Blog

  • Perezida Kagame yasubije abashinja u Rwanda gushaka gufata igice kimwe cya RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda nta ntego rufite yo kwigarurira Uburasirazuba bwa RDC nkuko bamwe babivuga kuko ngo narwo rufite amabuye y'agaciro kandi meza kurusha aya RDC.

    Ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwambuwe bimwe mu byo rwahoranye, nta ntego rufite yo kwigarurira ibice by'abandi nk'uko bivugwa.

    Ati “Dufite coltan nyinshi, kandi nziza kurusha ahandi uzabona harimo no muri Congo. Uzakore ubushakashatsi bazabikubwira. Usanga iri hagati ya 40-60 ku ijana, mu gihe muri Congo iri hagati ya 20-30 ku ijana.

    Zahabu, dufite zahabu, ubwo twarwanaga intambara hano, mu Majyaruguru muri Gicumbi, twabonaga zahabu muri Miyove, abantu bakaba bategereje umwanzi, bakabona zahabu. Ntabwo ndimo gukabya, yabaga igaragara.Ibyo byose ni inkuru zigamije kuyobya abantu ngo badatinda ku kibazo cya nyacyo.'

    Yanavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 rushaka amabuye y'agaciro bibeshya kuko ntacyo amariye abaturage ba RDC, nubwo ibyo bihugu bishinjwa, nabyo biyafite.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko Uburasirazuba bwa Kongo atari leta iri ukwayo ahubwo bakwiriye kumva ko ibibazo biri muri ako gace bireba igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Abajijwe ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo cyateje umwuka mubi hagati ya RDC n'u Rwanda,yavuze ko iki kibazo kitareba u Rwanda na gato ndetse ko inshuro cyaganiriweho cyakagombye kuba cyarakemutse ahubwo bishoboka ko gikemurwa mu buryo butaribwo.

    Ati”Iki kibazo gifite imizi mu mateka urebye ku mpamvu zacyo n'uburyo cyakomeje gufatwa uko kitari, bituma kimara iyi myaka yose.

    Iki kibazo cyaganiriwe ahantu henshi hatandukanye, twakiganiriye mu Nama ya AU, twakiganiriye muri Kenya, twakiganiriye muri Angola, twakiganiriye twitabiriye Inteko Rusange i New York, twagiraniriye ahantu hose, hari abandi bagenda bifuza gufasha muri iki kibazo…

    Indi nshuro twagombaga guhurira muri Qatar kuri icyo kibazo ariko ntibyaba, wenda bizaba mu gihe kiri imbere, ahantu hose tuvuga kuri iki kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo ikibazo nk'iki gikomeza kuganirwaho gusa, hakabaho amatangazo n'imbwirwaruhame, ariko muri iyi myaka yose ntigikemuke kandi muri RDC hari Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Ati 'Umuntu asubiye inyuma akareba ibirimo kuba, yabona ko hari ikintu kimeze nabi ku buryo bukomeye ndetse dushobora kuba turimo gukemura ikibazo kitari cyo, cyangwa turimo gutanga igisubizo kitari cyo ku kibazo tuzi.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari abasa n'abashaka inzira ya bugufi mu gukemura iki kibazo, byose bakabigereka ku Rwanda, ariko nabyo bidatanga igisubizo.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibibazo by'impunzi z'Abanye-congo zihamaze imyaka isaga 20, zizira ibifitanye isano n'ibibazo bya M23.

    Yavuze ko hashingiwe ku buryo imipaka yakaswe muri Afurika nta gihugu na kimwe kidafite abaturage bafitanye isano hakurya y'umupaka, ari naho bamwe bahera batwerera u Rwanda ibibazo bya M23.

    Ati “Ni ibibazo byafashe indi ntera mu 2012, ubwo abagize uyu mutwe bahungiraga mu Rwanda na Uganda, hakabaho amasezerano y'uburyo bwo gukemura ibi bibazo.

    Ayo masezerano yose yarenzweho kugeza ejo bundi ubwo uwo mutwe wuburaga imirwano. Ariko mu Burasirazuba bwa Congo hari imitwe yitwaje intwaro irenga 120, aho M23 ari umwe muri yo. Iyo mitwe 120 yashinzwe ite?.

    Nta nubwo ndumva abo banga u Rwanda barubeshyera ibintu byinshi, bavuga ko rwaba rwarashinze iyo mitwe isaga 120. Ahubwo badushinja gufasha M23. Ni nde washinze iyo mitwe yindi isaga 120, kubera iki?.

