Blog

  • Uruganda rwa SKOL rwizihije imyaka 13 rumaze… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabereye muri Konvine Hotel & Boutique iherereye muri ‘Centre’ ya Kicukiro ku mugoroba wahise wo kuwa Gatandatu, aho umuyobozi mukuru wa SKOL, Bwana Thibout Relecom yasangiye n’abakunzi b’ibinyobwa by’uru ruganda.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by'uruganda rwa SKOL, Karim Tuyishime ‘Kenzman’ yatangiye yifuriza abatumiwe bose kuryoherwa no kurushaho kwishimira ibinyobwa by’uru ruganda rumaze imyaka isaga 58 rukorera muri Africa.

    Kenzman yahaye ikaze abatumiwe abibutsa ko SKOL imaze imyaka 13 mu Rwanda

    Hamuritswe icupa rishya rya SKOL Lager rya Mililitiro 330 (33CL) ryashyiriweho abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL mu rwego rwo gukomeza kubanezeza. Iri cupa rifite amabara n’imitako bya Kinya-Africa riragura 500FRW, mu gihe SKOL Lager isanzwe ya 500ml yo igura 800FRW.

    Umuyobozi wa SKOL Brewery LTD, Bwana Thibault Relecom yashimiye abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL muri rusange, avuga ko uru ruganda rwagiranye igihango gikomeye na Africa kuva mu 1965, ubwo rwatangiraga gutunganyiriza inzoga kuri uyu mugabane.

    Bwana Thibout yagendaga aganira n’abatumiwe muri ibi birori, basangira SKOL Lager yerekanywe mu isura nshya ndetse na ‘Cake’ y’umuhondo yari yashyiriweho kwizihiza imyaka 13 uri ruganda rumaze rukorera mu Rwanda.

    Thibout Relecom, umuyobozi wa SKOL ku isi yafatanyije n’umuhungu we gukata ‘Cake’ y’isabukuru ya SKOL

    Niwemufasha Marie Paule ushinzwe ibikorwa bya SKOL Lager (Brand Manager) yavuze ko uyu musangiro wiswe ‘Special SKOL Lager Evening’ wari unagamije gutangiza gahunda nshya yo kumenyekanisha iki kinyobwa gifite abakunzi benshi ku mugabane w’ Africa.

    Yagize ati “Twakoze umugoroba udasanzwe wa SKOL Lager, twasohoye ‘Packages’ zindi za SKOL Lager mu macupa na Canette. Twatangije na ‘Campaign’ nshya yo kwamamaza iki kinyobwa kuri Televiziyo, Radio, Ku Byapa n’ahandi.”

    “Kuri twe ni ingenzi kuvuga kuri ibi kuko SKOL Lager ni ‘Brand’ imaze igihe muri Africa kuva mu 1965, irakunzwe mu bihugu byinshi kandi ifite na ‘Quality’ nziza nk’uko abakiliya bagenda bayishimira.”

    Yavuze ko “SKOL Lager nshya iri mu icupa rya 33Cl niyo ihendutse kurusha izindi mu Rwanda, iragurika kandi ifite uburyohe busanzwe. Twahinduye ibirango byayo dushyiraho amabara y’Africa kugira ngo ijyanye no kwishimira igihe tumaze dukorera muri Africa.”

    Marie Paule Niwemufasha, ‘Brand Manager’ wa SKOL Lager yishimanye n’abakunzi ba SKOL

    Niwemufasha yavuze ko SKOL Brewery LTD inezerewe kubera imyaka 13 imaze ikorera mu Rwanda, ati “Aho Tugeze dufite ishema ryinshi kandi dufite byinshi byo kwerekana ahazaza. Twishimira gukorera mu Rwanda kuko n’abanyarwanda bakunda SKOL.”

    Uruganda rwa SKOL Brewery LTD rusanganywe ibinyobwa bisembuye ku isoko bya; Skol Pulse, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette na Skol Select, SKOL Lager ndetse n’ikinyobwa kidasembuye cya SKOL Panache.


