Blog

  • RDB yafunze Restaurant y'Abayapani ikorera i Kigali inacibwa ibihumbi 300Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi resitora iherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo, RDB yatangaje ko amabwiriza yo kuba ihagaritse gukora yatangiye tariki 21 Gashyantare 2023.

    Uretse gufungwa by'agateganyo, 'Sakae Restaurant' yaciwe amande y'ibihumbi 300 Frw.

    Iyi ni resitora yari izwiho kugaburira abayigana indyo zo mu Buyapani, Koreya ndetse n'u Bushinwa.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB rwongeye kwibutsa abafite serivizi z'ubukerarugendo no gutanga serivise zo kwakira abantu, gukurikiza amategeko n'amabwiriza y'isuku n'umutekano.

    PUBLIC NOTICE: Following a joint inspection of Sakae Restaurant in Kigali, the public is hereby informed that it has been temporarily closed from today, 21 February 2023 for flouting safety, hygiene and sanitation standards. The restaurant has also been fined Rwf 300,000. pic.twitter.com/4MnlIYqxdr

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 21, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yafunze-resitora-y-abayapani-ikorera-i-kigali-inacibwa-ibihumbi-300frw

  • Batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batatu bazavamo umukinnyi mwiza w’Ukwezi kwa Mutarama 2023.

    Abo bakinnyi ni myugariro Mitima Isaac, Ngendahimana Eric ukinishwa mu mutima w’ubwugarizi ndetse no mu kibuga hagati, Bavakure Ndekwe Felix ukina mu kibuga hagati ariko asatira.

    Aba bakinnyi bakaba baratoranyijwe bigendanye n’umusaruro wa bo batanze mu kwezi kwa Mutarama 2023.

    Ni igihembo gitangwa na Rayon Sports ku bufatanye n’umuterankunga wa yo, Skol. Biteganyijwe ko umukinnyi wahize abandi muri Mutarama azamenyekana ku wa Mbere.

    Bizaba ari tariki ya 28 Gashyantare 2023 saa 15h ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe mu Nzove, uyu muhango ukazabanziriza imyitozo.

    Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2023 ni bwo iyi kipe yari yahembye umukinnyi witwaye neza mu Kuboza 2022 aho igihembo cyegukanywe na Iraguha Hadji.

    Abakinnyi 3 bahataniye igihembo cy’ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-bahataniye-igihembo-cy-umukinnyi-mwiza-w-ukwezi-muri-rayon-sports

  • CAF yahaye umugisha icyifuzo cya FERWAFA, yatangaje abasifuzi bazasifura umukino w’Amavubi na Benin #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yamaze kwemeza ko Stade Huye yujuje ibisabwa ku buryo izakira umukino w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika wo u Rwanda ruzakiramo Benin.

    Ni nyuma y’uko iyi Stade yari yakiriye umukino wo gushaka itike ya CHAN wo u Rwanda rwasezerewe na Ethiopia, gushaka itikipe y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, abantu bari batunguwe no kubona CAF ivuga ko itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Icyo gihe FERWAFA yatangaje ko uruhushya bari basabye rwari urw’iyo mikino yarangiye bityo ko basabwa kongera kubisaba bagaragaza ko iri ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

    Tariki ya 23 Gashyantare, yafashe amashusho n’amafoto by’iyi stade maze ibyohereza muri CAF kugira ngo itange uburengenzira bwo kuzahakirira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    CAF ikaba yamaze kwemeza ko iyi Stade izakira umukino wa Benin nk’uko bigaragara mu ngengabihe yasohoye aho uyu mukino Amavubi azawakirira kuri Stade Huye tariki ya 27 Werurwe 2023, ni nyuma y’umukino ubanza uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023.

    Uyu mukino ukaba wahawe abanya-Somalia kuzawusifura aho umusifuzi wo hagati ari Omar Abdulkadir Artan, umusifuzi wa mbere w’igitambaro akaba Suleiman Bashir Sh. Abdi, uwa kabiri w’igitambaro ni Nour Abdi Mohamed ni mu gihe uwa kane ari Hassan Mahamed Hagi.

