Blog

  • Umutoza wa Arsenal yatangaje impamvu atagihi… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza mu mikino 26 bamaze gukina, bararusha Manchester City ibakurikiye amanota 5.

     Harabura imikino 12 ngo shampiyona irangire kandi Arsenal iramutse igumye kwitwara neza, niyo ifite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona. 

    Uyu mutoza w’umuhanga ukomoka muri Espagne arimo gukora ibishoboka byose ngo akore amateka aheshe igikombe Arsenal, nyuma y’imyaka myinshi batazi uko gisa kuko baheruka kugitwara muri 2004. 

    Mikel Arteta yatsinze ejo yambaye n’ubundi imyenda y'amahirwe

    Mikel Arteta w’imyaka 40 yambara umupira umwe, ikote rimwe, ipanaro imwe n’inkweto zimwe nyuma ya buri mukino ikipe ye itsinze kugeza itsinzwe, bivuze ko atari yahindura imyenda kuva tariki 15 z'ukwezi kwa 02 batsindwa na Manchester City ibitego 3-1 kuko nibwo baheruka gutsindwa.

    Benshi bajyaga babona uyu mutoza yambaye imyenda imwe bakayoberwa impamvu, ariko uyu munsi yabisobanuye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘The Telegraph’ mbere y’umukino wa Bournemouth.

    Mikel Arteta yagize ati: “Njye mfite uburyo bwihariye numvamo ibintu, iyo turi gutsinda simpindura imyambaro. Mba ngomba kwambara ikoti, ipantaro ndetse n’inkweto bisa neza n’izo ku mukino ushize. Iyo dutsinzwe hari ibyo mpinduramo.”

    Yakomeje agira ati: “Nahawe amahirwe yo gukora ibyo nkunda, mu ikipe nubaha kandi nishimira.”

    Kugeza ubu Mikel Arteta na Arsenal abereye umutoza bamaze gutsinda imikino 20 muri 26 ya shampiyona bakinnye; ibitarakozwe n’indi kipe iyo ari yo yose muri English Premier League uyu mwaka. Ibi bivuze ko yahinduye imyambaro inshuro 6 gusa, muri uyu mwaka w’imikino.

    Imyenda Arteta yari yambaye batsinda Leiceter City

    Imyenda Arteta yari yambaye atsinda Everton 

    Mikel Arteta agera kuri Emirates yambaye imyenda y'amahirwe

    Abakinnyi ba Arsenal mu byishimo nyuma y'uko batsinze AFC Bournemouth bigoranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126709/umutoza-wa-arsenal-yatangaje-impamvu-atagihindura-imyenda-yambara-126709.html

  • Minani was Kiyovu Sports yasabye imbabazi nyuma yo kwemera ko yarya ingurube ari umuyisilamu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sport, Minani Hemed, yasabye imbabazi abo bahuje imyemerere ya kiyisilamu n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda nyuma yo guhiga ko Rayon Sports nitwara igikombe cya Shampiyona azarira ikiro cy'ingurube muri Studio ya Radiyo Fine FM.

    Uyu muhigo wo kuzarya ikiro cy'ingurube, Minani Hemedi, yawuhize abinyujije mu kiganiro cy'imikino cy'urukiko rw'ubujurire kinyura kuri Fine Fm.

    Aya magambo ntiyashimishije abayisilamu bahuje ukwemera na Minani Hemed, cyane ko ingurube iziririjwe mu idini ya Islam.

    Ibi byatumye abamenyi mu idini ya Islamu (Aba-Sheikh) bahamagara Hemed Minani, bamusaba gusaba imbabazi abo bahuje imyemerere bitewe n'uwomuhigo yari amaze guhiga.

    Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Minani yavuze ko yahisemo gusaba imbabazi abo badahuje ukwemera nyuma y'uko abamenyi mu idini ya Islam babimusabye.

    Yagize ati 'Nyuma y'ikiganiro cya siporo cyatambutse ejo hashize kuwa Gatanu mu rukiko rw'ubujurire, aho nahize umuhigo utarashimishije abo duhuje imyemerere y'idini ya islam, nyuma y'uko abamenyi bamwe mu ba-sheikh bangiriye inama yo kwicuza ku muhigo natangaje, cyane ko unyuranye n'imyemerere yacu, mfashe uyu mwanya ngo mbisabire imbabazi haba ku Mana n'abantu.'

    Minani Hemed yakomeje asaba imbabazi abo bahuje ukwemera n'abandi uyu muhigo utashimishije kuko ngo nta kindi kintu yari agamije uretse kumvikanisha ko Rayon Sport itatwara igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda y'uyu mwaka.

    Uyu muhigo yawutangaje mu gihe APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda n'amanota 43 mu gihe Rayon Spor iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 42 igakurikirwa na Kiyovu iri ku mwanya wa Gatatu n'amanota 41.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minani-was-kiyovu-sports-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwemera-ko-yarya-ingurube

  • Chris Froome yashyize impumu avuga kuri Tour du Rwanda aheruka kwitabira #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Christopher Froome w'imyaka 37 ,yaganiriye na Cyclism'Actu avuga byinshi ku irushanwa aherukamo rya Tour du Rwanda ndetse anahishuri amarushanwa abiri atazibagirwa.

