Blog

  • FARDC ikomeje kurashisha indege M23 nyuma yo kunanirwa ku butaka #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka Muri RDC aravuga ko umutwe wa M23 uri kuraswa ibibombe bikomeye n'igisirikare cya DRC hifashishijwe Kajugujugu na Sukhoi 25 mu kuyibuza gufata Sake.

    M23 iri mu birometero bike hafi ya Sake ndetse iheruka gufata umujyi wa Mushaki uri hafi cyane y'iyi Sake.

    Ku munsi w'ejo kuwa 27 Gashyantare ingabo za Leta ya Congo FARDC ziriwe zisuka ibisasu kuri izi nyeshyamba zifashishije indege z'intambara imwe yo mubwoko bwa Kajugujugu n'indi yo mu bwoko bwa Sukhoi 25 ari nayo byavugwaga ko yarashwe gusa siko byagenze.

    Icyakora nubwo bimeze gutyo izi nyeshyamba ntizigeze zisubira inyuma ahubwo zagumye mu birindiro byazo, ndetse nti byazibujije kugenda zegera imbere bityo n'ingabo za Leta zikagenda zisubira inyuma.

    Iyi ntambara iri kubera mu nkengero za Mushaki n'imbere muri uyu mujyi yatumye abaturage bava mu byabo barahunga, bamwe berekeza Minovu, abandi berekeza Sake,ndetse na Goma, gusa hari n'abakomeje umuhanda werekeza Burungu n'ahandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-ikomeje-kurashisha-indege-m23-iyibuza-gufata-sake

  • Abadepite ba RDC basabye ibintu bikomeye Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Abadepite 17 bo muri Kivu ya Ruguru bandikiye Perezida Felix Tshisekedi bamusaba gukemura ikibazo cy'umutekano muke muri iriya ntara mu nzira y'amahoro.

    Iyi baruwa yagiye ahagaragara ifite umutwe ugira uti 'Ibaruwa ifunguye igenewe Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku birebana n'uko umutekano, ubutabazi, imibereho n'ubukungu byifashe muri Kivu ya Ruguru.

    Iyi baruwa yasinyweho n'abadepite 17 bo muri Kivu y'Amajyaruguru, bavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi baturage bakomeza kuhatakariza ubuzima cyangwa bagahunga, Leta yashyira imbere inzira y'amahoro aho gukomeza iyo guhangana kandi bigaragara ko bakomeje gutsindwa.

    Abadepite ba Kivu y'Amajyaruguru kandi basabye Guverinoma yabo kwigana ubushishozi impamvu imitwe y'iterabwoba irimo FDLR na ADF ikibarizwa ku butaka bw'icyo gihugu, kugira ngo abayigize basubizwe mu bihugu byabo.
    Bihuye n'ibyo Guverinoma y'u Rwanda imaze igihe isaba, aho igaragaza ko abagize FDLR babangamiye umutekano w'u Rwanda, nyamara aho kubirukana Congo ikabaha ibikoresho ikanafatanya nabo kurwanya M23.

    Raporo iheruka y'impuguke za Loni nayo yarabigaragaje, ko FDLR ikorana na FARDC mu buryo butandukanye.

    FDLR inashinjwa kuba nyirabayazana w'urwango rwibasiye abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y'Amajyaruguru by'umwihariko Abatutsi, aho ishishikariza abaturage bo muri iyo ntara kubagirira nabi, ibintu bisa nk'ibyo abagize uwo mutwe bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abadepite ba Kivu y'Amajyaruguru basabye ko nabo bahabwa ijambo nk'abamenyereye agace ka Kivu y'Amajyaruguru, bakagira uruhare mu nzira yo kugarura amahoro muri ako gace.

    Abo badepite, basabye ko inzira z'ubucuruzi zimaze iminsi zifunzwe kubera imirwano zafungurwa, dore ko ari zo zinyuzwamo ibicuruzwa biva cyangwa bigana mu mujyi wa Goma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abadepite-ba-rdc-basabye-ibintu-bikomeye-perezida-tshisekedi

  • Hasobanuwe uko Interahamwe zabaga kwa Kabuga zahembwaga – #rwanda #RwOT

    Iburanisha ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, ryatangijwe no gukomeza guhatwa ibibazo kuri KAB053.

    Uyu mugore uri gutanga ubuhamya ari i Kigali hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga n'inteko y'abacamanza, yagombaga kubazwa n'inteko iburanisha kuko uruhande rwa Kabuga rwamaze kumuhata ibibazo.

