Blog

  • Messi yabwiye amagambo akomeye Mbappe wakoze amateka mashya muri PSG #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappe yaraye atsinze igitego cya 201, aca agahigo k'umukinnyi umaze gutsindira Paris St-Germain ibitego byinshi mu mateka yayo ahigitse Ednson Cavani banganyaga ibitego 200.

    Ibi byabaye mu rukino batsinzemo Nantes ibitego 4-2 muri Ligue 1.Icyo gitego Mbappe yacyinjije ku munota wa 92.

    Uyu mukinnyi w'imbere w'Ubufaransa wujuje imyaka 24 mu kwezi kwa 12, amaze kwigaragaza nk'igihangange mu mupira w'amaguru.

    Amaze gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi incuro ebyiri, atwara igikombe mu 2018 hanyuma anatsindira igihembo cy'umukinnyi winjije ibitego byinshi mu irushanwa ryo (Golden boot) mu 2022.

    Kuva yerekeza muri PSG avuye muri Monaco mu 2017, aguzwe amafaranga menshi ku myaka yari afite, Mbappe amaze gutwara ibikombe bine bya shampiyona yo mu Bufaransa (Ligue1), kandi akaba yaragiye aba uwa mbere mu gutsinda ibitego byinshi muri iyo myaka yose.

    Muri uyu mwaka, uwo musore afite ibitego 30, akaba amaze gutanga imipira ivamo ibitego incuro umunani, hose hamwe akaba amaze gutanga imipira ivamo ibitego incuro 85 mu mikino z'iyi kipe 247.

    Lionel Messi ushimwa kubana neza nabo bakinana yashimiye Kylian Mbappé abinyujije kuri Instagram ndetse agaragaza ko atewe ishema nawe.Yagize ati “Kylian Mbappé twishimiye imibare yawe”.

    Usibye kandi Mbappé watsinze muri uyu mukino na Lionel Messi yatsinze, niwe wafunguye amazamu ku munota wa 12 gusa.

    Kugeza ubu Messi amaze gutsinda ibitego 18, yatanze imipira 16 ivamo ibitego mu mikino 29 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Aba bakinnyi uko ari 2 bafite umukoro ukomeye wo gufasha Paris Saint-Germain gutsinda Bayern Munich mu mikino ya 1/16 muri Champions League, umukino ubanza bari batsinzwe igitego 1-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yabwiye-amagambo-akomeye-mbappe-wakoze-amateka-mashya-muri-psg

  • Nyarugenge: Bibye inkweto bajya muri ruhurura, Polisi ibasangamo – #rwanda #RwOT

    Akenshi bivugwa ko aba bajura bamara kwambura abantu, bakinjira muri za ruhurura bakajya kwihishamo.

    Polisi yakoze uwo mukwabu nyuma y'uko abana bo mu muhanda bazwi nka 'marines' bigabije amaduka y'abacuruza inkweto yo muri Downtown, bakaziba.

    Aba bana bakuyemo inkweto bashaka kuzicikisha banyuze muri ruhurura, gusa bihurirana n'uko polisi yari ihageze, igikorwa cyabo nticyagerwaho, ibyari byibwe bisubizwa ba nyira byo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yabwiye IGIHE ko abo bana bafite ingeso yo kwiba bakihisha muri ruhurura.

    Ati “Icyo dusaba abayobozi ni uko ahantu hari imyenge muri za ruhurura hatwikirwa kuko niho baca bakabura. Iyi miferege ni yo bareba bakagenda bacubiramo baba bazi ahantu iri, iyo umwirukanseho ageraho agacubira.”

    Abana bo ku mihanda cyane muri Kigali bagenda biyongera benshi bavuga ko bajyayo bahunze amakimbirane yo miryango yabo n'ibindi bibazo.

    Ni mu gihe Leta y'u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo, bigizwemo uruhare n'abaturage ndetse n'inzego z'ibanze.