    Froome uheruka gukina Tour du Rwanda ariko akayivamo adatsinze,yavuze ko ari irushanwa rikomeye kuko rikinwa n'abakinnyi batazwi cyane i Burayi ariko bakomeye cyane.

    Yagize ati “Nari mu Rwanda,n'ubunararibonye bwiza kuhagera.Birakomeye,buri mwanya uba uri mu misozi hejuru nka metero 2000.Ni irushanwa rikomeye ribamo abakinnyi batazwi cyane i Burayi iwacu ariko bakomeye cyane muri Afurika.Byari ibintu byiza cyane kubona umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda,abantu bose barikurikira,ntabwo byari bisanzwe.

    Uyu munyabigwi wavukiye muri Kenya yavuze ko kuba yarakuriye muri iki gihugu akaza gukina mu Rwanda byamuteye amarangamutima no kwishimira ko ahari.

    Yavuze ko ubuzima bwo mu Rwanda budatandukanye cyane n'ubwo muri Kenya ariyo mpamvu yishimiye gukina iri siganwa.

    Abajijwe ku gace yagenze ibirometero 70 ayoboye ariko ntatsinde,yagize ati “Nibyo natobokesheje igare nyuma y'ibirometero 80.Nahinduye ipine kabiri ariko rimwe na rimwe niko irushanwa rigenda.Nishimiye kuba muri uriya mwanya.Nagerageje gutsinda etape.

    Uyu yavuze ko intego afite ari ukujya muri Tour de France 2023 ameze neza 100% no kongera kugira inzozi zo gutsinda.

    Icyakora yavuze ko atagifite inzozi zo gutwara Tour de France ku nshuro ya gatanu ariko yifuza nibura gutsinda amarushanwa y'icyumweru nka Tour de Catalogne cyangwa Dauphiné.

    Yavuze ariko ko bikiri inzozi ze gukina Tour de France agahangana n'abakinnyi bakomeye ku isi.

    Abajijwe umukinnyi aha mahirwe yo kwegukana Tour de France y'uyu mwaka yavuze ko ari Jonas Vingegaard kubera ikipe ye ikomeye ya Jumbo Visma ndetse no kuba ikirere cyo mu kwezi kwa karindwi kimworohera.

    Yavuze ko amarushanwa atazibagirwa ari umunsi atwara Giro d'Italia yatatse irushanwa rigitangira ndetse no kwegukana Tour de France ya mbere muri 2013.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chris-froome-yashyize-impumu-avuga-kuri-tour-du-rwanda-2023-aheruka-kwitabira

  • RDB yasubije aho igeze ikora ibyo Perezida Ka… – #rwanda #RwOT

    Yabimubwiye ku wa 21 Kanama 2018, mu biganiro bihuza urubyiruko rw’imbere no hanze y’igihugu, bizwi nka ‘Meet the President’ byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Icyo gihe Igor Mabano yabajije ikibazo agira ati '…Ikibazo cya mbere kijyanye na 'platform' y'uburyo umuziki dukora twawubonamo amafaranga nk'uko twabyize.'

    Mabano ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Nyuma yo gusoza amasomo, yakoze indirimbo anakomeza urugendo rwo gutunganya indirimbo (Production).

    Abaza iki kibazo, yumvikanishaga ko nk'abahanzi bakeneye kwerekwa uburyo babyaza umusaruro ibihangano byabo. Ni ikibazo kimaze igihe!

    Mu kumusubiza, Umukuru w'Igihugu yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, bakwiye 'gufasha bariya bantu (uburyo) abantu twabigeraho.' Akomeza agira ati 'Hanyuma ibishaka ubufasha tukaba twabishaka.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, Emmanuel Hategeka akaba n'Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB, wari muri iyi Nama, yavuze ko ibyo 'asaba ni byo (Igor Mabano).'

    Hategeka yavuze ko hari Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi (RSAU), yashyizweho ihuriza hamwe abahanzi ikabafasha kubyaza umusaruro ibihangano byabo.

    Yavuze ko uru rwego runafasha abahanzi kwandikisha ibihangano byabo 'kugira ngo abandi batabikoresha mu nyungu zabo'.

    Yakanguriye Igor Mabano n'abandi bahanzi kugana RDB, Umukuru w'Igihugu amubwira ko atari ko byakagenze ahubwo bo nka RDB bakwiye kwegera abahanzi.

    Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

    Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

    Ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku wa 27-28 Gashyantare 2023 iteraniye muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yibukije abayobozi gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe.

    By'umwihariko, yahwituye RDB ku kuba idakora neza gahunda ya 'One Stop Border' igamije gufasha abashoramari kubona serivisi/ibyangombwa byose bakeneye mu gihe cya vuba.

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, saa kumi n'ebyiri z'iminota 53' zo kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

    Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n’ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba”.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

    Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

    Intore Tuyisenge yashimye Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, kubera ibyo bamaze gufasha abahanzi. Avuga ariko ko hari ibindi abahanzi bagikeneye.