    M23 yavutse ku bintu byinshi byafashwe uko bitari guhera no muri iyo myaka yose y'ubukoloni. Uburyo aba bantu bitirirwa u Rwanda bisanze muri Congo, mu kuri ntabwo nari mpari ubwo byabaga, nari ntaravuka. Ni gute naryozwa icyo kibazo, ni gute naba umuzi w'ikibazo?.”

    Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bita kuri M23 cyane nyamara ntibibaze kuri FDLR ikorana n'igihugu cya RDC byeruye.

    Ati “Ni ibintu biba nyamara mu gihe icyo gihugu kiba gifite abandi Banyarwanda bagize Umutwe wa FDLR, bakemera no gukorana na bo, abandi bakabwirwa ko bakwiye kujya mu Rwanda.

    Yakomeje ati 'Ibyo ni ukuyobya uburari, mureke tujye mu kibazo nyirizina, turebe uko cyatangiye n'uwagitangije, impamvu n'abarwana abo aribo, ibyo bashaka, baba ari M23 cyangwa indi mitwe isaga 120 irwana.'

    Perezida Kagame yabajijwe niba urugendo rwa Perezida Macron i Kinshasa hari impungenge ruteye, cyane ko abaturage bateguye imyigaragambyo bashinja Perezida w'u Bufaransa gufasha u Rwanda narwo rugafasha M23.

    Ati 'Igisubizo cyanjye ku bigaragambya, njye nakwigaragambiriza Guverinoma yanjye, abayobozi banjye. Abo bigaragambya, iyo ngira uburyo bwo kubavugisha nababwira ko bigaragambiriza impamvu zitari zo.Muhere kuri perezida wanyu, guverinoma yanyu, ni bo barimo gukurikirana ibibazo byanyu mu buryo butari bwo.'

    Yavuze ko u Rwanda nta kibazo rubona mu ruzinduko rwa Perezida Macron i Kinshasa, kuko ruri mu buryo bwo gufasha mu gukemura ibibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yasubije-abashinja-u-rwanda-gushaka-gufata-igice-kimwe-cya-rdc

  • ” Bishobora no kongera kumanuka ariko nanone bitwara igihe..”Perezida Kagame ku biciro ku masoko #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko izamuka ry'ibiciro ku masoko mu Rwanda ryaturutse ahanini ku biri kubera ku isi ariko ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo bimanuke gusa ngo bitatwara umunsi umwe.

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru,cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'imbere mu gihugu ndetse n'imibanire n'amahanga.

    Perezida Kagame yabajijwe ikibazo kijyanye n'izamuka ry'ibiciro rikomeje kugaragara ku masoko mu Rwanda avuga ko rituruka ku bintu bimwe biva hanze y'igihugu, kubera ibirimo kuba ku Isi haba kure cyangwa hafi,bigira ingaruka hirya no hino.

    Ati 'Umuntu yavuga ko igihugu cyacu, ubundi ibijyanye n'ubukungu muri rusange n'imibereho ishingiye kuri byo, byagendaga neza. Icyo dukora rero ni uguhera uko ibintu byagendaga neza,noneho tugashaka uburyo ibyo bimwe bitari mu maboko yacu twahangana nabyo.'

    Yavuze ko ikipe ireba iby'ubukungu yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo imfashanyo zifasha mu kugabanya ibiciro biturutse mu bundi buryo nk'ibiciro kuri peteroli, aho byakabaye bizamuka.

    Yagaragaje ko Leta yashyizemo amafaranga mu kugabanya ikinyuranyo cyarimo ndetse avuga ko bitwara igihe kugira ngo ibi biciro byongere gusubira mu buryo.

    Yakomeje ati'Banki Nkuru y'Igihugu ifite uko ikora imibare yayo ku kiguzi cy'amafaranga, bifite nabyo uko byigwa bigakorwa kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka.

    Bishobora no kongera kumanuka ariko nanone bitwara igihe, ntibyabaho umunsi umwe uko byakozwe, ndibwira ko ibintu biza gusubira mu buryo ariko bitwara igihe.'

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023, ugereranyije na Mutarama 2022.

    i ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, ari nabyo bikoreshwa mu iteganyamibare ry'ubukungu mu Rwanda.

