Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI UMUTUNGO UTIMUKANWA WA CYIZA DICKSON UFITE UPI:1/02/11/06/2751 UGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUHOGO, AKAGALI KA RUDASHYA, UMURENGE WA NDERA,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI RIZATANGIRA TARIKI YA 04/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 11/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    KU NSHURO YA GATATU RIZATANGIRA TARIKI YA 13/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 20/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250783015103/+250727640104.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-gasabo-69635

  • Bahavu, Madederi, Clapton na Papa Sava mu bah… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, nibwo Ishusho Arts yashyize hanze ibyavuye mu ijonjora rya mbere ry'abakinnyi, filime n'abandi bagira uruhare mu kuzitunganya bageze mu cyiciro cya nyuma cy'abahataniye ibi bihembo.

    Abahataniye ibi bihembo ni abo mu Rwanda, abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi bandikishije filime zabo.

    Ni urutonde rwiganjeho abakinnyi basanzwe bazwi mu ruhando rwa cinema mu Rwanda. Ariko, kandi hari filime z'amazina akomeye mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko zitagaragara mu zihataniye ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa cinema yo mu Rwanda.

    Hari n'amazina y'abandi bantu bazwi mu gutegura no kuyobora filime nka Misago Misago Nelly Wilson washinze ikigo Zacu Entertainment batagaragara kuri uru rutonde rurambuye rugizwe n'ibyiciro 12.

    Amazina menshi yiganjeho, yigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize y'icyorezo cya Covid-19, aho babyaje umusaruro umwanya na internet bagaragaza impano. Ariko, kandi umukinnyi uzwi cyane nka Nyaxo ntabwo agaragara kuri uru rutonde.

    URUTONDE RURAMBUYE RW'ABAHATANIYE IBIHEMBO RWANDA INTERNATIONAL MOVIE AWARDS:

    1.Icyiciro cya filime ngufi (Short Film):

    -Ingaruka ya Habiyakare Muniru

    -Innocent Victim ya Sugira Florence

    -Wedding Dress ya Mutoni Assia.

    -Ishyari/Jealous ya Nizeyimana Pacific

    -Nkore iki ya Vyper.

    -1785 Dead or Awake ya Jackson Drizzy.

    -Muhire ya Muhire

    -My Story ya Fleury Legend.

    2.Icyiciro cya filime mbarankuru (Documentary Film)

    -Ifirimbi ya Saro Francince Andrew

    -Forgiven not Forgotten ya Emmanuel Nturanyenabo

    -Tinyuka Urashoboye ya Rugina Mussa

    3.Icyiciro cya filime y’uruhererekane (Series Film)

    -The Bishop Family ya Niyoyita Roger

    -The Pact ya Ingabire Pascaline

    -My Ex ya Fleury Legend

    -Impanga ya Fleury Legend

    -The Secret ya Yves Mizero

    -Consequences ya Kalinda Isaie

    -Waz You ya Yves Mizero

    -Ubwiru ya Jean Bon Destin

    4.Icyiciro cya filime ndende (Feauture Film)

    -Above the Brave ya Kalinda Isaie

    -Igeno ryanjye ya Niyoyita Roger

    -Nurujijo ya Habiyakare Muniru

    -Drunk and Dead ya Jacques Maniraguha

    -Marie ya Appolinaire Ingabire

    -Urukundo rudashoboka ya Rukundo Paru

    5.Icyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagabo (Male Actors)

    -Mwiyeretse Alain Samson muri filime The Bishop

    -Mugisha Emmanuel muri filime Umuturanyi

    -Habiyakare Muniro muri filime Ingaruka

    -Niyigena Jean Pierre muri filime Igeno ryanjye

    -Kalinda Isaie ya muri filime The Consenquence

    6.Icyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugore (Female Actress)

    -Gatesi Divine Kayonga muri filime Waz you no muri The Bishop

    -Bahavu Janet Usanase muri filime Impanga

    -Pertinah Urwibutso muri filime My Ex

    -Irakoze Vanessa Aliane muri filime Maya

    -Iradukunda Nana Nadine muri filime The Pact

    7.Icyiciro cy’abayobora filime (Directors)

