Blog

  • Rayon Sports yatsinze Intare FC ikandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Intare FC 2-1 mu mukino ubanza.

    Ni umukino wabaye uyu munsi ku wa Kabiri aho Intare FC yakiririye Rayon Sports kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.

    Rayon Sports yari yabanjemo ikipe umuntu yakwita iya 2, ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 45 kuri penaliti yatewe na Paul Were.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshuti Aime Cedric mu miniota ya mbere y’igice cya kabiri ku munota wa 50.

    Rayon Sports yagiye ikora impinduka izanamo abakinnyi nka Luvumbu waje kuyibonera igitego cy’intsinzi ku munota 80, ni kuri kufura yari hafi y’urubuga rw’amahina.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Esperance yatsinze Rwamagana City 1-0. Indi mikino izakomeza ku munsi w’ejo.

    Gahunda y’imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023

    Intare FC 1-2 Rayon Sports
    Esperance FC 1-0 Rwamagana City

    Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

    Ivoire Olympique vs APR FC

    Bugesera FC vs Musanze FC
    La Jeunesse vs Kiyovu Sports

    Sunrise FC vs Police FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    Marines FC vs Etincelles FC

    Intare FC zagerageje kwihagararaho

    Paul Were watsindiye Rayon igitego cya mbere

    Iradukunda Pascal, umwana ukiri muto uyu munsi yari yagiriwe icyizere

    Bishimira igitego cya Paul Were

    Hategekimana Bonheur ni we umutoza yari yahisemo kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-intare-fc-amafoto

  • Abatuye umujyi wa Nyagatare bamaze ibyumweru bibiri nta mazi bafite #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Nyagatare, barasaba leta gukemura ikibazo cy'amazi kuko cyafashe indi ntera.

    Ibyumweru bibiri birirenze amazi yarabuze mu mujyi wa Nyagatare.

    Abaturage batuye muri uyu mujyi, bavuga ko ubuzima buri kubagora cyane kubera kubura amazi yo gukoresha, mu buzima bwa buri munsi.

    Iyo ugenda genda mu mujyi wa Nyagatare usanga amagare ariho amajerekani ariyo ahiganje, ajya gutunda amazi mu bice by'ibyaro cyangwa se abandi bakavoma ibiziba mu muvumba.

    Umwe ati 'Naje hano mu gakuba nje kuvoma amazi ndayabura, nikubita hano kwaba manyobwa nsanga amazi naho yakamye, nikubita kuri 'nursing' naho amazi ndayabura. Ubu mvomye umuvumba amazi nayabuze, dore mfite idomoro imwe yonyine nari najyanye ibidomoro 5.'

    Undi ati 'Navuye murugo saa moya njya gushaka amazi ubu ni saa munani, amavomo rusange nasanze hari abazi benshi dore. Ubu turi kuvoma umuvumba kandi si amazi meza.'

    Kugeza ubu mu bwiherero bukoresha amazi, usanga harimo umwanda kubera kuyabura.

    Abaturage barasaba ko leta yakemura iki kibazo kuko ubuzima. Bubagoye kugeza nago ijerekani igura amafaranga 500.

    Umwe ati 'Ijerikani imwe y'amazi meza ni 500Frw, amazi mabi ni 300Frw. Ubuzima bwo muri Nyagatare bwarahagaze hashize ibyumweru bibiri, kuko babanje kutubeshya ngo hariya mukabasazi ibigega byaho byarapfuye bari kubisana, none nanubu amazi twarayabuze.'

    Undi ati 'Nkubu ijerekani twayiguraga amafaranga makumyabiri, ariko ubu iyo ugiye hakurya mu gakuba, ukayigeza hano mu mujyi, ihita igura amafaranga Magana atanu. Ufite nk'umuryango w'abantu batatu ugakenera nk'amajerikani abiri uba usabwa igihumbi, kandi  kiba kingana n'ikiro cy'umuceri. Twe turifuza ko ibintu nk'ibi by'ibura ry'amazi rya hato na hat,o abayobozi bagira icyo badufasha amazi akongera akaboneka.

    Umuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi Isuku nIsukura WASAC ishami rya Nyagatare,bwasobanuye ko iki kibazo cyetewe no guturika kw'igihombo kijyana amazi mu bigega.

    Umuyobozi w'iri Shami,Bwana Byamugisha Bernard, avuga ko barimo kugisana kuburyo mu gihe gito amazi agera ku baturage.