    Iyi mibare yazamutse ku ijanisha ridakabije, ugereranyije n'uko mu Ukuboza 2022 byiyongereyeho 21,6%.

    NISR yakomeje igira iti “Mu kwezi kwa Mutarama 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 12,6%.”

    Ni ibiciro byazamutse cyane bitewe n'ingaruka zifitanye isano n'izahuka ry'ubukungu nyuma y'icyorezo cya COVID-19, n'ingaruka zishamikiye ku ntambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Ibyo bikiyongeraho umusaruro w'ubuhinzi utarakunze kuba mwiza, kubera imihindagurikire y'ibihe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/bishobora-no-kongera-kumanuka-ariko-nanone-bitwara-igihe-perezida-kagame-ku

  • Kayonza:Umusaza w'imyaka 84 arakekwaho gusambaya umwana w'imyaka 12 wamutekeraga #rwanda #RwOT

    Amakuru y'iki kibazo yagiye hanze nyuma yuko uwo mwana w'umukobwa abiganirijeho bagenzi be, na bo bagatangira kubivugaho bigahita byinjirwamo n'abaturanyi b'uyu musaza.

    Uyu musaza wamaze gutabwa muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 afatiwe iwe mu Mudugudu wa Nyakabingo mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Ndego.

    Naho uyu mwana ukekwaho gusambanywa n'uyu musaza, we yajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe ibizamini.

    Claude Bizimana uyobora Umurenge wa Ndego wagarutse ku buryo hamenyekanye amakuru yatumye uyu musaza afatwa, yavuze ko nyuma yuko uyu mwana abiganirijeho bagenzi be 'abaturanyi barabimenya bahita babibwira ubuyobozi na bwo buhita bufata umwanzuro wo kumuta muri yombi.'

    Amakuru ava mu baturanyi b'uyu musaza, avuga ko uyu mwana w'umukobwa yari yazanywe kubana n'uyu musaza nk'uwo mu muryango we kugira ngo ajye amufasha mu turimo two mu rugo nk'ugeze mu zabukuru, nko kumutekera n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kayonza-umusaza-w-imyaka-84-arakekwaho-gusambaya-umwana-w-imyaka-12

  • Kigali:Impanuka ikomeye yahitanye umwana w'umunyeshuri wajyaga kwiga #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y'imodoka nto yo mu bwoko bw'ivatiri, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 ahagana saa mibiri (08:00') ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda ku Kacyiru yataye umuhanda igonga uwo mwana w'umunyeshuri ahita yitaba Imana, undi arakomereka.

    Iyi modoka ifite Pulake ya RAD 271 C yari mu muhanda uva ku Cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda imanuka yerecyeza ku kigo cy'Ishuri cya Kacyiru II, bivugwa ko yacitse feri igahita ita umuhanda.

    Yahise iyoboka ahari abanyeshuri barimo berecyeza ku Ishuri ari bwo yahitaga ihitana umwe muri aba bana, mu gihe na yo yahise igwa yibaranguye.

    Umukozi wo kuri iri shuri rya Kacyiru II, avuga ko iyi modoka ishobora kuba yari yacitse feri kuko yamanutse ihorera cyane ari bwo yagendaga ihitana ibyo yasangaga mu nzira, ikaza kuboneza kuri abo banyeshuri.

    Ati 'Imodoka yo yangiritse cyane, abari barimo ntacyo babaye usibye ko bakomeretse bisanzwe ariko umwana umwe w'umunyeshuri wiga mu wa kabiri w'ayisumbuye yahise yitaba Imana.'

    Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo impanuka kubera imiterere yawo kandi ukaba utarahawe umwihariko mu mikoreshereze yawo.

    Umwe yagize ati 'Imodoka zituruka hari ruguru zagera hano zigahirima ntabwo ari ubwa mbere si n'ubwa kabiri, n'ejo yarahahirimye ariko bwo nta muntu yahitanye.'