    Mu iburanisha riheruka uyu mugore wahawe kode ya KAB053 yasobanuye uko yakubitiwe kwa Kabuga muri Mitingi.

    Kuri uyu munsi umucamanza yongeye kumubaza umwanya yari afite mu ishyaka PL, yemeza ko yari umurwanashyaka usanzwe.

    Umucamanza yamubajije ku byo yavuze mu ibazwa rye ryo mu 2011,ko yabonye Kabuga kuri Televiziyo ubwo yari muri mitingi mu Ruhengeri ari kumwe na Juvénal Habyarimana, mu mwaka wa 1991 cyangwa 1992 yemeza ko ari byo.

    Yavuze ko icyo gihe ngo Kabuga yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga, naho Habyarimana avuga ko “azamanuka” hamwe na zo, aho KAB053 yavuze ko byari bisobanuye kujyana na zo kwica Abatutsi.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko Interahamwe zatorezwaga kwa Kabuga zahabwaga amafaranga nubwo atasobanuye neza uwayatangaga.

    Yavuze ko we atigeze agera kwa Kabuga ku buryo yamenya uwaba yaratangaga amafaranga kuri izi Nterahamwe ariko ko ibyo byasubizwa na Kabuga kuko ari we wabimenya.

    Umucamanza yamubajije aho avuga ko Kabuga yahaye amafaranga Interahamwe z'i Musave n'icyo ashingiraho, akomeza ashimangira ko atazi abahawe ayo mafaranga ariko ko bayaherewe kwa Kabuga.

    Iburanisha ryakomeje uyu mutangabuhamya ahatwa ibibazo ndetse anabazwa bimwe mu bisobanuro by'amagambo yihariye yagiye akoresha mbere yo gupfundikira ubuhamya bwe.

    Iburanisha ryaje guhagarikwa kubera igihe cyagenwe cyari kigeze rikazakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023 humvwa ubdi mutangabuhamya wiswe KAB085.

    Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

    Ubwo Kabuga Felicien yari akurikiye abatangabuhamya bamushinja


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-uko-interahamwe-zabaga-kwa-kabuga-zahembwaga

  • Ishimwe rya Bella Flowers, ikigo rukumbi cyahembye Chris Froome muri #TdRwanda23 (Video) – #rwanda #RwOT

    Christopher Clive Froome w'imyaka 37 akinira Israel—Premier Tech yo muri Israel. Ni umwe mu bakinnyi bari bahanzwe amaso mbere y'uko Tour du Rwanda 2023 itangira. Uyu Mwongereza ni umunyabigwi mu gusiganwa ku magare kuko yegukanye Tour de France enye.

    Muri Tour du Rwanda ntiyahiriwe kuko mu minsi umunani irushanwa ryamaze yagaragaye cyane umunsi umwe. Hari ku wa 23 Gashyantare 2023 ubwo hakinwaga Etape ya Gatanu yahagurukiye mu Karere ka Rusizi igana mu ka Rubavu.

    Uyu munsi waramuhiriye kuko yabaye umukinnyi wacomotse mu bandi akagenda ibilometero byinshi ayoboye, ibizwi nka 'Longest Breakaway'. Ibi byatumye yambikwa na Bella Flowers, ihemba umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire.

    Muri etape ya gatanu, abakinnyi bagenderaga cyane mu gikundi, bake bakagerageza kuyobora isiganwa ariko batangira kwiyungurura ubwo Chris Froome yabasigaga nyuma yo kwinjira i Karongi.

    Gusa, uyu mukinnyi yagize ibyago byo gutobokesha igare ubwo yari amaze gusohoka muri Gishwati, abandi bamucaho.

    Chris Froome ukinira Israel-Premier Tech yahembwe na Bella Flowers nk’Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire ubwo hakinwaga Etape ya Gatanu ya Tour du Rwanda 2023

    Si uguhemba abakinnyi gusa kuko Bella Flowers ni nayo muterankunga w'imena urimbisha ahabereye isiganwa hose binyuze mu kuhategura no kuhataka indabo ziteye amabengeza.

    Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bella Flowers, Rucogoza Keagan, yavuze ko hari uduhigo tubiri iki kigo cyavanye muri Tour du Rwanda.

    Yagize ati 'Mbere na mbere turishimira uduhigo tubiri tuvanye muri Tour du Rwanda, two kuba aritwe gusa twajyanye na buri mukinnyi wese wahembwe, kuko yahabwaga indabo zacu. Ikindi nitwe twenyine twabashije guhemba umukinnyi watwaye Tour de France enye, ari we Chris Froome.'

