Blog

  • Intwaro zirahari: U Rwanda rwongeye kuburira RDC ku bushotoranyi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangaje nyuma y'aho Ingabo za Congo [FARDC] zikomeje ibikorwa by'ubushotoranyi ku Rwanda, kuko ku wa Gatanu umusirikare wazo yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Ku wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura ku byabaye bigizwemo uruhare n'Itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, abaturage ba RDC bateye amabuye mu Rwanda, biba ngombwa ko ingabo zarwo zirasa hejuru.

    Muri rusange, ibikorwa by'abasirikare barasa ku butaka bw'u Rwanda, abagerageza kwambuka bakinjira mu gihugu, abarasa ku butaka butagira nyirabwo, bimaze kuba inshuro eshatu.

    Ni mu gihe indege za FARDC zivogera ikirere cy'u Rwanda, zimaze kubikora inshuro eshatu.

    Mbere kandi abasirikare ba Congo bafatanyije n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, bateye ibisasu mu Rwanda, by'umwihariko hari ibyatewe mu bice by'Akarere ka Musanze mu bihe bitandukanye umwaka ushize.

    Mukuralinda kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, yavuze ko ibikorwa by'abasirikare ba Congo usanga ahanini bisemburwa n'imvugo cyangwa imyitwarire y'abayobozi b'icyo gihugu.

    Ati “Umuntu ashobora kubifata mu buryo bubiri. Hari ubushotoranyi, ariko iyo usesenguye inshuro bimaze kuba, hari n'imvugo z'abayobozi ba Congo bakomeza kuvuga, bakomeza gukoresha, zituma bamwe mu basirikare bashyira mu bikorwa ibyo bumvise muri izo mvugo.”

    Yakomeje ati 'Niba umuntu uhora umubwira ngo u Rwanda ni umwanzi […] ni icyo wirirwa uvuga, umwe mu bafite imbunda ashobora kuvuga ati 'ariko bariya bahungu bahora batubwira ko ari abanzi, uwakwambuka nkabarasa'.” Yari kuri Televiziyo Rwanda.

    Mukuralinda avuga ko hari no kuba RDC iba ishaka gusunikira u Rwanda mu mutego w'intambara.

    Avuga ko mu mpera z'iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n'ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y'impande zombi, ariko bidakwiye gukura umutima abaturage.

    Ati “Icyiza kirimo ni uko nta muntu wacu waba warahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, kandi bishimangirwa n'itangazo riherutse gusohoka rivuga ko umutekano w'u Rwanda urarinzwe, inkiko z'u Rwanda zirarinzwe ndetse n'abaturage b'u Rwanda bararinzwe.”

    “Nta gutungurwa guhari […] ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, ari intwaro zirahari, ibigomba gukorwa byose byarateguwe nta gutungurwa kuzigera kuba, gushotorwa byo bizakomeza ariko ntabwo uwo mutego tuzawurwamo.”

    Mukuralinda avuga ko ibikorwa by'ubushotoranyi bukorwa n'abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n'ubugire bwarwo.

    Ati “Ariko baramutse barenze hariya bakwakirwa uko bikwiye.”

    Ikibazo abantu benshi bibaza ni ukuntu u Rwanda rukomeje gushotorwa na RDC, ariko rukaba rwarakomeje kuyihorera aho kuba rwayisubiza ngo ruyirase nk' uko yo imaze kubigira akamenyero.

    Mukuralinda yagize ati '”Rwatewe rwose nta gushidikanya. Biriya ni ubushotoranyi bufite icyo bugamije, burasesengurwa, burigwa. Nawe urabibona ko ni umwe, ni babiri […] ejo baramutse baje ari 10 cyangwa ari 20 byaba bihinduye isura.”

    U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay'ingwe, nyuma y'aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n'ingabo z'iki gihugu mu mpera za 2021.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw'abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw'icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.