    Stade ya Huye yemerewe kwakira umukino wa Benin n’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yahaye-umugisha-icyifuzo-cya-ferwafa-yatangaje-abasifuzi-bazasifura-umukino-w-amavubi-na-benin

  • Abanyarwanda bajya muri Yorudaniya bagiye gukurirwaho Visa #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'Ubwami bwa Yorudaniya (Jordan), byasinye amasezerano azakuriraho abadipolomate Visa zijya muri icyo gihugu, ariko azanatuma habaho ibiganiro byo gukuraho burundu Visa ku banyarwanda bashaka kujya muri Yorudaniya.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w'intebe wungirije w'iki gihugu, Ayman Safadi, ari mu ruzinduko rw'akazi kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w'intebe wungirije w'iki gihugu, Ayman Safadi, bigamije gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Bamaze kugirana ibiganiro basinye amasezerano y'imikoranire n'ubufatanye mu burezi, guhana ibitekerezo mu bijyanye na politiki, n'andi agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye.

    Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri Biruta, yavuze ko yasinywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'Umwami wa Yorudaniya, Abdullah II bin Al-Hussein, muri Werurwe 2022.

    Yagize ati 'Twashyize umukono ku masezerano avanaho Visa z'abajya mu gihugu cya Jordan bafite pasiporo z'abadipolomate cyangwa se Pasiporo z'akazi, ariko twanumvikanye ko pasiporo zisanzwe ku bijyanye na Visa z'abajya muri Jordan tubiganiraho zikazavaho vuba.'

    Naho ku ruhande rwa Minisitiri w'Intebe wungirije wa Yorudaniya, Ayman Safadi, wanyuzwe n'u Rwanda, avuga ko aya masezerano azakomeza umubano n'ubuhahirane bw'ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, uburezi, umutekano n'ibikorwaremezo.

    Yagize ati 'Turizera ko aya masezerano atazaba ari aya leta kuri leta gusa, ahubwo azanagera ku bikorera. Twizeye kuzabona abanyarwanda benshi basura Yorudaniya, birebere icyo igihugu cyacu gifite, kandi sinshidikanya ko abanya-Yorudaniya batazasura kenshi igihugu kiza cy'u Rwanda, cyakira neza abakigana.'

    Yorudaniya ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n'ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel.

    Ubusanzwe Yorudaniya isanzwe ifitanye umubano mwiza n'u Rwanda.

    Kuri ubu hari abanyeshuri b'abanyarwanda basaga 500 biga muri iki gihugu, ikaba inafasha u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.

    Bishingiye kandi ku mubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, muri uyu mwaka wa 2023, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwo hejuru izigirwamo uburyo bwo kurwanya ibikorwa by'iterabwoba mu burasirazuba bw'Afurika, ikaba yari isanzwe ibera muri Yorudaniya.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Abanyarwanda bajya muri Yorudaniya bagiye gukurirwaho Visa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/22/abanyarwanda-bajya-muri-yorudaniya-bagiye-gukurirwaho-visa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-bajya-muri-yorudaniya-bagiye-gukurirwaho-visa

  • Bad Rama yahakanye amakuru yo gutandukana kwa The Mane na Marina #rwanda #RwOT

    Ibi Bad Rama yabihakanye nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

    Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Bad Rama yabajijwe niba koko The Mane yatandukanye na Marina. Asubiza agira ati 'Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.'

    Inkuru zo gutandukana kwa Marina na The Mane benshi bazishingiraga ku kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo aheruka gusohora ndetse bamwe babishimangira ubwo Marina yagaragaraga ari gukora kazi muri Tour Du Rwanda aherekejwe n'umukunzi we Yvan Muziki aho guherekezwa na The Mane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bad-rama-yahakanye-amakuru-yo-gutandukana-kwa-the-mane-na-marina

  • Shaddyboo yanze guharira n’abanyamakuru ava mu kiganiro kitarangiye #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia [Shaddyboo] ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yavuye mu kiganiro n’itangazamakuru kitarangiye nyuma yo guharira.

    Byabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 ubwo yari kumwe n’abamutumiye baganira n’abanyamakuru ku gitaramo kizabera i Rubavu ku wa 25 Gashyantare 2023.

    Iki kiganiro cyatangiye saa 17h30′, ntabwo abanyamakuru bishimiye kutubahiriza igihe kuko bari babwiwe ko ari saa munani.

    Umunyamakuru w’Umuseke yabajije impamvu batasabye imbabazi kandi bakereje abanyamakuru bahageze saa saba ariko ikiganiro kigatangira saa 17h30′.

    Umwe mu bateguye iki gitaramo yiseguye ku itangazamakuru avuga ko ntacyo bashinja Shaddyboo nta ruhare yabigizemo amakosa ari aya bo ariko bizeza ko ibindi byose byateguwe neza.

