Blog

  • Tanzania: Perezida Samia yatangaje icyatumye akora impinduka muri Guverinoma #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko aherutse gukora impinduka nto mu ba minisitiri be, kuko hari harajemo umwuka mubi no kutumvikana hagati yabo, ababungirije ndetse n'abanyamabanga bahoraho, bituma ahitamo kubahindura mu nyungu z'akazi ka rubanda.

    Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Perezida Samia, yavuze ko ari ubwa mbere avuze ku mpamvu ahinduye abagize guverinoma, ariko ko ubutaha abadashaka gukorana n'abandi, azahindura buri wese udashaka impinduka.

    Uyu mutegetsi ntiyavuze ubwoko bw'amatiku abagize guverinoma bahoragamo, ariko ngo byagaragaraga ko akazi katakorwaga uko yabishakaga nka perezida w'igihugu.

    Agisimbura nyakwigendera Magufuli, byakunze kuvugwa ko hari bamwe mu bategetsi bagenzi be batamwumvaga kuko ari umugore, ndetse na bimwe mu bitekerezo bamwe bakabyanga bavuga ko ari ibya kigore.

    The post Tanzania: Perezida Samia yatangaje icyatumye akora impinduka muri Guverinoma appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/01/tanzania-perezida-samia-yatangaje-icyatumye-akora-impinduka-muri-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-perezida-samia-yatangaje-icyatumye-akora-impinduka-muri-guverinoma

  • #TdRwanda23: Techno Market igiye kuvugurura ibiciro mu gusubiza ibyifuzo by'abakiliya – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa kane Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda, yakinwaga ku nshuro ya 15 kuva iri siganwa ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma yo kugera mu bice bitandukanye by'igihugu, Techno Market, yanyuzwe n'urukundo yeretswe n'abakoresha serivisi zayo, inakira ubusabe bwabo ku cyo yarushaho kunoza.

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bagiye gusuzuma ubusabe bw'abakiliya bagaragaje ko ibiciro biri hejuru.

    Yagize ati 'Muri iyi Tour du Rwanda, abakiliya bacu batubwiye ko serivisi n'ibyo tubaha ari byiza, ariko bagaragaza ko igiciro kiri hejuru ugereranyije n'ahandi. Nabahaye icyizere cy'uko ibiciro tugiye gutangira kubigabanya gahoro gahoro kandi ariko twongera umwimerere w'ibyo tubaha.'

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko agaciro k'igicuruzwa na serivisi ahanini kajyana n'umwimemerere wabyo.

    Ati 'Nk'ubu hari ibyo twakoreye Tour du Rwanda na Cogebanque ariko babikoresheje imyaka itatu. Rero abantu ntibakirukire ibihendutse kuko ushobora kugikoresha umunsi umwe.'

    Techno Market ni yo yarimbishaga abitabiriye Tour du Rwanda 2023 binyuze mu gukorera ibigo bitandukanye ibirimo ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza, imitaka n'ibindi.

    Mu bushobozi n'uburambe bwa Techno Market ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n'imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo birenga 140 mu munota umwe n'indi yitwa 'offset' ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa, hamwe n'abakozi b'abanyamwuga.

    Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n'inyubako yo kwa Ndamage. Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z'ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing).

    Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n'ibikoresho byifashishwa mu nama nk'ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yavuze ko bagiye gusuzuma ubusabe bw'abakiliya bakagabanya ibiciro kuri serivisi zimwe na zimwe

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet hamwe n’abayobozi batandukanye muri Cogebanque iri capiro riha serivisi zitandukanye zikenerwa by’umwihariko muri Tour du Rwanda

    Umunyarwenya Clapton Kibonge ari mu baherekeje Techno Market muri Tour du Rwanda 2023, ayifasha kwamamaza serivisi zayo zitandukanye

    Techno Market ni yo ikora ibyapa n’ibindi byifashishwa muri Tour du Rwanda birimo ibitabo, ingofero n’imipira y’ibigo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda23-techno-market-igiye-kuvugurura-ibiciro-mu-gusubiza-ibyifuzo-by

  • Nyagatare yabaye iya mbere mu mihigo, Burera iba iya nyuma – #rwanda #RwOT

    Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, yabaye ku nshuro ya 18.

    Ni umuhango wanasinyiwemo imihigo mishya, yasinywe na za miisiteri n'ibigo bya Leta birimo Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Urwego rushizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n'Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, peteroli na gaz (RMB).

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko uturere dutandatu twa mbere twa Nyagatare, Huye, Nyaruguru, Rwamagana na Rusizi twarushanyijwe amanota atarenga abiri n'igice.

    Ni mu gihe turindwi twa nyuma twa Nyamagabe, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rutsiro, Burera, twagize amanota ari munsi y'impuzandengo y'amanota yose.

    Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y'umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n'amanota 61.79%.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko aya manota yaba menshi uyashyize ku rwego rw'ishuri, ariko ari make mu bijyanye n'imikorere.