    -Niyoyita Roger wayoboye filime Geno ryanjye na The Bishop

    -Fleury Legend wayoboye filime Impanga na My Ex

    -Kalinda Isaie wayoboye filime Above the Brave/Consenquences

    -Yves Mizero wayoboye filime The Secret/Waz You

    -Ingabire Pascaline wayoboye filime The Pace

    8.Icyiciro cy’abayobora ifatwa ry’amashusho(Director of Photography)

    -Gilbert Sibomana muri filime Above the Brave

    -Yves Mizero muri filime The Secret

    -Obed Nshuti muri filime Igeno ryanjye

    -Bora Byirangiro muri filime The Bishop’s

    -Louid Udahemuka muri filime The Pact

    9.Icyiciro cy’abatunganya amajwi (Sound Engineer)

    .Guy Xavier Nsengiyumva muri Above the Brave

    -Habarugira Valens muri The Bishop’s

    -Aboubakar Ngabonziza muri The Pact

    -Stephen Evanz muri filime Impanga

    -Eric Ingabikwiye muri filime The Secret

    10.Icyiciro cy’abakora ibijyanye n’urumuri muri filime (Gaffers)

    -Fidele Mugisha Fido muri filime 1785 Dead or Awake

    -Jean Luc Nsengimana muri filime Above the Brave

    -Vincent Maniraguha muri filime Igeno ryanjye

    -Jean de Dieu Minani muri filime The Pact.

    11.Icyiciro cy’umukinnyi w’umugabo ukunzwe (Male People Choice):

    -Rusine Patrick uzwi nka Rusine

    -Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya

    -Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke

    -Mugisha James uzwi nka Mudenge

    -Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava

    -Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati

    -Tuyisenge Aime Valens uzwi nka Boss Rukundo

    -Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu

    -Zahabu Francis uzwi nka Steven

    -Iradukunda Abouba Ibra uzwi nka Prince

    12.Icyiciro cy’umukinnyi w’umugore ukunzwe (Female People Choice):

    -Bahavu Usanase Janet uzwi nka Kami

    -Dusabe Clenia uzwi nka Madederi

    -Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina

    -Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia

    -Umutoni Saranda Oliva uzwi nka Saranda

    -Gatesi Kayonga Divine uzwi nka Tessy

    -Nyambo Jesca uzwi nka Nyambo

    -Igihozo Nshuti Mileille uzwi nka Phionah

    -Rwibutso Pertinah uzwi nka Lydia

    -Inkindi Aisha uzwi nka Aisha

    Bahavu Janet Usanase ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime (Female Actress) abicyesha filime ‘Impanga’ 


    Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko akaba ari nawe utegura filime ‘Papa Sava’ 

    Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke ahatanye mu cyiciro ‘Male People Choice’. Anahatanye mu cyiciro ‘Male Actors’ abicyesha filime ‘Umuturanyi’  


    Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri filime City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda ahantanye mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime ukunzwe (Female People Choice) 

    Madederi uzwi muri filime zirimo ‘Papa Sava’ ahatanye mu cyiciro ‘Female People Choice’

    Icyiciro cy’umugabo mwiza ukunzwe uhiga abandi gihatanyemo abamaze igihe bigaragaza mu ruhando rwa cinema


    Icyiciro cy’umugore mwiza ukunzwe kirimo amazina akomeye muri Cinema







    Urutonde rw’abahataniye ibihembo muri EAC no mu bindi bihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126686/bahavu-madederi-clapton-na-papa-sava-mu-bahataniye-ibihembo-rwanda-international-movie-awa-126686.html

  • Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Clement washinze Kina Music yahamirije InyaRwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, ko bamaze kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

    Ku wa 4 Mutarama 2021, nibwo Knowless yabwiye Radio Rwanda ko hashize iminsi yibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).

    Yatangaje ibi nyuma y'iminsi yari ishize hari amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga yandikwa n'abantu banyuranye, bavuga ko yibarutse.

