Blog

  • Ibimenyetso byakwereka ko urwaye indwara y'agahinda gakabije izwi nka Depression #rwanda #RwOT

    Depression cyangwa indwara yo kwiheba, kwigunga n'agahinda gakabije, ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk'izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe bukangirika.

    Ese uyirwaye arangwa n'ibihe bimenyetso?

    Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba wugarijwe na depression, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe cyangwa byinshi muri byo, ukwiye kugana inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha.

    Ushobora no kubibona ku muntu mubana bya hafi na we ukaba wamugira inama yo kugana muganga.

    Guhora wirenganya cyangwa wishinja amakosa runaka

    Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi.

    Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ko ari wowe byose biturukaho.

    Kutita ku isuku y'umubiri wawe

    Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cyangwa wihebye cyane.

    Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda n'ibindi.

    Kumva ntacyo ukimaze

    Abantu benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora arira cyangwa agaragaza agahinda gakabije, guta umutwe bimwe abenshi bita ibisazi, nyamara hari igihe uyirwaye aba ari umuntu ugenda bisanzwe, gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n'icyo yafasha abandi.

    Kurakazwa n'ubusa

    Kurakazwa n'ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza, ndetse bakabyitiranya na stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.

    Kubura ibitotsi

    Depression itera ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibitotsi, harimo kuba wabibura ukaba wajya kuryama wumva urushye cyane, wamara kugera ku buriri ibitotsi bikabura.

    Ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije.

    Kunanirwa vuba

    Kunanirwa gukora uturimo tworoheje nko koga, ugasanga biragusaba imbaraga nyinshi.

    Mu gihe ubona utangiye kuzajya unanizwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari indwara yo kwiheba, kwigunga n'agahinda bikabije birimo kubigutera.

    Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba

    Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n'abasanzwe.

     Kumva ntacyo ushaka gukora

    Abenshi kuko baba batumva ibirimo kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye.

    Kumva ushaka kuba wenyine

    Indwara yo kwigunga, kwiheba n'agahinda bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva udashaka uba hafi yawe.

    Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kujya kure y'inshuti zawe, ukumva ntushaka kuba ahari abandi.

    Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

     Imikorere mibi y'umubiri

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, bwerekanye ko depression igaragazwa n'imikorere mibi y'umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by'igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.

    Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nk'uko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n'indwara zo mu mutwe (psychologist cyangwa psychiatrist).

    Mu gihe wivuje hakiri kare uhabwa inama zigufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.

    Ese ni izihe ngaruka ziterwa na Depression?

    Depression si indwara yo kwirengagiza kubera ingaruka zikomeye igira ku buzima bw'umuntu zirimo no kwiyahura.

    Izo ngaruka ni izi:

    1. Indwara zijyana n'imikorere mibi y'umubiri n'ubuzima bwo mu mutwe

    Ni indwara zifite impamvu zidasobanutse mu buryo bwa kiganga.

    Muri zo harimo umunaniro uhoraho, ibibazo bigendana n'amagufwa n'imikaya biteza uburibwe butandukanye no kugenda nabi kw'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    2. Indwara z'umutima

    Inyinshi mu ndwara z'umutima zituruka ku ndwara y'agahinda gakabije no kwigunga.

    3. Diyabete

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko isano iri hagati ya diyabete na depression, ari ishingiye ku kwiyanga no kutita ku buzima, bigaragara cyane ku murwayi wa depression.

    4. Indwara zandura

    Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko abarwayi ba depression baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zandura nk'agakoko gatera Sida (HIV), bitewe n'uko aba bantu bagira imyitwarire idasanzwe mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Muri rusange indwara y'agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, igira ingaruka nyinshi zaba izishingiye ku buzima, ku kazi kari gatunze uyirwaye n'umusaruro atanga ndetse no ku mibanire ye n'umuryango we n'abandi bamukikije muri rusange.

    5. Kwiyahura

    Kuri iyi ngingo twaganiriye n'umuganga, impuguke mu buzima rusange ndetse n'ubuzima bw'imyororokere wikorera ku giti cye Dr. Anicet Nzabonimpa.

