Blog

  • Bahangayikishijwe n'abacuruzi bavanga ifu y'imyumbati n'iy'ibigori mu bunyobwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe n'abacuruzi bavanga ibicuruzwa by'ibiribwa, bagamije inyungu nyinshi bikaviramo bamwe uburwayi bwo mu nda.

    Kuri ubu mu maduka mato n'amasoko yo mu mujyi wa Kigali, haravugwa abacuruzi bahisemo kuvanga ibiribwa kuko bimwe bigura macye, kugira ngo bigire igiciro cyo hejuru.

    Urugero rutanga ni abavanga ifu y'ubunyobwa n'iy'imyumbati cyangwa iy'ibigori, umuceri w'umutanzaniya n'umutayilandi cyangwa umu-Pakistan, amavuta y'ibihwagari n'andi akomoka ku bindi bihingwa.

    Bamwe mu baturage bagaragaza ko  iki kibazo giteje inkeke, kuko bibateza indwara zo mu nda no kurya ibiryo bidafite intungamubiri.

    Umwe yagize ati 'Usanga bavanga ifu y'ubunyobwa n'iy'ibigori, kugira ngo ibiro byiyongere.'

    Undi ati 'Twe ducyeka ko ari ifu y'imyumbati bavangamo, kuko turabuteka isafuriya igahita ishirira ako kanya.'

    Mugenzi we ati 'Biturwaza mu nda ugasanga uri gucibwamo, ahubwo turasaba mutuvugire ibi bintu babikurikirane neza.'

    Bamwe mu bacuruzi bemeza ko hari bagenzi babo babikora bagamije inyungu z'umurengera, bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku isoko,.

     Icyakora bakanenga bagenzi babo babikora kuko nta bunyangamugayo baba bafite.

    Umwe yagize ati 'Barabikora kubera gushaka inyungu nyinshi. Kubera ko barangura bahenzwe bakabura abakiriya, iyo udafite umutima ugucira urubanza urabikora.'

    Undi nawe ati 'Yego n'ibiciro birimo, ariko cyane cyane ni ukutanyurwa kw'abacuruzi.'

    Itangazamakuru rya Flash ryashatse  kumenya niba kuvanga ibiribwa bidashobora kugira ingaruka ku muntu ubiriye, ryegera  umukozi ushinzwe kuboneza imirire mu kigo nderabuzima cya Remera, Yvonne Bamurange, avuga ko bishobora gutera uburwayi bwo mu nda buhoraho, bushobora no kuvamo imfu za hato na hato.

    Yagize ati 'Ariko mubigendanye n'umwimerere w'intungamubiri n'imirire, muby'ukuri hari igihe bihunduka uburozi. Ashobora guhura n'uburwayi buhutiyeho, cyangwa ubw'igihe kirekire harimo kurwara inzoka, igifu no kutamera neza mu rwungano ngogozi.'

    Amakuru atangwa n'abacuruzi ni uko uku kuvanga ubunyobwa bikunda gukorerwa ku byuma bisya, ariko bigizwemo uruhare n'abacuruzi nyir'izina aho ajyana ubunyobwa bakabusya, ariko bakavangamo ibiba byasigaye basya ibigori bizwi nka sondore cyangwa kamali.

     Gusa ngo igitandukanya ubunyobwa bwiza n'ububi ku isoko ni igiciro cyabwo.

    Itangazamakuru rya Flash ryashatse kumenya niba Rwanda FDA nk'urwego rushinzwe ubuzirantenge bw'iribwa bazi iki kibazo, ariko inshuro zose umunyamakuru wa Flash yagerageje kubavugisha ntibitabye.

    The post <strong>Bahangayikishijwe n'abacuruzi bavanga ifu y'imyumbati n'iy'ibigori mu bunyobwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/bahangayikishijwe-nabacuruzi-bavanga-ifu-yimyumbati-niyibigori-mu-bunyobwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahangayikishijwe-nabacuruzi-bavanga-ifu-yimyumbati-niyibigori-mu-bunyobwa

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere wari witijwe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR F.C yatsinze Musanze FC ibitego 3-0 ihita yisubiza intebe y'icyubahiro yari imaze amasaha 24 yicaweho na Rayon Sports.

    Ni mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 26/02/2023, ukaba wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

    Ni umukino wari witezwe na benshi, dore ko wakinwe mu gihe hari hashize amasaha hafi 24 APR F.C ikuwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona na Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC.