    Hafi y’izi ruhurura hakunze kuba abana bo ku mihanda bajya bambura abantu, bakarigitiramo

    Inzego z’umutekano zahise zihagera, zitesha abo bajura

    Hasabwe ko za ruhurura zipfundikirwa kugira ngo abajura bazinyuramo bakumirwe

    Inzego z’umutekano zahise zitabara, inkweto zibwe zigaruzwa bwangu

    Amafoto: Ntare Julius


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bibye-inkweto-bajya-muri-ruhurura-polisi-ibasangamo-irazibambura

  • Maranyundo Girls School yegukanye umwanya wa mbere mu mishinga ibyara ingufu hifashishijwe robots – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo abana bo muri iri shuri begukanye kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, bahigitse abandi bo mu bigo 35 byo hirya no hino mu gihugu.

    Ni umwanya baheshejwe n'umushinga bakoze wo gukoresha ingufu za Biogaz mu mirimo itandukanye.

    Ni amarushanwa yibanze ku gutekereza umushinga w'ikoranabuhanga wagira uruhare mu gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo, ariko bikagirwamo uruhare na za robots zitandukanye.

    Ni gahunda yatekerejwe nk'uburyo bwo gukundisha abana gukora imashini zifashishwa mu mirimo itandukanye.

    Nikuze Clementine, umwalimu muri MGS ufasha aba banyeshuri umunsi ku wundi, yavuze ko uyu musaruro uturutse ku gihe cy'imyaka ine bamaze biga kuri uwo mushinga, aho bashakaga kongera kuvugurura ingufu za Biogaz ziboneka hifashishijwe amase y'inka.

    Ati “Yari imaze igihe isa n'itagera ku ntego zayo, uyu munsi turashaka kuyivugurura mu buryo bugezweho butagira umunuko, ariko tugashyiraho n'utwuma (sensors) tuzajya dutanga ubutumwa mu gihe yagize ikibazo.”

    Nikuze avuga ko utwo dukoresho tuzajya dutanga ubutumwa ku muturage, ubundi bigakurikiranwa Biogaz itarangirika cyane ko n'abo muri MGS bazaba babibonye mu butumwa bazajya bakira.

    Abo mu kigo International Montessori School batwaye umwanya wa kabiri, bari bafite umushinga wo kubyaza amashanyarazi amazi,ariko bidasabye isumo, ahubwo bikozwe n'akamashini bateguye kazajya gakaraga amazi ubundi agatanga ingufu.

    Mukundwa Ethia wiga mu mashuri abanza wazanye icyo gitekerezo, yavuze ko yagikuye'ku bushakashatsi njye na bagenzi banjye twakoze, dusanga amashanyarazi menshi mu Rwanda ava ku ngomero, dutekereza uburyo yaboneka izo ngomero zitifashishijwe.”

    Akomeza avuga ko “umushinga uzagirwamo uruhare n'ikoreshwa ry'ama-robots azajya adufasha kujya gushyira ibyuma muri iyo mashini kugira ngo ikore.'

    Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza baje ku mwanya wa gatatu bo bari baserukanye umushinga wo gukoresha ingufu ziturutse kuri Biogaz mu gutwara imodoka, aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Bikorwa bashyira amase y'inka mu mashini runaka hanyuma umwuka uvamo ukabikwa ahantu runaka, nyuma ukabyazwamo izo ngufu zihagurutsa moteri y'ikinyabiziga.

    Uburyo bwo kwigisha abana imishinga ibyara ingufu zitangiza ibidukikije bigizwemo uruhare na za robots, ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ariko ugamije kwigisha abana gukora imashini bakiri bato.

    Watangiranye n'amarushanwa mu gihugu hose aho abafatanyabikorwa batandukanye bamaze amezi agera kuri ane bazenguruka igihugu bigisha abana ndetse n'abarimu uko byakorwa.

    Nyuma baje kwanzura ko muri Werurwe bazahatana ku rwego rw'igihugu, uwatsinze abandi akazajya guhatana n'indi mishinga ku rwego rwa Afurika, mu yiswe First Lego League Challenge 2022/2023.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko babitekereje mu buryo bwo gukundisha abana ikoranabuhanga, ariko bakabikora mu buryo bw'imikino kugira ngo babikunde.

