Blog

  • Nyarugenge: Umuzunguzayi yacakiye ubugabo bw'umunyerondo arabukanda #rwanda #RwOT

    Umuzunguzayi w'umugore wacururizaga hafi y'isoko ryo mu karere ka Nyarugenge, ubwo yamburwaga ibyo yacuruzaga, yadukiriye umunyerondo acakira ubugabo bwe arabukanda. Mu kwirwanaho yitabara, umunyerondo yagwanye hasi n'uyu muzunguzayi wakomeretse bikomeye ugutwi. Gukomereka kwako byibazwaho?.

    Byukusenge Anitha yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ati' Uriya mugore niwe wizize kuko bamwambuye ibintu yacuruzaga aho kugira ngo agende ahubwo ahita afata uriya mugabo ubugabo bwe arabukanda nibwo bagundagurana yitabara bagwa hasi arakomereka.'

    Umunyerondo witwa Tuyisenge Janvier, yabwiye igihe ko uyu muzunguzayi yamuhohoteye ndetse nta n'uruhare yagize kugira ngo akomereke. Ati' Njye nari ndi mu kazi mwambuye ibintu yari arimo gucuruza yahise aza arankurura amfata 'ubugabo' arabukanda noneho cyagihe ndimo kwitabara nibwo twaguye arakomereka ariko sinigeze mukubita.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw'umunyerondo wamubuzaga gucuruza ndetse yakomeretse ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.

    Ati' Ntacyo umunyerondo yamutwaye kuko camera z'umutekano zatweretse ko yamufashe ubugabo akamukanda undi kuko yari arimo kubabara agerageje kwitabara bagwa hasi arakomereka ariko nta ruhare umunyerondo yabigizemo'.

    Yakomeje avuga ko uyu muzunguzayi akimara gukomereka imodoka y'umutekano mu Murenge wa Nyarugenge yahise imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUK kugira ngo avurwe.

    Mu Murenge wa Nyarugenge cyane cyane rwagati mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hakunze kugaragara abazunguzayi bakunda guhangana inzego z'umutekano zirimo DASSO n'abanyerondo iyo bari mu mikwabo yo kubabuza gukora ubwo bucuruzi bw'akajagari kuko butemewe.

    Mu babajijwe bose, yemwe n'umunyerondo uvuga ko ntacyo yatwaye umuzunguzayi, ntawe usobanura uburyo kugwana hasi kwa bombi byaviriyemo uku gutwi gucika gutya. 

    Muri uku guhangana n'abazunguzayi babuzwa ubu bucuruzi butemewe n'amategeko, hagiye havugwa kenshi ko haba ubwo izi nzego nazo haba ubwo zikoresha ingufu z'umurengera. Ikibazo cy'abazunguzayi kimaze imyaka itari mike, umuti wo gucika kwacyo biragoye kuzavugutwa ukanyobwa, kugera aho nta muzunguzayi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/04/nyarugenge-umuzunguzayi-yacakiye-ubugabo-bwumunyerondo-arabukanda/

  • Muhanga: Ingengo y'imari ivuguruye irasaga Miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga yatoreye ingengo y'Imari y'Inyongera ingana na Miliyari 3,731, 337,749 frw. Kuvugururwa kwayo ikongerwa, bisobanuye ko ingengo y'Imari yose hamwe yabaye Miliyari 32,172,500,730 frw ivuye kuri Miliyari 28,441,162,981 z'amafaranga y'u Rwanda yari ateganyijwe ubwo hatangizwaga umwaka w'Ingengo y'imari wa 2022-2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al-Bashir avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y'Imari yazamuwe n'imishahara y'abarimu na gahunda yo gufasha ibigo by'amashuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Yagize ati' Muri izi Miliyari 3,7 ziyongereyeho, zazamuwe n'imishahara y'abarimu yiyongereye mu gihugu cyose, ariko twaranarebye dusanga na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba kunganirwa, ihabwa hafi Miliyari 1 y'amafaranga y'U Rwanda. Hari n'undi mushinga waje uzakorana n'abahinzi wa CDAT, uzakorera mu mirenge ya Muhanga, Cyeza, Kabacuzi na Nyamabuye kandi muri ayo mafaranga hari ibikorwa byo kubaka amashuri y' ubumenyi ngiro  (TVET) azatwara asaga Miliyoni 200 no kubaka inkuta zirinda amashuri yubatswe mu nkubiri yo kubaka amashuri'.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko iyo batora mu ntangiriro z'umwaka w'ingengo y'imari baba bagomba kureba uko ibikorwa byari biteganyijwe byakozwe n'aho igenamigambi rigenda buhoro cyangwa ryihuta, mbese ukihwitura ubwawe bitewe n'aho ugeze.

