Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Gashyantare mu 2023 mu nama y'Umushyikirano.
Ni nyuma y'uko umunyemari Dennis Karera yari amaze kugaragaza ko Abanyarwanda batazoroherwa no gukorera ku Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area] kubera uburyo bagorwa no kubona ibyangombwa bibemerera kujyana ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA), yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y'imyaka ibiri ashyizweho umukono n'ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika
Ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk'irigenda biguru ntege kuko nyuma y'umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.
Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y'ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.
Mu gusubiza iki kibazo cya Karera, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Chrysostome Ngabitsinze yagaragaje ko Isoko Rusange rya Afurika riijyaho icyabanje gukorwa ari ugukora ubukangurambaga, ibijyanye na 'one stop center' nabyo bikaba biri kurebwaho.
Ati 'Twari tumaze iminsi turi mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye uko bikora, ibyo avuga nibyo ariko bihagarariwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ubu dufite itsinda ririmo Rica, Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA ndetse n'Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB n'abandi kugira ngo bafashe ibyo byangombwa bijye bibonekera ahantu hamwe kandi mu buryo bwihuse.'
Perezida Kagame wasaga n'utanyuzwe n'igisubizo cya Ministiri Ngabitsinze yahise agaragaza ko bitumvikana uburyo one stop center ishobora gufatwa nk'igisubizo gishya kandi ari ibintu u Rwanda rumaze imyaka rwariyemeje.
Ati 'Ubu ikibazo cya one stop center kigarutse aha gite? Imyaka ibaye ingahe? Ubu Karera kuko yakibajije ni ikintu gishya yazanye? Ni igitekerezo gishya yazanye? Namwe mubitega amatwi bisa nk'aho ari ibintu bishya mwumvise.'
Yakomeje abaza Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi niba bitagayitse kuba abantu bari kuganira ku kibazo kimaze imyaka myinshi cyarahawe umurongo.
Ati 'One stop center se iba mu isoko rimwe gusa ntibe mu rindi, ko twabishyizeho nka politike, aho bikwiriye kuba bikora hose. Clare (Akamanzi) ubu tugiye kongera kuganira one stop center nyuma y'imyaka ingahe kubera iki?'
'Ikibazo cya One stop center cyatangiye RDB ijya kujyaho, RDB yagiriyeho iki? Yagiyeho ite se? One Stop Center yatumye RDB ijyaho ubu tugiye kuyisubiramo nyuma y'imyaka 20 irenga nk'igitekerezo gishya, ubu nawe imyaka umaze muri RDB ishize wumva One Stop Center nk'igice cy'ahantu hamwe.'
Mu gusubiza, Clare Akamanzi yavuze ko ubu buryo bwo kohereza abashoramari bwa 'one stop center' bujyaho bwari bugamije kubafasha mu bijyanye no kubonera ahantu hamwe serivisi zijyanye n'ibyangombwa byo gukora, iby'ubuziranenge, kwishyura imisoro n'ibindi.
Akamanzi yakomeje agaragaza ko nubwo iki cyerekezo ari cyo cyari gihari ubu buryo bushyirwaho, kugeza ubu hari ibyangombwa abashoramari bakenera bitangirwa ahantu hatandukanye.
Perezida Kagame yamubajije uwazanye igitekerezo cyo kugira ngo ibintu bikorwa mu buryo butandukanye n'ubwari bwateguwe.
Clare Akamanzi mu gusubiza yagize ati 'Uhereye ku itangiriro habayeho kubyumva nabi ko one stop center igomba gutanga impushya zose zikenewe n'abashoramari, hanyuma ugasanga nk'ukeneye icyangombwa mu bijyanye n'ubucukuzi akajya mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), ukeneye icyangombwa cy'amabanki ajya muri Banki Nkuru y'Igihugu n'ukeneye ikijyanye n'ubwikorezi akajya muri RURA. Icyo twakoraga ni ukubaha ibyangombwa by'ingenzi hanyuma ubundi niba umushoramari akeneye kujya muri icyo kigo tukamujyanayo.'
Umuyobozi Mukuru wa RDB yakomeje agaragaza ko nyuma aribwo baje gutahura ko iyo mikorere irimo ibibazo kandi isiragiza abashoramari.
Perezida Kagame yahise agaragaza ko bitumvikana uburyo abantu bashobora gukomeza guhitamo gukora gutyo kandi babibona ko hari ikitagenda neza.
Ati 'Wowe uhitamo gute gufata umuntu ukamwirukankana ukamujyana ahandi, warangirije ibibazo bye aho? Ibi twavugaga by'ikoranabuhanga byagiriyeho iki? Kuki umuntu yaza kubareba ubundi akajya ahandi nka hatatu hajyanye n'ibyo yaje kubarebera, kandi ukamara imyaka 10 utabibona nk'ikibazo, haba habaye iki? Haba habaye iki Clare?[…] iyi mikorere ikwiriye guhagarara cyangwa mwe mugahagarara.'
Clare Akamanzi yagaragaje ko kuva uyu mwaka watangira iki kibazo cyakemutse ku buryo iyi nzira ya 'one stop center' u rwanda rwahisemo ikora neza.

Abacuruzi ba Canal+ biteguye kugeza ibikoresho n’ifatabuguzi hose
Aimé Abizera asobanura ibya ‘Promo Itwika’
Canal+ iyoboye ku mikino n’imyidagaduro yashyizeho Poromosiyo
Ku nshuro ya mbere Uyu mwaka, Iyi circuit yitabiriwe n'amakipe n'amakipe 24 (couples) aho mu buri cyiciro cyitabiriwe na couples 12.
Nyuma yuko imikino y'ijonjora ry'ibanze ibaye kuwa 6, kuri iki cyumweru hakinwe imikino ya 1/4 kujyeza kuri Final aho hifashijwaga ibibuga 2 imikino ikaberaho iteganye.
Mu cyiciro cy'abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1.
Ku mwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Habanzitwari Fils na Mbonigaba Vicent (Nyaruguru) nabo mu cyiciro cy'abagore wegukanwa na Nzamukosha Oliver na Uwimbabazi Léa.