    Indabo ni impano umuntu ashobora kugenera undi kuko amwishimiye cyangwa yagize ibirori birimo isabukuru n'ibindi.

    Rucogoza yavuze ko mu kurushaho kwegera abakiliya, bagiye gukomeza gusura abafatanyabikorwa babo bari mu turere dutandukanye no gushyiraho abashya aho batari.

    Bella Flowers ni umushinga ukorera ubuhinzi bw'indabo ku buso bwa hegitari zigera kuri 60, uhinga amoko 16 y'indabo za rose mu mabara icumi. Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y'i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

    Iki kigo giherutse gutangaza ko kigiye gushyira ku isoko ubwoko bushya bw'indabo z'amaroza bitarenze amezi abiri.

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.

    Bella Flowers itanga akazi ku biganjemo abo ku gicumbi cyayo i Rwamagana kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.

    Christopher Clive Froome w'imyaka 37 akinira Israel—Premier Tech yo muri Israel

    Yishimiye guhembwa na Bella Flowers

    Mark Stewart ukinira Bolton Equities ni we wahembwe nk’Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire muri #TdRwanda23

    Indabo ni impano waha umuntu wawe kuko umwishimiye, yagize ibirori, isabukuru n'ibindi

    Bella Flowers ni yo irimbisha ahasorezwa isiganwa binyuze mu kuhategura no kuhataka indabo ziteye amabengeza

    Bella Flowers ifite imirima y'indabo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba

    Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bella Flowers, Rucogoza Keagan (ibumoso) yari afite akanyamuneza nyuma yo gushyikiriza Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, indabo zo kumushimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-bella-flowers-ikigo-rukumbi-cyahembye-chris-froome-muri-tdrwanda23

  • Luvumbu yakuye Rayon Sports mu nzara z'intare FC yari yayihagamye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro wabereye Kuri Ikirenga stadium.

    Rayon Sports yari yazanye mu kibuga ikipe y'abakinnyi badakunze gukina, ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 45 kuri penaliti yatewe na Paul Were.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshuti Aime Cedric ku munota wa 50.

    Rayon Sports yakoze impinduka izana abakinnyi bakomeye nka Luvumbu waje kuyibonera igitego cy'intsinzi ku munota 80, kuri kufura yari hafi y'urubuga rw'amahina.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Esperance yatsinze Rwamagana City 1-0.

    Gahunda y'imikino ibanza ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro

    Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

    Ivoire Olympique vs APR FC

    Bugesera FC vs Musanze FC
    La Jeunesse vs Kiyovu Sports

    Sunrise FC vs Police FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    Marines FC vs Etincelles FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-yakuye-rayon-sports-mu-nzara-z-intare-fc-yari-yayihagamye

  • Hamenyekanye igihe Prince Kid azasubira kuburana #rwanda #RwOT

    Prince Kid yongeye gusubira mu nkiko nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranyweho ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa buhita bujuririra Urukiko Rukuru.

    Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, ni we wemeje iyi taliki akaba ari nawe uzakomeza kumwunganira mu Rukiko Rukuru. Kuri ubu itariki yemejwe Prince Kid azaburaniraho ni itariki ya 10 Werurwe 2023 aho azajya kuburana ubujurire bwe nyuma yo kuba umwere ariko ubushinjacyaha ntibunyurwe Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyakora, nyuma y'uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka 16.

    Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, kugeza ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

    Src:Inyarwanda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-igihe-prince-kid-azasubira-kuburana

  • Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi kureka inama zidatanga umusaruro #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka inama bahoramo zidatanga umusaruro ahubwo bakita ku cyateze imbere umuturage ndetse ibibazo bihora bigaruka bigakemuka.

    Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.

    Perezida Kagame yatangiye ijambo rye abaza abitabiriye iyi nama ati “Icyo tuvanyemo n'iki?kugeza ryari?turayiheraho dukore iki?.Hari ubwo twayiteze amatwi,twatanze n'ibitekerezo ariko biranashoboka ko dushobora guhaguruka,twataha tukabisiga hano.Ibyo birashoboka kandi rimwe na rimwe niko bigenda.

    Tuba dukwiriye gukomeza kugendera ku nama,ibitekerezo,uko byagenze.Ariko niko n'izindi nama zikwiriye kuba zigenda.Hari umuco w'inama zidashira.