    Ati 'Turabizeza nk'abahanzi ko ibyo dusaba bizajyana no kwemera ko dufite inshingano. Bitabaye ibyo mwadukorera byose byaba ubusa.'

    Intore Tuyisenge yatabaje Leta:

    Yavuze ko gufasha abahanzi kwishyira hamwe badafite aho gukorera nta musaruro bizatanga. Ati 'Kuri ubu kubabona biragoye kuko ntaho gukorera dufite.'

    Uyu muyobozi yavuze ko babuze aho gukorera nyamara hari inyubako nyinshi za Leta zidakorerwamo.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye bagaragaje ibibazo byabo. Igisigaye ni uko bahabwa umwanya n'amahirwe 'tukubaka ubuhanzi butunga ababukora bukanateza imbere Igihugu.'

    Tuyisenge yashimye ko ingingo ya 'One Stop Center' yaganiriwe mu Umushyikirano, yizera ko 'natwe nitugeraho kuko natwe abahazi ibyacu biratatanye'.

    Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko n'ubwo bimeze gutya hari ibyo kwishimira.

    Ati 'Kuba abahanzi twarasubijwe agaciro n’uburenganzira tukaba tutakiri ba Sagihobe kuko dusigaye tubikora by’umwuga kandi hari benshyi bitunze kugeza ubu ni ibyo kwishimira kandi tunabishimira Igihugu cyane.'

    Umuhanzi Limu ukora indirimbo zigaruka ku gukunda Igihugu, yanditse abwira Perezida Kagame ko hari byinshi bimaze gukorwa mu gihugu, ariko kandi umuhanzi aracyabangamiwe na byinshi bituma adatera imbere kandi 'turi mu batanga ibyishimo kubumva ibyo dukora'.

    Akomeza ati 'Ariko ibyo byishimo dutanga binyuze mu bihangano byacu iyo usubije amaso inyuma usanga bisa n'aho nta giciro bihabwa.'

    Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

    RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

    RDB yagaragaje ko hari ibyo imaze gukora nyuma y'ikibazo Igor Mabano yagejeje kuri Perezida Kagame

    Mu myaka itanu ishize, Igor Mabano yavuze ko abahanzi bakeneye kungukirwa n'ibihangano bakora

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukurikirana no gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126699/rdb-yasubije-aho-igeze-ikora-ibyo-perezida-kagame-yasabye-gufasha-abahanzi-126699.html

  • Yinjiye muri Arsenal ku myaka 9: Amateka ya N… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba atari ubwa mbere umwumvise ariko ukaba utazi neza uwo ari we wongeye kugarura icyubahiro cya Arsenal, uwo nta wundi ni Reiss Luke Nelson watsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma mu mukino wa shampiyona Arsenal yatsinzemo FC Bournemouth ibitego 3-2.

    Gutsinda kwa Arsenal kwatumye ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 63, igakurikirwa na Manchester City ifite amanota 58, naho Chelsea iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34.

    Twifuje kubagezaho amateka ya Nelson wafashije Arsenal kubona intsinzi iryoshye cyane:

    Uyu musore yabonye izuba kuwa 10 Ukuboza 1999, ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza wabigize umwuga, akaba akinira ikipe ya Arsenal.

    Yavukiye mu murwa mukuru w'u Bwongeraza, London, ari na ho yakuriye anahigira amashuri. Yatangiye gukina mu makipe y'ingimbi ku myaka micye cyane.

    Ku myaka 9 y’amavuko, ni bwo yinjiye mu ikipe y'abato ya Arsenal [Academy], maze yigarurira umutima w'abatoza bamutozaga bose. Ibi byatumye azamuka mu bindi byiciro kubera ubuhanga n'umurava yagaragazaga.

    Yakiniye ikipe y'ingimbi za Arsenal imikino 35 irimo n’iyo yari mu ikipe y’abatarenge imyaka 21 hagati ya 2016 na 2017.

    Ibi byatumye byatumye ku myaka ye 17 ashyira umukono ku masezerano yo gutangira gukinira ikipe nkuru ya Arsenal, icyo gihe iyi kipe yari kiri mu biganza bya Arsene Wenger. Yatangiye gukinira iyi kipe mu mikino ya gicuti ya hagati ya 2017 na 2018.

    Kuwa 19 Nyakanga 2017 ni bwo bwa mbere yakiniye ikipe nkuru ya Arsenal umukino wa mbere ku mukino wayihuje na Bayern Munich mu mikino y’amajonjora ya Champions League.

    Umukino wa mbere w’ishiraniro yakinnye ni uwo Chelsea yatsinzemo Arsenal ibitego 4 kuri 1 cya Arsenal mu gikombe cy'abatarengeje imyaka 23. Yigaragaje neza aho yatsinze ibitego 9, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Kuwa 20 Mutarama 2018 ni bwo bwa mbere yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona y’igitinyiro mu Bwongereza izwi nka Premier League aho yinjiye mu kibuga ku munota wa 72 asimbuye, icyo gihe hari ku mukino Arsenal yatsinzemo ibitego 4 kuri 1 Crystal Palace.

