Blog

  • Muhanga: Nyinshi mu nyubako z'abikorera zibangamiye abafite ubumuga gusaba serivisi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafite ubumuga bw'ingingo mu karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi guhagurukira abikorera bafite inzu zidafite inzira zorohereza abafite ubumuga kuzisabamo serivisi zitandukanye. Basaba ko ba nyirazo bahabwa igihe ntarengwa cyo kubikosora abatabikoze bagahagarikwa.

    Abaganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko izi nzira zorohereza abafite ubumuga n'aho ziri usanga zitujuje ibisabwa haba mu ngano yazo ndetse no mu miterere yindi nko kuba hamwe usanga zihanamye cyane ku buryo nk'ufite igare atabasha kuhinyuza mu buryo bumworoheye.

    Murekeyisoni Mediatrice, afite ubumuga bw'ingingo bw'amaguru. Yifashisha imbago kugirango agende. Avuga ko kugana bene izi nzu bibabera umutwaro ndetse 'ugasanga serivisi wakwiyakiye uhicaye urasabwa kuyituma undi muntu'.

    Yagize Ati' Ntabwo bitworohera kugana zino nzu kuko biragoye kuba ukoresha imbago kugirango ubashe kugenda ujya kwishakira serivisi wahagera ukayituma undi muntu akajya kuyigusabira kandi wakabaye uyishakira'.

    Irihose Aimable, afite ubumuga bw'ingingo yifashisha igare kugirango akore ingendo zitandukanye. Avuga ko bigoye abafite ubumuga bw'ingingo kujya kwakamo serivisi. Ahamya ko bitewe n'iyi miterere igora abafite ubumuga, ngo usanga bamwe mu bikorera bibambura abakiriya kubera kutabasha kuhagera ngo babahahire. Yongeraho ko n'aho usanga barubatse inzira zorohereza abafite ubumuga, babikoze basa nk'abikiza. Akomeza yibaza impamvu izi nzu zihabwa ibyangombwa byo kuzikoreramo zitujuje ibisabwa, akavuga ko zikwiye guhabwa igihe cyo gukosora ibitanoze abatabikoze bagahagarikwa.

    Yagize Ati' Biragoye cyane nkatwe tugendera mu magare kubona aho tuyanyuza kubera imiterere y'Izi nzira zubakwa kugirango abafite ubumuga n'abandi b'intege nkeya babashe kuhagera. Twebwe tubona izi nzira zubakwa bya nikize nkanibaza nti' Ni gute izi nzu zihabwa ibyangombwa byo kuzikoreramo zitujuje ibisabwa? Zikwiye guhabwa igihe zikabihindura cyangwa zigafungwa kuko Zinabangamiye itegeko rigena uburyo abafite ubumuga bagomba kunyura bajya kwaka serivisi'.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, Hitayezu Eduard yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki kibazo bakimenye kandi ko bidakwiye ko inzu ibabwa uruhushya rwo kuyikoreramo itagaragaza ko ifasha abafite ubumuga kubasha kuyigeramo bitewe n'imiterere yayo. Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango ibitanoze bikorwe neza.

    Avuga kandi ko n'aho bagerageza kubikora ngo usanga bamwe babikora bya nikize, bagashyiraho amakaro anyerera ku buryo ukoresha igare, imbago cyangwa utabona atahisukira ngo ahanyure kuko ahubwo haba hashyira ubuzima bwe mu kangaratete.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iki kibazo bagiye kwibutsa ba nyiri amazu ko inzira zorohereza abafite ubumuga kugera mu mazu yubatswe muri uyu mujyi zikwiye kuba zubatse neza, ko ubwubatsi bwazo butagomba kubakwa uko babonye, ahubwo bagomba gukurikiza amabwiriza.

    Akomeza avuga ko akarere kagize ibihe birebire ubwo katari gafite abakozi bo gukurikirana neza iyubakwa rya zimwe munyubako, ariko izirimo kubakwa ubu zikurikiranirwa hafi hagamijwe gukemura ibibazo bijyanye n'ibishushanyo biba byatanzwe hasabwa ibyangomba kuko hari n'igihe bihinduka barimo kubaka.