    Yagize ati' Ubusanzwe iyo wateganyije ibikorwa bigomba gukorwa ugera igihe ugomba kwigenzura ukareba ahari ikibazo ukahakorera ubusesenguzi bwimbitse ku bikorwa wateganyije gukora bityo rero aho dusanze intege nkeya tugerageza kuhaha ingufu zihagije kugirango umuturage wacu abone serivisi nziza. Akomeza yibutsa abatuye akarere ka Muhanga ko uruhare rwabo rukwiye kugaragara bagafatanya n'ubuyobozi mu bikorwa bikenera ubukangurambaga.

    Kugeza ubu hashize ibihembwe 2 ugendeye ku mwaka w'ingengo y'Imari aho aka karere kageze kuri 48, 1% ahwanye na Miliyari 16 685 242 930 frw mu gukoresha amafaranga yari yaragenwe mu ngengo y'Imari ya 2022-2023.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/04/muhanga-ingengo-yimari-ivuguruye-irasaga-miliyari-3-zamafaranga-yu-rwanda/

  • Ibikomeje kuzambya iterambere ry’ubukeraruge… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu y’uyu munsi, ikigo gishinzwe ubukerarugendo ku Isi WTO (World Tourism Organization), cyagaragaje zimwe mu mbogamizi zihurirwaho naba mukerarugendo, ndetse n’abakora mu bukerarugendo nyirizina – bemeza ko zidindiza iterambere ryabwo by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byiganjemo iby’Afurika. 

    1. Ihindagurika n’izamuka ry’ibiciro 

    Kimwe mu mbogamizi zikomeye ubukerarugendo buhura nazo, ni ihindagurika ry’ibiciro, bivuze ko bigoye gupangira urugendo rwo mu gihe kirekire kiri imbere, ndetse bigira n’ingaruka kubakora ubukerarugendo mu bice bitandukanye.

    Uretse guhindagurika kw’ibiciro hari n’izamuka ryibiciro (Inflation) aho mu mahoteri n’amaresitora usanga bazamura ibiciro bakagabanya serivisi zitangwa, siho gusa kuko no muri sosiyeti zitwara abagenzi by’umwihariko mu kirere – icyo kibazo cyabagezeho.

    Ibi biciro bihanitse na serivisi iri hasi, usanga bishishikariza ba mukerarugendo kugendera kure izi ngendo zihenze, bikagira ingaruka k’ubukerarugendo muri rusanjye, bibudindiza.

    2. Umusoro w’ubukerarugendo

    Usanga ubukerarugendo ari kimwe mu nzego zisabwa imisoro iri hejuru cyane mu bihugu bitandukanye, iyi misoro kandi igatangwa na buri wese ufite aho ahuriye n’ubukerarugendo uhereye kubakoresha ingendo (Operators), abatwara abantu (Transporters) no kuva kubakora ingendo zo mu kirere kugeza ku ma hoteri acumbikira ba mukerarugendo.

    Iyi misoro irimo, umusoro kuri serivisi yatanzwe, kenshi wishyuzwa uwahawe iyo serivisi mu buryo bwo kongererwa igiciro ku gisanzwe, umusoro ku bikoresho bifite agaciro kari hejuru (Luxury Tax), imisoro itandukanye ku bwikorezi (Transportation tax) n’indi.

