Blog

  • MU MAFOTO 50: Uburanga bw’abakobwa biganjemo… – #rwanda #RwOT

    Ni itorero ridashidikanywaho kugira abakobwa b'uburanga butangaje ndetse iyo ugerageje kuraranganya amaso, bose ubona basa, ntushobora gutandukanya Roxane na Umuratwa cyangwa Teta na Musoni.

    Aba tuvuze, ntituvuzemo Keza Melissa, Mpinganzima na Gwinondebe, ntituvuze kandi Muvunyi Ange Nina ukira yitwa Mimi muri Filime Indoto ica kuri RTV. Aba bakobwa bose ntiwabasha kubarondora ari nayo mpamvu inyaRwanda.com yabaguteguriye mu mafoto asaga mirongo 50.

    Gusa nyuma yo kubabona, wibuke ko umuryango mugari babarizwamo w’Inyamibwa, ufite igitaramo gikomeye aho bageze kure imyiteguro yacyo. Nucyitabira, uzabareba imbonankubone, babyina muri bwa buhanga bwabo. Uzagira n’igihe cyo kwishimana nabo, kwifotozanya, byose mu buryo bwiza.

    Iki gitaramo 'Urwejeje Imana' kizaba ku wa 19 Werurwe 2023, kandi kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ihema rya Virunga ryakira abantu barenga 4,500. Amatike ari kuboneka kuri Events.noneho.com & InyaRwanda.

    Umuratwa Anitha Kate ari ku ruhembe mu bizungerezi bibarizwa muri iri tsinda

    Nituvuga kuri Teta Ndenga Nicole we burira bucye. Aha yazamuye amaboko yerekana n’inyinya

    Roxane nawe, mu bwiza ntawe ujya upfa kumuhiga

    Musoni Kevine; ubwiza, uburanga afite uko abihuza no kubyina bikanyura abamureba

    Uyu mwali benshi bakunda kumurangarira iyo ari kubyina. Uzaze wihere ijisho nawe

    Aha bari kumwe noneho. Umuratwa, Roxane na Teta Ndenga

    Uburyo bifotozamo buba nabwo butandukanye, byose bigahuzwa n’umuco

    Mu Nyamibwa honyine niho ibi ushobora kubibona. Nawe uzaze kwihera ijisho

    Teta impande zose uba ubona ko yakoze imyitozo ihagije

    Roxane noneho we biba akarusho kuko yavuye i Nyanza aho umuco uturuka

    Barabyina kakahava, abo babyiniye bagataha bizihiwe

    Igishobora kukwereka ko aba bakobwa ari abasirimu bagusuhuza mu buryo bwose

    Uburyo basa ni nako imibyinire yabo isa. Unyurwa nayo aho uba uri hose

    Barabyina ku buryo wumva wajya uhora unabyerekwa mu nzozi

    Aha bari babyiniye umwe mu bageni bakoze ubukwe, abarata amashimwe

    Iyo bari mu birori ubona ko babyiteguye. Ubu noneho hatahiwe ibyabo

    Inseko n’ubwiza bwabo mu bituma abantu babakunda

    Usibye inseko n’ubwiza, bafite umwihariko udafitwe na buri wese

    Ihere ijisho amafoto yabo bose uko baba bameze


    Urarikiwe kuzitabira igitaramo cy’Itorero Inyamibwa kizabera muri Camp Kigali kuwa 19 Werurwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126566/mu-mafoto-50-uburanga-bwabakobwa-biganjemo-ba-nyampinga-bo-mu-itorero-inyamibwa-bagiye-gut-126566.html

  • FARDC Yisubije umujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro ya Rubaya uwambuye M23 #RwOT

     

    Ingabo za Congo, zigaruriye umujyi ucukurwamo amabuye ya gaciro wa Rubaya muri kivu y’amajyaruguru uwambuye M Makumiyabiri n’agatatu ihanganye nayo. Iyi ni inkuru ni iya Radio y’umuryango ya l’ONU Radiyo Okapi

  • Dr Nsabimana yirukanywe ku buyobozi bw'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023.

    Ntabwo imyitwarire idahwitse Nsabimana yazize yigeze ishyirwa mu itangazo.