    Iyi mpanuka yahitanye umwana w'umunyeshuri ibaye nyuma y'indi yabaye mu ntangiro z'uyu mwaka, yabaye tariki 09 Mutarama ku munsi wa mbere w'ishuri yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi yabaye mu ntangiro z'uyu mwaka, ni iya bus itwara abanyeshuri, na yo byavuzwe ko yacitse feri ikaruhukira mu ishyamba, ndetse umwe mu bana bari bayirimo akaza kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kigali-impanuka-ikomeye-yahitanye-umwana-w-umunyeshuri-wajyaga-kwiga

  • Muhanga: Hatangijwe umushinga ubarirwa mu ma Miliyari uzafasha abahinzi-borozi guhindura ubuzima #rwanda #RwOT

    Abahinzi n'aborozi bo mu Rwanda barasabwa gutegura imishinga ijyanye n'ibyo bakora bagahabwa inguzanyo y'amafaranga bazishyura ku rwunguko rw' 8%. Ibi byagarutsweho ubwo hasobanurwaga ibijyanye n'umushinga CDAT ugamije  guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira. Miliyari zisaga 300 nizo zigiye guhabwa imishinga y'abahinzi hagamijwe gukuraho inzitizi zituma batabona inguzanyo.

    Umuhuzabikorwa w'Umushinga CDAT, Uzabibara Erneste avuga ko uyu mushinga uzafasha abakora ubuhinzi n'Ubworozi, aho bazakora neza imishinga igahabwa amafaranga yo kuyikora. Hazanatunganywa kandi ibishanga bisanzwe bihingwa maze imishinga izashimwa izahabwe amafaranga angana na  50% by'umushinga wose.

    Yagize Ati' Muri uyu mushinga, uzafasha abahinzi borozi bazagaragaza imishinga myiza ihindura ubuhinzi ndetse ihabwe amafaranga. Tuzabanza gukora ibishanga byatoranyijwe kandi izahabwa amafaranga, yishingirwe kuko uzakora umushinga agomba kuba agaragaza ko afite 50% by'agaciro kawo'.

    Akomeza avuga ko ibyiciro bizibandwaho ari; abagore n'urubyiruko, amakoperative, Kompanyi ndetse n'abantu ku giti cyabo, aho bazajya bahabwa amafaranga bagakora ibikorwa byabo ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 17,673 bwuhirwa, mu turere 16, ndetse no gutunganya amaterasi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 11. Avuga kandi ko bazagera ku bahinzi borozi bangana n'ibihumbi 235,977 bashya bazaba banga na 11%.

    Perezida wa Koperative IABM Makera, Ntamabyariro Jean D'Amour yabwiye abanyamakuru ko bashimishijwe n'ibyo uyu mushinga uzaniye abakora ubuhinzi n'ubworozi. Avuga ko kuba bagiye kubatunganyiriza igishanga cya Makera bizabongerera umusaruro bagakomeza kugemura ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga doreko iyi Koperative isanzwe igemura imiteja ku isoko rya Frankfurt mu Budage.

    Ati' Turishimye cyane kuko bagiye kudukorera igishanga bikazatuma umusaruro twabonaga uziyongera. Twahingaga ariko amazi yatugoraga cyane, bityo rero tuzabona byinshi ariko kandi bizadufasha guhaza amasoko y'iwacu ndetse na Mpuzamahanga dusanzwe twoherezaho umusaruro w'Imiteja'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko uyu mushinga uzatuma abakoraga ubuhinzi n'ubworozi biyongera. Anavuga ko umusaruro uzarushaho kwiyongera hagahazwa amasoko y'imbere mu gihugu ndetse n'ayo hanze kandi kubera imiterere y'uyu mushinga abazakorana nawo nta bwoba bw'igihombo kuko uzaba waranononsowe kurushaho.

    Uyu mushinga, uzatangirana n'ubuso bungana na hegitari ibihumbi 17,863 mu Rwanda hose. Uteganya kugera ku bahinzi n'aborozi bashya ibihumbi 235,977 bangana na 11% by'abaturage bakora Ubuhinzi n'ubworozi.

    Ni umushinga ufite amafaranga asaga Miliyari 300 yu Rwanda, azakurwamo azatangwa nk'inguzanyo yishyurwa mu myaka 3 ku rwunguko rwa 8% kandi umuhinzi akaba yasonerwa.

    Urubyiruko n'Abagore bazaba bemerewe kwaka asaga ibihumbi 70$ (70.000.000 frw) mu gihe abakozi babo batarenze 3, mu gihe barenzeho bagahabwa ibihimbi 100$(100.000.000) amakoperative akaba azahabwa ibihumbi 100$ asaga Miliyoni  100.000.000 frw y'u Rwanda.

    Uyu mushinga, ugaragaza ko hari Miliyoni 600 zizatangwa na banki y'iterambere mu Rwanda (BRD) ku nguzanyo y'u 8% kandi hakaba hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa, Banki ikaguha amafaranga ku rwunguko rwa 24% bakakwishyuza urwunguko 16% ugatangirwa 8%.

