Blog

  • Uganda: Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byongeye gushinjwa ruswa #rwanda #RwOT

    Ibiro bya minisitiri w'intebe byongeye gushyirwa mu majwi kumungwa na ruswa, bituma abakene mu ntara ya Karamoja ibyabagenewe bihabwa abifite.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ubu hari miliyaridi 25 z'amashilingi yari agenewe kugurira ihene abaturage, ubu yaburiwe irengero ndetse n'umuryango wari wagenewe guhabwa ihene 16 ngo witeze imbere, ahenshi ngo zahawe imiryango y'abifite ndetse n'abahafi mu biro bya minisitiri w'intebe.

    Amakuru avuga ko iyi ntara iri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Uganda, ikennye hamwe no kurya ari ikibazo, nyamara ngo ni imwe mu zikize ku mabuye y'agaciro.

    Abaturage benshi ubu ngo barahunze kubera inzara, abandi bahunze umutekano muke uba muri Karamoja.

    Aba baturage batuye mu karere politiki yabwiye ko gakennye, ubu birirwa mu muhanda basaba umuhisi n'umugenzi, nyamara bicaye ku bukungu butagira ingano.

    Minisitiri ufite intara ya Karamoja mu nshingano, bene wabo barimo nyina n'abavandimwe baherutse gufatirwa mu cyuho bagurisha amabati yagenewe ba ntaho n'ikora bo muri iyi ntara, nawe amajwi asaba ko yegura amaze guhanika, ariko habuze ubushake bwa politiki bumushyigura mu ntebe.

    Uretse kwiba abaturage ba Karamoja ibyabagenewe ntibabibahe byose, amakuru atangazwa na Daily Monitor aravuga ko ihene zitangwa uretse kuba umubare utandukanye n'uwo leta yemeye, abakomeye mu butegetsi bashyizemo amakompanyi yabo yo kuzigura bagura nke kandi zitujuje ibyangombwa, uwahawe 12 yaragombaga gufata 16, hapfuye nibura 12.

    The post <strong>Uganda: Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byongeye gushinjwa ruswa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/28/uganda-ibiro-bya-minisitiri-wintebe-byongeye-gushinjwa-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-ibiro-bya-minisitiri-wintebe-byongeye-gushinjwa-ruswa

  • Junior Giti yasobanuye imvano yo gutumwizwago na RIB ku muhanzi Chriss Eazy (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime ureberera inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian [Chriss Eazy] yavuze ko impamvu uyu muhanzi yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bifitanye isano n’akazi batakoze i Musanze.

    Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y’uko Junior Giti n’umuhanzi areberera inyungu Chris Eazy barimo bashakishwa na RIB, hari n’abavuze ko bafunzwe.

    Mu kiganiro Junior yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko byari muri gahunda bajya bagira yo kumenyekanisha ibihangano bya bo, rero ngo hari abantu babishyuye amafaranga ngo bajye gukora akazi ariko ntibajyayo.

    Ati “Ni ahantu batwishyuye amafaranga ngo tujye kubakorera akazi, tujya tugira ikintu cya ‘Media Tour’ aba ari ukugira ngo indirimbo tuyigeze ku bantu bose, tukavuga ngo muri buri Karere reka dukore mu bubari 2, hari ukuntu tumenyekanisha indirimbo zacu muri buri Ntara, ukavuga ngo nzakora Musanze ububari 2, Rubavu ububari 2, Karongi ububari 2…”

    Yavuze ko akazi bagombaga kugakora i Musanze ariko ntibajyayo kuko byahuriranye n’uko Chris Eazy yari arwaye bagasubiza amafaranga.

    Ati “Muri iyo gahunda twari twateguye twari bukore akazi i Musanze, banaduha ‘avance’ bayiduha turimo dutegura gukora amashusho ya Edeni, Eazy yari Kampala ariko twari tubizi ko iminsi iri bujye kugera yagarutse i Kigali, agaruka i Kigali aza arwaye, arwaye angine na Malaria ariko turavuga ngo reka tugoragoze nagira imbaraga agende aririmbe kuko n’ubundi bidatwara umwanya muremure.”

    “Twaragoragoje bigera ku munsi w’igitaramo biranga nandikira uwari wayibigiyemo ngo baduhe akazi (dealer), mwandikira ubutumwa nanabutanze muri RIB nk’ibimenyetso ndamubwira ko bidakunze ko umuhanzi aboneka ku bw’impamvu z’uburwayi, twaragoragoje ngo turebe ko agira imbaraga byanze, mbereka n’impapuro zo kwa muganga ko basanze afite Malaria n’amafaranga ya bo turayabasubiza.”

