Blog

  • Bugesera: Baciye umuvuno mu buhinzi nyuma y'uko izuba ryatumye abarenga 12.000 bagaburirwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba nshya zafatiwe mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023, ikaba yahurijwemo abanyamuryango babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi barimo abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere, ku mirenge n'abacuruza inyongeramusaruro.

    Mu Karere ka Bugesera kahuye n'izuba ryinshi ryatumye abaturage batera imyaka batinze abandi yumira mu mirima mu Gihembwe cya Mbere cy'uyu mwaka.

    Ku buso bungana na hegitari ibihumbi 33 hari harahinzwe nibura hegitari 5000 ndetse ni zo zezeho imyaka ku kigero gishimishije nyuma y'uko abaturage baturiye ibiyaga bahawe moteri yo kuhira.

    Habonetse toni ibihumbi 22 z'umusaruro wose mu gihe ubusanzwe bezaga toni ibihumbi 45 z'ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Bimwe mu bihingwa bitishwe n'izuba birimo umuceri, imyumbati mu gihe ibigori babonye umusaruro ungana na ½ cy'uwari witezwe.

    Nyirahabimana Esther utuye mu Murenge wa Mareba yari yahinze ibigori kuri hegitari ebyiri, ubwo izuba ryiyongeraga ngo Leta yamuhaye lisansi barabyuhira, kuri toni eshanu yari gukuramo ngo yabonyemo toni ebyiri.

    Rurangirwa Eric utuye mu Murenge wa Ntarama aho anahagarariye koperative ihinga ibigori n'ibishyimbo, yavuze ko bahinze ibishyimbo kuri hegitari imwe bagakuramo ibilo 36 kubera izuba.

    Yavuze ko bibabaje gushora amafaranga menshi ntubone umusaruro asaba Leta 'gufata ingamba'.

    Umukozi w'Akarere ka Bugesera ukuriye Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, Singenibo Jean Damascène, yavuze ko hari abahinzi batabonye umusaruro bakomeje gutungwa no guhingira abandi mu gihe indi miryango ibihumbi 12 yagaburiwe na Leta.

    Yashimangiye ko kuri ubu bafite gahunda yo gushishikariza abahinzi kugira ubwishingizi kugira ngo nibura nihava izuba ryinshi bajye bishyurwa.

    Yakomeje ati 'Ingamba dufite ni uko ibihingwa byinshi tuzahinga muri iki gihembwe cy'ihinga yaba ibigori, ibishyimbo, soya n'imboga byose byemerewe ubwishingizi. Dufite ingamba ya mbere yo kubashishikariza ko ahantu hose umuntu ahinga ahashyira mu bwishingizi, abantu kandi bahinge bya bihingwa byihanganira izuba, bashyire imbaraga mu guhinga imboga n'imbuto bitanga amafaranga vuba.''

    Singenibo avuga ko kuri ubu ubutaka bwose bukenewe guhingwa bamaze kuburima hakiri kare ku buryo ngo nibabona imvura bazahita batera.

    Komiseri w'Ubukungu muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko imwe mu myanzuro bafashe harimo kurushaho kwegera abaturage bakitegura igihembwe cy'ihinga hakiri kare ku buryo ngo banabegereza inyongeramusaruro n'ibindi nkenerwa byose.

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi, Sendege Norbert, we yavuze ko muri iki gihembwe abaturage ba Bugesera basabwa gukoresha inyongeramusaruro nyinshi ndetse bakanashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe byazagira ikibazo bazabashe kwishyurwa.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugesera biyemeje kongera imbaraga mu buhinzi barushaho gufasha abaturage

    Rurangirwa Eric yavuze ko bahombye cyane ariko ngo bafashe ingamba zirimo kuhira no gushinganisha ibihingwa byabo

    Komiseri w'Ubukungu mu Muryango FPR-Inkotanyi, Asiimwe Joanna, yavuze ko bizeye ko iki gihembwe kizagenda neza nyuma y’uko bagiye kwegera abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-baciye-umuvuno-mu-buhinzi-nyuma-y-uko-izuba-ryatumye-abarenga-12-000

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene – #rwanda #RwOT

    Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

    Bimwe mu bigiye kuganirwaho ni uburyo bwo gushyiraho ingamba z'iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.

    Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y'ibihugu n'inzego z'abikorera, sosiyete sivile n'urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko muri iyi nama hagomba kwigwa uburyo ibihugu bikennye cyane byahabwa ubufasha bwihariye.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, ari mu bitariye iyi nama kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2023, ari mu bazatanga ikiganiro.

    Byitezwe ko inama Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye yigirwamo kurwanya ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yakirwaga muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu

    Dr Ngirente yaherekejwe n’itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yitabiriye-inama-yiga-ku-ngamba-zo-kwivana-mu-bukene

  • Liverpool yanyagiye itababariye Man United yari ikiri mu byishimo bya Carabao Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yanyagiye bikabije Man United ibitego 7-0 bituma isatira umwanya wa kane wa shampiyona yifuza cyane muri uyu mwaka w'imikino.

    Ibi Liverpool yabigezeho ibifashijwemo na kizigenza wayo Mohamed Salah wakoze agahigo ko kuba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikinnye muri Premier League.

    Kuzuka kwa United binyuze ku mutoza Erik ten Hag kwashimangiwe n'igikombe cya Carabao ariko Liverpool yashyize ahagaragara ishusho nyayo yayo iyinyagira itayibabariye

    Ikipe ya Liverpool yayoboye uyu mukino utari woroshye mu gice cya mbere,nyuma y'aho Bruno Fernandes na Marcus Rashford bari bamaze guhusha amahirwe akomeye.

    Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 43 ku gitego cyatsinzwe na Cody Gakpo wifujwe cyane kuri Old Trafford ku mupira mwiza yahawe na Andy Robertson.

    Igice cya kabiri cyabaye umunezero mwinshi kuri Liverpool n'ububabare budasubirwaho kuri United,kuko ku munota wa 47 Darwin Nunez yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira mwiza yahinduriwe na Harvey Elliott umuzamu David de Gea ntamenye uko bigenze.

    Ku munota wa 50,Salah yacenze Lisandro Martinez amusiga aguye ku butaka niko kuzamukana umupira mu rubuga rw'amahina awuhereza Gakpo aroba umunyezamu de Gea wasohotse ashaka kumubuza gutsinda.

    Umunyamisiri wibasira cyane Man United yayibukije ko nawe agihari atsinda igitego cya kane ku munota wa 66.

    Ku munota wa 75,Jordan Henderson yakase umupira mwiza mu rubuga rw'amahina hanyuma Darwin Nunez asumba Varane ahita ashyira umupira mu nshundura kiba kibaye igitego cya 5 cya Liverpool.

    Salah yahise yitwara neza atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 83, aba rutahizamu watsindiye Liverpool ibitego byinshi muri Premier Leaguena 129, arenga kuri Robbie Fowler wari ufite 128.

    Niwe kandi umaze gutsindira ibitego byinshi Liverpool yahuye na Manchester United kuko amaze kuyitsinda 12,birimo 10 yatsinze mu mikino itanu ishize.

    Mu gusoza umukino, Roberto Firmino – watangaje ko azava muri Anfield mu mpera za shampiyona – yatsinze igitego cya 7 bituma umukino urangira ari 7-0 bya Liverpool.

    Iyi niyo ntsinzi nini mu mateka y'uyu mukino uhuza ibi bigugu byombi,kuko iheruka Liverpool yatsinze 7-1 mu mwaka w'imikino 1895-96.

    Ikipe ya Liverpool ubu iri hafi kwinjira mu myanya ya Champions League, kuko irushwa amanota atatu gusa na Tottenham ya Kane kandi ifite umukino umwe itarakina.

    Gutsindwa kwa Man United kwayeretse ko ku isoko hari ibizubizo kuko abakinnyi yashatse cyane ariko ntibagure barimo Cody Gakpo na Darwin Nunez buri wese yayitsinze bibiri.

    Uyu n'umukino wa 5 wikurikiranya Liverpool itinjizwa igitego kandi ikipe yasubiye mu bihe byiza byayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yanyagiye-itababariye-man-united-yari-ikiri-mu-byishimo-bya-carabao

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Mugenzi we w'i Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu Burundi akaba n'Intumwa yihariye ya Perezida Évariste Ndayishimiye kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023.

    Uyu muyobozi n'itsinda ryamuherekeje bashyikirije Umukuru w'Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we unayoboye EAC.