    Akomeza avuga ko gukora mu buryo bw'amatsinda abana barushanwa, bituma bashyiramo ingufu hanyuma bikajyana no guhugura abarimu babigisha kugira ngo gahunda y'ikoranabuhanga ishinge imizi uhereye mu bato.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, we yavuze ko ku ikubitiro batangiranye n'ibigo 35, umwaka utaha bakazageza kuri 500, bikazajya byiyongera uko imyaka ihita ari nako ibikoresho biboneka.

    Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda ari uguhera ku mwana w'imyaka mike ishoboka, bigakorwa hanifashishwa ibikoresho bisanzwe mu gihugu mu buryo bwo guhanga udushya, ariko biri no mu kugabanya igiciro byabyo kuko bihenda, kugira ngo buri wese yisange muri iyo gahunda.

    Abana basabwaga guhuza udukoresho bakenera hanyuma hakavamo imashini runaka, bakayiha ubutumwa butandukanye

    Abanyeshuri babanza gutegurirwa ibikoresho bakenera, bigizwemo uruhare n’urundi rubyiruko rusanzwe muri uru rwego rw’ikoranabuhanga ryifashisha imashini

    Abanyeshuri bigishwa gukora robots hifashishijwe ibikinisho

    Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School y’i Kigali na bo baserukanye umushinga wo kubyaza imyuka isohorwa n’imodoka, ingufu zakoreshwa mu guteka

    Abayobozi batandukanye bashimishijwe n’ubumenyi abana bamaze kugira mu gukora imashini zitandukanye

    Aha umunyeshuri yerekanaga ubumenyi bakuye mu gukora robots

    Byasabaga gusobanura icyo umushinga uzamara, uruhare bawugizemo, uburyo bazifashisha imashini zitandukanye ndetse n’uburyo uzabungabunga ibidukikije

    Iyo robot itageze ku byo wayitumye uba utengushywe

    Ubwo abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School bagezaga umushinga wabo ku kanama nkemurampaka

    Umuyobozi wa New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge (wambaye umweru) asobanura uburyo abana bigishwa ibijyanye no gukora robots

    Umuyobozi mu kigo cyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga cya CODERINA gitegura amarushanwa ku rwego rwa Afurika ,Olajide Ademola Ajayi, na we yari yitabiriye

    Abanyeshuri baturutse mu bigo 35 nibo bitabiriye amarushanwa

    Aya marushanwa yanitabiriwe n’abo mu mashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maranyundo-girls-school-yegukanye-umwanya-wa-mbere-mu-mishinga-ibyara-ingufu

  • EJVM yakoze iperereza ku iraswa ry'umusirikare wa RDC ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Itsinda rihuriweho n'Ingabo zo mu Karere k'Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka (EJVM) ryagenzuye iraswa ry'umusirikare wa RDC ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.

    Uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ingabo zarwo,mu kwirwanaho zimurasa mu cyico ahita apfa.

    Iri tsinda rya EJVM ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, ryabanje hafi y'umupaka ku ruhande rwa RDC hafi y'ahabereye iri rasana rikomereza mu Rwanda aharasiwe uyu musirikare.

    Iri tsinda ryasobanuriwe uko uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

    RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

    Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ejvm-yakoze-iperereza-ku-iraswa-ry-umusirikare-wa-rdc-ku-butaka-bw-u-rwanda

  • Fally Ipupa yakiriye ku ivuko Perezida Macron… – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko Umukuru w'Igihugu cy'Ubufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Congo Kinshasa, yafashe umwanya ajya gusura inshuti ye y'akadasohoka Fally Ipupa.

    Perezida Macron akaba yakiriwe na Fally Ipupa ku ivuko mu gace ka Bandalungwa, kari mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa ahazwi nka Sundi.

    Ibi bikaba byabaye nyuma y'amasaha agera kuri 19 y'umutekano ukomeye muri aka gace, aho abapolisi n'abarinzi ba Perezida Emmanuel Macron bari benshi.

