Blog

  • BNR yagize icyo ivuga ku bigo byubwishingizi biheza abakorera mu gakiriro ka Gisozi #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Abakorera mu gakiriro ka Gisozi batunze agatoki ibigo byubwishingizi kwanga kubaha ubwishingizi bitewe nuko aho bakorera ngo hakunze gushya, Banki Nkuru yu Rwanda BNR yasobanuye ko ibi bigo bifite ikibazo cyo kumenya ingano nyayo yamafaranga byaca abo mu gakiriro ka Gisozi, kugira ngo bitagwa mu gihombo mugihe habaye impanuka yInkongi.
    Hari mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, ubwo habaga impanuka yinkongi yumuriro ndetse ahafashwe niyo nkongi niho haherukaga gushya na none muri ayo masaha ku itariki ya 17 Kanama 2021, nabwo bakaba baravugaga ko byatewe numuriro wamashanyarazi utari uyobowe neza.
    Bamwe bahakorera babwiye itangazamakuru ryacu ko bagiye guhura nibihombo bikomeye, kuko nta bwishingizi bari bafite ku mpamvu zitandukanye.
    Icyakora hari abatunze agatoki ibigo byubwishingizi, ko byinangiye kubaha ubwishingizi bivuga ko aho bikorera hakunze gushya.
    Umwe mubahafite ibikorwa ati 'Ibi bigo byubwishingizi byacu iyo uje uvuga ko uturutse mu Gakiriro ka hano, ntabwo bakunze kubuguha. Bavuga ko aha hantu hahora hashya buri munsi, bihora byisubiramo buri munsi.
    Nubwo bisa nibyumvikana ko ikigo cyubwishingizi gifite uburenganzira bwo kubuguha cyangwa kikabukwima mu kwirinda ibihombo, abasesengura ibyubukungu bo siko babibona.
    Impuguke mu bukungu Dr Bihira Canisius, agaragaza ko ibikorerwa mu gakiriro ka Gisozi biri munyungu rusange za rubanda, bityo ko kuba ibigo by'ubwishingizi byanga gukorana n'abahafite ibikorwa byaba ari ikibazo gikomeye, Leta ikwiye kwinjiramo.
    Ati Ibigo byubwishingizi ubundi Leta yakagombye kubihatira kuko ni akazi kabyo, bariya bo mu gakiriro uriya ni umwuga utanga akazi kenshi mubanyarwanda. Buriya mu gakiriro ntabwo habuze nk10% ryinyongerabukungu kubera ibintu bakora bagatanga nakai noneho rero abishingizi bo ngo ntabwo babishingira, biriya ni agahoma munwa.
    Banki Nkuru yu Rwanda BNR, ifite mu nshingano kugenzura ibigo byubwishingizi, ivuga ko ibi bigo bifite ikibazo cyo kumenya ingano nyayo yamafaranga byaca kubakorera mu gaciriro ka gisozi, kugira ngo bitazahomba mugihe haba habaye inkongi yumuriro.
    Icyakora ntigaragaza niba hari icyo yabikoraho.
    Guverineri wa BNR John Rwangombwa arabisobanura.
    Ati Abo bagakiriro kubera ko haba ikibazo cyinkongi yumuriro, akenshi bari bakwiye guhendwa kurusha umuntu ufite inzu wenda kacyiru. Ubwo ngira ngo ikibazo gihari ibigo byubwishingi bafite, ni icyo kugena igiciro nyacyo cyafasha.
    Ikibazo cyibigo by'ubwishingizi byanga kwakira abafite ibikorwa byubucuruzi kubwimpungenge zo kugwa mu bihombo si ubwa mbere cyumvikanye, kuko nabamotari nabo ibigo byinshi by'ubwishingizi ngo byanze kubakira bitewe nuko ngo bakunze gukora impanuka.
    Ibi ngo nabyo bituma ubwishingizi bwa Moto bukomeje kuba hejuru, ikigo cy'ubwishingizi cyemeye kubakira gikunze kubisobanura.
    Daniel Hakizimana

    The post BNR yagize icyo ivuga ku bigo byubwishingizi biheza abakorera mu gakiriro ka Gisozi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/22/bnr-yagize-icyo-ivuga-ku-bigo-byubwishingizi-biheza-abakorera-mu-gakiriro-ka-gisozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yagize-icyo-ivuga-ku-bigo-byubwishingizi-biheza-abakorera-mu-gakiriro-ka-gisozi

  • Yayivamo akajya he? Bad Rama avuga ku isezera… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Gashyantare, imbuga nkoranyambaga zasakayeho inkuru ivuga ko Umuhanzikazi, Ingabire Debolah ‘Marina’ yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

    Bad Rama asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda wari ubajije niba koko The Mane yatandukanye na Marina, yagize ati 'Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.'