    Nyuma nyiri aka kabari bagombaga kuririmbamo, yandikiye Chriss Eazy amumenyesha ko we Junior bagomba kumwitaba i Musanze tariki ya 22 Gashyantare bakaganira ku gihombo bamuteje, icyo gihe bari i Huye mu bitaramo bya Tour du Rwanda ntibajyayo ni ko guhita yitabaza RIB.

    Nyuma ni bwo yaje guhamagarwa n’umuntu wamubwiye ko ari umuyobozi w’umudugudu wa Gitega, ababwira ko bahamagajwe kuri RIB i Nyamirambo mu gitondo bagomba kwitaba, muri iryo joro yahise ajya kuri RIB abasaba ko bababaza kuko mu gitondo bafite akandi kazi batakwica, bababwiye ko bidashoboka kuko ikibazo cya bo kitagaragara muri sisiteme, babwirwa ko ikirego cya kidahari.

    Yakomeje avuga ko ukundi guhamagazwa kwa kabiri kwabaye baratangiye akazi muri Tour du Rwanda, abonye byageze mu itangazamakuru ahitamo kuvugisha umuvugizi wa RIB.

    Ati “nabonye byageze mu itangazamakuru mpitamo kuvugisha uwa RIB, arambwira ngo sinjye Rukundo ashaka kuvugana na Rukundo, ndabahuza aramubwira ngo afande twebwe turi mu kazi dufitiye andi masezerano, kugata nkaza kwitaba andi masezerano na yo yapfuye ndaba nishe kamwe n’akandi na ko ntagacyemuye.”

    Ngo babanje kubyanga ariko nyuma baza kubyemera, biteganyijwe ko tariki ya 1 Werurwe 2023 ari bwo Chriss Eazy azitaba Ubugenzacyaha yisobanure ku byo aregwa.

    Chriss Eazy azitaba RIB ejo ku wa Gatatu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yasobanuye-imvano-yo-gutumwizwago-na-rib-ku-muhanzi-chriss-eazy-video

  • Zari yahamije imbaraga z'umugore anenga Diamond babyaranye #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'impaka nyinshi zagiye zivuga ko umugore atabasha kurera abana ngo bakure neza mu gihe umugabo cyangwa umusore babyaranye yamutereranye.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok, Zari Hassan yavuze ko ababore na bo bafite ubushobozi bwo kurera abana ba bo kandi ko akenshi babikora kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite.

    Ati “Ni nde wavuze ko abagore batabasha kurera abana ngo babakuze ubwa bo? Ni byo abagore barabikora kubera ko rimwe na rimwe nta yandi mahitamo baba bafite.”

    Umwe mu bafana yahise avuga kuri aya mashusho ko Diamond Platnumz amufasha kurera abana ba bo.

    Zari yahise amusubiza ko gutanga amafaranga atari ko kurera abana ndetse ko n'abantu bakwiye kubitandukanya.

    Ati “kugufasha mu buryo bujyanye n'amikoro ntibisobanuye kurera umwana. Menya itandukaniro.”

    Zari Hassan na Diamond Platnumz babanye nk'umugore n'umugabo aho banyaranye abana babiri umuhunu n'umukobwa, Prince Nillan na Tiffan.

    Babanye mu mpera za 2014 maze tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye' amushinja kumuca inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yahamije-imbaraga-z-umugore-anenga-diamond-babyaranye

  • Inkura ziraye muri ba mukerarugendo bashakaga kuzifotora zirabakomeretsa #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'inkura zateye imodoka yarimo ba mukerarugendo barimo kuzifotora niko gukomeretsa batandatu muri bo ubwo imodoka yabo yagwaga mu gisimu.

    Ba mukerarugendo bavugije induru ubwo izi nkura zabateraga muri iyi modoka bikaviramo batandatu gukomereka.

    Aba bari mu biruhuko ahitwa Jaldapara, mu Buhinde,ubwo bageragezaga gufata ifoto ibi bikoko by'inkazi bikabirukaho.

    Ibikoko bibiri muri byo byagaragaye bihangana n'aba bamukerarugendo kugeza ubwo uwari ubatwaye yihutishaga imodoka ngo bajye kure yabyo.

    Uku guhunga ntabwo kwahiriye aba ba mukerarugendo kuko imodoka yabo yaguye mu gisimu irababirindura bagwa hasi aribwo izi nkura zahise zibatera zitangira kubaribata ariko ku bw'amahirwe nta n'umwe wapfuye.

    Hakomeretse abantu batandatu barimo babiri bamerewe nabi cyane nkuko The Mirror ibitangaza.

    Aba bakerarugendo batandatu bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Madirhat ubwo iyi modoka imwe yari ifunguy hejuru yari ibatwaye yakoraga impanuka ihunga izi nkura.

