Blog

  • Umutoza wa Fc Barcelona yatangaje abakinnyi 4… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hazakinwa umukino wo kwishyura, wa Manchester United na Fc Barcelona. Mbere y'uko uyu mukino uba umutoza wa Fc Barcelona, Xavi Hernandez yavuze abakinnyi abona mu mboni ze ko bakomeye, ndetse ko bazanamugora aribo Marcus Rashford, Jadon Sancho, Bruno Fernandes na Fred.

    Ntawabura kuvuga ko abakinnyi ba Manchester United bavuzwe haruguru bazamuye imikinire yabo cyane, babifashijwemo na Erik Ten Hag muri shampiyona. Ubu barimo gukina bafite ikizere, kandi nibo bagiye bakora itandukaniro mu mikino iheruka ya Manchester United.

    Xavi Hernandez yakomeje ashimagiza Erik Ten Hag, avuga ko ariwe wazamuye urwego rw'abo bakinnyi bane. Yagize ati “Ten Hag ni mwiza cyane, ndamukunda cyane. Yubatsemo ikipe nziza kandi arimo kugenda abona ibyiza mu bakinnyi be bose. Ibyo bimugira mwiza cyane. Mu bijyanye n’amayeri ni mwiza cyane, kandi azi n’ukuntu atwara abakinnyi be ntihazemo umwuka mubi”.

    Mu mukino ubanza amakipe yombi yakinnye umukino mwiza

    Mu mukino ubanza wabereye kuri Camp Nou amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2. Xavi Hernandez akomeza avuga ku mukino w'ejo kuri Old Trafford, yemeye ko mu by’ukuri ari umurimo utoroshye wo guhura n’ibihangange byo muri Premier League, ariko ashimangira ko ikipe ye igomba kubona intsinzi.  

    Yagize ati 'Biragoye ariko nibyiza, turabizi ko twanganyije. Turi ikipe y'intwari ikunda gutsinda buri gihe. Uyu mukino ntabwo uzaba udasanzwe. Ni nk’umukino ukomeye wa Champions League ariko kubera ko twakoze amakosa kandi amakipe yombi akaba ari mu cyiciro cyo kubaka, niyo mpamvu twisanze muri Europa League.”

    “Ariko ku bafana, ni umukino ushimishije cyane. Ndetse no ku bakinnyi ni umwe mu mikino buri wese ashaka gukina, byibura rimwe mu buzima bwe.”

    Bruno Fernandes uri mu bakinnyi 4 batangajwe n’umutoza wa Fc Barcelona ko ari uwo kwitondera

    Fred nawe ari mu bakinnyi bakomeye muri Manchester United

    Xavi Hernandez utoza Fc Barcelona yiteguye ejo guhangana na Manchester United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126334/umutoza-wa-fc-barcelona-yatangaje-abakinnyi-4-bo-kwitondera-muri-manchester-united-126334.html

  • Amashusho ya Perezida Kagame na Bertrand Nden… – #rwanda #RwOT

    Muri aya mashusho ubwo Perezida Kagame yari agezweho ariwe ufite inkoni agiye gukina, byamusabye kwicara kugira ngo arebe neza umwobo umupira werekezamo, ibintu bikorwa n'abahanga muri uyu mukino.

    Nyuma yo kwicara amaze kubona umwobo yerekezamo uyu mupira, Perezida Kagame yahise arambura inkoni maze yerekeza wa mupira mu mwobo yari amaze kureba.

    Muri uko gutera inkoni hari Bertrand Ndengeyingoma bari barimo gukinana, ndetse n'abandi bagera muri batanu bo mu muryango bakurikiye uwo mukino, n'abandi bicaye hirya barimo na Bryan Kagame.

    Muri ayo mashusho agaragaramo benshi mu bagize umuryango wa Perezida Kagame, hagaragaramo Perezida ku meza akinirwaho billard ari kumwe na Ndengeyingoma.

    Ntibizwi neza igihe amashusho yafatiwe ariko agaragaza umuryango wa Perezida uri mu busabane, bamwe bari gukina abandi biyakira.

