Blog

  • Rulindo: Umusore arakekwaho kwica se afatanyije n'umuturanyi – #rwanda #RwOT

    Abaturage babwiye BTN, ko Gashirabake yari yaratandukanye n'umugore we wa mbere ashaka undi wa kabiri ndetse ariwe babanaga.

    Bavuga ko intandaro yo kugira ngo yicwe ishingiye ku mitungo kubera ko yari yarashakiye undi mugore wa kabiri mu mitungo yashakanye n'umugore we wa mbere bari baranasezeranye ariko bakaza gutandukana kubera ko yamucaga inyuma.

    Bavuga ko uyu musore wamwishe atabanaga na se ahubwo yari ahamaze iminsi mike ndetse bakanashimangira ko nyuma y'uko Gashirabake asanzwe mu mbuga y'urugo rwe yapfuye uwo musore bahise bamubura.

    Umwe yagize ati ' Icyo nashingiraho n'uko uwo musaza yaje mu nzu undi yari ahari ariko amaze kumwica baje kureba basanga yagiye nicyo nashingiraho kuko ndumva iyo gahunda yari ayifite.'

    Umugore wa Gashirabake yavuze ko yavuye ku muhanda asanga umugabo we agaramye mu mbuga ari kuzana urufuzi afite n'igikomere ku musaya bigaragara ko hari ikintu yakubiswe aratabaza ariko asanga umuhungu wa nyakwigendera yahise agenda mu gihe yari amusize mu nzu aryamye.

    Abandi baturage bavuga ko uyu mugabo yishwe kugira ngo umugore we n'uwo musore we aribo bazegukana imitungo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Akagari ibi byabereyemo, Nsengiyaremye Isaac, yavuze ko uyu musore n'undi mugore wari uturanye na se bamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya nibwo twamenye ko Gashirabake avuyemo umwuka ariko amakuru twakuye mu rugo rwe n'uko yabanaga n'umugore muto kuko yari afite abagore babiri ariko uwabaga i Gasabo muri Rutunga bari bafitanye amakimbirane kuko yari yarashatse undi mugore wa Kabiri ariko amushakira muri ya mitungo yashakanye n'uwa mbere ari nabyo byabaye intandaro yo kuba havuka ruriya rupfu.'

    Yongeyeho ko uyu mugore wari uturanye na Gashirabake yatawe muri yombi kuko yari yirirwanye n'umugore we wa mbere i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse yari acuditse n'uwo muhungu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-umusore-arakekwaho-kwica-se-afatanyije-n-umuturanyi

  • Perezida Kagame yerekanye amarangamutima ye n… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu imikino yo ku munsi wa 26 muri shampiyona y’u Bwongereza yakomeje, aho ikipe ya Arsenal yari yakiriye AFC Bournemouth ariko iyitsinda bigoranye kuko byasabye umunota wa nyuma babifashijwemo na Nelson. Uyu mukino warangiye ari ibitego 3-2.

    Ku ruhande rwa AFC Bournemouth, ibitego byayo byatsinzwe na Billing ku isegonda rya 12 ndetse na Senesi ku munota wa 57. Ibitego bya Arsenal byo byatsinzwe na Thomas Partey ku munota wa 62, Ben White ku munota wa 70 ndetse na Nelson watanze ibyishimo ku munota wa 97.

    Nelson watabaye Arsenal ku munota wa nyuma

    Nyuma y’iyi ntsinzi igoranye, Perezida Paul Kagame usanzwe ari umufana w’imena w’iyi kipe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga Miliyoni eshatu, yerekanye ibyishimo bikomeye yatewe n’iyi ntsinzi.

    Yanditse ati: “Mbega ibihe by’ibyishimo kuri Arsenal, umutoza, Nelson ndetse n’abafana twese, Wow”.

    Nyuma y’aya magambo yashyizeho emoji ziseka, bigaragaza ko yishimiye cyane iyi ntsinzi mu buryo bukomeye.

    What a happy moment for Arsenal,Coach,Nelson and all of us fans … Wow …😁😁!!!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) March 4, 2023

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter

    Kugeza ubu Arsenal iracyayoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 63, Manchester City ni iya 2 n’amanota 58, naho Chelsea iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34.