    APR F.C yatangiye irusha cyane Musanze FC mu mikinire bituma ibona intsinzi ibifashijwemo na Mugisha Gilbert watsinze ibitego bibir ku munota wa 36 na 39 na Bizimana Yannick kuwa 47.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yisubije umwanya wa mbere aho ifite amanita 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 42.

    Uko imikino yose yagenze

    Mukura 2-1 Gasogi United
    Police FC 2-1 Sunrise FC
    APR FC 3-0 Musanze FC

    Urutonde:

    1. APR FC 43 Pts
    2. Rayon Sports 42 Pts
    3. Kiyovu Sport 41 Pts
    4. AS KIGALI 38 Pts
    5. Gasogi United 36 P (+9)
    6. Police FC 36 P (+8)
    7. Etincelles FC 34 P
    8. Mukura 28 P

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-wari-witijwe-na-rayon-sports

  • Manchester United yongeye gukora ku gikombe nyuma y'imyaka itandatu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatwaye Carabao Cup 2023 itsinze Newcastle United ibitego 2-0,ikuraho igisuzuguriro cy'imyaka itandatu yari ishize mu kabati kayo katinjiramo igikombe icyo aricyo cyose.

    Manchester United yaherukaga igikombe muri 2017 yatsinze Newcastle United ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup wabereye I Wembley,kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare.

    Newcastle yashakaga igikombe bwa mbere kuva muri 1969, yatsinzwe ibitego bibiri mu minota itandatu mu gice cya mbere itakaza iki gikombe yashakaga cyane.

    Ikipe ya Manchester United yagaragaje igitinyiro cyayo kimaze kugarurwa n'umutoza wayo Erik ten Hag.

    Casemiro yafunguye amazamu ku munota wa 33,ubwo yatsindaga n'umutwe umupira wari utewe na Luke Shaw kuri free-kick.

    Ikipe ye yashyizemo igitego cya kabiri ubwo Sven Botman yayobyaga umupira wari utewe na Marcus Rashford ku munota wa 39,United iba itwaye igikombe ityo.

    Newcastle yari yazanye umunyezamu wa gatatu wayo,Loris Karius,nyuma yo guhanwa kwa Nick Pope wa mbere.

    Newcastle yagerageje kugaruka mu gice cya kabiri,ariko ibitego yatsinzwe byayibereye umutwaro uremereye cyane ko mu mikino iheruka gukina yari isigaye inganya cyane ndetse ubusatirizi bwayo butigaragaza.

    Ibi biragaragaza ko Manchester United yagarutse mu bihe byo gutwara ibikombe cyane ko ubu isigaje ibindi bitatu ifitemo amahirwe birimo na Premier League bashobora kwambura Arsenal na Man City zirebye nabi.

    United iheruka gutwara igikombe,muri 2017,ubwo yatwaraga Europa League itozwa na Jose Mourinho ari nabwo yatwaye igikombe nk'iki yatwaye uyu munsi.

    Uyu wari umukino wa 40 w'umutoza Erik Ten Hag ariko akomeje gushimangira ko ariwe mugabo nyawe ukwiriye kuzahura United.

    Ni ku nshuro ya Gatandatu, Manchester United yegukanye igikombe cya Carabao Cup (51991—92, 2005—06, 2008—09, 2009—10, 2016—17 na 2022-23)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yongeye-gukora-ku-gikombe-nyuma-y-imyaka-itandatu

  • Perezida Kagame yagaragaje icyo u Rwanda rwakora RDC yongeye kururasaho #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kurenga umurongo utukura nyuma yo kwifatanya n'umutwe wa FDLR, bakarasa ku butaka bw'u Rwanda inshuro zitandukanye.

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubusugire bwarwo kandi ko ruzakora ibishoboka byose rukaburinda ku kiguzi cyose gishoboka.

    U Rwanda rumaze iminsi rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n'Ingabo za Congo (FARDC), narwo rugashinja icyo gihugu gukorana no gufasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Uwo mutwe kandi wakunze guteza umutekano muke haba muri Congo no mu Rwanda. Raporo y'Itsinda ry'Impuguke za Loni iheruka kugaragaza ko FDLR imaze iminsi ifatanya n'Ingabo za RDC (FARDC) mu mirwano n'Umutwe wa M23, bagatera n'ibisasu mu Rwanda.

    Umwaka ushize wa 2022, FARDC ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.

    Perezida Kagame yagize ati 'FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'umurongo utukura' wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza.

    Ati 'Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw'igihugu cyacu tugomba kurinda. Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.'

    Yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi u Rwanda rushobora kwirwanaho mu buryo bweruye.

    Perezida Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta.

    Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y'Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.

    Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije.

    Ati 'M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta. Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n'izo uwo ari wese yabasha kuyiha.'

    Yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y'imyaka icumi ucecetse.

    Ati 'Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y'ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cyangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by'uruhare u Rwanda rubifitemo. U Rwanda ntabwo rurajwe ishinga n'intambara.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k'ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.'

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-icyo-u-rwanda-rwakora-rdc-yongeye-kururasaho

  • Uturere turindwi tugiye gukorerwa ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni uturere twa Karongi, Ruhango, Kamonyi, Kayonza, Rusizi, Bugesera na Rulindo.

    Ibishushanyo mbonera bisazweho byatezaga ingorane, aho hari nk'abaturage b'Akarere ka Karongi bamaze igihe binubira ko basabwa kubaka inzu zigeretse kandi badafite ubushobozi bwo kuzubaka.

    Bavuga ko bishimiye kuba Akarere kabo karashyizwe mu turere turindwi tugiye gukorerwa igishushanyo mbonera.

    Babitangaje ku wa 23 Gashyantare 2023, nyuma y'uko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imikoreshereze y'ubutaka gisobanuye ibijyanye no gukora igishushanyo mbonera kivuguruye kizaba kireba akarere kose, mu gihe icyo basanganywe cyarebaga ubutaka bw'umujyi gusa.

    Mu gihe cyo gukora ibishushanyo mbonera, inzobere zizaganira n'abaturage zimenye ahakwiye gushyirwa ibikorwa byateganyirijwe ako karere.

    Mu mpinduka zizagaragara mu gishushanyo mbonera cy'akarere ka Karongi kivuguruye, harimo kuba kazaba gafite imijyi itanu, aho kuba umujyi umwe nk'uko byari bisanzwe.

    Ku gishushanyo mbonera gisanzwe, Akarere ka Karongi kari karagenewe igice cy'umujyi ufata muri Bwishyura na Rubengera, ariko ku gishushanyo mbonera kivuguruye haziyongeraho umujyi wa Shyembe, uwa Birambo, uwa Mubuga n'uwa Mugonero.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imitunganyirize y'imijyi n'icyaro mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Mpayimana Protais, yavuze ko buri karere muri utu tugiye kuvugururirwa igishushanyo mbonera, kahawe inzobere zizamara amezi icyenda zikora ibyo bishushanyo mbonera.

    Bazamara igihe gihagije mu karere bakusanya amakuru akenewe, azashingirwaho mu ivugurura ry'igishushanyo mbonera.

    Ati “Igishushanyo mbonera twari dufite cyibandaga ku bice by'umujyi gusa ntigifate akarere kose. Abaturage kubera kugitinya bagahunga bakajya kubaka mu nkengero”.

    Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2035, nyuma yaho kikazasuzumwa kugira ngo kizageze mu 2050.

    Icyo gihe biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 25.8, ariko hakomeza kunozwa ingamba zo kuboneza urubyaro bakaba ari miliyoni 22 z'abaturage.

    Mpayimana avuga ko kugira ngo aba baturage bazabone ibibatunga, nibura icyo gihe 47% by'ubuso bw'ubutaka bw'u Rwanda buzaba bukorerwaho ubuhinzi.

    Ati “Igishushanyo mbonera kivuguruye kizaha agaciro cyane ubutaka bw'ubuhinzi kubera ko abaturage bariyongera umunsi ku wundi, ari nako bakenera ubutaka bwo guhingaho ngo babone ibibatunga”.

    Biteganyijwe ko mu 2050, akarere ka Karongi kazaba gatuwe n'abaturage ibihumbi 750, barimo ibihumbi 500 baza batuye mu mujyi wa Karongi (umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali) n'indi mijyi ine izaba iri mu karere.

    Amavugurura aziye igihe

    Abaturage n'abayobozi b'akarere ka Karongi bavuga ko aya mavugurura aje akenewe, kuko hari abakeneraga kubaka bagasanga aho bakeneye kubaka hagenewe amazu ageretse kandi badafite ubushobozi bwo kubaka amagorofa.

    Umwe mu baturage bo mu karere ka Karongi wasabye icyangombwa cyo kubaka ntagihabwe kuko yari yakoze igishushanyo mbonera cy'inzu itari igorofa, yabwiye IGIHE ko aya mavugurura akwiye kuzirikana ab'aamikoro make.

