Blog

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KAGAME Avent mwene Gashagaza na Murebwayire, utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KAGAME Avent, akitwa KAGAME Avent Callixte mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/60322-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=60322-2

  • Abarundi barakaye, Moses na Moshions bimwe ikaze i Burundi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Barundi bagaragarije Inzu y’Imideli ya Moshions iteganya kujyanayo ibikorwa bya yo ko bashatse bakwigumira mu Rwanda batayikeneye.

    Ni nyuma y’uko mu nteguza igaragaza ibikorwa izakorera mu Burundi yarise iki gihugu 'Urundi Rwanda’, birakaza benshi.

    Tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Moshions yatangaje ko kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2023, izaba iri mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu rwego rwo kugeza ku bakunzi ba yo ibyo bakora no gusobanura mu buryo barumbuye umushinga mushya wa 'Kwanda Season1′.

    Ni itangazo ryari riherekejwe n’amagambo yo kurarikira abantu iki gikorwa atangirwa n’ijambo 'Urundi Rwanda’.

    Ni amagambo atarishimiwe na benshi yaba Abarundi ndetse n’Abanyarwanda aho basabye iyi nzu y’imideli kuyahindura.

    Bamwe mu Banyarwanda bavuze ko bahubuka kuko nta rundi Rwanda rubaho ni mu gihe Abarundi bo babifashe nk’agasuzuguro.

    “Urundi Rwanda”, notre premier arrêt!

    Chères #Abatwip , partager des nouvelles à tous les #Moshionsmen et #Moshionsqueens au Burundi!

    Vous pouvez vous attendre à :

    – Vente de prêt-à-porter sur place
    – Les pré-commandes seront livrées, aucun frais de port ne sera facturé pic.twitter.com/b0ppaEQvNc

    — Moshions (@Moshions) February 20, 2023

    Iyi nzu yavuze ko yarikoresheje mu rwego rwo kugaragaza ko u Burundi n’u Rwanda ari abavandimwe.

    Yagize iti 'Mwiriwe! Ijambo 'Urundi Rwanda’ hano ryakoreshejwe nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe no kwibukiranya byinshi Abanyarwanda n’Abarundi duhuriyeho harimo n’amateka.'

    Ntabwo banyuzwe ahubwo bakomeje kuyinenga no kuyatsaho umuriro kugeza ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023 isabye imbabazi

    Iti 'Turashaka gusaba imbabazi buri wese wahungabanyijwe n’ijambo twahisemo gukoresha 'Urundi Rwanda’. Intego yacu ntabwo kwari ugutuka cyangwa kugira uwo ducisha bugufi ahubwo kwari ugushimangira ubuvandimwe n’ubushuti bwacu. Twizeye kubonana vuba no gukomeza kwigiranaho.'

    Nubwo yasabye imbabazi bamwe barabyumvise ariko umubare munini w’Abarundi basabye iyi nzu ko yakwigumira mu Rwanda batayikeneye iwabo.

    Ibi bikiyongera ku ifoto ya Moses Turahirwa umuyobozi wa Moshions yashyize kuri Twitter na Instagram yambaye ubusa buri buri afite ibendera ry’u Burundi, ibintu bafashe nko gusuzugurwa bikomeye.

    Notre intention n’est jamais d’insulter ou de faire en sorte que quiconque se sente inférieur, mais de souligner notre fraternité et notre harmonie.

    Nous espérons vous voir bientôt et continuer à apprendre les uns des autres!

    With love,
    Moshions Team#kwandaseason1 #Abatwip

    — Moshions (@Moshions) February 22, 2023

    Ibendera y’igihugu c’Uburundi,igihugu canje,wararicafuje.Ubwirizwa kuvyicuza. Hariho ibintu ku gihugu,vyubashwe.

    — Habona Mariya (@habona_mariya) February 22, 2023

    Bazokumesa nibendera ryabo wanduje

    — ISHAMI 🇷🇼 (@ShamiShibuka) February 22, 2023

    kalibu ubisigurire i Burundi niho twovyumva

    — Sibaméé (@SibomanaAmedee) February 22, 2023

    Nukumureka akabanza agahonyoza ukuguru mugihugu hama ibikurikira bikaba yashitse

    — Sini (@Sini89227649) February 22, 2023

    Nabangire kuza kabisa ntanyota yiwe dufise.

