intebe mu mujyi, agamije kuvuga kuri ruswa zacaga ibintu muri Afurika nyuma yo kwipakurura ubukoroni.

    Nyakwigendera Francis Imbuga nta zina yatunze urutoki mu butegetsi bwa Kenya ndetse n'igihugu Kafira yavugaga nticyari Kenya.

    Umwanditsi wa Daily Nation yisunze iyi nyandiko, yagaragaje ukuntu abambari ba Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya barwanije Dr William Ruto ubwo yari visi perezida, ariko ubu barahindukiye baba inkoramutima za hafi ye, kandi Kenyatta bagwiraga agihari, birumvikana yari perezida ubu ni umuturage usanzwe kandi amata asabwa aho abogorwa, ntasabwa aho akombwa.

    Iki kinyamakuru mu gusasira iyi nkuru cyerekana ko mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida muri Kenya, muri Kanama 2022, ntawaciraga akari urutega visi perezida Ruto, bose nk'inkomamashyi za perezida wariho icyo gihe Kenyatta, bari mu kwaha kwa Raila Odinga

    Kugeza ubu abari mu ishyaka Jubilee bamaze kwitandukanya naryo, ngo bakeze neza perezida uriho n'abavuze amagambo akomeye cyane, bamaze kwisubiraho.

    Abahoze ari abambari ba Kenyatta na Odinga mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya abenshi bamaze kubavaho, yaba abari mu myanya ya politiki cyangwa abari ku gatebe bashaka kujya mu kibuga.

    Iki kinyamakuru iyo cyerekana ubugambanyi muri politiki ya Kenya, cyerekana nka Kanini Kega  ubu ni depite muri EALA, wari warisize amarangi ashyigikiye Odinga na Kenyatta mu matora, ubu yeruye ko aryamye kuri perezida Ruto.

    Joshua Kutuny wari umunyamabanga wungirije wa Jubilee, wabwiraga Kenyatta ko aho azagwa ariho azagwa bakahamushyingura, ubu nawe ari mubashyize ku ibere perezida Ruto.

    Urutonde ni rurerure icyo bahurizaho bava kwa Kenyatta bisunga Ruto, ni uko afite ubutegetsi kandi ngo kuguma kuri Kenyatta udafite ingoma, ni ukugomera ababatoye kuko bashakaga iterambere batashakaga amazina.

    Ugarukwaho cyane ni umusaza Francis Atwoli, ukuriye ikigo gishinzwe ubwikorezi mu gihugu, wavugaga ko abaturanye na William Ruto kumuba hafi kuko yavugaga ko aziyahura mu giti agapfa kuko atazigera atorerwa kuyobora Kenya, nawe amuri mu kwaha cyane ndetse ahamya ko ubutegetsi buriho bwateje imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kuko yavugiraga muri uyu murongo. Impuguke muri politiki mpuzmahanga muri Kenya, ibona ko abarwanyaga Ruto ubu bamukeza ari abashaka amaronko muri politiki, kuko batari kumwe nawe atabibuka ngo abahe imyanya igihe bashoboye.

    The post <strong>Kenya: Abari abanzi ba Perezida Ruto bahindutse ba Soma mbike</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/kenya-abari-abanzi-ba-perezida-ruto-bahindutse-ba-soma-mbike/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-abari-abanzi-ba-perezida-ruto-bahindutse-ba-soma-mbike

  • Nyanza: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yarasanzwe aba mu mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho yarasanzwe akora akazi k'ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w'inka n'ihene.

    Abakoresha be nibo batabaje inzego z'ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w'imyaka 43 y'amavuko bamusanze mu kiziriko cy'ihene yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

    Nyakwigendera yarafite abana babiri akaba yakomokaga mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Nyiramajyambere Angelique umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Mpanga yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu bataramenya icyamuteye kwiyahura.

    Ati'Ntitwamenya icyabimuteye kuko n'inzoga ntiyarakizinywa.'

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma. Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyatuma biyambura ubuzima.

    Ivomo: Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umugabo-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye