Blog

  • U Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry'Ubuhinzi n'Ubworozi i Paris – #rwanda #RwOT

    Iri murika ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 25 Gashyantare 2023 i Paris na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byaryitabiriye.

    Rihuza abakora iby'ubuhinzi n'ubworozi baturutse mu mpande zose z'Isi, bakerekana ibyo bakora, bakungurana ubunararibonye na bagenzi babo.

    Uyu mwaka abamuritse ni 1012 baturuka mu mpande zose z'Isi. Muri bo, harimo abikorera 25 bo mu Rwanda bashoye imari mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, narwo rwitabiriye iri murika kugira ngo rugaragarize amahanga, amahirwe y'ishoramari muri iyi ngeri aboneka mu Rwanda.

    Ikigo cy'Igihgu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), nacyo kirahagarariwe. Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa ifasha abanyarwanda baryitabiriye ku buryo babasha kwerekana ibyo bakora.

    Buri mwaka abaryitabira bamara iminsi umunani bahanahana amakuru mu buryo bw'imikorere yabo.

    U Rwanda rufite byinshi rwereka amahanga cyane ko rufite ubutaka bwera, kandi n'ikirere cyiza, ku buryo ishoramari ryose ryakorwa mu rwego rw'ubuhinzi ryatanga umusaruro.

    Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2022/23, ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga, agaciro kabyo kazamutseho 64,1% kagera kuri miliyoni 260,2$ kavuye miliyoni 167$ mu gihe nk'icyo mu mwaka wabanje.

    Ikawa iri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ndetse umwaka ku wundi agaciro kayo karazamuka. Mu 2022/23 mu gihembwe cya kabiri, iyoherejwe mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 73% mu gihe icyayi cyiyongereye ku kigero cya 5,9% gusa ibireti byo byagabanutse ku kigero cya 11,4%.

    Nko mu cyumweru cyo ku itariki ya 11 kugera kuri 17 Gashyantare, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari gifite agaciro ka miliyoni 1,9$; mu gihe ikawa yo yari ifite agaciro k'ibihumbi 626$.

    Imboga , imbuto n'indabo byo byinjije asaga ibihumbi 578$ muri icyo cyumweru. Abakiliya benshi babyo ni abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa, RDC na Qatar.

    Ibinyampeke byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru, byinjirije igihugu miliyoni 1,8$ naho umusaruro w'ibikomoka ku matungo winjiza ibihumbi 204$.

    Muri Sosiyete zo mu Rwanda zitabiriye iri murika riri kubera i Paris harimo iyitwa Mahwi Grain Millers Ltd, Zatoms, Brampire Ltd, Aux Délices Honey Ltd, CGB ltd/Raphi coffee, Aubin Produce International, COOPAC Ltd, High and Lum na Geantox.

    Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964, ryitabirwa n'abahinzi n'aborozi bagera ku bihumbi 300. Mu 1975 bariyongereye baba ibihumbi 500. Mu 2019 bari bamaze kugera kuri miliyoni eshatu ushyizemo n'abarikurikiraniye kuri internet.

    Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n'abagera kuri 672.568.

    Nyuma y'icyorezo cya Covid 19, ryongeye gufungurwa mu 2022 ryitabirwa n'abantu barenga ibihumbi 502.

    Aha ni ho Sénégal iri kumurikira ibikorwa byayo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byitabiriye iri murika ry’ubuhinzi

    RDB yitabiriye iri murika, isobanurira abanyamahanga amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu ngeri y’ubuhinzi n’ubworozi

    Muri iri murika herekanwa imashini zigezweho zishobora kwifashishwa mu buhinzi

    Abakora mu rwego rw’ubuhinzi baba bitwaje umusaruro w’ibikorwa byabo kugira ngo babisangize abandi

    Ni imurika ryitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zose z’Isi

    Herekanirwamo uburyo bugezweho bwo korora amatungo atandukanye

    Abatanga ibisubizo by’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu buhinzi nabo ntibaba bahejwe

    Yves Karatwa asobanurira umwe mu bari bitabiriye amahirwe aboneka mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda

    U Rwanda rufite isoko rinini mu mahanga rya Avoka

    Abanyarwanda biteguye kwereka amahanga intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-imurika-mpuzamahanga-ry-ubuhinzi-n-ubworozi-i-paris

  • HT: Musa Esenu wa Rayon Sports yahagurukije a… – #rwanda #RwOT

    Ku munota wa 5 w’umukino, umukinnyi Junior wa Rayons Sports yahushije igitego cyari cyabazwe n’abafana mu gihe ku munota wa 7 n’uwa 9 Rutsiro Fc yahushije ibitego.