    Si ubwa mbere aba bombi bahuye kuko no mu minsi micye ishize bari bahuriye mu Bufaransa, aho bagiranye ibiganiro birimo n'ibigaruka ku mutekano mucye uri muri iki gihugu.

    Ni ibintu ariko bitakiriwe neza na bose kuko byakurijeho gutwikwa kw'imwe mu nyubako z'uyu muhanzi. Fally Ipupa kandi yaririmbiye Perezida Macron wagendereye Congo Kinshasa, akanamusura.

    Perezida Macron akaba ari mu ruzinduko rw'iminsi itanu muri Afurika, aho yanaherukaga muri Gabon aho yanahuriye n'umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie, Michael Tesfasy na Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya n'abandi.

    Amashusho ya Fally Ipupa na Perezida Macron yakiriyeFally Ipupa ubwo aheruka guhura na Perezida Macron baganiriye ku bintu bitandukanye, birimo n’umutekano mucye wo mu KarereUbucuti bwa Fally Ipupa na Perezida Macron bukomeje gukomera ku rwego basigaye banagenderanira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126715/fally-ipupa-yakiriye-ku-ivuko-perezida-macron-baheruka-guhura-akabizira-video-126715.html

  • Meteo Rwanda yateguje ibihe by'imvura idasanzwe – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko mu minsi icumi y'igice cya gatatu cya Gashyantare 2023, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28, byagaragaye ko imvura yabaye nyinshi ku mvura isanzwe igwa muri aya matariki mu ntara y'Amajyaruguru no mu bice byinshi by'amajyepfo y'Intara y'Iburengerazuba.

    Ni mu gihe ahandi hasigaye, imvura yaguye yabaye nke ku isanzwe ihagwa.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Muri iki gice, henshi mu ntara y'Amajyaruguru no mu bice by'amajyepfo y'Intara y'Iburengerazuba niy'Amajyepfo, mu turere twa Gatsibo na Kirehe haguye imvura iruta iy'ahandi hasigaye mu gihugu”.

    “Umujyi wa Kigali, ibice byinshi by'Amajyepfo y'Intara y'Iburasirazuba, mu majyaruguru y'Intara y'Amajyepfo no turere twa Karongi na Rutsiro, imvura yabaye nke.”

    Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Butaro bwo mu Ntara y'Amajyaruguru ingana na milimetero 118.4 yaguye mu minsi itandatu, ikurikirwa n'ubupimiro bwa Bugarama bwo mu ntara y'Iburengerazuba hapimwe milimetero 94.0.

    Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10 Werurwe 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120.

    Yakomeje iti “Ingano y'imvura iteganyijwe kuziyongera ugereranyijwe n'ukwezi kwa Gashyantare, ikazaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru no ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba.”

    Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiba hagati ya milimetero 20 na 100.

    Hateganyijwe ko ubuhehere bw'ubutaka buzakomeza kwiyongera mu gice cya mbere cya Werurwe, bitewe n'imvura iteganyijwe.

    Yakomeje iti “Abahinzi barashishikarizwa gutangira gutera imbuto bashingira ku makuru y'igihembwe cy'Ihinga 2023B ndetse no kwegera abashinzwe imirimo y'ubuhinzi kugirango bamenye imbuto ikwiye yo gutera n'igihe cyo gutera.”

    Mu bijyanye n'ubushyuhe, ibipimo bigaragaza ko mu kwezi gushize mu mujyi wa Kigali, mu ntara y'Iburasirazuba, mu gice cy'Amayaga, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu majyepfo y'Akarere ka Nyaruguru hashyushye kurusha ahandi mu gihugu m ukwezi gushize.

    Igipimo cy'Ubushyuhe bwo hejuru cyari hagati ya 21.1°C ku bupimiro bwo kuri Paruwasi ya Murunda na 28.5°C ku bupimiro bwa Nyamata.