    Ikiyongereyeho kandi, usanga ibiciro by’iyi misoro bitandukanye mu bihugu bitandukanye, kandi bikarangira iyi misoro yose igiye ku bagenzi, bakishyuzwa umurengera ku giciro bagombaga gutanga, ibi byose bikabera imbogamizi impande zose mu bukerarugendo.

    3. Umutekano waba mukerarugendo

    Umutekano ni ikintu cyambere kigomba kwitabwaho kuri ba mukerarugendo bageze ahantu runaka. Umutekano muke wabaye kimwe mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo by’umwihariko mu bihugu bya Afurika, kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ubuyobozi butavuga rumwe, ibitero by’iterabwoba, byose biri mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo, s’ibi gusa kuko ubukerarugendo bwongera bukagirwaho ingaruka n’ubukungu buri hasi, buterwa n’umutekano muke no kutabona umwanya wo kwiyubaka wa bimwe mu bihugu biri mu ntambara. 

    Umutekano uhuzagurika nawo utuma ba mukerarugendo bacika intege zo kujya mu bice bimwe na bimwe, batitaye ko hari ibibazo cyangwa nta bibazo bihari mu gihe runaka. 

    Ubukerarugendo kandi bugirwaho ingaruka n’ibyorezo n’ibiza birimo imitingito, imyuzure, kuruka kw’ibirunga nibindi, akenshi usanga ari ibintu biza bitunguranye, ariko bikaba byaca intege abakerarugendo, gutemberera muri ako gace.

    4. Ibibazo by’igenzura no kwambuka imipaka

    Uburyo bwo kwambuka imipaka burimo kubona ibyangombwa nka Viza na Passport, nabyo bigonga ba mukerarugendo cyane. Kubona Viza mu buryo bugoye cyangwa bitinze cyane, bituma ba mukerarugendo batagera mu bice bimwe na bimwe.

    Ndetse usanga hari ibikorwa byinshi bindindira bitewe no kutabona impushya no kwemererwa ku gihe, ibi bikunze kuba ku banyamahoteri n’abatwara ba mukerarugendo batinda guhabwa ibyangombwa runaka.

    Ibi kugira ngo bikosorwe hagakwiye kubakwa ibikorwa remezo by’indakemwa, gushyiraho komisiyo zishinzwe kwihutisha itangwa ry’imushya n’ibigo bifite mu nshingano ndetse bireberera ubukerarugendo, kugirango barusheho kwigwizaho ikizere cyaba mukerarugendo b’abanyamahanga.

    5. Ikoranabuhanga

    Ikoranabuhanga ni kimwe mu byorohereza cyane iterambere ry’ubukerarugendo, ibice bimwe by’umwihariko ibyitaruye imijyi, usanga bifite ibyiza nyaburanga ariko habura ikoranabuhanga ryo kubasha kubimurika kugira ngo ba mukerarugendo babibone.   

    Gusa nanone ntihakwirengagizwa imbaraga abakora ingendo bamaze gushyira mu kubaka imbuga (Website) zifashishwa n’abamukerarugendo mu kubona amakuru yuzuye no kubasha kuvugana na ba nyirazo byoroshye mu gihe bakeneye gusura ibice runaka. 

    6. Ubumenyi bw’abakora mu bukerarugendo 

    Ikintu gikomeye kigonga iterambere ry’ubukerarugendo by’umwihariko muri Afurika ni ibura ry’abakozi bize, batojwe, bafite imbaraga, bazi indimi na barwiyemezamirimo bumva neza imiterere y’ubukerarugendo kandi babihuguwemo. Abakora ibyubukerarugendo babyumva neza batanga amahirwe yo kugera kwiterambere ryabwo mu bihugu babarizwamo.

    Abakozi bakora ubukerarugendo bufite ireme, babigeraho binyuze mu guhabwa amasomo n’amahugurwa akubiyemo ubumenyi kw’itumanaho na tekiniki zihariye zikoreshwa mu bukerarugendo, tutibagiwe ikinyabupfura no gukoresha neza umutungo.