    — Umurundi Asanzwe (@asanzwe) February 22, 2023

    Uwoca amuraza nkaharya Bruce Melody yaraye

    — Sini (@Sini89227649) February 22, 2023

    Ivyobintu vyanyu vyo kwanda numvise bifise iyindi nsiguro mubiha vyiza wobigumiza iyo nimba arivyo hama ntavyama excuses kubintu vyo gucafuza igihugu!! Nkirya photo????

    — Thmr 🇧🇮 (@KA_Divin_) February 22, 2023

    iyi dayimoni kweri iri gusebya ibihugu byacu, cyeraka nkufashe wa pede we, nagukuramo ingoto

    — Warrior 🇷🇼 (@Undispu06102951) February 23, 2023

    nkawe wohura nuwuraho ngaha mw’ikambi ico kigongwe wogisaba neza sha

    — sPeCiAl bOy🇧🇮 (@heggyexode) February 22, 2023

    Ntabwo turimo kukwumva ga… uzaze ubidusigurireho ku manwa yihangu. Byaba byiza cyane. Tukakubaza ryari wigez kwambara ibendera ry’U #Rwanda uri Naked. Bizadushimisha @KifleMike

    — #BurundiBwigenga (@jalas4jesus) February 22, 2023

    Uzoze ubidusigurire uhagaze ngaha i Burundi

    — ROYAL DOG (@swallowbabe) February 23, 2023

    Turavyanse

    — The next Big thing 🇧🇮🇷🇼 (@Hopejoe12) February 22, 2023

    You should also apologise for holding our Country’s flag while naked and YOU are NOT welcome in Burundi 🇧🇮!

    We are no longer 'Urundi'. Our country is an independent nation with dignity!!

    — Ir.R🅰️J🅰️🅱️ 👷🏻‍♂️ (@AbuSharif1) February 22, 2023

    Vous avez tout gâté. Sur notre pays et particulièrement notre relation bilatérale toucher égale jouer. Ne rêve même pas attérir à Buja. 'Un homme averti en vaut deux'!

    — muti urura (@CanjeGihugu) February 22, 2023

    Merci d’avoir le courage de demander pardon mais tu n’es pas la bienvenue dans notre pays du lait et du miel #Burundi . Restes chez-toi.

    — BAKANIBONA Isaac (@ibakanibona) February 22, 2023

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/abarundi-barakaye-moses-na-moshions-bimwe-ikaze-i-burundi

  • RDC: Abatavuga rumwe n'ubutgetsi bavuga ko amatora ya Perezida azibwa #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kongo Kinshasa, batanze intabaza ko hatangiye kugaragara ibimenyetso ko amatora yo mu kwezi k'Ukuboza, azibwa mu nyungu zishyaka riri ku butegetsi.

    Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters byanditse ko abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, bahora bahabwa amahirwe yo gutegeka Kongo Kinshasa, bavuze ko kubarura abazatora biri kugenda nabi, kandi ibikoresho bizifashishwa biri gutangwa mu turere bizwi ko dushyigikiye Perezida Tshisekedi kurusha ahandi.

    Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba banyapolitiki, bavuga ko amanyanga ari mu kwandika abazatora, hamwe bari gushyiraho igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti y'itora, ahandi bakabareka.

    Ikindi bashingiraho ni uko ikoranabuhanga rizakoreshwa muri aya matora kandi kugeza ubu mu bice bishyigikiye Felix Tshisekedi, bahawe imirasire y'izuba n'amamashini, mu ahari abatavuga rumwe nawe nta gikoresho kirahagera, bivuze ko bazacikanwa ntibatore.

    Imibare y'ibanga ya Komisiyo y'amatora yabonwe n'ibiro ntaramakuru by'abongereza Reuters, yerekana ko hari ibiro by'itora bigera hafi kuri 800 basuye basanga ntibiratangira kwandika abantu, ndetse ahandi basanga 52% by'abagombaga kwiyandikisha, aribo banditswe gusa.

    Martin Fayulu avuga ko hari ibiro by'itora komisiyo yabeshye ko bihari, nyamara bagenzuye bagasanga biriho ku izina gusa, utamenya aho biherereye.