    The post Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Mugenzi we w'i Burundi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/05/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-ya-mugenzi-we-wi-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-ya-mugenzi-we-wi-burundi

  • EPL: Liverpool yurije Manchester United igiti… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa kumi n'ebyiri n’igice kuri Anfield, habereye umukino ufatwa nk'uwa mbere ukomeye mu Bwongereza, Liverpool iri kuva mu bihe bibi yacakiranye na Manchester United yari iri mu bihe byiza. Umukino ubanza wari warangiye Manchester United ariyo itsinze ibitego 2-1, ariko Liverpool uyu munsi yaje ikora ibitangaza.

    Abakinnyi 11 ba Liverpool babanje mu kibuga: Alisson; Alexander-Arnold, Konaté, Van Dijk, Robertson; Henderson, Fabinho, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Gakpo.

    Umukino watangijwe na Manchester United, ariko batangira bakorera amakosa abakinnyi ba Liverpool mu kibuga hagati. Ku munota wa 2 gusa, Elliot yashatse gutungurana arekura ishoti ariko Lisandro Martinez aba maso arikuramo n’umutwe.

    Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: De Gea; Dalot, Varane, Martínez, Shaw; Casemiro, Fred; Antony, Bruno Fernandes, Rashford na Weghorst.

    Liverpool yatanze Manchester United mu mukino, bituma ikomeza kwiharira umupira inanyuzamo ikagera imbere y’izamu. Nk’ibisanzwe Manchester United isanzwe icungira kuwirukankana imipira, ku munota wa 9 babigerageje maze Antony arekura ishoti ariko Alisson arishyira muri koroneri.

    Liverpool niyo yakomeje kubona amahirwe yo gutsinda kurusha Manchester United, ariko bakayapfusha ubusa nk'aho ku munota wa 21 Robertson yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko Nunez aratinda bituma Lisandro Martinez awukuraho.

    Mu minota 26 Manchester United yariye amavubi ndetse inarata ibitego 2 byabazwe, icyaraswe na Bruno Fernandes ashyira ku mutwe ariko umupira ukanyura impande y’izamu, ndetse n’icya Marcus Rashford ashaka gushota ariko umuzamu wa Liverpool aratabara. 

    Gakpo watsinze igitego cya 1

    Ku munota wa 38 Casemiro yahaye umupira mwiza Antony asigarana n’izamu gusa, ariko aratinda bituma Virgir ahagera aratabara. Kuwa 43 Liverpool yahise ibakosora itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Cody Gakpo, ku mupira yari ahawe na Andy Robertson ndetse n’igice cya mbere gihita kinarangira.

    Liverpool yinjiranye igitego mu gice kabiri, ubwo Harvey Elliott yatanganga umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez agahita ashyiramo umutwe mwiza nta kuzuyaza biba 2-0.

    Ku munota wa 50, amaze kwandagaza myugariro Lisandro Martinez akabandagara ku butaka, yacometse agapira keza maze Cody Gakpo wari hejuru cyane muri uyu mukino ahita awurenza De Gea nta kuzuyaza biba 3-0.

    Ku munota wa 56, Liverpool yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri, Konaré ashyiramo umutwe umupira unyura ku ruhande gato cyane.

    Salah watsinze igitego akanatanga umupira uvamo igitego

    Erick Ten Hag utoza Man United yahise akora impinduka, yinjiza mu kibuga Scott Mc Tominay na Alejandro Garnacho akuramo.

    Ku munota wa 66, Darwin Nunez wa Liverpool yamanukanye umupira yihuta cyane awucomekera Gakpo, Mc Tominay agerageza kuwukuraho biba iby’ubusa usanga Mohamed Salah ahita atera ishoti rikomeye cyane n’akaguru k’iburyo, umupira ugonga umutambiko nyuma yo kuruhukira mu rushundura, biba 4-0.

    Ku munota wa 75, nyuma yo kumara umwanya muremure Liverpool yakambitse imbere y’izamu rya Man United, kapiteni Jodan Henderson yakaraze umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez azamuka nka kagoma maze astinda igitego cya gatanu n’umutwe.

    Ku munota wa 84, Mo Salah yatsinze igitego cyuzuza urunganda, ibyatumye abakinnyi batatu b’imbere ku ruhande rwa Liverpool buzuza ibitego bibiri kuri buri umwe.

