Blog

  • Ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bikwiye kuba iby'igihugu cyose-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by'umutekano mucye biri muburasirazuba bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo, bikwiye kuba ibya Congo yose aho guhirikirwa ku Rwanda.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru.

     Ni ikiganiro kibaye nyuma y'Iminsi ibiri y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 18 yari imaze imyaka itatu itaba, kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Muri iki kiganiro, umunyamakuru wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabajije Perezida Kagame, ku rugendo rwa mugenzi we w'ubufaransa Emmanuel Macron muri Afurika, n'ibibazo byo mu Karere by'umwihariko ibiri mu burasirazuba bwa RDC.

    Umukuru w'igihugu yamusubije ko Perezida Macron, ari umwe mu bantu benshi bari kugerageza gucyemura ikibazo kiri muri aka Karere by'umwihariko muri Repeburika ya Demokarasi ya Kongo.

    Icyakora yashimangiye ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bikwiye kuba ibyabanye-Congo ubwabo.

    Ati 'Abantu bavuga uburasirazuba bwa Congo. Uburasirazuba bwa Congo si igihugu ni Congo. Ni ikibazo cya Congo yose nk'igihugu, ni n'ikibazo cyo mu karere kuko kigira ingaruka no kubaturanyi. Reka dufate urugero ku Rwanda ntiwavuga ngo ikibazo cy'Amajyaruguru y'u Rwanda kuko haturanye n'uburasirazuba bwa Congo, ahubwo ni ikibazo cy'u Rwanda rwose. Ndashaka kumva ko ib ibazo byo mu burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bya Congo nk'igihugu. Murekeraho kuvuga ngo ibibazo byo mu burasirazba bwa Congo, ibibazo byo mu burasirazba bwa Congo. Oya ni ibibazo bya Congo yose.'  

    Umukuru w'igihigu yavuze ko ukurikije uko ikibazo cya Congo cyafashwe, hari uwagira ngo u Rwanda rufite igisubizo cyacyo.

    Ati 'Iki kibazo gifite amateka maremare kubera ukuntu cyafashwe kuva mu ntangiriro. Niyo mpamvu kimaze imyaka myinshi. Urebye ibikorwa bihari kubera ibi bibazo bita ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, hari umuntu ushobora kugira ngo dufite igisubizo cy'iki kibazo. Kimaze igihe kirekire kandi cyafashwe nabi igihe kirekire.'

    Perezida Kagame yibajije impamvu aba intandaro y'ibibazo byo muri RDC kandi byarahereye na mbere y'uko avuka.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umutwe wa M23 uhanganye n'ingabo za leta ya Congo, FARDC, ari umusaruro w'ibintu byinshi byacunzwe nabi, bikanakorwa nabi guhera mu bihe by'ubukoloni, mbere y'uko anavuka, ati 'None ni gute naba impamvu nyirabayazana w'ikibazo? '

    Tariki 17 Mutarama 2023, mu kiganiro umukuru w'igihugu yagiranye n'Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, yashyize umucyo ku bibazo bya M23 u Rwanda rushinjwa gufasha.

    Icyo gihe yavuze uburyo yabajije Perezida wa RDC, Félix Antoine  Tshisekedi niba abagize M23 ari Abanyarwanda, undi imbere y'abandi bakuru b'ibihugu agasubiza ashize amanga, ko ari Abanye-Congo.

    Ibihugu by'u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bimaze igihe bitari gucana uwaka kubera ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n'ingabo za Leta,FARDC, ariko rwo rukabyamaganira kure rukavuga ko ingabo za RDC zikorana n'imitwe irimo FDLR, yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

    The post <strong>Ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bikwiye kuba iby'igihugu cyose-Perezida Kagame</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/01/ibibazo-byo-mu-burasirazuba-bwa-rdc-bikwiye-kuba-ibyigihugu-cyose-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibibazo-byo-mu-burasirazuba-bwa-rdc-bikwiye-kuba-ibyigihugu-cyose-perezida-kagame

  • Kiyovu Sports bigoranye yatsinze La Jeunesse mu gikombe cy’Amahoro, Mukura VS yihagararaho mu rugo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports na Mukura VS na zo zakandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda umukino ubanza.

