Blog

  • Miss Iradukunda Elsa mu magambo meza yifurije umugabo we Prince Kid isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Mu magambo meza asize umunyu, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].

    Uyu munsi tariki ya 3 Werurwe Prince Kid wamamaye mu gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda binyuze muri Rwanda Inspiration Backup yizihije isabukuru y’igihe amaze ku Isi.

    Mu kuyizihiza neza, umugore bamaze umunsi umwe basezeranye imbere y’amategeko Iradukunda Elsa, yayimwifurije mu magambo meza asize umunyu.

    Mu magambo yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Elsa yagize ati “isabukuru nziza nshuti magara, uyu n’undi mwaka w’umugisha, ndakwifuriza ibyiza byinshi Imana izaguhe ibyishimo, umugisha, gutsinda n’urukundo. Ndagukunda cyane.”

    Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko ejo hashize tariki ya 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Miss Iradukunda Elsa yifurije isabukuru nziza Prince Kid umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-iradukunda-elsa-mu-magombo-meza-yifurije-umugabo-we-prince-kid-isabukuru-nziza

  • Bugesera: Abiga TVET ntibagira ibikoresho bihagije byo kwigiraho #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga Imyuga, Tekinike n'ubumenyingira mu kigo cya 'Technical Secondary School Mwogo' baravuga ko bafite ikibazo k'ibikoresho bidahagije, bagasanga bizabatera ingaruka mu gihe bazajya ku isoko ry'umurimo.

    Tuyizere Nason kimwe na mugenzi we bahagarariye abandi banyeshuri muri iki kigo, baravuga ko bafite imbogamizi zo kubura ibikoresho bihagije n'ingaruka bizabagiraho igihe bidakemuwe.

    Umwe ati 'Abantu twiga TVET cyangwa TSS, dufite imbogamizi zo kutagira ibikoresho twakoresha nka Mudasobwa cyangwa se n'ibindi dukoresha mu mu dushyira mu ngiro ibyo twiga.'

    Undi ati 'Turasaba ko badufasha tukabona izo imashini dukoresha muri 'archicade' kugira ngo turusheho kongera ubumenyi, kuko niba mwarimu akoresha 'projecteur' muri abanyeshuri 20 kandi buri munyeshuri yari akwiye gukoresha imachini ye, urumva ko ari ikibazo. Nkubu nka njye nta nubwo nzi gufungura iyo 'application' dukoresha mu bwubatsi, kuko dukoresha imachini imwe kandi birirwa babitwereka ikintu utikoreye ntiwakimenya. Sinzi ngo bakanda he, twumva abivuga kumunwa kandi tutabibona.'

    Mugenzi we ati 'Ayo masomo hari ibyo twumva tutari twabona niyo dukora mu kizamini cya leta akaba ari imbogamizi yatuma tutabona buruse.'

    Bakomeza bavuga ko no kubona isomera kuri bo nk'abiga ubumenyingiro na tekinike, ari ikibazo bakaba basaba ko bahabwa murandasi ikabafasha kwihugura.

    Umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga, tekinike n'ubumenyingiro (RTB),  Paul Mukunzi ,yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'Imari, hari ibizabageraho kandi bishimishije, kimwe n'ibindi bigo bifashwa na leta.

    Ati 'Ingengo y'imari yo kugura ibikoresho bigenerwa ama TVET, bigurwa buri mwaka iri hagati ya miliyari 6 kugeza ku 10. Uyu mwaka twashyizemo miliyari zigeze muri 4 n'igice  mu kugura ibikoresho by'imashini na miliyari 5 zigurwa bya bikoresho bigenda bishira, urumva uyaretanyije n'ubundi aragera muri miliyari 9. Kuri iri shuri rya mwogo naryo mwari muvuze ibyo bibazo turabizi, ibyo bakeneye turabizi, mu mwaka w'ingengo y'imari itaha nabo hari ikizabageraho kandi gishimishije. Twababwira ko bashonje bahishiwe kimwe n'ibindi bigo byose dufite, ni urugendo turimo ku buryo twizera ko ruzagenda runoga, kuburyo twageraho ibitabo byose bikenewe byagera kumasomero kumashuri.'

