Blog

  • Biravugwa: Undi musirikare wa RDC yinjiye mu Rwanda arasa birangira ahasize ubuzima #rwanda #RwOT

    Umusirikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze yinjiye hafi n'umupaka munini w'u Rwanda arasa ku basiRikare b'u Rwanda ahita araswa na Mudahusha wa RDF.

    Ibi byabaye mu masaha ya saa 17h45 z'uyumugoroba nkuko byemejwe n'abaturage baturiye mu gace k'ahitwa mu makoro,mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu

    Aba bavuga ko bumvise urusaku rw'amasasu yaturukaga hirya no hino ariko nyuma aza guceceka nkuko tubikesha Rwanda Tribune.

    Ababyiboneye n'amaso bavuga ko umusirikare wa Congo abaturage batabashije kumenya umwirondoro we, wari hakurya ku ruhande rwa Congo yambutse umupaka, uhuza u Rwanda na Congo asuka urufaya rw'amasasu ku basirikare b'u Rwanda bari ku burinzi bwo ku kanunga bita(Tawa),buherereye mu mudugudu wa Mataba,Akagari ka Bugoyi ,umurenge wa Gisenyi.

    Umuturage witwa Mukankuranga Epiphanie utuye hafi yaho byabereye yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare yahise araswa na Mudahusha wa RDF wari hejuru k'uburinzi,agahita apfa.

    Uruhande rw'igisirikare cya RDF na FARDC ntacyo bari batangaza ku by'uyu musirikare.

    Ijwi ry'Amerika ryo riravuga ko ayo masasu yamaze iminota 7 gusa ryavuze ko yavugiye ku mipaka ya Petite na Grande Barrriere gusa ngo hataramenyekana uwarashwe n'uwaraswaga.

    Ku ruhande rw'u Rwanda ngo umutekano wahise ukazwa birenze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/undi-musirikare-wa-rdc-yinjiye-mu-rwanda-arasa-birangira-ahasize-ubuzima

  • Umusirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

    Byabaye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.

    RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

    Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikabyegeka ku Rwanda.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo undi musirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z'u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y'ijoro.

    Umusirikare wa RDC yarashwe yinjiye ku butaka bw’u Rwanda

    U Rwanda rwagaragaje ko ingabo za RDC arizo zabanje kurasa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-wa-rdc-yarasiwe-ku-butaka-bw-u-rwanda-184248

  • Perezida Ndayishimiye yemeje ko abatinganyi yise “ibivume”batazemerwa i Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburundi, Evariste Ndayishimiye,yirahiye avuga ko abatinganyi batazemerwa mu gihugu cye aho yakoresheje imvugo ikomeye abita ibivume.

    Ubu butumwa yabutangiye mu masengesho yateguwe n'Inteko Ishingamategeko y'u Burundi yabaye ku wa gatatu w'iki cyumweru.

    Mu butumwa yatanze, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutinganyi ari imico mibi yadutse mu Isi aho abagabo barongorana ndetse n'abagore bakarongora bagenzi babo.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko biteye agahinda kuba hari n'abantu bigisha ijambo ry'Imana bashyigikira umuvumo w'ubutinganyi.

    Avuga ko ubutinganyi ari icyaha Imana yanga urunuka ku buryo mu myaka yo hambere yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ibyo byaha.

    Ati ' Hageze ku cyaha cy'uko abagabo barongorana n'abagore bakarongorana iyo ni ivumwe Imana ntishobora kwihangana.'

    Yasabye ko Umurundi wese wishora muri izo ngeso afatwa nk'ikivume kabone n'ubwo yaba atuye mu bihugu byemera ubutinganyi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu kwamagana abakora ubutinganyi Ndayishimiye yemeza ko atazemera ko igihugu kivumwa kubera ako gatsiko k'abantu biyemeje kunyomoza ubushobozi bw'Imana ku bijyanye n'imyororokere.

    Ati 'Kirazira gukurura umuvumo, Isi irimo iratujyana ahantu tutabona neza, hanyuma uko kuntu yabaye nto, iyo Shetani nishake ibe Calfornia irakoshya wicaye aha mu Burundi.'