    Ni amashusho yavugishije benshi, ahanini bagaruka ku buryo Perezida Kagame ataburira umwanya umuryango we, hejuru y'izindi nshingano ziremereye zo kuyobora igihugu.

    Ange Kagame na Ndengeyingoma bafitanye abana babiri, umwe wavutse muri Nyakanga 2020 n'undi wavutse muri Kanama 2022.

    Ndengeyingoma wakinanye billard na Perezida Kagame ni umukwe we guhera muri Nyakanga 2019, ubwo yashyingirwaga na Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame.

    Uyu yashimishijwe n’ukuntu Perezida azi ibintu byose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126337/amashusho-ya-perezida-kagame-na-bertrand-ndengeyingoma-bari-gukina-billard-yavugishije-ben-126337.html

  • Bahavu yasubije abatarishimiye gushyira filim… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Mutarama 2023, nibwo Bahavu abinyujije muri BahAfrica Entertaiment yatangaje ko filime zirimo 'Impanga'. 'Aba-Ex' n'izindi zari zisanzwe zitambuka ku muyoboro wa Youtube witwa Impanga Tv zigiye gutangira ku rubuga rwa www.aba.rw.

    Yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kureba izi filime bizajya bisaba ko yishyura. Ni icyemezo cyakiriwe neza n'abarajwe ishinga n'iterambere rya cinema mu Rwanda, ariko kandi hari abakunzi b'izi filime bavuze ko batazoroherwa no kuzireba bitewe n'ibiciro.

    Ukoresha izina rya Munezero kuri Instagram yavuze ko ubwo 'haje ibijyanye no kwishyura' ahagaritse kureba filime 'Impanga' avuga ko agiye gutangira kureba izindi.

    Ukoresha izina rya Mimi we yanditse ati 'Ubwo namwe muzanyemo bimwe bya Application kandi rero murabeho gusa yarinziza pe ariko ubwo butumwa ubwo abakene ntibukitureba.'

    Bonhettebon kuri Instagram ye yasabye Bahatu kutazishyura amafaranga menshi kugira ngo umuntu arebe iyi filime. Yavuze ati 'Ubwo hajemo Application mutazatwishyuza menshi kuko hari abakunda 'Impanga' ariko batabona ubushobozi bwo kwishyura kuri 'Application' sibyo chou.'

    Abandi bakomeje gutanga ibitekerezo basaba ko igihe kimwe izi filime zagarurwa ku rubuga rwa Youtube, cyangwa se ibiciro bikamanurwa kugira ngo buri wese abashe kureba.

    Filime 'Impanga' iri mu zikunzwe muri iki gihe. Ahanini biturutse ku butumwa umwanditsi yakubiyemo n'abakinnyi b'abahanga bagaragaramo. Inatambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Igeze kuri Season ya Gatandatu, Episode ya Kabiri. Bahavu Usanase Jannet yabwiye InyaRwanda ko nta mukunzi w'iyi filime ukwiye kumva ko azagorwa no kureba iyi filime, ahubwo yagakwiye kwishimira intambwe nka BahAfrica Entertainment bateye.

    Yavuze ati 'Niba koko uri umukunzi wacu ukaba ukunda 'Impanga Series' n'izindi filime dukora ndetse ukaba wifuriza iterambere cinema Nyarwanda muri rusange wakabaye ushimishijwe cyane n'intambwe itoroshye duteye, ugaharanira kudushyigikira kugirango turusheho kubakorera filime nyinshi kandi nziza.'

    Bahavu akomeza avuga ko bashyizeho ibiciro batekereje ku bushobozi bwa buri wese.  Akomeza ati 'Kuko ku kwezi kose ni ukwishyura 4000 Frw gusa ukirebera filime zose ziriho. Ushobora no kwishyura ku cyumweru 1800 Frw yonyine.'