    Cake ya SKOL yari mu mabara y’umuhondo n’umutuku aranga ibinyobwa by’uru ruganda

    Bwana Thibout Relecom yateye indirimbo mu Kinyarwanda ati “Isabukuru nziza..”

    DJ Sonia, umwe mu bakobwa bari kwamamara mu kuvanga imiziki, ni we wacurangiraga abaje mu birori

    Umuhanzi Juno Kizigenza (Ibumoso) ari mu bitabiriye SKOL Lager Special Evening

    Itsinda rya Shauku Band rigizwe n’abahanga mu gucuranga no kuririmba ryasusurukije abakunzi ba SKOL

    Umuraperi B-Threy wo muri Green Ferry Music yari ahari

    Abitabiriye ibirori bahawe impano ya SKOL Lager n’imipira myiza

    KANDA LINK UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: NGABO M.Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126465/uruganda-rwa-skol-rwizihije-imyaka-13-rumaze-rukorera-mu-rwanda-skol-lager-iza-mu-yindi-sh-126465.html

  • Umurindi w’Aba-Rayon wananiwe kuvana Musanze… – #rwanda #RwOT

    Ku kibuga kigora benshi cya Stade Ubworoherane, Musanze FC yari ifite abafana benshi barimo abayo n’aba Rayon Sports, yananiwe kwifasha APR FC, itakaza umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona.

    Mugisha Gilbert yarekuye ishoti riremereye ku munota wa 36′ umupira uruhukura mu izamu rya Musanze FC ryarimo Ntaribi Steven utiriwe yigora ngo asimbuke kuko umupira wihutaga.

    Gilbert utari muremure cyane, yongeye kungukira ku burangare bw’abugarizi ba APR FC, asimbuka neza mu bwenge bwinshi, yohereza umupira mu rushundura wa Musanze FC, Umunota wa 42 usiga APR FC yanditse ibitego bibiri.

    Adel Abderahman utoza Musanze FC yasoje igice cya mbere akomerewe, ajya gutanga inama ku bakinnyi be batarimo Nshimiyimana Amran wahagaritswe, ariko no mu gicye cya kabiri ntibabonye ikibarokora APR FC ishaka igikombe hasi no hejuru.

    Ku munota wa 60′ w’umukino, Bizimana Yannick bakunda kwita ‘Ifi n’inkoko’ kubera umushahara wa APR FC wamunejeje ubwo yayisinyiraga, yongeye kwiyereka abafana bayo, yinjiza igitego cya gatatu.

    Mu minota 30 ya nyuma y’umukino, Musanze FC yageragezaga gukina imipira miremire no kubyaza umusaruro ikibuga cyayo kitorohera amakipe y’i Kigali, ariko abakinnyi ba APR FC bakomeza kurinda izamu ryabo.

    Musanze FC yatsinzwe ibitego bitatu ku busa (3-0), abafana ba APR FC bataha bisekera abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yo munsi y’ibirunga bikarangira bose bababarijwe hamwe.

    Abafana ba Rayon Sports bari bifatanyije n’aba Musanze FC batashye ntacyo babonye

    Mu yindi mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere yabaye kuri iki Cyumweru, Marine FC yanyagiye Espoir FC ibitego 4-0, Police FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-1 naho Mukura VS&L yari kuri Stade ya Huye itsinda Gasogi United ibitego 2-1.

    Nyuma y’umunsi wa 21 wa Shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 42, ndetse na SC Kiyovu ifite amanota 41 ku mwanya wa Gatatu. Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11, aho ikurikiye Marine FC ifite 16 na Rutsiro FC ifite 18.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126471/umurindi-waba-rayon-wananiwe-kuvana-musanze-fc-mu-nzara-za-apr-fc-126471.html

  • Abatwara imyanda mu kimoteri i Nduba babangamiwe n'insoresore zibategera mu nzira – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu muhanda ujya ku Kimoteri cya Nduba ahitwa i Gasanze mu Karere ka Gasabo, hasigaye hari insoresore zitega imodoka zabo ziba zitwaye ibishingwe zikazurira zishakamo imari ku buryo iyo bazibibujije kurira kugira ngo zidateza impanuka zibahukamo zikabakubita.