    Yagize ati 'Ingaruka ikomeye cyane kurusha izo zose ni uko umurwayi w'agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, birangira yiyahuye iyo atitaweho ngo avurwe neza.'

    Ubushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abaganga bo mu Bufaransa muri Gicurasi 2014, nabwo bugaragaza ko abarwayi ba depression hagati ya 5 na 20 % biyahura.

    Ubu bushakatsi kandi bwagaragaje ko mu barwayi ba depression, abangana na 25% bonyine ari bo babasha guhabwa ubufasha bw'abaganga bukwiriye, mu gihe abenshi mu biyahuye byagaragaye ko ari abatarabonye imiti irwanya iyi ndwara.

    Ubu bushakashatsi kandi bukomeza bugaragaza ko 70 % by'abantu biyahura baba bararwaye depression, ibi byatanze umwanzuro uvuga koiyi ndwara ari impamvu nyamukuru itera abantu kwiyahura.

    Dr Anicet agaragaza ko abarwaye iyi ndwara bafata kwiyahura nk'igisubizo cy'umubabaro baba bafite.

    Ati 'Icyakora na none, ni byiza kumenya ko n'ubwo abantu benshi barwaye depression batekereza kwiyahura batabasha kubigeraho, kandi ntabwo icyo baba bagendereye ari ugupfa, ahubwo ngo baba bashaka gushyira iherezo ku mibabaro baba batakibasha kwihanganira, kwiyahura bo babifata nk'uburyo bwo gucecekesha uwo mubabaro.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, yifashishije sisitemu yayo ishinzwe gukusanya amakuru HMIS (Heath Management Information System), ndetse n'ibitaro bya mbere mu gihugu mu kwita ku babana n'ubumuga bwo mu mutwe (Caraes Ndera), yerekanye ko mu mwaka wa 2022 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kanama, yakiriye abarwayi 7,817 bari bahanganye na depression ugereranyije n'umubare wari uhari mu mwaka wari wabanje wa 2021.

    Abana bari munsi y'imyaka 19 nibo bihariye 20% y'abayirwaye bose.

    Mu gihe uwawe muganira ukumva afite ibitekerezo byo kwiyahura, ni byiza kumugeza kwa muganga byihuse aho kumutwama no kumubwira ibindi bintu byinshi, kandi utari umuganga wabihuguriwe kuko watuma aremba kurushaho.

    Mu gutegura iyi mfashanyigisho twifashishije imbuga za Internet:

    www.santemagazine.fr
    www.la-deprresion.org

    www.moh.gov.rw/

    The post <strong>Ibimenyetso byakwereka ko urwaye indwara y'agahinda gakabije izwi nka Depression</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/ibimenyetso-byakwereka-ko-urwaye-indwara-yagahinda-gakabije-izwi-nka-depression/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibimenyetso-byakwereka-ko-urwaye-indwara-yagahinda-gakabije-izwi-nka-depression

  • Zari Hassan yanenze Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umugandekazi wabyaranye na Diamond abana 2, Zari Hassan yanenze uyu muhanzi avuga ko ntacyo akora mu kurera abana babo ngo bakure neza.

    Ni nyuma y’impaka nyinshi zagiye zivuga ko umugore atabasha kurera abana ngo bakure neza mu gihe umugabo cyangwa umusore babyaranye yamutereranye.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok, Zari Hassan yavuze ko ababore na bo bafite ubushobozi bwo kurera abana ba bo kandi ko akenshi babikora kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite.

    Ati “Ni nde wavuze ko abagore batabasha kurera abana ngo babakuze ubwa bo? Ni byo abagore barabikora kubera ko rimwe na rimwe nta yandi mahitamo baba bafite.”

    Umwe mu bafana yahise avuga kuri aya mashusho ko Diamond Platnumz amufasha kurera abana ba bo.