    Uko iminota yakomezaga niko Rwatubyaye wa Rayons Sports yakiniraga nabi abakinnyi ba Rutsiro Fc gusa akirengagizwa n’umusifuzi.

    Ku munota wa 14' nabwo Rayons Sports yahushije igitego cyari cyabazwe n’abafana. Uyu mukino ukomeza kugenda ukomera uko iminota igenda ishira ari nako umuzamu Rutsiro Delphin akomeza guhura n’akazi gakomeye.

    Ku munota wa 19' Bukuru Christophe yahawe ikarita y’umuhondo asabwa gusohoka hanze y’ikibuga azira kora yambariye munsi ikabutura.

    Ku munota wa 26 umukinnyi wa Rayons Sports, Ojera yazengurutse ikibuga acenga abakinnyi ba Rutsiro Fc ageze imbere y’izamu yakwa umupira.

    Ku munota wa 36 Ndizeye Gadi wa Rutsiro Fc yahawe ikarita y’umuhondo azira gukora umupira n’amaboko kubushake.

    Ku munota wa 43 nibwo Mussa Esenu wa Rayons Sports yashyizemo igitego cyahagurukije stade Umuganda, abafana batahwe n'ibyishimo.

    Ikipe ya Rayons Sports yakinnye na Etincelles mu gice cya mbere iyitsinda igitego 1

    Ikipe ya Etincelles yahushije uburyo bwari bwabazwe imbere y’izamu


    Esenu wa Rayon Sports yapfukamye ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126446/ht-musa-esenu-wa-rayon-sports-yahagurikije-abafana-nyuma-yo-gutsinda-igitego-amafoto-126446.html

  • Kigali: Imiryango irenga 70 ituye mu manegeka, igiye kubona inzu mu mushinga wa Mpazi – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa by'igerageza ry'uyu mushinga wo gutuza neza abegereye ruhurura ya Mpazi, hubatswe inzu eshanu (blocs) zatujwemo abari batuye aho zubatswe hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kimwe n'abimuwe mu bindi bice.

    Nyuma yo kubona ko utanga icyizere, Umujyi wa Kigali ufatanyije n'Ikigega cy'Aba-Suwisi gishinzwe iterambere n'ubutwererane mpuzamahanga (SDC), ugiye kubaka izindi eshatu. Buri nzu izajya ifite ubushobozi bwo kwakira imiryango iri hagati ya 25 na 27.

    Amasezerano yo kwagura uyu mushinga yashyizweho umukono kuri uyu wa 24 Gashyantare hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi uhagarariye akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri SDC, Amb. Nicolas Randin.

    Muri aya masezerano SDC izafasha Umujyi wa Kigali haba mu bijyanye n'igenamigambi n'inyigo ndeste no gushyira mu bikorwa umushinga.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izi nzu izatangira muri Gicurasi uyu mwaka ikazarangira mu mezi atandatu.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko gutuza abantu muri ubu buryo bifasha mu micungire myiza y'ubutaka kuko abaturage biyongera nyamara bwo ntibwiyongere.

    Yavuze ko abazatuzwa muri izo nzu ari na bo bazaherwaho mu gutanga akazi mu mirimo y'ubwubatsi bityo ko bazabyungukiramo inshuro ebyiri.
    Uretse abasanzwe batuye ahazubakwa ngo n'abatuye mu bindi bice by'amanegeka bazahabwa inzu muri uyu mushinga.

    Inzu zizubakwa zizaba zirimo inzira zoroherereza abafite ubumuga ugereranyije n'uko iza mbere zari zubatswe kandi abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku byo babona bikwiye kwibandwaho mu kubaka izo nzu nshya.

    Biteganyijwe ko abikorera na bo bazinjizwa muri uyu mushinga kugira ngo bagire ibindi bikorwaremezo begereza abatujwe muri izi nzu nk'iby'ubucuruzi, uburezi n'ubuvuzi.

    Rubingisa yavuze ko n'ubusanzwe SDC yafatanyije n'Umujyi wa Kigali mu mushinga wa Mpazi kandi ko byazamuye imibereho y'abaturage.