    Ati “N'iyo wagira 80%, twe nk'ubuyobozi dukwiye kwibaza ngo indi 20% yagiye he, kuko iyo duhiga, duhiga twemeza ko tuzabigeraho 100%. Nta mpamvu rero yatuma tugira 80% tukishima, ahubwo dukwiye kwibaza ngo 20% twabuze, hari imbogamizi koko yatumye ibura, ifatika, yaba idahari tukisubiraho tukinenga, kuko byaba byaratewe n'ubunebwe bw'abagombaga kubishyira mu bikorwa, kandi tuba twarumvikanye ko nta muhigo w'igice ubaho.”

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze mu gutanga amanota hitawe ku kureba ko igikorwa cyakozwe cyose kuko hatabaho umuhigo w'igice, ndetse ko ibiri ku rutonde rw'ibigomba gukorwa byakozwe kandi bikarangira neza.

    Ku rwego rw'Intara, Intara y'Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n'amanota 79%, Intara y'Amajyepfo iza ku wa kabiri n'amanota 78%.

    Ni mu gihe Intara y'Iburengerazuba yaje ku mwanya wa gatatu n'amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n'amanota 75%, naho Intara y'Amajyaruguru iba iya nyuma n'amaota 70%.
    Perezida Paul Kagame yaneze uturere twagize amanota mabi, avuga ko yasanze dusangiye impamvu zikwiye gusuzumwa.

    Yakomeje ati 'Impamvu nkeka ya mbere muri Burera, hariyo kanyanga nyishi. Muzabikurikirane mumbwire ko atari byo. Kanyaga zambuka imipaka […], ndetse n'impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabayije kanyaga, naho yari ihari.'

    Yakomeje ati 'Ikindi kigomba kuba kibitera, ni ubuyobozi. Hagomba kuba hari ikibazo cy'ubuyobozi nacyo mugisuzume. Ubwo ndabwira, niba hari umuyobozi w'ako karere cyangwa izindi nzego, wisuzume vuba na bwangu, ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana. Kudakurikirana ibidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje, nibyo bikorwa ahubwo.'

    'Ubuyobozi rero bwisuzume, ariko ubwo ndavuga ari kuri Burera n'abandi bose bagiye baba mu ba nyuma batanu, hagomba kuba hari izo mpamvu. Mubisuzume, izindi nzego za Leta zibafashe, bigabanyuke.'

    Perezida Kagame kandi yanenze abayobozi badafite amaso abona ikibi n'icyiza, ugasanga ujya 'mu isayo ugategereza uza kukubwira ngo ariko uzi ko wicaye mu isayo.'

    Uko uturere dukurikirana n'amanota twabonye:

    1. Nyagatare: 81.64%
    2. Huye: 80.97%
    3. Rulindo:79.86%
    4. Nyaruguru: 79.76%
    5. Rwamagana: 79.57%
    6. Rusizi: 79.27%
    7. Ruhango: 79.11%
    8. Gatsibo: 79.05%
    9. Kamonyi: 79.02%
    10. Ngoma: 79.00%
    11. Karongi: 78.97%
    12. Muhanga: 78.90%
    13. Rubavu: 78.74%
    14. Kirehe: 78.68%
    15. Gisagara: 78.55%
    16. Nyabihu: 78.41%
    17. Kayonza: 78.15%
    18. Ngororero: 77.76%
    19. Nyanza: 77.66%
    20. Bugesera: 77.26%
    21. Nyamasheke: 76.66%
    22. Nyamagabe: 71.11%
    23. Gakenke: 70.91%
    24. Gicumbi: 70.88%
    25. Musanze: 67.65%
    26. Rutsiro: 66.27%
    27. Burera: 61.79%

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-yabaye-iya-mbere-mu-mihigo-burera-iba-iya-nyuma

  • Rwanda Foam yongereye igihe cya 'poromosiyo' yahujwe n'isabukuru y'imyaka 40 (Video) – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ryegukanywe n'Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani. Uyu mukinnyi w'imyaka 23 yakoresheje amasaha 28, iminota 50 n'isegonda rimwe ku ntera y'ibilometero 1129.9 bigize ibice byo mu turere 22 twifashishijwe mu isiganwa.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yavuze ko isiganwa ry'uyu mwaka ryari rifite umwihariko ugereranyije n'ayo mu myaka ibiri ishize.

    Yagize ati 'Ishusho dusigaranye ni uko isiganwa ryagenze neza. Nyuma y'imyaka ibiri ryarabaga muri COVID-19 ariko ubona ko ryagarutse nk'uko ryari rimeze. Ubu rifite akarusho kuko abafana bari bafite inyota yo kujya kureba amagare.'

    Rwanda Foam yifashishije Tour du Rwanda 2023 by'umwihariko ishaka gukomeza kugera ku baturarwanda aho bari hose mu gihugu.

    Karekezi yavuze ko izi ngendo zari no mu rwego rwo kwifatanya n'abakiliya kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 Rwanda Foam imaze.

    Yakomeje ati “Abakiliya batwakiriye neza, twagiye tubashimira imyaka 40 tumaranye. Twabahaye na poromosiyo zitandukanye. Twari kumwe na Marina na Yvan Muziki badufashije kubashimira. Aho twanyuze hose turabashimiye.'