    Zari yahise amusubiza ko gutanga amafaranga atari ko kurera abana ndetse ko n’abantu bakwiye kubitandukanya.

    Ati “kugufasha mu buryo bujyanye n’amikoro ntibisobanuye kurera umwana. Menya itandukaniro.”

    Zari Hassan na Diamond Platnumz babanye nk’umugore n’umugabo aho banyaranye abana babiri umuhunu n’umukobwa, Prince Nillan na Tiffan.

    Babanye mu mpera za 2014 maze tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

    Zari yavuze ko Diamond icyo akora ari ugutanga amafaranga gusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yanenze-diamond-platnumz

  • Somaliya: Batatu bapfuye abandi umunani bakomerekera mu mpanuka ya kajugujugu y'ingabo za ATMIS #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ATMIS, yavuze ko kajugujugu yari itwaye abagenzi 11 barimo n'abasirikare bo mu gisirikare cya Somaliya, yari mu myitozo yo guhungisha inkomere igihe impanuka yabaga.

    ATMIS muri iryo tangazo yagize ati: “Ikibabaje ni uko batatu mu bagenzi cumi n'umwe bari mu ndege bahasize ubuzima. Abasirikare umunani bakomeretse bimuriwe i Mogadishu kugira ngo bavurwe byihutirwa.”

    Ntabwo yigeze itanga ibisobanuro birambuye ku bapfuye n'ubwenegihugu bwabo, ariko bavuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

    ATMIS ifasha guverinoma nkuru ya Somaliya mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba za kisilamu zo mu mutwe wa al Shabab.

    Umutwe wa Al Shababukkorana na Al Qaeda umaze imyaka isaga icumi urwanira guhirika guverinoma ya Somaliya no gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko ya shariya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/somaliya-abantu-batatu-bapfuye-abandi-umunani-barakomereka-mu-mpanuka-ya

  • Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ikinyamakuru The East African cyatangaje inkuru nyuma y'ikiganiro umunyamakuru wacyo Charles Onyango Obbo yagiranye na Perezida Kagame aho yagarutse ku mubano uri hagati ya Congo na FDLR watumye icyo gihugu kirenga umurongo utukura. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kurenga umurongo utukura nyuma yo kwifatanya n'umutwe wa FDLR, bakarasa ku butaka bw'u Rwanda inshuro zitandukanye.Umwaka ushize wa 2022, FARDC ingabo za Congo ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.

    Perezida Kagame yagize ati 'FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.' Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'umurongo utukura' wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza. Ati 'Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw'igihugu cyacu tugomba kurinda.

    Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.'Yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi u Rwanda rushobora kwirwanaho mu buryo bweruye.Perezida Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta.Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y'Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.

    Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije. Ati 'M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta. Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n'izo uwo ari wese yabasha kuyiha.'

    Yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y'imyaka icumi ucecetse.Ati 'Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y'ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cyangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by'uruhare u Rwanda rubifitemo.

    U Rwanda ntabwo rurajwe ishinga n'intambara.'Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k'ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.'Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazakomeza kwicara ngo rurebere ubusugire bwarwo buhungabanywa

    Perezida Kagame yagaragaje ko kwitwaza u Rwanda mu biri kubera muri Congo, bishobora kuba bifitanye isano n'amatora ya Perezida icyo gihugu gifite mu mpera z'uyu mwaka, nubwo yemeza ko bitari bikwiriye.Yavuze ko n'amahanga asa nk'afite inyungu muri ibi bibazo, ashingiye ku buryo nta n'umwe ugaragaza ko FDLR ari ikibazo ahubwo bakihutira kwamagana M23 gusa. Ati 'Hashize igihe hasohoka amatangazo yamagana M23 n'abayishyigikiye ariko nta matangazo yamagana abashyigikiye FDLR. Bayifata nk'umutwe utakibaho, hanyuma ibitero iheruka kugaba mu Kinigi muri Musanze bikarenzwa amaso.'

    'Umuhate wo kudaha agaciro FDLR uteye impungenge ndetse bigatera kwibaza niba hari abantu bashaka ko iki kibazo kigumaho kugira ngo bakomeze kubona uko bigarurira akarere na Afurika'.