    Umukino wahuje Arsenal na Southampton yasimbuyemo ku munota 64, ikipe ikanatsinda ibitego 3 kuri 2 bya Arsenal, wasize abaye umukinnyi mwiza uri munsi y'imyaka 21 witwaye neza.

    Muri icyo gihe cyose ariko yari agikina ariko atarahabwa umwanya na nimero mu ikipe nkuru. Yaje guhabwa nimero 24 hagati ya 2019 na 2020 anemererwa byuzuye gukinira Arsenal y'abakuru.

    Kuwa 24 Nzeri 2019 ni bwo Nelson bwa mbere yakiniye Arsenal iminota 90 atuma Arsenal itahukana intsinzi aho ku munota 84 yatsinze igitego cya mbere muri 5 Arsenal yatsinze Nottingham Forest (5-0), hari muri EFL Cup.

    Hagati y'Ukwakira n'Ugushyingo ntabwo yabashije gukina kubera imvune, yaje kugaruka kuwa 09 Ugushyingo 2019 atangirira ku ntebe y’abasimbura ku mukino wabahuje na Southampton.

    Nelson yatsinze igitego cya kabiri kuwa 06 Mutarama 2020 ari nacyo rukumbi cyatumye Arsenal icyura intsinzi ku mukino wayo na Leeds United muri FA Cup.

    Kuwa 15 Nyakanga mu bihe bigoye bya COVID19 ni bwo bwa mbere Nelson yatsinze igitego cya mbere muri Premier League mu mukino Arsenal yegukanyemo intsinzi iyikuye kuri Liverpool.

    Ubwo Arsenal yegukanaga FA Cup kuwa 01 Kanama 2020, Nelson yari mu ikipe. Yagiye atizwa mu makipe atandukanye nka 1899 Hoffenheim yo mu Budage, hari muri 2018.

    Muri icyo gihe ni bwo yatangiye kuvugisha abantu benshi ubwo umutoza w'iyi kipe Julian Nagelsmann yatangarizaga isi yose ko yabonye Nelson afite impano izagera ku rwego nk’urwa ba Messi, CR7 na Arjen Robenn.

    Muri 2021 nabwo yatijwe muri Netherland mu ikipe ya Fayenoord. Yaje kugaruka muri 2022 afasha Arsenal gukura intsinzi kuri Nottingham Forest y'ibitego 5 kuri 0 by'iyi kipe.

    Kuri uyu wa 04 Werurwe 2023 yafashije ikipe ye ya Arsenal kongera guhagarara neza ubwo yasimburaga ku munora wa 69 agafasha iyi kipe, atanga imipira yavuyemo igitego ndetse na we ubwe agatsinda ikindi.

    Ni ibintu byishimiwe cyane n'abafana b'iyi kipe by'umwihariko Perezida Paul Kagame wahise yandika ati:'Mbega ibihe by'ibyishimo ku bwa Arsenal, umutoza, Nelson n'abafana twese, byiza koko.'

    Nelson kandi kuva mu ikipe y’abatarengeje imyaka 16 kugera mu y’abatarengeje imyaka 21, yagiye aserukira igihugu cye cy'u Bwongereza akanafasha ikipe ye kugera kure.

    Bitewe nuko se akomoka muri Zimbabwe kandi yemerewe gukinira iki gihugu, ni kenshi yagiye atangaza ko ari inzozi kuzaba umwe mu bakinnyi b'ikipe nkuru y'u Bwongereza.Nelson ukomoka kuri nyina w’umwongerezakazi na se w’umunyazimbabwe yongeye gutera akanyamuneza abakunzi ba ArsenalKu myaka 18 ni bwo benshi batangiye kumubonamo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo w’ahazazaUmushahara we mu mwaka ubarirwa muri Miliyari 1Frw kugeza ubu mu gihe umutungo we rusange ubarirwa muri Miliyari 10Frw zirenga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126706/yinjiye-muri-arsenal-ku-myaka-9-amateka-ya-nelson-wateye-ibyishimo-abarimo-perezida-kagame-126706.html

  • APR FC inyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 iguman… – #rwanda #RwOT

    mu mukino wa gatanu w’amateka ahuza Rutsiro  FC na APR FC mu mikino ya ya shampiyona, urangiriye mu gahinda ka Rutsiro FC ikubiswe ibitego 6 ubugira kabiri. APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 46 ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 44, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 42.

    uko umukino wagenze

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota ine, ku minota 90 y’umukino, itagize icyo itanga umukino urangira ari ibitego 6-1 cya Rutsiro FC.

    88″ Rutsiro FC nikomeza gukana nabi kuri uru rwego, ishobora kuba umukandida wemye wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Abafana ba APR FC batangiye kwizera intsinzi, aho bari gukubita ingoma zabo nta gihunga, ndetse biteguye gubirana i Kigali amanota atatu

    Umborenga Fitina amaze iminsi yarazamuye urwego, byitwezweko ashobora kuba nimero 2 ya mbere mu Mavubi ubwo ejobundi bazaba bahamagaye

    82″ Anicet arimo gukina yiharira umupira, twavuga ko ari nayo mpamvu umuvuko wo guhererekanya wagabanyutse. hari nkaho Anicet azamukanye umupira, Manishimwe aramusaba ari no muburyo bwiza, Anicet umupira awihera umuzamu.