    Mu rwego rwo gukomeza kugendana n'umuvuduko w'iterambere rya Technology n'ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga, iyi gahunda ya Technical Secandary School yatangijwe mu mwaka wa mashuri wa 2022 -2023 nibwo Rwanda TVET Board  yashiriyeho abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, porogaramu zivuguruye zitangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki  aho abayarangizamo baba bafite ubumenyi bwimbitse muri 'Technology' zitandukanye kandi zikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ali Gilbert Dunia

    The post <strong>Bugesera: Abiga TVET ntibagira ibikoresho bihagije byo kwigiraho</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/bugesera-abiga-tvet-ntibagira-ibikoresho-bihagije-byo-kwigiraho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-abiga-tvet-ntibagira-ibikoresho-bihagije-byo-kwigiraho

  • Bahangayikishijwe n'abana bo mu muhanda burira imodoka zijyana ibishingwe i Nduba #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaturage bo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abana bo mu muhanda burira imodoka zijyana ibishingwe  mu kimoteri cya Nduba bashakamo ibyuma byo kugurisha, kuko  bateza urugomo ndetse bakanabambura.

    Ni abana bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 12 na 14 tubasanze mu muhanda ujya ku kimoteri cya nduba.

     Imodoka zijyana imyanda mu kimoteri iyo zitambutse,a bo bana bazurira umugenda bagamije gutwara imwe muri iyo myanda yiganjemo ibyuma bigurishwa.

    Ni ibintu bigaragara ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Bavuga ko ari bwo buzima bahoramo,ishuri baryumva mu magambo nk'uko umwe muri bo abisobanura.

    Ati 'Impamvu nurira imodoka y'imyanda haba harimo bolo nkazigurisha, ngakuramo amafaranga ngahahira mu rugo.'

    Abatuye   mu        Murenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, umudugudu wa Rebero,  bavuga ko ibyo abo bana bakora biteza  urugomo n'ubwambuzi kandi ko  ari ikibazo kigenda gifata indi ntera  umunsi ku wundi, kubera ko bagenda  biyongera.

    Abaganiriye  n'itangazamakuru ryacu  basaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha aba bana bagasubizwa mu miryango. 

    Umwe ati 'Urwo rugomo rero, twumvise ko hari abana burira imodoka zitwara ibishingwe, bakambura abantu amatelefone n'amasakoshi.'

    Undi nawe agira ati 'Cyera niba baravugaga ngo haraba umukwabu w'abana biga n'abatiga, ubu bikaba bitakiba nta kuntu umwana atajya mu muhanda. Ndasaba leta kudufasha bakadusubiza ku ishuri.

    Mugenzi ati 'Bano bana nibo batwaka amafaranga y'amasigara, turasaba ubuyobozi ko babakumira ntibajye batwambura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Umurenge wa Nduba, Madame Nibagwire Jeanne, avuga ko ubukangurambaga bukomeje mu gusubiza abo bana ku ishuri ariko anasaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo.

    Ati 'Aba bana ni ugufatanya n'ababyeyi babo kugira ngo basubire ku ishuri, ababyeyi bamenye inshingazo, kuko inshingano z'ababyeyi harimo kurera. Mu kurera rero harimo no kujyana umwana ku ishuri, kwa muganga ndetse no kumushakira ibyo kurya, nuko rero izo nshingano ababyeyi bakazubahiriza, abana nabo bakayoboka ishuri kuko nibo  maboko y'igihugu y'ejo.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, kivuga ko hagati ya 2020 na 2021 abana bagera ku 2641 bangana na 85.3% baretse ubuzererezi  bakaba bari kumwe n'imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Bahangayikishijwe n'abana bo mu muhanda burira imodoka zijyana ibishingwe i Nduba</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/bahangayikishijwe-nabana-bo-mu-muhanda-burira-imodoka-zijyana-ibishingwe-i-nduba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahangayikishijwe-nabana-bo-mu-muhanda-burira-imodoka-zijyana-ibishingwe-i-nduba

  • USA yashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru ku muyobozi wa ADF #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizeho igihembo cya milioyoni 5 z'Amadolari ya Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma umuyobozi w'umutwe w'iterabwoba wa ADF, Seka Musa Baluku, afatwa.