    The post Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yagarutse-ku-mubano-udasanzwe-hagati-ya-congo-na-fdlr-kugeza-ubwo-barenze-umurongo-utukura-bakarasa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagarutse-ku-mubano-udasanzwe-hagati-ya-congo-na-fdlr-kugeza-ubwo-barenze-umurongo-utukura-bakarasa-mu-rwanda

  • Nyagatare: Poste de Santé zafunze imiryango, Akarere kagashinja RSSB kutishyura ba Rwiyemezamirimo #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare harabarurwa amavuriro 'Poste de Santé' zisaga eshatu zidakora kubera ko barwiyemezamirimo bazitaye.

    Amavuriro arimo irya Bwera, Nyendo na Rubira muri aka Karere, niyo abanyamakuru ba Flash babashije kugeraho basanga yarafunze imiryango.

    Ni nyuma y'uko abashoramari bayatangiragamo servisi bayataye, bitewe nuko bahombye.

    Abaturage bavuga ko aya mavuriro akimara gufunga imiryango, byabagizeho ingaruka zo gukora urugendo rurerure bajya gushaka aho bivuriza.

    Umwe ati ' Ntabwo tuzi impamvu kuko bigeze kuzana umuntu witwa Rwibasira akoraho igihe gito aragenda. Ntabwo twigeze tumenya impamvu yahagaritse gukora.'

    Undi ati 'Hari igihe nk'umugore akenera kubyara kandi hano bakamufashije, ugasanga kuva hano kugera Matimba cyangwa ari umuntu urembye byamuviramo urupfu, kandi hano yakabaye abona ubutabazi bw'ibanze.'

    Undi nawe ati ' Aka kavuriro ntabwo gakora kubera ko niba harabuze abaganga bahakorera, turasaba wenda ubuvugizi bazane abahakorera wenda batangire bakore.'

    Bwana Rwibasira Francis, umwe mu bashoramari watangaga serivisi z'ubuvuzi muri aya mavuriro, avuga ko yahombejwe n'Akarere katamuhaye amafaranga ya  mutuelle santé, agahita abivamo .

    Ati 'Najyaga kurangura n'amafaranga yanjye muri 'Pharmacie' y'Akarere mfite amasezerano y'Akarere ka Nyagatare, ko bazajya bansubiza amafaranga buri kwezi nkajyana inyemezabwishyu y'imiti naguze. Bimaze amezi ane ntayo mbona ndandika mpagarika, mbasubiza ivuriro ryabo .'

    Ubuyobozi bw'aka Karere bwasobanuye ko ifunga ry'aya mavuriro riterwa nuko barwiyemezamirimo bayata, ndetse bigafata igihe cyo gushaka abandi.

    Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere, Madamu Nakato Agnes, avuga ko ibyo kwamburwa kw'aba Rwiyemezamirimo, byabazwa ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB.

    Ati ' Ntabwo navuga ngo mfite abantu b'aba 'private partners' kuburyo nakuramo undi n'iyo mbogamizi dufite kandi ntabwo nakwicara ngo mvuge ngo turayikemura uyu munsi cyangwa ejo. Ni ukugenda tuishishikariza abantu, kandi ikindi gituma ba rwiyemezamirimo bazita, akarere siko kabishyura, amasezerano bayagirana na RSSB.'

    Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, nacyo kigaragaraza ko kitagomba kubazwa ifungwa rya Poste de Santé, kuko nta bibazo by'igihe kirekire gifitanye na ba rwiyemezamirimo b'amavuriro. Nk'uko bivugwa na Rulisa Alexis wo mu ishami rya Mutuelle.

    Ati 'Ni ukuvuga ngo buri gihe tugomba kuba dufite inyemezabwishyu y'umuntu. Turimo kugenzura mu nzira zo kwishyura, wowe icyo wakora uravuga uti ivuriro ni iri.'