    Muri Tour du Rwanda 2023, Rwanda Foam yatanze poromosiyo yiswe 'Gura matela uhabwe umusego w'ubuntu'.

    Iyi poromosiyo yatanzwe aho Tour du Rwanda yanyuze hose ariko no mu bindi bice by'igihugu abakiliya barazirikanwe.

    Mu gufasha abaturarwanda gukomeza kwizihizanya na Rwanda Foam isabukuru y'imyaka imaze ibafasha kuryama neza, yongereye igihe cyagenewe poromosiyo.

    Karekezi yakomeje ati “Iyi gahunda izakomeza kugeza tariki 30 Werurwe 2023. Bigamije gufasha abatarabonye amahirwe yo kugerwaho n'igare ko na bo babona poromosiyo yabagenewe.''

    Rwanda Foam yitabiriye Tour du Rwanda yabaye mu 1989, ariko kuva yaba mpuzamahanga yagiyemo 2016. Uru ruganda rumaze imyaka irindwi ruherekeza iri siganwa rizenguruka igihugu mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo.

    Serivisi za Rwanda Foam ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose. Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matelas acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri www.rwandafoam.com. Iyo uyiguriye ku rubuga, uyigezwaho iwawe ndetse ugahabwa n'inyongera igenerwa abaguriye ku maduka.

    Rwanda Foam imaze kuba ubukombe mu gukora no gucuruza matelas z'umwimerere. Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yujuje umwaka ibaye ikigo cya mbere mu bucuruzi bwa matelas 'Mattress of the year'' yakuye muri Consumers Choice Awards (CCA) itegurwa n'Ikigo Kalisimbi Events. Ibi bihembo bihabwa ibigo bitanga serivisi nziza mu kwakira ababigana.

    Rwanda Foam yari mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Marina yari kumwe na Yvan Muziki mu kwamamaza ibicuruzwa bya Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2023

    Marina yaherekeje Rwanda Foam ndetse anaboneraho umwanya wo kwishimana n’abakunzi be

    Rwanda Foam yazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu iherekeje Tour du Rwanda 2023

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yavuze ko uru ruganda rwongereye igihe cya poromosiyo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 rumaze

    Rwanda Foam yitabiriye Tour du Rwanda yabaye mu 1989 ariko kuva yaba mpuzamahanga yagiyemo 2016

    Rwanda Foam imaze imyaka 40 ifasha abaturarwanda kuryama neza

    Rwanda Foam yongereye igihe cya ‘poromosiyo' yahujwe n'isabukuru yayo y'imyaka 40

    Poromosiyo izakomeza isozwe mu mpera za Werurwe uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yongereye-igihe-cya-poromosiyo-yahujwe-n-isabukuru-y-imyaka-40

  • Kimisagara: Indaya yasubije amafaranga uwayiguze yanyoye 'Viagra' – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare hafi y'ahitwa mu Isi ya cyenda, agace gatuwe n'abicuruza benshi.

    Bamwe mu babibonye babwiye IGIHE ko batunguwe n'uburyo uwo mukobwa wicuruza yasohotse mu icumbi yiruka avuza induru.

    Bavuga ko umusore atashimishijwe n'uko indaya yamusabye kuyishyura ibihumbi 10Frw kandi abandi yarabishyuzaga 3000Frw gusa, ku buryo byatumye abanza kujya kunywa 'Viagra' kugira ngo nawe ayihimureho.

    Uwitwa Ngenzi Olivier yagize ati 'Nyine umusore bamuciye amafaranga menshi ntiyabyishimira ahita avuga ko ari bukoreshe uko ashoboye iyo ndaya iyamusubize.

    Yakomeje agira ati 'Ni bwo ngo yagiye yinywera za Viagra araza bakora ibyabo twe twashidutse gusa indaya iri gusohoka yiruka itwaye inkweto mu ntoki.'

    Niyimumpa Gloria wabibonye na we yavuze ko batunguwe n'uburyo iyo ndaya yababwiye ko isubije uwo musore ibihumbi 10 aho kugira ngo ipfire mu cyumba barimo.

    Ati ' Twe twatangajwe n'uko yatubwiye ukuntu yasabye uwo musore imbabazi kugira ngo asubirane amafaranga ye kubera ko natwe ari mu ndaya za mbere hano twemera ariko noneho yahuye n'umusore wimywereye ibinini aramwemeza ku buryo n'igitenge cye nitwe tuvuye kukizana muri kiriya cyumba bari baryamyemo.'

    Nyuma y'uko uyu mukobwa wicuruza akijijwe n'amaguru, abantu bose bagahurura, uyu musore yahise asohoka mu cyumba yari yakodesheje yirinda kugira icyo atangariza IGIHE ahubwo ahita yurira moto ava muri ako gace bitewe n'uko abaturage benshi bari bamushungereye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-indaya-yasubije-amafaranga-uwayiguze-yanyoye-viagra

  • Byagenda bite ishyamba rya Nyungwe riramutse… – #rwanda #RwOT

    Gusa uwakubaza ibigushimisha wavuga ibihe? Ubanza hataburamo ubuzima bwiza, kwihaza mu biribwa n'ibinyobwa ndetse ukabasha kubibonera igihe cyose ubishakiye, umutekano, kuramba kwawe n'ukw'abo ukunda, kugira umuryango mwiza, gutembera, gutera imbere, kwishimana n'inshuti, iterambere ry'igihugu cyawe n'ibindi byinshi.