    Uyu uri gushakishwa Seka Musa Baluku, uyoboye uyu mutwe ugendera ku matwara akaze ya kisilamu ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufitanye imikoranire n'umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS), ni umunya-Uganda nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Amerika.

    Iyi minisiteri yagaragaje ko ari mu kigero cy'imyaka 40 isatira 50.

    Mu itangazo rya gahunda yo gutanga ibihembo kugira ngo hagerwe ku butabera (Rewards for Justice) yo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Amerika yavuze ko 'ku butegetsi bwa Seka Musa Baluku, uyu mutwe uri kwibasira, kwica, kumugaza, gufata abagore ku ngufu ndetse ukora urundi rugomo rushingiye ku gitsina kandi ugakora ibikorwa byo gushimuta abasivile, barimo n'abana.'

    Iryo tangazo rivuga ko uyu 'mutwe unakura abarwanyi [mu bana] ndetse ugakoresha abana mu bitero no kubakoresha imirimo y'agahato' muri teritwari (territoire) ya Beni muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa RDC.

    ADF ishinjwa kwica abaturage b'abasivile b'Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi no kugaba ibitero by'ibisasu muri Uganda.

    Mu mwaka wa 2020 wonyine, uyu mutwe wishe abasivile barenga 849, nk'uko bivugwa n'akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN).

    Umutwe wa ADF watangiye ugaba ibitero bwa mbere muri Uganda mu myaka ya 1990.

    Mu 2021, Amerika yawushyize ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba.

    Ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

    The post USA yashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru ku muyobozi wa ADF appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/usa-yashyizeho-igihembo-cya-miliyoni-5-ku-muntu-uzatanga-amakuru-ku-muyobozi-wa-adf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-yashyizeho-igihembo-cya-miliyoni-5-ku-muntu-uzatanga-amakuru-ku-muyobozi-wa-adf

  • Kenya: Perezida Ruto na Odinga bamaganye amahuriro y'abatiganyi mu gihugu #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto na Raila Odinga, batavuga rumwe kera kabaye bahuriye ku mvugo yo kwamagana ko abatinganyi mu gihugu, bemererwa kugira amahururo.

    Bwana Ruto umaze iminsi asabwa kugaragaza aho ahagaze ku butinganyi mu gihugu, yavuze ko ari umuntu w'Imana utashyigikira bene aya mahano nk'uko yabyise, kandi ko atazigera ashyigikira ko umugore ashaka umugore mugenzi we cyangwa se ngo umugabo ashake umugabo mugenzi we babane mu rugo.

    Uku ni nako kandi bwana Raila Odinga abibona, kuko avuga ko abanyamategeko ubundi basobanura amategeko bakayahuza n'ibiriho ariko bataharema.

    Urukiko rw'ikirenga ruherutse gutangaza ko ababana bafite ibitsina biteye kimwe, abitwa abatinganyi mu Kinyarwanda kubabuza gushyiraho amashyirahamwe yabo ari ukubakorera ivangura.

    Raila Odinga asanga urukiko rw'ikirenga rwarakoze amahano, kuko rwasobanuye amategeko mu buryo rudafitiye uburenganzira n'ububasha.

    Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua, nawe ari mu bategetsi babona ko ntawe ukwiye kwemererwa kwigamba ko akora ibyangwa n'amaso y'Imana mu gihugu.

    Abanyamadini benshi muri Kenya nabo bari mubamaganye ko abatinganyi bemererwa kugira amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwabo.