    Kugeza ubu muri aka Karere ka Nyagatare, harabarurwa amariro Poste de Santé 83, muri izi izisigaranye ba Rwiyemezamirimo ni 47 mu gihe izindi zababuze zikiyambaza ibigonderabuzima bibatiza abaganga.

    Mu myaka isaga icumi aya mavuriro ageze muri aka Karere ka Nyagatare, harimo amaze gukorerwamo n'abashoramari basaga bane, bamwe bayavamo abandi bakayazamo.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Nyagatare: Poste de Santé zafunze imiryango, Akarere kagashinja RSSB kutishyura ba Rwiyemezamirimo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/nyagatare-poste-de-sante-zafunze-imiryango-akarere-kagashinja-rssb-kutishyura-ba-rwiyemezamirimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-poste-de-sante-zafunze-imiryango-akarere-kagashinja-rssb-kutishyura-ba-rwiyemezamirimo

  • Umutoza wa APR FC yiruhukije #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yiruhukije nyuma yo gukura amanota 3 ku ikipe ya Musanze FC aho yavuze ko bitari byoroshye bitewe n’imiterere y’ikibuga.

    Ejo hashize APR FC yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 3 ku busa harimo 2 bya Mugisha Gilbert ku munota wa 36 na 39 ndetse na Bizimana Yannick ku munota wa 47.

    Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko gukura amanota 3 ku kibuga cya Musanze kitamaze neza ari ibintu bitoroshye.

    Ati “Dutsindiye amanota 3 ku bitego 3, gutsinda ibitego 3 ku kibuga kitari cyiza cya Musanze ntibiba byoroshye, ntabwo twakinnye umukino wacu nk’uko bisanzwe, nishimiye intsinzi ni umukino twiteguye icyumweru cyose.”

    Yakomeje avuga ko urugamba ku gikombe rugikomeje kuko hasigaye imikino 9 ariko ikomeye basabwa kwitwaramo neza.

    Ati “hasigaye imikino 9, imikino yose irakomeye, tugiye kwitegura duhereye ku mukino wa Rutsiro FC, dufite umukino w’igikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu, ngomba gutegura umukino ku mukino, ntabwo byoroshye bisaba kuba umeze neza mu mutwe, witeguye mu buryo bwa tenike na takitike ndetse unameze neza mu bijyanye n’imbaraga (physical).”

    Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona, APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, Rayon Sports ifite 42, Kiyovu Sports 41, AS Kigali ifite 38.

    Ben Moussa yiruhukije nyuma gukura amanota 3 kuri Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yiruhukije

  • Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda barenga Miliyoni 13 #rwanda #RwOT

    Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry'abaturage ryabaye mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu mwaka wa 2012.

    Ni imibare igaragaza ko muri icyo gihe Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2,3%. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore.

    Iri zamuka rihuzwa n'uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w'abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y'abana 3,6, bavuye kuri 4,0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

    Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y'imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y'abana 3,2.

    Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.

    Aba baturage bose bahurira mu ngo 3,312,743, aho nibura rumwe rugizwe n'impuzandengo y'abantu bane. Harebwe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n'ubuhinzi.

    Bihura n'uko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.

    Muri aba baturage bose, Intara y'Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y'Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y'Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y'Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

    Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.

    Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

    The post Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda barenga Miliyoni 13 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/ibarura-rusange-rya-2022-ryagaragaje-ko-abanyarwanda-barenga-miliyoni-3/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibarura-rusange-rya-2022-ryagaragaje-ko-abanyarwanda-barenga-miliyoni-3

  • Rusizi: Babangamiwe n'abanyeshuri babangiriza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi baturiye ishuri ribanza rya Mashyuza, mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuba baturiye iri shuri babangamiwe n'abana babangiriza ibyo bahinga, bagasaba ko hashakwa igisubizo.

    Ni ikigo cyubatswe muri 2020 mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy'abana biga kure ngo babashe kwiga hafi.