    Mu karere ka Muhanga, uyu mushinga uzakorana n'abahinzi bo mu gishanga cya Makera ku buso bwa hegitari 100 zihingwaho, hanacibwe amaterasi ku buso bwa hegitari 150 naho mu gishanga cya Bakokwe hazakorwa hegitari 150, amaterasi azacibwa ku buso bwa hegitari 390 hagamijwe kurinda isuri yakwangiza igishanga. Byose bizakorwa mu myaka itanu y'umushinga, aho asaga Miliyari 6 azakoreshwa muri aka karere.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/01/muhanga-hatangijwe-umushinga-ubarirwa-mu-ma-miliyari-uzafasha-abahinzi-borozi-guhindura-ubuzima/

  • Yemerewe gutebya- Kagame avuga kuri gahunda ya Tshisekedi yo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n'urubyiruko rw'igihugu cye, yabaye nk'ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.

    Perezida Tshisekedi aho kugaragaza niba ibyavuzwe atari byo, yiyibagije intambara imaze igihe mu gihugu cye n'imitwe yitwaje intwaro isaga 130 ihamaze imyaka 28 igisirikare cyarayinaniwe, maze yifatira ku gahanga u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Yagize ati 'Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 1 Werurwe 2023, gikurikira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, Umukuru w'Igihugu yavuze ku bibazo bya Congo, agaragaza ko FDLR ikomeje kubungwabungwa n'ubutegetsi mu mugambi wayo wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ati 'FDLR yahawe rugari mu Burasirazuba bwa Congo, abandi bakwiriye kugenda. Bumva ko bayifasha, kandi bari kubikora ku buryo iba umutwe uzarwanya u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Perezida [Tshisekedi] yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze igihe ariko ko abantu bagiye bagica ku ruhande inshuro nyinshi, mu gihe ari umutwe witwaje intwaro kandi ukomeje no kongererwa izindi.

    Yavuze ku bitero by'uyu mutwe byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu 2019, agaragaza ko icyo gihe intwaro abo barwanyi bari bazihawe na Guverinoma ya Congo.

    Ati 'FDLR nyuma yo guhabwa intwaro nanone, bashyizwe mu Ngabo za Congo, FARDC. Ibyo birazwi. Bagabye igitero na none mu Majyaruguru y'igihugu cyacu. Ayo makuru nta rujijo ateye, nanabibwiye Perezida wa Congo.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda byabaye ngombwa ko rwongera ingabo nyinshi ku mupaka, ku buryo n'ubu bigikomeje, ku buryo nta muntu uzongera kuvogera umupaka.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko twongera ingabo nyinshi ku mipaka yacu. Icyo tuzakora, ni uguharanira ko nta muntu n'umwe uzongera kuvogera umupaka wacu ngo ntibimugireho ingaruka.'

    Perezida Kagame yasubije mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wavuze ko igihugu cye kizashyigikira abashaka gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yemerewe-gutebya-kagame-avuga-kuri-gahunda-ya-tshisekedi-yo-gukuraho-ubutegetsi

  • M23 ni umusaruro w'ikibazo cyakemuwe nabi – Perezida Kagame ku bibazo bya RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe gikurikira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano. Ni mu gihe kandi Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari mu rugendo mu bihugu bya Afurika birimo na RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bagerageje gutanga umusanzu mu gukemura iki kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'U Burasirazuba bwa Congo ntabwo ari igihugu, ikibazo cyayo ni icya Congo, kigira imbogamizi ku Rwanda […] ndashaka ko twumva ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ari ikibazo cya Congo.'

    'Iki kibazo gifite amateka maremare ku nkomoko yacyo, gusa na none gifite amateka maremare mu buryo cyakemuwe nabi, ni yo mpamvu kimaze imyaka irenga 20. Urebye uburyo amaso yahanzwe iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, birahagije kuba twagakwiriye kuba cyabonerwa igisubizo.'

    Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyaganiriwe igihe kinini mu nama zirimo iza AU, izabereye muri Kenya, muri Angola no muri Loni.

    Yakomeje agira ati 'Ubushize twagombaga guhurira muri Qatar hamwe n'aba bantu ariko ntibyabaye, ahari wenda bizaba mu gihe kiri imbere.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibi biganiro byose biri kuba kubera ko hashize igihe kinini hari ikibazo kitakemuwe ndetse n'igihe cyageragezwaga gukemurwa, bigakorwa nabi.