    Icyo gihe, yavuze ko atahishe ko yibarutse umwana 'kuko ntawigeze abimbaza'. Avuga ko amafoto yashoboraga kugaragaza ko akuriwe, atigeze ayerekana kuko yagumye hagati y'imiryango.

    Uyu mwana wa kabiri bamwise 'Inzora'. Uyu muhanzikazi yavuze ko Ishimwe Clement ari we wahisemo ko uyu mwana bamwita 'Inzora' [Bisobanuye ukwezi kwuzuye].

    Ati 'Inzora ni Clement warizanye. Afite ukuntu muri iyi minsi cyangwa se muri ibi bihe yabaye Umunyarwanda cyane. Yahoraga ambwira ati 'ubundi bino bintu by'amazina y'abakoloni ni ibiki? Kuki ubundi twiswe amazina y'abandi?'

    'Hari umuntu wo mu Burayi wasanga yitwa wenda Hategekimana urabizi ntabwo bibaho…Yarabimbwiye ntabwo numvaga ko ari n'Ikinyarwanda nakubeshya nanjye noneho we afite ukuntu abivuga [Inzoora]…Nyuma ni bwo nasobanukiwe nanjye ko ari 'full moon' (ukwezi kwuzuye).'

    Knowless avuga ko bwa mbere atwita inda y'umwana we wa mbere atabyemeraga ko atwite, kuko 'nari mfite ibyishimo byinshi ariko mfite n'ubwoba'. Avuga ko muri we yibazaga ku kuba agiye kuba umubyeyi n'ukuntu azita ku mwana we yari agiye kwibaruka.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko umwana we w'umukobwa w'imfura Or ameze nk'umuvandimwe, kuko ngo uburyo amufatamo n'uburyo aba ashaka ko bakina, biba bimeze nk'abavandimwe babiri bakuriye mu muryango umwe.


    Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko bibarutse umwana wa Gatatu


    Mu ntangiriro za Mutarama 2021, nibwo Knowless yemeje ko yibarutse umwana wa kabiri

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAHWI' YA KNOWLESS NA NEL NGABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126683/butera-knowless-yibarutse-umwana-wa-gatatu-126683.html

  • Hateguwe irushanwa rigiye gufungurira amaremb… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd iri gutegura irushanwa, basobanuye byinshi bati: 'Twatangiye urugendo rwo gufasha abafite impano kuzimenyekanisha, kandi ntabwo tuzahagarara icyo byasaba cyose, icyo twiyemeje tuzakigeraho.'

    Bakomeza basobanura uko gahunda iteguye bati: 'Twateguye irushanwa twise 'Dance Competition 2023' rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga cyane mu rwego rwo korohereza abantu aho baherereye hose, tukazahemba uzahiga abandi ibihumbi 500Frw no kumufasha kubona ibiraka, no kumenyekana mu myidagaduro.'

    Abazitabira iri rushanwa bakaba ari abanyarwanda bafite imyaka iri munsi ya 24, umuntu akaba yemerewe guhatana wenyine cyangwa se mu itsinda gusa, ibihembo bikaba bitazahinduka yaba kuwiyandishije wenyine cyangwa abakora nk'itsinda.

    Kwiyandikisha bikaba bikorwa binyuze mu kohereza amashusho kuri nimero ya WhatsApp +250723693793, ku bindi bisobanuro ukaba wanabariza kuri iyo nimero cyangwa ukabandikira ku rubuga rwa Instagram [@chufa_company_ltd/@ase_gontime]. Kwiyandikisha bizarangirana n'itariki ya 10 Werurwe 2023.

    Ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd bwagarutse ku irushanwa rya One Nyota Music Competition rigeze murwa mahina, bati: 'Nibyo koko irushanwa ryo kuririmba naryo rirakomeje, ubu abahanzi batandatu nibo basigayemo.'