    Yagize ati 'Iyo tiyo yagize ikibazo bitewe n'ahantu iri, n'uburyo yubakiye hariho amabeto bidutwara umwanya munini kugira ngo tuyisane. Ariko ubu tuvugana twamaze kuyisana amazi twamaze kuyasubiza mu muyoboro.'

    Ikibazo cy'ibura ry'amazi muri uyu mujyi wa Nyagatare, kigarazwa nk'ikimaze igihe, dore nk'ubu mbere y'uko amazi abura mu mujyi wose, hari ibice bimwe na bimwe byabanje kubura amazi.

    Kugeza ubu ikigo WASAC muri Nyagatare, kiragaraza ko kirimo guteganya kubaka urundi ruganda rw'amazi ruzahangana n'ubuke bw'amazi muri uyu mujyi, kugeza no mu bindi bice.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Abatuye umujyi wa Nyagatare bamaze ibyumweru bibiri nta mazi bafite</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/28/abatuye-umujyi-wa-nyagatare-bamaze-ibyumweru-bibiri-nta-mazi-bafite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-umujyi-wa-nyagatare-bamaze-ibyumweru-bibiri-nta-mazi-bafite

  • Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy'indashikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko igiye guha Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka 'CAF President's Outstanding Achievement Award 2022'.

    Nk'uko byatangajwe mu ibaruwa yagiye ahagaragara, iki gihembo cyagenewe Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame n'Umwami wa Maroc kizatangirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gutaha kwa Werurwe.

    Mu nyandiko igaragaza ubutumire bwashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, ku wa 20 Gashyantare 2023, bumenyesha abaperezida b'amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibihembo.

    Mu banyacyubahiro bazabyitabira harimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino n'abanyacyubahiro ba CAF bayobowe n'Umuyobozi wayo, Patrice Motsepe.


    Ibyo birori bizabera mu Rwanda ku itariki  14 Werurwe 2023, ni mbere yaho iminsi ibiri ngo hazateranire inama y'Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe muri Kigali Convention Centre.

    Biteganyijwe ko iyi nteko ariyo izemerezwamo Gianni Infantino  nk'umuyobozi wa FIFA muri manda y'imyaka ine iri imbere, ibi bikaba bibaye nyuma yaho Infantino yagaragaye nk'umukandida rukumbi wa FIFA.

    The post Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy'indashikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-agiye-guhabwa-igihembo-cyindashikirwa-na-caf-kubera-guteza-imbere-siporo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-agiye-guhabwa-igihembo-cyindashikirwa-na-caf-kubera-guteza-imbere-siporo

  • Ibyo muri ya ''guverinoma'' ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo! #rwanda #RwOT

    Abiyita'opozisiyo'cyangwa'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda', bakomeje kugaragaza ko nta murongo wa politiki uhamye bagira, ko ibyo bagamije ari ukwishakira amaramuko gusa, babeshya injiji zibaha amafaranga ngo ni 'impirimbanyi za demukarasi'. Urugero muri nyinshi cyane zimaze kwigaragaza, ni urwa Padiri Thomas Nahimana washinze ikiryabarezi ngo ni'guverinoma yo mu buhungiro', kandi ari uburyo bwo kwisarurira imfashanyo ngo agiye guhirika ubutegetsi bw'uRwanda.

    Baca umugani ngo'nyakibi ntirara bushyitsi', bashaka kuvuga ko ikinyoma kidatinda gutahurwa. Ni nako byagendekeye Thomas Nahimana, kuko abo yacuritse ubwonko ngo abagize ba 'minisitiri', batatinze kubona ko bakoreshwa n'umutekamutwe kabuhariwe, umuswa kabombo muri politiki. Umwe mu baciye ukubiri na Thomas Nahimana, ni Jean-Paul Ntagara ngo wari'minisitiri w'intebe' w'iyo ngirwa guverinoma. Ubu Ntagara ntacana uwaka na Nahimana, aho umwe aciye undi ahacisha umuriro. Ibitutsi ni byose ku mbuga nkoranyambaga, kwandagaza uwahoze ari'minisitiri w'intebe'we, Nahimana akabiyuza mu kanwa k'inkotsa yitwa Félicitée Mwemayire, wirirwa akorongera kuri wa murongo wabo wa youtube bise'isi n'Ijuru'.