    Ati 'Ubufatanye bwacu na SDC bwatumye imibereho y'imiryango irenga 105 yegereye ruhurura ya Mpazi ihinduka. Uyu mushinga watanze umusaruro mu buryo butandukanye binyuze mu gutanga akazi ku bigo by'ubwubatsi by'imbere mu gihugu ndetse bizamura inganda nto.'

    'Tuzakomeza gufatanya na SDC mu kwimakaza inyungu n'amahirwe angana ku batuye mu mujyi twibanda ku gufasha abatuye nabi kugira ngo babeho mu buzima bubahesha agaciro kandi bwuzuye.'

    Amb. Nicolas Randin, yavuze bishimiye kuba baragize uruhare mu gutuza neza imiryango myinshi yabonye inzu zitekanye.

    Ati 'Twizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera binyuze mu bufatanye bwacu. Turashishikariza Umujyi wa Kigali gukora ibikorwa nk'ibi mu bindi bice ufatanyije n'abaturage.'

    U Rwanda n'u Busuwisi bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu myaka ya 1960.Ibikorwa by'u Busuwisi mu Rwnada byibanda ku miyoborere, ubuzima n'iterambere ry'ubukungu.

    Inzu zubatswe mbere zatumye imibereho y’abazihawe ihinduka bituma hatekerezwa kwagura umushinga

    Umuyobozi uhagarariye akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri SDC, Amb. Nicolas Randin n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Amb. Nicolas Randin n’itsinda bari kumwe hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nyuma yo gusinya amasezerano no gusura ibyakozwe mbere mu mushinga wa Mpazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imiryango-irenga-70-ituye-mu-manegeka-igiye-kubona-inzu-mu-mushinga-wa

  • Itangazo: MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE #rwanda #RwOT

    Uwitwa MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga ku ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-mbabazi-diama-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-diamant-mbabazi-uwase

  • Nyamasheke:Umukwe n'umugeni batumva ntibavuge bakoze ubukwe bwanyuze benshi #rwanda #RwOT

    Umusore n'inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakoze ubukwe basezeranira mu rusengero biyemeza kubana akaramata.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, 2023 mu rusengero rwa ADEPR mu kagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke.

    Abakoze ubu bukwe bahawe impanuro binyuze mu ijambo ry'Imana.

    Abaturage barimo abo mu miryango yahanye abageni n'inshuti baturutse hirya no hino mu murenge wa Bushenge, no mu mirenge yo mu karere ka Rusizi kureba uko bashyingira abo bageni.

    Abaganiriye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuze ko bidasanzwe, ndetse bamwe bavuga ko ari ubwambere babonye abafite ubumuga bwo kutumva n'ubwo kutavuga bashyingiwe.

    Ukurikiyimfura Evalidi wo mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ni umwe mu baherekeje umugeni.

    Yagize ati 'Ndi sekuru w'umukobwa, sinkunda kugenda, numvaga babivuga hirya njyewe ntaho nigeze kubibona. Ni ubwambere mbibonye, turishimye cyane.'

    Nsengumuremyi Alphonse wo mu kagari ka Karusimbi, mu muduhudu wa Gakombe yagize ati 'Tunezejwe n'iki gikorwa kidasanzwe.'

    Gusezeranya aba bageni byasabye kohaza umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.

    Mukarusiga Mariya wo mu kagari ka Gasheke yagize ati 'Ntabwo twari dusanzwe tubibona, ntabwo twumvaga ko bishoboka, niyo mpamvu twaje kureba ibyo byiza Imana yateguye.'

    Yavuze ko ubutumwa bibasigiye ari uko Imana ifata abantu kimwe.

    Nyirandayambaje Varelie atuye mu kagari ka karusimbi mu mudugudu wa Rwumuyaga, ati 'Cyera umuntu ufite ubumuga yumvaga ko yisuzuguye, akumvako ataba umuntu mu bandi, Leta ibishyiramo imbaraga umuntu ni nk'undi.'

    Mu kiganiro abasezeranye bahaye UMUSEKE, hifashishijwe umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, bavuze ko bamenyaniye mu rusengero.

    Urukundo rwabo rukomera cyane bari ku ishuri bizeho imyuga. Bari bamaze umwaka bari mu rukundo.

    Mu rugo rwabo ngo bazabana neza, buri wese yirinda icyababaza mugenzi we.