    80″ kuva APR FC yakora impinduka, ubu umukino watuje amakipe arimo gukinira hagati, 

    Bizimana Yannick n’ubwo yahushije ibitego byinshi, ubu agejeje ibitego bibiri

    Nshuti yatsinze igitego cya 6 kuri penariti nyuma ahita asimburwa

    63″ Rutsiro barapfa kugera imbere y’izamu gusa ivimbi rigatumuka. umunyezamu Dukuzeyezu Pascal uzanzwe ariwe munyezamu wa mbere wa Rutsiro FC, aherutse kuvunika byatumye bashyiramo Delphin ariko ibintu arimo gukora hano ni ibitangaza kuko ari hasi cyane.

    60″ APR FC irasimbuje, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Ishimwe Anicet na Manishimwe Djaber

    54″ APR FC ibonye igitego cya 6 gitsinzwe kuri penariti itewe na Nshuti Innocent

    52″ Rutsiro ibonye igitego cya mbere gitsinzwe kuri penariti

    47″ nta n’umunota bisabye ngo APR FC itsinde igitego cya 5, gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan mu buryo bwenda gusa n’igitego cya 4.

    46″ APR FC yinjiranye igitego

    APR FC itsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Bizimana Yannick ku burangare bwa ba myugariro ba Rutsiro FC.

    I Muhanga amakipe agiye kuruhuka Kiyovu bayishyuye igitego, ubu ni kimwe kuri kimwe

    Abakinnyi 11 Police FC iri guhangana na Kiyovu Sports yakoresheje

    45″ Igice cya mbere kirarangiye amakipe agiye kuruhuka APR FC iyoboye umukino n’ibitego byayo bitatu.

    44″ Rutsiro FC yageraga imbere y’izamu rya APR FC irikumbuye cyane kuko bayinigiye hagati

    42″ Bizimana yari arimo guhusha ibitego byinshi kubera kwamurura hejuru y’izamu, iyo APR FC iba ntabitego yabonye, byari kumukoraho.

    Bizimana Yannick ati” urakoze mana

    40″ APR FC ibonye igitego cya 3

    Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kane ku mupira wari uzamukanwe na Bosco, ahereza Umborenga, nawe wahise aha umupira Bizimana nta kuzuzayaza ahita awutereka mu izamu.

    31″ Igitego cya kabiri cya APR FC

    APR FC yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Omborenga Fitina winjiye mu rubuga rw’amahina wenyine asatira umunyezamu areba uburyo ahagaze atereka umupira mu izamu.

    Umukino wabereye i Muhanga, Kiyovu Sports yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Norodien ku munota wa 3.

    Abakinnyi Kiyovu Sports ihanganye na APR FC yabanje mu kibuga

    Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, APR FC iherutse kunganya na Ivoire Olympic yo mu cyiciro cya kabiri ubusa ku busa, mu gihe Rutsiro FC yatsindiwe i Gisenyi na Mukura ibitego 2-1

    15″ Rutsiro FC yabonye koroneri ya mbere ariko bayitera nabi irarenga

    13″ APR FC yanze kuva imbere y’izamu, Bizimana Yannick nawe yari atsinze igitego cya kabiri, umupira awuterana imbaraga nyinshi urenga izamu.

    09″ APR FC yabonye igitego

    APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 9, ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye cyane yatereye mu rubuga rw’amahina.

    Ishoti rya Bosco ryavuyemo igitego

    Ruboneka uvuka mu karere ka Gatsibo, ni umwe mu basore bazwiho amashoti akomeye kandi ya kure

    Abandi bakinnyi bagenzi be bahise bamusanganira bamufasha kwishimira igitego yari atsinze

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Kwizera Pierre, Omborenga Fitina

    Buregeya Prince

    Clement Niyigena

    Christian Ishimwe

    Mugisha Bonheur

    Ruboneka Jean Bosco

    Mugisha Gilbert

    Niyibizi Ramadhan

    Nshuti Innocent

    Yannick Bizimana

    Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

    Musikia Delphin

    Niyonkuru Daniel

    Bwira Bandu Olivier

    Hitimana J Claude

    Iradukunda Pacifique

    Gakuru Matata

    Nkubito Amza

    Bugingo Samson

    Watanga Shukulu Jules

    Mundele Jonas

    NIZEYIMANA J Claude

    15:33″ Umukino watangijwe na Rutsiro FC nk’ikipe yasuye, umupira ukaba wakozweho bwa mbere na Bugingo Samson ari nawe rutahizamu w’iyi kipe uyu munsi.

    15:29″ Amakipe yari amaze gutombora ibibuga, Rutsiro FC ikina iganisha ku karere ka Bugesera, mu gihe APR FC ikina yerekeza ku Kawembe

    Rutsiro FC irashaka guhindura amateka mabi ifite imbere ya APR FC

    Abakinnyi ba APR FC babukereye bashaka gutsinda Rutsiro FC ku nshuro ya 5

    Uyu mukino wakurikiye uwabanje saa 12:30 PM aho Mukura yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

    Imibare y’ibanze mbere y’umukino

    Uyu mukino ubaye uwa 5 uhuje aya makipe mu mikino ya shampiyona, aho mu mikino 4 iheruka APR FC yayitsize yose. APR FC imaze gutsinda Rutsiro FC ibitego 11, mu gihe Rutsiro FC itarabasha gufungura amazamu imbere ya imbere ya APR FC.