    Nyuma y'iyi mpanuka,Akash Deep Badhawan,umuyobozi wa Indian Forest Services (IFS) yasabwwa ko hakazwa umutekano kuri ba mukerarugendo mu gihe abaturage barakajwe n'ukuntu hakoreshwa imodoka ifunguye muri pariki irimo inyamaswa z'inkazi.

    Amashusho y'iyi mpanuka yashyizwe kuri Twitter.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkura-ziraye-muri-ba-mukerarugendo-bashakaga-kuzifotora-zirabakomeretsa

  • Mu Rwanda kuramba byiyongereye imyaka 9 kurusha abatuye mu bindi bihugu bya EAC #rwanda #RwOT

    Uburambe bw'imyaka Abanyarwanda bamara ku isi yazamutseho imyaka 9 kurusha byinshi mu bihugu bituranyi muri Afurika y'Iburasirazuba, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ibarurisha mibare.

    Ubu ,ikizere cyo kubaho kirabarirwa ku myaka 69,6,kivuye ku myaka 51,2 cyariho mu myaka ya za 2002 ukurikije ibyavuye mu bushakashatsi bw'imibereho y'abaturage n'imiturire bwakozwe mu mwaka ushize wa 2022

    Ibi byashyize u Rwanda ku gasongero mu bindi bihugu by'afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara n'iy'uburasirazuba mu rwego rw'ubukungu nk'uko bigaragazwa n'imibare ya Bank y'isi yo muri 2020.

    Ubusanzwe ibihugu byo muri afuri y'uburasirazuba byabarirwaga imyaka 60 yo kurama ku isi ,bivuze ko Tanzaniya ibaye iyakabiri kuko ikizere cyo kubaho ari imyaka 66, Kenya na Uganda ni 63, uburundi bukaza inyuma n'imyaka 61 , bubanziriza RDC ifite imyaka 60 yo kubaho.

    South Sudan niyo ubu ibarirwa inyuma cyane kuko abaturage bayituye bafite imyaka 55 nk'ikizere cyo kuramba, imibare ishimangirwa na Bank y'isi muri rapport yayo ya 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/mu-rwanda-kuramba-byiyongereye-imyaka-9-kurusha-abatuye-mu-bindi-bihugu-bya-eac

  • Ibyo bigira aho birangirira – Perezida Kagame… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo habaga ikiganiro cyagarutse ku byavuye mu Ibarura, amasomo bitanga ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa.

    Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase n'Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pasacal Murasira.

    Nyuma y'iki kiganiro, abaturage babajije ibibazo binyuranye batanga n'ibitekerezo. Abayobozi bahawe umwanya wo kubisubiza, ndetse rimwe na rimwe Perezida Kagame akagira uruhare mu gutanga umurongo ukwiye ku bibazo n'ibitekerezo byabaga byabajijwe.

    Bamwe mu bayobozi bakoresheje ururimi rw'Icyongereza n'Ikinyarwanda basubiza ibibazo, ariko rimwe na rimwe bagakoresha ijambo ryumvikana ko atari Icyongereza kandi atari Ikinyarwanda.

    Nyuma y'uko, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari asoje kuvuga ibijyanye n'ikibazo cy'uko Internet ihenze mu Rwanda, Perezida Kagame yasabye Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Cleophas Barore kuzigisha Ikinyarwanda.

    Perezida Kagame yagize ati 'Barore ujye wigisha aba bantu Ikinyarwanda […] Uzanabigisha gutandukanya ‘shi’ na ‘shyi’ biratandukanye. Abandi bajya aho bakavuga ‘ntago’… uravuga ‘ntabwo’ cyangwa ukavuga ‘amanama’ nta manama abaho, ni inama…'

    Cleos Barore yabwiye Umukuru w’Igihugu ko iyo babisobanuye kenshi, bamwe bavuga ko ari ingaruka z’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ati 'Hari igihe bavuga bati ni amateka. Ntitwahabaye. Nabyo kandi bikumvikana.'

    Perezida Kagame avuga ko iby’amateka bigira igihe birangirira. Ati “Ibyo bigira aho birangirira ariko. Ntabwo wahora uri mu mateka gusa…'

    Akomeza ati 'Kwimbika’ ntabwo ari ikinyarwanda, banza ari ururimi rwo mu baturanyi. Bazabireke cyangwa se bavuge urwo rurimi niba baruzi neza baruvuge narwo menye ko ari rwo bavuga.'

    Senateri Havugimana Emmanuel aherutse kugaragaza ko Ikinyarwanda gikomeje kwangizwa:

    Muri Kanama 2022, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rw'uburezi.

    Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.

    Ati “Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda.”

    “Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda.”