    Kiyovu Sports yari yasuye La Jeunesse umukino wabereye kuri Stade Mumena saa 12h30′ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023.

    Nk’ikipe iri mu rugo, hakiri kare yakiriye Kiyovu Sports neza cyane iyitsinda igitego cya mbere hakiri cyatsinzwe na Omar.

    Iyi kipe y’Urucaca yahise ikanguka irakina binyuze mu basore ba nka Muhozi Fred wari wazengereje La Jeunesse, yaje kwishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 27.

    Mu gihe La Jeunesse ikibaza ibibaye, Muhozi Fred yaje gutekerekamo igitego cya kabiri ku munota wa 30. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Ku munota wa 63, Iradukunda Jean Bertrand yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya 3.

    La Jeunesse ntiyacitse intege yakomeje kwataka maze Issa aza kuyitsindira icya kabiri ndetse yabonye amahirwe aba yavuyemo igitego cya 3 ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

    Undi mukino wabaye, Mukura VS yatsindiye mu rugo Rutsiro 2-1.

    Coutinho acenga umukinnyi wa La Jeunesse

    Benedata Janvier ni we wari kapiteni kuri uyu mukino

    Muhozi Fred yatsinze ibitego 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-bigoranye-yatsinze-la-jeunesse-mu-gikombe-cy-amahoro-mukura-vs-yihagararaho-mu-rugo-amafoto

  • Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Ibibanza 9 byiza bigurishwa biri kanzenze ahantu heza hejuru kuri antene
    Bifite ibyangobwa byabyo burikibanza gifite icyangombwa cyacyo
    Bifite 15/20
    bigurishwa million 6 nigice negociable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Ibibanza-byiza-bihendutse-mu-Bugesera

  • Nyamasheke: Abacuruzi barinubira abanyarusizi batuma igiciro cy'isambaza kizamuka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi b'isambaza mu Karere ka Nyamasheke, barinubira igiciro cy'isambaza cyizamuka giturutse ku kuba hari abaturuka i Rusizi bakaza kuzigura.

    Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Bushekeri, aragaragaza ko baturiye ikiyaga cya Kivu, ariko batarya ku isambaza.

    Ibi avuga, abazicuruza bavuga ko bituruka ku kuba hari abacuruzi baturuka i Rusizi bakaza kuzigura kandi bo bibumbiye muri Koperative.

    Umwe yagize ati 'Ni ukuvuga ngo inaha umuturage yaramenyereye ko nabona amafaranga 500 ariburarire isambaza, nabona 300 ariburye indugu. Ni ukuvuga ngo noneho na wa musaruro mucye ubashije kuboneka, nawo haraza abanyarusizi  hakaza abandi bantu bo mu zindi ntara za kure, noneho bagapandisha ibiciro byaza sambaza. Ariko na wa muturage yakabonye uburyo arya ku mafaranga macye afite nk'uko byari bisanzwe.'

    Undi yungamo ati 'Tukaba dufite imbogamizi. Ibi bitara ubona byakabaye byuzeyeho isambaza, ariko abantu barava i Rusizi bitewe n'isoko iwabo bafite bakagura za sambaza. Bamara kuzigura bagasiga nk'abantu bashyizeho igiciro, twe twagura kuri cya giciro bo baguzeho, ntitubone aho tujyana za sambaza.'

    Umuyobozi wa Koperative turwanye inzara Murwanda, Modeste Zigirumugabe, asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke, kugira icyo bukora kuri iki kibazo.

    Ati 'Akarere gakwiye gushyira ubu bucuruzi ku murongo, hagashyirwaho ubuhunikiro bwazo kuburyo wa muturage atazabura isambaza, ijyanye n'amafaranga afite.'