    Ibi byose wishimira kandi wifuza biramutse bibaye wakwishima bingana iki? Ibyo watekereje utinya se byo bibaye, bikabera icyarimwe, bikaba kuri wowe n'abawe, hacura iki? Ibyo ni bimwe mu byabaho tubaye tutakigira amashyamba ku isi.

    Duhereye hano iwacu i Rwanda, amwe mu mashyamba tuzi dufite harimo n'ishyamba rya Nyungwe. Iyo umuntu avuze iri shyamba abenshi bahita biyumvira ubukerarugendo, nanjye ndimo. Gusa ku rundi ruhande hariho n'abahita bumva umwuka mwiza duhumeka, amazi meza tunywa, imyaka ibona imvura ikera, 'isi' icumbikira inyamaswa n'ibindi. Muri abo bumva gutyo na ho ndimo.

    Reka twibaze tuti iri shyamba riramutse rivuyeho, rikaba ritakiriho, mbese rigatemwa rigashira cyangwa rigatwikwa rikarangira, byagenda bite?

    Abenshi kuri iki kibazo turahita twiyumvira tuti: 'None se ko ari ishyamba, ishyamba nyine rivuyeho byagenda gute? Haba iki kidasanzwe? Wenda se ibyo biti byari birigize byacanwa cyangwa bikabazwamo intebe, ameza n'ibindi. Cyangwa se nanone, aho ryari riri hahingwa, hashyirwa ibikorwa remezo nk'imihanda, amazu, amashuri n'ibindi.'

    Uwagerageje gutekereza byisumbuyeho, ashobora kwibaza ko abarituriye wenda bamara imyaka nk'ibiri batabona imvura ihagije.

    Twese ntabwo twaba turi kure y'ukuri. Gusa dutekereze cyane. Dore bimwe mu bishobora kuba:

    1. Twabura amazi

    Ushobora kuba utuye kure y'iri shyamba wenda nk'i Kigali, ukaba wibaza ko Kigali iri kure cyane ya Nyungwe bityo ingaruka zo kuba Nyungwe yazimira zitabasha kukugeraho. Ni kangahe mu rugo iwawe cyangwa iwanyu mukunda kubura amazi; yaba yabuze cyangwa se imiyoboro iyageza iwanyu yangiritse?

    N'ubwo bitakiri ku rwego ruhangayikishije cyane, ariko ibuka hamwe mu hantu henshi hajyaga habura amazi, bikamara iminsi itanu, icyumweru, ibyumweru bibiri, ukwezi,… batarabona amazi, wibaze uko babaga babayeho. Kuri ubu ubanza bitakibaho cyangwa bikaba bisigaye hakeya cyane. Gerageza kwibaza biramutse byongeye kugaruka, hacura iki?

    Abashinzwe kubungabunga ishyamba rya Nyungwe batubwira ko hafi 70% by'amazi akoreshwa mu gihugu ava muri iri shyamba. 70% ni umubare munini cyane ariko reka tugerageze kuworoshya kugira ngo tuwumve neza. Niba u Rwanda rwose rukoresha 100% by'amazi, ni ukuvuga ngo iri shyamba rivuyeho, 70% byose byabura amazi, bikaba bisobanura ko 30% byaba bisigaye aribyo byonyine byaba bibasha kubona amazi.

    Ni ukuvuga ngo mu bantu 100, abantu 30 bonyine nibo babasha kubona amazi. Tuvuge niba ari nyumbakumi (ingo icumi) zigizwe n'abantu 10 buri rugo, ingo eshatu zonyine nizo zaba zifite amazi izindi zirindwi zose ntayo zifite. Noneho reba mu gihugu hose, muri buri ngo 10, ingo eshatu zonyine ari zo gusa zibasha kubona amazi, izindi zirindwi zitabasha kuyabona, bikazakomeza kugera mu gihe kitazwi.

    Amakuru dukesha ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe, ni uko 'Kugeza ubu nta nyigo yihariye iragaragaza uwo mubare wa 70%, ariko ikizwi ni uko ishyamba rya Nyungwe ari isoko y'imigezi y'ingenzi mu gihugu nka Mwogo, Mbirurume na Rukarara ari nayo ibyara Nyabarongo ikomeza ikaza kubyara Akagera iyo imaze guhura n'Akanyaru. Muri Nyungwe kandi havamo n'indi migezi ijya mu cyogogo cya Kivu kiri mu cyogogo kinini cya Congo.'

    'N'ubwo n'ibindi bice by'igihugu bifite imigezi ibiturukamo nka Mukungwa, Muvumba n'indi, ariko twavuga ko Nyungwe ari yo kigega cy'amazi y'u Rwanda dukurikije ubwinshi n'ingano by'imigezi iriturukamo.'