    Shaddyboo wabonaga itangazamakuru ritishimye rivugana umujinya cyane ko nubwo yahageze akererewe yabanje gukorana n’undi ikiganiro akabona kujya mu kiganiro rusange, yababwiye ko ntacyo bageraho barakaye ahitamo guhaguruka aragenda.

    Ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!'

    Shaddyboo yahagurutse mu kiganiro n’itangazamakuru arigendera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yanze-guharira-n-abanyamakuru-ava-mu-kiganiro-kitarangiye

  • Umufaransa yegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda, Abanyarwanda ntibahirwa #rwanda #RwOT

    Umufaransa Thomas Bonnet wa Total Energy ni we wegukanye agace 4 ka Tour du Rwanda 2023 (Musanze – Karongo) ahita anambara umwambaro w’umuhondo awambuye umunya-Eritrea, Henok Mulueberhane.

    Henok Mulueberhane wari wegukanye agace k’ejo ka Huye Musanze agahita anambara umwenda w’umuhondo yawambuwe na Thomas Bonnet wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 23, yarushije Stewart Mark wa 2 amasegonga 5, arusha Vercher Matteo amasegonda 7 wa 3, Vernon Ethan wa 4 yarushijwe amasegonda 31 kimwe n’umunyarwanda Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 12.

    Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga umunsi wa kane wa Tour du Rwanda 2023, mu gace gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3.

    Kari agace kihariye ndetse gatandukanye n’utundi twose tugize Tour du Rwanda 2023 kuko karamanuka

    Akazamuko bakoze ni ako mu Gataraga bagana mu Byangabo, ubundi bafate umuhanda wa Mukamira, Mahoko, Kageyo, Murunda, Rutsiro na Rubengera kugera ku Kibuye (i Karongi) imbere y’ibiro bya WASAC.

    Gusa, udusozi turi muri iyi nzira twatangiweho amanota. Harimo aka Bigogwe ku kilometero cya 29,4, yegukanywe na Arefayne akurikirwa na Manizabayo, ako muri Gishwati ku kilometero cya 72,7 n’ako amanota yegukanywe na Arefayne akurikirwa na Manizabayo. Aka Rutsiro ku kilometero cya 105,6.

    Amanota ya 'sprint’ yatangiwe kuri Sitasiyo SP ya Mukamira ku kilometero cya 22,5 yegukanywe na Stewart ndetse no ku ya Rubengera ku kilometero cya 121,7.

    Isiganwa rigeze mu Byangabo abakinnyi 4 ari bo; Iribar (Euskaltel), Stewart (Bolton), Arefayne (Erythrée) na Manizabayo (Rwanda) bari bamaze gusiga igikundi amasegonda 30.

    Igikundi cyageze Gatyazo kiyobowe na Green Project-Bardiani ya Henok Mulueberhan wambaye umwenda w’umuhondo. Ikinyuranyo cyari iminota itanu n’amasegonda atanu n’abayoboye isiganwa barimo n’umunyarwanda Manizabayo Eric.

    Ku kilometero cya 79, itsinda ry’abakinnyi 4 bari bayoboye isiganwa bagumishijemo intera ya 2’40”.

    Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya 2 y’isiganwa yari 36,2 km ku isaha. Naho impuzandengo ya rusange yari 41,1 km ku isaha.

    Ku kilometero cya 89, mu Nkomero, Manizabayo, itsinda riyoboye isiganwa ryamusize ubwo bari bageze ahamanuka.

    Ubwo bari bageze ku kilometero cya 94 , mu Gisiza, itsinda riyoboye isiganwa ryari rimaze gushyira intera ya 35” kuri Manizabayo.

    Ku kilometero cya 97 batatu bari bayoboye isiganwa bari bashyizemo intera ya 45' kuri Manizabayo na 2’15” ku gikundi.

    Abayoboye isiganwa baje kuba 5 ku kilometero cy’113; Bonnet na Vercher (TotalEnergies), Arefayne (Érythrée) na Stewart (Bolton). Chris Froome wari wasohotse mu gikundi cyahise cyongera ikiramufata bamaze kumanuka umusozi. Bari basizwe amasegonda 40. Hari hasigaye ibilometero 10.

    Thomas Bonnet ni we waje kwegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 23, yarushije Stewart Mark wa 2 amasegonga 5, arusha Vercher Matteo amasegonda 7 wa 3, Vernon Ethan wa 4 yarushijwe amasegonda 31 kimwe n’umunyarwanda Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 12.