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufite avuga ko hari abaryamana bahuje ibitsina bagera kuri 24 batawe muri yombi ku wa 23 Mutarama 2023, bafatiwe i Gitega.

    Abo barimo abagabo n'abagore bafunzwe ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n'ishyirahamwe ryitwa 'MUCO' ku nkunga ya USAID.

    IVOMO:UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-yemeje-ko-abatinganyi-yise-ibivume-batazemerwa-i-burundi

  • SKOL yatanze inkunga y'ibikoresho by'isuku ku miryango ijana yo muri Musambira – #rwanda #RwOT

    SKOL yabinyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Musambira Village program' igenewe gufasha abaturage bo muri ako gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Ati 'Iyi ni gahunda nshya yatangijwe umwaka ushize igikeneye inkunga ngo tubashe gushyira mu bikorwa harimo n'ibikoresho by'isuku twabonye uyu munsi. Iyi nkunga izadufasha guhugura abagenerwabikorwa bacu ku byo bakwiriye kwitaho ngo ubuzima bwabo bube bwiza muri rusange.'

    Umwe mu bafashijwe, Mukamana Seraphine, yashimiye FXB Rwanda kuri gahunda batangirijwe igamije kubungabunga isuku no kubafasha muri gahunda zitandukanye nko gutera inkunga abana bacikirije amashuri, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi n'ibindi.

    By'umwihariko ku bikoresho by'isuku bahawe, yavuze ko bizabafasha kugira isuku mu ngo zabo no kurya amafunguro asukuye ndetse n'amazi atetse neza.

    Benurugo Emilienne ushinzwe imibereho myiza muri SKOL, yavuze ko isuku ari isoko y'ubuzima bwiza kuri bose.

    Ati 'Kugira isuku bya buri munsi bituma ubuzima buba bwiza, bikarinda ibyago byo kwibasirwa n'indwara. Twarabibonye mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'igihe cy'ibyorezo nka Ebola. Isuku ituma umuntu yigirira icyizere mu ruhame. Iyo rero abantu bameze neza, batanga umusaruro.'

    Yavuze ko gufasha umuryango gutera imbere ari ikinti bashyira imbere muri SKOL, yizeza ko bazakomeza kubishyigikira mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ubufatanye bwa FXB na SKOL mu guteza imbere abaturage binyuze mu mushinga SKOL FXB Village program, mu myaka itatu ishize wateye inkunga imiryango 60 igizwe n'abantu 434. Ni ubufasha bugamije gutuma iyo miryango yigira nyuma y'igihe runaka.

    Abaturage bishimiye ubufasha bahawe na SKOL ifatanyije na FXB

    Ibikoresho byatanzwe byiganjemo iby’isuku

    Abaturage bagaragaje ko ubufasha bahawe bugiye kubafasha gukomeza kubungabunga isuku

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Buri muryango wahawe ibikoresho by’isuku birimo amajerekani, ibikombe, amabase n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-by-isuku-ku-miryango-ijana-yo-muri-musambira

  • Iradukunda Elsa yakoresheje amagambo asize umunyu mu kwifuriza isabukuru nziza Prince Kid #rwanda #RwOT

    Kuri uyu ku wa 3 Werurwe 2023, Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yizihije isabukuru y'amavuko byatumye umugore we byemewe n'amategeko, Iradukunda Elsa, amwifuriza isabukuru nziza yifashishije amagambo asize umunyu.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti yanjye magara ku bw'uwundi mwaka! Ndakwifuriza ibyiza byose, Nyagasani aguhaze ibyishimo, imigisha, intsinzi n'urukundo. Ndagukunda cyane!'

    Ni amagambo yakiriwe neza n'abakurikira uyu mukobwa n'abatari bake bakurikira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga bamugaragarije ko bashyigikiye urukundo rwabo.

