Blog

  • Umunya – Eritrea yegukanye Tour du Rwanda, Abanyarwanda ntibahirwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Henok Mulubrhan, umunya-Eritrea ukinira Green Project ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ryanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Uyu musore kuva agace ka nyuma gatangiye yakomeje gucunganwa n’abo bari begeranye ku rutonde rusange bakomeza kugendana, bageze muri metero za nyuma arabasiga yegukana aka gace n’isiganwa muri rusange.

    Kari agace ka nyuma ka nyuma ka Tour du 2023, hagombaga kumenyekana uwegukana iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda. Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65.

    Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, abasiganwa uyu munsi bahagurukiye kuri Canal Olympia ku i Rebero akaba ari naho gasoreje nyuma yo kuzenguruka i Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

    Uko inzira y’agace ka nyuma yari iteye

    Ryatangiriye CANAL OLYMPIA bamanuka ku i Rebero, ariko ibihe bitangira kubarwa bamaze kugenda ibilometero 5,2 bitabarwa. Ni ukuvuga, ubwo bari bageze kuri Camp Zaïre.

    Bahise bafata umuhanda wa Kanogo – Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye.

    Hakurikiyeho kuzenguruka: Rond point Rebero – Miduha – LP – Kuri Tapis – Kwa Gisimba – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Mosqué Majengo – ONATRACOM – Gitega – Gereza – Yamaha – Kinamba – Poids Lourds – Kanogo(bahazengurutse inshuro 3).

    Banyuze kandi mu Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye – Rond point Rebero – Canal Olympia aho basoreje.

    Ni agace kagoye cyane kandi kiganjemo imisozi igoye kuko hari amanota yatangiwe ku i Rebero inshuro eshatu no kuri Mur de Kigali (Kwa Mutwe) inshuro eshatu.

    Hejuru y’iyo misozi yombi, hiyongera akazamuko ko ku rwego rwo hejuru ko kuri Canal Olympia ari nako basorezaho.

    Amanota ya ‘sprint’ yatanzwe inshuro ebyiri: Kuri Sitasiyo SP ku kilometero cya 13 yegukanywe na Thomas Bonnet no ku kilometero cya 35,5.

    Hari hitezwe kureba niba umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan wari wambaye umwambaro w’umuhondo awugumana akegukana isiganwa cyangwa se niba bawumukuramo cyane ko yanganyaga ibihe na Calzoni Walter ukomoka mu Butaliyani.

    Ku kilometero cya 18 abakinnyi 15 barimo Henok Mulueberhan wari wambaye umwambaro w’umuhondo bari bamaze gusiga igikundi amasegonda 30 gusa ku kilometero cya 26 igikundi cyari cyabashyikiriye.

    Ku kilometero cya 48, abakinnyi 4;
    Muhoza, Eyob, Piccoli na Gabburo bari bakurikiye abayoboye isiganwa aho barushwaga umunota n’amasegonda 10, igikundi cyo cyari cyasizwe 2’10”.

    Umunyarwanda wari hafi ku rutonde rusange, Muhoza Eric wa Bike Aid, ntabwo yaroherewe n’aka gace ariko yakomeje kugenda ahatana ashaka kwegera abari bayoboye isiganwa ariko biramunanira.

    Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan yaje kwegukana aka gace ndetse ahita anegukana Tour du Rwanda 2023 cyane ko ari na we wari wambaye umwambaro w’umuhondo.

    Henok Mulubrhan wegukanye agace k’uyu munsi akaba yakoresheje ibihe bimwe n’Umwongereza Blackmore Peter Joseph wa 2, Umunya-Espagne De La Parte wa 3, Umubiligi Lecerf William Junior wa 4 n’Umutaliyani wa 5, Calzoni Walter bakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 52.

    Henok Mulubrhan ukomoka muri Eritrea ukinira Green Project ni we waje kwegukana Tour du Rwanda 2023 akoresheje amasaha 28 iminota 58 n’isegonda 1 aho yanganyije ibihe n’Umutaliyani Calzoni Walter wabaye uwa 2, barusha isegonda 1 Umubiligi, Lecerf William Junior wabaye uwa 3.

    Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, yatangiye agace ka nyuma ari ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange ariko ntiyahiriwe n’agace ka nyuma byatumye no muri 15 ba mbere atabonekamo.

    Abandi bahembwe
    Umukinnyi wahize abandi muri 'sprint’ : James Fouche (Bolton Equities)
    Umukinnyi wegukanye Agace ka Canal Olympia- Canal Olympia: Manuele Tarozzi (Green Project-Bardiani)
    Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Bike Aid)
    Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Henok Muluerberhane (Green Project-Bardiani)
    Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
    Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Mikel Bizkarra (Euskaltel—Euskadi)
    Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Euskaltel-Euskadi

    Perezida Paul Kagame yakurikiranye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2023

    Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023

    Perezida Kagame yashimishijwe n’amagare

    Henok Mulubrhan ubwo yari asoje etape ari imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-eritrea-yegukanye-tour-du-rwanda-abanyarwanda-ntibahirwa-amafoto

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023, nibwo hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi 8 rizenguruka igihugu, ni isiganwa ryakurikiwe na Perezida Paul Kagame.