    Muri iki gihe mu Rwanda hari gukinwa isiganwa ry’Amagare rya Tour du Rwanda 2023, Marina ni umwe mu bahanzi batoranirijwe kwamamaza bamwe mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa.

    Bad Rama yemeza ko The Mane Music na Marina bahagaze neza mu kazi

    Marina ni we muhanzi rukumbi bizwi ko akorana na The Mane Music Label muri uyu mwaka. Mu bihe byashize, iyi nzu yarebereye inyungu z’abahanzi nka Nyakwigendera, Jay Polly, Safi Madiba, Calvin Mbanda na Queen Cha bose batakiyibarizwamo.

    Muri Mata 2021, Marina na we yigeze kuva muri The Mane, ariko nyuma y’ukwezi kumwe aragaruka, asaba Imbabazi ku makosa yari yatumye ava muri iyi Label mu buryo butunguranye ndetse arazihabwa, akazi karakomeza.

    Amasezerano y’imikoranire azwi hagati ya The Mane Music Label n’umuhanzikazi Marina, ni ayasinywe mu mpera za 2017 agomba kurangira nyuma y’imyaka 10. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda kuva mu myaka isaga itanu ishize, kubera ijwi rya rikurura imbaga.

    Marina Debolah afite ijwi rikurura benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126308/yayivamo-akajya-he-bad-rama-avuga-ku-isezera-rya-marina-muri-the-mane-126308.html

  • Gen Kabarebe yavuze uko yagowe n'ikoranabuhanga akigera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yabigarutseho mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yaganiraga n'urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yarusabye kudasigara inyuma mu bigezweho cyane cyane ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Yifashishije urugero rw'ibyo ingabo zahoze ari iza RPA zabayemo, yavuze ko ikintu cyo kwakira ibihe agezemo no kumenya kubibamo biri mu byabafashije cyane ku buryo barwanaga haba mu bihe by'izuba cyangwa iby'imvura.

    Ati 'Ikindi cyadufashije cyane ni ukumenya uko tubaho mu bihe tugezemo bidasanzwe. Niba ari ibihe by'imvura urabishobora, niba ari ibihe byo mu Birunga ahakonja cyane urabishobora, niba ari mu misozi utamenyereye kugenda urabyiga ukabimenya. Ntabwo ugomba gukangwa n'ikije cyose.'

    Gen Kabarebe yavuze ko iyi ndangagaciro y'Inkotanyi yo kumenya kubaho mu bihe umuntu arimo, yafasha urubyiruko rw'uyu munsi ariko ruyikoresheje mu bundi buryo.

    Ati 'Uyu munsi ntabwo tuvuga ibirunga, iyo tuvuga kumenya kubaho mu bihe by'uyu munsi biratandukanye kumenya kujyana n'ibihe uyu munsi ni uko haje ibintu by'ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ntabwo risiga umuntu uwo ariwe wese ntabwo bisaba kuba wararangije kaminuza ngo umenye gukoresha ikoranabuhanga, gukoresha telefone?'

    'Mwese hano muzi gukoresha smartphones, iyo uyifite biroroshye, telefone ntacyo utayikoresha, kumenya amakuru birimo, kumenya amahirwe ahari nabyo birimo. Hatazagira uvuga ngo ntabwo yize ntiyabafasha gukoresha ikoranabuhanga, mwaba mwibeshye. Telefone yakora byose.'

    Gen Kabarebe yitanzeho urugero yavuze ko gutinyuka ikoranabuhanga bitoroshye.

    Ati 'Buriya kera natwe ibintu byitwa ikoranabuhanga twarabitinyaga, urumva imyaka twari tumaze mu ishyamba ni myinshi cyane ari aya Uganda, tuyavuyemo tuza hano mu mashyamba yo kubohora u Rwanda. Mu 1994 tuba tugeze muri uyu mujyi.'

    Yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye ari ukumenya gukoresha 'télécommande'.