    Ku wa 2 Werurwe 2023 Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y'amategeko nk'umugore n'umugabo.Uyu muhango wabereye mu murenge wa Rusororo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/iradukunda-elsa-yakoresheje-amagambo-asize-umunyu-mu-kwiguriza-isabukuru-nziza

  • I Muhanga umusifuzi yakuwe mu kubuga ari intere nyuma yo gukubitwa n’abakinnyi #rwanda #RwOT

    Umusifuzi wa 4 ku mukino w’icyiciro cya 2 AS Muhanga yatsinzemo La Jeunesse 1-0, yakuwe mu kibuga atabasha gukandagira nyuma yo gukubitwa n’abakinnyi La Jeunesse babashinje kubiba.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga, wari umukino w’umunsi wa 15 mu itsinda B ry’icyiciro cya kabiri.

    Umukino ubwo wari ugeze hagati, rutahizamu wa La Jeunesse Nshimiye Saidi yatsindiye LA Jeunesse igitego ariko umusifuzi w’igitambaro Ruhumuriza Pacifique aracyanga avuga ko yaraririye.

    Uyu rutahizamu ntiyabyihanganiye ahubwo yahise yirukanka akubita uyu musifuzi, byahise bimuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Umukino wakomeje ariko ukirangira abakinnyi ba La Jeunesse birundiye kuri uyu musifuzi wabangiye igitego bashaka kumukubita imvururu zitangira ubwo.

    Abasifuzi bagenzi be bagiye kumukiza maze uwari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino aba ari we ubigenderamo kuko yakubiswe, bamukandagira n’ikirenge ku buryo kuva mu kibuga yavuyemo bamuteruye kuko atabashaga gukandagira.

    Polisi y’igihugu yahise iza ihosha iyi mirwano ndetse amakuru avuga ko abantu bagera ku 8 bahise bafatwa bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye bakekwaho iki gikorwa cy’urugomo.

    Umusifuzi ni uku yakuwe mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/i-muhanga-umusifuzi-yakuwe-mu-kubuga-ari-intere-nyuma-yo-gukubitwa-n-abakinnyi

  • Amasubyo mu cyemezo gihagarika gukata imishahara y'abakozi mu turere – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko andi mafaranga abakozi bakatwa ku bushake bwabo nk'ayo kwizigamira muri Ejo Heza, ubwishingizi bw'amashuri y'abana, ubw'ubuzima [Life insurance] ubwizigame, n'ayandi abakozi bakatwaga bitacyemewe.

    Bisobanuye ko abakozi bazajya bafata umushahara wabo bakuremo ayo gutanga muri gahunda runaka cyangwa babikorere ku mabanki bahemberwamo bidakozwe n'abashinzwe abakozi mu turere.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko ari icyemezo kizatangira kubahirizwa ku mushahara w'uku kwezi [Werurwe 2023].

    Ku rundi ruhande hari abasanga ari icyemezo gifite ingaruka nyinshi ku bakozi, ibigo bafatagamo ubwishingizi ndetse na gahunda z'ubwiteganyirize nka 'Ejo Heza'.

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life, Kamanzi Eric, yabwiye IGIHE ko nk'ibigo by'ubwishingizi bajyaga mu turere gukora ubukangurambaga, abakozi batwo bagafata ubwishingizi cyangwa kwizigamira noneho bakagira amafaranga biyemeza buri kwezi babakata ku mishahara yabo bikozwe n'abashinzwe abakozi mu turere.

    Kamanzi yasobanuye ko muri rusange iki cyemezo kizagira ingaruka ku ruhande rw'abakozi n'urw'ibigo bitanga ubwishingizi n'ubwizigame.

    Ati 'Nibihagarikwa harimo ko ibyo abanyamuryango bacu bari biyemeje ku ntego yo kugira ubwishingizi ari ubw'amashuri y'abana, ari ukwizigamira, bizahagarara. Ntabwo amafaranga tuzaba tukiyakusanya'.

    Ibi bizatuma icyari giteganyijwe nk'ubwishingizi n'ubwizigame kitagerwaho kandi ari bimwe mu by'igihugu gifite mu ntego.