    APR FC mu mikino 5 iheruka, imaze gutsindamo 4, itsindwa umwe. Rutsiro FC mu mikino 5 iheruka gukina ya shampiyona, yatsinzemo 1, inganya 2, itsindwa 2.

    Rutsiro FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports, irasabwa kubona amanota 3 nibura ikinjira mu manota 20, gusa biragoye kubera uko yitwara iyo igeze imbere ya APR FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126698/live-apr-fc-igiye-kongera-kwima-igitego-rutsiro-fc-amafoto-126698.html

  • Perezida Macron yasabye Abanyekongo kureka gushinja ibibazo byabo amahanga #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron yasabye Abanye-Congo, guhagarika gushinja amahanga ibitagenda neza mu gihugu cyabo, yewe akarengaho agacisha bugufi Tshisekedi wasabiraga ibihano u Rwanda akamwibutsa ko uburyo yageze ku butegetsi buzwi.

    Macron yakomereje uruzinduko rwe muri Afurika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuva muri Gabon no muri Congo Brazaville. Kuri uyu wa Gatandatu, yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri w'Intebe, Sama Lukonde, nyuma yo guhura na Tshisekedi ndetse bakagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

    Ubwo cyatangiraga, mu magambo ya mbere ya Tshisekedi, harimo ingingo ijyanye n'uko igihugu cye cyatewe n'u Rwanda mu rugamba rudasobanutse. Abanyamakuru bo muri Congo nabo bari muri uwo murongo, babaza Macron impamvu igihugu cye kidafatira ibihano u Rwanda.

    Umunyamakuru wa Radio Okapi yabwiye Macron ko FDLR yinjiye muri Congo kubera uruhare rw'u Bufaransa nyuma y'uko abagize uyu mutwe bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda. Yakomeje avuga ko ubu, uwo mutwe ngo umaze kwica Abanye-Congo barenga miliyoni 10.

    Ati 'Ni mwe mwabinjije, ni iki muteganya gukora kuri icyo kibazo cy'umutekano muke mwateje mu Burasirazuba bwa Congo?'

    Macron mu kumusubiza, yavuze ko yiteguye gufungura amadosiye yose y'amateka y'ibyabaye nk'uko yabikoze ku mateka y'u Rwanda, ati 'Niba ari icyifuzo cya Perezida Tshisekedi, niteguye gushyiraho komisiyo yigenga y'abanyamateka igomba kugaragaza uruhare rwa buri wese.'

    Yabwiye Abanye-Congo ko guhera mu 1994, imitwe myinshi yitwaje intwaro yavutse muri Congo, ikigarurira umutungo kamere w'igihugu ndetse igahungabanya umutekano.

    Ati ' Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry'u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw'igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n'umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.'

    Macron yabwiye Abanye-Congo ko yemera ko ukuri kw'amateka kujya hanze, ariko ababwira 'OYA' ku kuba bikoreza umutwaro ibibazo byabo u Bufaransa, avuga ko ahubwo igikwiriye ari ukureba uruhare rwa buri wese, harimo n'urwa Congo ubwayo hamwe n'ibindi bihugu byo mu karere.

    Yavuze ko mu gihe Congo yaba ifite igisirikare gikomeye, kigaharanira ko amahoro agaruka mu bice byose by'igihugu, hakimakazwa ubutabera ku buryo abakoze ibyaha babiryozwa, u Bufaransa buzayiba inyuma. Ati 'Ibyo byumvikane neza'.

    Macron yakomeje agira ati 'Ibi byiyongeraho umukoro wo kurwanya iterabwoba. ADF ni umutwe w'iterabwoba uri ku butaka bwanyu uhungabanya umutekano ushobora guteza ibibazo bikomeye muri Afurika, iyo mitwe igendera ku matwara ya Islam ikwiriye kurwanywa kuko ni ikibazo cy'umutekano w'igihugu.'

    Ku bijyanye n'umutwe wa M23, yavuze ko u Bufaransa bwafashe uruhande ruzwi kandi rusobanutse kuko 'bwamaganye ibikorwa bya M23 n'abayifasha' ndetse ko buri ruhande rukwiriye kubazwa uruhare rwarwo harimo n'u Rwanda. Yagaragaje ko akarere kafashe uruhande rusobanutse rujyanye n'ibiganiro.

    Ati 'Dufite amahirwe yo gukemura ikibazo cya M23 mu gihe ibyemejwe bishyizwe mu bikorwa.'

    Ku kibazo cya FDLR, Macron yavuze ko uyu munsi mu gukemura ikibazo cy'umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi, abantu bakwiriye gukurikiza ibyemejwe i Luanda.

    Yavuze ko abazabangamira iyi gahunda bazagaragara kuko hari abagenzuzi bigenga bashyizweho mu kureba iyubahirizwa ry'imyanzuro ya Luanda.

