Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mauricio ushinzwe kurwanya imirire mibi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Mauricio Muller Adade, Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya imirire mibi (Global Malnutrition Partnerships & Programs of DSM) akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Africa Improved Foods Holding.

    Ibiro by'umukuru w'igihugu, Village Urugwiro byanditse kuri Twitter ko ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023.

    Baganiriye ku guteza imbere uruganda Africa Improved Foods ikorana n'abahinzi bagera ku 50 000.

    The post Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mauricio ushinzwe kurwanya imirire mibi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mauricio-ushinzwe-kurwanya-imirire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mauricio-ushinzwe-kurwanya-imirire-mibi

  • Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma y'iminsi mu rugo rwe hari amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 02 Werurwe 2023 , bibera mu murenge wa Byumba, akagari ka Taba mu mudugudu wa Murama, ahagana saa sita n'igice z'ijoro.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yemeje aya makuru.

    Abaturanyi b'uyu mugabo bavuze ko atari ubwa mbere yari yiyahuye, bakavuga ko yabikoze inshuro ebyiri mbere ariko akabasha gutabarwa.

    Abaturage bavuga ko kwiyahura k'uyu mugabo yabiterwaga n'amakimbirane yari afitanye n'umugore we ashinja kumwanduza virusi Itera Sida.

    Ubwo uyu mugabo yari amaze kunywa uwo muti wica udusimba, umugore we yahise amujyana kwa muganga ariko biba iby'ubusa ashiramo umwuka akihagera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yiyahuye-nyuma-y-iminsi-mu-rugo-rwe-hari-amakimbirane

  • Karongi: Perezida wa Njyanama yahawe umukoro wo kugabanya ubukene mu baturage – #rwanda #RwOT

    Kuwa 21 Gashyantare 2023, nibwo abajyanama, mu nama njyanama y'Akarere ka Karongi batoreye Dusingize Donatha gusimbura Ingabire Dominique uherutse kwegura.

    Ingabire Dominique wafatanyaga izi nshingano no kuba Umuyobozi w'Ishuri ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Karongi (IPRC Karongi) avuga ko yeguye kuri iyi myanya kubera inshingano nyinshi.

    Ibarura ku mibereho y'abaturage rya Gatanu ryagaragaje ko 52,7% by'abaturage b'akarere ka Karongi bari mu bukene naho 21,3% bari mu bukene bukabije.

    Mugabe Innocent, umugenzuzi w'Imari mu Ntara y'Iburengerazuba yasabye Perezida mushya w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi gushyira imbaraga mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko inda ziterwa abangavu.

    Inama Njyanama y'Akarere ni urwego rushinzwe kwiga ku bibazo bibangamiye akarere rugafata imyanzuro n'ibyemezo, Komite Nyobozi igizwe na Meya na ba Visi Meya babiri bashyira mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere iterambere imiyoborere myiza, iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Inama Njyanama y'akarere iba igizwe n'abajyanama 17.

    Dusingize Donatha wakoze mu bigo by'imari no mu mishinga yo kurwanya ubukene, yatowe ku majwi 16 kuri 16.

    Uyu mubyeyi usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Organisation Impuhwe igira uruhare mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, yashimye abamugiriye icyizere bakamutora .

    Yavuze ko agiye kwifashisha ubunararibonye afite agafatanya na bagenzi be mu guhangana n'ikibazo cy'ubukene cyane ko Karongi ari akarere k'ubukerarugendo aho abaturage bashobora guhanga indi mirimo idashingiye ku buhinzi gusa.

    Ati 'Bike umuntu afite iyo abyegeranyije n'undi birushaho kubyara umusaruro. Hari ibimina bigiye biri mu giturage turashishikariza abaturage kubijyamo, bakizigama bakabona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga bafite'.

    Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi iriho ubu imaze umwaka n'amezi abiri itangiye izi nshingano.