    Iri shuri yari abereye umwe mu bayobozi, Raporo y'Umugenzi w'Imari ya Leta ya 2020/2021 yagaragaje ko harimo ibibazo bitandukanye by'imicungire y'umutungo, nk'aho ryaguze imashini zidoda zigenewe Nyabihu TVET ku giciro gihanitse ugereranyije n'igisanzwe ku isoko.

    Iyo izi mashini zigurwa ku giciro gisanwe, iri shuri ryari kuzigama agera kuri miliyoni 57,6 Frw; byiyongeraho ko hari n'ibindi bikoresho byagiye bigurwa ariko bifite ubuziranenge bucuriritse ugereranyije n'agaciro k'amafaranga yabitanzweho.

    Havuzwe kandi ku mushinga wo kubaka ishuri ry'ubukerarugendo n'amahoteli (Hospitality Management Institute- Kigali) wongeye gutungwa urutoki, bitewe n'ubukererwe bwagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Ni ishuri ryashyikirijwe Rwanda Polytechnic rivuye muri WDA muri Gicurasi 2021. Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko rizatangira gukora mu 2016.

    Muri Mata 2022, imirimo y'ubwubatsi yari igikomeje ndetse leta yari imaze kuritangaho miliyari 3,1 z'Amafaranga y'u Rwanda. Ibikoresho byagombaga kwifashishwa byaguzwe miliyoni 790, 1 Frw byari bibitswe mu gihe cy'amezi 15 bidakoreshwa aho hari impungenge z'uko bishobora kwangirika.

    Dr Nsabimana yirukanywe kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsabimana-yirukanywe-ku-buyobozi-bw-ishuri-rikuru-ry-imyuga-n-ubumenyingiro

  • Jose Chameleone yasabye imbabazi nyuma yo gus… – #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cy'amateka Jose Chameleone aheruka gukora yise “Gwanga Mujje”, yagaragaye asomana na Weasel ku munwa. Ni ibintu byavugishije ibinyamakuru byinshi n'abantu banyuranye ndetse bamwe bafata umwanzuro wo kumujyana mu nkiko. Ayo mashusho yarahererekanwe byo ku rwego rwo hejuru.

    Nyuma y’ibyo, Chameleone yasabye imbabazi, avuga ko byari amakosa ndetse ko barengereye cyane bagatesha agaciro umuco. Yagize ati: 'Nsabye imbabazi abantu mwese. Weasel nanjye turi abavandimwe, ni umuryango mwa bantu mwe. Twari twatwawe n'uburyohe bw'igitaramo.'

    Akomeza agira ati: 'Nk'abagabo b'abanyafurika, twubaha indangagaciro n'amahame ya kinyafurika. Ibyo twakoze turabyicuza ntabwo byari bikwiye kuba byarabayeho kandi ntibizongera ukundi. Mu izina ry'umurynago wa Mayanja nsabye imbabazi.'

    Ibi yabitangaje mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana ko ari bo batumye ibyishimo bizamuka bikarangira asomanye na murumuna we Weasel ariko bikaba bitazasubira.

    Yavuze kandi ko aya mashusho yayafashe nyuma y'inama yagiriwe na Capt Mike Mukula wanishimiye kuba yumviye inama ze.

    Mu bari bagaye iyi myitwarire ya Chameleone na Weasel, harimo na Pasiteri Martin Ssempta wari wavuze ko azajya gutanga ikirego muri polisi ku bw'umuco udahwitse bagaragaje.

    Kanda hano urebe amashusho Weasel asomana na ChameleoneJose Chameleone yasabye imbabazi abakunzi be ku bw’amakosa yakoze na murumana we

    Si bwari bwa mbere kandi Chameleone na Weasel basomanira imbere y’abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126568/jose-chameleone-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-gusomana-byimbitse-na-weasel-126568.html

  • Abanyeshuri ba Kepler bamuritse ubushakashatsi ku mikoreshereze ya Canal+ mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki ni igikorwa cyabaye binyuze mu bufatanye Canal+ Rwanda na Kepler bagiranye, bugamije gutegura abanyeshuri mu kwiga imishinga yatanga ibisubizo mu bigo bitandukanye.

    Canal+ yahaye aba banyeshuri imishinga ibiri ijyanye n'ibibazo iyi sosiyete ifite kugira ngo bishakirwe ibisubizo birimo kuba hamenywa impamvu hari abakiliya babo batagifata ifatabuguzi nk'uko bisanzwe n'ibijyanye na dekoderi zitagikoreshwa.

    Iyi mishinga yakozweho n'amatsinda atandatu yo muri iyi kaminuza mu gihe cy'amazi ane muri Kigali na Karongi, bwagaragaje ko kimwe mu bituma hari abakiliya batagifata ifatabuguzi n'abatagikoresha dekoderi ari uko ibiciro biri hejuru bituma hari abatabona ubushobozi bwa buri munsi bwo gufata ifatabuguzi.

    Iki cyabonywe ni uko ifatabuguzi rihendutse batabasha kubona shene zitandukanye kugira ngo bishimishe nk'uko babyifuza bikaba byatuma batayikoresha nk'uko bikwiye.

    Nyuma yo kubona ibi bibazo bagaragaje ko kimwe mu bisubizo birambye Canal+Rwanda yakora ari ukugabanya ibiciro, gushyiraho amapaki atandukanye cyane agenewe urubyiruko ndetse no gukurikiranira hafi imikorere yabo.

    Umunyeshuri muri Kepler Kiziba, Mupenzi Olivier, itsinda rye ryakoze ku mushinga w'uburyo Canal+ yakoresha dekoderi zitagikora mu kuzamura ubukungu.

    Ati 'Abanyeshuri bo muri Kepler ntabwo tugira abantu baza kutwigisha ngo dukore ibizamini ahubwo baduha imishinga tukayiga kugeza yemewe. Ibyo twabonye mu kwiga iyi mishinga ya Canal+ ni uko twabonye ko ibyo twiga bibaho koko, kuko hari ibyo twabonye kandi bigiye gushakirwa igisubizo.'

    Umukozi muri Kepler, Gasana Staphanie, yavuze ko hari byinshi abanyeshuri babo bungukiye mu mushinga wa Canal+ bakozeho kandi bizabagirira akamaro ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Abanyeshuri bo muri Kepler hari byinshi bungukiyemo nko kubona ukuri kuba kuri hanze bijyanye n'ibyo bize bituma babona ngo niba nkora muri Canal+ ibi bikaba nabyitwaramo nte.'

    'Muri aya amezi ane babonye byinshi ikindi kandi bahawe amahugurwa n'abakozi batandukanye ba Canal+ Rwanda bituma bamenyera wa murimo bitegura kujyaho no kumenya gukora ubushakashatsi.'

    Umukozi ushinzwe ubukunguku n'imari muri Canal+ Rwanda, Hermann Malan, yavuze ko iyi sosiyete igiye kubyaza umusaruro ibyavuye mu bushakashatsi aba banyeshuri bakoze.

    Ati 'Dutangira uyu mushinga na Kepler kwari ukugira ngo ibisubizo bakuramo mu bushakashatsi bwabo bidufashe guhita dushyira mu bikorwa ibyo bakuyemo atari mu Rwanda gusa no hirya no hino muri Afurika.'

    Mu matsinda atandatu hatsinze abahize abandi bahawe ibihembo bitandukanye birimo kumara amezi atandatu bareba amashene ya Canal+ ku buntu, kwimenyereza umwuga muri iki kigo ndetse n'icyemezo cy'uko bakoze ubu bushakashatsi.

    Umukozi muri Kepler, Gasana Staphanie, yavuze ko hari byinshi abanyeshuri babo bungukiye mu mushinga wa Canal+ bakozeho kandi bizabagirira akamaro ku isoko ry'umurimo

    Ni ibyishimo bikomeye ku banyeshuri bakoze ubushakashatsi kuri bimwe mu bibazo Canal+ ifite

    Canal +Rwanda na Kepler College bishyize imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri

    Abanyeshuri ba Kepler bagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bakoze

    Amatsinda yahize ayandi yahawe ibihembo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-kepler-bamuritse-ubushakashatsi-ku-mikoreshereze-ya-canal-mu

  • Ndibwira ko biza gusubira mu buryo – Perezida Kagame yavuze ku izamuka ry'ibiciro – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2023, ibiciro mu Rwanda byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongeraho 8,3%, naho ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongeraho 12,6%.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gituruka ku bintu bimwe bituruka hanze y'igihugu, kubera ibirimo kuba ku isi, haba kure cyangwa hafi.

    Ati 'Umuntu yavuga ko igihugu cyacu, ubundi ibijyanye n'ubukungu muri rusange n'imibereho ishingiye kuri byo byagendaga neza. Icyo dukora rero ni uguhera uko ibintu byagendaga neza, tugashaka uburyo ibyo bimwe bitari mu maboko yacu twahangana nabyo.'