    Bavuga ko hari benshi muri bo izo nsoresore zimaze gukomeretsa bitewe n'uko zitwaza ibyuma ku buryo hari n'uwo zateye ibuye bimuviramo gupfa.

    Aba bakozi ba koperative zitwara ibishingwe, bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gufatira ingamba iki kibazo cy'izi nsoresore zizwi ku kazina k'abasyazi, zitegera imodoka baba barimo mu nzira.

    Izo nsoresore ngo iyo zibuze muri iyo myanda ibyo zashakaga zahuka mu bayitwara zigatangira kubakubita no kubiba amafaranga na telefone zabo.

    Uwitwa Nsekanabo Mustafa utuye i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, ukorera kompanyi itwara imyanda ya Agruni, yemeza ko aba basore bamuteye icyuma bitewe n'uko yari ababujije kurira imodoka yari arimo igiye kumena imyanda.

    Yagize ati 'Iyi nkovu ubona ni biriya birara biba mu mihanda y'i Gasanze byayinteye, byari byaduteze noneho bagenzi banjye bamwe byarabavunaguye njye babasha kuntera ibyuma kandi wumve ko hari mugitondo imodoka igiye kumena.'

    Uwitwa Hagenimana Fabien, ukorera kompanyi itwar imyanda ya Agruni, avuga ko izo nsoresore ziherutse kurira imodoka zimusangamo zitangira kumukubita zishaka kwiba telefone ye ngendanwa.

    Ati 'Barampohoteye ndi kujya kumenesha imodoka, ni abarara bagenda mu muhanda w'i Gasanze, barankubise bantsindagira mu modoka bagenda bampondagura ngo kubera ko nari mbabujije kurira kugira ngo badateza impanuka none ubu bamvunnye umugongo.'

    Umuyobozi wa koperative Ubumwe Cleaning services Ltd itwara imyanda mu ngo mu Karere ka Kicukiro, Bwate David, yavuze ko aba basore bategera imyanda mu nzira ari bo bateza umwanda mu mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Nibyo hari abantu bateza umwanda aho kugira ngo bawukize. Abo duhura nabo aho dukorera hose ni abantu batagira imirimo iyo turimo mu kazi kacu dukora buri munsi bagenda badukurikiye, bamena ibishingwe hasi bagashakamo ibyuma na za pulasitiki n'ibikarito ugasanga ahakorewe isuku hari umwanda aho kugira ngo habe isuku.'

    Yongeyeho ko hari n'abana bo mu muhanda bamaze gukura bitwa abasyazi babategera mu nzira bakurira imodoka zabo ku buryo iyo bababujije bakubita abakozi baba bagiye kumena iyo mwanda.

    Umuvugizi wa Agruni, Mitali Diogene, avuga ko abakora ibi ari abana bo mu muhanda bagaragara mu nzira imodoka zinyuramo zigiye kumena imyanda.

    Yagize ati 'Usanga basagarira abakozi ku buryo bashobora no kuduteza impanuka. Ni ikibazo gikomeye kandi gikeneye ko inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zidufasha kuko nta muturage uhana undi mu kwirinda ko abakozi bacu nabo bashobora kujya bashaka kwihorera igihe basagariwe.'

    Yongeyeho ko aba basore ari bamwe mu bateza umwana mu mujyi kuko n'iyo abaturage basohoye ibishinjwe babishyize ku muhanda baza bakabihamena bari gushakishamo ibyuma bajya gucuruza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi.

    Yagize ati ' Nibyo hari abo bazana bavuga ko babapakirira imyanda ariko iby'uko babakubita babamenera n'imodoka ibirahuri icyo kirego ntitwari twacyakira kuri polisi yacu ,gusa byigeze kubaho hakazwa ingamba mu buryo butandukanye ariko nta makuru ubu baduhaye.'

    Gitifu Nibagwire yongeyeho ko iyo bafashe abo bana bakunze kurira imodoka bashaka ibyuma mu bishingwe ziba zitwaye, babajyana mu kigo ngororamuco bakaganirizwa.