    Kamanzi ati 'Igihugu kirimo gushyira imbaraga mu kuzamura umuco wo kwizigamira mu baturage, igihe bihagaze, urumva ko uwo mugambi utazaba ukigezweho nk'uko wakagombye kugerwaho'.

    Ibigo by'ubwishingizi bikusanya amafaranga y'imisanzu buri kwezi bikayashora mu bikorwa by'ubukungu kugira ngo byunguke n'abanyamuryango babigiremo inyungu bigendanye n'intego yatumye babigana.

    Mu gusobanura iki cyemezo, abakozi ngo bazajya bahembwa bafate amafaranga bayatange mu bigo by'ubwishingizi, muri Ejo Heza n'ahandi cyangwa bavugane na banki bahemberwamo zijye zikuraho ayo mafaranga ziyashyire mu kigo cy'ubwishingizi.

    Kamanzi asobanura ko kugira ngo ibi bikorwe amabanki akata hagati ya 1000Frw na 1500Frw. Indi mpungenge ni uko iyo amafaranga yageze mu ntoki z'umuntu bigora kuyarekura.

    Ati 'Tekereza umukozi utanga 3000Frw buri kwezi, kuba banki yajya imuca 1000 cyangwa 1500Frw kandi ubundi amafaranga yakatwagaho nta zindi nyungu zivaho, urumva ko bizagorana'.

    Ikigega Ejo Heza, ni kimwe mu bizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko ababarizwa mu bakozi b'uturere basinye inyandiko z'ubushake bwo kwizigamira muri iki kigega bagera ku 86,600.

    Aba bizigamiraga miliyoni 203.9Frw ku kwezi, ku mwaka bakizigamira miliyari 2.4Frw. Bisobanuye ko ubu bwizigame bushobora kugabanyuka cyane.

    Umwaka ushize, Akarere ka Gakenke kaje ku isonga mu kwiteganyiriza muri Ejo Heza. Meya w'aka karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko kuba haratanzwe uriya murongo batazasubira inyuma kandi batazateshuka gukora ubukangurambaga nk'uko bisanzwe.

    Ati 'Kuba amafaranga ye [umukozi] atajya muri Ejo Heza avuye ku mushahara, ntibyamubuza ko n'ubundi namugeraho kuri telefone ye ashobora kwizigamira'.

    Imibare ya RSSB igaragaza ko kuva iki kigega cya Ejo Heza cyatangira muri 2018 kugeza taliki ya 20 Gashyantare 2023 abanyamuryango 3,110,446 bamaze kukiyandikishamo.

    Muri bo abizigamira ni 2,585,139 bafite ubwizigame bwa miliyari 31,985,460, 235. Ubu bwizigame bumaze kugira inyungu za 5, 904,621,194 Frw na leta ikaba yaratanze uruhare rwa 3,174,704652 Frw. Amaze kugera muri iki kigega yose hamwe ni miliyari 41,064,785,105.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku rwego rw'Ishyirahamwe ry'ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR), hari gutegurwa inyandiko y'icyo batekereza kuri iki cyemezo kugira ngo babyereke inzego zibishinzwe n'ingaruka bizagira ku bucuruzi bw'ubwishingizi, urwego rw'imari no ku bwizigamire bw'abaturage cyane cyane abakozi ba leta.

    Abakozi ba leta mu turere ntibazongera gukatwa amafaranga atarateganyijwe n’itegeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasubyo-mu-cyemezo-gihagarika-gukata-imishahara-y-abakozi-mu-turere

  • Umusaruro ugurwe ku giciro kijyanye nibyo dushora-Abahinzi #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'abahinzi mu Rwanda, ryasabye ko leta ikwiye kongera imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umusaruro wabo, ukagurwa ku giciro kijyanye nibyo bashora.

    Gushora imari y'umurengera mu buhinzi ariko bajyana ku isoko umusaruro bagacuruza bahomba ndetse no kutigenga ku musaruro, ni bimwe mu bigaragazwa n'abahinzi batari bake nk'inzitizi ituma hari abafata umwanzuro wo kuzibukira bakareka ubuhinzi.