    Ati 'Kunyereka 'télécommande' ngo natse televiziyo narahungaga nkiruka, sinashoboraga kuyifata ngo natse televiziyo, nayatsa nte? Narayibonaga nkavuga nti iyi iranturikana, nti igomba kuba ari igisasu bateze. Ariko ubu nayatsa kuko nayitinyutse.'

    James Kabarebe ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yaho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo, Minisitiri w'Ingabo ndetse n'umwanya w'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano ariho kugeza uyu munsi.

    Gen James Kabarebe yavuze ko akigera mu Rwanda yagowe no gukoresha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nabonaga-telecommande-nkiruka-gen-kabarebe-yavuze-uko-yagowe-n-ikoranabuhanga

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jordanie yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri Ayman Safadi yaje mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, aturutse muri Guinea-Bissau aho yagiranye ibiganiro na Perezida Úmaro Sissoco Embaló.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rwe i Kigali ruzamara iminsi itatu aho azagirana ibiganiro na Minisitiri Dr Biruta ndetse bombi bakaba bazaganira n'itangazamakuru ku mubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Jordanie bibanye neza ndetse bikorana mu bijyanye no kubungabunga amahoro, ubukungu, politiki na diplomasi n'umutekano.

    Mu bijyanye n'umutekano, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

    Mu bihe bitandukanye kandi Perezida Kagame yagiye agirira uruzinduko muri Jordanie akakirwa n'Umwami w'iki gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein.

    Ubwo yaherukagayo muri Werurwe 2022, bagiranye ibiganiro ku gukomeza kwagura umubano n'ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y'ibihugu byombi.

    Imibare iheruka y'Urubuga rw'Umuryango w'Abibumbye rukusanya amakuru ku bucuruzi [COMTRADE], igaragaa ko mu 2021, Jordani yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $2,95.

    Jordanie ni igihugu cy'Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku Nkombe z'Umugezi wa Jordan. Gituwe n'abarenga miliyoni 11. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y'amahoro na Israel.

    Umusaruro mbumbe wa Jordanie (GDP) ubarirwa muri miliyari $ 48. Igice kinini cy'ubukungu bw'iki gihugu, gishingiye ku nganda z'imyenda, izikora imiti, ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi.

    Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura Impunzi mu Bwami bwa Jordanie, Ayman Safadi ahoberana na Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ni we wakiriye mugenzi we wa Jordanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-jordanie-yageze-i-kigali

  • #TdRwanda23: Cogebanque yegereye ab'i Gisagara, ibahishurira ibanga ryo gukorana na banki – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step ni we wegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda yakinwe ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023. Yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone isorezwa i Gisagara nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n'amasegonda 30 ku ntera y'ibilometero 132,9.

    Aho abasiganwa banyuze hose mu baherekeje Tour du Rwanda 2023, ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.

    Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda. Ku gace ka kabiri umwenda itanga wambawe na Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education-Nippo.

    Aho isiganwa ryasorejwe nubwo nta shami iyi banki ihafite ariko abahatuye bafashijwe gufungura konti zitandukanye zabafasha kwiteza imbere binyuze mu gukorana na banki.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko mu gihe Isi igezemo serivisi nyinshi z'imari zitangwa n'iyi banki ziboneka mu ikoranabuhanga ku buryo byorohera ushaka kuyiha.

    Yagize ati 'Turashimira Abanyagisagara kuko ni ubwa mbere tugeze hano muri Tour du Rwanda kandi byabaye byiza. Nta shami tuhafite ariko tuhagira intumwa zacu zidufasha gufungurira abakiliya amakonti, bakabitsa, bakohereza amafaranga kandi ku giciro gito.”

    “Twaje hano rero kugira ngo tubakangurire ko Cogebanque ihari, ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi. Turagira ngo na bo baze tuzamukane, buri wese agere ku nzozi ze mu by'imari.”

    Cogebanque yahisemo gukomeza gushyigikira Tour du Rwanda kugira ngo inajyane n'icyerekezo cyayo cyo guteza imbere serivisi z'imari no gufasha abayigana koroherwa no kuzigeraho.

    Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.

    Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Inkuru wasoma: Ethan Vernon yegukanye 'Etape II' ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)

    Nsengimana Jean Bosco ni we wahagurutse mu mwambaro wa Cogebanque uhabwa umukinnyi mwiza mu kuzamuka. Aha yaganiraga na Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Iyi etape yasorejwe mu Karere ka Gisagara yahagurukiye mu Mujyi wa Kigali inyura za Huye mu mujyi rwagati

    Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo ni we wahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko guhemba Umunyarwanda nk’umukinnyi uzamuka kurusha abandi ari iby’agaciro gakomeye

    Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda 2023 yakiniwe mu mihanda ya Kigali -Gisagara

    Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda

    Aho isiganwa risorezwa hakorerwa ibitaramo mu kwishimira umukino w’amagare no gusobanurira abaturarwanda ibyiza byo gukorana na Cogebanque nka Banki Nyarwanda

    Cogebanque iri muri Tour du Rwanda ku nshuro ya 12, aho imaze iyo myaka yose ari umuterankunga w’imena w’iri siganwa

    Umuhanzi Chriss Eazy uri mu bagezweho ari mu basusurukije ab’i Gisagara ahageze Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda23-cogebanque-yegereye-ab-i-gisagara-ibahishurira-ibanga-ryo-gukorana

  • “Nahitamo kuba inzererezi aho guhura na Mama”-Umukobwa wa Jackie Chan #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Jackie Chan,witwa Etta Ng Chok Lam,yavuze ko yahitamo gukomeza kuba inzererezi ntagire aho atura aho kujya kubana na nyina umubyara.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 23 yashwanye na nyina umubyara nyuma yo gushyingiranwa n'umukobwa mugenzi we umurusha imyaka 12 y'amavuko.

    Uyu mwana Kizigenza muri Hollywood,Jackie Chan yamubyaranye n'umugore witwa Elaine Ng;kuwa 19 Ugushyingo 1999.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa akimara gukora ibi bintu ntibishimishe umuryango we,yahisemo kwigendera none ubu ngo ntagira aho aba.

    Uyu mukobwa ngo yanze gusangira na nyina umubyara ku bunani bw'umwaka w'Abashinwa.

    Uyu mukobwa abajijwe impamvu ngo yagize ati “Nahitamo kutagira aho kuba no kurya imigati yatakaye aho kujya mu rugo guhura na mama.”

    Asia One ivuga ko uyu mukobwa yashyingiranwa n'umukobwa mugenzi we w'imyaka 35 witwa Andi Autumn muri 2018 ndetse ngo imiryango yabo ntiyigeze ibashyigikira.

    Aba mbere yo gushyingiranwa ngo bavuze ko imiryango yabo yabaciriye urubanza bityo batayikunda

    Aba ngo babana mu nyubako bakodesha ya Momg Kok bakodesha amadolari 300.

    Uyu mukobwa ngo yigeze abura amafaranga yo kwishyura ikode yitabaza nyina amujyana kuri Banki amubikuriza amafaranga.

    Nyuma y'aho muri Nyakanga umwaka ushize,uyu mugore wa Jackie yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mukunzi w'umwana we asesagura cyane ndetse abeshejweho n'amafaranga y'umwana we.

    Uyu Autumn kandi ngo yigeze kujya kwa Madamu Elaine yiba ibintu arabigurisha ndetse ngo amuhamagara nijoro amubaza impamvu akiriho.

    Etta yavutse Jackie na Elaine badashyingiranwe ndetse ngo yikuye mu ishuri kubera gushwana na nyina ashinja kumutuka cyane.

    Elaine yamaganye ibikorwa by'umukobwa we avuga ko niba nta mafaranga afite agomba gushaka akazi akibeshaho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nahitamo-kuba-inzererezi-aho-guhura-na-mama-umukobwa-wa-jackie-chan

  • Leta ya RDC mu nzira yo kugura drones icyenda zikomeye zo kurasa kuri M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,kigiye kugura Drones zigera ku icyenda mu Bushinwa kugira ngo kibashe guhangana n'umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Ikinyamakuru Africa Intelligence kiravuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwemeza igurwa rya Drones icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow ,ndetse ko mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera ku rugamba mu Burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.

    Ikindi kandi ngo iki gihugu kirashaka guha akazi abasirikare b'abanya Romania kugira ngo bafashe mu ikoreshwa ry'izi ndege zitagira abapilote.

    Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga , ndetse ko bwamaze kwemeranya n'Ubushinwa ku igurwa ry'izi Drones.