    The post <strong>Kenya: Perezida Ruto na Odinga bamaganye amahuriro y'abatiganyi mu gihugu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/kenya-perezida-ruto-na-odinga-bamaganye-amahuriro-yabatiganyi-mu-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-na-odinga-bamaganye-amahuriro-yabatiganyi-mu-gihugu

  • Minnaert wafashije Rayon Sports kwandika amateka yobonye ikipe nshya yakoze mu ijisho APR FC #rwanda #RwOT

    Umubiligi wafashije Rayon Sports kwandika amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yagizwe umutozwa AC Djoliba yo muri Mali yigeze gusezerera APR FC mu mikino Nyafurika.

    Uyu mutoza yari amaze igihe muri Gambia aho yari yibereye mu mupira w’abato atoza irerero rya Gambinos Stars.

    Djoliba Athletic Club yo muri Mali, ibinyujije ku mbuga nkoranyamaga za yo, yatangaje ko Ivan Minnaert ari we mutoza mushya wa yo.

    Iyi kipe benshi mu bakunzi ba APR FC ntibazayibairwa kuko yabababaje bikomeye aho tariki ya 17 Werurwe 2018 yasezereye iyi kipe y’ingabo z’igihugu muri CAF Confederation Cup, ibikorera i Kigali mu maso y’abafana ba yo.

    Ivan Jacky Minnaert nubwo yavuye muri Rayon Sports mu buryo butari bwiza ashwanye n’ubuyobozi, uyu mutoza azohora yibukwa n’iyi kipe ko yayifashije kwandika amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Comnfederation Cup 2018.

    Byabaye tariki ya 18 Mata 2018 ubwo yasezereraga Costa do Sol yo muri Mozambique, iyi kipe yabatsinze 2-0 ariko bisanga Rayon yarabatsindiye 3-0 i Kigali, iyisezerera ityo.

    Minnaert yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minnaert-wafashije-rayon-sports-kwandika-amateka-yobonye-ikipe-nshya-yakoze-mu-ijisho-apr-fc

  • Abakinnyi 4 n’umutoza umwe ni bo batemewe kugaragara mu kazi ku mikino y’umunsi wa 22 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 22, abakinnyi bane ni bo babonye amakarita atabemerera gukina.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe wo saa 15h30 Gorilla FC igomba kwakiramo Marines FC i Bugesera.

    Ejo APR FC izakira Rutsiro FC, Police FC icakirane na Kiyovu Sports ni mu gihe ku Cyumweru Rayon Sports izakira Etincelles.

    Mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22 harimo umunyezamu wa AS Kigali, Ntwali Fiacle ndetse na rutahizamu w’iyi kipe, Jacques Tuyisenge.

    Gahunda y’umunsi wa 22

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023

    Gorilla FC vs Marines FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023

    Bugesera FC vs Mukura VS
    APR FC vs Rutsiro FC
    Police FC vs Kiyovu Sports
    Rwamagana City vs Sunrise FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023

    Espoir FC vs AS Kigali
    Gasogi United vs Musanze FC
    Rayon Sports vs Etincelles

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22

    NTWALI FIACRE (AS KIGALI)
    TUYISENGE JACQUE ( AS KIGALI)
    PETER AGBLEVOR (MUSANZE FC)
    PIUS WANJI (SUNRISE FC)

    Aba bakaba biyongeraho umutoza w’abanyezamu ba Sunrise FC, AIME DERICK MUCYO na we utemerewe gutoza umunsi wa 22.

    Jacques Tuyisenge ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-n-umutoza-umwe-ni-bo-batemewe-kugaragara-mu-kazi-ku-mikino-y-umunsi-wa-22

  • Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Minisitiri w’u… – #rwanda #RwOT

    Itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature)  ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Dr Ildephonse Musafiri wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahinduriwe inshingano agirwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

    Dr Ildephonse Musafiri yari amaze igihe gito abaye umunyamabanga wa Leta asimbuye uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, wari umaze igihe ayobora iyo Minisiteri.