    Iyi filime 'Impanga' ikinamo abakinnyi barimo nka Bahavu Janet Usanase [Kami], Ingabire Davy Carmel [James], Nteziryayo Cyprien [Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy], Urwibutso Pertinah [Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky], Byiringiro Rick Ozil [Chris] n’abandi.

    Ni mu gihe muri filime ‘My Ex’ hakinamo MC Nario [Alpha], ‘Pertina Urwibutso [Kessy], Musoni Julius [Trevor] na Glyaine [Tina].

    Kanda hano ubashe gukurikirana filime kuriwww.aba.rw

    Bahavu yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo filime ‘Impanga’ itangira kunyura kuri www.aba.rw

    Bahavu yavuze ko bashyizeho igiciro batekereje ku bushobozi bw’abakunzi b’izi filime batunganya

    Bahavu aherutse gutangaza Francis Zahabu nk'umwe mu bakinnyi ba filime 'Impanga'





    Inzira wanyuramo kugira ngo ubashe kureba filime ku rubuga rwa Bahavu Jeannette

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'AGACE GASHYA KA FILIME 'IMPANGA'

    “>

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'AGACE KA FILIME 'MY EX'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126331/bahavu-yasubije-abatarishimiye-gushyira-filime-impanga-ku-rubuga-bisaba-kwishyura-126331.html

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Jordanie – #rwanda #RwOT

    Dr Ayman ari mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n'umugaba w'ingabo za Jordan, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

    Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi mu mashuri Makuru, politiki n'ibijyanye no gukuraho Visa nk'uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga.

    Kuri uyu wa Gatatu, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono. Arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n'ubufatanye mu burezi ndetse n'ubushakashatsi azafasha inzego z'uburezi kuba zarushaho gukorana.

    Hari na none agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye. Dr Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z'abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.

    Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Jordanie aganisha ku gukuriraho Viza Abanyarwanda

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Jordanie

    Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Jordanie n’abamuherekeje n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-intebe-wungirije-wa-jordanie

  • UR yavuguruye uburyo yatangagamo mudasobwa ku banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyeshuri ba UR bahabwaga mudasobwa hatitawe ku ngano n'ubushobozi bwayo ku buryo nk'umunyeshuri wiga ubwubatsi ukenera mudasobwa ifite ubushobozi bwo kwakira porogaramu ziremereye agahabwa inganya ubushobozi n'uwiga ibitagenera izo porogaramu.

    Kuri ubu ngo byahindutse kuko umwaka w'amashuri 2023/2024 uzatangira byose byagiye mu buryo aho buri munyeshuri azajya ahabwa imashini bijyanye n'ibyo yiga, ibyumvikana ko n'amafaranga azishyurwa atazaba angana.

    Ni gahunda iyi kaminuza yafashe nyuma y'uko hari hashize imyaka itatu idatanga mu dasobwa ku banyeshuri bijyanye n'ibibazo izo mudasobwa zakorwaga n'Uruganda rwa Positivo zabaga zifite.

    Haheruka gutangwa mudasobwa ku banyeshuri bo mu mwaka w'amashuri wa 2028/2019 kuva ubwo abakurikiyeho ntazo bahawe ku buryo kugeza ubu bageze mu mwaka wa gatatu bamwe birwariza abandi bakisunga izitagendanwa za kaminuza.

    Umuyobozi muri UR ushinzwe Itumanaho, Ignatius Kabagambe yabwiye IGIHE ko iyo gahunda izahera ku batarahawe izo mudasobwa muri icyo gihe kuko bagifite igihe kinini mu ishuri kandi bakaba bazikenera mu masomo yabo.

    Yagize ati 'Kuko bakizikeneye bazahabwa inguzanyo ya mudasobwa. Ni kimwe no ku banyeshuri bashya kuko bazajya bahabwa inguzanyo y'amafaranga y'ishuri (tuition fees), iri kumwe n'amafaranga yo kubatunga ndetse n'imashini.'

    Ibi bitandukanye n'uburyo bwari busanzwe aho amasezerano y'inguzanyo y'amafaranga y'ishuri yatangwaga atandukanye n'ay'iya mudasobwa kuko ay'icyo gikoresho yasinywaga ku ruhande.