    Gusa bamwe mu babyeyi baturiye iki kigo bavuga ko babangamiwe n'abana bahiga kuko babangiriza imyaka baba barahinze, ndetse bagateza n'umunuko kuko baza kwiherera aho babonye.

    Umwe ati 'Biratubangamiye twebwe nk'abaturanyi bacyo.  Abana barasohoka nta rukiniro bafite, ni uguta bajya mu ngo  ku buryo ubaye uri no kurya wabona abana baguhagaze hejuru. Turahiga imboga bakazikandagira, ibigori bagakandagira.'

    Undi ati 'Leta niyo guteza uburezi imbere ariko nabwo ntibyakabaye byiza bibangamira abaturage. Ikibazo gikomeye ni uko umunuko w'imisarane y'amashuri ugera ku baturage, ni impungenge zigaragara ko nyuma yahoo abaturage bazagira ikibazo cy'uburwayi batazi.'

    Mugenzi wabo nawe yagize ati 'Abana iyo basohotse bagiye gukina , nta hantu bakinira baza bajya mu ngo zacu , ntabwo wasiga akantu hanze bahita bakajyana./ Imyembe baraca uko bishakiye baratubangamiye pe!'

    Basaba ubuyobozi ko bwashaka igisubizo cy'iki kibazo, harimo no kuba bwabimura cyangwa hakazitirwa, kuburyo abana baguma mu kigo.

    Umwe ati 'Ingto ntizirenga 15. Ikigo cy'amashuri nticyahava birumvikana, ariko bareba uburyo bakwimura abaturage.'

    Mugenzi we ati 'Haratubangamiye. Byibura batwimura tukavamo ubudni bakabona aho bakinira(abanyeshuri).'

    Ubuyobozi bw' uyu murenge buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko ko bagomba kugirana ibiganiro n' ubuyobozi bw'ishuri kugira ngo bashake umuti urambye.

    Kamali Innocent, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye.

     Ati 'Ariko nanone nkaba numva yaba ari nk'ingeso ahubwo ishobora gukurikiranwa, umwana ubikora akaba yabihanirwa. Kuko kiriya kigo gifite ubwiherero bw'abanyeshuri. Ikigo gifite imbago zacyo n'abaturage bafite izabo, ubwo rero umwana wava mu kigo akajya kwangiza imyaka yaba ari ingeso yo kwangiza ntabwo byahuzwa nuko ikigo ari gito, kuko ntabwo bajya kwiga ngo bicare mu mirima, ntabwo bigira hanze. Icyo kibazo ntacyo nari nzi pe! Tugiye kugikurikirana.'

    Iri shuri ribanza rya Mashyuza ubona rikiri rito ku buryo umubare w'abanyeshuri bahiga ushobora kuzakomeza kugenda wiyongera, bityo aba baturage bakaba basaba ko haboneka umuti urambye.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Rusizi: Babangamiwe n'abanyeshuri babangiriza</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/rusizi-babangamiwe-nabanyeshuri-babangiriza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusizi-babangamiwe-nabanyeshuri-babangiriza

  • Buteera Andrew wakiniye APR FC n’Amavubi mu gikombe cy’Isi yahagaritse gukina #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda wari umaze imyaka irenga 10 akina umupira w’amaguru nk’akazi kamutunze, Buteera Andrew yahagaritse gukina burundu ruhago.

    Uyu mugabo benshi bemeza ko afite impano idasanzwe yahisemo guhagarika umupira w’amaguru nubwo hari ababonaga agishoye kubera imvune za hato na hato zagiye zimubangamira kuva 2021.

    Uyu mukinnyi wamenyekanye mu cyane mu ikipe ya APR yakiniye imyaka 9, ateganya kwinjira mu butoza ariko akibanda mu kuzamura impano z’abakiri bato.

    Andrew ari muri Uganda kuva mu mpera z’umwaka ushize aho yagiye agiye gushyingura se witabye Imana muri Gushyingo 2022, gusa umwuga wo gutoza azawutangirira mu Rwanda.