    Muri iryo tangazo kandi Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byamenyesheje abanyarwanda ko Dr Thelesphore Ndabamenye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi RAB, asimbuye Dr Alexandre Rutikanga wari umaze igihe gito ayobora RAB. MS Umutoni Clarisse yagizwe umuyobozi ushinzwe imari mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126640/dr-ildephonse-musafiri-yagizwe-minisitiri-wubuhinzi-nubworozi-126640.html

  • Uganda: Amabati yanyisangiye mu rugo-Minisitiri Kasaija avuga ku mabati yahawe agenewe abaturage #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Imari bwana Matia Kasaija, yavuze ko amabati 800 bavuga ko yatwaye agenewe abaturage ba Karamoja, atigeze ayaka yamwisangiye mu rugo.

    Abategetsi bakomeye muri Uganda, bari kwitaba komisiyo y'inteko yashyizweho ngo yige iki kibazo, bamwe bari gusabirwa kweguzwa.

    Mu basabirwa kweguzwa kuko bariye amabati y'abaturage, barimo perezda w'inteko ishinga amategeko, Minisitiri w'Intebe naba visi perezida.

    Minisitiri w'Imari bwana Matia Kasaija, yavuze ko aya mabati ntayo yasabye, yabwiwe ko agomba kuyafata mu biro bya minisitiri w'intebe kandi yumvaga ko leta itamuha impano ngo ayange, cyane ko akarere ahagarariye mu nteko gafite abaturage bakennye.

    Ikinyamakuru The Observer gisubiramo amagambo ya minisitiri Kasaija, avuga ko nubwo bamubamba yaba arengana, kuko aya mabati yibunzaga akamusanga mu rugo iwe.

    Imwe mu maradiyo yabajije minisitiri Kasaija niba yari azi neza ko ari amabati yagenewe Karamoja, avuga ko ntabyo yari azi.

    Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko yayafashe mu buryo bw'amanyanga amusubiza ko nta manyanga yarimo, kuko ntawanga impano ya leta.

    Uyu munyapolitiki abajijwe impamvu abandi bategetsi batayafashe, yavuze ko atari we wabibazwa cyane ko nawe atayihaye.

    The Observer yanditse ko uwo munyamakuru yabajije minisitiri w'imari, Matia Kasaija, icyo atekereza kukuba Perezida Museveni, yarasabye iperereza kubafashe amabati, amubwira ko atari we wabazwa kuko uwamubwira ko afite amakesi 5 ya byeri ashaka kumuha imwe, atakwirirwa abaza niba aribyo cyangwa se ataribyo yaza akayifata.

    Ikiganiro cya Matia Kasaija n'uyu munyamakuru cyarangiye nabi bashwanye, kuko minisitiri yavugaga ko aya mabati yayahawe nk'ishimwe, umunyamakuru akamubaza icyo yashmirwaga, akavuga ko asanzwe ashimwa buri kwezi agashahara kaje, birangira bavuganye nabi minisitiri akuraho telefone.

    The post <strong>Uganda: Amabati yanyisangiye mu rugo-Minisitiri Kasaija avuga ku mabati yahawe agenewe abaturage</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/uganda-amabati-yanyisangiye-mu-rugo-minisitiri-kasaija-avuga-ku-mabati-yahawe-agenewe-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-amabati-yanyisangiye-mu-rugo-minisitiri-kasaija-avuga-ku-mabati-yahawe-agenewe-abaturage

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mauricio ushinzwe kurwanya imirire mibi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Mauricio Muller Adade, Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya imirire mibi (Global Malnutrition Partnerships & Programs of DSM) akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Africa Improved Foods Holding.

    Ibiro by'umukuru w'igihugu, Village Urugwiro byanditse kuri Twitter ko ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023.

    Baganiriye ku guteza imbere uruganda Africa Improved Foods ikorana n'abahinzi bagera ku 50 000.

    The post Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mauricio ushinzwe kurwanya imirire mibi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mauricio-ushinzwe-kurwanya-imirire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mauricio-ushinzwe-kurwanya-imirire-mibi