    Ahazaza h’ubukerarugendo ni heza mu gihe ibyavuzwe hejuru bishakiwe ibisubizo, buri cyose mu buryo bwacyo, bihurijwe hamwe byageza ku iterambere ryejo hazaza h’ubukerarugendo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126671/ibikomeje-kuzambya-iterambere-ryubukerarugendo-muri-afurika-126671.html

  • Abakinnyi babiri ba La Jeunesse batawe muri yombi nyuma yo gukubita umusifuzi #rwanda #RwOT

    Polisi y'igihugu yataye muri yombi abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC,nyuma y'imvururu zakubitiwemo umusifuzi kugeza ubwo asohowe mu kibuga arandaswe,kuri uyu wa 03 Werurwe 2023.

    Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga,nyuma y'uyu mukino iyi kipe yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo iperereza rikomeje, abakinnyi babiri aribo bari mu maboko ya Polisi.

    Yagize ati 'Kugeza ubu abakinnyi babiri nibo bafashwe ndetse bashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, ikirego twagishyikirije ubugenzacyaha. Iperereza rirakomeje kugira ngo n'abandi bizagaragara ko babigizemo uruhare bakurikiranwe.'

    Yakomeje avuga ko nubwo ari umupira, Polisi igomba kubikurikirana kuko ari ikibazo cy'umutekano.

    Ati ' Birumvikana nta kuntu Polisi itazamo kuko ni ikibazo cy'umutekano kandi inshingano zacu za mbere ni ukurinda abantu n'ibyabo, ikindi umusifuzi yarahohotewe.'

    Amakuru avuga ko ikipe ya La Jeunesse FC iramutse ihamijwe ko ariyo yateje imvururu, ishobora guhanishwa gukina undi mukino nta bafana bahari cyangwa guhagarikwa muri shampiyona mu gihe kirenze umwaka umwe.

    Amategeko avuga ko aba bakinnyi bahamijwe cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bahanishwa ingingo ya 121 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-babiri-ba-la-jeunesse-batawe-muri-yombi-nyuma-yo-gukubita-umusifuzi

  • Sonia Rolland yasuye Ibitaro bya Ruhengeri anabigenera inkunga yo kwita ku bana bavukana ibibazo – #rwanda #RwOT

    Sonia Rolland asanzwe afasha ibi bitaro by'umwihariko muri serivisi yakira abana bavutse igihe kitaragera, abavukanye ibiro bike cyane, abavukanye indwara cyangwa abarwara nyuma y'igihe gito bavutse.

    Yagiye atanga ibikoresho bifasha mu kwita kuri abo bana binyuze mu muryango 'Maisha Africa' ukora ibikorwa byo kwita ku buzima bw'abana mu bihugu bya Afurika.

    Ni umuryango yashinze mu 2001 ubwo yagarukaga mu Rwanda bwa mbere nyuma yo kuhava mu 1990. Icyo gihe yari amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 agaruka gusura umuryano we mugari mu Rwanda.

    Uretse gufasha ibi bitaro kubera amateka bifitanye n'abo mu muryango we, yakoze n'ibindi bikorwa birimo ibyo gufasha abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kububakira inzu zo guturamo, kubaka amashuri n'ibindi bikorwaremezo bifasha abana ndetse ahamya ko byahinduye ubuzima bwabo.

    Ati 'Nishimiye ko nyuma y'imyaka 23 mu bushobozi nari mfite nagize uruhare mu iterambere ry'igihugu no gufasha abana benshi kwiyubaka.'

    Yakomeje agira ati 'Hamwe n'ibi bikoresho twatanze muri ibi Bitaro, impfu z'abana zagabanutseho hafi kimwe cya kabiri. Nabimenye umwaka ushize, ndabyishimira cyane kandi hari n'ababyeyi baza bakavuga bati 'Maisha warakoze'. Nk'ubu hari umwana wavukiye hano afite amagarama 600 none ubu afite imyaka ibiri; ibyo ni ibintu bishimishije.'

    Agaruka ku mateka afitanye n'ibi bitaro, Sonia Rolland yavuze ko Nyina yavukaga mu Mujyi wa Musanze ndetse hari Nyinawabo wabikozemo na Sekuru wabibayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yashimye umusanzu wa Sonia Rolland mu gushyigikira serivisi bitanga binyuze mu kubiha ibikoresho.