    Africa Intelligence ikomeza ivuga ko imijyi ya Goma na Bukavu , ariyo izifashishwa nk'ibirindiro bikuru by'izi Drones,ngo kuko ariyo yegeranye n'u Rwanda bashinja gutera inkunga M23 ndetse bakemeza ko ariho uyu mutwe utera uturutse.

    Cyongeyeho ko imyiteguro yo gutegura aho zizajya zihagurukira n'ibindi bintu nkenerwa kugira ngo zibashe gutangira urugamba ,irimbanyije mu mujyi wa Goma na Bukavu.

    Izi drones, ngo zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi zikoresheje za misile.

    DRC kandi,ngo irateganya kuzana Abanya Romania bagomba gutoza abazakoresha izi Drones ndetse ko iki gihugu cyamaze kwishyura ikiciro cya mbere cy'Amadorali y'Amerika avuye kuri Banki nkuru ya DRC ajya kuri konte za Equity Bank.

    Kugeza abu ariko, Ubuyobozi bukuru bwa FARDC ntiburemeze iby'iyi nkuru .

    Mu gihe FARDC yabasha kubona izi Drones, zaba ziyongeye ku zindi ndege z'intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 iheruka gukura mu Burusiya mu mpera z'umwaka ushize mu rwego rwo guhangana na M23.

    DRC ikimoje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 ndetse amakuru aturuka i Kinshasa, akavuga ko Perezida Tshisekedi yamaze kurahira avuga ko azakoresha ubushobozi bwose igihugu cye gifite kugirango abashe gutsinda M23.

    ku rundi ruhande ,Umutwe wa M23 uvuga ko nta ntwaro na zimwe zawutera ubwoba ndetse ko udateze gusubira inyuma utaragera ku ntego zawo kugeza igihe Ubutegetsi bwa DRC buzemera ibiganiro .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-rdc-mu-nzira-yo-kugura-drones-icyenda-zikomeye-zo-kurasa-kuri-m23

  • Igisirikare cya Uganda kiri mu rujijo ku kurasa kuri M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda UPDF, kiravuga ko kiri mu mayira abiri kukurasa ku mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, igihe hafatwa umanzuro wo kurwana.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ingabo za Uganda zahawe umwanya mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, zabuze amahitamo kuko ku ruhande rumwe zumva ibyo M23 irwanira byumvikana, ubundi bakumva bakwiye guhashya uyu mutwe.

    Ngo biragoye kwitandukanya n'igitekerezo cya General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yaba ari amakosa akomeye ingabo yigeze kubera umugaba, zirashe ku batutsi bo muri Kongo baharanira uburenganzira bwabo.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga, bakibwiye ko kurasa kuri M23 bigoye bitazanashoboka, uretse igihe byagaragara ko ifatanya n'umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda.

    Hari abavuga ko uyu mutwe wa M23, amakuru yawo atazwi neza bakemeza ko ikibazo cyayo gifitiwe igisubizo cya dipolomasi kurusha kurwana, kuko igihugu cya Kongo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kurwanya uyu mutwe, kandi hari ibihugu muri aka karere bidafite inyungu muri iyi ntambara.

    Daily Monitor yandika ko nka Tanzania nubwo iri muri EAC, yanze gutanga ingabo zo kurwanya M23, ngo iracyashaka kumenya aho ibintu byerekeza.

    Leta ya Kenya yatanze ingabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru cyane cyane Goma, ngo yabikoze kuko izi ko ntacyo ipfana na Kongo, kuko bitanahana imbibe, ibi ngo biri mu bituma nta mpamvu ifite yo kurwanya aba barwanyi.

    U Burundi bwatanze ingabo mu ntara ya Kivu y'Epfo,ku nyungu zo kwihanganira na Red Tabara,kuko ngo nta nyungu bufite kuri M23.

    Umwe mu bayoboye ingabo za EAC muri Kongo, yabwiye Daily Monitor ko Uganda ariyo yonyine yapfa kugerageza, ariko nayo ngo hari ibyo idashaka kwiteranyamo cyane ko ngo intambara zananiranye, uyu mutwe muri 2012 ugatanga agahenge nta mirwano ikomeye ibaye,bagasanga ariko byagenda.

    Uyu musirikare ngo yavuze ko guhoza u Rwanda mu majwi ko rufasha M23 biri mu bikomeza ikibazo, kuko aba barwanyi bafite ibyo bahuriyeho na Uganda n'u Rwanda, kuburyo ingabo za Kampala zigomba kwigengesera mu kujya mu ntambara.