    Kuva u Rwanda na RDC byatangira kurebana ay'ingwe, hagiye habaho imbaraga z'ubuhuza butandukanye ariko abayobozi ba Congo bagashinjwa kutubahiriza ibyabaga byaganiriwe, kugeza n'aho Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yagombaga kumuhuza n'uruhande rw'u Rwanda i Doha muri Qatar.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda umutekano w’abaturage barwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zirahari-u-rwanda-rwongeye-kuburira-rdc-ku-bushotorayi

  • Abanyarwanda bakabakaba miliyoni eshatu ntibigeze bakandagira mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi bifite ikigereranyo kiri hasi cy'abize ubisanga muri Aziya y'Amajyepfo, iy'Uburengerazuba, na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Utu turere n'ubundi ni two tubarizwamo abantu bakennye cyane ku isi.

    Ku Isi hose abazi gusoma no kwandika uhurije hamwe abagore n'abagabo ni 86,3% nk'uko ikusanyamibare rya World Population Review ribigaragaza.

    Abagabo bari hagati y'imyaka 15 gusubiza hejuru bazi gusoma no kwandika bangana na 90% mu gihe abagore ari 82,7%.

    Mu bihugu bya mbere bifite abaturage benshi bazi gusoma no kwandika ku isonga haza Uzbekistan ifite abagera kuri 99,99% hagendewe ku bipimo byo mu 2018 na Ukraine ifite 99,97% hagendewe ku ya 2012.

    Mu bifite abaturage bake bajijutse ku isonga haza Tchad ifite ijanisha rya 22,31%; Guinea (32,00%) na Sudani y'Epfo (34,52%).

    Nko mu Karere u Rwanda ruhereyemo, imibare yo mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy'abazi gusoma no kwandika mu Burundi cyari 74,71 %; Tanzania ari 81,8 %, Uganda aru 79,% na 88, 86% muri RDC.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire by'Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, bigaragaza ko 2.954.770 mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, batigeze bakandagira mu ishuri. Aba bangana na 22,3%.

    Ibi bipimo bigaragaza ko mu bice by'imijyi abatarageze mu ishuri ari bake (18%) ugereranyije na 24% mu byaro.

    Umubare w'abagore batageze mu ishuri uri hejuru ugereranyije n'uw'abagabo; ni ukuvuga 23% na 21 % nk'uko bikurikirana. Ikindi, abagabo bageze muri kaminuza ni benshi ugereranyije n'abagore (3,8 kuri 2,8%).

    Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% (barenga miliyoni 6,5).

    Bijyanye n'intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Itegeko rigenga uburezi kuri ubu rigena ko imyaka yo kwiga iva kuri itandatu kugeza kuri 11 mu mashuri abanza na 12 kugeza kuri 17 ku bo mu mashuri yisumbuye.

    Nyamara kugeza ubu 81% by'abo bana ni bo biga. Abagera kuri 13% ntabwo biga na ho 6% ntibigeze bakandagira mu ishuri.

    Iki kigero cy'imyaka cyari hagati ya 7 na 12 ku biga mu mashuri abanza na 12 na 18 ku bo mu yisumbuye ubwo ibarura rusange ry'abaturage rya 2012 ryakorwaga.

    Ijanisha ry'abana bitabira ishuri mu byiciro byombi (amashuri abanza n'ayisumbuye) riratandukana ugereranyije n'agace baherereyemo. Nko mu Ntara y'Amajyaruguru ni 63% naho mu Mujyi wa Kigali bakaba 69%. Mu Karere ka Ngororero ni 58% mu gihe Nyamasheke ari 72%.

    By'umwihariko mu biga mu mashuri yisumbuye, ni ukuvuga abo mu kigero cy'imyaka 13-18, abitabira ishuri ni 71% mu mijyi na 64% mu byaro.

    Igipimo cy'abari mu cyiciro cy'abagomba kwiga amashuri abanza ni 89,3%; ab'igitsina gore nibo benshi ugereranyije n'ab'igitsina gabo.