    Hari uwambwiye ngo uko inama ziba,ushaka umuntu uwo ariwe wese,kuri telefoni bakakubwira ko ari mu nama.Wabikoze mu gitondo wakongera nimugoroba bakakubwira ko ari mu nama.Wakongera kumushaka bakakubwira ko ari mu nama.

    Inama wasanga ziruta umwanya w'ibikorwa.Umwanya w'inama uruta uw'ibikorwa ndetse ni nayo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana,kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze ntabwo umwanya uboneka.Haboneka umwanya w'inama.

    Iteka nkanabaza izo nama zibamo iki?.Inama za buri mwanya zikorerwamo iki?.Inama zo zizaba ariko ukoresha inama kugira ngo usuzume ibintu bitandukanye,kureba aho bigeze,kureba icyakongerwa mu bitekerezo byatanzwe ubushize.Ariko hakaba n'inama yo gusuzuma ibikorwa.Hanyuma ukabona umwanya wundi wo kujya mu bikorwa noneho.

    Inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano,umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi atari izo nama za buri kanya.Inama igira akamaro bitewe n'icyayiganiriwemo n'ibikorwa byavuye muri iyo nama,ntabwo ari inama gusa igira akamaro.Dukwiriye guhindura rero…”

    Perezida kagame yasabye abayobozi kutagendera ku ruvire nk'urw'igare cyangwa kumera nk'isaha zimwe zimara amasaha 24 zibara waba utayikozeho igahagarara.

    Ati “Abantu ntabwo bakora batyo.Ntabwo bakenera uruvire rwa buri masaha 24,abantu barikoresha,bikaba nk'amasaha mashya ya auatomatic.”

    Perezida Kagame yavuze ko intego y'Abanyarwanda ari ukwifuza kugera ku iterambere ukihuta 'kugera ngo ugere kure aho abandi bageze.”

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu akarere ka Burera kabaye aka nyuma ari uko kagaragaramo kanyanga nyinshi mu gihe Nyagatare yabaye iya mbere yo iyo kanyanga yagabanutse ariyo mpamvu bateye imbere.

    Yavuze ko hari ibibazo yaba iby'abana bagwingira,abakiri bato bajya mu tubari n'ibindi byagakwiye kuba byararangiye kera kuko ari u Rwanda rw'ejo.Ati “Ntabwo twagakwiye kuba tubyihanganira…twagakwiye kuba twumva uburemere bwabyo.”

    Perezida Kagame yahaye abakuru kugira imyitwarire 'irera abakibyiruka'kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ndetse abarangwa n'ubusinzi n'imyitwarire mibi bakibutswa yaba mu nyigisho,ukinginga byakwanga ugahana.

    Perezida Kagame yanenze kandi umuco mubi urangwa mu bayobozi wo gukingirana ikibaba aho gufatanya kurwanya ikibi.

    Ati “.Abantu barabuze,umuntu abona undi akora icyaha akirebera hirya akamwihorera,niba icyo cyaha gifite inyungu wenda y'igihe gito,ubwo bikaba bivuze ngo ntumuvuga ngo nawe hatazagira ugucyaha nawe wabikoze ushaka za nyungu.Bikaba kumvikana mu cyaha.

    Abantu bakwiriye kubwira umuntu bati sigaho,ntabwo aribyo,suko bigenda,birangiza,biratwangiza twese,s'umuntu umwe gusa byangiza.”

    Aha niho yatanze urugero rw'umwana w'imyaka 14 ujya mu kabari agasangira inzoga n'abasaza n'abakecuru,ababyeyi,abagabo bamurebera aho kumucyaha.

    Yasabye ko inzego zajya zihana ababyeyi be bari gusangira inzoga mu kabari na nyiri akabari wemeye kumuha inzoga.

    Perezida Kagame yasoje ijambo rye avuga ku bayobozi yise ko 'batagira amaso abona',batabona ikibi ngo bagitandukanye n'icyiza.

    Ati “Ukicara mu byondo,isayo,ugategereza uza kukubwira ngo 'uziko wicaye mu isayo'.Ntabwo aribyo…Niba ugenda ukabona umwanda uri ku nzira,hari n'abantu bahagaze aho.