    Nyuma y’agace ka 4, Thomas Bonnet ni we wahise wambara umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 14 n’iminota 40 n’amasegonda 33, arusha amasegonda 20 Henok Mulueberhan wa kabiri kimwe na Licerf William Junior wa 3, umunyarwanda uza hafi ni Muhoza Eric wa 11 aho arushwa amasegonda 31 n’uwa mbere.

    Thomas Bonnet yegukanye agace ka 4 ahita afata umwambaro w’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-yegukanye-agace-ka-4-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-ntibahirwa

  • FARDC mu nzira yo kwitabaza SADC ngo ibafashe gutsinda M23 n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC ushinzwe ibijyanye na Operasiyo zo kuyobora urugamba Brig Gen Chico Tshitambwe yemeje ko Leta ya Kinshasa iri kuganira n'ingabo zo mu bihugu bya SADC kugira ngo zibafashe bigaranzure M23.

    Uyu yakomeje avuga ko banatera u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe wa M23 umaze kuzengereza Uburasirazuba bwa Kongo.

    Uyu yemeje kandi ko FARDC izisubiza uduce twose M23 yafashe ibifashijwemo na SADC mu rwego rwo gushimangira ko igihugu cye nta mishyikirano giteze kugirana n'uyu mutwe.

    Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe uri mu basirikare bo ku gasongero muri FARDC yari aherutse guhagarikwa ashinjwa ubugambanyi mu rugamba iki gisirikare cyatsinzwem na M23 mu mezi ashize.

    Uyu yagarutse kuri wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 akangata, avuga ko FARDC igiye gutsinda M23 mu gihe cya vuba ikisubiza ibice byose yafashe.

    Yagize ati 'intambara duhanganyemo mu Rwanda [yavugaga M23], tugiye kuyitsinda.Utwo turere twose twigaruriwe n'u Rwanda na M23 bizasubizwa inyuma nta mishyikirano iyo ari yo yose.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi ntambara yaje tumaze igihe turi mu rugamba rwo guhashya ADF n'ibindi bikorwa muri Ituri. FARDC ikora akazi kayo. Intambara yo kurwanya u Rwanda, tuzatsinda. Utwo turere twose twigaruriwe n'uturere tuzasubizwa inyuma nta buryo ubwo ari bwo bwose bw'imishyikirano.'

    Muri iki kiganiro cye yongeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ndetse avuga ko ari rwo ruri kurwana na M23, mu gihe u Rwanda rwakunze kwamaganira kure ibi birego by'ibinyoma by'ibihimbano.

    Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwose bwabayeho mu bice binyuranye birimo Kishishe buzahorerwa n'ingabo za FARDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-mu-nzira-yo-kwitabaza-sadc-ngo-ibafashe-gutsinda-m23

  • Real Madrid yanyagiye Liverpool itera intambwe iganje yo kugera muri 1/4 cya Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool isa n'iyasezerewe muri Champions League uyu mwaka nyuma yo gusangwa ku kibuga cyayo Anfield ikanyagirwa bikabije na Real Madrid yayitsinze ibitego 5-2.

    Nubwo izwiho gukora ibitangaza muri Champions League,birasa n'aho kuri iyi nshuro bitazoroha kuko yatsindiwe mu rugo irushwa n'umwami wa Champions League,Real Madrid.

    Nyuma y'umukino wa nyuma wa Champions League wabereye i Paris muri Gicurasi umwaka ushize ukarangira Real Madrid itwaye igikombe ku gitego 1-0 cya Vinicius Junior,benshi bari biteze ko Liverpool yihorera ariko byarangiye itanze umwanya umwami aratambuka.

    Icyakora mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri,Liverpool yari yatangiye neza ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Darwin Nunez n'agatsinsino ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah ku munota wa 4.

    Ibintu byasaga n'ibibaye bibi kuri Real Madrid ubwo Liverpool yabonaga igitego cya kabiri cya Mohamed Salah yiherewe n'umunyezamu Courtois wananiwe gutera imbere umupira yari ahawe aranyerera umukubita ku ivi wisangira uyu rutahizamu arawutsinda.

    Ntibyatinze ko Real Madrid yerekana ko ifite ibi bikombe inshuro 14,kuko ku munota wa 21 Vinicius yayitsindiye igitego cya mbere ku ishoti yatereye mu rubuga rw'amahina hanyuma kuwa 36 ayitsindira ikindi yiherewe n'umunyezamu Alison Becker wananiwe gutera imbere umupira yari ahawe na Gomez arawumushota ujya mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-2 ku mpande zombi.