    Ati 'Abantu bashaka inzira y'ibusamo, bashinja u Rwanda.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo gifitanye isano n'ubukoloni, cyane ko u Rwanda na RDC ari ibihugu bifitanye amateka y'ubukoloni, aho abantu bamwe bisanze ku butaka bundi kandi ko byabaye henshi.

    Ati 'Niba hari igihugu cyo muri Afurika kidafite abantu ku rundi ruhande cyangwa se badafitanye isano n'urundi ruhande, ntabwo nzi niba gihari.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo havugwa ibibazo bya Congo, M23 isigaye iza imeze nk'igikangisho, bikarangira ikibazo giherewe ku mpera.

    Ati 'M23 ni umusaruro w'ikibazo cyakemuwe nabi […] Ikibazo cya M23 cyatangiye mu 2012, ubwo hakoreshwaga ingufu za gisirikare mu kugikemura, bamwe bahungiye muri Uganda abandi bahungira mu Rwanda, turabafite hano mu nkambi.'

    Yavuze ko hakozwe amasezerano, ariko ko nta musaruro yatanze, bikiyongeraho ko muri Congo hari imitwe irenga 120 yitwaje intwaro.

    Ati ” Ni gute iyi mitwe 120 yashinzwe? Bari kudushinja gusa gushyigikira M23, ni inde washinze iyo mitwe yindi? Kuki itarwanywa? Abantu bakwiriye kureba ikibazo mu buryo gikwiriye kurebwamo. Umuzi urazwi. Amasezerano yashyizweho umukono guhera mu 2012. Kuki adashyirwa mu ngiro? Ntabwo ari ukubera u Rwanda.'

    Perezida Kagame yavuze ko ubwo imirwano yuburaga, nta ruhare u Rwanda rwabigizemo na ruto.

    Ati “Imirwano nta ruhare na ruto u Rwanda ruyifitemo. Abashaka ko ibaho, babikoze mu buryo bazashinja u Rwanda. Baravuga ngo aba ni Abanyarwanda, M23 ni impunzi, ni nk'aho bari kubohereza aho baturutse, batekereza ko bakwiriye gusubira mu Rwanda.'

    Umukuru y'igihugu yavuze ko igitangaje ari uko nubwo bimeze bityo, hari Abanyarwanda bahawe rugari aribo FDLR.

    Ati ” FDLR yahawe rugari mu Burasirazuba bwa Congo, abandi bakwiriye kugenda. Bumva ko bayifasha, kandi bari kubikora ku buryo iba umutwe uzarwanya u Rwanda.'

    Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma u Rwanda rujya muri Congo cyangwa ngo rushyigikire umutwe wa M23. Yagarutse kandi no ku musaruro wa Monusco imaze imyaka irenga 20 mu butumwa muri Congo bwo kugarura amahoro ariko umusaruro ukaba warabaye iyanga.

    Ati ' Ni ukubera iki u Rwanda rwashaka kuba mu bihugu bitera umutekano muke mu karere? Ni iki umuntu yungukira mu kugira umutekano muke ku marembo yawe. Buri wese akwiriye kumenya ko turi abantu bashaka amahoro kandi gushishikajwe n'amahoro. Tuzi ikiguzi cyayo.'

    'Ni ukubera iki twakubaka igihugu hanyuma abantu bakaza kugisenya. Nibwira ko iki kibazo gikwiriye gukemurwa gusa harebwe mu mizi. Congo imaze igihe idashaka ko ikibazo gikemuka, iyo baba babishaka bari kuba barahaye ikaze abantu bashaka gukemura iki kibazo. Bahaye karibu abantu badashaka gukemura ikibazo, ababishaka barahezwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 cyakemuwe nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-ni-umusaruro-w-ikibazo-cyakemuwe-nabi-perezida-kagame-ku-bibazo-bya-rdc

  • Gicumbi: Abahoze mu biyobyabwenge basigaye baha akazi abasaga 300 – #rwanda #RwOT

    Aba bahoze mu bikorwa byo gucuruza no gutunda kanyanga bizwi nk'uburembetsi, bamaze kubivamo bajya mu mirimo ibateza imbere.