    Perezida mushya y’Inama Njyanama y’Akarere yashyikirijwe igitabo gikubiyemo imyanzuro inama njyanama agiye kuyobora yafashe n’uko yagiye ishyirwa mu bikorwa

    Dusingize Donatha yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-perezida-wa-njyanama-yahawe-umukoro-wo-kugabanya-ubukene-mu-baturage

  • Umugabo yarokotse by'igitangaza nyuma yo kumara ukwezi yaraburiye mu ishyamba rya Amazon #rwanda #RwOT

    Umugabo yatangaje intambara ikomeye yarwanye kugira ngo akomeze kuba muzima nyuma yo gutakara mu ishyamba rya Amazon yamazemo ukwezi akwepana n'inyamaswa z'inkazi.

    Bwana Jhonattan Acosta w'imyaka 30,yatandukanye n'inshuti ze ubwo barimo guhiga mu ishyamba rya Amazon muri Bolivia kuwa 25 Mutarama uyu mwaka.

    Uyu mugabo ngo yagerageje kurokoka inyamaswa z'inkazi za Jaguars hanyuma abeshwaho n'udukoko ndetse ngo yanywaga amazi y'imvura yafataga akoresheje urukweto rwe.

    Uyu yavuze ko muri iyi nzira y'umusaraba yabayeho,yatakaje ibiro 17 mu kwezi kumwe gusa.

    Bwana Jhonattan yakoze iby'ubutwari kuko yaje kuvunika akagombambari ubwo yari amaze iminsi ine abuze hanyuma akabasha kwirwanaho.

    Yarishimye cyane ubwo yabonekaga kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize,ubwo abamushakaga bamwumvise avuza induru ngo 'mumbabarire munkure hano'.

    Yabwiye ibinyamakuru ati “Biteye ubwoba.Ntabwo nakwizera ko abantu banshatse igihe kinini.

    Naryaga udukoko.Ntushobora kwizera ibyo nakoze byose ngo mbashe kurokoka iki gihe cyose.Ndashimira Imana mbikuye ku mutima kuko yampaye ubuzima bushya.

    Jhonattan yafashe umwanzuro wo guhagarika guhiga hanyuma agatangira gukora indirimbo zihimbaza Imana.

    Umuryango we wavuze ko batarabasha kumenya uko yabuze,kuko ngo batahise bamuhata ibibazo kubera ko atari ameze neza.

    Horacio Acosta yabwiye ikinyamakuru cyo muri Bolivia cyitwa Página Siete ati:”Umuvandimwe wanjye yambwiye ko ubwo yavunikaga akagombambari ku munsi wa kane,yatangiye kugira ubwoba burenze.

    Yari asigaje isasu rimwe mu mbunda ye kandi ntiyashoboraga kugenda,ntabwo yatekerezaga ko hari uwamushaka.”

    Iryo sasu rimwe ngo yarikoresheje akanga inyamaswa zari zimwegereye ndetse ngo ubwo bamubonaga yari yihishe mu gihuru.

    Polisi yiteguye guhata ibibazo abahigi bane bari kumwe n'uyu mugabo kugira ngo bamenye uko yabuze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yarokotse-by-igitangaza-nyuma-yo-kumara-ukwezi-yaraburiye-mu-ishyamba

  • Prince Kid yasezeranye imbere y'amategeko na Miss Iradukunda Elsa #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusororo, Desire Nsabimana Matabishi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.

    Ati “Nibyo rwose basezeranye, uyu munsi Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bemewe nk'umuryango mushya wemewe n'amategeko.”

    Amakuru ahari avuga ko Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda bari basabye ko basezerana mu ibanga, ntihafatwe amafoto n'amashusho. Abitabiriye nabo ntabwo bari bemerewe gufata amafoto cyane ko kugeza ubu nta foto nimwe iragera hanze.

    Prince Kid na Iradukunda Elsa bari bamaze igihe bavugwa mu nkuru z'urukundo icyakora bakagerageza kuryumaho mu itangazamakuru.

    Hari amakuru yavugaga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.