    Uburezi bugena iby'uburumbuke bw'abagore

    Ibyavuye muri iri barura kandi bigaragaza ko umubare w'abana ku mugore umwe urimo kugabanuka bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro u Rwanda rufite, aho umugore umwe abarwaho abana 3,6 [hagati y'abana batatu n'abana bane] bavuye ku bana batandatu mu 2002.

    Ubwo yasobanuraga iby'ibi bipimo mu Nama y'Umushyikiranomu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf, yavuze ko uyu mubare uzakurikiranirwa hafi kugira ngo utazamanuka cyane kuko hari igihe byateza ikibazo.

    Uburumbuke bugenda buhinduka ugereranyije n'uko abagore bamaze igihe kirekire mu ishuri. Nk'abagore babashije kwiga kuva ku mashuri yisumbuye cyangwa gukomeza, ikigereranyo cy'abana babyara ni 3,4 ku mugore mu gihe abize abanza gusa ari 3,9 ku mugore.

    Abanyarwanda bazi Igifaransa ni mbarwa

    Abagera kuri 77% by'abaturage bazi nibura rumwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswayire.

    Ikinyarwanda ni rwo rurimi rukoreshwa na benshi. 54% bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru bavuga Ikinyarwanda cyonyine, ni ukuvuga ko ari abarenga miliyoni enye.

    Abagera kuri 14% bavuga Ikinyarwanda n'Icyongereza; 2% bavuga Ikinyarwanda n'Igifaransa (abarenga ibihumbi 165) mu gihe abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa ari 4% (basaga ibihumbi 331). Abatazi indimi nyinshi ni bake mu mijyi (6,5%) mu gihe mu ntara bari hagati ya 22,4% na 24,9%.

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu 2015, yerekanaga ko 35% by'abagore bose mu Rwanda batazi gusoma no kwandika mu gihe mu bagabo bose bari mu gihugu 27% aribo batabizi.

    Mu Banyarwanda bafite kuva ku myaka 15 gusubiza hejuru barenga miliyoni umunani abagera kuri 22,3% ntibageze mu ishuri

    Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 byagaragaje ko Abanyarwanda barenze miliyoni 13


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakabakaba-miliyoni-eshatu-ntibigeze-bakandagira-mu-ishuri

  • Kenny Sol, Jules Sentore na Dj Pius bakoze ig… – #rwanda #RwOT

    Cyari igitaramo cyari cyitezwe mu buryo budasanzwe ariko cyanagiye gicibwa intege, bitewe n'uko cyari kuririmbamo abahanzi nka Okkama na Bwiza babuze Visa.

    Nyuma y'uko babuze Visa hari hatahiwe abahanzi nka Kenny Sol bamaze kuyibona, Dj Pius uherutse i Burayi na Jules Sentore usigaye usa nk'aho ahaba.

    Aba bahanzi bose bageze mu gihugu cy'ububiligi bategerejwe, ndetse baza kuhakorera igitaramo cy'amateka kuko n'icyumba bakoreyemo cyari cyuzuye.

    Mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023 nibwo aba bahanzi bataramiye imbaga y'abantu, bari baje biteguye kumva umuziki wabo maze baranyurwa karahava.

    Byari bimaze igihe bitangajwe ko abarimo Bwiza na Okkama bari bategerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera i Bruxelles, gusa bitewe no gutinda kubona uruhushya rubemerera kwinjira i Burayi (Visa), Bwiza na Okkama ntibabashije gutaramira abatuye mu Bubiligi.