    Bongeraho bati: 'Muri iki gihe abahanzi basigaye bari mu myiteguro y'umunsi wa nyuma uzasiga hamenyekanye uzahiga abandi mu birori bizaba muri Gicurasi 2023, uzafashwa mu bikorwa by'umuziki we akorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho, anafashwa kuzimenyekanisha.'

    Ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwavuze ko bufite n'indi mishinga itandukanye izaba mu mpeshyi abanyarwanda bazamenyeshwa mu bihe bitari ibya kure, ndetse yo yagutse kurushaho bunizeza kurushaho gutanga serivisi inoze ku bafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa bayo.

    Ikompanyi ya Chufa ikaba yaratangijwe ifite intego yo kuzamura impano nshya, no gutegura imishinga itandukanye irimo n'iy'ibirori n'ibitaramo.

    Mu gihe bamaze bafunguye amarembo hari byinshi bakomeje gukora, bitanga icyizere cy'ejo hazaza h'imikorere yayo.


    Wabandikira unyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram ku bindi bisobanuro Uzegukana irushana azahabwa ibihumbi 500Frw anafashwe kumenyekanisha impano ye, no kubona akazi mu gihe cy’umwaka ushobora kongerwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126670/hateguwe-irushanwa-rigiye-gufungurira-amarembo-abazi-kubyina-rizatanga-ibihembo-birimo-nib-126670.html

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA N'ITIMUKANWA #rwanda #RwOT

    Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara ku nshuro ya mbere imitungo ya Koperative zitwa Cootravemomu,Cootamob Coctamoka, Cootamomu Sud, Cootratamomu Light, Kamotraco n'Ituze igizwe n'inzu, Ibibanza,Amashyamba ndetse n'ibikoresho bitandukanye byo muri za Biro byakoreshwaga nizo Koperative zavuzwe haruguru kugira ngo hishyurwe abo zibereyemo imyenda, Cyamunara ikazajya ibera aho ikicaro cya Koperative giherereye mu Mujyi wa Muhanga ndetse no mu Karere ka Kamonyi.

    Ipiganwa mu cyamunara rizatangira tariki ya 03/03/2023 I saa tatu za mu gitondo (09H00) kugeza tariki ya 03/03/2023. Ku bifuza gusura iyo mitungo nibyo bikoresho babisura buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza i saa cyenda z'umugoroba.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788305140.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-n-itimukanwa

  • DIRECA yashyize hanze Applications Umunani zihariye mu korohereza abanyarwanda ubuzima #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'ikoranabuhanga ya DIRECA yashinzwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bya buri munsi by'abanyarwanda ku bijyanye n'ikoranabuhanga,yashyize hanze Applications umunani zigamije gufasha abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

    Kuri uyu wa 03 Werurwe 2023,iyi kompanyi yamurikiye itangazamakuru Applications umunani zifite umwihariko wo gufasha abanyarwanda gukemura ibibazo bisanzwe bibagora mu buzima bwa buri munsi.

    Ushinzwe Ubucuruzi muri DIRECA,Bwana Rudasingwa Victor yavuze ko bashyize hanze izi applications zoroshye gukoresha nyuma yo kurebera hamwe ibibazo byugarije abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

    Applications zashyizwe hanze zirimo:Iturize,Schooltech,Innopub,Superepair,my souvenir,funertech,jobfirst na hightaste.

    Mu gusobanura buri kamaro ka buri application,DIRECA yavuze ko iyi yitwa ITURIZE yakozwe kugira ngo ifashe abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi by'umwihariko mu kumenya imikoreshereze ya stock by'umwihariko kumenya iyacurujwe n'ibyaranguwe,ibyangiritse ndetse n'ibyagaruwe.

    Iyi Applications irihariye mu gufasha umucuruzi kumenya raporo y'akazi ke yaba ku munsi,ku cyumweru no ku kwezi.

    Aha bavuze ko nk'abafite ama Quincaillerie,utubari,supermarkets,papeteries n'inganda zitandukanye bazungukira cyane mu gukoresha Iturize kuko ibaha amakuru ya buri munsi y'akazi kakozwe.