    Aba bacuruzi bavuga ko mu gihe gishize ikiro cy'isambaza mbisi bakiranguraga 2000Frw none kiri ku 2.500Frw.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Nyamasheke: Abacuruzi barinubira abanyarusizi batuma igiciro cy'isambaza kizamuka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/01/nyamasheke-abacuruzi-barinubira-abanyarusizi-batuma-igiciro-cyisambaza-kizamuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-abacuruzi-barinubira-abanyarusizi-batuma-igiciro-cyisambaza-kizamuka

  • Gahunda y’ubukwe bwa 2nd Lt David umukinnyi wa APR na Nyirasenge na Miss Naomie #rwanda #RwOT

    Uwineza Kelly akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gushyira hanze gahunda y’ubukwe bwe n’umusirikare ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.

    Integuza y’ubukwe bwa bo basohoye mu minsi yashize ni uko buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023.

    Kuri gahunda biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizabera muri Intare Arena Rusororo ni mu gihe bazasezeranira muri Centre Christus i Remera. Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakazakirirwa muri Intare Arena Rusororo nk’uko ubutumire Inyarwanda ifite bubigaragaza.

    Itsinda rya Mackenzie ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

    Agiye gukura ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

    2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

    Ubukwe bwa bo buzaba mu mpera z’uku kwezi

    Kelly agiye gukora ubukwe na 2nd Lt David Nsengiyumva

    2n Lt David Nsengiyumva akinira APR BBC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gahunda-y-ubukwe-bwa-david-umukinnyi-wa-apr-na-nyirasenge-na-miss-naomie

  • Urubyiruko rwo muri Gatsibo rusaba ko rwakwegerezwa interineti #rwanda #RwOT

    Hari urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, rusaba leta gushyira murandasi ku nyubako zayo kugira ngo boroherwe no gutanga amakuru.

    Ikoranabunaga ni kimwe mu bikomeje kuzamura iterambere mu bice bitandukanye by'igihugu, ariko mu Karere ka Gatsibo hari ibice bimwe by'icyaro ritagera.

    Urubyiruko rwo muri aka Karere, rugaragaza ko kuba rudafite ikoranabuhanga aho rutuye, birubera imbogamizi mu gutanga amakuru no kwiteza imbere baryifashisha.

    Umwe ati 'Hari amakuru asohoka ntituyamenye no kuba twahererekanya amakuru hagati iyacu ni ikibazo dufite, ntabwo tubasha kubigeraho kubera kutagira 'WI-FI'.'
    Mugenzi we yagize ati 'Ikintu cy'ingenzin ni ukubona internet ihagije , aho dutuye tukaba twabasha gukoresha interineti yubuntu.'
    Undi Ati 'Ikibazo tugira mu ikoranabuhanga nk'urubyiruko ntutagira interineti ihagije. Bibaye byiza bazidushyiriraho nko ku mirenge n'utugari byadufasha kujya dutanga amakuru.'
    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hari gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu mirernge ndetse no mu tugari, mu buryo bwo gukemura iki kibazo.

    Ati 'Ikoranabuhanga rimaze kugera ahantu henshi mu gihugu cyacu, ariko nkatwe nk'ubuyobozi turimo gukora ibishoboka kugira ngo dushyireho 'platforms' cyangwa ahantu urubyiruko rwajya ruhurira ku rwego rw'Akarere , ku Mirenge ndetse n'Utugari.'
    Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by'urubyiruko bibiri, aho bashobora kujya bakabona amakuru bashaka binyuze mu ikoranabuhanga, ariko ntibibasha guhaza urubyiruko rwose rutuye aka Karere.
    Ni mu gihe imibare igaragaza ko mu ntangiriro za 2022, abantu ibihumbi 927.5 bakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aba bangana na 6.9% by'Abanyarwanda bose.
    Minisiteri y'ikoranabuhanga mu Rwanda, ivuga ko kugira murandasi ari uburenganzira bwa buri wese, ikibazo gisigaye kikaba icyo kumuha uburyo yayigeraho.
    Valens NZABONIMANA