    Umwe mu batwara imyanda yerekana aho yatewe icyuma n’izo nsoresore

    Hagenimana avuga ko yakubitiwe mu modoka yari itwaye ibishingwe

    Umuyobozi wa kompanyi itwara ibishingwe mu karere ka Kicukiro, Bwate David yemeza ko ababategera mu nzira ari bo bateza umwanda mu mujyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwara-imyanda-mu-kimoteri-i-nduba-babangamiwe-n-insoresore-zibategera-mu

  • Mu mafoto: Imyiyereko y'abapolisi basaga 1600 binjijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 witabirwa n'abarimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye n'abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'umutekano.

    Muri aba bapolisi bashya barimo abakobwa 419, abahungu 1193 nibura abagera 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze, abagera ku 1574 bahise binjizwa muri Polisi naho 40 bajyanwa mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

    Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abapolisi bashya kuzaba intangarugero u kubahiriza amategeko, abasaba gushyigikira gahunda za Leta kandi bakaba intangarugero ndetse bakanahesha ishema igihugu.

    Kunyura mu muriro nta bwoba bibatera

    Guverineri Gasana Emmanuel yitabiriye uyu muhango

    Kurasa ni rimwe mu masomo y’ingenzi bahawe

    Kugendera ku mugozi ni kimwe mu bikorwa bisaba ubuhanga bwinshi

    Abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya

    Ni umuhango wabereye mu ishuri rya polisi riri i Gishari

    Abarenga 1600 nibo basoje amasomo bari bamazemo hafi umwaka

    Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred yasabye abapolisi bato binjiye mu mwuga kuzarangwa n’ubunyangamugayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-imyiyereko-y-abapolisi-basaga-1600-binjijwe-mu-kazi

  • Gicumbi: Urubyiruko rurangije ayisumbuye rwakoze ibikorwa bya Miliyoni zisaga 103Frw – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwubatse ibikorwa remezo nk'imihanda ireshya na Kilometero zigera kuri 56, inzu 28 z'abatishoboye, basannnye ubwiherero bugera ku 105 banakora uturima tw'igikoni dufasha kurwanya imirire mibi tugera ku 2,115.

    Intore zisoje urugerero rw'inkomezabigwi icyiciro cya cumi zigera ku 1412, bakaba bari batangiye itorero kuva kuwa 14 Ugushyingo 2022, kugeza kuwa 14 Gashyantare 2023, nubwo bose hamwe bamuritse ibikorwa bagezeho kuwa 24 Gashyantare.

    Ibindi bishimira bagezeho ni uko basannye inzu z'abatishoboye zigera kuri 99, ndetse bagakurungira inzu zasaga nabi zigera kuri 217, mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abari mu zabukuru badafite imbaraga zo kubyikorera.

    Umunsi wo gusoza urugerero wabereye mu murenge wa Giti, aho Umunyambanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Bisengimana Janvier yashimye cyane uruhare uru rubyiruko rwagize mu guhindura imyumvire y'abaturage.

    Muri uyu murenge wa Giti, urubyiruko rwakoze ibifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu harimo kubakira inzu abaturage bane.

    Baremeye umuturage utishoboye inzu agomba guturamo ndetse batanga ibiribwa ku muturage ugomba gufashwa nawe akazamuka mu iterambere.

    Uhagarariye inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphore, avuga ko urubyiruko ayoboye rushishikajwe cyane no guhindura imibereho y'abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.

    Biyemeje kandi gukomeza kurwanya igwingira binyuze mu bukangurambaga bwo gutanga amagi ku bana bato, bikaba byiyongera ku mata bahabwa.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney yagize ati 'Uru byiruko dukomeje gufatanya mu iterambere ry'igihugu, nubwo mwigishije abaturage kugira isuku no kurwanya imirire mibi, mukomereze kuri iyi gahunda yo gutanga igi ku mwana, kuko tugiye kujya turemera abaturage inkoko, kuko amagi ari mu bifite intungamubiri zihagije ku bana''.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-urubyiruko-rurangije-ayisumbuye-rwakoze-ibikorwa-bya-miliyoni-zisaga

  • Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 n'agace ka nyuma kitabiriwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani, yegukanye Agace ka Munani anatwara Tour du Rwanda 2023 yitabiriwe na Perezida Paul Kagame ku i Rebero.

    Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gutsinda Agace ka Munani kuri Canal Olympia.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare, ni bwo hakinwe Agace ka Munani gasoza Tour du Rwanda 2023 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ku ntera ya kilometero 75,3.

    Perezida Paul Kagame ni umwe mu bitabiriye isozwa ry'iri risaganwa mpuzamahanga kuri Canal Olympia- Rebero.

    Mbere y'uko aka gace ka nyuma gatangira, Henok Mulubrhan wa Green Project-Bardiania yanganyaga ibihe na Walter Calzoni wa Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team, ndetse n'abandi bakinnyi barimo Muhoza Eric ukinira Bike Aid bari bagifite amahirwe yo kwegukana isiganwa.

    Aba bakinnyi bari imbere, bakomeje gucungana mu gice kinini cy'isiganwa, kimwe n'abandi barimo Lecerf William Junior wa Soudal Quick-Step wagize ikibazo cy'igare mu bilometero bya nyuma ubwo bazamukaga ku i Rebero.

    Henok Mulubrhan w'imyaka 23, wari wakomeje kuba hafi mu itsinda ryari rikurikiye Yemane Dawit wacitse mu bilometero bine bya nyuma, yatanze abandi kugera kuri Canal Olympia akoresheje amasaha abiri, iminota ine n'amasegonda 52.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/henok-mulubrhan-yegukanye-tour-du-rwanda-2023

  • Canal+ Rwanda yafashije abana bitabwaho na Hope and Homes for Children – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa Canal+ bwasuye ikigo cyigamo abana bakomoka mu miryango itishiboye n'ababyawe n'abangavu batewe inda imburagihe giherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka KIcukiro.

    Mu kubasura babageneye ubufasha butandukanye burimo ifu y'igikoma ya Sosoma, isukari, ibikombe, intebe, televiziyo n'ibikoresho bitandukanye by'isuku.

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, yashimye Canal+ Rwanda kuba yafashe umwanya igasura iki kigo no kuba babageneye inkunga yo kurera aba bana.

    Ati 'Iki kigo kigamije ko ababyeyi bibana babona aho bazajya basiga abana hizewe babona ifunguro, baruhuka, ku buryo na wa mubyeyi wagiye gushakisha, abona aho asiga umwana.'

    'Uyu munsi ufite umwihariko kuko ubusanzwe dukoresha inkunga iturutse hanze, kuba Canal yaje ikadufasha ni igikorwa cyiza baduhaye ifu bizadufasha ko abana baza bari mu mirire mibi bazahita bazamuka.'

    Umuyobozi wa Canal+ushinzwe imari ndetse n'ibikorwa byo gufasha ku rwego rw'isi, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizakomeza ndetse ko gufasha abana biri muri porogaramu iki kigo gifite muri gahunda.

    Ku ruhande rw'ababyeyi bafite abana muri iki kigo bavuze ko banejejwe no kuba babonye abita ku bana babo kuko bo hari ubwo ubushobozi bubana buke.

    Uwizeye Claudine yagize ati 'Twe hari ubwo ubushobozi butubana buke abana tukabazana aha rero iyo tubonye umuntu udufasha kubona uko babaho biradushimisha. Canal turayishimiye.'

    Umwaka ushize iki kigo cyafashije abana ibihumbi 13 muri Afurika bakaba bizeye kuzongera uwo mubare muri uyu mwaka.

    Hope and Homes for Children imaze gufasha abana basaga 13000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-rwanda-yafashije-abana-bitabwaho-na-hope-and-homes-for-children

  • Ihere ijisho Abanyamideli 6 batsinze muri Rwa… – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Gashyantare 2023, ni umunsi utazibagirana kuri Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemarakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean bahize abanda bakegukana ibihembo.