     

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kwitwaza amateka ngo avuge agoreka Ikinyarwanda kuko 'bigira aho birangirira'    

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze muri Kigali Convention Center ahabereye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano


    Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse 

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase


    Ange Ingabire Kagame yitabiriye Umunsi wa Mbere w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano wa 18 

    Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Eng. Jean Claude Musabyimana


    Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Irembo, Israël Bimpe


    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Cleophas Barore 

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente


    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe aganira n'umukinnyi wa Baskeball Meshak Rwampungu warokotse impanuka yahitanye abantu batanu 

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves wari umusangiza w'amagambo (MC)






    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU GUTANGIZA UMUSHYIKIRANO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126509/ibyo-bigira-aho-birangirira-perezida-kagame-ku-bavuga-nabi-ikinyarwanda-bitwaje-amateka-am-126509.html

  • Guverinoma y'u Rwanda yahishuye imishinga ikomeye igiye gukora ikarandura ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe yatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kubaka uruganda rukora ifumbire n'indi mishinga ikomeye mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi.

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare ubwo hatangiraga Inama y'Igihugu y'Umushikiraro iri kuba ku nshuro ya 18.

    Ubwo yangazaga ibyagezweho ndetse n'ibyitezwe gukorwa mu buhinzi,Minisitiri w'Intebe,Dr.Edouard Ngirente,yavuze ko hari imishinga itandukanye iteganyijwe mu kuzamura iki gice harimo n'uruganda rukora ifumbire ruzuzura muri Kamena.

    Yagize ati “Mu rwego rw'ubuhinzi Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.Hagamijwe kongera ubuso bw'ubutaka buhingwa hamaze guhuzwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 760 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe.”

    Yavuze kandi ko hashyizweho gahunda yo kurwanya isuri,ndetse ikaba iri kuzamura umusaruro w'ubuhinzi ndetse inafasha mu kurengera ibidukikije.

    Guverinoma yiyemeje kongera ubuso bwuhirwa ndetse ngo iyi gahunda irakomeje mu bice byazahajwe n'amapfa ndetse ngo itanga umusaruro.Ubuso bwuhirwa muri uyu mwaka buziyongeraho hegitari 2000.

    Yakomeje ati “Mu gufasha abahinzi kubona ifumbire ku giciro cyoroheje no kongera ingano y'ikoreshwa,Guverinoma y'u Rwanda yagiye yongera ingano ya nkunganire uko isoko mpuzamahanga ibiciro byakomeje kwiyongera.

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023,hatanzwe nkunganire ikabakaba miliyari 31 z'amafaranga y'u Rwanda angana n'ubwiyongere bwa 93% uhereye mu mwaka ushize.”

    Yavuze ko uyu mwaka umusaruro uzikuba kabiri ugereranyije n'Igihembwe gishize cy'umwaka wari ushize kubera kongera ifumbire.

    Ati “Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry'ifumbire mvaruganda mu mahanga dufatanyije n'abashoramari harimo kubakwa uruganda ruvanga ifumbire ruherereye mu karere ka Bugesera.Bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Kanama uyu mwaka.”

    Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y'isaruro,mu gihugu hose hamaze kubakwa ubuhunikiro buhagije burenga 1470 ndetse harimo no kubakwa ubuhunikiro burenga 525.Hguzwe n'imashini zumisha umusaruro zirenga 40.

    Hagamijwe kubungabunga ubuziranenge bw'ibihingwa byoherezwa mu masoko y'imbere mu gihugu no hanze,hubatswe ububiko bukonjesha ibiribwa n'indabo burimo 50 bwubatswe na leta ndetse na 27 bwubatswe n'abikorera.

    Mu rwego rwo kugabanya igihombo ku bahinzi n'aborozi giterwa n'ihindagurika ry'ikirere n'indwara z'ibyorezo hashyizweho ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi,muri iyi gahunda hashyizwemo nkunganire ya leta ingana na 40%.

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari,Inka zimaze kwishyingirwa zirenga ibihumbi 43500,amatungo magufi arenga 236000 muri iyi gahunda y'ubwishingizi.

    Ku bwishingizi bw'ubuhinzi,hegitari zirenga ibihumbi 31 zihinzweho umuceri,ibirayi,ibigori,imiteja n'urusenda ziri mu bwishingizi.

    Guverinoma yakomeje kwagura ibigega by'ingoboka by'ibinyampeke mu gihe cya Covid-19 byafashije abaturage mu gihe cya guma mu rugo ndetse bifasha mu kugoboka abaturage mu gihe habaye amapfa ndetse biracyagurwa aho hateganyijwe kugira ibigega bibitse toni ibihumbi 100 mu gihugu cyose.

    Hateganyijwe imishinga y'ubuhinzi izakora mu gihugu cyose irimo kuhira ku buryo ihindagurika ry'ibihe ritazongera kwangiza ubuhinzi n'ubworozi.

    Hari undi mushinga witwa Gabiro Agri Business Hub wo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare n'umushinga wo korora inka zitanga inyama uzwi nka Gako meat Project.