    Amakuru dukesha abakurikiranira hafi ibyo kwa Thomas Nahimana n'ingaruzwamuheto ze, aravuga ko Nahimana na Ntagara bapfuye kunanirwa kugabana ibisabano, ndetse biza kuvukamo n'ivangura rishingiye ku moko, doreko abambari ba Nahimana bashinja Ntagara kuba 'intagondwa y'Umututsi'. Ibi by'ubwoko byaje ubwo Thomas Nahimana yacaga inyuma abo babana muri uwo mwanda, akarya amafaranga y'umuryango wa Yuvenali Habyarimana, ndetse agategeka ko bazajya bunamira Habyarimana tariki 06 Mata buri mwaka.

    Jean Paul Ntagara yarabyanze, kuko we yifuzaga ko bazajya bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 07 Mata buri mwaka. Ibigega bya baringa Thomas Nahimana yagiye ashinga nabyo byakuruye kurebana ay'ingwe. Ababikurikiranye muribuka ashyiraho'pasiporo' ngo izajya ifasha abayitunze gutembera isi yose nta nkomyi. Ibigarasha n'abajenosideri bamuhundagajeho ibifaranga ngo baragura urwandiko rw'inzira, umwana w'ijanja arabitapfuna, abandi nabo baririmba urwo babonye. Iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko. Ubundi se bumvaga Nahimana atanga pasiporo nka nde? Bidaciye kabiri Thomas Nahimana yashinze icyo yise'IGISHURA', ngo kikaba ikigega gikusanya inkunga yo kubaka igisirikari kizatera u Rwanda.

    Imicungire y'icyo 'Gishura' yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.

    Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko yita Padiri Nahimana imbwa y'umujura, umutekamutwe, umutindi, n'andi magambo yandagaza'Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro'. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo 'guverinoma'. Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri 'guverinoma' n' injijite nkeya, zirimo ihabara ye' Nadine Claire Kansiinge, abeshya ngo azamugira Perezida w'uRwanda. Uyu Kansiinge ngo ni nawe uhagarariye Ingabire Umuhoza Victoire (IVU)muri iyo 'guverinoma' ya baringa.Ngabo rero abavuga ko bazahirika ubuyobozi bwa FPR, wabareba ukibaza uko umuntu udashobora kwiyobora yayobora abandi. Udashinga se arabyina?

    Ngiyo imfube Thomas warumbiye Imana n'abantu. Habababaje gusa abamujya inyuma, akabonka imitsi, utwakabatunze mu buhungiro bakatujugunya mu gifu cye, bo bicira isazi mu jisho.

    Nyamwangakumva ntiyanze no kubona!

    The post Ibyo muri ya ''guverinoma'' ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-muri-ya-guverinoma-ya-padiri-nahimana-ibwa-zabirwaniyemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyo-muri-ya-guverinoma-ya-padiri-nahimana-ibwa-zabirwaniyemo

  • CAF igiye guhemba Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika igiye guhemba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nka Perezida w’indashyikirwa kimwe n’Umwami wa Maroc.

    Iki gihembo cya 'CAF President’s Outstanding Achievement Award’ gihabwa umuyobozi w’igihugu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere Siporo.

    Muri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umwami wa Maroc, Mohammed IV ni bo babaye indashyikirwa bakaba bohererejwe ubutumire na CAF.

    Ni mu muhango uzabera mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2023 uzanitabirwa na perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amauru muri ku Isi, Gianni Infantino.

    Bazahabwa iki gihembo nyuma y’umunsi umwe gusa mu Rwanda hatangiye Inama ya FIFA izatorerwamo n’umuyozi mushya wa FIFA, iteganyijwe guhera tariki ya 13 kugeza 17 Werurwe 2023.

    Umwami wa Maroc, Mohammed VI na Perezida Paul Kagame bazahembwa na FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-igiye-guhemba-perezida-kagame

  • Ese wari uziko kurya iyanya zitetse ari byiza kuruta imbisi, sobanukirwa impamvu #rwanda #RwOT

    Inyanya ni isoko nziza ya lycopene ari na yo ituma zigira ririya bara ryazo ritukura. Lycopene ikaba izwiho kuba mu birinda kanseri, ibisukura umubiri ndetse iza ku isonga mu birinda abagabo kanseri ya porositate.

    None se, wazirya mbisi cyangwa zitetse?

    Igisubizo cyahuranyije ni uko ari byiza kurya inyanya zitetse kurenza kuzirya mbisi.

    Wakibaza ngo ni ukubera iki?