    Application yitwa INNOPUB yo irihariye mu gufasha abanyeshuri n'abandi bose kumenyekanisha impano,udushya ndetse n'imishinga yabo.

    Iyi Application ije gukemura ikibazo cy'abanyeshuri bafite udushya bajyaga babura uko batugaragaza ndetse izabafasha guhura na bagenzi babo ndetse n'abashoramari bityo babashe kumurika ku rwego rurenze.

    Iyi kandi igamije guha urubuga abarimu,abanyeshuri,abanditsi n'abashakashatsi kugurisha imishinga n'ibikorwa byabo by'indashyikirwa binyuze ku ikoranabuhanga.

    Iyi kandi izafasha n'abashaka ubumenyi kububona bitabagoye aho basabwa gutunga iyi application gusa.

    MY SOUVENIR nayo n'indi Application yakozwe na DIRECA igamije gufasha abantu bose kubika mu buryo bw'ikoranabuhanga inzibutso zabo yaba amafoto yabo yihariye,ibihe by'ingenzi by'ubuzima bwabo.

    Izafasha abantu kandi kubika impamyabumenyi zabo,amakuru yabo y'ingenzi yaba mu buryo bwa Videwo,amajwi ndetse iyi ibika n'amafoto.

    Indi Application ni FUNERALTECH igamije gufasha abantu bagize ibyago byo gupfusha umuntu gutegura neza imihango ijyanye no gushyingura,kumenyesha abavandimwe n'inshuti imihango yose uko iteganyijwe,gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera n'ibindi.

    Ikindi iyi application izakemura ni ugufasha abagize ibyago kumenya ahari irimbi bashyinguramo,guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n'abakiriya,gufasha abafite irimbi kwamamaza serivisi zihari n'ibindi.

    Indi application yashyizwe hanze ni JOBFIRST igamije gufasha abadafite akazi kubona imyanya ipiganirwa,gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

    Bitewe n'abakozi umukoresha akeneye,uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga bityo utanga akazi agahita amubona.

    Itandukaniro rya Jobfirst n'izindi mbuga zitangirwaho akazi nuko abashaka akazi bazajya bakabona bitabaye ngombwa ko bajya mu bizamini n'ibindi bibatinza.

    Indi Application ni HIGHTASTE yakozwe igamije gufasha gukurikirana ibikorwa by'ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa,icyayi,restaurants n'utubari.

    Iyi Application irihariye kuko izajya ifasha abantu bakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

    Iyi kandi izafasha mu gukurikirana umunota ku munota uko ibikorwa by'ingenzi biri gukorwa kuri ba nyiri businesss zitanga serivisi y'ibyokurya no kunywa,kumenya imyenda n'ibindi.

    Application yitwa SCHOOLTECH yo yaje kuba igisubizo ku banyeshuri,ababyeyi,abarimu n'abayobozi kuko igamije gufasha ababyeyi gukurikirana imyigire y'abana babo biga mu mashuri y'inshuke,abanza n'ayisumbuye.

    Iyi izafasha ababyeyi kumenya imyigire y'abana babo umunsi ku munsi,amanota babonye,kwishyura amafaranga y'ishuri batiriwe bajya kuri banki.

    Ababyeyi kandi bakoresha iyi Application bazajya boroherwa gukurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho,gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri,kubona amasomo ahabwa abana babo,kubona imikoro y'abana n'indangamanota zabo.

    Iyi kandi izafasha abayobozi b'ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha,uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri.

    Application ya nyuma yashyizwe hanze ni SUPEREPAIR yaje gufasha abafite ibikoresho birimo ibinyabiziga,ibikoresho byo mu rugo,ibikoresho by'ikoranabuhanga nka computer na telefoni kubona gahunda y'uko biri gukanikwa.

    Ukoresha yumvikana n'ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n'ibizakorwa byose,igihe bizakorerwa,abakozi bazabikora,igihe bizarangira n'ibiciro.

    Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iyi App abona raporo ya buri munsi y'uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n'amafoto.