    Kenny Sol ku rubyiniro imbere y'abafana

    Kenny Sol yanyuzwe n'abakunzi be bo mu Bubiligi

    Yabyinnye mu buryo byose

    Dj Pius niwe wacuranze muri iki gitaramo

    • Usibye kugicurangamo yanakiririmbyemo
    • Jules Selonte nyuma yo gushimisha abakunzi be yafashe ifoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126736/kenny-sol-jules-sentore-na-dj-pius-bakoze-igitaramo-cyamateka-mu-bubiligi-amafoto-126736.html

  • Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga – Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe Rayon Sports yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Mazimpaka André wakiniraga Rwamagana City, yahisemo gusezera umupira w’amaguru burundu kubera imvune.

    Uyu mugabo w’imyaka 34, nyuma y’igihe adafite ikipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yasinyiye Rwamagana City yari izamutse mu cyiciro cya mbere.

    Yayikiniye imikino mike mu ntangiriro za shampiyona, nyuma asa nubura aho benshi bibazaga aho yagiye.

    Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe cya shampiyona Rayon Sports yahisemo gusezera burundu umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mazimpaka André yavuze ko ikimuteye gusezera ari imvune zamuzengereje.

    Ati “ntakubeshye, imvune zabaye nyinshi, zaranzengereje ni cyo kibiteye.”

    Imyaka yari ibaye 16 akina umupira w’amaguru aho yahereye mu bato ba Police FC akaba yavuze ko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari igikombe cya shampiyona yatwaye muri Rayon Sports, akaba ari na cyo iheruka (2018-19).

    Ati “mu myaka yose namaze nkina umupira w’amaguru icyanshimishije ni igikombe natwaye muri Rayon Sports. “

    Mazimpaka ushimira abayobozi bose n’abakinnyi bakinanye, avuga ko nta kintu kigeze kimubabaza mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru. Avuga ko ubu agiye gutoza abana bato.

    Ibyo wamenya kuri Mazimpaka André

    Mazimpaka Andre yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1989 avukira Bukavu muri Repubulika iharanira Demakarasi ya Congo (DRC) akaba we n’ababyeyi be barahise baza mu Rwanda ataruzuza umwaka aba ariho yakuriye.

    Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 5, abahungu 2 ndetse n’abakobwa batatu.

    André Mazimpaka umupira we yawutangiye akiri umwana muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite License imwemerera gukina icyiciro cya mbere.

    Yatangiye umupira w’amaguru bikino, bamushyize mu izamu kubera uburebure ubundi yari umukinnyi wa basketball, ubwo yigaga kuri EPAK (Ecole Primaire d’Application de Kimihurura).

    'Natangiriye ku ishuri ariko nkina basketball kuko nari muremure, bagakurikiza ko ndi muremure ko nabafasha muri basketball cyangwa Volleyball, nyuma twaje gukina amarushanwa y’ibigo (interscolaire) umunyezamu w’ikigo cyacu aza kuvunika biba ngombwa bitabaza umuntu muremure, njya mu izamu ntangira gutyo nitwara neza.' Muri 2019 Mazimpaka aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

    Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga

    Kimwe mu bintu byamubayeho atazigera yibagirwa ni ukuntu yatumiye mama we ku mukino we wa nyuma ari mu bato ba Police FC bagiye gukina na ba Rayon Sports, yari yamaze kumenya ko ari buzamurwe mu ikipe nkuru, nyina yamubwiye ko aza ariko yatunguwe no kumubona amuzaniye telomonsi y’igikoma n’imigati.

    Yagize ati'naramubwiye nti umbabarie uze, yarambwiye ngo ndaza nta kibazo, ngira ngo ntari bunaze ndigendera, turimo gukina kwa kundi igice cya mbere kiba kirangiye mbona yantumyeho mushiki wanjye muto, mbona afite telemonsi n’agashashi k’imigati, yaramubwiye ngo genda umuhe igikoma n’imigati aze kugaruka afite imbaraga.'

    Yakomeje agira ati'nabonye mushiki wanjye na telemonsi ndetse n’imigati ambwira ko ari mama ubimuhaye, ndavuga nti subizayo vuba vuba, mfite impfunwe ngo n’abandi batambona cyokora nafashe imigati aba ari njyana, gusa mama byaramubabaje kuko ntiyumvaga impamvu batatureka ngo tunywe igikoma kandi tuba twatakaje imbaraga nyinshi.'

