Blog

  • M23 yongeye gufata akandi gace ihishura ikiratuma yemera guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wemeye ko witeguye kumvira Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ugahagarika imirwano, ariko uvuga ko nugabwaho ibitero uzirwanaho.

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye Al Jazeera ko ubwabo baheruka gusinya itangazo bemera guhagarika imirwano ku wa 1 Mata 2022, ndetse muri uyu mwaka bahaye Ingabo za EAC ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo.

    Ati “Twarabikoze muri Kibumba, twarabikoze muri Rumangabo, icyo ni ikimenyetso cy'uko twifuza amahoro. Ariko nta kintu na kimwe Guverinoma ya RDC yakoze, ibyo ikora gusa ni ugukorana n'abajenosideri, abantu bagize uruhare muri Jenoside, n'aba banyaburayi hamwe na Mai Mai, bakabaha intwaro ngo bagabe ibitero kuri M23.”

    Yavuze ko ibyo bitero binagirwamo uruhare n'indege, bikagwamo abaturage benshi ku buryo bigaragara ko leta ya RDC idashaka amahoro.

    Mu gihe M23 yavugaga ko yemeje guhagarika imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko Ingabo za Leta zahise zibagabaho ibitero.

    Yanditse kuri Twitter ati “Mbere y'umunsi wo guhagarika imirwano, Ihuriro rya gisirikare rya Leta ya Kishasa, FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI & n'abacanshuro bahisemo kurenga ku mbaraga z'abayobozi b'akarere, bagaba ibitero ku birindiro byose bya M23. Imirwano irakomeje…”

    Amakuru aravuga ko kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wabashije gufata agace ka Kirima gaherereye muri gurupoma ya Mutanda ,sheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Rutshuru nyuma y'imirwano ikomeye.

    Amakuru dukesha Rwanda Tribune ifite imboni muri Rutshuru, avuga ko nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n'abarwanyi ba FDLR ,abanyatura n'imitwe itandukanye ya Mai Mai, M23 yabashije kubasubiza inyuma irabashubshubikana , birangira yigaruriye n'agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru.

    Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abarwanyi benshi ba CMC Nyatura,APCLS, na FDLR, dore ko aribo bari benshi ndetse banayoboye iki gitero.

    Aka gace ,kiyongeye ku tundi duce tumaze igihe twigarurirwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru, ndetse kugeza ubu uyu mutwe ukaba ugenzura 85% by'iyi teritwari yose.

    Ibi, bibaye mu gihe kuwa 3 Werurwe 2023 i Luanda muri Angola ,umutwe wa M23 wemereye Perezida Joao Lourenco ,ko uzahagarika imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023 no kuva duce wigaruriye, ariko benshi bakemeza ko bizagorana, dore ko FARDC n'abafatanyabikorwa bayo badasiba kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yahishuye-ikizatuma-yemera-guhagarika-imirwano

  • Ibyishimo byamurenze nyuma yo gukabya inzozi zo gushaka abagore babiri icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Umar Sani, washyingiranwe n'abagore babiri icyarimwe yavuze ko ku munsi w'ubukwe yumvaga asa nkuri muri Paradizo.

    Bwana Sani,yashyingiranwe na Safina na Maryam Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023,mu bukwe bwabereye mu ntara ya Niger muri Nigeria.

    Uyu yabwiye ikinyamakuru cy'iwabo, Tsalle Dayya,ko abagore be ari beza cyane kandi bumvikana.

    Ati “Ndumva meze nk'uwahawe umwanya muri Paradizo,ndashimira cyane Allah kandi umunezero wanjye ntugira ingano.Ndashimira Imana ko nashakanye n'abagore babiri.

    Bombi barumvikana kandi nabyo ndabyishimiye.Abantu benshi batekerezaga ko bazashwana ariko nta kibazo bafitanye ariko Imana mu bwenge bwayo yatumye ibintu bigenda neza.”

    Bwana Umar yavuze ko uyu mwanzuro yawufashe akiri umwana muto ndetse ko ibyo gushaka abagore benshi ari ibisanzwe mu muryango wabo.

    Ati “Mfite imyaka 10,nabonaga papa afite abagore bane kandi bose babanye mu mahoro.Nafashe umwanzuro ko nanjye nzashaka abagore barenze umwe nimbona uburyo cyangwa batatu na Bane ku munsi umwe.”