    Mu burezi,Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma ikomeje guteza imbere inyigisho zijyanye n'Ubumenyingiro no kongera ureme ry'uburezi mu mashuri mato kugera kuri kaminuza.

    Mu guteza ubumenyi ngiro kugira ngo urubyiruko ruhatane ku isoko ry'umurimo mu gihe igihugu kiri guteza imbere inganda n'ikoranabuhanga,hari kongerwa amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu gihugu hose aho nibura hagiye kujya hubakwa ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge.

    Mu mwaka w'amashuri utaha 60% by'abasoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bazajya bajya mu mashuri y'imyuga.

    Mu rwego rwo kugira ngo iyo gahunda igerweho hari kubakwa amashuri yisumbuye y'imyuga 90 kuri 114 mu mirenge yari itarubakwamo ayo mashuri.

    Abanyeshuri biga mu mashuri y'imyuga kugira ngo boroherezwe kwiga kaminuza,mu kwezi gutaha kwa gatatu hazatangizwa gahunda amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri IPRC Kigali na Huye kandi guhera mu kwezi kwa cyenda iyi gahunda ya kabiri y'icyiciro cya kaminuza mu mashuri ya IPRC izakomeza mu mashuri yose mu gihugu.

    Nyuma y'icyo cyiciro Guverinoma irashaka gushyiraho Master's mu myuga n'ubumenyingiro,bakvamo bafite ubumenyi buhagije.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri nawe yavuze ko hari gahunda yo kongera ubuso buhingwa bwuhirwa, bukagera kuri hegitali ibihumbi 500 buvuye ku bihumbi 70 mu rwego kwihaza mu biribwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-y-u-rwanda-yahishuye-imishinga-ikomeye-igiye-gukora-ikarandura

  • Kamonyi: Abarangije muri ESB bagarutse ku isoko bahanura barumuna babo #rwanda #RwOT

    Abize mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( Ecole Ste Bernadette-ESB) riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2023, bagarutse aho bavomye ubumenyi, bataramana na barumuna babo, barasangira, barakina, babaha inama n'impanuro y'uburyo bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda icyabarangaza. Ku isonga, babasabye kwita ku'Igihe', kutarangara ndetse no kugendera ku amategeko n'amabwiriza y'ikigo.

    Ni urugendo rwitabiriwe n'abasaga 300 b'igitsina Gore n'igitsina Gabo, aho mubyabagenzaga, ku isonga ari ukuganira na barumuna babo, bakabagira inama zabafasha mu myigire yabo no mu mibanire myiza hagati yabo nk'abakiri ku ntebe y'ishuri ndetse no hagati yabo n'ubuyobozi bw'ishuri.

    Bamwe mu bamaze kuva ku ntebe y'ishuri bagarutse aho bakuye ubumenyi.

    Nyagatare Maurice, yarangije muri iki kigo cya ESB Kamonyi muri 2015-2016. Ahamya ko kugaruka aho yize bifite inyungu nyinshi. Ati' Kuza ahantu wize, hari memory( urwibutso) tuba tuhafite. Hari inziza hari n'imbi, niyo mpamvu tuba twaje nka barumuna bacu tuba dufite byinshi byo kubaganirira kuko twahanyuze mbere yabo, tukababwira ibyadufashaga mu myigire, ibyatugoraga n'impamvu, byose tugamije kubafasha kwita ku masomo kugira ngo bazatsinde'.

    Maurice.

    Akomeza ati' Iyo wahize hari icyo uba uzi nyine nawe! Icyo wicaga n'icyabiteraga kugira ngo birinde, ahubwo bagire umwete mu kwiga, batsinde. Bagomba kumenya ko bari ku ishuri, kwita ku guha agaciro igihe( time management) kuko ugeze hanze utarabyitoje uribura. Bagomba kandi kugira Discipline( imyitwarire myiza) kuko iri mubizabafasha cyane, haba bakiri hano n'igihe bazaba bageze hanze'.

    Niyomufasha Fortune, yarangije kwiga muri ESB 2017. Avuga ko kugaruka aho yize yumva ari nko mu rugo agiye, ko kandi binezeza kwisanga bari kumwe na barumuna babo, baganira, bakina, babasangiza ubuzima banyuzemo n'ibyabafashije gutsinda.

    Bicaye bakurikirana umukino wa Volleyball.

    Agira kandi ati' Barumuna bacu nta kindi tubasaba kitari ugushyira umutima wabo wose ku masomo no kurangwa n'imyitwarire myiza kuko ari urufunguzo rwo gutsinda. Bubahe Imana, bayishyire imbere muri byose, bagire imyitwarire iboneye( Discipline). Iyo wasenze ufite Discipline kwiga ni ibintu bikorohera cyane'.