    Ibice bimwe by’igihugu bigiye kugusha imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ibihe-by-imvura-idasanzwe

  • Yari gutwara Ballon d’Or! Messi na Suarez ba… – #rwanda #RwOT

    Muri 2017 nibwo umukinnyi ukomoka muri Brazil, Neymar yerekeje mu ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain aguzwe akayabo k'amafaranga, yari atanzweho angana na miliyoni 222 z’amapawundi. 

    Uyu mukinnyi mbere y'uko ava muri FC Barcelona, yari ari muri ba rutahizamu 3 bakomeye, bashakiraga ibitego iyi kipe.

    Aba bakinnyi uko ari 3 bari bazwi ku izina rya MSN: Messi, Suárez na Neymar. Mu mateka y’umupira w’amaguru, aba ni bamwe mu bakinnyi babayeho bakomeye bakina basatira izamu. Aba bakinnyi 3 bagiye bafasha FC Barcelona mu bihe bitandukanye, birimo n’umwaka w’imikino wa 2014-2015.

    Neymar yafashe umwanzuro ukomeye ava muri FC Barcelona asiga aba bakinnyi 2 bakinanaga imbere, yerekeza muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2017. Nk'uko Luis Suarez yabitangaje, mbere y'uko afata uyu mwanzuro babanje kumugira inama. 

    Abakinnyi 3 babayeho bakomeye bakinana mu gushaka ibitego

    Aganira na Marca yagize ati “Iyo Neymar aguma muri FC Barcelona yari gutwara Ballon d’or. Igitekerezo cyanjye ni uko iyo ahaguma aba yaratsindiye ibihembo bikomeye”.

    Njyewe na Lionel Messi twagiye tumubwira ko niba ashaka gutwara buri kintu cyose agomba kuguma muri FC Barcelona, ariko nk'uko mubizi biragora kugenzura ibyo abantu bakubwira. Nk’inshuti ze twamugiriye inama yo kuhaguma cyangwa akajya muri Manchester City, ariko umuryango we uhitamo ko agenda”.

    Neymar afite imibare myiza muri FC Barcelona. Yahakinnye imikino 186 atsindamo ibitego 105, ndetse anatanga imipira 76 ivamo ibitego.

    Uku kwitwara neza ntabwo byagarukiye muri FC Barcelona gusa, kuko no muri Paris Saint-Germain yakomeje gutsinda. Amaze gukina imikino 173 atsindamo ibitego 118, ndetse anatanga imipira 77 ivamo ibitego.

    Nta mukinnyi n’umwe wari uri muri MSN ugikina muri FC Barcelona. Suarez asigaye akina mu ikipe yo muri Brazil. Yavuye muri FC Barcelona muri 2020, yerekeza muri Atletico Madrid. Lionel Messi we yavuye mu ikipe yamureze muri 2021 kubera ubukene bwari buri muri iyi kipe, ahita asanga Neymar muri Paris Saint-Germain.

    Suarez na Messi bagiriye inama Neymar mbere y'uko ava muri FC Barcelona

    Neymar muri Paris Saint-Germain kugeza ubu yaravunitse


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126710/yarigutwara-ballon-dor-messi-na-suarez-baburiye-neymar-agiye-kuva-muri-fc-barcelona-126710.html

  • Umutoza Ten Hag yavuze amagambo anenga Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umutoza Erik Ten Hag yemeje ko kwirukana Cristiano Ronaldo bitigeze bimubuza gusinzira kuko ikipe ye nta kinyabupfura cyayirangwagamo akiyirimo

    Uyu mutoza wa Manchester United yafashe imyanzuro ikomeye irimo kwirukana uyu Ronaldo,bimufasha kugarura ikipe ku murongo ndetse ubu iri guhatanira ibikombe 4 mu mwaka umwe.

    Abajijwe niba mu ikipe ye hatarimo ikinyabupfura igihe Ronaldo yari ayirimo,yagize ati “niko byari bimeze,ntabwo nabeshya.

    Abakinnyi bakomeye bakunda gahunda,atari mu kibuga gusa,uba ukeneye amategeko.