    Uyu yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be batunguwe n'umwanzuro we batigeze bamuhagarika kuzuza inzozi ze.

    Ati “ababyeyi baratunguwe kubera ko papa atashatse abagore babiri umunsi umwe.Ariko ntabwo bandwanyije.Icy'ingenzi ubu n'ukugira urugo rwuzuye amahoro.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibyishimo-byamurenze-nyuma-yo-gukabya-inzozi-zo-gushaka-abagore-babiri

  • Umwarimu yakubise umunyeshuri amuziza gukopera birangira amwishe #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye muri Kenya biravugwa ko yishwe n'inkoni z'umwarimu we nyuma yo kumufatana ikayi ari gukopera ikizamini cya physics.

    Polisi yo mu gace kitwa Tinderet mu ntara ya Nandi muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw'umunyeshuri witwa Kelvin Kiptanui wigaga kuri Chemase Secondary School.

    Amakuru atangwa n'aba baporisi aravuga ko yapfuye ubwo yarimo kwitabwaho n'ibitaro byitwa Nandi Hills Level Four hospital nyuma y'amasaha menshi yamaze amerewe nabi.

    Uyu munyeshuri wari uje kuri kiriya kigo vuba, yakubiswe cyane kuwa 3 Werurwe 2023,ubwo yari afashwe ari gukopera ikizamini ndetse ngo yarimo kwandukura ikayi ya ririya somo yari yahishe.

    Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Tinderet yagize ati “Iki kirego cyatanzwe na nyina w'uwo munyeshuri kandi cyamaze kugezwa mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha ku byaha ubu kiri gukurikiranwa.

    Aganira n'itangazamakuru,Madamu Monica Cheboron yavuze ko umuhungu we yari ameze neza ubwo yavaga mu rugo agiye ku ishuri kuwa Gatanu w'icyumweru gishize mu gitondo.

    Uyu yavuze ko yahamagawe ku ishuri asabwa kwitaba vuba na bwangu kubera ibyari bibaye.

    Uyu nibwo yahageze ahita ahitira ku bitaro bito bya Chepsese,asanga umuhungu we ari kuruka amaraso.

    Ati “Nibwo namenye ko yajyanwe aho igitaraganya n'ubuyobozi bw'ishuri nyuma yo kwitura hasi akubiswe n'umwarimu.”

    Gusa yongeyeho ko atari umwarimu umwe wakubise umwana we ahubwo ari babiri.

    Madamu Cheboron yavuze ko umuhungu we yababaraga mu nda nyuma yo gukubitwa cyane n'abo barimu.

    Uyu yavuze ko abo barimu bakubise imigeri mu nda umwana we mu buryo bw'ubugome.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Nandi Hills Hospital kugira ngo usuzumwe.

    Gukubita abanyeshuri ntibyemewe muri Kenya kuva 2010.Ibyo byashimangiwe mu itegeko ryatowe muri 2013.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwarimu-yakubise-umunyeshuri-amuziza-gukopera-birangira-amwishe

  • The Choice Awards 2022: Hatangijwe icyiciro c… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo biri mu byiciro 13 batangajwe itariki ya 1 Mutarama 2023, mu muhango wabereye kuri Isibo TV isanzwe ibitegura.

    Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol na Juno Kizigenza nibo bahataniye ibihembo byinshi dore ko bahataniye ibigera kuri bibiri.

    Mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

    Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

    Mu cyiciro cy'uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], Mukansanga Salima, Coach Gael [Umujyanama wa Bruce Melodie], Mutesi Scovia na Mushyoma Joseph [Boubou].

    Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

    Ku ndirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye; Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

    Mu cyiciro cy'abatunganya amashusho y'indirimbo [Best Video Director of the year] harimo Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

    Icyiciro cy'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

    Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moise na Shabana Hussein Tchabalala.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

    Umukinnyi wa filime w'umugore wahize abandi [Best Actress of the year] harimo Nadia, Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha na Rufonsina.

    Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Briane na Nep Djs.

    Inzu y'imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

    Icyiciro cy'umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

    Ibi bihembo biheruka gutangwa mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro.