    Irakoze Valentin, umunyeshuri mu mwaka wa 5, asanga urugendo rwa bakuru babo ari ingenzi cyane. Ati' Uru rugendo rudukumbuza kugera aho bageze kandi ntabwo burya wagaruka aho watsindiwe. Buriya buri muntu yaje kuko yatsinze kandi ibyo bidushishikariza gutsinda kugira ngo tujye duhorana iryo shema. Urugendo nk'uru rudufasha kumenyana, bakaduha inama n'impanuro binyuze mu kuganira, tukabasha kumenya aho dukwiye gushyira imbaraga kuko bazi hano kuturusha, bananyuze muri byinshi ariko baratsinda'.

    Umutoni Fiona, yiga mu mwaka wa Gatanu. Ati' Urugendo rwabakuru bacu rwadushimishije cyane kuko rwatweretse ko nyine ikigo cyacu cyareze neza, gitanga uburere n'ubumenyi. Nkuyemo isomo ry'uko nkwiye kwiga nshyizeho umwete kandi n'igihe nzaba mvuye hano nkwiye kutazahibagirwa, ahubwo nzajya nza nk'ugarutse mu rugo, ngasura barumuna banjye nk'uko aba babikoze. Uru ni urugero rwiza'.

    Padiri Majyambere Jean d'Amour, umuyobozi wa ESB Kamonyi, yashimiye aba bahoze ari Abanyeshuri mu kigo ayobora, baba abahize atarahagera ndetse n'abahize ahari. Avuga ko iki ari igikorwa cyiza cyo kongera kuzirikana aho babaye.

    Padiri Majyambere Jean d'Amour/ESB-Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Ndagira ngo mbashimire ku gikorwa cyiza mwakoze, kongera kuzirikana ahantu mwabaye amanywa n'ijoro tugasangira umuceri, tugasangira ibijumba, Amata, Isengesho, Ubugari n'ibindi. Turabyishimiye kandi murabibona ko barumuna banyu babyishimiye. Uyu ni umuco mwiza mutoza runo rugo kandi mudukorera! Bano barumuna banyu bakamenya ko kwiga ugatsinda bishoboka kandi ukarangiza. Uyu muco muwukomeze, ubarange mwe na barumuna banyu n'abazaza bazawusange'.

    Uru rugendo, rwitabiriwe n'Abize muri iki kigo hagati ya 2015-2022, bitavuze ko ntabaharangije mbere y'iyi myaka ishize. Bavuga ko hari urubuga rwa WhatsApp rubahuza ubwabo, ko ariko n'abandi baharangije mbere ya 2015 bagiye bafite uko bahura.

    Ibyishimo mu kibuga no hanze byari byose, haba mu bakuru na barumuna babo. 

    Uretse gukora urugendo bakagaruka aho bize, bakaganira, bagasangira ndetse bagakina na barumuna babo, baniyemeje kugira umunyeshuri umwe cyangwa 2 bishyurira amafaranga y'ishuri mu badafite amikoro. Uyu munyeshuri, ikigo cyahise kimubona kuko hari uwiga mu mwaka wa kabiri wari waramaze gutaha kubera kubura ubushobozi. Yahise atumizwa ngo agaruke akomeze amasomo. Bahamya ko iki ari igikorwa biyemeje kandi kizahoraho. Ibirori bya Garuka Ushime kuri aba bize muri ESB, byasojwe n'imikino yabahuje na barumuna babo, aho bakinnye umukino w'Amaboko( Volleyball) ndetse n'umukino w'Amaguru( Football). Baniyemeje kandi ko bagiye kwagura ibikorwa bizajya bibahuza.

    Abatakiri ku ntebe y'ishuri bitegura gukina Volleyball.
    Barumuna babo.

    Itorero ry'abanyeshuri ryakubyinira ukibagirwa aho wajyaga.

    Mu kibuga cy'umupira w'Amaguru.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/28/kamonyi-abarangije-muri-esb-bagarutse-ku-isoko-bahanura-barumuna-babo/

  • Perezida Kagame ntiyanyuzwe n'ibisobanuro ku kibazo cy'abana bata ishuri – #rwanda #RwOT

    Ingingo y'abana bata ishuri ni imwe mu zatinzweho cyane kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, ku munsi wa mbere w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 18.

    Ibarura ry'Abaturage rya Gatanu ryagaragaje kugeza mu 2022, Abanyarwanda 22.3% bagiteze bagera mu mashuri , mu gihe abageze mu mashuri abanza ari 53.9%.

    Ni imibare igaragaza ko abajya mu mashuri yisumbuye bageze kuri 15.1% mu gihe Abanyarwanda 3.3% aribo bafite amashuri ya kaminuza.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko iyi mibare hari ibintu byinshi bikomeye igaragaza harimo no kuba hari abana b'Abanyarwanda batagira amahirwe yo kujya mu mashuri ndetse hakaba n'abayageramo bakazayavamo nyuma.