    Muri buri kigo iyo nta mategeko n'ikinyabupfura,no gufatana uburemera ikinyabupfura,uteza akavuyo.

    Byarigaragazaga kubera ko nashoboraga kubibona mu kibuga icyagendaga.”

    Uyu muholandi yakomeje agira ati “Nari mfite impamvu nyinshi kandi nari nzi ingaruka byari guteza.

    Ariko sinigeze mpangayika[kurekura Cristiano Ronaldo] kandi nasinziye neza muri ayo majoro.

    Nagombaga gufata ibyemezo kugira ngo nzamure ikipe.

    Nagombaga kureba nkakira n'ingaruka z'ibyemezo nafashe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-ten-hag-yavuze-amagambo-anenga-cristiano-ronaldo

  • M23 yemeye ubusabe bwa Perezida wa Angola #rwanda #RwOT

    Umutwe w'inyeshyamba wa M23 wemereye Perezida w' Angola ko ugiye guhagarika imirwano yose wagiriraga mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko bitarenze kuwa 07 Werurwe bizaba byamaze kuba.

    Nimugihe aya makuru yemejwe n'ibiro bya Perezida wa Angola kurubuga rwa Facebook ni mu gihe umutwe wa M23 bo ntacyo barabitangazaho.

    M23 yemeye ko igomba kuba yagaritse imirwano bitarenze kuwa kabiri w'icyumweru gitaha nyuma y'ibiganiro umuyobozi mukuru wayo aheruka kugirana na Perezida wa Angola usazwe ari umuhuza mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy'umutekano muke uboneka mu burasirazuba bwa DRC.

    Perezida Lourenco aheruka kwakira i Luanda abayobozi bakuru ba M23 barangajwe imbere na Bertrad Bisimwa usazwe ari Perezida w'uriya muntwe kimwe Lowrence Kanyuka usazwe ari umuvugizi wabo.

    Angola yavuze ko iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano kwa M23 rigomba gukurikiranwa n'urwego rwashyizweho ngo rukurikiranye iyubahirizwa ry'myanzuro y'inama ya Luanda yo mu gushyingo 2022

    Yasabye kandi M23 na Leta ya congo kubahiriza imyanzuro y'inama zitandukanye zabaye mu minsi ishize zigamije gushakira amahoro n'umutekano ikigice cy'uburengera zuba bw'a Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yemeye-ubusabe-bwa-perezida-wa-angola

  • Bari kurushinga muri Kanama 2022! Urugendo rw… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ku wa 2 Ukuboza 2022  yagizwe umwere, ndetse urukiko rutegeka ko ahita afungurwa. Icyo gihe umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega.

    Ntabwo ndi bwizimbe mu magambo kuko icyo sicyo cyanzanye ahubwo nshaka kuvuga ku rukundo rwe na Miss Iradukunda Elsa rwarikoroje mu itangazamakuru kuva umunsi afungwa, kubera uko uyu mukobwa yagiye amurwanira ishyaka.

    Umurengera w'urukundo rwabo wagaragaye mu minsi ishize ubwo mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2023, haberaga umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko kw'aba bombi.

    Prince kid yari amaze igihe kinini ategereje umuhoza?

    Prince Kid wahoze ari umuhanzi akaza kubivamo ajya mu byo gutegura ibikorwa bitandukanye bya  Nyampinga w'u Rwanda, ni umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga Miss Rwanda.

    Yakundanye na Teta Sandra nyuma gato y'amarushanwa ya Nyampinga wa SFB mu 2011, ubwo uyu Teta yabaga igisonga cya Kabiri cya Nyampinga waho. Batandukanye mu 2014.

    Mu kiganiro yagiranye na Code 250 mu 2016, Ishimwe Dieudonné yabajijwe ibibazo byinshi, ndetse umunyamakuru aza no gukomoza ku kibazo cyamubazaga umukobwa yaba yarakundanye nawe ku bwe yumva adateze kwibagirwa ndetse n'icyo atandukaniyeho n'abandi.