    Yavuze ko ikipe ireba iby'ubukungu yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo Nkunganire zifasha mu kugabanya ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, aho byakabaye bizamuka, ariko leta yashyizemo amafaranga mu kugabaya ikinyuranyo cyari cyajemo.

    Ati 'Banki Nkuru y'Igihugu nayo ifite uko ikora imibare yayo ku kiguzi cy'amafaranga, bifite nabyo uko byigwa bigakorwa kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka, ndetse bishobora no kongera kumanuka. Nanone bitwara igihe, ntabwo babaho umunsi umwe uko byakozwe. Ndibwira ko ibintu biza gusubira mu buryo, ariko bitwara igihe.'

    Ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.

    Yavuze ko iki kibazo cyakurikiranwe, ndetse hari byinshi leta yakoze itanga Nkunganire mu buryo bunyuranye.

    Mu byakozwe yavuze harimo inyunganizi mu biciro by'ibikomoka kuri peteroli, muri mazutu y'amakamyo atwara ibiribwa n'imodoka zitwara abantu, na lisansi z'abagenda ku mapikipiki.

    Yashimagiye ko leta itari ifite ubushobozi bwo gukuraho ingaruka zose zabaye ku izamuka ry'ibiciro 100%, icyakora ngo yagerageje gukumira izamuka ry'ibiciro ritewe n'ibindi byazamutse.

    Ni izamuka ryatewe ahanini n'umusaruro wabaye muke mu gihe igiciro cyo guhinga no gusarura cyazamutse, aho nk'ibiciro by'ifumbire byikubye inshuro ebyiri.

    Indi mpamvu ni uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane, bigatuma n'ibiciro by'ubwikorezi bihenda, bityo n'ibiribwa batwaye bigahenda.
    Ni ibibazo kandi bifitanye isano n'ingaruka z'intambara y'u Burusiya na Ukraine, ndetse n'izahuka ry'ubukungu nyuma y'icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko inyunganizi yashyizwe mu bikomoka kuri peteroli yatumye igiciro cy'ubwikorezi kigabanuka gatoya, ndetse inyunganizi yashyizwe mu buhinzi mu gihembwe cy'ihinga gishize cya A, yitezweho kongera umusaruro, maze ibiciro bigabanuke.

    Yakomeje ati 'Icyizere nabaha, nk'ubu iyo turebye umusaruro turimo kugenda tuganaho wavuye mu gihembwe A, icyiciro cy'ubuhinzi cyatangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize, ubu turimo gusarura muri uku kwezi kwa mbere n'ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w'ibigori wikubye kabiri, uw'ibirayi na wo wikubye hafi kabiri, uw'ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'igice kimwe cy'Intara y'Iburasirazuba.'

    'Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy'ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n'ibindi biragenda bimanuka, n'ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.'

    Dr Ngirente yasabye aborozi n'abahinzi kubinoza kugira ngo bongere umusaruro, inyunganizi ikazaza isaga hari ibyo bamaze kugeraho.

    Perezida Kagame yijeje ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bimanuke ku masoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndibwira-ko-biza-gusubira-mu-buryo-perezida-kagame-yavuze-ku-izamuka-ry-ibiciro

  • Perezida Kagame yijeje kongera umushahara w'abaganga n'abakora mu butabera #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko batekereza uko abaganga n'abakora mu nzego z'ubutabera bakongererwa umushahara gusa yirinze kuvuga igihe bizakorerwa.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko igihugu nikibona aho gikura kizongerera umushahara abaganga n'abo mu nzego z'ubutabera nkuko cyabikoze ku barimu.

    Ati “Abo bandi nabo hari igihe twigeze kureba ko twagira icyo dukora ngo hagire icyiyongeraho ku buzima bwabo cyangwa icyo bahembwa.Harimo nk'urugero nk'abaganga.Iyo umuntu ataguhaye amafaranga yongera ku mushahara,akaguha uburyo ushobora gutuma wongera ibyo ushobora gutahana nyuma y'ukwezi ninko kuyaguha.Byarabaye mu baganga,n'ahandi aho twagiye dushakisha uburyo icyo batahana cyazamuka kurusha bari bafite.