    Ati 'Basohoka mu ishuri bongera basohoka, bongera bagaruka, buriya uko basohotsemo niko baza bagasubira inyuma ndetse abenshi ntibarangize icyiciro cy'amashuri abanza ari nayo mpamvu ibipimo biri hasi ku barangiza amashuri abanza.'

    'Iyo urebye abava mu cyiciro cy'amashuri abanza bajya mu yisumbuye, imibare igenda igabanyuka. Hari igihe tuvuga ngo ni ubucucike ariko iyo ugeze mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye ahubwo dufite imyanya myinshi tukagira abanyeshuri bake.'

    Imbaraga leta yashyizemo…

    Mu 2007 Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda y'Uburezi bw'Imyaka icyenda [Nine Year Basic Education] hagamijwe ko imibare y'Abanyarwanda bajya mu ishuri izamuka.

    Ni gahunda yaje kunganirwa n'iy'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, yashyizweho mu 2012, aho kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Umunyarwanda aba ashobora kwigira 'ubuntu' kuva mu mashuri abanza kugeza arangije ayisumbuye.

    Minisitiri w'Uburezi yavuze ko izo gahunda zose zajyanye no kongera ibikorwaremezo birimo ibyumba by'amashuri, za laboratwari n'ibindi bitandukanye bifasha abana mu myigire.

    Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati ' Bisaba ko buri wese agira uruhare kugira ngo iyi mibare izamuke […] niba turi kuri 5% w'abajya muri Kaminuza, birasaba kuzamuka kukagera kuri 20 cyangwa 30%.'

    Yakomeje agira ati 'Buri wese amenye uruhare rwe ntabwo twagira iriya mibare iri hejuru, hari ibibazo byagiye bikemuka bijyanye n'imibereho ya mwarimu ariko birasaba ko dusubira ku isoko.'

    Perezida Kagame yanenze abayobozi

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cyihutirwa ari ukureba impamvu muzi zitera uko kutajya ku mashuri kw'abana ndetse n'abo barigeramo nyuma bakarivamo.

    Ati ''Gukomeza dufite abantu bava mu mashuri, batiga, bagira bate […] ni ibibazo byikubye inshuro nyinshi, icyo dukwiye kukivanaho. Bavuze abava mu mashuri, abatajya mu mashuri n'ibindi.''

    ''Hari aho Minisitiri yavuze iby'ababyeyi cyangwa umuryango ko ufite uruhare, nibyo.' Hanyuma ibindi abigira ibya buri wese ko agomba kugira uruhare […] buri wese ni ukubyoroshya ntabwo byumvikana neza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko n'ubwo hari uruhare rw'ababyeyi cyangwa umuryango muri rusange ariko abayobozi bo mu nzego z'ibanze nabo bakwiriye kuba bakurikirana kugira ngo aba bana bata amashuri bayasubizwemo.

    Ati ''Niba bavuze ababyeyi, umuryango […] ibyo birumvikana. Igikwiye gukurikiraho, abayobozi b'inzego z'ibanze, bakora iki ku buryo badakurikirana, icyo gikwiriye kumvikana nacyo mu buryo bw'umwihariko.''

    Yakomeje agira ati ''Hari ababyeyi ariko hari n'abayobozi, usibye iby'amashuri yavuze, mu ishuri abarimu, gukora ibishoboka byose ngo babone ibibakwiye […] Nicyo ubuyobozi buberaho, buberaho kugira ngo burebe niba ibintu bikorwa uko bikwiye gukorwa.''

    Minisitiri w'Uburezi yavuze ko kuva ku rwego rw'akarere kugera ku mudugudu haba hari abantu bashinzwe ibi bibazo by'abanyeshuri mu buryo bwihariye.

    Ati 'Ubundi nta gisobanuro na kimwe dufite, iyaba buri wese yakoraga inshingano ze uko bikwiye, ubwo simvuze noneho umuyobozi w'umurenge, uw'akarere […] kugeza ku rwego rw'igihugu.'

    'Ubundi nta mpamvu n'imwe dufite yo kuba tutazi umwana mu mudugudu, utiga, impamvu atiga ndetse ngo dufatanye no gukemura ikibazo afite.'

    Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko kugeza ubu ingengo y'imari ijya mu rwego rw'uburezi ingana hafi na 20% by'iy'igihugu yose.

    Ni ibintu aheraho avuga ko biteye isoni kuba inzego zitabasha kubyaza umusaruro ubwo bushobozi ziba zahawe by'umwihariko ubw'amafaranga.