    Ati 'Muri uru ruzinduko kwari ukureba aho ibyo afashamo ibitaro bishobora kuba byaragejeje abana bagiye bagira amahirwe yo kugerwaho n'ubwo bufasha no gukomeza kudufasha gukomeza kwita kuri abo bana.'

    Dr Muhire yavuze ko kuri iyi nshuro yageneye ibi bitaro inkunga y'ibihumbi 30 by'amayero, ni ukuvuga hafi miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Yakomeje agira ati 'Turamushimira cyane nubwo aba mu Bufaransa ariko afite umubyeyi w'Umunyarwanda, buriya ni cyo gihango yumva ko agifitanye n'u Rwanda, n'Ibitaro byacu. Turamushimira cyane rero uwo mutima n'ubwo bushake bwo gufasha ibitaro kugira ngo dukomeze twiyubake mu nshingano zacu dufite ku barwayi.'

    Sonia Rolland asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda. Mu mpera ya 2018, yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali byatwaye asaga miliyoni 20 Frw. Yubatse inzu zigera kuri 36 ku Kimironko zigenewe abana b'impfubyi za Jenoside by'umwihariko izari ziyoboye imiryango.

    Sonia Rolland ubwo yakirwaga mu Bitaro bya Ruhengeri ku wa 3 Werurwe 2023

    Sonia Rolland yasuye serivisi ivurirwamo abana bavukanye ibibazo mu Bitaro bya Ruhengeri

    Sonia Rolland yarebaga impinduka ibikoresho yagizemo uruhare byagize ku buvuzi bw’abana mu Bitaro bya Ruhengeri

    Sonia Rolland na bamwe mu bakozi n’abayobozi mu Bitaro bya Ruhengeri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonia-rolland-yasuye-ibitaro-bya-ruhengeri-anabigenera-inkunga-yo-kwita-ku-bana

  • Gitega: Ubujura bwa telefoni bukomeje gufata indi ntera – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko aba basore basigaye bitwaza ibyuma n'amacupa y'inzoga, ku buryo ubarwanyije bahita bamutera ibyuma cyangwa bakamubita ayo macupa.

    Bemeza ko muri iyi minsi ubujura bukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ariko cyane cyane mu Murenge wa Gitega kuko ho hagaragara abajura bamburira abantu kuri kaburimbo ku manywa y'ihangu ntacyo bikanga.

    Hirwa Albert yagize ati 'Ubujura muri Gitega burakabije uzi ko noneho basigaye bategera abantu kuri kaburimbo hafi y'umurenge bakabambura kandi noneho ikibazo basigaye bagendana amacupa ya za Ngufu ku buryo ushatse kubarwanya bayamutera.'

    Umuhire Jolie avuga ko ubyobozi bwagakwiye gukora uko bushoboye kose ubu bujura bugacika muri aka gace.

    Ati ' Ikibazo gihari ni uko iyo ushatse kwihagararaho ngo ntibagutware iyo telefone cyangwa iyo shakoshi bakumugaza, njye nzi abagabo batatu bamaze kugira ibimuga ubu bagendera ku mbago.'

    Habiyambere Damascene avuga ko ubuyobozi bwagakwiye gushishikariza abaturage umuco wo gutabarana kuko n'iyo hagize utaka ko yibwe nta muntu n'umwe umutabara.

    Ati 'Ikibazo cyo mu Gitega n'uko abantu baho badatabarana bakwiba abantu bakureba abajura bakarinda barenga babareba ku buryo ugira ngo baba bakorana. Njye baherutse kunyibira ku muhanda abantu bari kundeba ntihagira n'uwamfasha ngo duhangane ku buryo telefone bayirenganye ndeba.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE ko muri aka gace hari abana b'abajura bibira abaturage mu nzira.