    Niyonkuru Fiston ni umukwe wasezeranye, yagize ati 'Twahuriye mu rusengero, no ku ishuri. Nishimiye gushakana n'uwo dahuje ubumuga, mu rugo rwacu tuzabana neza twubahana, nta makimbirane ntabwo nzamuca inyuma.'

    Mukandayisenga Jeanette ni umugeni, na we ati 'Ndishimye cyane, twari tumaze umwaka dukundana twahuriye mu rusengero, twemeranya kubana na mugenzi wange.'

    Pasitori Hakizimfura Mathieu wo mi idini rya ADEPR Paruwasi ya Ntura, ururembo rwa Gihundwe mu itorero rya Mwito, ni we washyingiye aba bageni.

    Aganira n'UMUSEKE yasobanuye ishusho y'ubukwe muri rusange, anavuga ko ari ubwambere ashyingiye umuryango w'abafite abumuga bwo ku tumva n'ubwo kutavuga.

    Yavuze ko kwigisha abantu bafite ubu bumuga ijambo ry'Imana bigorana kuko nta we ubasemurira uba ahari.

    Ati 'Ubukwe mu ijambi ry'Imana ni impinduka, ni ubwambere gushyingira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bibaye hano mu itorero rya Mwito.'

    Pasitori Mathieu yibukije buri wese kumenya ko umuntu ari nk'undi.

    Ati 'Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga yafatwaga nkaho atari umuntu, muri iki gihe inzego za Leta n'itorero twakomeje kwigisha abantu basobanukirwa ko, buri wese ari umuntu. Niyo mpavu ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi'.

    Inkuru ya: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyamasheke-umukwe-n-umugeni-batumva-ntibavuge-bakoze-ubukwe-bwanyuze-benshi

  • Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty w'imyaka 35 wamamaye cyane nka Rihanna mu muziki, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane biturutse ku nkuru nyinshi zazamuwe no gutangaza ko atwitiye umwana wa kabiri umukunzi we Rakim Athelaston Mayers uzwi nka A$AP Rocky, ubwo yari mugitaramo cya super bowl halftime show tariki 13 Gashyantare 2023.

    Nyuma y'uko Rihanna agaragaye atwite, kuri ubu biravugwa ko agiye gukora ubukwe n'umuraperi A$AP Rocky.

    Mu gihe abafana ba Rihanna bari biteguye kwakira alubumu ye ya cyenda yise 'R9', bashobora kuba bagiye gutenguhwa nuko agiye kwitegura ubukwe, ibyo gukora Alubumu ye akaba abihagaritse.

    Ikinyamakuru Radaronline.com cyanditse ko ubukwe bw'aba bombi buzabera muri Barbados, iwabo wa Rihanna.

    Iki kinyamakuru gukomezwa kivuga ko gutegura ubukwe no kubyara undi mwana, ari byo Rihanna ari kwibandaho muri iki gihe, nubwo ari gukora ibitaramo.

    Amos Bizumuremyi

    The post Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/25/rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga

  • Abanya Uganda basubije Rayon Sports ku mwanya w'icyubahiro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yagarutse ku mwanya wa Mbere nyuma yo gutsindira Rutsiro FC I Rubavu mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona.

    Mu mukino wari ugoye cyane, Rayon Sports yagerageje gukuraho ibyayibuzaga gutsinda iyi kipe muri shampiyona

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mussa Essenu ku munota wa 41 na Joachim Ojera kuwa 89.

    Ibi bitumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n'amanota 42 ikaba irusha amanota 2 APR FC ikina kuri iki cyumweru

    Kiyovu Sport yatsinzwe igitego 1-0 Bugesera FC cya Mugenzi Bienvenu mu gihe Gorilla FC yatsinze igitego 1-0 Rwamagana FC.

    Urutonde:

    1. Rayon Sports 42 Pts
    2. Kiyovu Sport 41 Pts Pts
    3. APR FC 40 Pts (-1)
    4. AS KIGALI 38 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanya-uganda-basubije-rayon-sports-ku-mwanya-w-icyubahiro

  • EPL: Arsenal yakuye mu nzira Leicester City,… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabereye kuri sitade ya Leicester City King Power stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, saa kumi nimwe muri shampiyona y’u Bwongereza.

    Abakinnyi ba Leicester 11 babanje mu kibuga: Ward; Castagne, Souttar, Faes, Kristiansen; Dewsbury-Hall, Ndidi; Tete, Praet, Barnes na Iheanacho.

    Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino ikina yihuta cyane kandi inahererekanya neza. Ku munota wa 3 gusa Xhaka yarabonye uburyo bw’igitego ariko arekuye ishoti rikubita kuri myugariro wa Leicister City rijya muri koroneri.

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale; White, Saliba, Gabriel, Zinchenko; Odegaard, Jorginho, Xhaka; Saka, Martinelli na Trossard.

    Abakinnyi ba Leicester City bagezeho bose basubira gukinira inyuma bitewe nukuntu Arsenal yariri kwiharira umupira cyane bakinira mu kibuga hagati. 

    Mu minota 17 Arsenal yakije umuriro imbere y’izamu rya Leicester City ndetse Bukayo Saka aboba uburyo bwo gutsinda ibitego 2 ariko ntiyabyaza amahirwe umusaruro. 

    Zinchenko wari wambaye igitambaro cya Kapiteni kubera kuzirikana ko umwaka ushize igihugu cye cya Ukraine gishojweho intambara n’u Burusiya

    Arsenal yaje kubona igitego ku munota wa 27 gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira yari ahawe na Xhaka ariko umusifuzi aracyanga kubera ko Ben White yari yafashe akaboko ka Ward ufatira Leicester City. 

    Mu minota 38 ba rutahizamu ba Leicister City barimo Tete na Iheanacho bagerageje gutungurana birukankana imipira ariko igitego kirabura burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Arsenal ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Gabriel Martinelli ahawe umupira mwiza na Leandro Trossard awucishije mu maguru ya Castagne. 

    Nyuma yo gutsinda igitego gukina neza byiyongereye cyane bituma bongera no kubona igitego cya 2 ku munota wa 55 gitsinzwe na Bukayo Saka ariko Martinelli wari amuhaye umupira yari yaraririye bituma umusifuzi acyanga.

    Igitego Martinelli yatsinze 

    Ku munota wa 62 Leicester City yakoze impinduka mu kibuga havamo Kelechi Iheanacho na Tete hinjiramo Jamie Vardy na Youri Tielemans bituma batangira gusatira ku buryo bworoshye.

    Ku munota wa 72 Dewsbury-Hall yagerageje kurekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato. Iminota 90 yarangiye hongerwaho iminota 5 y’inyongera ariko yabereye umutwaro Arsenal kuko yatatswe cyane, umukino warangiye Arsenal itsinze igitego 1-0.

    Kugeza ubu Arsenal ikomeje kuba ku mwanya wa 1 n’amanota 57 naho Leicester City yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 24.

    Leandro Trossard watanze umupira uvamo igitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126448/epl-arsenal-yakuye-mu-nzira-leicester-city-ikomeza-gutereta-umwanya-wa-mbere-126448.html

  • Abapolisi bashya basaga 1600 binjijwe mu kazi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwakira aba bapolisi bato wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana. Witabiriwe na Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Namuhoranye Félix n'abandi banyacyubahiro banyuranye.

    Aba bayobozi babanje kwerekwa imwe mu myitozo aba bapolisi bigiye muri iri shuri irimo kurasa, gutabara umuturage aho rukomeye, gutabara uwashimuswe ndetse n'imyitozo yo kwitabara mu gihe umupolisi atewe adafite imbunda.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abanyeshuri basoje aya mahugurwa ari 1612 barimo 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari naho 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza amahugurwa 1574 bari bwinjire muri Polisi naho 40 bajye mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

    CP Niyonshuti yavuze ko abanyeshuri 24 batabashije gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n'imyitwarire mibi itagendanye n'indangagaciro za Polisi y'u Rwanda.

    Ati ' Abanyeshuri 147 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda i Musanze harimo no kwiga amasomo ya Kaminuza umwaka wa mbere mu mashami y'amategeko, ikoranabuhanga, indimi hamwe n'ishami ryigisha igipolisi cy'umwuga.'

    CP Niyonshuti yavuze kandi mu mezi 11 abapolisi bashya bamaze i Gishari bahuguwe mu masomo arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y'ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n'umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n'abaturage, ubutabazi bw'ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ko uyu muhango ugaragaza ubushake bwa guverinoma bwo gushyigikira Polisi mu kazi kayo hongerwa umubare w'abapolisi, bakanahabwa ubumenyi bubafasha gukora akazi bashinzwe.