    Ku munota wa 88, Roberto Firmino yahindukiye neza by’abataka, maze abatiza Man United Nyandwi ku mupira yari acomekewe na Mohamed Salah.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126731/epl-liverpool-yurije-manchester-united-igiti-ihita-igitema-126731.html

  • Cristiano Ronaldo yoherereje indege yuzuyemo… – #rwanda #RwOT

    Abantu barenga ibihumbi 47 bamaze gupfa naho abandi miliyoni 5 ntaho kuba bafite, nyuma y’ikiza cy’umutingito uremereye wibasiye Turkey na Syria.

    Nk'uko The Mail yabyanditse kuri iki Cyumweru, Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yohereje indege yuzuyemo ubufasha ku baturage bakiri bazima bagizweho ingaruka n’uyu mutingito. Muri iyi ndege harimo ibiribwa, ibyo kuryamaho, ibiringiti, ibitanda, ibiryo by’abana, amata n’ibikoresho byo kwa muganga bifasha mu bikorwa by'ubutabazi.

    Ibi bikorwa by’ubutabazi ku baturage ba Turkia na Syria ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi abikoze, kuko no mu minsi yashize yatanze ubufasha bwo gushyira umukono ku myenda ye agikina muri Juventus ubundi ikagurishwa amafaranga yavamo akajya gutanga ubutabazi. Yari yabiganirijweho na Merih Demiral ukomoka muri Turikia, bakinanye muri Juventus.

    Cristiano Ronaldo asanzwe azwiho kugira umutima ufasha bitewe n’ibikorwa yagiye akora mu bihe bitandukanye, yishyuye ibihumbi 69 by’amayero kugira ngo habagwe umwana wari afite ikibazo ku bwonko. 

    Uyu mukinnyi yishyuye kandi ibihumbi 137 by’amayero bijya kurwanya kanseri iwabo muri Portugal, ndetse kandi yanatanze miliyoni 1 y’amayero afasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu gihugu avukamo cya Portugal.

    Uko umutingito wangije amazu y’abaturage

    Cristiano Ronaldo ugira umutima ufasha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126725/cristiano-ronaldo-yoherereje-indege-yuzuyemo-bufasha-ku-baturage-bazahajwe-numutingito-mur-126725.html

  • Sarah Sanyu yakoze indirimbo yise umunsi mus… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wamenyekanye ku izina rya Sarah Sanyu uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo yise 'umunsi mushya' yuzuyemo ishimwe rikomeye, ndetse na byinshi yifuza ku Mana.

    Sarah yamenyekanye muri Chorale Ambassadors of Christ, ibarizwa mu Itorero ry'Abadiventiste  b'Umunsi wa 7. Ijwi rye ryiza ritangaje ryakunzwe na benshi, nyuma atangira kuririmba indirimbo ze bwite.

    'Umunsi mushya' ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba kudapfusha ubusa amahirwe ahawe mu buzima, no gusaba imbaraga zo kunesha imitego umwanzi atega.

    Iyi ndirimbo yibutsa ikanakangurira abantu guha agaciro ibyo bakorerwa n'Imana, harimo kuba babonye umunsi mushya, umugisha bahabwa ku buntu, n'ibindi.

    Yagize ati 'Umunsi mushya Data umpaye ndashimye, uyu mwuka untije ni ukuri Data ndashimye, reka ribe itangiriro ry'ubuzima bushya, nshiye bugufi Data unyumve'.

    Sanyu wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Ahora hafi yawe' yakoranye na musaza we Manzi ndetse n'umugore we Eunice', 'Mukunzi we' n'izindi.

    Mu kiganiro Sarah Sanyu yagiranye na InyaRwanda yavuze ku ndirimbo ye nshya yamaze kujya ahagaragara, avuga no kumikoranire ye na Kina music.

    Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku mahirwe iba yabahaye, kandi yibutsa abantu kuzirikana ko hari benshi baba batagize ayo mahirwe kandi ntacyo babarusha.

    Akomeza avuga ko ku bijyanye no kuba yarahisemo gukorera indirimbo ye muri Kina Music byatewe n'uko Kina Music iri muri Label nziza mu Rwanda mu gukora umuziki neza, kandi ko yishimira uruhare igira mu gufasha abahanzi.

    Yagize ati 'Kina Music iri muri Label zikora production neza, ndetse ni abanditsi beza. Ikirenze kuri ibyo batanga serivise nziza'.