    Kabagambe yavuze ko impamvu bazahabwa mudasobwa zitandukanye ari uko amasomo biga atandukanye, ibigaragaza ko na mudasobwa zikenerwa ziba zitandukanye, bikumvikana ko n'amafaranga azajya azitangwaho azaba atandukanye.

    Ati 'Niba zitandukanye mu bushobozi no mu biciro birumvikana ko ziba zitandukanye. Nta mpamvu yo kuguha mudasobwa y'ibihumbi 600 Frw ni urugero kandi iy'ibihumbi 400 Frw ishobora kugufasha. Iyo tuvuga itandukaniro ni aho tuba dushingiye.'

    Yagaragaje ko inguzanyo iyo ari yo yose yaba iy'amafaranga y'ishuri, iya mudasobwa cyangwa iy'amafaranga atunga umunyeshuri izajya ihabwa uyisabye bijyanye n'icyo akeneye kurusha ibindi ariko bidakuyeho ko uzashaka byose yujuje ibyangombwa atazayihabwa.

    Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ko niba uhabwe inguzanyo isanzwe na mudasobwa izajya iba iri kumwe nk'itegeko. Ushobora kuba ukeneye amafaranga y'ishuri nta mudasobwa ukeneye, kuko ari ibyo uba uzishyura uwo mwenda ntawe ufata.'

    Yagaragaje ko abari gusoza ariko batari barahawe icyo gikoresho ko bo batari mu mubare kuko 'bari bayikeneye bari kwiga. Ntabwo wafata inguzanyo ya mudasobwa kandi wararangije kwiga.

    Abajijwe niba imashini zigiye gutangwa ari iz'Uruganda rwa Positivo na none cyane ko zagiye zihura n'ibibazo bitandukanye bigatuma abanyeshuri batiga neza, Kabagambe yavuze ko icyemezo cy'ubwoko bazahabwa kitarafatwa gusa yemeza ko baramutse barabikosoye nta kibazo byaba bitwaye.

    Ati 'Amasezerano azahabwa ibigo bifite mudasobwa zishoboye kuko igenzura twakoze mu gihe twatangaga izo mu bwoko bwa Positivo BGH rizashingirwaho, hirindwa gutangwa izimeze nk'izateje ibibazo.

    Mu mwaka wa 2015 nibwo uruganda Positivo rwatangiye gukorera mu Rwanda ku cyifuzo cya Leta cyo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri.

    Mu masezerano Leta yagiranye n'urwo ruganda, ni uko yagombaga kujya irugururira mudasobwa ibihumbi 150 ku mwaka zo kujyana mu mashuri abanza n'ayisumbuye ngo hatezwe imbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (Smart Classroom).

    Byageze hagati Leta isanga intego yo kugura mudasobwa ibihumbi 150 itazabigeraho kubera ingengo y'imari nke, irazigabanya bemeranya kujya bagura imashini ibihumbi 40 ku mwaka.

    Mu kwirinda igihombo gikabije, izo mashini zahawe na bamwe mu bigaga muri Kaminuza ndetse n'abantu ku giti cyabo bazishaka.

    Zatanzwe bwa mbere muri Kaminuza mu kwaka w'amashuri wa 2015/2016 aho bahawe udutoya dufite ububiko bwa gigabytes 300 nyuma barazihindura batanga inini z'umweru zifite gigabytes 500, mu 2018/2019 nabwo barahindura bazana iz'umukara za Terabytes imwe ariko byose biba kimwe ikibazo nticyakemurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yavuguruye-uburyo-yatangagamo-mudasobwa-ku-banyeshuri

  • Umunyemari Mironko yakatiwe azira gutuka urukiko – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mironko nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw'ubucuruzi rwaburanishwaga n'urukiko rw'Ikirenga.

    Mu magambo Mironko yazize harimo aho yabwiye urukiko ko ari mu karengane kuko urukiko rufata ibyemezo bibogamye kandi rumaze igihe rubikora.