    Ibyo rero birahari kuri leta,n'ihame gushakisha.Nanone ibintu ntabwo byahinduka umunsi umwe,ntibihindukira hamwe byose kubera amikoro.

    Nanjye uvuga ni icyifuzo,iyo bigeze ku kuri nyakuri usanga bitabaye nkuko umuntu yabyifuzaga kubera aho tuvana ntabwo haduha icyo aricyo cyose twifuza cyangwa twasezeranyije.

    Yakomeje agira ati “Mbere y'uko twongera gusubira ku barimu ndibwira ko tuzaba twakoze ibishoboka kugira ngo n'abandi mu bice bitandukanye bashobore kugira icyo babona nk'abaganga,abacamanza,abakora mu butabera.Ntabwo nasezeranya ngo uyu munsi byaba byarangiye kuko naba mbeshya.Tureba envelope uko ingana,uko imeze,aho dukwiriye kuba dushyira ariko turabitekereza.

    Ntabwo tubitekereza kuri bamwe cyangwa ngo tubyifurize bamwe gusa tutabigeza ku bandi.Nabyo ndibwira ko bizabageraho byanze bikunze.Tuzakora ibishoboka byose.Ni leta muri rusange,iyo mikorere niko imeze,tuzakomeza dushakisha aho twavana hashoboka,hamwe twaba duhagaritse hafite uko hameze neza,duteze imbere ahandi.”

    Abaganga ni bamwe mu basabye ko umushahara wabo wakongezwa nyuma y'aho abarimu bazamuwe cyane ko nabo utari hejuru.

    Ikindi kibazo bamwe bafite nuko hari abadehemberwa ku rwego rw'impamyabumenyi zabo bakomeza gusaba leta kubakemurira ikibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yijeje-kongera-umushahara-w-abaganga-n-abakora-mu-butabera

  • 'Arsenal nitwara igikombe nzahita njya kuri Banki nihuta”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangaje ko ubufatanye bw'u Rwanda na Arsenal bukomeje kubyarira igihugu inyungu ndetse ko iramutse itwaye igikombe cya shampiyona byakongera inyungu rusanzwe rubona.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,aho yemeje ko uburyo Arsenal irushaho kwitwara neza bizakomeza kuzanira inyungu u Rwanda.

    Ati “Dufitanye imikoranire myiza kandi igenda iba myiza kurushaho buri gihe.Abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w'abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w'abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanyabikorwa.'

    Yakomeje avuga ko hari abakomeza gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rusesagura amafaranga mu gushora amafaranga muri Arsenal nyamara ngo icyo baba bashaka n'ukugira ngo babizere kurusha uko bizera u Rwanda.

    Yavuze ko abitwara gutyo ntacyo baba babuze ndetse ko ubwenge bwabo atari buke ahubwo ni kwa guhora bashaka ibibi ku bandi.

    Ati “Ninjye uzi ibyo nshoramo nibyo nungukamo ariko urashaka kumbwira inkuru.Urashaka ko abantu bakwizera kurusha uko banyizera.”

    Yakomeje agira ati “Uko dukomeza kwitwara neza[ndavuga twe Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe,nzahita nirukira kuri Banki gufata amafaranga.Niko bikora.”

    Perezida Kagame yavuze ko ari nako bimeze no kuri PSG ndetse ko hari ikipe ikomeye y'indi igiye gukorana n'u Rwanda bityo u Rwanda ruzi ibyo rukora,ko rutari gusesagura amafaranga.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Ati 'Nyuma y'uko amasezerano y'imyaka itatu na Arsenal FC atanze umusaruro, RDB mu 2019 yafashe umwanzuro wo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w'iyi kipe.'

    RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w'imikoranire, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/arsenal-nitwara-igikombe-nzahita-njya-kuri-banki-perezida-kagame

  • Nyuma ya Arsenal na PSG, Perezida Kagame yata… – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, Aho yakomoje ku musaruro mwiza wabonetse mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain, anemeza ko hari indi kipe iri hafi.

    Avuga ku musaruro w’iyi mikoranire, yagize ati “Dufitanye imikoranire myiza kandi igenda iba myiza kurushaho buri gihe. Abaturage bacu bungukira muri iri shoramari, byatworohera kumenya ubwinshi bw'abantu bazi u Rwanda kubera ibi.”