    Abafite ibigo bigira ibinyabiziga byinshi izaborohereza kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n'igihe bazongera kubikoresha.

    Bwana Rudasingwa yavuze ko imikoreshereze y'izi Applications yizewe kuko zimeze nka konti za Emails bityo ntawazinjiramo utamuhaye ijambo ry'ibanga.

    Yavuze kandi ko abantu batangiye kwitabira gukoresha izi applications kuko abanyarwanda bakeneye ikoranabuhanga ngo ribafashe kwihutisha imirimo yabo.

    Abajijwe impamvu bafashe umwanzuro wo kuzana izi application yagize ati “Twaje gukemura ikibazo kiri hanze aha.Nk'urugero nk'iriya yitwa Iturize izafasha umucuruzi gukurikirana ibicuruzwa bye.Ashobora kuba afite igicuruzwa kigiye guta agaciro,izaguha ubutumwa ikubwira ko bigiye kuba.

    Izafasha umucuruzi kwemeza ko igicuruzwa runaka kigurishwa,akabyemeza atagiye ku bucuruzi bwe.”

    DIRECA yavuze ko ibiciro by'izi Application bidahenze bitewe nuko umuntu azajya yishyura bitewe nibyo yashyizeho aho nko kuri application ya My Souvenir ifoto imwe ari amafaranga 10,kuri Innopub paji imwe ni 20 ndetse cyo kimwe na Videwo imwe ni 20 FRW.

    Yavuze ko ku bakeneye izi Applications bakwiriye kubandikira kuri [email protected] bakabasha guhabwa serivisi n'ubufasha bifuza.

    Kompanyi ya Direca yatangiye muri 2021 ndetse yahise ikora application yitwa TEKANA yari igamije gufasha abantu kubona abakozi bo mu rugo bez kandi bashoboye aho kuri ubu iyi imaze gukoreshwa n'abasaga ibihumbi 13.

    Ikindi iyi kompanyi yavuze nuko izi applications ari iz'abantu bose bafite telefoni zigezweho na mudasobwa ndetse ko amakuru ashyirwaho aba arinzwe neza,nta wayakoresha nabi.

    DIRECA yashishikarije abanyarwanda gukoresha izi Applications zayo kuko zabafasha kugabanya umwanya batakaza mu bintu basabwa gukora mu buzima bwa buri munsi babifashijwemo n'ikoranabuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/direca-yashyize-hanze-applications-umunani-zihariye-mu-korohereza-abanyarwanda

  • RDF yemeje ko yarashe umusirikare wa RDC winjiye mu Rwanda arasa #rwanda #RwOT

    Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Ahagana saa 17h35 zo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo umusirikare w'ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b'u Rwanda barinze umupaka.

    RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 03 Werurwe 2023, yavuze ko uyu musirikarw yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa agapfa.

    RDF ivuga ko abandi basirikare benshi ba FARDC barashe ku basirikare b'u Rwanda ariko umuriro uhagarikwa mu gihe gito. Ubu haratekanye.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyemeza ko atari ubwa mbere abasirikare ba Congo binjiye ku butaka bw'u Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko.

    Kugeza ubu itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z'imipaka zubahirizwa ( EJVM) ryamaze kumenyeshwa ibyabaye, ndetse byitezwe ko riza gukora iperereza.

    Uyu n'umusirikare wa 3 wa RDC wambutse umupaka akinjira mu Rwanda arasa bikarangira arashwe agapfa.

    Amakuru avuga ko uyu musirikare w'ingabo za Congo (FARDC) warasiwe ku butaka bw'u Rwanda, yari asanzwe abarizwa mu mutwe urinda Perezida Felix Tshisekedi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yemeje-ko-yarashe-umusirikare-wa-rdc-winjiye-mu-rwanda-arasa

  • U Burundi bugiye kohereza ingabo zigera ku 100 gusa muri RDC #rwanda #RwOT

    Inama y'abagaba bakuru b'ingabo zo mu karere bamaze kwemeza ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Ingabo z'u Burundi zitangira kugera mu bice bimwe na bimwe byigaruriwe na M23 muri Masisi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu nama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    U Burundi nabwo bwatangaje ko bugiye kohereza abasikare basaga ijana mu ntara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, aharangwa imitwe y'inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo.