    Abakinnyi ba Arsenal bishimira intsinzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126705/perezida-kagame-yerekanye-amarangamutima-ye-nyuma-yintsinzi-igoranye-ya-arsenal-126705.html

  • Minisitiri Dr Ngirente ari muri Qatar #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandaty tariki 04 Werurwe 2023.

    mu butumwa ibiro bya Minisitiri w'intebe byanyujije kuri Twitter buvuga ko yitaburiye Inama ya 5 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw'ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).

    The post Minisitiri Dr Ngirente ari muri Qatar appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/minisitiri-dr-ngirente-ari-muri-qatar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-dr-ngirente-ari-muri-qatar

  • Saint Omer yakinnyemo Kayije Kagame yatway… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yahawe nka filime nziza ndende y'umwaka. Ibindi bihembo byatanzwe birimo Best Supporting Actor cyahawe  Brian Tyree Henry biturutse kuri filime 'Causeway', Emerging Filmmaker cyahawe Carey Williams  bitewe na 'Emergency', Best Independent Feature cyahawe 'Nanny', Best Animated Feature  cyahawe 'Wendell & Wild', Best Documentary cyahawe 'Sidney' n'ibindi.

    Filime nka 'The Woman King,' 'Till,' 'Black Panther: Wakanda Forever' na  'Glass Onion: A Knives Out Mystery' buri imwe yegukanye ibihembo bibiri.

    Ibi birori byabaga ku nshuro ya 14 ari na ko hizihizwa imyaka ibi bihembo bimaze.

    Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda, yakinnye muri 'Saint Omer' yitwaye neza muri The African-American Film Critics Association (AAFCA) Award igatsinda mu cyiciro cya Best International Feature. Ibi bihembo bitangiwe muri Amerika.

    Kayije Kagame mu minsi yashize yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w'u Burayi, bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe 'European Shooting Stars' ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

    Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

    Abatoranyijwe iyo bageze muri 'Berlin International Film Festival' bahabwa umwanya uhagije wo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b'impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n'abandi.

    Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

    Abantu bahiriwe no kunyura muri 'European Shooting Stars', barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara  muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n'abandi benshi.

    Kayije Kagame yahawe aya mahirwe yo kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa 'Saint Omer' ya Alice Diop imara amasaha abiri n'iminota ibiri.

    Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba ari umwanditsi w’ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w’amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n’umuraba.

    Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara  inkuru ya nyayo y'ibyabaye. Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y'urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n’icyaha nk'iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

    Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk'umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

    Uyu mukobwa w'imyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi w'ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa 'Dance contemporaine' n'ibindi.

    Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n'amakinamico muri École Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

    Kayije Kagame ni umwe mu banyarwanbda bamaze kugwiza ibigwi muri sinema

    REBA FILIME 'SAINT OMER'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126700/saint-omer-yakinnyemo-kayije-kagame-yatwaye-igihembo-muri-aafca-2023-126700.html

  • EJVM yakoze igenzura ku iraswa ry'umusirikare wa RDC ku butaka bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Iri tsinda rya EJVM ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ryabanje hafi y'umupaka ku ruhande rwa RDC hafi y'ahabereye iri rasana rikomereza mu Rwanda aharasiwe uyu musirikare.

    Iri tsinda ryasobanuriwe uko uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

    RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

    Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo undi musirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z'u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y'ijoro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ejvm-yakoze-igenzura-ku-iraswa-ry-umusirikare-wa-rdc-ku-butaka-bw-u-rwanda

  • APR FC yanyagiye Rutsiro FC ikomeza kugumana umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 bituma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere Muri shampiyona mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Police FC yari imaze iminsi ihagaze neza.

    Mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye mu Bugesera,APR FC itajya itsindwa na gato na Rutsiro FC yongeye kuyinyagira.

    Ibitego bya Ruboneka 9',Ombolenga 31', Bizimana Yannick 40' & 46', Ramadhan 47', na Nshuti Innocent kuri penaliti nibyo byarangije Rutsiro FC.