    Amakuru ahari avuga ko ubukwe bwaba bombi buteganyijwe muri uku kwezi hatagize ikibwitambika cyane ko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/prince-kid-yasezeranye-imbere-y-amategeko-na-miss-iradukunda-elsa

  • Umugabo yafatanwe ibisigazwa by'umuntu bimaze imyaka 800 abyita umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Peru yafatanwe ibisigazwa [amagufwa] by'umuntu bimaze imyaka isaga 800 bibayeho arangije avuga ko ari umukunzi we w'umwuka witwa 'Juanita'.

    Bwana Julio Cesar Bermejo w'imyaka 26,wahoze agemurira abantu ibyokurya yavuze ko amaranye imyaka myinshi ibi bisigazwa ndetse ko ararana nabyo mu buriri.

    Uyu mugabo yagize ati “mu rugo,aba ari mu cyumba,aryamana nanjye.Mwitaho cyane.

    Bermejo yafungiwe ahitwa Mantaro mu mujyi wa Peru witwa Puno.Uyu azakomeza gufungwa igihe agikorwaho iperereza nkuko umwe mu bayobozi yabibwiye AFP kuwa Kabiri.

    Bermejo yabwiye ibinyamakuru by'iwabo ko uyu yita 'Juanita' ari umugore ndetse ko ari inshuti ye y'umwuka gusa aya magufwa n'ay'umugabo nkuko abayobozi babitangaje.

    Uyu wahoze agemura ibyokurya yavuze ko se yazanye ibyo bisigazwa mu rugo mu myaka 30-40 ishize nyuma y'uko gahunda ye yo kubishyira mu nzu ndangamurage ipfuye.Umuryango we wabiguze ibihumbi bibiri by'amafaranga yo muri Peru kandi ngo icyo gihe yari akayabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yafatanwe-ibisigazwa-by-umuntu-bimaze-imyaka-800-abyita-umukunzi-we

  • Neymar Jr yashinjwe gusaba abakobwa babiri b'impanga ko baryamana icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Key Alves yatunguye benshi ubwo yavugaga ko kizigenza wa PSG,Neymar Jr yamusabye ko we n'impanga ye batera akabariro icyarimwe ibizwi nka “threesome”.

    Key Alves yivugiye ubwe mu kiganiro cyo kuri TV cyakoraga ku irushanwa rya 'Big Brother' yitabiriye ko uyu mukinnyi ukomeye muri Brazil yamuhaye icyifuzo ko yifuza gutera akabariro nawe n'impanga ye cyarimwe.

    Ati “Urabizi ibyo yavuze?[Neymar].Niba yatera akabariro natwe twembi.

    Iki cyamamare kuri OnlyFans gifite impanga yacyo yitwa Keyt ndetse ngo Neymar Jr yabakunze bombi ku buryo yifuzaga ko bahurira mu gitanda uwa batatu.

    Uyu mukobwa yasoje avuga ko yamuhakaniye yivuye inyuma.Ati “yatwibeshyeho.”

    Uyu mukobwa aheruka kandi guca ibintu mu mezi ashize ubwo yarekaga gukina Volleyball nk'uwabigize umwuga kugira ngo abe umunyamideli ucuruza amafoto y'urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans.

    Uyu munya Brazil yavuze ko kuva yahindura akazi ubu asigaye yinjiza akayabo karuta kure cyane ayo yabonaga muri Volleball.


    Neymar Jr ngo yifuje kuryamana n;izi mpanga icyarimwe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yashinjwe-gusaba-abakobwa-babiri-b-impanga-ko-baryamana-icyarimwe

  • Umugore wa Raila Odinga yasabye abaturage kwita abana babo amazina ye nay'umugabo we #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umunyapolitiki,Raila Odinga witwa Ida Odinga,yagiriye inama abagore bo mu ntara yitwa Homa Bay County kwita abana babo amazina ye cyangwa ay'umugabo we kugira ngo bakomeze kurinda izina ry'umuryango wa ba Odinga.