    Urukiko rw'Ikirenga rushingiye ku ibaruwa yigeze kurwandikira mu kwezi gushize na yo arimo amagambo arutesha agaciro no kuba yaranze ko gushyira mu bikorwa icyemezo urukiko rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rwasanze iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha.

    Rwahise rutegeka ko Mironko afungwa imyaka ibiri, icyakora umwaka umwe n'amezi icyenda bigirwa igihano gisubitse, bivuze ko agomba gufungwa amezi atatu.

    Urukiko rw'Ikirenga ruvuga ko rwashingiye ku ngingo ya 81 y'Itegeko rigenga imanza za gisivile, ivuga ko mu gihe cy'iburanisha iyo hakozwe icyaha gihanishwa igihano kitarenga igifungo cy'imyaka itanu, urukiko, rushobora guhera ko ruhana uwagikoze kabone nubwo rwaba rudasanganywe ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bene ibyo byaha.

    Muri icyo gihe, umucamanza ahagarika iburanisha, agategeka ushinzwe umutekano gusohora uwakoze icyaha, agasaba abari mu iburanisha kugira ituze.

    Umwanditsi akora inyandiko mvugo y'ibyabaye. Umucamanza ahita yandika urubanza ashingiye ku byabaye n'amategeko yishwe, hanyuma agahamagaza uwo bari basohoye, akamusomera urubanza amuciriye mu ngingo zarwo zose, agasubukura iburanisha.

    Nta yindi mihango ikorwa cyangwa ngo ababuranyi bahabwe ijambo kugira ngo bagire icyo bavuga ku cyaha cyakozwe.

    Umuvugizi w'Inkiko z'u Rwanda, Mutabazi Harrison yasabye abitabira amaburanisha n'ababuranyi muri rusange kujya bitwararika, bakubaha urukiko mu kazi karwo.

    Mironko yakatiwe azira gutuka urukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-mironko-yakatiwe-azira-gutuka-urukiko

  • Minisitiri Biruta yavuze ku mikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ubufatanye bw'u Rwanda na Jordanie mu by'umutekano no guhashya iterabwoba bumaze igihe kirekire cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikunze kwitabira inama izwi nka 'Aqaba Process Meeting'.

    Izi nama zibera mu Mujyi wa Aqaba zatangijwe n'Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, ndetse Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame akunze kuzitabira.

    Mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n'imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n'iterabwoba by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere nk'uko byatangajwe na Minisitiri Dr Biruta wari wakiriye Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura impunzi muri icyo gihugu, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.

    Aba bombi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya politiki n'uburezi ndetse bagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

    Ati 'Iterabwoba ribangamiye twese. Intego ya 'Aqaba Process' ni ukurandura iterabwoba aho ryaba riri hose. U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uru rugamba kuva mu ntangiro kandi ni ko bikomeje kugenda.'

    Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu buzakomeza kandi tuzishimira ko u Rwanda ruzakira inama ya Aqaba vuba aha muri uyu mwaka, ni ubufatanye bukomeje kandi burimo gutanga umusaruro ufatika mu guhashya cya kibazo cy'iterabwoba navugaga.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye muri izi nama z'i Aqaba, ari kimwe mu bituma rukomeza gukorana bya hafi na Jordanie mu guhashya iterabwoba.

    Ati 'Bikaba byumvikana ko u Rwanda rufite uruhare runini muri izi nama, akaba ari nayo mpamvu ruzakira bwa mbere iyi nama izaba ireba cyane cyane n'igice cya Afurika y'Uburasirazuba.'

    Inama ya Aqaba Process izabera mu Rwanda muri uyu mwaka bitaganyijwe ko izitabirwa n'Umwami.

    U Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba

    Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwnada rwatangiye ubutumwa budasanzwe bwo guhashya iterabwoba muri Mozambique by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ubwo Ingabo z'u Rwanda zageraga muri Mozambique, zabanje guhangana n'ibyihebe zibivana mu birindiro bitandukanye byari bifite. Kuri ubu ibyihebe byinjiye mu mashyamba ya Cabo Delgado, mu gihe ingabo z'u Rwanda zikibikurikirana.