    Zimwe mu nyubako zifite inzira zitorohereza abafite ubumuga bw'ingingo.

    Nyinshi mu Nyubako zo mu mujyi wa Muhanga ku kigero cya 85% nta nzira zorohereza abafite ubumuga ku buryo n'izigeretse rimwe cyangwa kabiri no kurenzaho usanga zubatse nabi mu buryo butorohereza abafite ubumuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/21/muhanga-nyinshi-mu-nyubako-zabikorera-zibangamiye-abafite-ubumuga-gusaba-serivisi/

  • Bugesera: Abasirikare bari mu myitozo ya JA23 batanze ubuvuzi ku basaga 700 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy'iminsi ibiri kiri gukorwa n'abasirikare u Rwanda rwakiriye baturutse mu bihugu bya Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba biyongera ku b'u Rwanda bose hamwe bakaba ari abaganga bagera ku 150. Mu myitozo yabo harimo n'ijyanye no kuvura abarwayi cyangwa kubatabara.

    Ibindi bihugu biberamo imyitozo ya JA23 birimo Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda. Yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023.

    Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n'ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n'abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

    Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw'amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abasirikare-bari-mu-myitozo-ya-ja23-batanze-ubuvuzi-ku-basaga-700

  • Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, nibwo hakomezaga Tour du Rwanda agace ka gatatu, kahagurutse i Huye kerekeza mu karere ka Musanze. Ni isiganwa ryashojwe ahagana saa 13:30, ryegukanwe na Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea.

    Nyuma y’iri siganwa, abitabiruye Tour du Rwanda bataramiwe n’umuhanzi Chris Eazy, umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko muri iyi myaka. Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro, ku isaha ya saa 15:00 asoza nyuma y’iminota 20 gusa.

    Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwanda by'umwihariko bo mu karere ka Musanze, nabo bamwerekea urukundo 

    Abantu benshi bibajije impamvu uyu muhanzi adatinze ku rubyiniro, ariko DJ Buryohe ababwira ko kubera gahunda zo gufungura umuhanda ukongera kuba nyabagendwa, ariyo mpamvu akubise abangura. Iki igitaramo cyabereye imbere y’inyubako ya Goica, aho isiganwa n’ubundi ryashorejwe.

    Abafana n'abari babukereye bishimiye kurya igare bakarenzaho umuziki 

    MC Buryohe, niwe warimo kuganira n’abafana bya hafi 

    Abafana bahashyushyaga bahabwaga amafaranga

    Kanda hano urebe igitaramo cyose cya Chris Eazy muri Tour du Rwanda 2023 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126302/chris-eazy-yataramiye-abitabiriye-tour-du-rwanda-batsindira-amafaranga-amafoto-video-126302.html

  • Umuhanzi Jowest yarekuwe n’urukiko – #rwanda #RwOT

    Jowest usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi kuwa 1 Gashyantare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha by’ihohotera bivugwa ko yakoze guhera mu Ukwakira 2022.

    Kuya 6 Gashyantare, RIB yohereje Dosiye ya Jowest mu bushinjacyaha, nyuma yitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ya 16 Gashyantare 2023, aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Nk’uko umwanzuro w’urukiko watanzwe kuri uyu wa 21 Gashyantare, uwasomye urubanza yavuze ko urukiko rutegetse ko Giribambe Joshua ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe.

    Jowest yarekuwe

    Kuva muri 2021, Jowest yiyerekanye nk’imwe mu mpano nshya kandi zifite ahazaza heza muri muzika nyarwanda, binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka 'Agahapinesi', 'Hejuru'. 'Saye', 'Pizza' n'izindi akenshi zivuga ku rukundo rwa babiri.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘AGAHAPINESI’ Y’UMUHANZI  JOWEST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126300/umuhanzi-jowest-yarekuwe-nurukiko-126300.html

  • Umwaka urashize Uburusiya buteye Ukraine, ni gute Afurika yakwigobotora ingaruka? #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi iby'ubukungu baburiye leta na za guverinoma z'ibihugu by'Afurika, gufata ingamba zirambye zatuma byigobotora ingaruka zituruka kuri iyo ntambara ishobora kumara igihe kirekire.