    Iyo imvura iguye, ishyamba rifasha mu gufata ya mazi y'imvura rikayanywa (reka mvuge gutyo), maze ya mazi agacengera mu butaka agakora ibidendezi by'amazi yo munsi y'ubutaka (groundwater reserves) akaba ariyo azabyara imigezi n'amasoko. Ibi birumvikana ko iyo nta shyamba rihari, ya mazi tutayabona.

    Ibi bisobanura ko Nyungwe iramutse itemwe yose, ya mazi yose twabonye haruguru twayabura, cyangwa akaba make cyane.

    2. Ibiiza byakwikuba inshuro zitabarika ndetse n'ingaruka zabyo zikatugeraho ku bwinshi

    Tubanze twibukiranye ko ishyamba rigabanya umuvuduko w'amazi iyo imvura yaguye, bityo bikagabanya isuri.

    Iyo habaye isuri, ubutaka bugatwarwa n'amazi y'imvura, ya mazi twavuze haruguru atugeraho arandura, bityo igiciro cyo kuyatunganya kikiyongera, maze bigatuma atugeraho ahenze.

    'Bigabanya ubushobozi bw'ingomero bwo kubika amazi kandi ayo mazi ashobora gutera indwara mu gihe ubutaka burimo nabwo bwanduye'.

    Aho imvura yatwaye ubutaka kandi ntihaba hacyera neza kuko ubutaka buba bwatwawe ari ubutaka bwo hejuru, kandi aribwo bubamo ibitunga ibihingwa.

    Twibuke iyo imvura yaguye nyinshi cyane ukuntu mu makuru havugwamo ingo zasenyutse, abantu, inyamaswa n'amatungo amazi yatwaye, imisozi yaridutse n'ibindi. Ibi byose byakwikuba inshuro zitabarika.

    3. Haba imihindagurikire y'ibihe

    Ubusanzwe amashyamba agira uruhare mu gutuma hatabaho imihindagurikire y'ikirere, kuko afasha mu kuyungurura imyuka yangiza ikirere iterwa n'ibintu binyuranye birimo inganda, ibikoreshwa mu gutwara abantu n'ibintu (imodoka, indege, moto,…) bidakoresha umuriro cyangwa imirasire y'izuba, imyanda imenwa mu bimoteri, n'ibindi binyuranye.

    Amashyamba abika umwuka mubi cyangwa Gaz carbonique (Dioxide de Carbone/Carbon Dioxide) mu ndimi z’amahanga cyangwa CO2 mu mpine, agasohora umwuka mwiza (Oxygène/Oxygen) cyangwa se O2, ariwo mwuka duhumeka.

    Iyo ishyamba ritemwe, birumvikana ko tuba duhombye kuri wa mwuka tugahumeka ya myuka mibi, hanyuma kandi ya CO2 ryari ryarabitse irasohoka igakwira mu kirere tukayihumeka ndetse ikanateza ibibazo by'ihindagurika ry'ikirere.

    Abahanga mu by'ubumenyi bw'ikirere n'imihindagurikire y'ikirere, bavuga ko iyo ibyuka bihumanya ikirere biteje imihindagurikire y'ikirere ntabwo bigabanya imvura yagombaga kugwa mu mwaka, ahubwo bigabanya igihe yagombaga kugwa. 

    Ni ukuvuga ngo imvura yashoboraga kugwa mu mwaka wose ishobora kugwa mu kwezi kumwe, mu byumweru bibiri cyangwa se mu minsi ibiri. Byose birashoboka bitewe n'urwego ikirere cyahumanyijwemo.

    Ibaze imvura yagombaga kugwa umwaka wose igeze aho igwa mu minsi ibiri gusa. Ubanza tutabibonera izina kuko byaba birenze kwitwa imyuzure.

    N'ubwo bitaba mu minsi ibiri ariko bikaba mu gihe gito gishoboka, imihindagurikire y'ikirere ishobora gutera amapfa cyangwa se imyuzure kuko nyine iteza imvura nyinshi igwa mu gihe gito.

    'Ibi byombi kandi dukunze kubibona mu gihugu cyacu aho mu bice bimwe imvura igenda igabanuka ahandi naho yagwa ikaba nyinshi mu gihe gito, bitandukanye n'uko byahoze mu myaka myinshi ishize' nk'uko tubikesha Ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe.

    4. Ibinyabuzima biba muri iri shyamba bimwe byapfa ibindi bikabura aho byerekera

    Ishyamba rya Nyungwe rifite ubuso bwa Km2 1,019 rikaba ari 'isi' y'urusobe rw'ibinyabuzima binyuranye. Uretse ibyo biti n'ibimera byaba byamaze gutemwa, imigezi yaduhaga amazi yaba itazongera kuboneka, hari kandi n'inyamaswa zibamo twaba tutazongera kubona.

    Amoko arenga 1068 y'ibimera (Flowering plants) birimo ubwoko bw'indabo za orchids burenga 148, byose twaba tubibuze. Ubwoko bw'inyoni burenga 322 bukurura ba mukerarugendo twaba tububuze.

    By'umwihariko muri ubu bwoko 322 harimo ubwoko burenga 30 bw'inyoni utasanga ahandi bubarirwa muri Nyungwe gusa. Ubu nabwo twaba tububuze.