    Yagize ati ' Ndabasaba mwe musoje aya mahugurwa gukomeza muri uwo mujyo, mukaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, mugashyigikira gahunda za leta aho muzaba mukorera hose kugira ngo n'abaturarwanda babigireho uwo muco mwiza.'

    Minisitiri Gasana yavuze ko Leta izakomeza gushakira abapolisi amahugurwa agamije kubungura ubumenyi no kubashakira ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo neza. Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bahawe bagakorana neza n'abapolisi bababanjirije mu kazi.

    Ati ' Muzakorane ishyaka n'umurava mu kazi kanyu kandi muzabe inyangamugayo, muzaharanire ishema ry'u Rwanda kandi muzirinde igikorwa cyose cyakwangiza isura y'u Rwanda ndetse n'iya Polisi.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko abapolisi bashya ari imbaraga mu kunoza akazi ka Polisi, ko hagikenewe n'abandi benshi ari nayo mpamvu n'ubu bagishaka guhugura abandi.

    Abayizera Josiane winjiye muri Polisi y'u Rwanda, yavuze ko intumbero za mbere yinjiranye muri Polisi ari ugufasha abaturage gucunga umutekano ndetse ngo yiteguye kubafasha muri serivisi zitandukanye ziteza imbere igihugu.

    Yaboneyeho gutinyura abandi bakobwa kugana inzego z'umutekano, kandi ko bakwiriye kwiyumvamo ko ikintu cyose umuhungu yakora nabo bagishobora.

    Mupenzi Fiston we yagize ati 'Intumbero ya mbere ninjiranye muri Polisi ni ukurinda abaturage nkakomereza aho bakuru banjye bagejeje, umwihariko nzanye ni ugifasha abaturage nkanafasha Polisi kubaka u Rwanda rurimo umutekano ngira n'inama urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge.'

    Ni ku nshuro ya 18 Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya, ishuri rya Polisi rya Gishari ubu riri kuvugururwa aho riri kubakwamo amacumbi y'abanyeshuri n'abarimu bishya bazafasha mu kurushaho guhugura abapolisi benshi barimo n'abajya mu butumwa bw'amahoro hirya no hino ku Isi.

    Amahugurwa bahawe agamije kurengera abaturage bashinzwe kurinda

    Berekanye ibyo bize ku buryo bashobora kwihanganira guca mu bizazane kugira ngo bakunde barengere ubuzima bw’uri mu kaga

    Aba bapolisi bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi badakoresheje intwaro

    Aba bapolisi berekanye ko bagiye kwinjira mu kazi biteguye ku rwego rufatika

    Abasoje amahugurwa ni abasore n’abakobwa b’intarumikwa

    Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Niyonshuti Robert, yasobanuye ko abarangije amasomo bafite ubumenyi buzababashisha gukora inshingano zabo neza

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wigeze no kuyobora Polisi y’u Rwanda, Emmanuel Gasana, yari mu bitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bashya-basaga-1600-binjijwe-mu-kazi-amafoto

  • Tuyizere wigeze kuyobora Akarere ka Kamonyi, arafunzwe – #rwanda #RwOT

    Tuyizere yatawe muri yombi hamwe n'abandi bayobozi batatu.

    Umuturage witwa Ndayizeye Jean de Dieu aherutse kugwirwa n'ikirombe arapfa ariko ngo ubwo cyamugwiraga abo bagabo bakaba bataramujyanye kwa muganga mu buryo bwihutirwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Tuyizere Thaddée afunganywe n'abandi bantu batatu mu iperereza ku rupfu rw'uwagwiriwe n'ikirombe.

    Ati 'Ni byo koko ku wa 23 Gashyantare 2023 Tuyizere Thaddée yafunganywe n'abandi bantu batatu, bishingiye ku iperereza riri gukorwa kubera umuntu wagwiriwe n'ikirombe agapfa tariki 16 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kamonyi. Bafungiye kuri RIB Station ya Gacurabwenge.'

    Usibye Tuyizere, abandi bafunzwe ni Mbarushimana Jean Baptiste, Ndacyayisenga Jean Claude na Mushimiyimana Ernest wari ushinzwe ikirombe.

    Tuyizere yigeze kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, nyuma aza kuba Meya w'agateganyo guhera muri Nyakanga 2020 kugeza mu mpera za 2021 nyuma y'aho uwayoboraga akarere yari amaze kugirirwa Guverineri.

    Tuyizere Thaddée wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyizere-wigeze-kuyobora-akarere-ka-kamonyi-arafunzwe