    Avuga ko gukorera indirimbo muri Kina Music ntako bisa, kuko basobanukiwe no gukora umuziki mu buryo bwiza kandi bugezweho.

    Umuramyi w'indirimbo ziramya Imana, Sarah abwira abakunzi b'ibihangano bye ko bagomba kwitega ubutumwa bwiza buhembura, yiteguye kunyuza mu bihangano bye.

    Sanyu Sarah ashimira abakunzi be bakomeza kumuba hafi, yaba abo mu Itorero ry'abadiventiste  b'umunsi wa 7 n'abo mu yandi madini. Indirimbo ze avuga ko zitagenewe abantu runaka ahubwo zigenewe abantu bose, kandi ko ubutumwa buzikubiyemo bufasha imitima ikeneye kumenya Imana.


    Sarah Sanyu avuga ko uburinzi bw’Imana buduhoraho amanywa n’ijoro, turiho kubwayo.  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “UMUNSI MUSHYA” YA SARAH SANYU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126727/sarah-sanyu-yakoze-indirimbo-yise-umunsi-mushya-ikorwa-na-kina-music-video-126727.html

  • Rayon Sports yatsinze Etincelles FC yibutsa a… – #rwanda #RwOT

    Kuva ibihe bikomeye bya Covid-19 byarangira, Rayon Sports yerekanye umwanya utanga ibimenyetso byo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona. Ikipe ya As Kigali yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0, mu gihe Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.

    Uko umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC wagenze

    90+” umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles FC urangiye Rayon Sports itahukanye intsinzi, ku bitego 2-0 ndetse ihita isubirana umwanya wa kabiri.

    88″ i Bugesera, Musanze FC imaze kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Nijyinama Patrick kuri penariti, ubu ni ibitego 2 bya Musanze FC kuri 1 cya Gasogi United.

    Onana kuva yava mu mvune, ntabwo ahagarara mu gutsinda igitego

    87 Ikarita y’umutuku ku makipe yombi

    Kapiteni wa Etincelles FC Nshimiyimana Abdou ahawe ikarita y’umutuku, na Musa Esenu wa Rayon Sports, bose bakaba bazize kwishora mu mirwano.

    80″ Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

    Ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Luvumbu ba myugariro ba Etincelles FC bakawukuraho, wasanze Onana ahantu yari ahagaze mu rubuga rw’amahina, atera umupira adahagaritse, umupira uruhukira mu izamu rya Etincelles FC.

    74″ Etincelles FC ihushije igitego ku buryo bwiza bwari bubonwe na Muniru ariko Mitima Isaac na Hakizimana Adolphe bamubera ibamba ashota inshuro ebyiri umupira kujya mu izamu biranga.

    67″ Mitima Isaac ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kwishora mu myivumbagatanyo.

    imirwano yabaye igice cya kabiri cyenda gutangira, yatindije umukino ho gato

    56″ Etincelles FC yahinduye ibintu mu gice cya kabiri, yongeye guhusha igitego ku mupira wari utewe na Kakure wari wamaze gucunga uko Hakizimana Adolphe ahagaze, umupira arawurekura unyura mu kwaha ariko kubw'amahirwe macye unyura imbere y’izamu.

    53″ Muniru ukinira ikipe ya Etincelles FC agerageje uburyo bw’igitego akoresheje umutwe, umupira uca hejuru y’izamu.

    Abafana ba Rayon Sports bafite ikizere cy’amanota atatu

    49″ Etincelles FC ibonye koroneri itewe na Ciza Hussein, ariko ntiyagira icyo itanga. Etincelles FC ubu ifite koroneri imwe kuri 3 za Rayon Sports.

    48″ amakipe agarutse mu kibuga bisanzwe nta mpinduka zabaye

    45″ igice cya kabiri kiratangiye hano kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe ya Rayon Sports igifite igitego 1-0 bwa Etincelles FC.

    I Rusizi amakipe agiye kuruhuka, ikipe ya Espoir FC ifite igitego kimwe ku busa bwa As Kigali, igitego cyatsinzwe na Mbanzo Nkoto Karim ku munota wa 45+2″.

    45+” igice cya mbere kirarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Etincelles FC.

    45 Ojera Joackiam atsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira azamukanye wenyine, acunga uko umunyezamu wa Etincelles FC yari ahagaze atera umupira mu nguni, uruhukira mu izamu.

    41″ Ganijuru Elie ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa Etincelles FC.