    Martin Fayulu na Moise Katumbi, bavuga ko intara ya Kasai ahavuka Perezida Tshisekedi, ariyo yitabwaho mu bikoresho kurusha n'izindi, bizwi ko zituwe cyane nka za Katanga.

    Impuguke mu gusesengura amatora yaba izo muri Kongo na mpuzamahanga zanze kugaragaza imyirondoro yazo, zavuze ko ziboneye ko ibice bishyigikiye Thisekedi biri guhabwa ibikoresho byinshi, kurusha mu bice by'abatavuga rumwe nawe.

    The post RDC: Abatavuga rumwe n'ubutgetsi bavuga ko amatora ya Perezida azibwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/rdc-abatavuga-rumwe-nubutgetsi-bavuga-ko-amatora-ya-perezida-azibwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abatavuga-rumwe-nubutgetsi-bavuga-ko-amatora-ya-perezida-azibwa

  • Musanze-Nyange: Bashingiwe amapoto y'amashanyarazi bategereza umuriro amaso ahera mu kirere #rwanda #RwOT

    Bamwe batuye mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, baravuga ko bashingiwe amapoto y'amashanyarazi ariko bategereje ko bahabwa umuriro baraheba, bikaba bikomeye kudindiza iterambere ryabo.

    Ni abatuye mu Kagari ka kamwumba, mu mudugudu wa Kamicaca mu murenge wa Nyange, bagaragaza ko banyotewe n'amazi meza ndetse n'amashanyarazi.

    Ati 'Twe amazi n'amashanyarazi ntibiratugeraho. Dore ntuye hano nta muriro nta mazi, tuvoma epfo iriya mu bigega.'

    Undi nawe agira ati 'Ahantu hageze umuriro iterambere ririhuta, kandi  Perezida wa Repubulika yavuze ko ahantu hose hagomba kugera umuriro n'amazi. Ariko twebwe rwose dufite inyota y'amazi meza namashanyarazi.

    Mugenzi wabo nawe yagize ati 'Dufite ikigo cy'ishuri hano cya kamwumba, nta muriro uhari, nta mazi ahari. Abana iyo bagiye gukoropa bajya kuvoma muri za ruhurura, akaba ariyo bakoropesha.'

    Igice kimwe cyo muri aka gace ka Kamwumba cyashinzwemo amapoto azanyuzwaho insiga zizatuma abaturage bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, gusa barategereje amaso ahera mu kirere nk'uko babisobanura.

    Umwe yagize ati 'Amapoto arahari ariko twarategereje turaheba. Twumva twarababaye tukibaza impamvu iterambere ryaduhiseho, kuko baduhiseho ntibaduha amashyanyarazi.'

    Undi ati 'Ingaruka zirahari kuba nta muriro dufite, nk'ubu iyo umuturage agize akabazo, twajya kumutabara tukagenda tugwa, kuko hatabona.'

    Umuyobozi w'Umurenge wa  Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin, arizeza aba baturage ko bashonje bahishiwe bitewe nuko ku bufatanye n'Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) habanje igikorwa cyo gushinga amapoto mu bice bitandukanye bigize uyu murenge bitaragezwamo amashyanyarazi.

    Ati:Navuga ko batirengegijwe kuko imidugudun yose yumurenge wa Nyange uri gushyirwamo amapoto kugirango umuriro ubagereho, bashonje bahishiwe kuko vuba cyane uraba wabagezeho.

    Nubwo aba baturage batuye mu kagali ka mwumba by'umwihariko mu mudugudu wa  kamucaca,uyu mwaka uzarangira babonye umuriro w'amashanyarazi, ariko kukijyanye n'amazi meza byo bisa naho bitari vuba bitewe n'uko ubuyobozi bukivugana n'abafatanyabikorwa kuri iki kibazo.