    Ubwo abasiganwa bakoraga agace ka Nyuma k'iri siganwa nibwo Perezida Paul Kagame yitabiriye iri sozwa rya Tour du Rwanda, aha yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Ku munsi wa 8 w'iri siganwa ryatangiriye ahazwi nko kuri Canal Olympia Rebero, abasiganwa bakaba bazengurutse ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali aho hakozwe ibilometero 75 na metero 300.

    Aka gace ka nyuma kakaba kegukanywe n'umunya — Eritrea Henok Mulubrhan ndetse aba ari nawe watwaye iro rushanwa ryakinwaga ari mpuzamahanga ku ncuro yayo ya 15.

    Ku rutonde rusange, Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 amaze gukoresha amasaha 28, iminota 58 n'isegonda rimwe, ibihe anganya na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.

    Kuba abakinnyi ba mbere banganya ibihe, byatumye hitabazwa itegeko ry'Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) rivuga ko hateranywa imyanya bagize mu duce bakinnye kuva isiganwa ritangiye.

    The post Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakurikiye-isozwa-rya-tour-du-rwanda-2023-ryegukanywe-na-henok-mulubrhan/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakurikiye-isozwa-rya-tour-du-rwanda-2023-ryegukanywe-na-henok-mulubrhan

  • Umunya – Eritrea yegukanye Tour du Rwanda yasojwe na Perezida Kagame, Abanyarwanda baragayika(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Henok Mulueberhan, umunya-Eritrea ukinira Green Project ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ryanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Uyu musore kuva agace ka nyuma gatangiye yakomeje gucunganwa n’abo bari begeranye ku rutonde rusange bakomeza kugendana, bageze muri metero za nyuma arabasiga yegukana aka gace n’isiganwa muri rusange.

    Kari agace ka nyuma ka nyuma ka Tour du 2023, hagombaga kumenyekana uwegukana iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda. Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65.

    Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, abasiganwa uyu munsi bahagurukiye kuri Canal Olympia ku i Rebero akaba ari naho gasoreje nyuma yo kuzenguruka i Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

    Uko inzira y’agace ka nyuma yari iteye

    Ryatangiriye CANAL OLYMPIA bamanuka ku i Rebero, ariko ibihe bitangira kubarwa bamaze kugenda ibilometero 5,2 bitabarwa. Ni ukuvuga, ubwo bari bageze kuri Camp Zaïre.

    Bahise bafata umuhanda wa Kanogo – Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye.

    Hakurikiyeho kuzenguruka: Rond point Rebero – Miduha – LP – Kuri Tapis – Kwa Gisimba – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Mosqué Majengo – ONATRACOM – Gitega – Gereza – Yamaha – Kinamba – Poids Lourds – Kanogo(bahazengurutse inshuro 3).

    Banyuze kandi mu Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye – Rond point Rebero – Canal Olympia aho basoreje.

    Ni agace kagoye cyane kandi kiganjemo imisozi igoye kuko hari amanota yatangiwe ku i Rebero inshuro eshatu no kuri Mur de Kigali (Kwa Mutwe) inshuro eshatu.

    Hejuru y’iyo misozi yombi, hiyongera akazamuko ko ku rwego rwo hejuru ko kuri Canal Olympia ari nako basorezaho.

    Amanota ya ‘sprint’ yatanzwe inshuro ebyiri: Kuri Sitasiyo SP ku kilometero cya 13 yegukanywe na Thomas Bonnet no ku kilometero cya 35,5.

    Hari hitezwe kureba niba umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan wari wambaye umwambaro w’umuhondo awugumana akegukana isiganwa cyangwa se niba bawumukuramo cyane ko yanganyaga ibihe na Calzoni Walter ukomoka mu Butaliyani.

    Ku kilometero cya 18 abakinnyi 15 barimo Henok Mulueberhan wari wambaye umwambaro w’umuhondo bari bamaze gusiga igikundi amasegonda 30 gusa ku kilometero cya 26 igikundi cyari cyabashyikiriye.

    Ku kilometero cya 48, abakinnyi 4;
    Muhoza, Eyob, Piccoli na Gabburo bari bakurikiye abayoboye isiganwa aho barushwaga umunota n’amasegonda 10, igikundi cyo cyari cyasizwe 2’10”.

    Umunyarwanda wari hafi ku rutonde rusange, Muhoza Eric wa Bike Aid, ntabwo yaroherewe n’aka gace ariko yakomeje kugenda ahatana ashaka kwegera abari bayoboye isiganwa ariko biramunanira.

    Umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan yaje kwegukana aka gace ndetse ahita anegukana Tour du Rwanda 2023 cyane ko ari na we wari wambaye umwambaro w’umuhondo.

    Henok Mulueberhan wegukanye agace k’uyu munsi akaba yakoresheje ibihe bimwe n’Umwongereza Blackmore Peter Joseph wa 2, Umunya-Espagne De La Parte wa 3, Umubiligi Lecerf William Junior wa 4 n’Umutaliyani wa 5, Calzoni Walter bakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 52.