    Harabura amasaha atarenga 72 kugira ngo umwaka wihirike, ubaze umunsi ku wundi  Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

    Uruzinduko rutunguranye  rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden, muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023,  rwafashwe na bamwe nk'ikimenyetso cya vuba mu byerekana ko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kitazwi, ariko gishobora kuba kinini.

    Ni intambara kandi kuva yatangira yagize ingaruka mu nzego z'ubukungu na Diplomasi by'Afurika, by'umwihariko ariko ku itumbagira ry'ibiciro.

    Mu bihe byashize guverinoma y'u Rwanda yari yemeye ko intambara ya Ukraine n'Uburusiya nta kabuza izagira ingaruka ku bukungu bw'u Rwanda, ariko vuba minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yaremye agatima abaturarwanda ko ibiciro biri mu nzira yo kumanuka.

    Yagize ati 'Ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu, byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.'

    Icyakora abahahira ku isoko ry'u Rwanda n'abaricuruzaho nta cyizere bagaragaza cy'iryo gabanuka, n'ubwo u Rwanda ntako rutagize ngo ibiciro by'umwihariko ibikomoka muri ibyo bihugu biri kurwana bigabanuke.

    Aba baravuga kuri Peteroli, Gaz n'ifarini.

    Umushoferi yagize ati 'Wabaga ufite ibihumbi 10 ukanywa litiro 10, ariko ubu usigaye unywa litiro 5. Ibiciro byarazamutse cyane ariya 26 bagabanijeho ntacyo atumariye rwose ni make, ibiciro ku isoko biracyakomeye.'

    Umucuruzi wa Gaz we ati 'Ubundi Gaz iyo yakatutse abantu bose barabibona, none ubu inkuru bari kumva ni uko ujya kumva ukumva nko ku kilo cya Gaz hiyongeyeho ibiceri 80.'

    Umucuruzi w'ibikomoka ku ifarini 'Mbere y'intambara ya Ukraine n'u Burusiya ifarini yari ku mafaranga make, ariko aho iziye ibiciro byarazamutseumufuka waguraga ibihumbi 20 na 23, ariko ubu umufuka ni ibihumbi 27.'

    Mu mboni z'impuguke mu bukungu zisanga hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kumara igihe kitari gito, ariko bwana Straton Habyarimana, we aburira ibihugu by'Afurika gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo by'ubukungu, byatewe n'iyo ntambara.

    Yagize ati 'Gushaka ubundi buryo twabonamo ibicuruzwa twavanaga hariya no kuba twahangana n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro, hakoreshejwe ingamba zitandukanye. Hari ibihugu bimwe byagiye bizamura inyungu ku nguzanyo fatizo, hari ibihugu bimwe byakoresheje uburyo bundi nka politiki y'imisoro kugira ngo bihangane n'izamuka ry'ibiciro, hari ibyatanze umusaruro ufatika hari naho ibiciro byagiye bigabanuka naho bitaraganuka, umuvuduko ntabwo ukiri hejuru.'

    Ku rundi ruhande ariko abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bo basanga igihe inzira y'ibiganiro yaba idashyize ku ndunduro intambara ya Ukraine n'uburusiya, hari ibyago byinshi byagwiririra uyu mugabane harimo n'ikiterabwoba.

     Dr. Ismael Buchanan arabisobanura.

    Yagize ati 'Mu rwego rw'ububanyi n'amahanga biratera kutumvikana hagati y'ibihugu. Ibihugu bimwe bishyigikiye u Burusiya ibindi biri inyuma ya Ukraine, mwibuke ibibazo bya Mali, Burkinafaso hari zimwe mu ntambara n'imitwe y'iterabwoba muri Afurika, yagiye ibona umwanya wo guhagarara no kubona umwanya wo gufashwa n'Uburusiya.'

    Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  iri ku isonga mu bihugu bitera inkunga Ukraine kuko imaze gutanga  imfashanyo ya gisirikare ifite agaciro ka miliyaridi 24.9 z'amadorari y'Abanyamerika, ndetse n'ibihugu by'i Burayi byibumbiye mu mutwe wo gutabarana OTAN ukomeje guha inkunga Ukraine.