    Mazimpaka André yakiniye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Police FC muri 2006 aho yamaze imyaka 6 ahita yerekeza muri La Jeuness ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC aho yavuye ajya muri Rayon Sports na Rwamagana City yarimo kugeza uyu munsi.

    Yakiniye amakipe atandukanye

    Imvune ni zo zitumye asezera umupira w’amaguru

    Gutwarana igikombe na Rayon Sports ni cyo cyamushimishije mu rugendo rwe rwa ruhago

    Igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka, Mazimpaka André yari mu izamu rya yo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-yamushyiriye-telemonsi-y-igikoma-ku-kibuga-mazimpaka-andre-uheruka-guhesha-igikombe-rayon-sports-yasezeye-ruhago

  • Rayon Sports yihimuye kuri Etincelles FC ikomeza kotsa igitutu APR Fc #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yihimuye kuri Etincelles FC iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa 22 wa Shampiyona waberaga i Muhanga, yisubiza umwanya wa kabiri n'amanota 45, irushwa rimwe na APR FC ya mbere.

    Muri uyu mukino wari ugoye,amakipe yombi yasoje umukino ari abakinnyi 10 kuko Musa Esenu na Abdou Nshimiyimana bahawe amakarita atukura.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 44 gitsinzwe na Joackiam Ojera ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, ugendera hasi ujya mu nguni y'izamu.

    Niyonsenga Ibrahim yashoboraga gutsindira Etincelles igitego cya mbere ku munota wa 55, ku mupira yahawe ari mu rubuga rw'amahina, awuteye uca ku ruhande gato rw'izamu.

    Ku munota 65 Rayon Sports yahushije uburyo bwabazweubwo Joackiam Ojera yahinduraga umupira mwiza usanga Mbirizi Eric mu rubuga rw'amahina, awuteye adahagaritse, ujya ku ruhande rw'izamu.

    Ku munota wa 73, Etincelles FC yahushije uburyo bwabazwe
    ubwo Nsabimana Hussein yahinduraga umupira mwiza mu izamu, ukorwaho na Hakizimana Adolphe, usubijwemo na Niyonsenga Ibrahim ukurwaho n'abakinnyi ba Rayon Sports.

    Ku munota wa 80, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Willy Onana ku mupira yaherejwe na Ganijuru Elie.

    Ku munota wa 86,umusifuzi yatanze amakarita atukura 2 kuri
    Nshimiyimana Abdu wa Etincelles na Musa Esenu nyuma yo kurwana.

    Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

    Mu yindi mikino ibiri yabaye kuri iki Cyumweru, Espoir FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 naho Gasogi United itsindwa na Musanze FC ibitego 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yihimuye-kuri-etincelles-fc-ikomeza-kotsa-igitutu-apr-fc

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Ndayishimiye w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Minisitiri Amb Nibigira n'itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

    Ntihatangajwe byinshi ku ruzinduko rw'Intumwa z'u Burundi mu Rwanda ariko zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

    Ubwo yakiraga izi ntumwa z'i Burundi, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

    Perezida Ndayishimiye kuri ubu ni we muyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uhuriwemo n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y'Epfo.

    Umukuru w'Igihugu w'u Burundi akaba n'Umuyobozi wa EAC yoherereje Perezida Kagame intumwa ziyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira mu gihe ibibazo by'umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z'ukwezi gushize ari bwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Burundi aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC.

    Nubwo Umukuru w'Igihugu yagiye i Burundi ku mpamvu zo gushakira hamwe umuti w'ibibazo by'umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'inama yamuhuje na bagenzi be yagize n'umwanya wo kuganira na Perezida Ndayishimiye ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi.

    Ibyabaye bifatwa nk'intambwe ikomeye yatewe n'abakuru b'ibihugu byombi nyuma y'imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n'u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n'u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b'Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa.