    Ati “Igishushanyo mbonera kigiye gukorwa nikibanze kirebe rubanda rugufi, abantu ntabwo tunganya ubushobozi, icya kabiri niba umuntu agiye kubaka ari umusore, afite ikibanza, bimunaniza. Kugira ngo tugire umujyi usa neza nibabanze bite ku bisenge wenda bakubwire ngo uzubake agacurama aho kubaka bushuri”.

    Mugenzi we yavuze ko yatekereje kuvugurura inzu akoreramo ubucuruzi, ariko acika intege bitewe n'uko azi bagenzi be basabye ibyangombwa byo kuvugurura ntibabihabwe, ahubwo bagasabwa kubaka inzu zigeretse.

    Ati “Igishushanyo mbonera twari dufite cyatugoraga kuko badusaba kubaka ama-etage kandi dufite amikoro make. Mu gishushanyo kivuguruye bagomba kumenya ko mu baturage babo harimo abakennye”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yagaragaje ko kuba iki gishushanyo mbonera kigiye kuvugururwa ntacyo bizabangamira ku batse ibyangombwa byo kubaka, imirimo yo kubaka ikaba irimbanyije.

    Nawe yamaze impungenge abumva ko ubushobozi bwabo butakubaka inzu zigeretse.

    Ati “Nk'uko mwabonye bagisobanura, mwabonye ko hariho ahantu hazajya hajya amazu adatwara ubuso bunini ariko atanageretse ntabwo ariko hose hazaba hari amazu ageretse”.

    Mu turere turimo Rubavu, Musanze, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Gakenke na Nyaruguru imirimo yo kuvugurura igishushanyo mbonera kivuguruye cy'ubuso bwose bw'akarere iri kugana ku musozo.

    Naho mu turere turimo Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Nyagatare, Gicumbi, Gisagara, Huye na Muhanga imirimo yo kuvugurura igishushanyo mbonera cy'akarere kose yararangiye.

    Utundi turere dusigaye natwo tuzakorerwa ibishushanyo mbonera mu mwaka utaha.

    Akarere ka Karongi kari mu turere tugiye gukorerwa igishushanyo mbonera kivuguruye kireba ubutaka bwose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-turindwi-tugiye-gukorerwa-ibishyushanyo-mbonera-by-imikoreshereze-y

  • Yari agiye guhagarika igare! Henok Mulueberha… – #rwanda #RwOT

    Rwari urugendo rw’igitangaza kuri Henok Mulueberhane wigeze kugira agahinda gakabije, ariko uyu mwaka wa 2023 izuba rikaba ritangiye kumurasira. Tariki 11 Ugushyingo 1999 nibwo Henok Mulueberhane yabonye izuba, avukira mu gace ka Asmara mu gihugu cya Eritrea.

    Henok Mulueberhane yavukiye mu muryango udafite amikoro ahagije, gusa akaba umwana ukunda umukino w’igare. Ahagana mu 2015, nibwo Henok Mulueberhane yatangiye kugaragaza impano y’umukino w’amagare by'umwihariko imbere iwabo, aho yanyuze mu mashuri atandukanye yigisha umukino w’igare dore ko iki gihugu kiri mu bihugu bifite imitegurire myiza mu mukino w’amagare.

    Henok ni umwe mu bakinnyi b’amagare batangiye neza umwaka wa 2023 muri Afrika 

    Mu 2018, nibwo izuba twavuga ko ryari ritangiye kwakira Henok Mulueberhane dore ko yaje gusinyira ikipe y’abatarabigize umwuga, ya World Cycling Centre ayikinira umwaka umwe. Mu 2020 Henok yasinyiye ikipe ya NTT Continental Cycling Team, nayo ayikinira umwaka umwe.

    Ubwo uyu musore yageraga muri NTT Continental Cycling Team, yasanzemo mwenewabo Tesfatsion Natnael ufite Tour du Rwanda y’umwaka ushize. Mu bakinnyi uyu musore yari kumwe nabo, harimo Pritzen Marc Oliver bari kumwe muri Tour du Rwanda aho we yakiniraga ikipe ya Education Nippo Development Team, ndetse n’umunya- Ethiopia Abreha Negasi ukinira Q36.5 Pro Cycling Team nayo yari mu Rwanda.