    Bazafatanya n'izi ngabo z'Umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba, zisanzwe zirimo ingabo za Kenya.

    Izo ngabo zoherejwe muri Congo mu kwezi k'Ugushyingo mu mwaka ushize, nyuma y'ukwaduka k'umutwe wai M23.

    Uwo mutwe urwanya leta ya Congo ushinjwa gufashwa n'igihugu cy'u Rwanda ariko cyo kirabihakana.

    Izo nyeshamba byari byitezwe ko ziva mu birindiro zigaruriye mu mpera z'uku kwezi.

    Amatariki ntarengwa yagiye ashyirwaho ngo izo nyeshyamba zive muri ibyo bice, yagiye arenga nta kibaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burundi-bugiye-kohereza-ingabo-zisaga-100-gusa-muri-rdc

  • Abakinnyi bakubise umusifuzi bimuviramo gusohoka mu kibuga arandaswe #rwanda #RwOT

    Uwari umusifuzi wa kane mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Muhanga na La Jeunesse FC yo ku Mumena, yakubiswe n'abakinnyi akurwa mu kibuga arandaswe.

    Izi mvururu zabereye mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu itsinda rya Kabiri (B).

    Amakuru avuga ko ubwo As Muhanga yari yakiriye La Jeunesse FC mu mukino warangiye itsinze igitego 1-0,abakinnyi b'iyi kipe yo ku Mumena banze kwakira ibyavuye mu mukino bashaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.

    Uyu musifuzi wo ku ruhande yatangiye gusatirwa n'abakinnyi ba La Jeunesse ubwo umukino wari urangiye, umusifuzi wa kane bivugwa ko yitwa Ruhumuriza Pacifique aza yirukanka ashaka kumukiza, bituma abakinnyi ba La Jeunesse bamukandagira yicara hasi ananirwa guhaguruka.

    Nshimiye Saidi watsinze igitego bakacyanga,yeretswe ikarita itukura muri izi mvururu zabaye umukino ukirangira.

    Uyu mukinnyi ngo ntabwo yiyumvishaga impamvu igitego cye cyanzwe nyamara cyazaga cyishyura icyo AS Muhanga yari yabatsinze,niko kuzabiranywa n'uburakari ateza imvururu umukino urangiye.

    Nyuma y'izi mvururu,abantu 8 barimo bamwe mu bakinnyi ba La Jeunesse bahise bajyanwa kuri RIB ya Muhanga, ndetse hari abakinnyi babiri barayemo, mu gihe hari abakinnyi bari mu gikorwa cyo kurwana baje gutorokera ku kibuga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bakubise-umusifuzi-bimuviramo-gusohoka-mu-kibuga-arandaswe

  • ITANGAZO RIMENYESHA IYEGERANYA N'IGABANYA RY'UMUTUNGO #rwanda #RwOT

    Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo aramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 31/01/2023 Koperative zitwa Cootravemomu,Cootamob Coctamoka, Cootamomu Sud, Cootratamomu Light, Kamotraco n'Ituze ziri mw'iyegeranya n'igabanya ry'umutungo wazo.

    Aramenyesha kandi abantu bose bafite aho bahuriye n'izi koperatize zavuzwe haruguru haba abanyamigabane bazo barimo imyenda, abo zibereyemo imyenda ndetse n'abandi kuyandikisha aho ubishinzwe akorera imbere ya Police ya Gikondo – Kigali,kuri GBC House,floor ya mbere N0:17 cyangwa kuri Email ye [email protected],Tel:0788305140 arasaba kandi uyite imitungo yizo koperative zoze zavuzwe kuwumugezaho bitarenze Tariki ya 04/03/2023.

    Wifuza ibindi bisobanuro yasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se agahamagara kuri: +250788305140.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rimenyesha-iyegeranya-n-igabanya-ry-umutungo