    Mu nyamaswa zirimo harimo amoko menshi, inyamabere ubwoko burenga 85 harimo ubwoko burenga 13 bw'ibisabantu (primates), ubwoko burenga 38 bw'ibikururanda (reptiles) ndetse n'ubwoko burenga 32 bw'intubutubu (amphibians). Ibi byose twaba tubibuze.

    Mu nyamaswa ziba mu ishyamba rya Nyungwe harimo inkende, inkoto (igitera, inyarubabi, inkotwa) [aya ni andi mazina y'igitera], icyondi, inkomo, inyenzi, igishabaga, umukunga, inkima, inkurashaje, imfumbetwa, ifumberi, igisaho, insyisyi, impongo, ingurube y'ishyamba, impereryi (Rushokanankomati), inzibyi;

    Imondo, imbaka, mujeri, igihimbi gito/impimbi, igihimbi, urutoni, isiha, inzoka z'amoko anyuranye, inyoni z'amoko anyuranye… mbese urabona ko no kuzirondora urutonde rwabaye rurerure kandi tutabashije kuvuga zose. Izo zose zashira (ishyamba ritwitswe) cyangwa zigahunga.

    5. Inzara idasanzwe yatera mu Rwanda

    Wigeze wumva ngo cyera habayeho inzara ya Ruzagayura? Ubu noneho wabona irenzeho. Mu gihe twaba nta mazi dufite ndetse tutazi igihe azabonekera, mu gihe imvura yaba yaguye mu minsi itatu cyangwa ibiri cyangwa ibyumweru bibiri gusa mu mwaka igatwara amazu, ubutaka, amatungo n'ibintu; twatungwa n'iki? Twahinga hehe? Twarya ibivuye hehe? Twaba hehe? Gerageza kwibaza ibyo bintu! Tutibagiwe ko bishobora no kudutwara ubuzima.

    6. Ba Mukerarugendo bagabanuka, amadovize yagabanuka

    Mu hantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo harimo n'ishyamba rya Nyungwe. Ushobora kwibaza ko ari ikintu gito ariko si ko bimeze, kuko amafaranga yinjira kubera ubukerarugendo ni umutungo ntasimburwa.

    Protais Niyigaba, umuyobozi wa African Park icunga (Management) Ishyamba rya Nyungwe n'andi mashyamba, avuga ko 'Mu Ukuboza 2022 gusa, iyi pariki yasuwe n'abakerarugendo 2,628, umwaka wose ushize ikaba yarasuwe n'abakerarugendo 21,564 bakaba bariyongereye bavuye ku 4,810 bayisuye mu 2008.'

    7. Twahumeka umwuka mubi

    Mu busanzwe birazwi ko amashyamba, ibiti, biyungurura umwuka duhumeka.

    Nk'uko kandi twabibonye haruguru, amashyamba iyo atemwe cyangwa atwitswe bizamura gaz carbonique (CO2), umwuka utari mwiza namba ku muntu kuba yawuhumeka. Ibi kandi byongera na gaz methane ndetse n'indi myuka itari myiza ku muntu kuba yayihumeka, ndetse no ku nyamaswa.

    Nyuma y'ibi byose twavuze haruguru, ushobora kuba uri kwibaza uti ese ubundi kuki Nyungwe yarangira? Raporo yakozwe n'ikigo cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, hamwe n'ibindi bigo bifite mu nshingano kurengera ibidukikije, yakozwe mu mwaka wa 2019, yagaragaje ko mu mwaka wa 2006, amwe mu ma pariki yo mu gihugu cy’u Rwanda harimo na Nyungwe yagabanutseho nibura 65% bitewe n'umubare munini w'abahaturiye;

    Ndetse no kuba nibura 80% by'abaturage b'u Rwanda batunzwe n'ubuhinzi bityo bakeneye ubutaka bwo guhingamo. Ibi kandi byiyongera ku bwiyongere bw'abaturage buri ku rwego rugaragara, aho mu mwaka wa 2008 abaturage b'u Rwanda bari Miliyoni 9.708 naho mu mwaka wa 2018 bakaba bari bageze kuri Miliyoni 12.63. 

    Ibarura rusange riherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) ryagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2023 abanyarwanda barenga Miliyoni 13 (13.246.394) aho abagabo ari 48.5% mu gihe abagore ari 51.5%.

    'Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu Majyepfo y'u Rwanda rikanakora mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Rikikijwe n'uturere dutanu ari two Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi na Rusizi; ku Majyepfo yaryo rikora ku Burundi kuri National Park ya Kibira' nk'uko Niyigaba Protais yabitangarije inyaRwanda.

    Muri iyi nkuru, nshobora kuba nagaragaje amarangamutima menshi mu kugaragaza ububi bw'ibyabaho igihe ishyamba rya Nyungwe ryaba ribaye amateka cyangwa se ritwitswe, gusa, kubungabunga ibinyabuzima ni urugamba tugomba kurwana nta marangamutima. Kandi nk’umuntu wasuye iri shyamba nkanasobanurirwa akamaro karyo, narushijeho kunguka byinshi.