    Ati 'Icyo kibazo kirazwi ni abana bafite ingeso mbi zo gushikuza ariko nyuma tugenda tubafata akenshi usanga ari abantu bagenda baturuka hirya no hino kandi bashikuza abantu biruka, gusa hari abagenda bafatwa bagasubizwa muri bya bigo bishobora kudufasha kongera kubigisha.'

    Aba bana bashikuza abantu telefoni n'ibindi bafite baba banyoye inzoga. Gitifu Mugambira avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kudaha abana ibiyobyabwenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitega-ubujura-bwa-telefoni-bukomeje-gufata-indi-ntera

  • Hagiye kubera inama yigira hamwe imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima #rwanda #RwOT

    Abafatanyabikorwa mu nzego z'ubuzima n'iterambere baturutse hirya no hino ku Isi, barahurira mu Rwanda uhereye kuri uyu wa 5 kugeza ku wa 8 Werurwe, mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuzima muri Afurika (The Africa Health International Conference Agenda: AHAIC) izaba ibaye ku nshuro ya gatanu.

    Ikijyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nama yateguwe ku bufatanye n'Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Amref Health Africa, Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe ubugenzuzi no gukumira indwara (Africa CDC).

    Abayobozi bakuru ku mugabane wa Afurika, abanyepolitiki, abashakashatsi, abashyiraho za politiki na sosiyete sivile nibo bazayitabira.

    Ibiganiro bizibanda ku gushaka icyakorwa mu kwinjiza iby'imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima.

    Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi, yavuze ko bizaba ari ubwa mbere inama mpuzamahanga ku buzima muri Afurika yibanda ku mihindagurikire y'ibihe nka kimwe mu by'ishingiro mu buzima.

    Yagize ati 'Tuzi neza ko imihindagurikire y'ibihe n'ubuzima ari ibintu bidashobora gutandukanywa nyamara hashize imyaka myinshi bifatwa nk'ibintu bibiri bidafite aho bihuriye.'

    'Mu nama ya AHAIC 2023, tuzarebera hamwe izi nsanganyamatsiko hibandwa ku bijyanye n'ubwiyongere bw'ubushyuhe ku isi, kwitegura guhangana n'ibyorezo, ukwihaza mu biribwa n'imirire, guhanga udushya, ubushakashatsi n'iterambere, uburinganire n'amakimbirane.'

    AHAIC 2023 ije mu gihe abayobozi ba Afurika bongeye guhamagarirwa kugira icyo bakora mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuko ingaruka zayo zikomeje kugira ubukana kuri uyu mugabane.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje kwibasirwa n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zirimo ibura ry'ibiribwa, kutabona amazi meza n'indwara za hato na hato.

    Mu gihe isi yegereje igihe ntarengwa cyo kugera ku ntego z'iterambere rirambye bitarenze umwaka wa 2030, abayobozi ba Afurika muri iyi nama bazatanga ubutumwa bukangurira sosiyete gushyira imbaraga mu nshingano n'uruhare rwayo mu kurandura ubukene no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza hamwe no kubungabunga umubumbe.

    Abazitabira inama kandi bazakora ubuvugizi ku kongera imbaraga mu bikorwa bigenewe gukemura ibibazo by'ubuzima n'imihindagurikire y'ibihe mu gihe isi iri gusohoka mu cyorezo cya Covid-19 yamazemo imyaka itatu.

    Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, yavuze ko nubwo hari icyizere ko isi ifite ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo bishobora kuyibasira mu gihe kizaza bidashoboka mu gihe bitaba byiteguwe hakiri kare.

    Ati 'Ni ngombwa ko duhurira hamwe tugashaka ibisubizo by'ibibazo bya none n'iby'ahazaza mu gihe tugifite uburyo. Hamwe n'ibihugu binyamuryango n'abafatanyabikorwa nka Amref, Africa CDC izakomeza gushyira mu bikorwa gahunda nshya igena umutekano mu by'ubuzima muri Afurika.'

    Inama ya AHAIC 2023, izatangirana na Marathon yo ku wa 5 Werurwe izahura na Siporo Rusange mu Mujyi wa Kigali iba buri Cyumweru cya mbere n'icya gatatu cy'ukwezi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zitandura mu batuye umujyi no kubungabunga ibidukikije.