    Henok Mulueberhan ukomoka muri Eritrea ukinira Green Project ni we waje kwegukana Tour du Rwanda 2023 akoresheje amasaha 28 iminota 58 n’isegonda 1 aho yanganyije ibihe n’Umutaliyani Calzoni Walter wabaye uwa 2, barusha isegonda 1 Umubiligi, Lecerf William Junior wabaye uwa 3.

    Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, yatangiye agace ka nyuma ari ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange ariko ntiyahiriwe n’agace ka nyuma byatumye no muri 15 ba mbere atabonekamo.

    Perezida Paul Kagame yakurikiranye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2023

    Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Henok Mulueberhan yegukanye Tour du Rwanda 2023

    Perezida Kagame yashimishijwe n’amagare

    Henok Mulueberhan ubwo yari asoje etape ari imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-eritrea-yegukanye-tour-du-rwanda-yasojwe-na-perezida-kagame-amafoto

  • 11:35″ isiganwa rya Tour du Rwanda 2023, ribaye isiganwa rya mbere rivuyemo abakinnyi benshi bagera kuri 30 mu gihe umwaka ushize hari havuyemo abakinnyi 25 

    11:32″ agace ka gatatu kari kashyizweho intego y’ahazamuka, Pritzen yakaminutse ari uwa mbere, Arefayne aba uwa kabiri, Bonnet aba uwa kane, De la parte aba uwa kane.

    11:28″ Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 26.

    11:25″ Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 18.

    Ubwo banyuraga ahahoze gereza ya (1930):

    Stewart (Bolton) yari yamaze kuyobora isiganwa wenyine.

    Inyuma ye ho 15”, hari itsinda ry'abakinnyi 13 barimo;

    Henok Mulueberhane

    Bonnet ukinira TotalEnergies

    Grellier nawe ukinira TotalEnergies

    Calzoni wa Q36.5

    Tolio ukinira Green Project,

    Lecerf ukinira Soudal-QuickStep,

    Vernon ukinira Soudal-QuickStep,

    De la Parte ukinira TotalEnergies

    Blackmore ukinira GBR,

    Fouche ukinira Bolton

    Kusztor ukinira Novo Nordisk

    Ormiston ukinira ikipe ya Afrika Y’Epfo na

    Berasategi ukinira Euskaltel.

    Abafana ku muhanda ni bose yaba abava gusenga n’abari kujyayo icyo bari kubona ni igare

    11:12″abakinnyi 15 barimo Henok Mulueberhane wambaye umwenda w’umuhondo nibo bayoboye isiganwa.

    11:09″ Agace ka mbere kashyizweho intego y’ahazamuka ahagana kuri SP Nyamirambo, Bonnet yabaye uwa mbere, Calzoni aba uwa kabiri, De la parte aba uwa gatatu.

    11:05' Abakinnyi bane nibo bayoboye isiganwa barimo Lecerf Grellier na Bonnet bakinira Soudal-QuickStep na Stewart ukinira Bolton.

    Mugisha Moise niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour Rwanda ya 2022 nabwo kasorejwe ku i Rebero, gusa kuri iyi nshuro ntabwo ahari kuko yavuyemo mu irushanwa berekeza i Gicumbi

    10:56″ Agasozi ka mbere kashyizweho intego, kari i Rebero, Jeanniere akaminutse ari uwa mbere, Pritzen aba uwa kabiri, Nsengimana aba uwa gatatu Arefayne aba uwa kane.

    10:53″ abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 6 igikundi kiracyari kumwe nta mukinnyi n’umwe urasatira

    09:39″ abakinnyi batangiye kubarirwa

    Abasiganwa, baragenda Kirometero 75 bazenguruke mu bice bitandukanye bya Kigali, bagaruke ku i Rebero ari naho basoreza.

    10:35 abakinnyi 63 nibo batangiye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda. Tubibutse ko abakinnyi 93 aribo bari batangiye Tour du Rwanda bagenda bavamo buhoro buhoro, bivuze ko abakinnyi 30 aribo bamaze kuva mu isiganwa.

    10:30 Isiganwa riratangiye

    Isiganwa riratangiye abakinnyi barabanza kugenda Kirometero 5 na metero 200, babone gutangira kubarirwa.

    10:08″ biteganyijwe ko isiganwa rya Tour du Rwanda agace ka nyuma gatangira ku isaha ya saa 10:30, bagakora umuzenguruko wa Kirometero 75.

    10:04 amakipe ari kwerekanwa

    Henok Mulueberhane uyoboye abandi ku rutonde rusange, yiteguye guhatana

    Amakipe agera kuri 19 yitabiriye Tour du Rwanda 2023 ari kwerekana abakinnyi

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isigaranye abakinnyi batatu gusa aribo; Masengesho, Nsengimana Jean Bosco na Niyonkuru Samuel.