    N'ubwo byatangiye byifata ariko aho bigeze, hari ibihugu by'Afurika byatangiye kugaragaza uruhande biriho.

     Ku ikubitiro Maroc yatangaje inkunga kuri Ukraine, mu gihe hari ababona ibimenyetso by'ubufanye, hagati y'Afurika y'Epfo n'Uburusiya.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Umwaka urashize Uburusiya buteye Ukraine, ni gute Afurika yakwigobotora ingaruka?</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/umwaka-urashize-uburusiya-buteye-ukraine-ni-gute-afurika-yakwigobotora-ingaruka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwaka-urashize-uburusiya-buteye-ukraine-ni-gute-afurika-yakwigobotora-ingaruka

  • Auddy Kelly ahangayikishijwe nuwamwiyitiriye – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko uyu muntu amaze igihe amwiyitira ariko atari yarabihaye agaciro.

    At ''Hashize igihe abikora barabimbwiraga simbyiteho, ariko ejo bundi sinzi ukuntu narebye muri 'messages' nsanga hari umukobwa wambuze kubera 'messenger' sinjya nyikoresha cyane, ambwiye ibyabaye numva birakomeye.''

    Yakomeje avuga ko uyu wanyitiriye yagiye abeshya abantu ndetse nyuma yaje kubona n'amafoto ye, kuko hari uwo bahuye wahise umumenya.

    Uyu muntu wiyitiriye Auddy Kelly yahimbye konti ya Instagram, ari nayo yifashisha abeshya abantu.

    Auddy Kelly ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz'urukundo, yari aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa 'Imvura' yafatanyije na Jody Phibi, 'Umuvandimwe' yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, 'Igitangaza', 'Reka nkubyinire', na 'Arakomeye'.

    Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo 'Ndakwitegereza', yakoze izindi zirimo iyitwa 'Sinzagutererana' yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, 'Ubyumve', 'Sinkakubure' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry'Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya CBE.


    Auddy Kelly yatangaje ko ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga 

    Auddy avuga ko yari amaze iminsi abantu babimubwira ariko ntabihe agaciro

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO NTABONA' AUDDY KELLY AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126298/auddy-kelly-ahangayikishijwe-nuwamwiyitiriye-126298.html

  • Malawi: Umunyarwanda n'umurundi batawe muri yombi bashinjwa gukora amafaranga y'amiganano #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike abapolisi bataye muri yombi abantu bane bazira gutunga no gukoresha amafaranga y'amiganano ya Malawi azwi nk'Ama-Kwacha ndetse n'amadolari ya Amerika.

    Ibi byabereye i Mangochi byemejwe n'umuvugizi wa polisi, Sub-Inspector Amina Tepani Daudi, avuga ko ifatwa ry'abo bombi ryakurikiye irya Pangani William w'imyaka 21, wasangenwe amafaranga y'amiganano ya Malawi 300 ,000 (hafi 318.000 frw) ku isoko rikuru rya Mangochi mu minsi micye ishize.

    Daudi yavuze ko iperereza ry'abapolisi, ryasanze abanyamahanga babiri ari bo bateguye gahunda yo gucapa inoti byatumye batabwa muri yombi ku wa Gatanu nyuma yo kuregwa n'abaturage bababonye bakoresha inoti za banki z'impimbano bagura ibiryo '.

    Bombi basanganwe Ama-Kwacha 165.000 y'inoti za 5,000 hamwe n'imashini ya photocopieuse yo mu bwoko bwa Canon, impapuro zisanzwe, imakasi, n'ibindi.

    Nk'uko byatangajwe na Sub-lnspector Daudi, William watawe muri yombi iminsi itatu mbere yaho, ni we wavuze ko yakoranaga na Saidi na Sean.
    Ati: “Bombi bemeye ko bacapye inoti za banki z'impimbano kandi bagaragaje uko babigenje.”