    Uko imikino yose yagenze:

    APR FC 6-1 Rutsiro FC
    Police FC 1-2 Kiyovu Sports
    Rwamagana 2-0 Sunrise
    Bugesera 0-1 MUKURA

    Urutonde

    1. APR FC 46 Pts
    2. Kiyovu 44 P
    3. Rayon Sports 42 P (-1)
    4. AS KIGALI 38 P (-1)
    .
    .
    13. Rwamagana FC 22
    14. Rutsiro 18
    15. Marines 16
    16. ESPOIR 11

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yanyagiye-rutsiro-fc-ikomeza-kugumana-umwanya-wa-mbere

  • InyaRwanda Music: Chriss Eazy ku isonga! Indi… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu mu Rwanda ubajije umuntu wese hari indirimbo ashobora ku kubwira ko azi atari uko imaze igihe kinini ahubwo uburyo yinjiranye imbaraga zikomeye yaba mu kuyamamaza, uko ikoze n'ibindi.

    Uy'umunsi tukaba twabateguriye urutonde rw'indirimbo zikomeje guhiga izindi yaba ku mbuga zicururizwaho umuziki aho nko kurwa Youtube indirimbo itamaze ibyumweru bibiri ariyo yihariye umusaruro w'inshuro yarebwe nabari mu Rwanda.

    Iyo ikaba ari nayo iyoboye urutonde rwa inyaRwanda Music kuko hashingiwe ku bitekerezo by'abakunzi b'umuziki bakurikira inyaRwanda n'ibindi bitangazamakuru by'amajwi n'amashusho iri hejuru cyane yitwa 'Edeni' ya Chriss Eazy.

    Ikurikirwa n'indirimbo ya Davis D yitwa 'Truth or Dare' iyi kuva yasohoka ntirava mu InyaRwanda Music Top 10 aho igenda isimburanya imyanya ariko igakomeza kugumamo bitewe nuko abantu bakomeza kuyishimira.

    Umutima w'umusirikare ya Rocky Kimomo yahurijemo Sean Brizz na Fireman mu mashusho yayo hagaragaramo n'ibyamamare bitandukanye nayo inkuru yayo bigaragara ko yakoze ku mutima wa benshi.

    Hari kandi Selebura indirimbo imaze igihe gito isohotse ariko yahise igira igikundiro cyo hejuru byatumye ihita izamuka cyane kuri uru rutonde iza ku mwanya wa kane uretse kuba ikunzwe n'umuhanzi ubwe arakunzwe ndetse akunda kwamamaza ibintu bye mu buryo bumeze nko gushotorana.

    Ababyibuka neza bazi ukuntu ijya kujya hanze yabanje guca igikuba avuga ko yari yaratanze agahenge bityo abandi bahanzi bashyira hanze indirimbo mu gihe atarashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2023.

    Umuhoza indirimbo ya Yago nayo iri muzikomeje kuryohera abantu by'umwihariko abakundana dore ko ari nabo yayigeneye wumvise imyandikire yayo n'ibihe yasohocyeyemo uy'umuhanzi akaba anaherutse gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi 10 na 'audiomark' batanga icyizere.

    Izi zikurikirwa n'izindi zirimo Liquor Store ya Fifi Raya umwe mu bahanzikazi batanga icyizere, Grateful ya Meddy umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda no mu Karere.

    Reka hashye ya Nel Ngabo uretse uburyo ikozemo bwihariye bigaragara ko yamaze igihe ayitecyerezaho amashusho yayo nayo yarushijeho gutuma abantu bayikunda arimo umukobwa uba winyonga bikomeye.

    Iminsi myinshi ya Dany Nanone ni indirimbo uy'umuraperi usoje amasomo ye ku Nyundo aba aramutsamo abamukunda avuga ko yongeye kugaruka yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho yayo bigaragaza koko uy'umuraperi yamaze kwiyungura ubumenyi mu muziki busumbyeho.

    Hari kandi indirimbo yitwa 'Boo and Bae' ya Alyn Sano umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ndetse uvuze uwo kuba yaserukira u Rwanda yaza imbere kuko ari we uri gukora cyane ndetse aheruka no kwegukana ibihembo bitandukanye birimo nicya Kiss Summer Awards.