    Twihaye intego yo gusukura,ntabwo ari ugusukura imihanda ingo,natwe ubwacu.Hari ibishobora kudukiza umwanda.Umwanda n'ubukene biratandukanye.Ntabwo bivuze ko niba uri umukene ugomba kugira umwanda.Ntushobora kugira umwanda uturiye amazi,urakaraba,urakarabana na bike ufite.Ntabwo ugomba kugenda ujugunya umwanda aho ubonye hose,umwanda ufite aho ujya….Iyo utagira amaso atandukanya ibyiza n'ibibi ntaho dushobora kugera.”

    Yasoje avuga ko kubona ikibi bigomba gutera buri wese kukirwanya.Yasoje asaba abayobozi gukorana kuko 'igihugu kitatezwa imbere n'umuntu umwe cyangwa babiri ahubwo kigomba kugira abantu bahagije babyumva babikorera babishaka,ibintu bikagenda bizamuka mu mibare no mu bikorwa.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-gusaba-abayobozi-kureka-inama-zidatanga-umusaruro

  • Keke Palmer ari mu byishimo byo kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare nibwo uyu mukinnyi wa filime yibarutse umwana we w'umuhungu yise Leodis Andrellton Jackson, nyuma y'igihe kitari gito atangaje ko atwite.

    Uyu ni umwana abyaranye n'umukunzi we Darius Daulton Jackson, bamaranye imyaka ibiri bakundana, akaba ari n'umuvandimwe w'umukinnyi wa filime Sarunas J. Jackson.

    Keke Palmer w'imyaka 29, yamenyekanye cyane muri filime z'abana zikorwa na sosiyete zizwi nka Disney, Nickelodeon n'izindi.

    Yatangiye gukina filime ku myaka 12, aza kugaragara muri filime zakunzwe nka 'Rags', 'Joyful Noise', 'The longshots' yahuriyemo na Ice cube, 'Nope' n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/keke-palmer-ari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura

  • Nyagatare yabaye iya mbere mu kwesa imihigo [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyagatare niko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2021/2022, mu nkingi zitandukanye mu rwego rw'igihugu aho kagize amanota 81.64% .

    Aka karere katsinze Huye yabaye iya kabiri na 80.97% ndetse na Rulindo yabaye iya gatatu na 79.8%.

    Uturere twesheje imihigo ku gipimo cya 66% ku birebana no gukemura ibibazo by'abaturage.

    Intara y'Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n'amanota 79%, ikurikirwa n' Amajyepfo n'amanota 78%, iy'Iburengerazuba 76%,
    Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru yabaye iya nyuma n'amanota 70%.

    Minisitiri w'Intebe,Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu kwesa imihigo uturere 6 twa mbere twitwaye neza cyane mu manota turimo: Nyagatare, Huye, Rulindo, Nyaruguru, Rwamagana na Rusizi.

    Uko uturere dukurikirana mu kwesa imihigo :

    1.Nyagatare: 81.64%
    2.Huye: 80.97%
    3.Rulindo: 79.8
    4.Nyaruguru: 79.5
    5.Rwamagana: 79.5
    6.Rusizi: 79.2%
    7.Ruhango: 79.1.
    8.Kamonyi: 79.02%
    9.Gatsibo: 79%
    10.Ngoma: 79%
    11.Karongi: 78.97
    12.Muhanga: 78.9
    13.Rubavu: 78.74
    14.Kirehe: 78.68
    15.Gusagara: 78.55
    16.Nyabihu: 78.41
    17.Kayonza: 78.15
    18.Ngororero: 77.76
    19.Nyanza: 77.66
    20.Bugesera: 77.26
    21.Nyamasheke: 76.6
    22.Nyamagabe: 71
    23.Gakenke: 70.9
    24.Gicumbi: 70.8
    25.Musanze: 67.65
    26.Rutsiro: 66.27
    27.Burera: 61.7

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyagatare-yabaye-iya-mbere-mu-kwesa-imihigo

  • Itarki Prince Kid azasubirira imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko agizwe umwere ku byaha yaregwaga ndetse agahita anafungurwa ariko Ubushinjacyaha bukajurira, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] azatangira kuburana mu bujurire mu kwezi guhata.

    Biteganyijwe ko Urukiko Rukuru ruzatangira kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Prince Kid tariki ya 10 Werurwe 2023.

    Tariki ya 2 Ukuboza 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere ku byaha 3 yari akurikiranyweho ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Ibi byaha aregwa kuba yarabikoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye nk’umuyobozi wa Rwanda Inspiraton Backup yateguraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu musore gufungwa imyaka 16, nyuma yo kugirwa umwere bwahise bujuririra iki cyemezo.

    Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/itarki-prince-kid-azasubirira-imbere-y-urukiko