    Nyuma yo guhinga icyayi, ku gihembwe baha akazi bagenzi babo basaga 300 mu mirimo itandukanye irimo gusoroma, gukorera icyayi ndetse no kwita ku ngemwe mu mirenge ya Byumba na Shangasha.

    Umuyobozi w'inama y igihugu y'urubyiruko mu karere ka Gicumbi Basesayose Télesphore, yavuze ko ikigamijwe ari ukwegeranya bagenzi babo bagafatanya kumenya ko aho kwirirwa mu biyobyabwenge bagomba kwitabira imirimo, bagakura amaboko mu mifuka.

    Ati 'Twahisemo imirimo yo guhinga icyayi kuko hari bagenzi bacu barangwaga n'imico mibi nko kurembeka Kanyanga. Ikigamijwe ni ukwegera n'abandi bakatwiyungaho tugafatanya kubaka igihugu, harimo no gufasha abatishoboye kandi ni bimwe mu bikorwa twatangiye kugeraho'.

    Kamizikunze Eric , umwe mu rubyiruko yavuze ko mbere bakiri mu burembetsi bahoraga bahanganye n'inzego z'umutekano.

    Ati 'Twe twarembekaga mu masaha y' ijoro tukanyura mu nzira zitemewe twambukiranya umupaka, kwitwaza ibisongo n'imihoro ngo duhangane n'abashinzwe umutekano, bamwe muri twe bahaburiraga n'ubuzima kuko twarwanyaga inzego z'umutekano bikatuviramo no kuraswa'.

    Undi mukobwa utashatse kwivuga amazina ye yagize ati 'Twe twazanaga ibiyobyabwenge mu bitenge twabyiziritseho. Hari igihe banaduhohoteraga mu Bugande kuko babonaga ko twinjiye mu gihugu cyabo kandi tunyuze mu nzira zitemewe.'

    'Kuri ubu iyo dusaruye icyayi tujyana ku ruganda, avuyemo bikadufasha kwikenura. Abakomeje kujya mu biyobyabwenge nabagira inama yo kutwegera tugafatanya kwiyubaka no kubaka igihugu'.

    Uretse gushakira bamwe imirimo, urubyiruko rukurwa mu biyobyabwenge muri Gicumbi harimo n'urufashwa kujya kwiga imyuga, abahabwa igishoro ngo bacuruze n'ibindi.

    Urubyiruko rwahoze mu burembetsi rwahinze icyayi, ruha abandi akazi

    Uru rubyiruko rusigaye rufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa by’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abahoze-mu-biyobyabwenge-basigaye-baha-akazi-abasaga-300

  • APR FC yahagamwe n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, Police ibambira Sunrise FC i Golgotha #rwanda #RwOT

    APR FC yatunguwe na Ivoire Olympic yo mu cyiciro cya kabiri banganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yari yahisemo gukoresha ikipe ya kabiri aho uretse Ruboneka Bosco abandi bose bari basanzwe ari abasimbura, wenda na Ishimwe Christian umaze imikino 3 abanza mu kibuga.

    Ivoire Olympic ni yo yari yakiriye APR FC kuri Stade Mumena, igice cya mbere cy’umukino ni yo yaremye amahirwe menshi.

    Igice cya mbere ubusatirizi bwa APR FC nta mahirwe menshi bwaremye cyangwa ihushe yakabaye yavuyemo igitego.

    Nubwo Ivoire Olympic yasatiriye cyane mu gice cya mbere ariko ntabwo yigeze ibasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego, byatumye umutoza Ben Moussa akora impinduka 4 ku munota wa 64 havamo Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma na Kwitonda Alain Bacca hinjiramo Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije APR FC cyane mu bijyanye no gusatira nubwo kubona igitego byabaye ikibazo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Undi mukino wa 1/8 wabaye, Police FC yabimbiye Sunrise FC iwayo ku kibuga cya Golgotha.

    Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki ya 7 na tariki ya 8 Werurwe 2023.

    Uko imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yagenze

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023

    Intare FC 1-2 Rayon Sports
    Esperance FC 1-0 Rwamagana City

    Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

    Ivoire Olympique 0-0 APR FC

    Bugesera FC vs Musanze FC
    La Jeunesse 2-3 Kiyovu Sports
    Sunrise FC 1-2 Police FC
    Rutsiro FC 1-2 Mukura VS
    Marines FC 3-1 Etincelles FC

    AMAFOTO: Jules SENDEGEYA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahagamwe-n-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-police-ibambira-sunrise-fc-i-golgotha