    Umuhoza Honore

    The post Musanze-Nyange: Bashingiwe amapoto y'amashanyarazi bategereza umuriro amaso ahera mu kirere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/musanze-nyange-bashingiwe-amapoto-yamashanyarazi-bategereza-umuriro-amaso-ahera-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-nyange-bashingiwe-amapoto-yamashanyarazi-bategereza-umuriro-amaso-ahera-mu-kirere

  • Nyamulinda Pascal yagizwe Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Irangamuntu muri Bénin – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu myanzuro yatangajwe mu byemezo by'inama y'abaminisitiri ya Bénin yabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, yayobowe na Perezida Patrice Talon.

    Gougbédji wasimbuwe na Nyamulinda ku buyobozi bwa Agence Nationale d'Identification des Personnes (ANIP), asanzwe ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa Guverinoma, akaba yari muri uwo mwanya kuva mu 2021.

    Mu Rwanda, Nyamulinda yakoze imirimo itadukanye, aho ku wa 17 Gashyantare 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza wari umaze kugirwa Ambasaderi w' u Rwanda i Lusaka muri Zambia.

    Yahise aba Meya wa munani w'Umujyi wa Kigali, icyakora yaje kwegura muri Mata 2018.

    Mbere yaho, yayoboye Ikigo gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kuva muri 2007 kicyitwa Umushinga w'Irangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.

    ANIP yashyizweho n'itegeko ryo muri Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n'amakuru y'irangamimerere by'abaturage bose ba Bénin, haba mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza.

    Nk'umuntu wabikozemo imyaka myinshi, yitezweho umusanzu ukomeye m guhuza amakuru y'irangamimerere muri Bénin, urwego rukirimo ibyuho byinshi.

    Nyamulinda w'imyaka 58 yahawe izi nshingano hisunzwe itegeko ryatowe mu 2017, rigena ko Guverinoma ya Bénin ishobora kwitabaza abanyamahanga mu gutunganya imirimo imwe n'imwe, mu gihe babifite ubushobozi bukomeye.

    Si ubwa mbere u Rwanda rusangije ibindi bihugu inzobere mu mirimo itandukanye, kuko nko mu 2017, Torero Eugene yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Sudani y'Epfo, nyuma yo kwemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.

    Nyamulinda Pascal agiye kuyobora Ikigo Gishinzwe Irangamuntu muri Bénin, ANIP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamulinda-pascal-yagizwe-umuyobozi-w-ikigo-gishinzwe-irangamuntu-muri-benin

  • Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere ku byaha birimo gusambanya undi ku gahato yashinjwaga #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwer Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n'icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rutegeka ko ahita arekurwa.

    Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwarimu muri kaminuza, mu ishuri ry'itangazamakuru n'itumanaho.

    Icyemezo cy'Urukiko cyasomwe kuri uyu wa gatatu.

    Dr Kayumba Christopher yakunze kuburana ahakana ibyaha yashinjwaga, avuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.

    Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n'abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.

    Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z'ubwiregure bw'impande zombi, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n'ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

    Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dr-kayumba-christopher-yagizwenku-umwere-ku-byaha-birimo-gusambanya-undi-ku

  • Kenya:Abigaragambya kubera ubuzima bukomeje guhenda bahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi n'abandi bari kumwe mu myigaragabyo yabereye imbere y'inteko ishingamategeko ya Kenya, bamagana icyiguzi cyo kubaho gikomeje kuzamuka muri iki gihugu.

    Omondi niwe wari uyoboye itsinda ry'abigaragabya, bakaba bashinjwa gushaka kwinjira ku mbaraga mu ngoro y'inteko ishingamategeko.

    Bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda cyane bakaba bashakaga kujya kwibonanira n'umuyobozi w'inteko ishingamategeko, Moses Wetang'ula ngo bamugezeho ikibazo cyabo.

    Aba baririmbaga indirimbo zirimo agahinda no gushishikariza urubyiruko rwa Kenya guhaguruka bakarwana urugamba rwo guharanira ko ibiciro byagabanuka, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Igipolisi cyabahutsemo gitangira kubarasamo ibyuka biryana mu maso ubwo izi nsoresore zageragezaga kwinjira mu nteko inshingamategeko.

    Abenshi mu bigaragabyaga barimo na Eric Omondi wari ubayoboye bahise bafatwa bapakirwa mu modoka ya police ijya kubafunga.

    Ibakurikiranye ho gukora imyigaragabyo itemewe, ariko bakabihakana.