    Mu kumenya uwatsinze muri buri cyiciro hazagenderwa ku majwi y'abazatora binyuze kuri internet, amajwi azatangwa n'abagize akanama nkemurampaka n'ibindi.

    Kuri ubu ushaka guha amahirwe umwe mu bari guhatana wakanda HANO.

    Gutora byatangiye ku wa 6 Werurwe bikazasozwa ku wa 25 uku kwezi. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.

    Amatora yatangiye ushaka guha amahirwe umuntu ukunda wabikora ubuIcyiciro cy’abakinnyi ba filime b’umwaka b’abagore ni aba bahatanyeIndirimbo zihatanye mu cyiciro cya ‘Video y’umwaka’ Abahanzikazi bahatanye Abahatanye mu cyiciro cy’umu-Dj w’umwaka Abahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka w’umugabo Abari mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka Abari mu cyiciro cy’umukinnyi w’umwaka Abari mu cyiciro cy’ukora amashusho w’umwaka Umukinnyi wa filime w’umwaka w’umugabo azava muri aba Uzahiga abandi uririmba indirimbo zihimbaza Imana azava hano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126769/the-choice-awards-2022-hatangijwe-icyiciro-cyamatora-yo-kuri-internet-126769.html

  • Bugesera: Aborozi barinubira igiciro gihanitse cyo guteza intanga z'inka – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bagaragaza ko kibagiraho ingaruka zirimo kuba inka zabo zishobora kumara amezi arenga atandatu zitari zima n'ibindi byinshi.

    Ubusanzwe Leta iteganya ko guteza intanga ari hagati ya 3000 Frw na 5000 Frw gusa ngo aya mafaranga aba ashobora kwiyongera mu gihe umuturage bisaba ko inka ye irindishwa kuko iterwa imisemburo kandi umukozi ubikora akajyayo inshuro nyinshi kuburyo amafaranga yiyongera akaba menshi.

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuri ubu amafaranga bari gucibwa ari menshi cyane kuburyo bakeneye ko Leta yabafasha ikabunganira akaba yagabanuka bakabasha guteresha intanga.

    Ziragobora Abel Makombe utuye mu Murenge wa Mayange, yavuze ko hari ubwo inka irinda wahamagara umukozi ushinzwe ubworozi ngo aze kuguterera intanga akaguca amafaranga udashobora kwigondera.

    Ati ' Intanga ntabwo zifata kandi ziranahenze, ubu iyo ugiye kuzishaka veterineri aguca amafaranga rwose uri umuhinzi mworozi utabona ari hejuru y'ibihumbi 17 Frw ariko ashobora kuzamuka akiyongera cyane. Bitugiraho ingaruka zo kuyabura nkanjye banciye amafaranga nyabuze ndabireka kandi inka yari yarinze.'

    Mugabo Joseph utuye mu Murenge wa Musenyi we yavuze ko intanga kuri ubu zitakiboneka.

    Ati ' Ntabwo ziboneka pe! Urabaza ngo baze kukurindishiriza bakakubwira ko nta misemburo ihari ukabura uko ubigenza, bigatuma wanajyana inka ku kimasa kandi twari tuzi ko ubwo dushyize inka mu biraro tugomba kuvugurura ubworozi tukagira inka z'umukamo.'

    Yakomeje agira ati 'Nibura amafaranga make ni ibihumbi 17 Frw kugira ngo akurindishirize anaguterere intanga, twumva rero ari amafaranga menshi ku muturage tukaba twifuza ubwunganizi ibyo biciro bikagabanuka.'

    Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Rubirizi ikorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana n'Umujyi wa Kigali, Sendege Norbert, yavuze ko ikibazo cy'ibiciro biri hejuru kimaze iminsi kizwi kandi ngo kiri gushakirwa umuti.

    Ati ' Intanga ziraboneka ahubwo ikibazo kimaze iminsi kibazwa ni ikirebana n'ibiciro cyangwa se ubwoko bw'intanga bifuza. Icyo kibazo kirazwi ariko ubu cyatangiye gukorwaho kuburyo mu minsi iri imbere ubwo bwoko bw'intanga bifuza bwabafasha guhindura icyororo nabwo bube bwabonekera igihe.'