    Umuti utangwa ngo ni uko abategesi ba Kongo bakwicara ku meza y'ibiganiro, bitaba ibyo ingabo za Uganda muri Nord Kivu zikazaba indorerezi nk'iza Kenya, cyane ko iza Sudan Y'Epfo zifite ibibazo mu gihugu kurenza aho zaje gutabara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igisirikare-cya-uganda-kiri-mu-rujijo-ku-kurasa-kuri-m23

  • Abunganira Munyenyezi bazamuye impaka ku batangabuhamya #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasubukuye urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu – ibyaha we aburana ahakana.

    Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri 2021 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka icumi ku cyaha cyo kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka za Leta Zunze Umwe za Amerika.

    Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko kubanza gukuraho inzitizi zigendanye na bamwe mu batangabuhamya b'ubushinjacyaha basabiwe gutanga ubuhamya barindiwe umutekano ndetse n'abatangabuhamya bashinjura ngo baba bakorerwa ihohoterwa mu magereza aho bafungiye.

    Ubwo umucamanza yatangizaga iburanisha yavuze ko abatangabuhamya 5 bashinja Munyenyezi bamwe basabiwe kurindirwa umutekano abandi bagatanga ubuhamya bwabo bagaragara imbere y'urukiko.

    Abunganira Beatrice Munyenyezi bahise bagaragaza kutemeranya n'umucamanza bavuga ko hari inzitizi urukiko rwagombye kubanza kuvana mu nzira mbere y'uko urubanza rukomeza.

    Me Gashema Felicien yavuze ko mu iburanisha ry'ibanze byari byemejwe ko abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku mugaragaro ko ntawasabye kurindirwa umutekano.

    Naho Me Bikotwa Bruce we asanga uburyo bugena uko ubuhamya butangwa mu rukiko butarakurikijwe kuko umwirondoro w'abatangabuhamya warangije gusomerwa imbere y'urukiko bityo hakaba nta mpamvu yo gutanga ubuhamya bwabo batagaragara mu rukiko.

    Ikindi kibazo abunganira Munyenyezi bagaragaje ngo ni uko muri abo batangabuhamya b'ubushinjacyaha umwe yakuwe ku rutonde hakinjizwamo undi hatabaye kubimenyesha uruhande ruregwa.

    Abunganira Munyenyezi kandi bagaragaje impungenge batewe n'abatangabuhamya bamushinjura.

    Babwiye urukiko ko abatangabuhamya 5 bagomba kumushinjura bari gukorerwa igisa n'ihohoterwa ngo ku bw'uko bashinjura Munyenyezi.

    Me Bikotwa yavuze ko batatu muri abo batangabuhamya bimuwe bavanwa muri gereza ya Huye bajyanwa muri gereza ya Mpanga ku mpamvu gereza yavuze ko ari 'imyitwarire mibi yabo' muri gereza bari bafungiyemo.

    Avuga ko bafite impungenge z'uko abo batangabuhamya batazemera gutanga ubuhamya bwabo kubera 'guterwa ubwoba'.

    Umushinjacyaha we asanga iki kibazo kitagombye kuzanwa mu rukiko ngo ko kirebana n'ibyemezo bifatwa na gereza mu micungire igendanye n'imyitwarire y'abafungwa bayo.

    Naho ku kibazo cy'abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano, Umushinjacyaha yavuze ko uwo umwe wasimbujwe uruhande rw'uregwa rutabizi biteguye kumureka, ariko avuga ko abandi basabiwe kurindirwa umutekano, urukiko rubizi kandi rwabifasheho icyemezo mu iburanisha riherutse.

    Umucamanza yavuze ko impaka kuri ibyo byose zizakiranurwa kuwa kane itariki 23.

    Beatrice Munyenyezi yirukanywe n'Amerika muri 2021 nyuma yo gufungirwa muri icyo gihugu imyaka 10 kuko yabeshye inzego z'Amerika z'abinjira n'abasohoka.

    Muri uru rubanza yashinjwe kugira uruhare rutaziguye muri jenoside cyane cyane iyicwa ry'abatutsi mu mujyi wa Huye, ndetse n'ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu.