    Ati 'Abazabangamira iyo gahunda bazi neza ko bazafatirwa ibihano.'

    Imyanzuro ya Luanda isaba ko umutwe wa FDLR ushyira intwaro hasi, ariko kuva wafatwa, uyu mutwe wakomeje imikoranire yawo n'Ingabo za FARDC ndetse na Raporo ya Loni iherutse kubigaragaza ko FDLR na FARDC bimitse imikoranire.

    Tshisekedi yavuze ko RDC ishimira u Bufaransa n'u Burayi ku bufasha bwahaye igihugu cye mu kwita ku bavanywe mu byabo n'intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ariko avuga ko hari ibindi bikorwa bikwiriye kubuherekeza.

    Muri ibyo yavuze ko M23 ikwiriye kuvanwa mu bice byose irimo, hanyuma abaturage bagafashwa gusubira mu ngo zabo. Ibyo mu gihe ngo bizaba bikozwe, bizafasha Komisiyo y'Amatora kugeza imashini zifashishwa mu gutora no gufungura ibilo byayo kugira ngo abaturage bitorere abayobozi.

    Yavuze ko mu Burengerazuba bw'igihugu ibikorwa byo ibikorwa byo gutegura amatora byakozwe neza, ubu biri gukorwa rwagati mu gihugu no mu Burasirazuba.

    Ati 'Ikibazo gikomeye kiri mu bice birimo umutekano muke aho dukeneye ko amahoro agaruka kugira ngo tubashe gukomeza gahunda z'amatora. Bitari ibyo, dushobora kwisanga habayeho ugukererwa mu buryo bugaragara ku buryo byagira ingaruka ku itariki y'amatora.'

    Tshisekedi yavuze ku bijyanye n'ibihano asabira u Rwanda, avuga ko rukomeje gusahura igihugu cye, asaba Macron ko agaragaza aho ahagaze. Abari bateraniye mu cyumba bose bahise bamuha amashyi menshi y'urufaya yamaze hafi umunota wose.

    Macron yahise afata ijambo amusubiza ati 'Ndagira ngo mvuge mu buryo busobanutse ko nasobanuye uruhande rw'u Bufaransa, twatanze umusanzu wacu mu bufasha bw'ibijyanye no kwita ku bantu ndetse n'ibijyanye na politilki.'

    'Ariko ntabwo ari u Bufaransa buzazana igisubizo. Ibi ndabivuga nshize amanga […] nabwiye Perezida [Tshisekedi] ko nshigikiye gahunda zashyizweho, ko mfitiye icyizere Perezida Lourenço [umuhuza mu bibazo by'u Rwanda na RDC] kandi nizera bitazagera ah'ibihano kuko twizera ko inzira yashyizweho izaba yubahirijwe kandi nibwira ko mwese muri iki cyumba ni cyo mwahitamo.'

    Yakomeje agira ati '[Kubahiriza ibyagenwe] Kuko ni cyo kizakumira intambara, umutekano ukagaruka.'

    Macron yavuze ko gahunda y'u Bufaransa yo kwivanga muri politiki ya Afurika yarangiye ahubwo igishyizwe imbere ari politiki y'ukuri iganisha ahazaza.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-macron-yasabye-abanyekongo-kureka-gushinja-ibibazo-byabo-amahanga

  • Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Igitego cyo ku munota wa nyuma cya Nelson cyafashije Arsenal kwegukana intsinzi imbere ya Bournemouth, yashimishije abakunzi b’iyi kipe barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana wa yo ukomeye.

    Arsenal yagiye gukina uyu mukino iyoboye urutonde ndetse n’iyo itsindwa ntibyari kuyikura ku mwanya wa mbere.

    Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera Arsenal cyane nk’ikipe yari imbere y’abafana ba yo kuri Emirates Stadium.

    Si ko byagenze ahubwo yaje kugorwa cyane kuko ku munota wa mbere, Philip Billing yahise atsindira Bournemouth igitego cya mbere.

    Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

    Umutoza Arteta yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Tomiyasu aha umwanya Benjamin White.

    Izi mpinduka ntacyo zamufashije kuko ku munota wa 57 Marcos Senesi yatsindiye Bournemouth igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Joe Rothwell.

    Arsenal yongeye kubona ko byose bishoboka ku munota wa 62 ubwo Thomas Partey yayitsindiraga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Emile Smith Rowe.

    Ku munota wa 69, umutoza Mikel Arteta yazanyemo Reiss Nelson asimbura Emile Smith Rowe.

    Ku munota wa 70 yahise aha umupira Benjamin White wahise atsindira Arsenal igitego cya 2.

    Arsenal yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko bibanza kwanga.

    Nelson winjiye mu kibuga nk’umucunguzi yaje guhesha amanota 3 Arsenal ubwo yatsindaga igitego ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe benshi bari bizeye kunganya bamaze no kwiyakira.

    Umusifuzi yongeyeho iminota 6, ku munota wa nyuma Arsenal yabonye koruneri yatewe maze abakinnyi ba Bournemouth bawukuraho usanga Nelson wahise atsindira Arsenal igitego cy’intsinzi.