    ' Aho igiciro kiri hejuru birarebwa kugira ngo habe habonekamo ubwunganizi kugira ngo umworozi wese abe yazibona kandi zitamuhenze cyane.'

    Sendege yavuze ko kandi ku kijyanye n'ibituma intanga zidafata bituruka ku bintu bitandukanye birimo kuba itungo ritariye neza, asaba abaturage kwibuka kugaburira amatungo neza no kuyafata neza ngo kuko aribyo bibitera.

    Abaturage bashishikarijwe gukingiza inka zabo uburenge, kwirinda kuzerereza amatungo bakororera mu biraro ndetse bakanibuka kwegera ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu bworozi bafite.

    Aborozi basabye ko igiciro cy’intanga kigabanyuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-aborozi-barinubira-igiciro-gihanitse-cyo-guteza-intanga-z-inka

  • Ibyo u Rwanda ruzungukira mu nama igiye guhuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga – #rwanda #RwOT

    Yabigaragaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru, aho hasobanurwaga byinshi bizaranga iyo nama izaba kuva kuwa 7-10 Werurwe 2023.

    Uretse Dr Uwom Okereke Eze, ibiganiro byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingira ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye iyo nama Dr Justin Kabera n'abandi.

    Dr Uwom Okereke Eze yavuze ko iyi nama iziga ku kureba uburyo ibimenyetso bya gihanga byakwimakazwa mu buryo bugezweho ariko bikorewe mu Rwanda, ibituma rukomeza kubyungukiramo bijyanye n'ibyemezo bizajya bifatwa.

    Ati 'Aya ni amahirwe ku Rwanda mu gukomeza kwiyubaka rukagera ku rundi rwego n'ubwo aho rugeze ubu naho ari heza. Rufite aho rugeze ariko haracyari ikindi cyiciro bagomba kugeraho. Iyi nama ni umukoro kugira ngo bashyire mu bikorwa ibizahafatirwa'.

    Yakomeje avuga ko ibyo bazaganira ku bayobozi batandukanye bazitabira inama atari ukuzamura urwego u Rwanda rugezeho gusa ahubwo kugira ngo bizagere no mu bindi bihugu.

    Yagaragaje ko ibindi u Rwanda ruzungukiramo ari ukuba laboratwari yarwo yagera ku rwego mpuzamahanga kuko abagena ibyo ikigo gisabwa bazaba bari mu Rwanda ndetse bazanasura RFL, ibizatuma rugira amahirwe yo kubona ibindi bisabwa.

    Iyi nama izasiga mu Rwanda hafunguwe ikigo kizajya gitanga inama ku bo mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga cya African Forensic Science Academy, AFSA kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose, ibizungura igihugu mu kugira ubumeyi bwisumbuye no mu buryo bw'imari.

    Biziyongera kandi ku masezerano n'ibihugu bitandukanye byamaze kugera ku rwego rwisumbuye birimo na Kaminuza yo mu Buhinde yigisha ibijyanye n'ibimenyetso bya gihanga, National Forensic Science University, Kaminuza y'i Lausanne mu Busuwisi, byose bikazakorwa kugira ngo RFL ibe laboratwari iganwa n'ab'imihanda yose.

    Umuyobozi wa RFL, Dr Charles Karangwa yagize ati 'Turateganya ko muri iyi nama tuzaganira ku bufatanye twagirana kugira ngo turebe ko twatahiriza umugozi umwe mu kugira umugabane utekanye. Inama izadufasha cyane kuko tuzanayungukiraho kugera ku rwego mpuzamahanaga kuko ari yo izajya itanga icyo cyemezo bijyanye n'amahugurwa izajya itanga.'

    Muri iyi nama kandi hazagaragaramo amamurikagurisha atandukanye aho ibigo bizagaragaza ibyo bikora haba mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho umunyabyaha ashobora kunyura ahantu amakuru agahita atangwa bagatangira kwiga ku masura ye n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa (ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye ASFM 23, Dr Justin Kabera

    Umuyobozi Mukuru wa Komite yateguye inama igiye guhuza abo mu rwego rw’ibimenyetso bya Gihanga, Dr Justin Kabera yagaragaje ko imyiteguro yagenze neza n’inama izagenda nk’uko babiteguye