    Baje kurekurwa babanje gutanga ingwate y'amashiringi y'amakenya 20,000 cyangwa inyishyu y'ibihumbi 10 by'amashiringi y'amakenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-abigaragambya-kubera-ubuzima-bukomeje-guhenda-bahuye-n-uruva-gusenya

  • Diamond yaguriye impano Zuchu yita mushiki we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n'umuyobozi mukuru w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi ya WCB Wasafi, yahaye impano y'ishene, umuhanzikazi Zuchu bavuzwe mu rukundo igihe kirekire ariko bakaza kubihakana bavuga ko ubu babanye nka mushiki na musaza.

    Ni impano yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi, hatangazwa ko ari iyo Diamond Platnumz yaguriye umuhanzikazi Zuchu.

    Byavugishije abantu benshi kuko nta minsi yari iciyemo batangaje ko babanye nka mushiki na musaza aho kuba abakunzi nk'uko byahoze bihwihwiswa.

    Ni impano Diamond Platnumz yaguze ku munsi w'ejo ku wa Kabiri ubwo yari mu Bwongereza.

    Bamwe mu babibonye bahamije ko bari mu rukundoibyo bakora byose ari ukujijisha cyane ko bombi bagaragaza ko nta mu bano wihariye bafitanye kuva umunsi Zuchu atangaza ko nta mukunzi afite(Single) ndetse ko adakunda abantu bakomeza kuvuga ko akundana na Diamond.

    Nyuma y'iminsi mike Zuchu atangaje ibi Diamond yaje yerura avuga we na Zucho nta mubano wihariye bafitanye ahubwo ko ari abavandimwe.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yaguriye-impano-zuchu-yita-mushiki-we

  • Musoni wahoze ari Visi Perezida wa FDLR yavuze ku buzima abayeho nyuma yo kugezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari visi perezida w'umutwe wa FDLR,Straton Musoni wagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avuye mu Budage,yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho kuri ubu ari guhabwa amasomo mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.

    Uyu mugabo wagejejwe mu Rwanda kuwa 22 Ukwakira 2022 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka umunani yakatiwe n'inzego z'ubutabera z'u Budage kubera ibyaha by'intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yemeje ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse yiteguye gusubira mu buzima busanzwe.

    Uyu wemera ko ari ku isonga ry'abashinze umutwe wa FDLR,Tariki ya 01 Gicurasi 2000 i Lubumbashi,yavuze ko yagiye mu Budage muri 1986 agiye kwiga hanyuma muri 1993 arangiza kwiga aza gukora stage muri Engineering nyuma ahita agenda.

    Avuga ko icyatumye adataha vuba ari uko amakuru yamusangaga mu Budage aho ari ari uko mu Rwanda ngo buri munsi 'uba witeze ko wakwicwa.aTI “Ibyo rero nta muntu byatera umwete wo gutaha ahubwo uravuga uti “nzapfire aho ndi”.Yaba abari mu Burayi no mu bindi bihugu, ubwo bwoba buhoraho.”

    Yavuze ko mu mezi 4 amaze mu Rwanda yatunguwe n'ibyo yabonye ati “Ngeze mu Rwanda nakiriwe neza ndetse n'ubucamanza navuganye nabwo bavuga ko ntacyo bunkurikiranaho bunyohereza muri iki kigo cya Mutobo kugira ngo mbashe kwimenyereza ubuzima bwa hano.

    Yemeje ko iki kigo gikora neza kuko ngo 'abo bahuriyemo bari kumubwira ko bibereye hanze amahoro n'abahamaze umwaka umwe cyangwa ibiri bose bagarutse bari kutubwira ko iyo ugeze hanze uba uri umunyarwanda nk'abandi.

    Rwose turashima,nanjye niyo mizero mfite mu mezi ari imbere nzaba ndi hanze.Nahamagarira ahubwo abandi bari hanze niba koko ntabyo bishisha,uwagize uruhare muri jenoside we birumvikana ko icyaha gihanirwa.Hari benshi banavukiyeyo na jenoside yararangiye,nibaza icyo bahakora.

    Abajijwe ku masomo bahabwa i Mutobo,yavuze ko amasomo bahabwa ari ay'ingenzi cyane ku bantu bamaze iminsi myinshi bari hanze y'igihugu.