    The post Urubyiruko rwo muri Gatsibo rusaba ko rwakwegerezwa interineti appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/01/urubyiruko-rwo-muri-gatsibo-rusaba-ko-trwakwegerezwa-interineti/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwo-muri-gatsibo-rusaba-ko-trwakwegerezwa-interineti

  • Abakinnyi 5 ba ruhago bazirana n’agasembuye n’impamvu ya byo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Benshi bibaza ibiba bigize inzoga kuko abafata agasembuye bavuga ko habamo umunezero, ukuri, gutinyuka, ibyishimo hari n’abagasoma bagatangira kuvuga indimi z’amahanga, gusa na none ariko ngo “uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo”, ari na yo mpamvu hari bamwe mu bakinnyi bahisemo kuyigendera kure.

    Buri muntu wese agira impamvu ituma anywa inzoga cyangwa akora ikintu runaka gusa benshi mu kwishimisha bafata umwanya bagasohoka bagafata no kuri ka manyinya.

    Wenda uretse iwacu byananiranye aho umukinnyi atagira igihe cyo anyweraho ashobora no kujya ku myitozo yagasomye ariko ahandi nk’i Burayi, abakinnyi bajya mu kwishimisha iyo umwaka w’imikino urangiye ari na bwo bakora ibyo bifuza byose cyane ko ari na yo mpamvu habaho pre-season aho abatoza babakamura ibyo bari bamazemo iminsi imibiri ya bo igasubira ku murongo.

    Gusa ku rundi ruhande hari abakinnyi bafata imibiri ya bo nk’urusengero ku buryo bawitaho bishoboka byose, mu byo birinze hakaba harimo no kugendera kure icyiswe inzoga.

    Abakinnyi batanywa inzoga bo ni benshi, ariko tugiye kurebera hamwe amazina 5 azwi muri ruhago ku Isi ariko bakaba batanywa inzoga, mu bibatwarira umwanya bishimisha inzoga zo ntizibamo.

    James Milner – Lierpool

    Ni umwongereza w’imyaka 36 ukina mu kibuga hagati muri Liverpool, uyu mukinnyi ntabwo yigeze anywa inzoga. Paul Webster wahoze ari umuganga wa Manchester City yavuze ko kuba uyu mukinnyi atanywa inzoga ari cyo cyamufashije kuba ku myaka 36 agikina ku rwego rwo hejuru.

    Declan Rice – West Ham United

    Ni umukinnyi ukiri muto na we ni umwongereza, akina mu kibuga hagati muri West Ham United.

    Uyu musore w’imyaka 24 abantu benshi ngo batungurwa no kuba mu buzima atarakoza icyitwa inzoga mu kanwa ke. Muri 2021 ubwo yaganiraga na Talksports yavuze ko adakunda impumuro ya zo ari na yo atigeze azisomaho.

    Gareth Bale

    Ni rutahizamu ukomoka muri Wales uheruka guhagarika gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka ku myaka 33.

    Uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka Tottenham, Real Madrid avuga ari uko yahisemo kutazinywa ariko yigeze gusomaho yumva ziramubihiye ahita arahira kutazongera kuzinywaho.

    Harry Kane – Tottenham

    Ni rutahizamu w’umwongereza na we ntajya anywa inzoga, yavuze ko icyumweru cye aba ahuze arimo yita ku kazi yirinda icyatuma asubira inyuma ari na yo mpamvu agendera kure inzoga.

    Ikinyamakuru Marca muri 2017 cyatangaje ko uyu rutahizamu atarasoma ku nzoga ariko ngo afite intego ku umunsi ikipe ye ya Tottenham yagize igikombe itwara azasinda, gusa ntaragira ayo mahirwe.

    Cristiano Ronaldo – Al Nassr

    Ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr muri Saudi Arabia, kuva se yakwitaba Imana akiri umwana yahise yanga inzoga n’igisa na zo cyose, avuga ko atazigera azinywa.