    Buteera Andrew ufite imyaka 28 y’amavuko yavukiye muri Uganda ari na ho yatangiriye gukina umupira w’amaguru, ni umugabo arubatse yashakanye na Umulisa Yvonne muri 2017.

    Yazamukiye mu ikipe ya Proline FC yo muri Uganda. Muri 2011 yahamagawe mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 aho yakinnye imikino y’Afurika 'CAN U-17' yabereye mu Rwanda ndetse n’imikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique 2011.

    Muri 2012, Buteera Andrew yerekeje muri APR FC ayikinira imyaka isaga 9. Muri Nyakanga 2021 yatijwe muri AS Kigali ari yo yaherukagamo.

    Andrew Buteera wakiniye APR FC imyaka 9 yahagaritse gukina umupira w’amaguru

    Buteera Andrew ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi mu gikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/buteera-andrew-wakiniye-apr-fc-n-amavubi-mu-gikombe-cy-isi-yahagaritse-gukina

  • Muhanga: Banenzwe kudohoka mu kugaragaza ibipimo by'igwingira n'imirire mibi mu bana #rwanda #RwOT

    Abakora mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Muhanga baranengwa kudohoka mu kugaragaza ibipimo by'abana bafite ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi. Ni mu gihe aba bakora muri ibi bigo nabo biyemerera ko koko bagize intege nkeya mu gukurikirana abajyanama b'ubuzima.

    Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe n'Akarere ka Muhanga ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana hagamijwe kurebera hamwe ibijyanye n'uko hahagurukirwa ibibazo by'igwingira n'imirire mibi mu bana.

    Umukozi ushinzwe imirire y'umubyeyi n'umwana mu kigo cy'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Faustin Machara avuga ko iyi nama yatumijwe hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bibangamiye imibereho y'umwana no guhangana n'ibibazo bikigaragara by'imirire mibi n'igwingira.

    Yongeyeho ko ibijyanye n'imibare itari myiza bagaragaje ikwiye gusubirwamo kugirango hagaragazwe imibare ihamye kuko iyo itagaragajwe bituma iteganyamigambi kuri aba bana ridashoboka. Ko kandi kutagaragaza imibare bituma ya mata bagombaga kuzahabwa batayahabwa. Ashimangira ko kuba abana bafite igwingira atari wowe uba waribateye, ko icyo usabwa ari ukugaragaza ikibazo gihari kigashakirwa igisubizo.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cyo mu karere ka Muhanga wadusabye ko tutatangaza amazina ye, yavuze ko habayeho uburangare mu gukurikirana ibijyanye n'imibare yo gupima abana bikozwe n'abajyanama b'Ubuzima. Ahamya ko bagiye kongera gupima hagamijwe gukosora ibitaragenze neza kugirango imibare iboneke kandi yizewe, bityo ibe yanashingirwaho hakorwa igenamigambi rihamye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko buri wese akwiye kugaragaza ibibazo bihari. Ashimangira ko kandi bagomba kureba icyuho aho kiri, bakanareba niba koko hatari ibikorwa ariko mu gihe cyo gutanga raporo ntibabitange kuko buri kwezi barapima. Yemera ko imibare yatanzwe ari ukuri, akavuga ko kuyigaragaza bifasha mu gushaka igisubizo.

    Akarere ka Muhanga nkuko byagaragajwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu mwaka wa 2020/2021, ibijyanye n'imibare y'abana bagwingiye bangana na 35,8% naho imirire mibi mu kwezi gushize kari kuri 2% ku bana bapimwe.

    Muri Gahunda ya Leta ijyanye n'icyerekezo cya 2024 (NST1), igaragaza ko igihugu kifuza ko igwingira rigomba kuba ryagabanutse rikagera ku kigero cya 19% mu Rwanda, mu gihe kugeza ubu ku rwego rw'Igihugu bigaragara ko bageze kuri 33% mu bijyanye n'igwingira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/27/muhanga-banenzwe-kudohoka-mu-kugaragaza-ibipimo-byigwingira-nimirire-mibi-mu-bana/