    Yakomeje ati “Abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w'abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w'abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanyabikorwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko uko aya makipe arushaho kwitwara neza ari nako umusaruro w’imikoranire wiyongera, atanga urugero kuri Arsenal, ati “Uko dukomeza kwitwara neza [Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe, nzahita nihutira kuri Banki gufata amafaranga. Niko bikora.”

    Muri 2019, Perezida Kagame yakiriye David Luiz wasuye u Rwanda ubwo yakiniraga Arsenal

    Mu gusoza kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko imikoranire imeze neza kandi hari indi kipe igiye kwiyongeraho, ati Ati “Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w'amaguru, rero nimubona dukorana n'ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Ayo masezerano yari ay’imyaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021, ariko impande zombi zirayongera kuko mu gihe cya mbere yari yatanze umusaruro mwiza uhuriweho.

    Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, Ubuyobozi bwa RDB bwatangarije Abanyamakuru ko hasinywe amasezerano y’imikoranire na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. u Rwanda ndetse n’aya makipe yombi bahuriza ku kuba umusaruro mwiza uboneka ku mpande zose.

    Mu mwaka ushize, rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yafotowe muri Stade ya Parc de Prince hagaragara amagambo (Rwanda is Open) aha ikaze abantu bose mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126593/nyuma-ya-arsenal-na-psg-perezida-kagame-yatangaje-ko-bagiye-gusinya-amasezerano-nindi-kipe-126593.html

  • Perezida Kagame yavuze ku byavuzwe ko RDC izatera u Rwanda ifatanyije na SADC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko nta shingiro bifite kuba u Rwanda rwaba rugiye guterwa na RDC ifatanyije na SADC nkuko umwe mu bajenerali bayo aheruka kubitangaza.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko nta ntambara itutumba hagati yarwo na RDC.

    Ati “Ibyo ubwabyo ntaho mbona bishingiye.Ntaho mbona byashoboka.Nushaka uryame,usinzire wicure,wiyongeze kuko ntabwo ibyo ubwabyo ari ikibazo.

    Ibyo uwo yaba yaravuze muri RDC afite uburenganzira bwabyo,ntabwo ibivugwa byose biba ari ukuri iyo bivugwa kuri iki kibazo cya Kongo,biciye mu banyekongo bo muri leta.Ariko icyo nzi nuko SADC ishobora gushaka gufasha mu gukemura ikibazo cya Kongo.Nubwo abenshi bashaka kugikemura bakagikemura nabi,bakaba bagira ibyo bakora bizana intambwe yo guterwa mu gukemura ikibazo,ntabwo nibwira ko bizagana mu kugirira nabi u Rwanda bafashije RDC.Mu kubona kwanjye ntabwo mbibona.

    Icyo nakubwira nuko iyo udashaka intambara urayitegura.Iyo ushaka amahoro utegura intambara rero twe dushaka amahoro,kwitegura twiteguye kera.

    Mu kwezi gushize,Umugaba Mukuru wungirije w'Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n'u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.

    Gen Tshitambwe aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy'umutekano n'ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC.

    Gen Tshitambwe yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyize imbere ubufatanye mu bya gisirikare n'ibindi bihugu kubera urugamba irimo, yo yita ko ihanganyemo n'u Rwanda.

    Gen Tshitambwe yavuze ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za FARDC, Perezida Felix Tshisekedi, yakoze ibishoboka byose igisirikare cye kigakurirwaho ibihano cyari cyarafatiwe n'Umuryango w'Abibumbye, ubu igikurikiyeho ari uguhamya ubufatanye n'abandi.

    Uyu musirikare mukuru na we yabaye nk'abandi bose ba Congo bavuga ko u Rwanda rwabashojeho intambara rwihishe inyuma y'umutwe wa M23.

    Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe byatangiye mu gihe n'ubundi igihugu cyari gihanganye n'indi mitwe irimo ADF gusa ko uru rugamba bazarutsinda.

    Ati “Intambara iduhanganishije n'u Rwanda tuzayitsinda. Ibice byose byigaruriwe tuzabigaruza nta mishyikirano […] hashize hafi imyaka 25 abaturage bacu bo mu Burasirazuba bahura n'ibibazo, ubwicanyi bwakorewe i Makobola kugeza i Kishishe, byose birazwi. Bitinde bitebuke, ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasubije-abatekereza-ko-rdc-izatera-u-rwanda-ifatanyije-na-sadc