    Mu ijambo yagejeje ku baturage ubwo habaga umuhango wo kumurika ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo aha muri Homa Bay, Madamu Ida yashishikarije abagore bo muri ako gace kwita abana babo Ida cyangwa Raila.

    Ngo gukora ibyo bizatuma,abatuye Homa Bay bagira ibigwi nk'ibya Raila.

    Ati “Bizaba ari icyubahiro.Ibi ndabivuga kubera ko nkunda Homa Bay,'

    Mama Ida yatanze ubu butumwa nyuma yo gusaba abagore bose batwite bari bitabiriye uyu muhango muri ako gace kwegera imbere akabaha amafaranga.

    Uyu kandi yasabye aba bagore kwita abakobwa babo izina rya Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, niba badashaka kubita irye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wa-raila-odinga-yasabye-abaturage-kwita-abana-babo-amazina-ye-nay

  • Ruhango:Abayobozi babiri barakekwaho kwakira ruswa bagamije gufunguza uwakubise umugore we #rwanda #RwOT

    Aba batawe muri yombi, ni Umukozi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Seruheshyi, Sekivura Fidel ndetse n'ukora mu rwego rushinzwe kunganira inzego z'ibanze mu by'umutekano (DASSO), witwa Cyizere Richard.

    Batawe muri yombi ku wa Kabiri w'iki cyumweru, tariki 28 Gashyantare 2023, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Byimana.

    Icyaha bakekwaho cyo kwakira ruswa y'ibihumbi 50 Frw kugira ngo basinye ku rupapuro ruha imbabazi umuturage wari ufungiye icyaha cyo gukubita no gumeretsa umugore we.

    Nyuma yo gukekwaho kwakira aya mafaranga yari agamije gufunguza umuturage wari ufunze, na bo bahise batabwa muri yombi, ndetse Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rukomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ngo na bwo buzabaregera Urukiko.

    Ibi byemejwe kandi n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko aba bantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

    Iki cyaha gikekwa kuri aba barimo umukozi w'Akagari na DASSO, gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'itandatu ndetse n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y'eshatu n'eshanu z'agaciro k'indonke bakekwaho kwakira.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ruhango-abayobozi-babiri-barakekwaho-kwakira-ruswa-bagamije-gufunguza-uwakubise

  • Bushali na Nessa! Indirimbo nshya zakwinjiza… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe turi mu mpera z'icyumweru cya mbere cya Werurwe 2023 , twakoze urutonde rw'indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

    'Kuwa 3' — Jowest

    Jowest wari umaze iminsi 21 afunzwe, nyuma yo kurekurwa yashyize hanze indirimbo yise 'Kuwa 3' ivuga ku munsi yafungiweho.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi asaba Imana kumuha imbaraga zo kwihangana. Amajwi yayo yatunganyijwe na Winner, asozwa na Dayton.

    'Ikenge' — Nessa ft Bushali

    Nessa umwe mu bahanzikazi b'abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana kubw'amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge.

    Ikenge ni indirimbo yakozwe na Beat Killer ikaba ari indirimbo ushobobora gutangira icyumweru wumva, bitewe na Rap y'imbaraga yahuriyemo abaraperi bakomeye mu Rwanda.

    'Diayama' – Fela music 

    Fela music ni itsinda ry'abahanzi babiri b'abahanga bavukana, Rigizwe na Feikel na Labii basohoye indirimbo Nshya y'urukundo bise diyama.

    Diyama ni indirimbo imaze kwakirwa neza mu masaha make imaze isohotse, kuko abantu benshi berekanye ko ibyo bari kuririmba ari urukundo rwa nyarwo.

    'Ni Byiza' — Possible ft Papa Cyangwe

    Possible umwe mu bahanzi bari kwerekana itandukaniro no kuzamuka neza mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo 'Ni byiza' yakoranye na Papa Cyangwe.

    Ni byiza ni indirimbo uyu muhanzi akoze ahagaze neza mu muziki, cyane ko indirimbo ze zidasiba kwerekwa urukundo bigahuzwa n'ijwi ry'uyu muhanzi ritandukanye n'ay'abandi.