    Ati “Baguha byihuse kandi bifite akamaro uburyo bwo kubaho hano mu Rwanda,ibintu byahindutse,uko abantu babana neza.Indwara zariyongereye,ubukene ariko hari igisubizo cy'ubwo bukene.Uburyo bwo kubaho,guhinga,barabitwigisha hano,imyug itandukanye hano barayitwigisha.Mbese muri makeya iyo urebye ku muntu umaze hanze imyaka 20,30 ubona ko ibintu byahindutse,igihugu cyateye imbere.

    Ibyo rero hano turabyiga,barabitwereka,bakabitwigisha bakatwereka n'impamvu amajyambere ahari,umutekano uhari n'impamvu abantu babana neza,ya myiryane yabagaho kera yashize.ni ibintu bifite akamaro,turashimira abagize icyo gitekerezo cyo gushyiraho aya masomo.”

    Yavuze ko yatinze gutaha kubera ko ngo yategereje ko abana be bakura ndetse hajyamo gufungwa bituma atinda kugeza Ubudage bumwohereje mu Rwanda ku ngufu kubera ko yafunzwe.

    Uyu yavuze ko muri FDLR bashatse gutaha mu Rwanda bashaka gushinga politiki bagahatana nk'abandi ariko ngo ntibyakunda nubwo ngo bashakaga gushyira hasi intwaro.

    Yasabye abanze gutaha bakaba bari mu mashyamba ya RDC ko gutaha baba “bahunga ibintu bibi bakaza mu byiza “bityo yabasaba gutaha kuko ngo “nta kintu kiruta guhunga ibibi ukajya mu byiza”.

    Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Straton Musoni imyaka umunani y'igifungo. Icyo gihe Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR we yakatiwe gufungwa imyaka 13.

    Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musoni-wahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-yavuze-byinshi-ku-buzima-abayeho-mu

  • Abavuye mu mashyamba ya RDC bahishuye icyo bicuza n'icyatumye badataha kare #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batashye bava mu mashyamba ya RDC bari bamazemo imyaka myinshi, batangaje ko bicuza igihe bayamazemo kubera ikinyoma gikomeye babwiwe ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

    Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare igiye gusubiza mu buzima busanzwe icyiciro cya 68 cy'abari abasirikare n'abatahutse bavuye muri RDC bamaze igihe bigishirizwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.

    Gatabazi Joseph wahoze mu mutwe wa FDLR akaza guhunguka afite ipeti rya Koloneri, yatangaje ko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ariko yicuza kuba ataratashye kare kubera ibyiza yasanze mu Rwanda.

    Yagize ati “Ndi mu bashinze FDLR kuko yagiye ihindura amazina,nayinjiyemo mvuye i Lubumbashi mu ngabo za Guverinoma.

    Benshi baba mu mashyamba bafite ubwoba ngo bageze mu Rwanda babica.Harimo n'abandi baba bagendera ku bandi noneho abakuru muri bo bakabashuka bati nimutaha bazabica.Bo ubona bafite ikintu cy'ubwoba,cyo gutinya.”

    Uyu yavuze ko ataha we nabo bazanye bafashwe ku ngufu n'ingabo za RDC,baza bafite ubwoba ko bari bubice ariko amaze imyaka ibiri ahugurwa mu kigo cya Mutobo kandi nta kibazo.

    Ati “Ubu turi mu buzima busanzwe ntushobora kudutandukanya n'undi muturage uwo ariwe wese.

    Turashima Guverinoma y'u Rwanda kuko n'udafite umuntu yaje asanga iramufasha.N'udafite aho aba bamufasha kuhabona.Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abo bakorana badufashe neza mu buryo bushoboka,kuko benshi muri twe tumaze kubona akazi ku rwego rwe.”

    Uyu yemeje ko umutwe wa FDLR ukiriho n'ubwo ufite abayoboke bake gusa yemeza ko nka Gen Omega babanye akorana n'Ingabo za RDC.

    Uyu yavuze ko ubutumwa yagenera abari mu mashyamba ari uko bataha ndetse n'abakoze ibyaha bya Jenoside bakwiriye kurekura abana babo bagataha mu Rwanda.