    09:50″ Harabura iminota 50 isiganwa rigatangira

    Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga, abanyarwanda batatu gusa nibo bamaze kwegukana agace ka nyuma ka Tour du Rwanda.

    Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda n’abakegukanye

    2009: Lahsaini Mouhssine ukomoka muri Maroc yegukanye agace ka nyuma kavaga Nyagatare Kigali.

    2010: Debesay Frekalsi ukomoka muri Eritrea yegukanye agace ka nyuma ka Kigali – Kigali

    2011: Biziyaremye Joseph yabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ubwo bavaga i Kibuye berekeza i Kigali.

    2012: Langlois Bruno ukomoka muri Canada yegukanye agace ka nyuma ka Kigali- Kigali.

    2013: Lagab Azzedine ukomoka muri Algeria yegukanye agace ka nyuma ka Kigali- Kigali.

    2014: Mraouni Salah Eddine ukomoka muri Moroc yegukanye agace ka nyuma ka Kigali – Kigali.

    2015: Eyob Metkel ukomoka muri Eritrea yegukanye agace ka nyuma ka Kigali-Kigali.

    2016: Tesfom Okbamariam ukomoka muri Eritrea, yegukanye agace ka nyuma ka Kigali – Kigali.

    2017: Ndayisenga Valens yabaye umunyarwanda wa kabiri wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda.

    2018: Lagab Azzedine wo muri Algeria yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, aba umukinnyi wa mbere ubikoze kabiri.

    2019: Rodrigo Contreras ukomoka muri Colombia yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Kigali – Kigali.

    2020: José Manuel Diaz ukomoka muri Espagne yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda Kigali – Kigali.

    2021: Cristian Rodriguez nawe ukomoka muri Espagne yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda Kigali – Kigali.

    2022: Mugisha Moise yabaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, gusa kuri ubu ntafite ubushobozi bwo gufata agahigo ka Lagab Azzedine kuko yavuye mu irushanwa ritarangiye.

    Kuva tariki 19 Gashyantare abasore baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bari mu Rwanda, aho bahataniraga kwegukana Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 15 kuva ibaye mpuzamahanga.Kuri uyu munsi abasiganwa barakina agace ka nyuma, ari nako gace gato muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

    Umuhanda abakinnyi banyuramo

    Abasiganwa barakora Kirometero 75 na metero 300,Abakinnyi barahagurukira CANAL OLYMPIA ku i Rebero, mu gihe batangira kubarirwa bageze Camp Zaïre.

    Abakinnyi baranyura, Kanogo – Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye -Rond point Rebero – Miduha – LP – Kuri Tapis – Kwa Gisimba – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Mosqué Majengo – ONATRACOM – Gitega – Gereza – Yamaha – Kinamba – Poids Lourds – Kanogo bahazenguke inshuro 3.

    Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye – Rond point Rebero basoreze n’ubundi kuri Canal Olympia i Rebero.

    Uko uduce tubanza twagenze

    Iri siganwa ryatangiye tariki 19 Gashyantare aho abasiganwa bavuye Kigali berekeza i Rwamagana, ku ntera ya Kirometero 115.6. Vernon Ethan niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 52.

    Bukeye bwaho abasiganwa bahagurutse i Kigali berekeza mu karere ka Gisagara, ku ntera ya Kirometero 132 na metero 900.Aka gace nabwo kegukanwe na Ethan Vernon akoresheje amasaha 3 iminota 22 n’amasegonda 30,akaba nabwo yaracitse abari bamukurikiye benda gusoza.

    Ethan ukomoka mu Bwongereza, niwe wegukanye agace ka mbere n’aka kabiri ka Tour du Rwanda 2023, aba n’umwongereza wa mbere ubikoze

    Ku munsi wa gatatu, abakinnyi bakoze intera ndende muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, kuko bagenze Kirometero 199 na metero 500, bava Huye berekeza Musanze. Icyo gihe, Henok Mulueberhane ukinira Green Project wari wabaye uwa kabiri bajya Gisagara, yaje kuba uwa mbere akoresheje amasaha 5 iminota 13 n’amasegonda 37.

    Tariki 22 Gashyantare, abakinnyi bahagurutse i Musanze berekeza i Karongi ku ntera ya Kirometero 138 na metero 500, Thomas Bonnet ukinira TotalEnergies agera i Karongi ari uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 23.

    Henok umwe mu bakinnyi bakunzwe muri iri siganwa yaje kwegukana agace ka gatatu, kuri ubu akaba ariwe ufite n’umwenda w’umuhondo

    Agace ka gatanu kahagurutse Rusizi kerekeza Rubavu, aho abakinnyi bakoze intera ya Kirometero 195 na metero 500, Ormiston Callum ukinira ikipe y’igihugu ya Afurika Y’Epfo niwe wageze i Gisenyi ari uwa mbere, aho yakoresheje amasaha 4, iminota 59 n’amasegonda 51.