    Iyi gahunda izakurikirwa n'ibiganiro, inama zo ku rwego rwo hejuru n'amahugurwa bizaba kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Werurwe.

    The post Hagiye kubera inama yigira hamwe imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/hagiye-kubera-inama-yigira-hamwe-imihindagurikire-yibihe-muri-politiki-zubuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-kubera-inama-yigira-hamwe-imihindagurikire-yibihe-muri-politiki-zubuzima

  • 40% by'abantu barwara 'stroke' irabica, byinshi kuri iyi ndwara yica benshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

    Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara, bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.

    Ese Stroke ni iki?

    Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe.

    Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

    Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze:

    Ubwoko bwa stroke

    1.Ischemic strokes

    Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi.

    Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.

    2.Hemorrhagic strokes

    Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

    3.Transient Ischemic attacks (TIAs)

    Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.
    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w'abana akaba na muganga w'indwara z'umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y'impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.

    Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga.

    Dr. Mucumbitsi avuga ko 'agereranyije mu Rwanda, hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka barwara Stroke'.

    Ese Stroke iterwa n'iki?

    Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita 'Trombus'.
    Uyu ni umubumbe w'amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri 'cholesterol' mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z'imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

    Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n'ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.

    Iyo ufite 'Cholesterol' mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

    Dr. Mucumbitsi yabajijwe niba stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira, asubiza agira ati 'Ubushakashatsi bwakozwe ntaho byagaragajwe ko stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke'.

    Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko 'indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w'amaraso ushobora gutera guturika kw'imitsi yo mu bwonko.'

    Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?

    Nta bimeyetso simusiga by'iyi ndwara nk'uko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.

    Iyo igice kimwe cy'imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy'umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

    Ese Stroke iravurwa?

    Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n'ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n'urwego igezeho n'impamvu yayiteye.

    Ubwo buryo burimo gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy'amaraso gishonge ndetse n'iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa

    Stroke yakwirindwa?

    Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w'amaraso, nk'imwe mu mpamvu z'ingenzi zitera stroke.

    Ubwa kabiri ni ukwirinda kunywa itabi no kwegerana n'urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n'indeshyo yawe.

    Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by'ibi bintu bihagaze.

    Umuvuduko w'amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n'uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.

    Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.

    Ati 'Ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.'

    Fanny Umutoniwase

    The post 40% by'abantu barwara 'stroke' irabica, byinshi kuri iyi ndwara yica benshi ku Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/40-byabantu-barwara-stroke-irabica-byinshi-kuri-iyi-ndwara-yica-benshi-ku-isi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=40-byabantu-barwara-stroke-irabica-byinshi-kuri-iyi-ndwara-yica-benshi-ku-isi

  • Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umwana wa 3 #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa 3 (Ubuheture).

    Uyu muziranenge aje akurikira Ishimwe Butera Or imfura ya bo yavutse 2016 n’ubuheta Ishimwe Inzora Butera wavutse 2020.

    Uyu mwana wa bo wa 3 akaba yaravutse ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023.

    Ni umuryango ukunda kubaho mu ibanga ubuzima bw’umuziki bugatandukana n’ubwa bo bwite.

    Guhera 2011 batangira gukundana kugeza Nyakanga 2016 bakora ubukwe aho bwabaye mu muhezo ukomeye cyane bitabdukanye n’ibindi byamamare aho hinjiraga ufite ubutumire, itangazamakuru ryarakumiriwe.

    Kugeza uyu munsi ntushobora kubona ifoto y’abana babo ku mbuga nkoranyambaga, ni mu rwego rwo gukomeza gutandukanya umuziki n’ubuzima babamo.

    Ishimwe Clement na Butera Knowless bibarutse umwana wa 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-na-ishimwe-clement-bibarutse-umwana-wa-3

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MURI CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GROBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE BIGABANYIJE MURI LOT 2 BIHEREREYE MU MUDUGUDU W'AMAJYAMBERE, AKAGALI KA GASHARU, UMURENGE WA KICUKIRO,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 10/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 17/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-iherereye-kicukiro-69636