    Nyuma y'indirimbo 10 zikunzwe hari izindi twabahitiyemo udakwiye gucikwa ziganjemo inshyanshya nka Kuwa 3 ya Jowest yakoze agaruka ku buzima yanyuzemo muri gereza yamazemo iminsi igera kuri 20, Diyama ya Fela Music abasore bari kuzamuka neza babiri bavukana.

    Slow whine y'umunyarwanda Cedric Kgboy umuhanzi w'umuhanga  ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada aho amaze imyaka itari micye atuye anakorera.

    Keza ya Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iy'iminsi yaba mu ndirimbo akorana n'abandi bahanzi barimo nabo hanze y'u Rwanda nize ku giti cye.

    Hari kandi Komusa ya Confy uheruka gutaramira abantu mu gitaramo cya Kigali Jazz aho yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi muzamahanga barimo itsinda rya B2C na Kidum umunyabigwi w'umurundi wigaruriye imitima yabatagira ingano mu Karere k'Ibiyagabigari.

    InyaRwanda Music Top 10:Urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe udakwiye gucikwa Chriss Eazy umuziki wamaze kuba ubukombe ndetse abafana yamaze kugwirarurira imitima yabo kubwinshiCedric Kgboy ukorera umuziki we ku mugabane w’Amerika idarapo ry’u Rwanda ari kurizamuraConfy yongeye gukora mu nganzo akora indirimbo nshya iri no muzo yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na B2C na KidumIjwi ry’uyu musore Kivumbi King n’imyandikire ye byamaze kuba ikindi kintu gituma indirimbo yose arimo inyura abakunda umuziki nyarwandaAbasore bavukana bazwi nka Fela Music bazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Imboni’, ‘Icyihebe’ bashyize hanze iyo bise ‘Diyama’Jowest wari watawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare akaza kurekurwa yifashishije ubuzima yanyuzemo ashyira hanze indirimbo yise ‘Kuwa 3’ ari na wo munsi yafunzweho

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘EDENI’ YA CHRIS EAZY

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘DIYAMA’ YA FELA MUSIC

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘KUWA 3’ YA JOWEST

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘SLOW WHINE’ YA Cedric KGBOY

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘KEZA’ YA KIVUMBI KING

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126693/inyarwanda-music-chriss-eazy-ku-isonga-indirimbo-10-zikunzwe-udakwiye-gucikwa-126693.html

  • Michael Tesfay yaganirije Perezida Macron na Ali Bongo umushinga we 'Bizcotap' – #rwanda #RwOT

    Michael Tesfay unazwi nk'umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yatumiwe mu nama 'One Forest Summit' nyuma y'igihe atangiye ubufatanye na 'Be-space group' y'umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri Gabon.

    Umuhango wo gusoza inama ya 'One Forest Summit' yitabiriwe n'abarimo Perezida wa Gabon Ali Bongo ndetse na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Michael Tesfay yahishuye ko abifashijwemo na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne D'Arc, yabashije gushyikiriza ikarita yakoze Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon.

    Ati “Tubifashijwemo na Minisitiri w'ibidukikije Mujawamariya Jeanne d'Arc, twabashije gushyikiriza Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon 'Business cards' zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagize amahirwe yo kwereka aba bayobozi uburyo nibura miliyoni zirenga zirindwi z'ibiti zitemwa buri mwaka kugira ngo hakorwe impapuro zisanzwe zikorwamo amakarita y'ibiranga abantu 'Business Cards'.

    Yakomeje agaragaza ko aba bayobozi bishimiye igisubizo bazanye cyo gukora aya makarita mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ati “Ikindi cyabashimishije ni uko u Rwanda na Gabon bikomeje kuyobora mu kurengera ibidukikije.”

    Umushinga 'Bizcotap' wa Michael Tesfay ujyanye no kurengera ibidukikije aho yifashishije ikoranabuhanga yakoze 'Business card' ihabwa uyiguze bamushyiriyeho imyirondoro ye yose ndetse n'ibyo akora.