    Yongeyeho ko bombi bazitaba urukiko nyuma gato yo gukora iperereza.
    Urubanza rwa Lilongwe rurimo umupfumu n'abandi batatu kandi nk'uko bitangazwa na Polisi ya Lilongwe,babanje gufata David Nthakayawina mu kigo cy'ubucuruzi cya Mitundu nyuma yo kubitsa 50.000 by'inoti za 2,000 z'impimbano abinyujije ku mukozi wa Airtel Money.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/malawi-umunyarwanda-n-umurundi-batawe-muri-yombi-bashinjwa-gukora-amafaranga-y

  • USA: Umugabo yishimiye kuba abayeho atunzwe n… – #rwanda #RwOT

    Birasanzwe ko umugabo ariwe utunga umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana, akabitaho mu buryo butandukanye cyane cyane kubijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga. Ibi ariko bigora abagabo benshi kuba bashakisha amafaranga atunga imiryango yabo, ari naho benshi baheraho bifuza ko babona abagore bafite amafaranga cyangwa bazi kuyakorera, kuburyo bitazabagora bageze mu rugo.

    Ibi nibyo byahiriye umugabo witwa Nick Davis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washatse abagore batatu (3) bakaba bamutunze, mu gihe we yirirwa mu rugo bakamuzanira amafaranga bakoreye. Inkuru y’ubuzima butangaje Nick Davis abayeho yayitangarije ikinyamakuru The New York Post, aho yavuze ko ari kubaho ubuzima bwiza akesha abagore be batatu yashatse.

    Nick Davis ari kumwe n’abagore be

    Nicki Davis yarushinze n’abagore batatu

    Nick Davis w’imyaka 43 yatangaje ko yahuye n’umugore wa mbere witwa April ubwo bari abanyeshuri muri kaminuza. Barushinze bamaze imyaka 9 bakundana, ndetse Nick amusaba ko yamuha uburenganzira agashaka undi mugore kuko atabashaga guhazwa n’umugore umwe. Icyifuzo cye cyarasubijwe April amwemerera gushaka undi mugore wa kabiri.

    Umugore wa kabiri witwa Jennifer yamushatse mu 2019 nk’uko Nick Davis yabitangarije The New York Post, aho yavuze ko yashatse umugore wa kabiri amaze kubyumvikanaho n’umugore wa mbere. 

    Nick Davis yakomeje agira ati: ”Nabaye umunyakuri ku mugore wanjye wa mbere, muhitishamo kuba yakwemera ko nshaka undi cyangwa akemera ko nzajya muca inyuma. Yahisemo ko nshaka undi kuko aribyo byoroshye”.

    Nick Davis yavuze ko abanye neza n’abagore be batatu

    Nick Davis yakomeje avuga ko mu mpeza z’umwaka wa 2022 yahuye n’inkumi yitwa Danielle akamukunda cyane, kuburyo yahise amusaba ko yamubera umugore wa gatatu akabyemera. Nick yagize ati: ”Ntabwo abagore banjye bumvaga uburyo nashaka umugore wa gatatu, gusa nyuma barabyakiriye nawe bamwakira mu muryango wacu, ubu tubayeho mu munezero”.

    Nick Davis atunzwe n’abagore be kuko nta kazi agira

    Ikirengeje kuba Nick Davis afite abagore batatu, ni uko aribo bamutunze kuko nta kazi akora, ahubwo yirirwa mu rugo mu gihe abagore be baba bagiye gushaka amafaranga bakayamuzanira. Yagize ati: ”Nahisemo kudasubira mu kazi kuko abagore banjye baba kuntunga ntiriwe mvunika. Nsigara mu rugo ndi kumwe n’abana bacu babiri, ariko bo bakajya mu kazi gushaka amafaranga”.

    Iyi nkuru ya Nick Davis utunzwe n’abagore be batuta yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umwirabura, mu gihe abagore be ari abazungu. Benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye Nick bavuga ko ari umugabo w’umwirabura w’intangarugero, kandi ko avuze ubuzima bwe mu gihe cyiza cy’ukwezi kwa Gashyantare kwahariwe amateka y’abirabura (Black History Month).