    Icyo gihe, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame atari kujya i Burundi iyo umubano uza kuba utifashe neza.

    Ati 'Ariko umubano w'u Rwanda n'u Burundi umeze neza na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga aherutse kubisobanura, niba hari n'utubazo dusigaye tugomba kuganirwaho.'

    'Ibyo rwose yarabisobanuye ku buryo burambuye kandi si mu magambo gusa, abayobozi baragenderana haba ku rwego rw'intara zombi cyangwa urwa ba minisitiri.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, we yavuze ko izo ngendo ari ikimentetso cy'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yakiriye Amb. Ezéchiel Nibigira wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira

    Perezida Kagame yakiriye intumwa z’i Burundi ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-ndayishimiye-w-u-burundi-184339

  • Mico The Best ari mu gihome – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru ko yafashwe atwaye imodoka yasinze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2023. Yafatiwe kuri Ruliba , ahatandukanya Kamonyi na Nyarugenge.

    Uyu muhanzi afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. 

    Mico agomba gufungwa iminsi itanu, agatanga 150 000 Frw biteganywa nk'igihano cy'uwatwaye imodoka yasinze, na 50 000 Frw yo kwishyura imashini ikora akazi ko guterura imodoka y'uwafashwe atwaye yasinze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126734/mico-the-best-ari-mu-gihome-126734.html

  • Aranywa bigatinda-Kevin Kade yashyize hanze i… – #rwanda #RwOT

    Kade yabitangarije InyaRwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amayoga'. Ni indirimbo avuga ko yakomoye ku nshuti ye inywa bigatinda, agaragaza ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu kunywa mu rugero.

    Ati 'Ni indirimbo yaturutse ku nshuti yanjye ikunda kunywa cyane, nashakaga kubwira abantu ko bakwiriye kunywana amakenga.'

    Uyu muhanzi yanaboneyeho kuvuga ko uyu mwaka ari umwaka w'ibikorwa byinshi kuri we. Ati 'Ni umwaka nshaka kwereka abakunzi banjye mo ibikorwa byinshi, birushijeho ibyo mu myaka yatambutse.'

    Yanahise aboneraho guteguza Extended Play [EP] agiye gushyira hanze. Iyi EP ntarayibonera izina, ndetse nta n'ubwo aremeza neza umubare w'indirimbo zizaba ziriho.

    Kevin Kade ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe. Yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ibara' yakoranye na Uncle Austin, 'Kao', 'Umuana',  'Sofia', 'Like You' yakoranye na Seyn na Davis D n'izindi.

    Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku Nyundo bahagaze neza. Uyu musore avuga ko ashaka gukora cyane mu 2023.

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN KADE

      </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>-</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>AMAYOGA</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>[ Official Video</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>]” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share” allowfullscreen>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126732/aranywa-bigatinda-kevin-kade-yashyize-hanze-indirimbo-yakomoye-ku-nshuti-ye-126732.html

  • Bugesera: Baciye umuvuno mu buhinzi nyuma y'uko izuba ryatumye abarenga 12.000 bagaburirwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba nshya zafatiwe mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023, ikaba yahurijwemo abanyamuryango babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi barimo abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere, ku mirenge n'abacuruza inyongeramusaruro.

    Mu Karere ka Bugesera kahuye n'izuba ryinshi ryatumye abaturage batera imyaka batinze abandi yumira mu mirima mu Gihembwe cya Mbere cy'uyu mwaka.

    Ku buso bungana na hegitari ibihumbi 33 hari harahinzwe nibura hegitari 5000 ndetse ni zo zezeho imyaka ku kigero gishimishije nyuma y'uko abaturage baturiye ibiyaga bahawe moteri yo kuhira.