    Agace ka gatandatu kakinwe tariki 24 Gashyantare aho abakinnyi bahagurutse Rubavu berekeza i Gicumbi, ku ntera ya Kirometero 157. Icyo gihe, Badilatti Matteo ukinira ikipe ya Q36 Pro Cycling team niwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 4 iminota 11.

    Thomas Bonnet niwe wegukanye agace ka kane kavaga i Musanze kerekeza i Karongi

    Isiganwa ryahise rigaruka i Kigali, aho kuri uyu wa gatandatu abakinnyi bahagurukiye i Nyamata berekeza i Kigali ku ntera ya Kirometero 115. Tarozzi Manuele niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 58 n’amasegonda 53.

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka abakinnyi bagomba kugenda Kirometero 1129.9, bakaba bamaze gukoresha Kirometero 1054 n’ibice bitandatu.Henok Mulueberhane niwe umaze gukoresha ibihe bike ari nawe uyoboye isiganwa, akaba amaze gukoresha amasaha 26, iminota 53 n’amasegonda 9 anganya na Calzoni Walter, mu gihe Muhoza Eric ukinira Bike Aid ariwe munyarwanda uza hafi kuko arushanwa n’umukinnyi wa mbere amasegonda 8.

    Callum Ormiston ukomoka muri Afurika y’Epfo, niwe wegukanye agace ka 5 kavaga Rusizi kerekeza i Gisenyi

    Umusuwisi Badilatti Matteo niwe wegukanye agace ka gatandatu kavaga i Rubavu kerekeza i Gicumbi

    Manuele Tarozzi ukomoka mu Butariyani, niwe wegukanye agace ka karindwi abenshi bavuga ko ariko gace kari kagoye muri iri siganwa uyu mwaka

    Muhoza Eric niwe munyarwanda uhagaze neza kuko arushwa amasegonda 8 n’umukinnyi wa mbere

    Mugisha Moise wari amizero y’abanyarwanda yaje kuva mu isiganwa ubwo hakinwaga agace ka gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126450/live-tour-du-rwanda-ikaze-ku-mutemeri-wagace-ka-nyuma-gasozerwa-i-rebero-amafoto-126450.html

  • Ibyaranze amatora ya Perezida muri Nigeria:Amajwi ashobora gutinda gutangazwa #rwanda #RwOT

    Amajwi ari kubarurwa mu matora y'umukuru w'igihugu muri Nigeria, amatora ya mbere yari yegeranye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare burangiye mu 1999.

    Biraboneka ko yitabiriwe ku rugero runini, aho urubyiruko rwinshi, abenshi bakaba ari bwo bwa mbere bari batoye, bazindutse kugira ngo bashobore gutora.

    Amatora y'ejo ku wa gatandatu yaranzwe no gutangira atinze ku biro by'amatora, aho hamwe havugwa abantu bibye udusanduku tw'amatora ahandi naho abitwaje intwaro bakahatera.

    Imitwe imwe n'imwe iravuga ko habaye inenge zikomeye,bishobora gutuma ibyavuyemwo bitemerwa.

    Politike yo muri icyo gihugu imaze imyaka yihariwe n'amashyaka abiri, arimo irii ku butegetsi APC hamwe na PDP,kuva hatangiye demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi muri icyo gihugu, hashize imyaka 24.

    Ariko muri iki gihe, hari ishyaka rya gatatu ryatanze umukandida mu rugamba rwo gusimbura Perezida Muhammadu Buhari — ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) Peter Obi, ushigikiwe n'urubyiruko rwinshi.

    Ibiro by'amatora bibarirwa mu bihumbi n'ibihumbi birimo birabarura amajwi, akaza kwegeranywa hanyuma yoherezwe ku biro bikuru bya komisiyo ishinzwe gutegura no guhagararira amatora mu murwa mukuru Abuja.

    Imibare ya nyuma y'ibyayavuyemo ntiyitezwe mbere yo ku wa kabiri.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatandatu, umukuru wa Komisiyo ishinzwe gutegura amatora, Mahmood Yakubu, yasabye imbabazi ku gukererwa kwagaragaye mu matora, ariko avuga ko umuntu wese wari ku murongo kugeza saa munani n'igice mu masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa cyenda n'igice ku masaha ya Kigali, yemerewe gutora, n'ubwo ibiro by'amatora byari bizwi ko bigomba kuba byari byafunzwe.

    Ibitero by'abitwaje intwaro ku biro by'amatora

    Mu mujyi wa Lagos haravugwa akajagari ku biro by'amatora, udusanduku tw'amatora natwo tukibwa. Bamwe mu batora bavuze ko batewe bakirukanwa mu gihe bari barindiriye gutora.

    Mu bindi bice, abaturage bavuga ko bategetswe gutora uwo badashaka, bamwe bakava ku biro by'amatora badatoye.

    Yakubu yavuze ko abagabo bitwaje intwaro bateye ibiro by'amatora bimwe bimwe mu ntara ya Delat iri mu Majyepfo hamwe n'intara ya Katsina iri mu majyaruguru, aho n'amamashini yo kugenzura amakarita y'itora yanyazwe.