    'Umutima w'umusirikare' – Rocky Kimomo, Sean Brizz na Fireman

    Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yamurikiye abakunzi be indirimbo, izakoreshwa muri filime yise 'Wrath of Soldier' amaze igihe atunganya.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Sean Brizz n'umuraperi Fireman, izaba iri muri filime igaragaramo abantu batandukanye b'ibyamamare barimo, Serge Iyuremye, Anita Pendo, Khalifan Govinda. Fatakumavuta, n'abandi.

    ‘Selebura’ – Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise 'Selebura ' yatunganyijwe na Element mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo akorwa na Sacha Vybez wo muri Uganda.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda, ni indirimbo ya mbere Bruce Melodie akoze muri uyu mwaka.

    'Komusa' — Confy

    Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya 'Confy' muri muzika, mbere y'uko ajya mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise “Komusa” (Comme Ça)'.

    Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na C'est Pro David asozwa na Flyest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe n'abarimo Chico Berry, Eazycuts na Director C.

    'Keza' – KIVUMBI KING

    Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n'abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n'amashusho y'indirimbo 'Keza', nyuma ya 'Yalampaye' yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

    Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

    'Edeni'- Chriss Eazy

    Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa muri Sosiyete ya Giti Business Group ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi, gusobanura filime n'ibindi muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise 'Edeni'.

    Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe n'abarimo Samy Switch, Ten Lee, Ni Wardu, Dylan Kabaka, Queen Mother, Hussein Traole asozwa na Chris Eazy we ubwe.

    'Mutima' — Yago

    Nyarwaya Yago umaze iminsi mike atangiye umuziki yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yise 'Mutima', ayigenera abakundana ku munsi wa Saint Valentin.

    Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Knox on the beat, mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elarts wihariye isoko ry'i Burundi mu gutunganya amashusho y'indirimbo.

    'Sinshaka ko uryama ubabaye' – King James

    King James witegura kumurika album ya munani ari gukorera muri KINA Music nyuma y'imyaka irenga icumi ayivuyemo, yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize.

    Indirimbo ya mbere yasohotse kuri iyi album ya munani ni iyo yise 'Sinshaka ko uryama ubabaye', yatunganyijwe na Ishimwe K Clement mu buryo bw'amajwi naho amashusho yayo yakozwe na Iba Lab.

    'Haraje hashye' — Nel Ngabo

    Mu rwego rwo kwifatanya n'abakunzi be ku munsi w'abakundana 'St Valentin', Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise 'Haraje hashye'.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y'umusore wibutsa umukobwa w'inshuti ye ibihe byiza bari bugirane, mu ijoro bari buhuriremo.

    'Ntakibazo' – Deejay Pius na Jose Chameleone

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'amavuko, DJ Pius yamurikiye abakunzi be album nshya yise 'Thirty fine' iriho indirimbo 11.

    Iyi album yagizwemo uruhare n'abarimo Rama Isibo, dore ko yamufashije kwandika nyinshi mu ndirimbo ziyigize.

    Iyi album igaragaraho abahanzi batandukanye barimo Jose Chameleone, Kivumbi King & Maestrobooming, Bruno K Levixone na Jules Sentore.

    'Sosi ya Biyo'  – Dr. Nganji ft Slum Drip x Bushali

    Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji wakoze indirimbo nyinshi z'abaraperi banyuze muri Green Ferry Music, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo zisaga 15 zikubiye kuri album ye ya gatatu yise 'OverdoseII'.

    Ni album Dr. Nganji yahurijemo abahanzi batandukanye barimo B Threy , Icenova, Bushali , Bruce The 1st , Angel Muthoni, Slum Drip, White Monkey , Bill Ruzima , Kaya Byinshi, Dani Kard, Amalon , n'abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126624/bushali-na-nessa-indirimbo-nshya-zakwinjiza-muri-weekend-ya-mbere-itangira-werurwe-2023-126624.html