    Urugero ni aba bo mu burengerazuba bw'u Rwanda mu baretse burundu guhinga i birayi.

    Umwe ati 'Ubuhinzi bw'ibirayi nabuvuyemo nta nubwo nteganya kubusubiramo. Impamvu imbuto y'ibirayi ni 1200Frw ku kilo, umuti ni ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu, amatiyoda dutera nayo yariyongereye.'

    Undi ati 'Muri uyu murenge wacu wa Busasamana twahinganga ku buso bwa hegitari 700, nibwo buso twahingagaho ibirayi ariko ubu byaragabanutse ntibikiboneka.'

    Kuba hari abahinzi biganjemo abato babivamo kubera imvune zidahuye nibyo binjiza, binemezwa n'ihuriro ry'abahinzi bibumbiye mu rugaga imbaraga.

    Munyakazi Jean Paul ayobora urwo rugaga.

    Ati 'Impamvu abahinzi bakunda kuvuga ko ibyo bahinfa bitangana nibyo bakuramo, icya mbere ni uko imbuto y'ibirayi isigaye ihenze cyane. Imbuto y'ibirayi uyu munsi iri hagati y'amafaranga 1000 -1100, hariho n'abagurisha ubutaka bakava muri ngeri y'ubuhinzi.'

    Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, giherutse gutangaza ko 60% by'ingo zo mu Rwanda zitunzwe n'ubuhinzi kandi abanyarwanda 54% babona akazi mu Rwego rw'ubuhinzi.

    Ni imibare yagabanutse ugereranije n'imyaka 10 ishize.

    Uku kugabanuka kw'abahinzi n'ababona akazi muri urwo rwego, Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi ntibibonamo ikibazo.

    Dr. Ildephonse Musafiri aha yari umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri,mu nama ya 18 y'umushyikirano ariko yahawe inshingano zo kuba minisitiri muri iyo minisiteri.
    Ati 'Iyo igihugu gitera imbere abantu bagenda bava muri seruvisi z'ubuhinzi bajya mu zindi serivisi no mu nganda. Bigaragara ko rero mu myaka 10 ishize u Rwanda ruri kumurongo mwiza w'iterambere.'

    Uretse inyongeramusaruro n'imbuto zirobanuye abahinzi bagaragaza ko zihenze l, urugaga rwabo ruvuga ko bategerwa uko bikwiye ngo bagirwe inama mu buhinzi bwabo.

    Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga niwe ukomeza.

    Ati 'Hakwiye kubaho uburyo ishoramari rigaragara mu rwego rw'abahinzi. Icya kabiri inzego ziyamamazabuhinzi zikwiye kuba hafi y'abahinzi mu buryo bugaragara.'

    Mbere y'uko Dr Ildephonse Musafiri agirwa Minisitiri w'Ubuhunzi n'Ubworozi, yari yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umasaruro wabo ukagurwa badatsikamiwe.

    Gusa yasabye ko ingengo y'imari ishyirwa mu buhinzi yakongerwa.

    Ati 'Nibura uwasaruye abone aho abigurisha kandi adahenzwe. Ikindi twumva dushaka gushyiramo imbaraga ni ukwegera abahinzi n'aborozi, muby'ukuri turashaka kunoza dufatanyije na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kugira ngo twegere abahinzi kuruta uko twabegeraga.'

    Yakomeje agira ati 'Twasanze hari ubwo duterera iyo ndetse n'uburyo bwo guhinduranya imyaka nabwo ntibukorwe neza, leta twafata umugambi wo kongera imari mu buhinzi. Nimuduhe 10% ibindi mu bitubaze.'

    Ikindi Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yemera ko gikwiye gushyirwamo imbaraga, ni inguzanyo ihabwa abahinzi kuko kuva u Rwanda rwabaho inguzanyo zihabwa abahinzi ziri munsi ya 5%, ibigo by'imari bigatungwa agatoki gutera umugongo ubuhinzi, nyamara arirwo rwego rutunze miliyoni zisaga 13 z'Abanyarwanda.