    Ni ubutumwa bugikomeje aho u Rwanda rwakomeje kugenda rubona abafatanyabikorwa barimo Jordanie nk'uko Minisitiri Dr Biruta yabitangaje.

    Ati 'Ubundi rero igihugu cya Jordanie turakorana no kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique. Kandi ikintu cya mbere kinakomeye ni uguhana amakuru ku iterabwoba ndetse n'ariya matsinda atandukanye ahungabanya umutekano akoresheje iterabwoba haba muri Afurika no muri Mozambique.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko imitwe y'iterabwoba usanga yambukiranya imbibi ku buryo ushobora gusanga hari uburyo nk'umutwe uri muri Afurika y'Iburasirazuba ukorana n'uwo mu karere Jordanie iherereyemo.

    Ati 'Hano mu gice cyacu muzi ko dufite za ADF ahagana mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Congo. Byose biba bifite aho bihuriye kuko abarwana muri Mozambique bafite uko bakorana n'aba bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.'

    'Ndetse birazamuka bikagera no muri Somalia no mu gice Jordanie ibamo. Ni ngombwa rero ko kurwanya iterabwoba, ibihugu byose bifatanya kandi tukaba twishimira ko dufatanya n'igihugu cya Jordanie muri uru rugamba.'

    Muri rusange imikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu bijyanye n'umutekano busanzweho ndetse Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

    Minisitiri Biruta na mugenzi we, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rusanzwe rukorana bya hafi na Jordanie

    Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no gucyura Impunzi muri Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uzakomeza gutezwa imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yavuze-ku-mikoranire-y-u-rwanda-na-jordanie-mu-guhashya

  • Dr Kayumba Christopher  yagizwe umwere ku byaha yakurikiranwagaho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo kigira Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo Gusambanya undi ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha muri icyo cyaha. Rugifata icyemezo rwategetse ko ahita arekurwa.

    Mu isomwa ry'uru rubanza, umucamanza yagaragaje ko uregwa ariwe Dr Kayumba Christopher nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo akurikiranyweho.

    Mu iburana, Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya Dr Kayumba Christopher ibyaha bitandukanye bwamuregaga ndetse rukanamuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 n'amezi atandatu.

    Ni mu gihe Dr Kayumba Christopher aburana yahakanaga ibyaha yarezwe, avuga ko nta bimenyetso bifatika bimuhamya ibyo aregwa, ko ahubwo ibivugwa n'ubushinjacyaja atari ukuri.

    Mu iburana rye kandi, Dr Kayumba Christopher yasabye urukiko ko niba koko ashinjwa gufata ku ngufu, hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragazako koko yasambanije uwo umurega. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko gusabwa raporo ya muganga atariyo kamara bitewe n'igihe icyaha cyabereye n'igihe ikirego cyatangiwe.

    Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibyaha Dr Kayumba Christopher ashinjwa ari ibyaha by'ubugome, ko bisaza nibura hashize imyaka 10, ko kandi kuba abarega baratinze gutanga ikirego atari atari cyo cy'ingenzi, ko ahubwo ikirebwa ari uko ikirego cyatanzwe hatarabaho ubusaze bw'icyaha.

    Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibimenyetso bwagiye butanga bihagije ngo mu kugaragaza uburyo uwo bushinja yakozemo ibyaha. Bwasabye kandi urukiko kwakira ikirego rukemeza ko Dr Kayumba Christopher ibyaha rumurega yabikoze.

    Mu kwiregura kwe, Dr Kayumba Christopher yagiye yumvikana ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko ari ibyaha bihimbano, ko ahubwo afunzwe kubera impamvu za Politiki. Yanagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n'abarega burimo kudahuza no kunyuranya, ko bityo urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

    Dr Kayumba Christopher yabwiye kandi abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by'umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro, agaragaza ko bigamije kumukura mu kibuga cya Politiki.

    Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z'ubwiregure bw'impande zombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza , nibwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yanzuye ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n'ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

    Umucamanza, yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho. Dr Kayumba yari afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by'agateganyo.

    Dr Kayumba Christopher, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru, yabaye kandi umunyamakuru anashinga igitangazamakuru kizwi ku izina rya The Chronicles, akaba impuguke mu bijyanye n'itangazamakuru kuko yanifashishwaga kenshi n'amashyirahamwe n'ibigo bitandukanye birimo iby'itangazamakuru mu Rwanda mu gutanga amahugurwa.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/22/dr-kayumba-christopher-yagizwe-umwere-ku-byaha-yakurikiranwagaho/

  • Harmonize yise Ariel Wayz umukunzi we nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Bamwe ni ubwa mbere abandi ntibabimumenyereyeho, gusa ababashije kubona aya mafoto ya Ariel Wayz banyuzwe ndetse bishimira uburyo aberewe mu mwambaro wa Kinyarwanda.

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariel Wayz yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 180, amafoto abiri yambaye umukenyero wa Kinyarwanda, maze ayakurikiza amagambo agira Ati 'UmunyaRwandakazi''.

    Ni amafoto yakuruye amarangamutrima ya benshi, barimo n'icyamamare mu muziki Harmonize washizeho amagambo agira ati' 'My Baby'' maze ayakurikiza utumenyetso tw'umutima.

    Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ”Ni ibi ubundi nakubwiraga”. Abarimo ba Ange Mutoni n’abakunzi b’uyu muhanzi kandi, bari mu bakunze aya mafoto ye.


    Ariel wayz mu mukenyero

    InyaRwanda yaje kumenya amakuru y'uko aya mafoto ya Ariel Wayz yayifotoje mu bukwe bwa mukuru we buherutse kuba, akaba yari n'umwe mu bari kubutegura nk'umuryango.

    Harmonize wageneye ubutumwa Ariel Wayz bivugwa ko mu gihe yageraga mu Rwanda bakoranye indirimbo, ndetse no mu gitaramo aherutse kuvuga ko azakorera mu Rwanda ubwo ahaherutse bazaba bari kumwe.


    Ariel Wayz yashimishije benshi muri uyu mukenyero

    Amafoto ya Ariel Wayz yavugishije abatari bake

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126336/harmonize-yise-ariel-wayz-umukunzi-we-nyuma-yo-kumubona-mu-mikenyero-amafoto-126336.html

  • Mu mapingu! Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ahakana ibyo aregwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa gutegura imyigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

    Uyu mugabo ukomoka muri Kenya wubatse izina muri Afurika, yareganwaga n’abandi bantu 16.

    Aba bose bashinjwa kuba ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare barigaragambirije ku muhanda uri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ngo bagerageje no kwinjira.

    Bigaragambyaga basaba kuvugana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetang’ula ku kijyanye n’izamuka ry’imibereho muri Kenya.

    Benshi mu bari muri iyi myigaragambyo bakaba bari abavuga rikijyana muri Kenya, bavuga ko inzara irimo kwica abaturage miliyoni 55 zituye Kenya, bashakaga kumva icyo leta iteganya mu kuyirwanya nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’aba 17, Danstan Omari nk’uko The Citizen ibitangaza.

    Bahise bafatwa maze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, bagezwa imbere y’Urukiko rwa Milimani ‘Law Courts’ bose bahakana ibyo bashinjwa basaba ko ahubwo barekurwa batanze ingwate.

    Baje kurekurwa ariko batanze ingwate y’amashilingi ya Kenya ibihumbi 20, ni ukuvuga ibihumbi 175 by’amafarana y’u Rwanda.

    Bigaragambije kubera inzara iri muri Kenya

    Bahakanye ibyo baregwa basaba kurekurwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mapingu-umunyarwenya-eric-omondi-yagejejwe-imbere-y-urukiko-ahakana-ibyo-aregwa-amafoto