    The New York Post yatangaje ko Nick Davis yavugishije benshi, bavuze ko yatsinze igitego kuba afite abagore 3 bumvikana kandi banamutunze, byongeyeho akaba ari umwirabura. Iyi nkuru ya Nick Davis n’abagore be yanacishijwe kuri televiziyo ya TLC aho berekanye uko babanye mu rugo rwabo.

    Nick Davis anyuzwe n’ubuzima abayemo akesha abagore be batatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126293/usa-umugabo-yishimiye-kuba-abayeho-atunzwe-nabagore-batatu-yashatse-amafoto-126293.html

  • Kongo irambirije ku muryango “ SADC ” nawo utishoboye #rwanda #RwOT

    Iyo usesenguye imyitwarire y'ubutegetsi bwa Kongo mu kurangiza ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, usanga bwemera imyanzuro y'umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba bya nyirarureshwa, ndetse bamwe mu bavuga rikijyana muri Kongo ntibatinye kuvuga ko ingabo z'uwo muryango ziri muri kongo ari “ abagambanyi bashyigikiye umutwe wa M23 “.

    Ibi na Perezida Tshisekedi ubwe abishinja izo ngabo, ku mugagaragaro. Mu gihe inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia nayo yashyigikiye ko umubare w' ingabo z'uwo muryango zateganyijwe kugarura amahoro muri Kongo wakoherezwa uko wakabaye (kugeza ubu Kenya niyo yonyine yamaze kohereza ingabo zose), abaturage ba Kongo bakomeje kwigaragambya basaba ko n'izamaze kuhagera zahambira utwangushye zikabavira mu gihugu.

    Iyi myigaragambyo kandi inashyigikiwe na Leta ndetse na sosiyete sivile, bashishikariza abo baturage kwiroha mu mihanda bamagana ingabo z'Umuryango w'Afrika y'uburasirazuba.Iyi myitwarire igayitse iraza ikurikira ubutumwa bucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu magambo ya bamwe mu banyapolitiki ba Kongo, nka Martin Fayulu na Denis Mukwege, basaba ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zava muri Kongo, zigasimburwa n'iza “ SADC “, Umuryango w'Ibihugu byo mu Majyepfo y'Afrika.Icya mbere, aka ni agasuzuguro Kongo ikomeje kugaragariza Abakuru b'Ibihugu by' Afrika y'Uburasirazuba bagaragaza ubushake bwinshi bwo gufasha Kongo kuva mu bibazo by'umutekano imazemo imyaka n'imyaniko.

    Umwete abo Baperezida berekana, kuri mugenzi wabo wa Kongo ntacyo uvuze. Ni mu gihe nyamara ubu isi yose yafashe ingamba zo gushakira ibisubizo mu karere ibibazo birimo, abo hanze yako bakaza bunganira. Ibibazo bikururwa n'umutekano muke muri Kongo, nk'impunzi zinyanyagiye mu bihugu byo muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari, bigira ingaruka kuri ibyo bihugu byose, ari nayo mpamvu bishaka uko byatanga umusanzu mu kubikemura.

    Kujya gushakira amaboko muri SADC, ugatera umugongo abo musangiye umutwaro, ni ubushishozi buke muri politiki.Icya kabiri, n'iyo SADC Kongo ihanze amaso, nayo ubwayo ntirashobora gukemura ibibazo byo mu bihugu-binyamuryango.

    Urugero ni Mozambike, kimwe mu bamunyamuryango 16 ba SADC, yamaze imyaka yarabaye indiri y'ibyihehe, kugeza ubwo nko mu ntara ya Cabo Delgado, Leta itari ikihakandagiza ikirenge. Byasabye ubutabazi n'ubwitange bw'abasirikari n'abapolisi b'uRwanda, rutanafite aho ruhuruye na SADC, none mu gihe kitaragera no ku mwaka, abaturage basubiye mu byabo, baratekanye mu ntara ya Cabo Delgado. Iyo SADC yari irihe ubwo abaturage ba Mozambike bicwaga, abagore bagasambanywa ku ngufu, abatabarika bakava mu byabo ?