    Henok Mulueberhane yari agiye guhagarika umupira w’amaguru 

    Mu 2021, Henok Mulueberhane yatandukanye na Continental Cycling Team aza gufatwa na Bike Aid, ariko ayigiriramo ibihe bigoye mu mwuga we. Uyu musore wari umwe mu bakinnyi bakomoka muri Eritrea bazamukaga neza, yageze muri Bike Aid imbaraga zo gukora ziranga, umusaruro uba muke, kugera ubwo iyi kipe imurekuye kubera kubura urwego. 

    Henok ikipe ye iri mu makipe 3 yashoje Tour du Rwanda agifite abakinnyi buzuye 

    Henok Mulueberhane wumvaga ubuzima bwe buzaba gukina igare yaje gutakaza ikizere yumva gukina igare yabihagarika, nk'uko yabidutangarizaga mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y’agace kerekeza i Karongi. Yagize ati 'Ndibuka ubwo nakiniraga Bike Aid sinzi ibyambayeho, umusaruro mu kibuga urabura kugera aho ikipe ihisemo kundeka. Icyo gihe naratashye njya murugo, mfata umwanzuro wo kureka igare, ariko mu rugo barambuza ngo ningume ngerageze. Nari mfite imyaka mike ariko numvaga igare ndihuzwe, gusa ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ya Green Project bwangiriye ikizere bukampa umwanya, ariyo mpamvu ngomba gukora cyane nkabitura.”

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Eritrea 

    Mu 2022, Henok Mulueberhane yaje gusinyira ikipe ya Bardiani -CSF, ahuriramo na Munuele Tarozzi wegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda. Icyo gihe Henok Mulueberhane yaje kwitabira Tour du Rwanda aba uwa gatanu, gusa gukomezanya n’iyi kipe ntibyakunda birangira asinyiye Green Project ariyo ari kugiriramo ibihe byiza.

    Mu 2023 Henok Mulueberhane akigera muri Green Project yaje kwegukana irushanwa rya African Road Championship, aba uwa kabiri mu gukoresha ibihe bike bakoresheje ikipe, ndetse aba uwa gatatu mu guhangana n’ibihe ku giti cye.

    Tour du Rwanda ye ya kabiri, Henok Mulueberhane yaje kwegukana isiganwa abaye uwa mbere mu duce umunanani, aho yakoresheje amasaha 28, iminota 58 n’isogonda rimwe. Henok Mulueberhane yegukanye uduce tubiri twa Tour du Rwanda harimo agace ka Huye Musanze, n’agace ka nyuma ka Kigali Kigali.

    Henok yaje muri Tour du Rwanda amaze kwegukana Africa championship yari atwaye kabiri yikurikiranya Henok ubu afite akamwenyu noneho ko gukina igare 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126469/yari-agiye-guhagarika-igare-henok-mulueberhane-wegukanye-tour-du-rwanda-ni-muntu-ki-126469.html

  • Manchester United yatsinze Newcastle United y… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yegukanye igikombe itsinda Newcastle United ibitego 2-0, ni umukino wabaye uyu munsi saa kumi n'ebyiri n’igice kuri Wembley stadium.

    Abakinnyi ba Manchester United 11 babanje mu kibuga: De Gea; Dalot, Varane, Martínez, Shaw; Casemiro, Fred; Antony, Fernandes, Rashford na Weghorst.

    Umukino watangiye wihuta cyane kuko mu minota 2 gusa, buri kipe yari imaze kugera imbere y’izamu ry’indi. 

    Abakinnyi 11 ba Newcastle United babanje mu kibuga Karius; Trippier, Schär, Botman, Burn; Longstaff, Guimaraes, Joelinton; Almirón, Wilson na Saint-Maximin.

    Uruhande rw’ibumoso rwa Newcastle United nirwo rwatangiye umukino rukora cyane, ku munota wa 5 gusa Saint-Maximin yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko Guimaraes agerageje gushota Fred aramwitambika.

    Manchester United yakomeje gukina yiga umukino ariko inanyuzamo igatungurana nk'aho Weghorst yahaye umupira Dalot nawe awuhindura imbere y’izamu, ariko myugariro wa Newcastle United aratabara awukuraho.

    Umunya-Brazil Fred witwaye neza mu mukino

    Ku munota wa 25 Trippier wa Newcastle United yahinduye umupira imbere y’izamu, bituma Schär Lisandro Martnez bagonganya imitwe abaganga baratabara.

    Newcastle United yakomeje kwatsa umuriro kuri Manchester United bituma nanone kuwa 30 Trippier yongera guhindura umupira imbere y’izamu, usanga Saint-Maximin yandagaza Dalot ariko arekuye ishoti De Gea awukuramo.