    Aha, Ishimwe yahise ahamiriza umunyamakuru ko mu buzima bwe yakundanye n'umukobwa umwe ariwe Sandra Teta, bakundanye akirangiza kaminuza ubwo yari afite imyaka 26, ndetse nyuma yo gutandukana nawe akaba atarongeye gukundana kugeza ubu.

    Yagize ati 'Ni uko wenda nimbibabwira muri bugire ngo ni bya bindi by'abantu babeshyana buri gihe, ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumwibagirwa mu bundi buryo, njyewe ntabwo nakundanye igihe kirekire. Umukobwa nakundanye nawe yari Teta ariko kuvuga ngo ikintu cyo kutamwibagirwaho, nyine ni uko ariwe wabanje […] nta kindi kintu (cyihariye) kuko nta bakobwa benshi nakundanye nabo.'

    Sandra Teta nyuma yo gutandukana n’uyu musore, yahise akundana na Derek Sano baza gutandukana, ubu afitanye abana babiri n'umuririmbyi w'Umunya-Uganda, Weasel.

    Abajijwe impamvu yatumye nyuma yo gutandukana na Sandra Teta, ahitamo kudashaka undi mukobwa bakundana mu gihe bizwi ko Miss Sandra Teta we yahise acudika n'undi musore, aha Prince Kid yagize ati 'Ubwo niko urukundo rwaje nyine, ni urwo ngurwo rwaje.'

    Uyu musore kuva yatandukana na Teta, nta wundi mukobwa wigeze amenyekana mu itangazamakuru  bakundanye.

    Sandra Teta [wa kabiri utururse iburyo] na Prince Kid bamaze igihe bakundana 

    Urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa rwabayeho igihe kinini mu ibanga

    Nyuma gato y'aho Miss Iradukunda abaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, byatangiye guhwihwiswa ko yaba akundana na Prince Kid. Akenshi barasohokanaga bafatanye agatoki ku kandi, ariko bakirinda itangazamakuru.

    Aba bombi bakundanye mu ibanga rikomeye kugeza mu mwaka ushize, ubwo iby'urukundo rwabo byasandaraga biturutse ku bibazo byabaye muri Miss Rwanda.

    Miss Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid

    Ku wa 9 Gicurasi 2022 nibwo hasakaye inkuru y'uko Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

    Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022.

    Amakuru yavugaga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa muri Miss Rwanda, kugira ngo bazivuguruze imbere y'urukiko.

    Yari yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

    Icyo gihe abakobwa n'abandi bantu [kuko harimo n'abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

    Iradukunda Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé. Ku wa 25 Gicurasi uyu mukobwa yararekuwe.

    “>

    Yitabye RIB afite ubukwe!

    InyaRwanda ifite amakuru ko ku nshuro ya mbere Prince Kid yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB yasabye Umugenzacyaha kumurekura amubwira ko afitanye ubukwe na Iradukunda Elsa muri Kanama 2022, icyo gihe yaberewe ibamba icyifuzo cye nticyahabwa agaciro.

    Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko kino ari kimwe mu bihe bikomeye uno mugabo yanyuzemo, kuko yumvaga ko agiye guhamya isezerano ryo kubana akaramata n'uwo yihebeye bikarangira iminsi ibaye imitindi.

    Prince Kid ataha wari umunsi w'amarira n'ibyishimo

    Ikigaragaza ko aba bombi bari bafitanye urukundo rudasanzwe, ku wa 2 Ukuboza ubwo Prince Kid yarekurwaga, byari ibicika ndetse yahoberanye n'umukunzi we biratinda.

    Icyo gihe, yanagaragaye mu gitaramo cya Kigali Fiesta, ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa.

    Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n'inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

    Aba bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y'icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n'ibirahure. Gusa byaje kurangira abanyamakuru babateye imboni barabafotora.

    Prince Kid na Miss Elsa baheruka gusezerana imbere y’amategeko 



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126701/bari-kurushinga-muri-kanama-2022-urugendo-rwurukundo-rwa-prince-kid-na-miss-elsa-basezeran-126701.html