    40″ amakipe yombi ari gukina umupira mubi, uhabanye n’imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

    37″ Ciza Hussein azamukanye umupira neza anyura kuri Ganijuru Elie akata umupira ashaka Muniru wateye umupira afite igihunga, umupira ujya mu biganza bya Hakizimana Adolphe.

    30″ i Rusizi naho ntabwo amakipe arabona igisubizo, kuko biracyari ubusa ku busa hagati ya Espoir FC na As Kigali.

    25″ Ojera Joackiam ni umukinnyi mwiza Rayon Sports yongeye mu bandi mu mikino yo kwishyura, ariko ntabwo arabasha kuba mubi mu rubuga rw’amahina, kuko agira umuvuduko ariko kugera imbere y’izamu bikanga.

    15″ Onana ahushije uburyo bw’igitego bwari bwabazwe, nyuma y’umupira Ojera yamukatiye imbere y’izamu, awukase ashaka kuraza umunyezamu, umupira uca ku ruhande.

    10″ amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, yaba Etincelles FC kubera imbere y’izamu rya Rayon Sports biri kuyigora, ndetse na Rayon Sports kubaka umukino ikagera imbere y’izamu rya Etincelles FC biri kuyigora.

    03″ Rayon Sports irashaka kwisubiza umwanya wa kabiri warayeho ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 kuri iki kibuga cya Muhanga.


    Abakinnyi 11 ikipe ya Etincelles FC yabanje mu kibuga

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    15:01″ umukino uratangiye.

    Reka twongere tubahe ikaze ku mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye ikipe ya Etincelles FC, kuri sitade ya Muhanga.

    Ikipe ya Etincelles FC niyo itangije umukino

    Abakinnyi 11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

    Kambake Arsene

    Nshimiyimana Abdou

    Ndonga Bivula

    Nsabimana Hussein

    Rutayisire Aman

    Bizimungu Omar

    Kakule Justin

    Niyonkuru Sadjat

    Niyonsenga Ibrahim

    Ciza Hussein

    Muniru AbdouRahman


    Etincelles FC yatangiye umwaka neza, nayo yambariye urugamba ishaka gukura amanota atatu kuri Rayon Sports

    Abakinnyi ba Rayon Sports bari gusenga mbere yo kwinjira mu kibuga

    Onana umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu munsi, bari kumwitaho mbere y’umukino

    Rayon Sports igiye kumanuka mu kibuga mu mukino w’ishiraniro isabwa gutsinda, kugira ngo yisubize umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

    Imibare y’ibanze mbere y’umukino

    14:40″ Etincelles FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona ibitego 3-2, ndetse Rayon Sports igomba kwihorera byihuse nk’uko andi makipe yayitsinze mu mikino ibanza iri kuyagenza mu mikino yo kwishyura.

    Imibare mbere y’umukino wa Rayon Sports na Etincelles, mu mikino 25 imaze guhuza aya makipe, Etincelles FC yatsinzemo imikino 6 itsindwa 11 inganya 8.

    Mu mikino 12 Rayon Sports imaze kwakiramo Etincelles FC, yatsinzemo imikino 6 inganya 5 itsindwa 1. Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka gukina ya shampiyona, yatsinzemo 3, inganya 2

    Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka kwakira, yatsinzemo 2, itsindwa itsindwa 2, inganya 1. Etincelles FC mu mikino 5 ya shampiyona iheruka gukina, yatsinze 2, itsindwa 1, inganya 2.

    Etincelles mu mikino 5 iheruka gukinira hanze muri shampiyona, yatsinze 2, inganya 1, itsindwa 2. Kuva iyi shampiyona yatangira, Etincelles ntiratsindwa imikino 2 yikurikiranya.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hakizimana Adolphe

    Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac

    Ganijuru Elie

    Mucyo Didier Junior

    Ngendahimana Eric

    Mbirizi Eric

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Leandre Willy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126726/live-rayon-sports-yakiriye-etincelles-fc-yayibarishije-nabi-ubushize-amafoto-126726.html

  • Perezida Kagame yujuje abamukurikira miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu usanga bigora bamwe kubikoresha, cyane irishingiye ku mbuga nkoranyambaga ariko abamenye ibanga ryaryo bazi ko ari umuyoboro mwiza w'ihererekanamakuru.