    Ku munota wa 33 Manchester United yahise itanga ikosora ibona igitego gitsinzwe na Casemiro akoresheje umutwe, ni ku mupira yari ahawe na Luke Shaw kuri kufura yari ivuye ku ikosa ryari rikorewe Marcus Rashford.

    Abakinnyi ba Newcastle United bakomeje gukina ariko abakinnyi ba Manchester United bo bagatsinda, ku munota wa 39 Marcus Rashford yatsinze igitego cya 2 ku mupira mwiza yari ahawe na Wout Weghorst. Igice cya mbere cyarangiye Manchester United iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

    Igitego Casemiro yatsinze akoresheje umutwe

    Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United ikora impinduka mu kibuga, ikuramo Dalot utari witwaye neza mu gice cya mbere binjizamo Wan-Bissaka. Newcastle United yakomeje urugendo rugoranye rwo gushaka ibitego 2, ariko abakinnyi bayo barimo Saint-Maximin bakagera imbere y’izamu bagapfusha imipira ubusa. 

    Umukino warangiye Manchester United idatsinze ikindi gitego naho Newcastle United yabuze n’ikimpozamarira, bituma ikipe y’amashitani atukura yegukana igikombe cya Carabao Cup gutyo.

    Iki ni igikombe cya mbere cya Erik Ten Hag muri Manchester United mu mikino 40 gusa, hari hashize imyaka 7 Manchester United itazi uko igikombe gisa.

    Rashford na Antony ndetse na Luke Shaw bishimira igitego cya 2 cya Rashford

    Weghorst atanga umupira wavuyemo igitego

    Antony akandagirwa kubera gucenga cyane

    Abakinnyi ba Manchester United bafite igikombe cya Carabao Cup

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126472/manchester-united-yatsinze-newcastle-united-yegukana-igikombe-nyuma-yimyaka-6-amafoto-126472.html

  • Top 10 online shopping sites in Thailand 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 most popular e-commerce websites and online shopping sites […]

    The post Top 10 online shopping sites in Thailand 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/online-shopping-sites-thailand/

  • Top 10 websites in Thailand 2023 #rwanda #RwOT

    Thailand is the second-largest economy in southern Asia as of […]

    The post Top 10 websites in Thailand 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/top-10-websites-in-thailand/

  • Umujyi wa Kigali wongeye kugaragara imbere mu bwitabire bwa Mituweli – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'uko imitangire y'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2022/2023 rwasohotse tariki 22 Gashyantare 2023, mu turere icumi twa mbere tubiri ni utwo muri Kigali.

    Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa kane n'ubwitabire bwa 94.3 % mu gihe akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa cyenda n'ubwitabire bwa 92 %. Ni mu gihe akarere ka Gasabo kaje ku mwanya wa 18 n'ubwitabire bwa 87.4%.

    Uturere dutanu twa mbere ni Gisagara ifite ubwitabire bwa 98%, Nyaruguru ifite 95.4%, Gakenke 95%, Kicukiro 94.3% na Nyamasheke 93.8%.

    Mu rwego rw'Intara, iya mbere ni intara y'Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Intara y'Iburasirazuba. Mu rwego rw'igihugu, ubwitabire buri kuri 89.2 %.

    Ntabwo byari biherutse ko uturere tw'umujyi wa Kigali tuza imbere mu bwitabire bwa Mutuelle de santé nubwo aricyo gice gituyemo abantu bafite amikoro yisumbuye ugereranyije no mu bindi bice by'igihugu.

    Guhera mu 2021, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwashyize ingufu mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abawutuye kwitabira gutanga Mituweli, dore ko hari abangaga kuyitanga kuko bumva ko bafite ubushobozi bwo kwivuza baramutse barwaye.

    Icyo gihe kandi hagaragajwe imbogamizi kubera uburyo abatuye mu mujyi bakunze kwimuka bya hato na hato.

    Ku rutonde rushya, uturere tuza mu myanya ya nyuma harimo Rwamagana, Huye, Musanze, Gatsibo na Nyagatare.

    Biteganyijwe ko umwaka wa Mituweli uzarangirana na Kamena 2023, muri Nyakanga hatangira umwaka mushya, 2023/2024.

    #RwoT
    📢22.02.2023: Ubwitabire mu kwishyura #Mituweli2022_2023 ku rwego rw'Igihugu bugeze kuri 89,2%. pic.twitter.com/viOAmLLyZK

    — Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) February 26, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wongeye-kugaragara-imbere-mu-bwitabire-bwa-mituweli