    Minisitiri w'Uburezi yagaragaje ko hari ikibazo mu mikorere y'inzego kuba zitamanuka ngo zijye kureba bya bibazo biri mu miryango bituma abo bana batajya ku mashuri.

    Ati 'Ushinzwe uburezi ku murenge, muravugana ugasanga ntaheruka ku ishuri cyangwa amashuri amwe ntazi n'aho aherereye. Buri muntu wese akoze inshingano ze […] noneho tugakoresha na za nzego zindi. Ubundi nta gisobanuro dufite […] uretse kuba twakorwa n'isoni.'

    Abayobozi bafite ingeso mbi yo kudakorana…

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu [Minaloc] yagaragaje ko ariyo ifite mu nshingano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye z'uburezi by'umwihariko ibi bijyanye no kumenya ko abana bose bajya ku mashuri.

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko bidakwiye ko hari abana batajya ku mashuri kandi leta yarashyizeho ibishoboka byose.
    Ati ''Nyuma turanahura kugira ngo turebe icyo twanoza, turebe impamvu nyamukuru ibitera, aha wenda sindagaruka […] Minisitiri we yavuze ko impamvu itazwi, ariko buriya biteye isoni kubivuga ariko aha ngaha ni ukwinegura turabivuga […].''

    Yakomeje agira ati ''Hari ingeso mbi dufite yo kudakorana neza ku nzego zose. Impamvu mbivuga ni uko wasangaga ikibazo cy'amashuri mu nzego z'ibanze kidahabwa umwanya ukwiriye.' Aho abantu bajya kureba ibyo babazwa, twita ibicanye maremare, tukibagirwa ikibazo cy'abana bata ishuri ko kitureba.'

    Minisitiri Musabyimana avuga ko bashyize imbaraga mu mikoranire y'inzego ku buryo byatangiye gutanga umusaruro ndetse ari ibintu bizakomeza guhabwa imbaraga, abayobozi bose bakamenya ko iki kibazo kibareba.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igaragaza ko ababyeyi nabo basabwe kumenya inshingano zabo kubera ko gushyira umwana mu ishuri ari itegeko kandi nta mpamvu n'imwe yatuma umwana w'Umunyarwanda atajya mu ishuri.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi gukurikirana by’umwihariko ibibazo by’abana bata ishuri

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yahamagariye Abanyarwanda bose guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri

    Abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi batanze ibiganiro ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 10 ishize

    Abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18

    Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mikoranire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ntiyanyuzwe-n-ibisobanuro-ku-kibazo-cy-abana-bata-ishuri

  • Atiku Abubakar yatangaje ko ari kwerekeza ku gutsinda amatora muri Nigeriya #rwanda #RwOT

    Kuri Twitter, Abubakar yavuze ko ishyaka rye ririmo “kubona umubare uri hejuru cyane w'amajwi afite agaciro [atari impfabusa] y'abatoye hamwe n'ikigero cy'amajwi 25% ateganywa n'amategeko nibura muri bibiri bya gatatu bya za leta”.

    Avuze ibi mu gihe akanama k'igihugu k'amatora (INEC) katangaje gusa ibyavuye mu matora byo muri leta imwe muri leta 36 zigize Nigeria.

    Umukandida Bola Tinubu w'ishyaka riri ku butegetsi rya All Progressives Congress (APC) ni we wabonye amajwi menshi kurusha abandi bakandida muri leta ya Ekiti yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'igihugu, aho yabonye amajwi 201,494.

    Umukuru w'akanama INEC, Mahmood Yakubu, yavuze ko gatangaza bimwe mu byavuye mu matora byo mu zindi leta saa yine ku isaha mpuzamahanga ya GMT kuri uyu wa mbere, ni ukuvuga saa sita (12h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Ku cyumweru, akanama INEC kavuze ko karimo gukosora bimwe mu bibazo bito byavutse mu buryo bw'ikoranabuhanga bw'urubuga rw'aka kanama, aho abantu barebera ibyavuye mu matora.

    Bibaye nyuma yuko Abubakar ashishikarije INEC gutegeka abakozi bayo gushyira kuri urwo rubuga ibyavuye mu matora byose mu kwirinda amagerageza avugwa ko agamije guteza ikibazo ku byavuye mu matora.

    Ibyavuye mu matora ya perezida bya nyuma byitezwe gutangazwa bitarenze ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatatu, nyuma y'aya matora hamwe na hamwe yaranzwemo urugomo, gutinda gutora hamwe n'ingorane zijyanye n'imikorere n'ibikoresho.

    Indorerezi zo mu muryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) zavuze ko muri rusange aya matora yabaye mu mahoro ndetse akitabirwa ku kigero cyo hejuru.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/atiku-abubakar-yatangaje-ko-ari-kwerekeza-ku-gutsinda-amatora-muri-nigeriya