    Ubushakashatsi bugaragaza ko lycopene igenda yiyongera uko utetse inyanya kurenza uko wazirya mbisi. Mu gihe urunyanya rugisarurwa usangamo hagati ya 0.88mg na 7.74mg za lycopene muri 100g z'urunyanya (uruhiye cyane rurusha urutarashya cyane) ariko iyo uzitetse usanga lycopene yiyongereye yagiye hagati ya 10mg na 13.4mg kuri 100g z'urunyanya.

    Iyo utetse inyanya bituma amazi muri zo agabanyuka, bityo ubwinshi bwa lycopene bukaboneka. Ni yo mpamvu ari byiza guteka inyanya aho kuzirya mbisi.

    Ikindi kandi kuzivanga n'ibinyamavuta ni byo byiza cyane, ni yo mpamvu ari byiza kuziteka mu isosi ugakaranga.

    Icyakora nanone si byiza ko isosi y'inyanya ikaranze ihura na oxygen n'urumuri umwanya muremure kuko byakangiza lycopene irimo. Urya ni yo mpamvu bakubwira ko sauce tomate itabikwa, niba unashaka kuyibika uyishyira muri frigo cyangwa ikindi kintu gipfundikirwa.

    Lycopene igituma yiyongera mu nyanya zitetse ni uko iyo uzitetse bishwanyaguza ibyari bizifatanyije bityo zikabasha gukwirakwira no kubasha gukoreshwa n'umubiri

    Ubundi mu kurya ibirimo isosi y'inyanya ugiye urenzaho ka avoka, umubiri ukamura lycopene yikubye kane iyo wari gukamura nta avoka uri gusomeza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ese-wari-uziko-kurya-iyanya-zitetse-ari-byiza-kuruta-imbizi-sobanukirwa-impamvu

  • Rwamagana: Abakobwa babeshya abasore kubasura bagamije kubarya amafaranga #rwanda #RwOT

    Hari abasore bo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bakomeje gukeneshwa n'abakobwa babaka amafaranga y'itike ngo baze kubasura, bakayarya bikarangira bataje.

    Aba basore bavuga ko batereta abakobwa bagasezerana kuza kubasura bakabasaba tike y'urugendo.

    Abahaye ubuhamya itangazamakuru rya Flash bo muri aka Karere, bavuga ko bahaye abakobwa amafaranga y'urugendo inshuro irenze imwe bikarangira bataje kubasura n'amafaranga ntibayabasubize.

     Umwe ati 'Kugaruka ni ibihumbi bitanu ati ubwo wowe nyoherereza amafaranga numara kuyanyoherereza njye ndaza. Nanjye nikoramo nk'umusore nyine kugira ngo niheshe agaciro, mba mwoherereje amafaranga ibihumbi 12, ahita anshyira Black List. Mba ndamuretse nkomezanya na wawundi twari dusanganwe, ibihumbi 15 mba ndabyohereje muhamagaye arambwira ngo imodoka yateze yamurenganye imujyana i Butare.'

    Undi ati 'Hashize umwanya muhagamaye telefone iba ivuyeho, ndamwihorera birangira amafaranga ayariye. Ni uko bigenda umwe aranga ugahita ugerageza amahirwe ahandi.'

    Kubera imbaraga z'umubiri ziba zanze ngo aba basore bakomeza gutanga amafaranga ku bakobwa ntibaze kubasura, bikaba bikomeje kubadindiza mu iterambere.

     Umwe ati 'Nta pantalo nsigaranye, abandi baratembera njye sinabona aho njya. Abandi bakagura ihene, njye sinabona aho nyigura.'

    Undi ati 'Bidindiza iterambere ryacu, ntabwo wafata amafaranga ibihumbi Bine wohereje ngo ejo uzohereze andi. Urumva mu buryo bw'umubiri natwe biba byatunaniye bigatuma dukomeza gutakaza amafarangayacu gutyo.'

    Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko impamvu abasore babohereza amafaranga ntibajye kubasura, bituruka ku bukene baba bifitiye bikarangira banze kwitesha ayo mahirwe yo kubona amafaranga.

    Umwe ati 'Nta kazi umuntu aba afite. Ubwo rero niba nta kazi umuntu afite ukavugana n'umuhungu akakwizera agashaka  ko umusura, kandi hari igihe uri bugende akakubwira ngo mpereza, ukavuga uti reka ayampereza kandi ntabwo azansanga aho ndi.  Ukayarya.'

      Undi ati ' Nyine arayaguha kubera ubukene wifitiye ukayarya ukamureka.'

     Urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ruragira inama abo basore kujya batanga ikirego nk'uko bisobanurwa na Dr. Murangira B. Thierry uvugira RIB.

     Ati ' Inama nabagira ni ugutanga ikirego. Burya iyo ukorewe  igikorwa ukumva hari uburyo kikubangamiye, utanga ikirego.'

    Inshuro nyinshi ngo usanga aba bakobwa baba barubatse ikizere mu basore babasuye rimwe gusa, gusubirayo ku nshuro ya kabiri bikagorana.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Rwamagana: Abakobwa babeshya abasore kubasura bagamije kubarya amafaranga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/28/rwamagana-abakobwa-babeshya-abasore-kubasura-bagamije-kubarya-amafaranga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakobwa-babeshya-abasore-kubasura-bagamije-kubarya-amafaranga

  • Musanze FC iracyatirura intebe nibyombo bya… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, igeze ku munsi wa 21 mu mikino yo kwishyura, ariko Musanze FC iryamye ku mwanya abantu batatekerezaga ko yajyayo ubwo shampiyona yatangiraga.

    Musanze FC ubu iryamye ku mwanya wa 12 n’amanota 24, ikaba iri inyuma ho amanota 5 ikipe ya Rwamagana City nayo iri gutarukirwa n’amazi ajyana umuntu mu cyiciro cya kabiri.

    Musanze FC ko yatangiye neza byagenze gute?

    Musanze FC iri mu makipe yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino kuko mu mikino 5 ibanza ya shampiyona, iyi kipe yari ku mwanya wa 2 n’amanota 10 irushwa amanota atanu na Rayon Sports. 

    Uko iminsi ya shampiyona yatambukaga, iyi kipe yakomeje guhanyanyaza nk’ikipe yo mu ntara ndetse hari n’umukino yaje gutsindamo Rayon Sports ibitego 2-0, ibintu bitari biherutse.

    Umwaka ushize w’imikino, Musanze FC yosoje ku mwanya wa 6, kaba agahigo yaherukaga mu 2017 

    Iyi kipe yambara umweru n’umutuku yaje kugira ibibazo by’umutoza bivugwa ko yarwaye, ajya kwivuza ariko ntabwo yabashije kugaruka kuva tariki 20 Ugushyingo 2022 ubwo yari agiye iwabo muri Kenya.

    Ese Frank Ouna ni we watwaye ibyishimo by’ikipe?

    Kuva Frank Ouna yagenda Musanze FC imaze gukina imikino 11 ya shampiyona, yose hamwe ihwanye n’amanota 33, gusa muri aya manota, Musanze FC imaze gusaruramo, amanota 10 gusa harimo amanota 6 yakuye kuri Rayon Sports na Rwamagana City, n’amanota 4 yakuye kuri Bugesera bahuye kabiri, Police FC na Etincelles FC.

    Umutoza Frank Ouna kuva yagenda, ikipe ya Musanze iri gusubira inyuma ku buryo bukabije 

    Frank Ouna yagiye shampiyona iri ku munsi wa 10, aho Musanze FC yari ku mwanya wa 7 n’amanota 14, bivuze ko mu mikino 11 imaze gukina yiyongeyeho amanota 10 gusa.

    Musanze FC imaze imikino 9 yikurikiranya idatsinda

    Musanze FC iheruka gutsinda umukino wa shampiyona tariki 4 Ukuboza 2022 itsinda Rwamagana City, aho icyo gihe, yahise ijya ku mwanya wa kane n’amanota 20, gusa kuva muri uko kwezi, iyi kipe imaze gukina imikino 9 yose yasaruyemo amanota 4 gusa, bituma yo na Espoir FC arizo kipe zimaze kubona amanota macye kuva ku munsi wa 12 wa shampiyona (4).

    Tariki 3 Gashyantare, ni bwo Musanze FC yabonye umutoza mushya, Ahmed Abdelrahman Adel wari waratoje iyi kipe muri COVID-19. Uyu mutoza, yasanze Musanze FC ku mwanya wa 10 n’amanota 22, ubu akaba amaze kuyigizaho inyuma imyanya ibiri, ndetse n’umusaruro w’amanota abiri.

    Abakinnyi Musanze FC yari ifite baracyahari, ubusatirizi yatangiranye burahari, ariko umusaruro ukomeje kwibazwaho ndetse mu gihe hatagira igikorwa, ishobora kwisanga iri kumira nkeri mu myanya imanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko ni yo kipe ifite impuzandengo y’umuvuduko uri hejuru wo gusubira inyuma mu makipe ari muri iyi shampiyona.