    Yahise asimbuzwa hanyuma umutekano urakomezwa kugira ngo amatora akomeze, nk'uko yabitangaje.

    Ariko amatora yimuriwe uyu munsi ku cyumweru kubera abayakomye mu nkokora ku biro by'amatora 141 mu ntara ya Bayelsa itunze igitoro.

    Mu ntara ya Borno iri mu Majyaruguru, Yakubu yavuze ko inyeshyamba ziyitirira idini rya Islam zarashe abashinzwwe gucunga amatora zivuye ku musozi uhanamiye akarere ka Gwoza, aho abatari bake bakomeretse.

    Uzatsinda wese azaba asabwa gushakira umuti ikibazo cy'ihindurwa ry'ifaranga, ubukungu bugeze aharindimuka, ubushomeri burenze urugero mu rubyiruko, hamwe n'umutekano muke urangwa mu gihugu, aho mu mwaka ushize abagera ku 10.000 bishwe.

    Habaye kandi gutora abasenateri 109 hamwe n'abadepite 360, hakaba hateganywa ayandi y'aba Meya mu kwa gatatu.

    Aya matora yaritabiriwe cyane n'urubyiruko — aho kimwe cya gatatu cy'abatora bari munsi y'imyaka 35.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibyaranze-amatora-ya-perezida-muri-nigeria-amajwi-ashobora-gutinda-gutangazwa

  • Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo atarangiye yamamaza Ingufu Gin #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati uherutse kugirwa 'Brand Ambassador' w'uruganda rwa Sky Drop Industries yateje intugunda no kwibazwaho nyuma yo gutera umugongo amasezerano aherutse gusinya.

    Ku wa 27 Ukuboza 2022 nibwo Ndimbati yagiriwe icyizere n'uruganda rwa Sky Drop Industries ruherereye mu Karere ka Bugesera maze asinya amasezerano y'amezi atandatu yo kwamamaza ibinyobwa byarwo.

    Yari amasezerano yo kwamamaza inzoga zengwa n'uru ruganda zirimo iyitwa Nobilis Gutta Gin na Saint Nero Honey Liqueur.

    Icyo gihe Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko ari ishema kuri we kuba Abanyarwanda baramutoranyije muri benshi akagirwa Brand Ambassador wa Sky Drop Industries mu gihe yari avuye muri gereza.

    Yagize ati ' Bavuze ko bazengurutse ahantu hose, Abanyarwanda bonyine nibo bavuze ngo uruganda nimutuzanire Ndimbati ubundi ikinyobwa natwe tukiyoboke.'

    Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko bwatunguwe no kubona Ndimbati yamamaza ibikorwa by'urundi ruganda rwenga ibinyobwa bimeze nk'ibyabo kandi hari ingingo ziri mu masezerano zikumira iyamamazabikorwa.

    Ni nyuma y'amafoto yasakaye mu bitangazamakuru n'imbugankoranyambaga Ndimbati yamamaza INGUFU GIN Ltd muri Tour du Rwanda.

    Lucky Murekezi, Ushinzwe ubucuruzi muri Sky Drop Industries yabwiye UMUSEKE ko koko batunguwe no kubona Ndimbati yamamaza urundi ruganda mu gihe amasezerano bagiranye atarasozwa.

    Ati 'Ntabwo turahura na Ndimbati ngo twumve icyabimuteye, natwe amafoto twarayabonye, ntabwo turaganira mu rwego rw'akazi ngo tumenye imyanzuro twumve n'uruhande rw'Umufatanyabikorwa wacu Ndimbati.'

    Avuga ko bagomba kuganira na Ndimbati kugirango ejo n'ejo bundi nasinyira n'abandi ntihazabemo amakosa yo kugonganisha Abakiliya be.

    Umunyarwenya Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko amasezerano na Sky Drop Industries atarangiye, ko muri Tour du Rwanda yabonye akazi ko kwamamaza urundi ruganda kandi atari kukitesha kuko cyari ikiraka gishyushye.

    Avuga ko ibikorwa by'urwo ruganda ari kwamamaza bizarangirana na Tour du Rwanda agakomeza akazi nk'ibisanzwe ko kumenyekanisha inzoga za Nobilis na Saint Nero.

    Yagize ati 'Amasezerano ntabwo yarangiye, biratandukanye cyane, Tour du Rwanda ni ikintu cy'iminsi umunani kikarangira.'

    Uru ruganda rushya rwenga inzoga rufite umwihariko wo kwenga izikoze mu buki ndetse na Gin ruratangaza ko intego atari ugucuruza gusa ahubwo harimo no guteza imbere ubworozi bw'inzuki ndetse no guha akazi abanyarwanda, by'umwihariko abaturanyi b'uruganda mu murenge wa Ntarama, mu Karumuna ari nayo mpamvu begereye Ndimbati kugirango abafashe mu iyamamazabikorwa.