    Mu byishimo byinshi byagaragazwaga n'abari mu cyumba abakobwa n'abahungu biyerekaniragamo, byatangiye buri wese yerekana ingendo ye n'intambuko bya kinyarwanda nyuma y'igihe bitoza kuzaba abanyamideli bakomeye.

    Uko amasaha yagendaga agenda ni nako ibirori nyirizina byakomezaga kugenda biryoha, ariko buri umwe akomeza gushyigikira uwamunyuze mu ntambuko nziza itagira uko, isa n'imyambaro myiza ijyanye n'ibirori.

    Nyuma y'umwanya bari kwerekana uburyo baberewe, uburyo batambuka, uwari uyoboye ibirori Mc Lion Imanzi yahamagaye abanyamideli uko ari 30 maze batoranyamo 15 beza cyane, ari nabo bavuyemo batandatu.

    Muri aba 15 habanje gutoranywamo kandi 4 bazakomeza kwitabwaho na Rwanda Global Top Model barimo Divine Muziranenge unamenyerewe cyane mu mideli, ndetse na Osee Iriho usanzwe azwi cyane.

    Nyuma y'uko hatoranyijwe aba bane hari hatahiwe 6 nyirizina bagomba guhabwa ibihembo ndetse bagaserukira u Rwanda, muri Rwanda Global Top Model cyane ko wabonaga ko babikwiriye ndetse batazapfa korohera abandi.

    Ibyagendeweho kugira ngo haboneke 6, harimo 3 mu batowe cyane, harimo Kenson Munyana wayoboye abandi mu majwi, agakurikirwa na Laura Sarah watowe cyane ndetse na Diane Ngabonziza mu batowe cyane.

    Nyuma yo gutoranya abatowe cyane hari hatahiwe abandi batatu batoranyijwe n'akanama nkemurampaka aribo Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan ndetse na Nshogoza Jean uzwi cyane mu mideli.

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Ndekwe Paulette umuyobozi wa Rwanda Global Top Model, yagize ati 'Ndashimira aba Candidate bose bitabiriye aya marushanwa, mu marushanwa habamo gutsinda no gutsindwa, bari babikwiye ari benshi ariko abatambutse n'abari babikwiriye, abatowe cyane n'abatoranyijwe n'akanama nkemurampaka.'


    Bamwe mu banyamideli batandatu batsinze

    Ndekwe yavuze ko yijeje abanyarwanda ko bagiye kohereza aba bana mu marushanwa akomeye, ndetse ko rigiye kuba itangiriro ry'ibikorwa bikomeye bigiye kuba mu bihe bitandukanye.''

    Ndekwe kandi yavuze ko igikorwa kiri hafi babiri bagiye kujyamo umukobwa n'umuhungu, ari Dubai Internation Fashion Week, ndetse hari Company ya Satgru yabemereye amatike y'indege agenda n'agaruka, nabo bakishyura ibindi birimo aho kuba, kurara n'ibyo bazifashisha mu gihe bazaba bariyo.

    Ni intambwe ikomeye mu Rwanda cyane ko iyi Dubai Internation Fashion Week igiye kuba aribwo bwa mbere igiye kwitabirwa n'abanyarwanda, ndetse Paulette akaba yavuze ko vuba aratangaza abazagenda na buri wese aho azajya ajya.

    Abanyamideli uko ari 30 batoranyijwemo 15

    Byari ibyishimo kubitabiriye

    Divine Muziranenge umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda

    Intambuko zabo zari zihariye imbere y’imbaga

    Alliance ntiyabashije gukomeza mu kindi kiciro

    Kuva mu ntangiriro wabonaga ko yari afite umwihariko

    Ni uko ubundi mu mideli bahagarara

    Uyu nawe amahirwe ye yahise arangira n’ubwo intambwe yari yayiteye

    Bahinduraga mu dukanzu badodewe

    Osee Iriho ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda

    Yahawe indabo na Miss Globe Rwanda 2021 amaze gutsinda

    Amarangamutima ye yabuze aho ayakwiza

    Ibyishimo byari byose kuribo

    Yapfukamye ashima Imana nyuma yo gutsinda

    Igihembo bahawe cyari kigizwe n’itike y’indege

    Ndekwe Paulette ahobera abatsinze

    Danny Kwizera umwe mu banyamideli wari n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka

    Umubyeyi we yari yaje kumushyigikra

    KANDA HANO UREBE INTAMBUKO Z’ABAKOBWA BATANDUKANYE

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126459/ihere-ijisho-abanyamideli-6-batsinze-muri-rwanda-global-top-model-bagiye-kuzengurukana-isi-126459.html

  • Abanyeshuri 30 basoje amasomo ya sinema mu Is… – #rwanda #RwOT

    Ishusho Arts Program ni gahunda igamije gufasha abakunda sinema kwiga byinshi bijyanye nayo, bakagira ubumenyi bubafasha gukabya inzozi zabo. Abanyeshuri basoze bize amezi atandatu. Ni gahunda yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023.

    Nyuma y'iki gikorwa, Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rureberera abakora umwuga wa sinema mu Rwanda (Rwanda Film Federation), Willy Ndahiro yaragaraje ko  iki gikorwa ari icyo kwishimirwa.

    Ati ''Icya mbere ni ikintu twishimira nka Rwanda Film Federation kuko imwe mu ntego zacu ni ugutunga abakora sinema babigize umwuga kandi babifitiye ubumenyi. Kubona Ishuho  Arts Academy ni ikintu cyo kwishimira kuko bari kudufasha mu urwo rugendo twatangiye. Ni ikintu cyo kwishimirwa.''

    Yakomeje agaragaza ko iyi ari intangiriro yo kugira abanyamwuga muri sinema.

    Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts Center yakoze iki gikorwa yavuze ko bagitekereje mu rwego rwo gutanga umusanzu muri sinema batanga ubumenyi.

    Ati ''Dusanzwe dutegura ibikorwa birimo Rwanda International Movie Award (RIMA) niyo mpamvu twatekereje gufasha abanyempano muri sinema.”

    “Icyadutunguye ni uko abanyeshuri basoje uyu munsi uko twabatekerezaga atari ko twababonye ntabwo basanzwe bafite amatsiko ku buryo amasaha yo kwiga yarangiraga bagakomeza.''

    Isimbi Alliance [Alliah Cool] uri mu bayobozi ba Ishusho Arts Center, yavuze ko abasoje bahawe impamyabumenyi ariko ari bwo batangiye urugendo muri  sinema.

    Ati ''Uyu  munsi tubahaye impamyabumenyi ariko urugendo rwo nibwo rugitangira. Ikindi bisaba byinshi birimo guhora wiga kutarambirwa ndetse no kubikunda by'umwihariko.''

    Yavuze uyu mwuga usanzwe utunze benshi avuga ko ashimira benshi bakomeje gushyikira uyu mwuga, imbere y'ibi bigo abanza gushimira Leta y'u Rwanda. 

    Avuga ko mu myaka 10 ishize, Ishusho Arts Organization imaze bishimira ku bikorwa bitandukanye bakoze birimo Rwanda Movie Awards igiye kuba ku nshuro ya munani.

    Yagaragaje ko bari gutegura gutangiza inzu itegura ikanatunganya filime [Production House] izaba iri mu za mbere mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba.

    Delice Uwase wari umwe mu banyeshuri bize muri iri shuri ndetse anahagarariye abandi yiga kuyobora filime[Film Directing] ariko abivanga no kuzikina , yagaragaje ko hari umusaruro ukomeye amasomo bafashe agiye gutanga.

    Avuga ko kuva kera yahoraga yifuza kuba umwe mu bantu bayobora filime mu Rwanda.

    Ati ''Tuza kwiga nta kintu twari dufite twarebaga filime bisanzwe ariko icyo nkuyemo ni ukumenya uburyo filime zikorwa n'ireme zaryo ikindi ni indangagaciro ziranga abayobora filime. Nize kuba umuntu utavugirwamo mu kazi.''

    Abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi bize byinshi birimo kwandika filime, gutunganya filime mu mashusho ndetse n'ibindi.

    Bigaga mu minsi isanzwe y'icyumweru uretse muri weekend biga amasaha umunani. 

    Muri Werurwe 2023, nibwo abandi bifuza kwiga ibijyanye na sinema bazatangira kwiga aho ababishaka bazajya ku Ishusho Arts Center Kimihurura bagasobanuza. 

    Aba banyeshuri uko ari 30 basoje amasomo yabo muri sinema 

    Ibyishimo byari byose bafatana ifoto na Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts Center yateguye igikorwa

    Willy Ndahiro uyobora Rwanda film federation asuhuza Alliah Cool 

    Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model n’umugabo we bari bitabiriye 

    Bamenya ari mu batanze impamyabumenyi ku basoje 

    Niyomwungeri Aaron wigishaga aba banyeshuri ni umwe mu babashyikirije impamyabumenyi zabo 

    Willy Ndahiro aganiriza uru rubyiruko rwasoje amasomo yarwo 

    Jackson Mucyo aganiriza abari bitabiriye 

    Alliah Cool yabwiye aba banyeshuri ko aribwo urugendo rutangiye 

    Imiryango ya bamwe mu basoje amasomo yari yabukereye 

    The Trainer ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo ya Cinema

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126449/abanyeshuri-30-basoje-amasomo-ya-sinema-mu-ishusho-arts-center-amafoto-126449.html

  • Kate Bashabe yakoze ku mitima ya benshi ubwo… – #rwanda #RwOT

    Kate Bashabe akunda kwerekana ibikorwa bya kimuntu mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bikorwa bye akunda kugira byo gufasha abatishoboye.

    Uyu munyamideli wari wiviriye muri Siporo mu ijoro ryakeye, yahuye n'umubyeyi wari uhetse umwana anikoreye agataro avuye gushaka amaramuko maze arakamutura bagenda baganira.

    Uyu mubyeyi werekezaga mu nzira uyu mukobwa acamo cyane ko hari hafi y'aho Kate Bashabe atuye, nyuma yo kukamutura bagiye baganira inzira yose ubona ko bishimiye ibiganiro.

    Kate Bashabe wagendaga ubona yirebera inyuma yumvikanaga atewe ishema n'uyu mubyeyi wamubwiraga ko amukunda, agira ati 'Njye ndagukunda ni ukuri, hari igihe njya mvuga ati ariko Mana'. Noneho Kate Bashabe akumvikana atangara avuga ati 'Urankunda (…) Cyane.''

    Nyuma y'aya mashusho abantu benshi bayakunze banatangira kuyahererekanya ariko bishimira uburyo uyu mukobwa yikoreye agataro, agakomeza no kuganiriza uyu mubyeyi wari uri kwitahira.

    Kate Bashabe ubwo yahuraga n’umubyeyi wikoreye agataro

    Kate Bashabe yavutse kuwa 09 Nzeri 1990. Yabaye Nyampinga wa MTN wo mu mwaka wa 2010 ahita anagirwa Brand Ambassador wayo, nyuma yaho atangira kwinjira mu bikorwa byo kuyamamaza na nyuma agenda abona ibindi biraka by'amakompanyi anyuranye.

    Iyo ugerageje gushaka ibijyanye n'umutungo we ku mbuga zinyuranye, uyu mukobwa unakora ubushabitsi bw’ubucuruzi usanga abarirwa muri miliyari y'amanyarwanda, ibintu umuntu atashidikanyaho n’ubwo nta gihamya ariko na none bivuze ko ari umwe mu banyarwanda bakiri bato batunze agatubutse.

    Yanyuzagamo agahindukira bakaganira

    Uyu mubyeyi yabwiye Kate ko amukunda cyane

    Abantu benshi banyuzwe n’ubumuntu bwe

    Uyu yamusabye nawe kumubona

    Byashimishije benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126460/kate-bashabe-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-ubwo-yahuraga-numugore-wikoreye-agataro-akakamutwa-126460.html