    Hifashishijwe amasengesho ariko umuti unoze warabuze 

    Mu mikino 9 iheruka, Musanze FC imaze gutsinda ibitego 15 yinjiza ibitego 3 mu mikino ya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126519/musanze-fc-iracyatirura-intebe-nibyombo-bya-noheri-nubunani-126519.html

  • Lionel Messi yabaye umukinnyi mwiza wa FIFA, Cristiano abura muri 11 #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA, ni nyuma yo guhesha igikombe cy’Isi cya 2022.

    Ni mu birori byabaye mu ijoro ryakeye bibera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris aho uyu mugabo w’imyaka 35 yacyegukanye ahigitse ba rutahizamu babiri b’u Bufaransa, Kylian Mbappe bakinana muri Paris Saint Germain na Karim Benzema ukinira Real Madrid muri Espagne.

    Ni igihembo yahawe nyuma y’uko yatsinze ibitego 7 mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize ndetse bikanafasha igihugu cye kwegukana iki gikombe yaherukaga mu myaka 36 ishize.

    Lionel Messi akaba yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 2, ni nyuma y’icyo yegukanye muri 2019, akaba anganyije n’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse n’umunya-Poland, Robert Lewandowski bose bafite ibi bihembo 2.

    Emiliano Martínez ukomoka muri Argentine, ni we wegukanye igikombe cy’umunyezamu mwiza, yahigitse Yassine Bounou wa Maroc na Thibaut Courtois w’u Bubiligi.

    Hatangajwe kandi ikipe y’abakinnyi beza b’umwaka wa 2022 itagaragayemo umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo.

    Umunyezamu: Thibaut Courtois (Real Madrid n’u Bubiligi)

    Ubwugarizi: Achraf Hakimi (PSG na Maroc), João Cancelo (Bayern Munich na Portugal) na Virgil van Dijk (Liverpool n’u Buholandi)

    Abakina hagati: Kevin De Bruyne (Manchester City n’u Bubiligi), Luka Modrić (Real Madrid na Croatia) na Casemiro (Manchester United na Brazil)

    Abataha izamu: Lionel Messi (PSG na Argentine), Kylian Mbappé (PSG n’u Bufaransa), Karim Benzema (Real Madrid n’u Bufaransa) na Erling Haaland (Manchester City na Norvège)

    Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yabaye-umukinnyi-mwiza-wa-fifa-cristiano-abura-muri-11

  • Messi yatowe nk'umukinnyi mwiza ku isi wa FIFA ku nshuro ye ya karindwi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Argentina na Paris St-Germain Lionel Messi yatowe nk'umukinnyi mwiza ku isi na FIFA mu 2022 mu bagabo ku nshuro ye ya karindwi.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 35 yatsinze ba rutahizamu babiri b'Abafaransa, Kylian Mbappe na Karim Benzema.

    Messi ni we yari wari uyoboye Argentina yegukana igikombe cy'isi giherutse kubera muri Qatar, akaba yarashoboye gutsindira igihugu cye n'ikipe ye ibitego 27 mu mikino 49 mu mwaka w'imikino wa 2021-22.

    Alexia Putellas wa Barcelona na we yabaye umukinnyi mwiza w'umwaka ku ruhande rw'abagore.

    Messi, nyuma yo gutsindira iki gihembou yagize ati: “Biteye ishema. Wabaye umwaka udasanzwe kandi ni icyubahiro kuri njye kubona negukanye iki gihembo. Iyo hataba abakinnyi bagenzi banjye, sinari kuba ndi aha.

    “Nageze ku nzozi nari maranye igihe kirekire cyane. Ni abantu bake cyane bashobora kugera kuri iyi ntambwe kandi ni umugisha nagize kuyigeraho”.

    Muri ibi birori byabereye i Paris, Lionel Scaloni, ari na we watozaga Argentina itwara igikombe cy'isi cya gatatu, ni we wabaye umutoza w'umwaka ku ruhande rw'abagabo.

    Abakinnyi bagize ikipe y'isi yose:Thibaut Courtois; Achraf Hakimi, Virgil van Dijk, Joao Cancelo; Kevin De Bruyne, Luka Modric, Casemiro; Lionel Messi, Erling Haaland, Karim Benzema, Kylian Mbappe.



    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yatowe-nk-umukinnyi-mwi-za-ku-isi-wa-fifa-ku-nshuro-ye-ya-karindwi