    Igice cya kabiri cyaje ari ibibazo kuri Liverpool kuko ba myugariro bayo barimo Joe Gomez wari hasi cyane babonye by'ukuri ubusatirizi bwa Real Madrid.

    Ku munota wa 47,Joe Gomez yakoreye ikosa kuri Vinicius Jr hafi y'urubuga rw'amahina,hanyuma umupira uterwa neza na Luka Modric awuhereza Eder Militao ahita atsindira Real Madrid igitego cya 3 n'umutwe.

    Bidatinze ku munota wa 55,Liverpool yatakaje umupira hagati mu kibuga Real Madrid irawuzamukana binyuze kuri Rodrygo wawugejeje mu rubuga rw'amahina awuhereza Benzema nawe awutera byoroheje mu izamu ariko uhindurirwa icyerekezo na Joe Gomez wari hasi ujya mu rushundura.Iki cyari igitego cya 4 nacyo cyaturutse ku rwego rwo hasi rw'ubwugarizi.

    Nubwo ubwugarizi bwa Liverpool bwari hasi,hagati hayo naho ntihigeze habufasha kuko muri uyu mukino Luka Modric yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi beza bo hagati b'abahanga babayeho mu mupira w'amaguru ku isi.

    Ku munota wa 67,uyu munya Croatia yambuye umupira Fabinho acenga Henderson,ahita akora counter attack y'abakinnyi batatu kuri 2 ba Liverpool.

    Uyu mupira yawuhereje Vinicius Jr wagoye Liverpool cyane nawe awuha Benzema wasigaranye n'umunyezamu aramucenga,yikuraho igitutu areba neza izamu uko rihagaze ahita atsinda igitego cya gatanu cya Real Madrid.

    Modric yakomewe amashyi n'abafana ba Liverpool ubwo yari asimbuwe na Kroos mu minota ya nyuma.

    Hagati mu kibuga ha Liverpool no mu bwugarizi hakenewe kubakwa biruseho kuko urwego hamaze iminsi hagaragaza ruteye inkeke.

    Real Madrid yasoje umukino iri hejuru ndetse abakinnyi bayo bagaragaza ko bakomeye cyane kurusha aba Liverpool yari yacitse intege kugera nubwo ubuhanga bwayo bwo gutsinda imipira iva mu mpande bwanze gukora.

    Liverpool izubahiriza itegeko ryo kwishyura ijye i Madrid mu kwezi gutaha ishaka kureba ko yahatsindira ibitego 3-0 ngo ikomeze.

    Ku rundi ruhande,Napoli yatsindiye Eintracht Frankfurt iwayo ibitego 2-0 nayo mu wundi mukino ubanza wa 1/16 cy'irangiza cya Champions League ibifashijwemo na Victor Osimhen na Di Lorenzo.

    Khvicha Kvaratskhelia yahushije penaliti ya Napoli hakiri kare.

    Rutahizamu Kolo Muani wa Frankfurt yahawe ikarita itukura muri uyu mukino ku munota wa 58.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yanyagiye-liverpool-itera-intambwe-iganje-yo-kugera-muri-1-4-cya

  • Gisagara: Yafatiwe mu cyuho arimo gutema ishyamba rya Leta. – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uwo mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturagae, amaze gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Mujyejuru, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Musha, yari yatangiye kwasamo inkwi.

    Yagize ati'Tugendeye ku makuru aturutse mu baturage bo mu mudugudu wa Mujyejuru ko hari umuntu urimo gutema ishyamba rya Leta, hateguwe igikorwa cyo kumufata, tumusanga amaze gutema ibiti bigera ku 10 yari yatangiye kwasamo inkwi akoresheje ishoka.'

    Yakomeje avuga ko haje kumenyekana ko yari asanzwe yinjira rwihishwa muri iryo shyamba, agatema ibiti byo kugurisha, ibindi akabikoramo inkwi nazo akazigurisha.

    CIP Habiyaremye yaburiye abishora mu bikorwa byo gutema amashyamba ya Leta, bangiza ibidukikije.

    Yashimiye abatanze amakuru yatumye uwangizaga ishyamba rya Leta afatwa, ashishikariza abaturage gukomeza kurinda ibidukikije n'ibikorwaremezo batanga amakuru ku wo babonye abyangiza.

    Uwafashwe yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Save kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-yafatiwe-mu-cyuho-arimo-gutema-ishyamba-rya-leta