    Igihugu cy'Afrika y'Epfo nacyo ni umunyamuryango wa SADC. Ni kimwe mu birangwamo ibibazo by'ingutu, bishingiye ku miyoborere mibi, ruswa, ubwicanyi, ivangura, n'ibindi bisa neza n'ibyamunze Kongo. Uruka se yafata uhitwa ? Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo ubu niwe uyobora akanama k'amahoro n'umutekano mu Muryango w'Afrika Yunze Ubumwe. Perezida Tshisekedi aherutse kujya kumuregera u Rwanda ngo nirwo ruhungabanya umutekano wa Kongo. Mu nama y'i Addis-Abeba Ramaphosa yashatse kugwa mu mutego w'amarangamutima, nubwo ibyo we na Tshisekedi bari bagambanye ngo basabire uRwanda ibihano, bitabahiriye.Mozambike yayogojwe n'intambara, kandi ari umunyamuryango wa SADC kimwe n'Afrika y'Epfo, Perezida Ramaphosa arayitererana.

    U Rwanda rumaze gutabara, nabwo SADC itabishaka, Afrika y'Epfo yakozwe n'ikimwaro, maze Ramaphosa n'abandi bo muri SADC bahoreza ingabo muri Mozambike, ariko bisa nko kwifotoza, kuko nta n'icyo abasirikari b'ibyo bihugu bafashije kigaragara. Ibyo Ramaphosa atahaye igihugu cye se, nta gihe Mozambike, azagiha Kongo ?

    Muri make rero, na mbere yo gupfunda imitwe ahashoboka n'ahadashoboka, ubutegetsi bwa Tsisekedi nibwumve ko mbere na mbere igisubizo kiri mu biganza by'Abanyekongo ubwabo. Nibareke kumva ko hari abazaza kubamenera amaraso, kubera ingorane bashobora kubonera umuti ubwabo.

    Ikindi nibuhe agaciro inama bugirwa n'abaturanyi bahuriye mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba, bumva kandi bazi neza umuzi w'ikibazo, aho kumarisha isi ibirenge ashakira umuti no kubatawufite.

    The post Kongo irambirije ku muryango “ SADC ” nawo utishoboye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kongo-irambirije-ku-muryango-sadc-nawo-utishoboye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kongo-irambirije-ku-muryango-sadc-nawo-utishoboye

  • Umunya-Eritrea yegukanye agace karekare muri Tour du Rwanda, umunyarwanda akagozi gacika ku munota wa nyuma (AMAFAOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya – Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulueberhane ni we wegukanye agace ka 3 ka Tour du Rwanda 2023 akoresheje amasaha 5, iminota 13 n’amasegonda 37 ndetse ahita yambara umwambaro w’umuhondo awambuye Ethan Vernon wari uwufite, umunyarwanda Muhoza Eric wa Bike Aid yabaye uwa 14 arushwa amasegonda 11.

    Uyu munsi abasiganwa bakoraga agace ka 3 ka Tour du Rwanda 2023, akaba ari ko gace karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho abasiganwa 89 bakoze ibilometero 199,5, bahagurukiye Huye berekeza Musanze.

    Byari byitezwe ko nubwo yitwaye neza mu duce tubiri twabanje twa Tour du Rwanda, umwongereza Vernon Ethan ukinira Soudal Quick-step wambaye umwambaro w’umuhondo uyu munsi ari buze kuwutakaza kubera ko kari agace karimo kuzamuka cyane ibintu atamenyereweho.

    Ibihe byatangiye kubarwa ubwo abasiganwa binjiraga i Karama ari na bwo abakinnyi 3 barimo Pritzen wa EF Education, James Fouche wa Bolton Equities na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda bahise bacika abandi baragenda.

    Abasiganwa binjiye mu karere ka Nyanza aba bakinnyi 3 bari imbere bamaze gusiga igikundi iminota 7 n’amasegonda 50.

    Aba bakinnyi bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa aho ku kilometero cya 50 bari bamaze gusiga igikundi iminota 11.

    Uko ikilometero kimwe cyashiraga ni ko ikinyuranyo cyagendaga kiyongera hagati y’aba bayoboye isiganwa n’igikundi aho ku kilometero cya 68 ikinyuranyo cyari kimaze kuba iminota 11 n’amasegonda 20.

    Amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe SP Muhanga yegukanywe na Fouche akurikirwa na Pritzen na Nsengimana. Isaha ya 2 isiganwa ryari ku muvuduko wa kilometero 29,8 ku isaha.

    Ku kilometero cya 90, Nsengimana Jean Bosco yasize bagenzi be 2 bari kumwe agenda wenyine. Ku kilometero cya 96 yari amaze gushyiramo amasegonda 35.

    Nsengimama Jean Bosco uku gusiga bagenzi be byamufashije kwegukana amanota y’agasozi yatangiwe Ruyenzi, yakurikiwe na Pritzen.

    Ku kilometero cy’110, Nsengimana Jean Bosco yari amaze gusiga Fouche na Pritzen n’amasegonda 40 ni mu gihe igikundi yari yagisize iminota 12.

    Ubwo isiganwa ryari ririmbanyije, umufaransa Lucas Dauge ukinira Novo Nordisk yavuye mu isiganwa nyuma yo kugwa.

    Ethan Vernon wari wambaye umwambaro w’umuhondo igikundi cyaje kumusiga ku kilometero cy’115 ubwo bari bageze ahazamuka.

    Amanota y’agasozi ka 3 yatangiwe i Kanyinya yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco, akurkirwa na Pritzen na Fouche. Nsengimana yaje no kwegukana agasozi ka 4.

    Pritzen na Fouche baje gufata Nsengimana Jean Bosco ubwo isiganwa ryari rigeze ku kilometero cy’127, bakomeza kuyobora isiganwa ari 3.

    Igikundi cyaje gukora impanuka maze hagwa abakinnyi ba Eritrea, u Rwanda ndetse na Maroc, byatumye abakinnyi 2; Kiskonen (Tartu2024) na Sekkak (Maroc) bahita bava mu isiganwa. Nyuma yo kugwa igikundi cyagiye gicikamo udutsinda duto duto.

    Ahashyizwe intego y’umuvuduko w’ahatambitse, imbere ya station SP yo kuri Nyirangarama yegukanywe na Fouche, Pritzen aba uwa mu gihe Nsengimana yabaye uwa 3.

    Mu bilometero 30 bya nyuma igikundi cyari cyagabanyije iminota cyasigwaga n’abari bayoboye isiganwa aho hari hasigayemo iminota 4 gusa.

    Ku kilometero cy’171, Nsengimana Jean Bosco yasizwe n’abo bari kumwe (Pritzen na Fouche) bayobora isiganwa, hari hasigayemo umunota umwe n’amasegonda 40 hagati ye n’igikundi. Ibi byatumye Pritzen amutwara amanota y’umusozi wa 5 yatangiwe Kivuruga akurikirwa na Fouche, Nsengimana aba uwa 3.

    Ubwo hari hasigaye ibilometero 10, Nsengimana Jean Bosco wasaga n’uwananiwe yaje guterwa akanyabugabo na Muhoza Eric na we wahise uzana n’abarimo Vercher, Mulueberhane, Ormiston, Bonnet aha ni na ho Chris Froome na we yatangiye kwigaragariza.

    Henok Mulueberhane, umunya – Eritrea yaje gutungurana aba ari we wegukana aka gace aho yakoresheje amasaha 5, iminota 13 n’amasegonda 37, yakoresheje ibihe bimwe n’umubiligi, Lecerf William Junior wabaye uwa 2. Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye uwa 14.

    Henok Mulueberhane yahise anambara umwambaro w’umuhondo aho arusaha amasegonda 11 umunyarwanda Muhoza Eric ubu uri ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange.

    Ethan Vernon wari wambaye umwambaro w’umuhondo yagowe cyane n’uyu munsi

    Nsengimana Jean Bosco yayoboye isiganwa igihe kinini

    Ni ko kari agace karekare muri Tour du Rwanda 2023

    Kari agace kasaba imibare myinshi

    Henok ukomoka muri Eritrea ni we wegukanye agace ka 3 ka Tour du Rwanda 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-eritrea-yegukanye-agace-karekare-muri-tour-du-rwanda-umunyarwanda-akagozi-gacika-ku-munota-wa-nyuma-amafaoto