    Madamu Uwiduhaye Anne Marie nawe wahoze muri FDLR yavuze ko yatangiranye na FDLR ndetse yemeza ko yari ayimazemo imyaka 24.

    Yavuze ko icyatumaga adataha ari uko “hari inyigisho ko mu Rwanda hari umwanzi bakavuga ko nimusubirayo bazabica,n'abatashye bajya babica.

    Akomeza agira ati “icyo nicuza nuko nataye igihe cyo gutaha kuko aho ngereye mu gihugu nasanze ari igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki.Abavandimwe,inshuti bose bameze neza.Icyo nicyo nicuza ko nataye igihe.

    Yakomeje agira inama abatarataha ko 'bashyira ubwenge ku gihe bagataha,bagacyura abana bato bariyo kuko ubuzima bwaho atari bwiza kuko akenshi na kenshi babaho nabi bashakisha,hakabaho n'igihe bapfiriye mu mashamba .”
    Uyu mugore yavuze ko yabanaga na Gen Omega ndetse agafatanya nawe mu gusenga no mu kazi gasanzwe akaba ari umukozi we.

    Ku rundi ruhande,Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare,Madamu Valerie Nyirahabineza,yavuze ko aba batashye bari bamaze igihe bigishwa i Mutobo bameze neza ndetse bishimiye umwanzuro bafashe wo gutaha.

    Yavuze ko bamaze igihe bigishwa uko bagomba kubana n'abandi igihe bazajya mu miryango,bigishwa gahunda na porogaramu by'igihugu nka Girinka,Mitiweli n'izindi gahunda nyinshi zigamije imibereho myiza y'umuturage.

    Yakomeje avuga ko iyo batashye bakomeza kwitabwaho kuko baba bataye umwambaro wa gisirikare bagiye kuba abasivili nk'abandi.

    Bashimira inzego zibanze ko zimaze kumva ko abatashye baba ari abaturage nk'abandi ndetse ko “igihawe abandi baturage nabo bagihabwa.”

    Ati “Nkibabona bahise bambwira bati 'muzadushimire Perezida wa Repubulika,twarakiriwe,haba mu miryango,yaba abaturanyi.Tugenda mu mihanda uko dushaka kandi abenshi muri bo bahawe n'akazi.

    Twabigishije imyuga ari nacyo kintu cyatumye bagaruka hano kuko bize mu mashami menshi harimo ububaji,ubufundi,ubuhinzi,kudoda,gukora imisatsi,gukora amashanyarazi…”

    Madamu Nyirahabineza yavuze ko amasomo bize ariyo azabafasha mu buzima busanzwe gusa mu cyiciro cya 69 gishya harimo imvange z'abahunze imirwano,abihishahisha.

    Yavuze ko nibura muri iki cyiciro hamaze gutaha abagera kuri 70 gusa bakomeje kubahumuriza no kubaha amasomo abasubiza mu buzima busanzwe.

    Madamu Nyirahabineza yasabye abatashye kubwira abakiri mu mashyamba “gushakisha inzira,bajye ku nzego dusanzwe dukorana.Barambike intwaro hasi,bave muri ayo mashyamba,bazane abana bige,bumve icyiza cyo kuba umunyarwanda n'Umunyarwandakazi.Nibwo butumwa turi kubaha.Nibaze,nibahumure kuko Guverinoma iravuga iti “nta mwana w'u Rwanda wakagombye gupfira ishyanga.”

    Kuva ikigo cya Mutobo cyatangira gutanga amasomo yo gufasha gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cyatangira muri 2001 imaze guhugura ibyiciro 69 birimo n'icyiciro cya 68 kizasezererwa kuri uyu wa Kane,tariki ya 23 Gashyantare 2023.

    Abahuguwe barimo abahoze ari abasirikare ba RPA,FDLR n'abandi bo mu mitwe yagiye ivuka.Abamaze gucyurwa barenga ibihumbi 70.Abasezerewe banyuze i Mutobo ni ibihumbi 12,679.

    Aba iyo basezerewe bahabwa ibihumbi 120 FRW abafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize muri ayo masomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abavuye-mu-mashyamba-ya-rdc-bahishuye-icyo-bicuza-n-icyatumye-badataha-kare