    The post Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo atarangiye yamamaza Ingufu Gin appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndimbati-wari-wasinyiye-kwamamaza-sky-drop-industries-yayiteye-umugongo-atarayangiye-yamamaza-ingufu-gin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndimbati-wari-wasinyiye-kwamamaza-sky-drop-industries-yayiteye-umugongo-atarayangiye-yamamaza-ingufu-gin

  • Amavuta mabi mu binyabiziga, kimwe mu byongera ubukana bw'imyotsi yangiza ikirere – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakomeje guhashya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ikirere yo mu 2016 agena uko hakirindwa iyangirika ry'ikirere, yashyizweho n'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EPA.

    Mu rwego rwo guhangana n'ihumywa ry'ikirere riturutse ku binyabiziga mu Rwanda, guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi aho kuri ubu byanasonewe imisoro.

    Hari abakoresha ibinyabiziga basanga n'ibikoresha moteri bishobora kugira uburyo bwo kutangiza ibidukikije ahubwo biterwa ahanini n'amavuta cyangwa ubwoko bwa lisansi bikoresha.

    Muri iyi minsi bamwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikomoka kuri petiroli mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko hari izishobora gukoreshwa kandi zibungabunga ibidukikije nka Ultra tech yatangijwe na Rubis, Engen Eco drive n'izindi zishobora kurinda ikinyabiziga gusohora imyotsi ihumanya ikirere.

    Abahanga bagaragaza ko uretse lisansi n'amazutu ariko imodoka zikoresha amavuta yaba aya moteri, aya feri n'andi ziri mu bihumanya ikirere bitewe n'ayo banyoye.

    Umudage w'umuhanga mu birebana n'ibinyabiziga mu kigo cy'abadage gikora amavuta ya Lup Plus, Sleyman Nohman, yavuze ko ibikoresha moteri byose bishobora kwangiza ikirere biturutse ku byakoreshejwe bitujuje ubuziranenge.

    Ati 'Ubundi biterwa n'amavuta ukoresha iyo ukoresheje amavuta afite ubuziranenge bwemewe kandi butangiza ibidukikije, bivuze ko iyo ukoresheje amavuta meza, usohora imyuka ihumanya mike cyane, moteri igakora neza, igahora isukuye kandi bigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.'

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu biri gutera imbere mu bijyanye n'ubuhinzi bugezweho, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hakwiye kubaho ubushishozi bw'amavuta akoreshwa muri ibi bikoresho byifashishwa kuko bishobora gukurura ikibi aho kugera kuri rya terambere ryifuzwa.

    Ati 'Urebye nk'amavuta ya Lub Plus, ashobora gufasha abantu mu ngeri zitandukanye. Hari akoreshwa muri moto kugera no ku binyabiziga bitwara ibintu biremereye cyangwa ibikoreshwa mu nganda. Bisaba ko mu guteza imbere inganda wigegensera ku byo ukoresha nka zamoteri zisaba gukoresha amavuta meza kandi adahumanya.'

    Habimana Jean Claude umaze imyaka irenga 10 atwara moto mu Mujyi wa Kigali yasobanuye ko ikinyabiziga gisohora imyotsi ihumanya bitewe n'uko nyiracyo agifashe cyangwa ibyo akoresha.

    Ati 'Kuva natangira gutwara moto, nakoreshaga amavuta ariko nza kubona ko atari meza kuri moto kuko yasohoraga imyotsi myinshi nimukira kuyitwa lup plus kandi yo ni meza. Atera moto imbaraga, moteri iba ifite isuku ndetse moto ntisohora imyotsi kandi ikagira ijwi ryiza.'

    Yasabye bagenzi be gukoresha amavuta cyangwa guharanira ko ibinyabiziga byabo bitaba intandaro yo guhumanya ikirere kuko ari ingenzi kubungabunga ibinyabuzima binyuze mu kubungabunga ibidukikije.

    Ngendabanga Bernard umaze imyaka irenga 15 acuruza amavuta y'ibinyabiziga mu Rwanda ashimangira ko umuntu wifuza ko ikinyabiziga cye kiramba cyangwa kitangiza ibidukikije ahitamo amavuta meza.

    Ati 'Urebye umuntu ashaka amavuta meza adafite imyanda kandi afite ubuziranenge bwo hejuru. Ibyo bituma moteri igira uburambe, bikayifasha kugira imbaraga zo kuzamuka imisozi.'

    Yavuze ko nubwo hariho gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ariko abakora ubucuruzi bw'amavuta cyangwa ibikomoka kuri petiroli bakwiye gukora iyo bwabaga bakazana ku isoko ry'u Rwanda ibitangiza ibidukikije byunganira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije.

    Mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, ku bufatanye na Polisi y'Igihugu cy'u Rwanda ndetse na RSB yatangije ubukangurambaga bugamije gupima umwuka uva mu modoka, bikorwa hakurikijwe amabwiriza y'ubuziranenge agenwa na RSB, aranga ibipimo by'umwotsi ntarengwa ushobora kutangiza ibidukikije uva mu kinyabiziga.