    Tito DUSABIREMA

    The post Umusaruro ugurwe ku giciro kijyanye nibyo dushora-Abahinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/umusaruro-ugurwe-ku-giciro-kijyanye-nibyo-dushora-abahinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-ugurwe-ku-giciro-kijyanye-nibyo-dushora-abahinzi

  • Imbuto Foundation yakanguriye urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwahawe abiga mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, IPRC Tumba, mu kiganiro bahawe ku wa 2 Werurwe 2023, nka kimwe mu bigenerwa abanyeshuri bashya bitegura gutangira amasomo.

    Iki kiganiro cyatanzwe hagamijwe gufasha urubyiruko gukomeza gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'agahinda gakabije kari kugaragara cyane.

    Umukozi ukurikirana gahunda zijyanye no kwita ku buzima bw'imyororokere muri Imbuto Foundation, Kayiranga Eric, yavuze ko urubyiruko rudakwiye kugira ikibazo ku byiyumviro bagira bageze mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu kuko ari igihe kiba kigeze cy'imikurire ya muntu kandi bibaho ku bantu bose.

    Yagize ati “Kuba umubiri wawe ukura ugatangira guhindagurika ni ibintu bisanzwe. Iyo ugeze mu bugimbi cyangwa ubwangavu nta kabuza umubiri wawe uba ugomba guhinduka, ni ngombwa rero kubyakira no kubyemera.”

    Yanabaganirije ku bimenyetso bigaragaza ko umubiri uri guhinduka haba ku bahungu n'abakobwa, anababwira ko ari igihe baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kwirinda.

    Ati “Kuba ushobora kuzana ibiheri mu maso, kuba watangira kwaguka amatako cyangwa kwiroteraho ku muhungu n'ibindi byose bibaho rwose.”

    Kayiranga yasabye urubyiruko gukoresha uburyo bwose mu kwirinda inda ziterwa abangavu cyangwa no gutwita ndetse no gutera inda batabiteguye, rukanibuka gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byananiranye.

    Ku bijyanye no gufasha abanyeshuri biga muri iri shuri kubona udukingirizo, Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko ikigo kigiye gushyiraho “uburyo bworoshye bufasha abanyeshuri kubona udukingirizo.”

    Urubyiruko rwiga muri IPRC Tumba rwibukijwe ko ari ingenzi kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe nka kimwe mu bibazo bishobora kubangamira imyigire yabo n'iterambere ryabo muri rusange.

    Rutagarama Alexis ukora mu Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation, aganiriza uru rubyiruko yagarutse ku itandukaniro hagati y'ubuzima bwo mu mutwe n'uburwayi bwo mu mutwe.

    Yagize ati 'Tugomba kubaho neza, gusa icyo mugomba kumenya ni uko igihe ufite ibikuboshye hari igihe bikubuza kugera ku ntego zawe no kubaho ubuzima bwiza, n'ubwo ari byo twese twifuza.'

    Yabwiye urubyiruko igisobanuro cyo kubaho neza. Ati “Kubaho neza ni ukubaho wumva utekanye, umubiri wawe umeze neza, ibitekerezo bimeze neza, ubanye neza n'abandi, ubasha no kwibonera iby'ibanze mu buzima.”

    Umunyeshuri uri mu Itsinda rifashanya kuganira hagati y'abanyeshuri mu kwirinda indwara zo mu mutwe, Marara Norbert, yavuze ko bungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo bari basanganywe.

    Ati “Ni igikorwa cyiza cyane kandi dushimire abaduhaye ikiganiro. Cyahuye n'itsinda dufite rishinzwe gukumira agahinda gakabije mu banyeshuri bagenzi bacu, ubumenyi twahungukiye rero tuzakomeza kubwifashisha.”

    “Twabonye ko hano twabikoraga mu buryo bworoshye ariko ni ikibazo kinini birenze uko twe tubitekereza. Twari tuzi ko ari indwara iba mu bakuze cyane ariko twasanze ahubwo urubyiruko ari twe turembye. Itsinda ryacu rigiye gukora byisumbuyeho turwanye izi ndwara.”