    Ufite iyi karita ntibiba bikimusabye kugenda yikoreye umuba w'impapuro ziriho ibyo akora ndetse n'umwirondoro we.

    Iyo ufite iyi karita ukifuza guha uwo muhuye 'Business card' wifashisha iyi karita y'ikoranabuhanga cyangwa impeta nayo bakoze mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho uyikoza kuri telefone ye ibiyiriho byose akabisigarana.

    Ibi Michael Tesfay n'ikipe bakorana basanga byafasha gusigasira ibidukikije kuko nkuko abigaragaza, bizagabanya umubare w'ibiti byatemwaga bakora impapuro zakorwagamo ayo makarita.

    Perezida Ali Bongo nawe yashyikirijwe ikarita ye ya 'Bizcotap'

    Michael Tesfay na Minisitiri Mujawamariya baganirizaga Perezida Macron ku mushinga wa 'Bizcotap'

    Angoang Grâce Manuella umunye Gabon ukorana na Michael Tesfay yafatanye ifoto na Perezida Macron nyuma yo kumusobanurira umushinga wabo

    Umushinga wa Bizcotap wishimiwe bikomeye n’abitabiriye inama ya 'One Forest Summit'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michael-tesfay-yaganirije-perezida-macron-na-ali-bongo-umushinga-we-bizcotap

  • APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 ndetse no kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino y'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umunsi uranzwe no kwitwara neza kwa APR FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports et Loisirs.

    Duhereye ku mukino wakinwe kuri uyu wa gatanu, i Bugesera ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Marine FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Iroko Babatunde  na Onesme Twizerimana ku ruhande rwa Gorilla FC na Mugisha Desire ku ruhande rwa Marine FC.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Mukura igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku mupira yari aherejwe na Mico Justin.

    Nyuma y'uyu mukino wabereye i Bugesera, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ihanyagiriye ikipe ya Rutsiro ibitego bitandatu kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa APR FC, ni ibitego byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, Ombolenga Fitina, Bizimana Yannick watsinze bibiri, Niyibizi Ramadhan na Nshuti Innocent na Nizeyimana Jean Claude watsinze igitego kimwe cya Rutsiro.

    I Muhanga, ikipe ya Police FC yo yahatsindiwe na Kiyovu SC ibitego bibiri kuri kimwe, ku ruhande rwa Kiyovu yari yasuye yatsindiwe na Nordien na Mugenzi Bienvenu, ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Usengimana Dany.

    Kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports irakina na Musanze FC, Gasogi united izakina ikipe ya Etincelles FC naho Espoir FC izakire ikipe ya As Kigali bakinire i Rusizi.

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 46, irakurikirwa na Kiyovu yo ifite amanota 44.

    The post APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC — Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-inyagiye-rutsiro-fc-6-1-police-fc-ihagarikwa-na-kiyovu-sc-uko-umunsi-wa-22-wa-shampiyona-wagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-inyagiye-rutsiro-fc-6-1-police-fc-ihagarikwa-na-kiyovu-sc-uko-umunsi-wa-22-wa-shampiyona-wagenze

  • APR FC yangiye Rutsiro FC ikomeza gufata umwanya gufata umwanya w’icyubahiro, Kiyovu itsinda Police FC #rwanda #RwOT

    APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

    Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.

    Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

    Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

    Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

    Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

    Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.

    Undi mukino wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Police FC 2-1.

    Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Kiyovu Sports 44, Rayon Sports izakina Etincelles FC ejo ifite 42, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.

    Gahunda y’umunsi wa 22

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023

    Gorilla FC 2-1 Marines FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023

    Bugesera FC 0-1 Mukura VS
    APR FC 6-1 Rutsiro FC
    Police FC 1-2 Kiyovu Sports
    Rwamagana City 2-0 Sunrise FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023

    Espoir FC vs AS Kigali
    Gasogi United vs Musanze FC
    Rayon Sports vs Etincelles

    APR FC yanyagiye Rutsiro FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-yangiye-rutsiro-fc-ikomeza-gufata-umwanya-w-icyubahiro-kiyovu-itsinda-police-fc