    Ngo afatanyije n'umugabo we Arsene Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko (aba bombi bafungiye Arusha ku byaha bya jenoside) bashyize bariyeri imbere ya Hotel bari bafite mu mujyi wa Butare, biciramo abatutsi kandi bagategeka ko abagore n'abakobwa basambanywa n'interahamwe.

    Hari n'abatangabuhamya bavuze ko yari umunyeshuri muri kaminuza muri jenoside akajya ajonjora abanyeshuri b'abatutsi bagombaga kwicwa.

    Ibyo byose we arabihakana akavuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite afite intege nke zitari gutuma ajya mu bikorwa ibyo aribyo byose by'ubwicanyi kandi ko atigeze yiga muri kaminuza ngo kuko atanarangije amashuri yisumbuye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abunganira-munyenyezi-bazamuye-impaka-ku-batangabuhamya

  • Filime 167 zandikishijwe guhatanira ibihembo… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo kompanyi ya Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards yatangaje ko bamaze kwakira filime 167 zandikishijwe.

    Filime zandikishijwe ni izo mu bihugu bitandukanye. Nyuma yo kwandikishwa, hagiye gutangira igikorwa cya 'Pre-selection' kugira ngo muri izi filime havemo izigomba guhatanira ibihembo bizatangwa muri Rwanda International Movie Awards.

    Umuyobozi Ushinzwe Amarushanwa n'itangwa ry'ibihembo, Aaron Niyomwungeri yabwiye InyaRwanda ko bagiye kwicara nk'ikipe kugira ngo bahitemo filime yujuje ibisabwa ikwiye gushyirwa mu zihatanira ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani.

    Niyomwungeri ati 'Tugiye gutangira 'Pre-selection'. Kuko muri ziriya haba harimo itavuga neza, itujuje ibisabwa n'ibindi. Muri macye ni ijonjora rya mbere, iri jonjora rero rikuramo zimwe bitewe n'ibyo turi gushaka. Nko kuba filime ifite amajwi meza, ushobora kureba uko ikinnye, uko ivuga ukabona ntiri ku rwego rwiza ikavamo.'

    Uyu muyobozi avuga ko nyuma ya 'Pre-Selection' bazahita batangaza ku mugaragaro filime zageze mu cyiciro cya nyuma ari nazo zizaba zihatanye.

    Niyomwungeri yavuze ko Akanama Nkemurampaka ariko kazafata umwanzuro kuri filime izatwara igikombe. Kazaba kagizwe n'abo muri Ghana, Canada n'ahandi.

    Kuri iyi nshuro bazanahemba abagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime; harimo nk'abafata amashusho, abafata amajwi n'abandi.

    Niyomwungeri avuga ko bazajya bareba filime yujuje ibisabwa, hanyuma bahite banareba abayigizemo uruhare n'abo bashyirwe ku rutonde rw'abahatana.

    Ku wa 3 Werurwe 2023, nibwo hateganyijwe ijoro ryo gutangaza abakinnyi ndetse na filime zihatanye.

    Niyomwungeri avuga ko Akanama Nkemurampaka ariko kazafata umwanzuro wa nyuma kuri filime ikwiye gutsinda. Ati 'Noneho zazindi zifite amajwi meza, zifite amashusho meza, zifite inkuru nziza, zikinnye neza, ibyo byose biri mu bizagenderwaho hatangwa amanota kuko n'abazikora bazahembwa […] Iyujuje byose niyo izatsinda. Rero ubiha Akanama Nkemurampaka hanyuma nabo bagatanga amanota agahuzwa.'

    Ibihembo kuri filime zahize izindi bizatangwa ku wa 1 Mata 2023. Ibihembo bizatangwa ni 30 mu byiciro bine [Feature Film, Short Film, Series ndetse na Documentary Film].

    Filimi zihatanira ibihembo ni iz'abo mu Rwanda, abo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'abo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ibi bihembo bitegurwa na 'Ishusho Arts'. Icyiciro cya mbere cy'ibi bihembo cyabaye mu 2012, bigiye gutangwa bihurirana n'uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Awards.

    Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga. 

    Aaron Niyomwungeri yavuze ko bagiye gukora ijonjora risaga hamenyekanye filime zihatanira ibihembo 

    Filime 167 nizo zandikishijwe guhatanira ibihembo muri Rwanda International Movie Awards

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126303/filime-167-zandikishijwe-guhatanira-ibihembo-muri-rwanda-international-movie-awards-hakuri-126303.html