    Imibare y'Ishami rya Loni (OMS) igaragaza ko ku Isi yose hari abantu barenga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Imibare y'Ibitaro bivura indwara zo mu Mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, biyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije na 2020/2021.

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba banyuzwe n’ikiganiro kirebana no kurwanya inda zitateguwe

    Abanyeshuri babwiwe ko ibibazo byo mu mutwe bikemurwa n’umuntu ku giti cye

    Abanyeshuri bari bafite amatsiko menshi bakurikiye neza amasomo bahawe

    Abanyeshuri bisanzuye basobanuza ibibazo ku ndwara zo mu mutwe

    Abarezi na bo bitabiriye ikiganiro cyari kiri guhabwa abanyeshuri barera

    Ikiganiro cyarangiye abanyeshuri bagifite amatsiko menshi yo kuganira

    Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri bari kumwe n’abayobozi babo

    Imbuto Foundation yeretse urubyiruko rwa IPRC Tumba ko kubaho neza ari ukubaho utekanye

    Rutagarama Alexis, wo mu Muryango Imbuto Foundation niwe watanze ikiganiro ku buzima bwo mu mutwe

    Rutagarama Alexis, yasobanuriye abanyeshuri ba IPRC Tumba impamvu bagomba kubaho batekanye

    Ibitekerezo n’inyunganizi by’abanyeshuri byari ingenzi muri iki kiganiro

    Marara Norbert yemeye ko bungutse ubumenyi burenze kubwo bari bafite ku ndwara zo mu mutwe

    Ubuyobozi bw’ikigo bwashyikirijwe imfashanyigisho ku buzima bw’imyororokere

    Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yemereye abanyeshuri ko ikigo kigiye gushyiraho uburyo bworoshye bubafasha kubona udukingirizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yakanguriye-urubyiruko-kwita-no-kubungabunga-ubuzima-bwo-mu

  • Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13 #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru cya mbere cya Werurwe 2023, mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Huye hagiye gukinirwa irushanwa ryo kwibuka Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare.

    Iri rushanwa mu mukino w'intoki wa Volleyball rigiye gukinwa ku ncuro ya 13, uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023 harabera imikino igiye guhuza amakipe asaga 35.

    Muri uyu mwaka, amakipe azitabira arimo ay'Icyiciro cya Mbere mu bagabo n'abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy'ibanze cy'amashuri yisumbuye ndetse n'ay'abakanyujijeho.

    Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hamaze kwiyandikisha amakipe ya REG, Gisagara, APR, Kirehe na Forefront mu gihe mu bagore hiyandikishije APR, RRA, Forefront, IPRC Kigali, Ruhango, IPRC Huye na GS St Philippe Neri.

    Mu makipe y'Icyiciro cya Kabiri hazakina ay'abagabo arimo GSOB, PSVF, Nyanza TSS, Collège du Christ Roi Nyanza, GS St Joseph Kabgayi, Gitisi TVET, GS Marie Reine Kabgayi, Ecole Ste Trinité, Collège St Ignace Mugina na Gisagara Academy.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye harimo GSOB, PSVF, GS St Philippe Neri, Collège du Christ Roi Nyanza, Ecole des Sciences de Byimana, Regina Pacis na Ecole Secondaire Kigeme.

    Mu bakanyujijeho hiyandikishije Mamba, Buffle Fort, Kudum, Tout Age, Umucyo, BPR na Nyanza.

    Ubwo iyi mikino yakinwaga umwaka ushize wa 202, ikipe ya APR VC mu bagabo na RRA VC mu bagore nibo begukanye igikombe.

    Mu makipe y'Icyiciro cya Kabiri, mu bahungu, igikombe cyegukanywe na Collège du Christ Roi yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2

    Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w'Ishuri ry'Indatwa n'Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w'uyu mukino.

    The post Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-asaga-35-agiye-guhatana-mu-irushanwa-rya-memorial-kayumba-rigiye-gukinwa-ku-nshuro-ya-13/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-asaga-35-agiye-guhatana-mu-irushanwa-rya-memorial-kayumba-rigiye-gukinwa-ku-nshuro-ya-13