    Perezida Kagame ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwiza bwaryo ku ikubitiro aho akoresha nyinshi murizo zirimo Youtube, Podcast, Twitter na Instagram.

    Kuri izi mbuga zose abamukurikira biyongera umunsi ku wundi, bitewe ahanini n'uburyo azikoresha neza kandi anyuzaho ubutumwa bufasha benshi yaba ubwanditse, ubw'amajwi n'ubw'amashusho.

    Sibyo byonyine amafoto ye arakundwa cyane, bishimangirwa no kuba mu mezi asoza umwaka wa 2022 yarujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram [urubuga rwagenewe kunyuzwaho ahanini ubutumwa bw'amafoto], agahigo gafite mbarwa.

    Kuri ubu Perezida Kagame akaba yinjiye mu mubare w'abantu bacye by'umwihariko muri Afurika bakurikirwa na miliyoni 3 ku rubuga rwa Twitter, ruzwiho gukoreshwa cyane n'abanyapolitike.

    Ku isi umuntu ukurikirwa cyane kuri Twitter kugeza ubu akaba ari Barak Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa na miliyoni 133.

    Perezida Kagame yujuje abamukurikira miliyoni 3 kuri Twitter, agahigo gafite mbarwa Ubuhanga bwa Perezida Kagame butuma abatuye isi baba bifuza kumenya byinshi kuri we n'ibyo yatangaje, by’umwihariko abanyarwanda bamukunda bigaragarira buri umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126721/perezida-kagame-yujuje-abamukurikira-miliyoni-3-kuri-twitter-nyuma-yo-guca-agahigo-kuri-in-126721.html

  • Karigombe yifashishije Bull Dogg mu gutangiza… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, nibwo Karigombe afatanyije na Bull Dogg bataramiye abatuye i Kanombe mu gitaramo cyabereye 'Sato Chill'. Aka gace niko umuraperi Bull Dogg yakuriyemo, mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki.

    Nicyo gitaramo cya mbere Karigombe akoze, nyuma y'uko mu mpera z’umwaka ushize asohoye album ye ya mbere yise 'Ikirombe cya Karigombe'. Amaze iminsi yihaye intego yo kuyumvisha abakunzi be, mu bice bitandukanye.

    Bull Dogg bakoranye iki gitaramo, basanzwe bafitanye indirimbo 'Muduhe Inzira' iri kuri album ye. Karigombe yabwiye InyaRwanda ati 'Natangiye urugendo rw'ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha album ya mbere nkayegereza abakunzi banjye.'

    Uyu muraperi akomeza avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze, byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora n'ibindi bitaramo.

    Ati 'Twishimiwe! Ku bwanjye byampaye imbaraga zo gukora ibindi bitaramo byinshi kuko abantu banyotewe kumbona ndirimba indirimbo zanjye, kuko abenshi bazi izina ryanjye n’indirimbo zanjye ariko ntibazi isura yanjye.'

    Akomeza ati 'Abandi bazi isura yanjye ariko hari nk'indirimbo naririmbaga bazizi, ariko batazi nyirazo ngo ni njye.'

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zigize album ye. Yungamo ati 'Kuko iki gitaramo intego yacyo kwari ukumenyekanisha album yanjye mu bantu, kandi byagenze neza ku nshuro ya mbere.'

    Karigombe yashimye 'Mukuru we' Bull Dogg ku bwo kumufasha gutangiza urugendo rw'ibi bitaramo, bigamije kumenyekanisha album ye.

    Ati 'Ndashimira mukuru wanjye Bull Dogg wemeye kumfasha muri iki gitaramo, kuko twakoreye i Kanombe ku ivuko rye, byari byiza cyane, ndanashimira abantu bose baje kudushyigikira.' 


    Karigombe yatangije ibitaramo bigamije kumenyekanisha album ye ‘Ikirombe cya Karigombe’ 

    Bull Dogg yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, afasha Karigombe kwigaragariza abafana be 

    Karigombe yavuze ko yatekereje gukora ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye 


    Bull Dogg yafashije abatuye i Kanombe kwizihirwa na ‘Weekend’ 

    Karigombe yavuze ko benshi bazi indirimbo ze ariko hari abatamubona


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMVURURU MU MUTWE’ YA KARIGOMBE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126722/karigombe-yifashishije-bull-dogg-mu-gutangiza-ibitaramo-bimenyekanisha-album-ye-amafoto-126722.html