    Gusa uyu mukinnyi yavuze ko muri 2016 ubwo bari bamaze kwegukana igikombe cy’u Burayi (Euro 2016) yanyweye akarahure ka champagne ahita asinda kuva icyo gihe ntarongera kuzinywa.

    Ati “cyari igikombe cy’ingenzi mu rugendo rwanjye rwa ruhago. Narasetse, nararize, nanyweyo inzoga. Kuri uriya mukino nararize cyane, nyuma y’umukino turimo twishimira intsinzi nanyweye ikirahure cya champagne. Sinywa inzoga ariko uriya munsi wari wihariye.”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-ba-ruhago-bazirana-n-agasembuye-n-impamvu-ya-byo-amafoto

  • Bola Tinubu yatorewe kuba Perezida wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Bola Ahmed Tinubu w'imyaka 79 yatsinze amatora y'umukuru w'igihugu muri Nigeria.

    Tinubu wiyamamarizaga ku itike y'ishyaka ryari ku butegetsi yatsinze amatora n'amajwi 36% nk'uko Komisiyo y'Igihuhu y'Amatora yabitangaje.

    Uwo bari bahanganye cyane witwa Atiku Abubakar yagize amajwi 29% mu gihe Peter Obi wo mu ishyaka ry'Abakozi yagize amajwi 25%.

    Mbere y'uko ibyavuye mu matora bitangazwa amashyaka y'abakandida barimo Atiku na Obi yari yavuze ko aya matora atabaye mu mucyo, banasaba ko yasubirwamo.

    Tinubu ni umwe mu banyapolitiki ba Nigeria bakuze cyane.

    The post Bola Tinubu yatorewe kuba Perezida wa Nigeria appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/01/bola-tinubu-yatorewe-kuba-perezida-wa-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bola-tinubu-yatorewe-kuba-perezida-wa-nigeria

  • Kubera ko U bushinwa bwatangiye kohereza intwaro mu Burusiya, America itangaje ko aribwo bwakoze Corona Virusi. #Rwanda #RwOT

     

    Hashize iminsi inzego z’u butasi za America, zigaragarije icyo gihugu ko zifite amakuru afatika y’uko U bushinwa bwiyemeje kujya bugurisha intwaro k’ u burusiya mu rwego rwo gufasha u burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine. 

    Kubera iyo mpamvu rero, Ministeri ishinzwe iby’ingufu muri USA na FBI byatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe rigamije kumenya amavu n’amavuko y’indwara ya Corona Virusi, bwasanze ko iyo ndwara yavuye muri laboratwari ya WUHAN, mu bushinwa icitse abashakashatsi bayikoragamo muburyo bw’impanuka.

    Biramutse byemejwe ko U bushinwa aribwo bwateje akaga isi bugakora Korona Virusi, byagira ingaruka ikomeye kuricyo gihugu, kuberako ibihugu by’inshi bibereyemo umwenda u bushinwa byahita bihagarika kw’ishyura ayo madeni byitwaje ko ubushinwa bwaba bwarabateje ibihombo mu bukungu bukaba bwaranateje impfu nyinshi zirenze Miliyoni 2 ku isi mu myaka wa 2021 – 2022.

     Umutungo w’ubushinwa ushobora gufatiranwa n’ibyo bihugu ugera kuri za trilliari z’ama usd. Ibi byose bikaba ari ingaruka mbi zikomeje kw’iyongera kubera umwaka mubi hagati ya Amerika, U burusiya n’Ubushinwa, aho bikomeje kuba bibi nko mu ntambara ya Ukraine.

    Inkuru irambuye murayisanga muri iyi video ya SKY News australia dukesha aya makuru :

    Source : https://news.ea.rw/video.php?tv=mode&vid_id=182293

  • Indwara 3 zihitana Abanyarwanda n’ibibazo 3 b… – #rwanda #RwOT

    Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.