    Abafite ibinyabiziga basabwe gukoresha amavuta cyangwa ibikomoka kuri peteroli bitangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavuta-mabi-mu-binyabiziga-kimwe-mu-byongera-ubukana-bw-imyotsi-yangiza

  • Ya ndirimbo yo kurwanya u Rwanda Tshisekedi yayigejeje muri CEEAC, arusabira ibihano – #rwanda #RwOT

    Ni intero imaze kumere nka cya gihangano kiba gisa n'icyarambiranye, ku buryo ucyumvise wese arwara ikirungurira! Gusa kuri Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo, yahindutse 'nk'ipata n'urugi'.

    Ibyo abayobozi ba Congo bashinja u Rwanda ni uruhuri, bihera ku kwiba inguge, amabuye y'agaciro, kuyiteza imihindagurikire y'ikirere, gufasha M23; urutonde ni rurerure kandi ruhora rwiyongera umunsi ku wundi bitewe n'impumeko abayobozi baramukanye.

    Ni nako byagenze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, CEEAC, (Communauté économique des États de l'Afrique centrale).

    Ubwo Tshisekedi yayoboraga iyi nama mbere yo guhererekanya ubuyobozi na Ali Bongo Ondimba wa Gabon, yafashe ijambo ashinja u Rwanda bimwe bimaze kumenyerwa, ndetse anarusabira ibihano.

    Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwamushojeho intambara bityo ko rukwiriye gushyirwa mu kato iburyo n'ibumoso.

    Yarushinje kurenga ku mahame agenga CEEAC, asaba abanyamuryango gukurikiza ibiteganywa n'amategeko maze bagashyira mu bikorwa ingingo ya 99 yawo.

    Ibyo yasabye ko byakurikizwa ni uko ngo u Rwanda 'rwimwa ijambo n'uburenganzira bwo gutora muri uyu muryango, rugahagarikwa mu bikorwa byawo, kandi rukangirwa gutanga kandidatire ku myanya y'ubuyobozi muri CEEAC'.

    Kuva amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo yakubura, Tshisekedi ntiyahwemye gusabira u Rwanda ibihano arushinja kuba inyuma y'umutwe wa M23, gusa rwo rwarabihakanye.

    Ibyo birego yabitanze mu nama imbere ya Loni, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu nama y'ubukungu i Davos, imbere ya Papa Francis ubwo yari i Kinshasa n'ahandi henshi.

    Amahanga yanze kugwa mu mutego wo gufatira ibihano u Rwanda atashishoje, ahubwo asaba ko himakazwa inzira y'ibiganiro akaba ariyo ikemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

    RDC yasabwe inshuro zitabarika kuganira n'umutwe wa M23 ariko irinangira kugeza n'aho mu biganiro leta n'indi mitwe yitwaje intwaro i Nairobi, yo yangiwe kujyamo.

    Abakuru b'ibihugu bo muri EAC na Perezida wa Angola, João Lourenço, usigaye ufite inshingano z'ubuhuza mu kibazo cya RDC n'u Rwanda, basabye Tshisekedi kugaragaza ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo bimaze igihe byaramunze igihugu cye.

    Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique; Sassou Nguesso wa Congo; Ali Bongo Ondimba wa Gabon; Carlos Manuel Vila Nova wa Sao Tomé et Principe na Déby Itno wa Tchad.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ariko mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    CEEAC ni umuryango washinzwe ku wa 18 Ukwakira 1983 i Libreville muri Gabon. Ubarizwamo ibihugu 11 ndetse u Rwanda ruri mu byawutangije.

    Tshisekedi yongeye gukora mu nganzo asabira u Rwanda kwimwa ijambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ya-ndirimbo-yo-kurwanya-u-rwanda-tshisekedi-yayigejeje-muri-ceeac-arusabira

  • Abo abasiganwa muri Tour du Rwanda bakesha intsinzi (Video) – #rwanda #RwOT

    Kugera kuri iyo ntsinzi, bigirwamo uruhare n'abantu benshi. Guhera ku mbaraga z'umukinnyi uterera imisozi y'urwa Gasabo nta kuruhuka, agakata mu mirambi no mu makosori yo hirya no hino, yewe rimwe na rimwe akisanga yakoze impanuka ishobora gusiga ubuzima bwe mu kaga.

    Ugeze ku murongo bwa mbere, ibyishimo biba ari byose kubera imbaraga aba yakoresheje. Gusa hari abandi bantu baba bari inyuma ye bamufasha kwegukana umwenda runaka, ariko ababamenya ni bake.

    Bamwe muri bo ni abakanishi. Kugira ngo umukinnyi asiganwe neza, ni uko aba afite igare ryiza kandi ridafite ikibazo.

    Umwe muri bo ni Rafiki Jean de Dieu wamaze igihe kinini ari umukinnyi w'amagare, ariko ahagaritse gukina yinjira mu bukanishi bwayo.

    Yaganiriye na Kura, asobanura uko yinjiye muri uyu mwuga, anavuga amahirwe abakiri bato bafite mu mukino wo gusiganwa ku magare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-abasiganwa-muri-tour-du-rwanda-bakesha-intsinzi-video