    Wibuke kandi ko n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu Rwanda bakunze kudushishikariza gutera ibiti aho bakunze kuvuga ngo “Nutema igiti kimwe ujye utera bibiri”. Ibi bikwereka ko amashyamba ari ingenzi mu buzima bwa muntu. Ngaho rero mureke tuyabungabunge. Ni ibintu dusabwa gukora kuko bidufitiye akamaro. 

    Iyo tubikangurirwa buri munsi ntitukabiteshe agaciro, kuko bihungabanye natwe twahungabana. Duharanire kandi ko amashyamba ari mu Rwanda, amashyamba ari ku isi abungabungwa kuko ingaruka z'ibibereye kure yacu natwe bitugeraho cyane, kandi n'ibibereye iwacu byangiriza n'abari kure. Ibi kandi bishobora gutwara igihe gito cyangwa kirekire kugira ngo bibe, kandi ingaruka zabyo zikaramba.

    Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba igihugu cyacu gifite afitiye adufitiye akamaro muburyo buhebuje

    Umugezi wa 'Ndambarare' (Ndambarare Waterfall). Aha ni muri Nyungwe. Aya mazi amazi imyaka ibiri gusa avumbuwe, bishoboka ko hashobora no kuba hari ahandi hataravumburwa

    Iri shyamba rya Nyungwe ririmo urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanyeIyi foto yafashwe nijoro mu rugendoshuri Nibura hafi 70% by'amazi akoreshwa mu gihugu ava muri iri shyambaIshyamba rifasha mu kuyungurura imyuka mibi ishobora guhumanya ikirere, bityo tukanabona umwuka duhumeka

    Ku ubuso bwa km2  1,019 ririmo ibimera (Flowering Plants) amoko arenga 1068

    Ridufitiye akamaro, kandi riranasurwaMu rugendo rwerekeza Ndambarare, hari aho ugera bikagusaba kuruhuka

    Abanyamakuru bakora inkuru z'ibidukikije basuye umugezi wa Ndambarare muri NyungweUrugendo rw'ijoro kugira ngo ubashe kubona ibinyabuzima bibamo bigusaba itaraAbanyamakuru bahigiye byinshi, babonye byinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126513/byagenda-bite-ishyamba-rya-nyungwe-riramutse-ritemwe-cyangwa-rigatwikwa-rigashiraho-126513.html

  • Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo cyo gu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumire bwashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, CAF yatumiye Perezida Kagame mu muhango wo gutanga igihembo cyitwa 'CAF President's Outstanding Achievement Award.' G

    Ni igihembo gihabwa umukuru w'igihugu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere siporo. Muri ubu butumire kandi, bigaragara ko n’Umwami wa Maroc, King Mohammed VI, nawe azahabwa iki gihembo na CAF.

    Ni umuhango biteganyijwe ko uzabera i Kigali tariki 14 Werurwe 2023, ukazitabirwa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, ndetse n’abandi bashyitsi ba CAF.

    Perezida Kagame yemeza ko siporo igendana mu buryo bwa hafi n’indi miyoborere yose by’umwihariko Politike kuko nayo isaba gusenyera umugozi umwe

    Tariki 15 Gicurasi mu 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ryakoreye inama y’ubuyobozi mu Rwanda, ndetse iyo nama ikaba yaritabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino; ndetse n’uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger.

    Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo akora politike ariko ibamo ubuzima busa n’ububa muri siporo. Yagize ati: “Mu buzima busanzwe ndi umunya-politike ndetse ngomba kumenya neza niba ndi muri Politike ifite icyerekezo kiza. 

    Iyo urebye muri siporo ukabona amakipe uko abayeho, ubona ko bisa neza n’ibiba muri Politike, icy’ingenzi ni imiyoborere. Muri Siporo, ikipe isenyera umugozi umwe kugira ngo igere kure, ari na byo biba muri Politike kuko naho bisaba gusenyera umugozi umwe.”

    Harabura ibyumweru bigera kuri bibiri ngo u Rwanda rwakire inama ya 73 ya FIFA izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA. Iyi nama izaba tariki 16 Werurwe 2023. Gianni Infantino usanzwe ariwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya, byitezweko azongera akayobora iri shyirahamwe.

    Perezida Kagame ubwo yashimiraga Umuyobozi wa FIFA n’uwa CAF

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126534/perezida-kagame-agiye-guhabwa-igihembo-cyo-guteza-imbere-siporo-muri-afurika-126534.html

  • Prince Kid agiye gusubira kuburana – #rwanda #RwOT

    Prince Kid yongeye gusubira mu nkiko nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranyweho ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa buhita bujuririra Urukiko Rukuru.

    Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, ni we wemeje iyi taliki akaba ari nawe uzakomeza kumwunganira mu Rukiko Rukuru. Kuri ubu itariki yemejwe Prince Kid azaburaniraho ni itariki ya 10 Werurwe 2023 aho azajya kuburana ubujurire bwe nyuma yo kuba umwere ariko ubushinjacyaha ntibunyurwe

    Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyakora, nyuma y'uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka 16.

    Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, kugeza ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

    Prince Kid agiye gusubira mu Rukiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126536/prince-kid-agiye-gusubira-kuburana-126536.html

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora nk'isaha ishaje – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yageneye abaturarwanda ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 18 kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023.

    Yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n'abarenga 1500 mu gihe abandi Banyarwanda bayikurikiye ndetse bakayitangamo ibitekerezo. Hari hateguwe ahantu hatandukanye mu Ntara zose z'Igihugu ndetse no muri Diaspora.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyaganiriwe muri iyi nama bikwiriye kuba umurongo ngenderwaho hakorwa impinduka zikenewe mu buzima bw'igihugu.

    Perezida Kagame yakomoje ku nama z'urudashira z'abayobozi, avuga ko zidakwiriye gutwara umwanya uruta uw'ibikorwa.

    Ati 'Ushaka umuntu uwo ariwe wese, umushaka no kuri telefone bakakubwira ko ari mu nama […] mu gitondo wakongera ku mugoroba bakakubwira ko ari mu nama.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakwiye kujya habaho ikurikirana ry'izo nama kugira ngo harebwe niba koko zitanga umusaruro uba wifuzwa bijyanye n'umurongo w'igihugu.

    Ati 'Ndetse ni na yo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana, kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze, umwanya wabyo ntuboneka. Haboneka umwanya w'inama, iteka ndanabaza ngo ariko izo nama ziganirirwamo ibiki?'

    Avuga ko inama zigomba kuba izo gusuzuma aho ibintu bigeze, kureba ibitekerezo byakongerwa mu byatanzwe ubushize no gusuzuma ibikorwa uko bikwiye kuba bikorwa hakaboneka umwanya wo gukora ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko inama zidakemura ibibazo zikwiye kujya zivanwaho.

    Ati 'Ariko noneho inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twabonye hano, umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi kuko […] erega burya ikintu cyose ni inama.'

    Umukuru w'Igihugu yifashishije urugero rw'isaha ifite ikibazo aho iyo utayikoresheje idakora ahubwo igera aho igahagarara, asaba abayobozi kwirinda kuba nk'iyo saha.

    Ati 'Abantu ubundi ntabwo bakora batyo, ntabwo bakenera uruvire rwa buri munsi, abantu barikoresha bikaba nk'amasaha mashya. Cyane cyane waba uri mu bikorwa uko ugenda, uwabyo bitanga uruvire.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho ari byinshi ku buryo hakenewe imbaraga no kwihuta bidasanzwe.

    Ati 'Urihuta kugira ngo ugere aho abandi bageze, ntabwo wagenda buhoro abakuri imbere bihuta ngo uzabagereho. Kandi sinibwira ko twifuza gusigara inyuma.'

    Inama y'Igihugu y'Umushyikirano y'uyu mwaka yabaye nyuma y'imyaka itatu yari ishize itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni inama yatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo icyagarutse kigaruka ku byavuye mu Ibarura, amasomo bitanga ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa.

    Hari kandi ikiganiro ku kurebera hamwe uko Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda buhagaze n'ingamba zihamye zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Ikindi kiganiro cyatanzwe ni ikigaruka ku ngamba zihamye zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora nk’isaha ishaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-kwirinda-gukora-nk-isaha-ishaje

  • David Alaba yahishuye impamvu atatoye Benzema bakinana agatora Messi muri #The Best #rwanda #RwOT

    Myugariro David Alaba ukomoka muri Austria yanze gutora Karim Benzema usanzwe ari kapiteni we mu ikipe ya Real Madrid ahubwo atora Lionel Messi mu bihembo bya FIFA The Best.

    Uyu kapiteni wa Austria yateye abakunzi ba Real Madrid umujinya,baramutuka cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yanze gutora mugenzi we bakinana ahubwo agatora umunyabigwi wa FC Barcelona bahora bahanganye.

    Alaba w'imyaka 30,avuga ko atari umwanzuro we gutora umukinnyi ahubwo mu gihugu cyabo batora nk'itsinda.

    Yagize ati “Mu ikipe y'igihugu ya Austria muri ibi bihembo hatora ikipe ntabwo arinjye njyenyine.Buri wese muri iyo kipe atanga ijwi rye hanyuma hagafatwa umwanzuro.”

    Fifa yasohoye urutonde rw'uko abantu batoye mu bihembo byayo. Alaba yatoye Messi bwa mbere akurikizaho Benzema hanyuma ashyira Mbappe ku mwanya wa gatatu byatumye ku mbuga nkoranyambaga hashyirwa hashtag yiswe #AlabaOut kubera ko atatoye kapiteni we mbere.

    Benzema na Alaba bakinannye bwa mbere muri Madrid ubwo yayijyagamo avuye muri Bayern Munich muri 2021.

    Alaba yasoje agira ati “Buri wese arabizi,by'umwihariko Karim azi uko mushimira n'umusaruro we kandi kuri njye navuga ko ariwe rutahizamu wa mbere ku isi.Icyo si ikibazo.Ntabwo mushidikanyaho.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/david-alaba-yahishuye-impamvu-atatoye-benzema-bakinana-agatora-messi-muri-the