    Habonetse toni ibihumbi 22 z'umusaruro wose mu gihe ubusanzwe bezaga toni ibihumbi 45 z'ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Bimwe mu bihingwa bitishwe n'izuba birimo umuceri, imyumbati mu gihe ibigori babonye umusaruro ungana na ½ cy'uwari witezwe.

    Nyirahabimana Esther utuye mu Murenge wa Mareba yari yahinze ibigori kuri hegitari ebyiri, ubwo izuba ryiyongeraga ngo Leta yamuhaye lisansi barabyuhira, kuri toni eshanu yari gukuramo ngo yabonyemo toni ebyiri.

    Rurangirwa Eric utuye mu Murenge wa Ntarama aho anahagarariye koperative ihinga ibigori n'ibishyimbo, yavuze ko bahinze ibishyimbo kuri hegitari imwe bagakuramo ibilo 36 kubera izuba.

    Yavuze ko bibabaje gushora amafaranga menshi ntubone umusaruro asaba Leta 'gufata ingamba'.

    Umukozi w'Akarere ka Bugesera ukuriye Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, Singenibo Jean Damascène, yavuze ko hari abahinzi batabonye umusaruro bakomeje gutungwa no guhingira abandi mu gihe indi miryango ibihumbi 12 yagaburiwe na Leta.

    Yashimangiye ko kuri ubu bafite gahunda yo gushishikariza abahinzi kugira ubwishingizi kugira ngo nibura nihava izuba ryinshi bajye bishyurwa.

    Yakomeje ati 'Ingamba dufite ni uko ibihingwa byinshi tuzahinga muri iki gihembwe cy'ihinga yaba ibigori, ibishyimbo, soya n'imboga byose byemerewe ubwishingizi. Dufite ingamba ya mbere yo kubashishikariza ko ahantu hose umuntu ahinga ahashyira mu bwishingizi, abantu kandi bahinge bya bihingwa byihanganira izuba, bashyire imbaraga mu guhinga imboga n'imbuto bitanga amafaranga vuba.''

    Singenibo avuga ko kuri ubu ubutaka bwose bukenewe guhingwa bamaze kuburima hakiri kare ku buryo ngo nibabona imvura bazahita batera.

    Komiseri w'Ubukungu muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko imwe mu myanzuro bafashe harimo kurushaho kwegera abaturage bakitegura igihembwe cy'ihinga hakiri kare ku buryo ngo banabegereza inyongeramusaruro n'ibindi nkenerwa byose.

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi, Sendege Norbert, we yavuze ko muri iki gihembwe abaturage ba Bugesera basabwa gukoresha inyongeramusaruro nyinshi ndetse bakanashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe byazagira ikibazo bazabashe kwishyurwa.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugesera biyemeje kongera imbaraga mu buhinzi barushaho gufasha abaturage

    Rurangirwa Eric yavuze ko bahombye cyane ariko ngo bafashe ingamba zirimo kuhira no gushinganisha ibihingwa byabo

    Komiseri w'Ubukungu mu Muryango FPR-Inkotanyi, Asiimwe Joanna, yavuze ko bizeye ko iki gihembwe kizagenda neza nyuma y’uko bagiye kwegera abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-baciye-umuvuno-mu-buhinzi-nyuma-y-uko-izuba-ryatumye-abarenga-12-000

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene – #rwanda #RwOT

    Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

    Bimwe mu bigiye kuganirwaho ni uburyo bwo gushyiraho ingamba z'iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.

    Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y'ibihugu n'inzego z'abikorera, sosiyete sivile n'urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko muri iyi nama hagomba kwigwa uburyo ibihugu bikennye cyane byahabwa ubufasha bwihariye.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, ari mu bitariye iyi nama kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2023, ari mu bazatanga ikiganiro.

    Byitezwe ko inama Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye yigirwamo kurwanya ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yakirwaga muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu

    Dr Ngirente yaherekejwe n’itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yitabiriye-inama-yiga-ku-ngamba-zo-kwivana-mu-bukene