    Yavuze ko umuryango utekanye ukeneye ubuzima bwiza. Yumvikanisha ko hamwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rwafashe, zafashije mu gutuma ibikorwa byinshi bya muntu bisubukurwa.

    Imyaka 29 ishize, mu buzima Igihugu cyakoze ibishoboka. Nsanzimana avuga ko imibare y’Ibarura Rusange igaragaza ko iyo usubije inyuma amaso, usanga icyizere cyo kubaho ku munyarwanda cyarikubye kabiri.

    Avuga ko ubu umunyarwanda ari kubaho imyaka 10 kurusha indi y’umunyafurika. Ati “Ni ikintu kidasanzwe.” 

    Yavuze ko mu minsi ishize, yanyujije amaso mu nyandiko zinyuranye yibaza ahantu ku Isi, igihugu cyaba cyabarabashije gukuba kabiri icyizere cy’ubuzima cy’abaturage 'nsanga nta na hamwe. U Rwanda akaba ari rwo rwa mbere'.

    Kuri Minisitiri, avuga ko icyizere cy’ubuzima gisobanuye byinshi ku buzima bw’Igihugu. Akenshi, igituma icyizere cy’ubuzima cyigabanuka bituruka ku mfu z’abana n’ababyeyi.

    Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukingira abana, kugira ngo batarwara indwara zabahitana bakiri bato. 96% by’abana bagenewe inkingo, bari kuzibona.

    Nsanzimana ashima Perezida Kagame, bitewe n’uko izi nkingo zizatangira gukorerwa mu Rwanda mu minsi iri imbere. Ikindi kigaragaza iterambere ry’ubuzima, ni ukwegereza ubuvuzi abaturage.

    Yavuze ko mu myaka itanu ishize, ‘twagiraga abantu miliyoni 5 barwaraga Malaria buri mwaka’. Muri iki gihe, buri mwaka abandura iyi ndwara bari munsi ya miliyoni 1.

    Nsanzimana avuga ko igishimishije ari uko abo bose bavurirwa mu rugo, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima. Yavuze ko muri rusange, Malaria yagabanutse mu Rwanda ku gipimo cya 80%.

    Yanavuze ko na Virus itera SIDA yagabanutse mu Rwanda, cyo kimwe no mu gihugu cya Namibia. Imfu z’ababyeyi zagabanutse kuri 80%, imfu z’abana zagabanutse kuri 60%.

    Ndetse, mu bigaragara indwara nka Hépatite C iri kugabanuka. Anashima Madamu Jeannette Kagame ku bw’umuhate we, mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

    Nsazimana avuga ko n’ubwo hari ibyiza byakozwe mu guhangana n’izo ndwara, ariko hari indwara abantu babana nazo igihe kinini zandura cyane.

    Mu 2022, RBC yatangaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso yazamutse iva kuri 15% igera kuri 17%. 

    Indwara ya Diabetes iri kuri 3%, umubyibuho ukabije wikubye kabiri, indwara nka kanseri iri ku bantu hafi ibihumbi 10 mu Banyarwanda.

    Kanseri inyura mu byiciro bine. Benshi mu barwayi bajya kwa muganga bari ku gipimo cya gatatu n’icya kane.

    Ibibazo by’indwara zitandura, ahanini bituruka ku byo abantu barya, kudakora siporo, kwicara igihe kinini [Umuntu ntakwiye kurenza amasaha abiri yicaye].

    Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wicara igihe kinini agira ibyago byo kwandura izi ndwara vuba, n’ibyago byo gupfa vuba ku kigero cya 50%.

    Mu bushakashatsi kandi, Abanyarwanda bavuze ko barya imboga inshuro imwe mu cyumweru.

    Nsanzimana avuga ko ibi biri gutuma indwara eshatu zirimo nka Kanseri, Diabetes n’umutima ari zo ziri guhitana cyane Abanyarwanda. Ati “…Ziri ku mwanya wa mbere mu biri guhitana Abanyarwanda uyu munsi.'