    Ni intsinzi yashimishije abakunzi benshi ba Arsenal barimo na Perezida Paul Kagame aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “mbega ibihe byiza kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana… byiza!!!”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’umunsi wa 26, Arsenal yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 58, irarusha Manchester City ya kabiri amanota 6.

    Igitego cyo ku munota wa nyuma cya Reiss Nelson cyacunguye Arsenal

    Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yishimiye-intsinzi-ya-arsenal-yo-ku-munota-wa-nyuma

  • Healing Worship Team yahinduye izina itangaza… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’uko aba baririmbyi bahinduye izina, yatangajwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu mu itangazo ryo kumenyesha ryanditswe tariki 03 Werurwe 2023. Ubuyobozi bw’iri tsinda bwahamirije inyaRwanda aya makuru bunakura igihu ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri tsinda.

    Healing Worship Team yatangaje ko ubu isigaye yitwa HEALING WORSHIP MINISTRY. Aba baririmbyi batangaje ko kuva kuwa Gatanu tariki 03 Werurwe, babaye Minisiteri (Ministry). Basobanuye ko impamvu bahisemo kuba Minisiteri, ni “ku bw’impamvu zo kwagura umurimo”.

    Izi mpinduka muri iri tsinda rifite izina rikomeye mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, zamenyeshejwe abakristo ba Power of Prayer Church, andi matorero muri rusange ndetse n’umuryango mugari wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Industry). 

    Ubusanzwe, kugira ngo ube umuririmbyi wa Healing Worship Team, byasabaga ko uba uri umukristo wa Power of Prayer Church, ariko nyuma y’uko bahinduye izina bakaba Minisiteri “Healing Worship Ministry”, bagiye kujya bakira n’abandi baririmbyi bo mu yandi matorero nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe na Kadogo (Byiringiro Eric) Umuyobozi w’indirimbo muri iri tsinda.

    Healing Worship Team yahinduye izina ihitamo kwitwa Healing Worship Ministry

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126708/healing-worship-team-yahinduye-izina-itangaza-ko-izajya-yakira-nabo-mu-yandi-matorero-126708.html

  • Perezida Kagame yanejejwe n'intsinzi ya Arsenal yavuye kure #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari mu bafana ba Arsenal hirya no hino ku isi bagaraje ko bishimiye intsinzi y'iyi kipe ku munota wa nyuma ubwo yatsindaga AFC Bournemouth ibitego 3-2 nyuma yo kubanza gutsindwa ibitego 2-0.

    Ikipe ya AFC Bournemouth niyo yatangije umupira ihita itsinda igitego cya 1 ku isegonda rya 12 gitsinzwe na Philippe Billing,ku burangare bwa ba myugariro ba Arsenal.

    Nyuma yo gutsindwa igitego,Arsenal yahise itangira gusatira cyane bituma ku munota wa 3 gusa Martin Odegaard yarekuye umupira uremereye umunyezamu Neto wa Bournemouth awukuramo usanga Bukayo Saka nawe awusubizamo ariko umupira ukubita ku kirenge cy'umuzamu uvamo.

    AFC Bournemouth yakomeje gukina irwana n'ubuzima ariko ikagorana ku mipira ibonye kuko yakoraga count attack zikomeye.

    Ku munota wa 18 AFC Bournemouth yabuze igitego cyabazwe aho Phillip Billing yirukankanye umupira maze awuhindura kwa Dango Ouatarra, ariko Ramsdale aratabara awumukira basigaranye bonyine.

    Abakinnyi nka Bukayo Saka na Martinelli bashatse cyane uburyo bw'igitego cyo kwishyura bakanabubona ariko gushyira mu nshundura birananirana bituma igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1 cya Bournemouth.

    Arsenal yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Tomiyasu hinjiramo Ben White.

    Nk'uko byari byagenze mu gice cya mbere Arsenal n'ubundi yakomeje kugumana umupira ku buryo bugaragara.

    Icyakora yaje gutungurwa ku munota wa 57,kuko AFC Bournemouth yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Marcos Senesi,ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Joe Rothwell.

    Ikipe ya Arsenal yabonye igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Thomas Partey ku mupira yari ahawe na Emile Smith-Rowe n'umutwe.

    Abakinnyi ba Arsenal nyuma yo kubona igitego mbere, icyizere cyazamutse, maze ku munota wa 70 babona igitego cya 2 gitsinzwe na Ben White ahawe umupira na Reiss Nelson wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 6 y'inyongera yaje kwiyongeraho indi kubera gutinza umukino Kwa AFC Bournemouth.

    Arsenal yababaje Iyi kipe ibona igitego cy'intainzi ku munota wa 97 cya Reiss Nelson ibona amanota 3 bigoranye.

    Iyi ntsinzi yatumye abarimo Perezida Kagame bafana Arsenal bagaragaza amarangamutima yabo.

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mbega ibihe by'ibyishimo kuri Arsenal,umutoza, Nelson,natwe abafana bose…Wow …😁😁!!!!”

    Arsenal irusha amanota 5 Man City kuko yatsinze nayo Newcastle ibitego 2-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yanejejwe-n-intsinzi-ya-arsenal-yavuye-kure