    Uyu muyobozi avuga ko muri iki gihe umuryango Nyarwanda wugarijwe n’ikibazo cy’ingwingira ry’abana. Avuga ko nk’umuganga, iki ari ikibazo gikomeye.

    Atanga urugero akavuga ko umwana w’imyaka ibiri wagwingiye ‘nta garuriro’. Yavuze ko uyu mwana abana (kubana) no kugwingira ubuzima bwe bwose.

    Avuga ko uyu mwana anagira ikibazo cyo kwandura izi ndwara zitandura kurusha abandi, ‘kuko umubiri we uba ushaka gufata ibyo atabonye’.

    Nsanzimana yavuze ko aba bana bagira ibibazo byo kugwingira bakiri bato, no kurwara indwara zitandura ari bakuru.

    Yavuze ko ibi byose biterwa n’indyo ituzuye, akenshi bituruka ku gihe umubyeyi aba atwite uyu mwana.

    Nsanzimana yavuze ko kugwingira bituruka ku nzoka zo mu nda. Ati “Inzoka abana bakura mu mazi yanduye, banywa, tubatekeshereza ibyo kurya, zagera mu nda na ducye tugiyemo za nzoka akaba ari zo zitwirira, umwana akagwingira.”

    Uyu muyobozi yavuze ko icya gatatu gitera kugwingira, ari ibibazo abana bahura nabyo mu muryango. Yavuze ko umwana atihanganira ibibazo/guhangayika bityo ubwonko bwe ntibukure.

    Ati “…. Ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by’umubiri ntimukure. Hano, hari ikibazo. Niko bigenda…”

    Nsanzimana avuga ko ibyo avuga bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe, bigaragaza ko amakimbire yo mu ngo agira uruhare ku mikurire y’umwana.

    Nsanzimana avuga ko kubera amakimbirane yo mu muryango, usanga umwana w’imyaka itanu ariko afite igihagararo cy’umwana w’amezi atandatu.

    Yavuze ko ingaruka ya mbere yo kugwingira, ari uko uyu mwana agira ibibazo byo kurwara indwara zirimo nk’umutima n’izindi ndwara zitandura. Ikindi kibazo ni uko ubwonko bwabo budakura neza nk’ubw’abandi.

    Nsanzimana yavuze ko ashingiye ku biri gukorwa kuva mu myaka 10 ishize, byasaba imyaka 33 kugira ngo u Rwanda rube ruranduye ikibazo cyo kugwingira kw’abana.

    Ati “Uyu munsi, umwana umwe kuri batatu aragwingiye mu Rwanda, ni kimwe no muri Afurika.”

    Yavuze ko mu bindi bice, u Rwanda ruri imbere, ariko ku kibazo cyo kugwingira u Rwanda ruracyari inyuma. Yavuze ko  bihaye imyaka ibiri iri imbere yo kurandura iki kibazo.

     

    Muri iyi myaka ibiri, biyemeje guha abana igi rimwe ku munsi, indangara (injanga) n’imboga ugashyiraho n’imbuto. Ikindi ni amazi asukuye no kwita kubagize iki kibazo.

    Uyu muyobozi yanavuze ko hafi 85% by’indwara zishobora kwirindwa. Hafi 40% ziterwa n’isuku nke.

    Nsanzimana yasabye ko abaganga bahugurwa, kuko ubu umuntu umwe 1 ukora kwa muganga yita ku barwayi 1000, ni mu gihe mu busanzwe abantu bane bakora kwa muganga bakabaye bakira abarwayi 1000. 

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibitaro bigiye kugira isuku nk'iyo mu mahoteli 

    Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda, indwara ziza ku isonga mu guhitana abantu ni indwara zitandura: umutima, diyabete na kanseri






    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera




    KANDA HANO UREBE UKO UMUNSI WA KABIRI W’UMUSHYIKIRANO WAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126539/indwara-3-zihitana-abanyarwanda-nibibazo-3-bitera-kugwingira-126539.html