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa yavuze ko u Rwanda Rwakiriye ASFM 23 kubera ubudasa rugaragaza mu gutegura inama, n’intambwe ishimishishije twateye mu bimenyetso bya gihanga

    Umuyobozi wa ASFM, Uwom Okereke Eze yavuze ko u Rwanda rugomba kungukira muri iyi nama binyuze ku bunararibonye abagiye kuyitabira bafite mu bimenyetso bya gihanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-ruzungukira-mu-nama-igiye-guhuza-inzobere-mu-bimenyetso-bya

  • Ubuzima bw'umugore wa Fireman bukomeje kugenda nabi #rwanda #RwOT

    Kabera Charlotte umugore wa Fireman arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nyuma y'impanuka y'imodoka bakoze kuwa 8 Gashyantare 2023 yatumye avunika igufwa ryo mu rutirigongo.

    Yahise yihutanwa kwa Muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanome nyuma yo kumarayo ibyumweru bitatu mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2023 yoherejwe Faisal kugira ngo ahabwe ubundi bufasha ndetse abashe kubagwa ariko kugeza ubu ntarabagwa kubera ikibazo cy'ubushobozi bitewe n'amafaranga bari gusabwa.

    Mu kiganiro Fireman yagiranye n'igihe yagize ati 'Birasaba ko abagwa, hari amafaranga turi gusabwa kandi rwose ntiraririye natewe ntiteguye none n'ubushobozi nari mfite bukomeje kugenda bwanga. Uwabishobora rwose yakumva ko nsabye ubufasha.'

    Fireman yashimye abakomeje kumwereka urukundo muri ibi bihe, bakamufasha ndetse n'uwundi wakifuza kumufasha yakifashisha numero : +250 787 708 366

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubuzima-bw-umugore-wa-fireman-bukomeje-kugenda-nabi

  • Dore akamaro k'urusenda ku buzima bwa muntu birimo kuba rwamurinda kurwara Kanseri #rwanda #RwOT

    1.Urusenda rurinda abantu kurwara kanseri

    Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw' ibibyimba mu mubiri.

    Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw' intanga, no mu mihogo .

    2.Rwongera ubudahangarwa bw' umubiri

    Kurya urusenda bisukura inzira z' ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

    3.Urusenda rufasha mu itembera neza ry' amaraso mubiri

    Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.

    4.Kugabanya umubyibuho ukabije

    Umubyibuho ukabije abahanga mu by' ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk' umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w' amaraso na kanseri.

    Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by' imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).

    Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy' ibyumweru 6.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-akamaro-k-urusenda-ku-buzima-bwa-muntu-birimo-kuba-rwamurinda-kurwara

  • RDC yeruye ko igiye gukorana n'imitwe yitwaje intwaro mu guhangana n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibirego bimaze iminsi bishinjwa Ingabo za Leta (FARDC) ko zikorana n'imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n'abacanshuro bo mu Burayi, mu kurwana na M23.

    Nyamara uyu mutwe wakomeje gusunika FARDC, ku buryo izi ngabo zatangiye gushaka ahandi zapfunda imitwe.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe, Minisitiri ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu, mu kurwana ku busugire bw'igihugu.

    Yavuze ko mu nama y'abaminisitiri iheruka, bagejejweho umushinga w'itegeko ubiteganya ndetse uremezwa. Ni umushinga ngo Guverinoma yagejejweho na Minisitiri w'Ingabo, Gilbert Kabanda, ndetse wemejwe n'inama y'abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe.

    Uwo mushinga w'itegeko uteganya ko iyo mitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu igiye kwifashishwa “nk'abasirikare biteguye, bashobora kwifashishwa nk'abasirikare ba Congo muri FARDC”.

    Yakomeje ati “Ni abantu biteguye bashobora kwifashishwa igihugu cyatewe nk'uko bimeze uyu munsi, bagashyirwa mu buryo bumwe n'abasirikare ku rugamba.”

    “Ntabwo twakwizera ko twakomeza gutabarwa n'abandi, […] ku rwego rwa Guverinoma, ntabwo tugishaka ko abantu bavuga ko twifashisha ingabo ziturutse ahandi. Ntabwo izo ngabo zakwitwa gutyo mu gihe abantu barwanira igihugu cyabo, ni abantu bakunda igihugu bya nyabyo.”

    Yavuze ko iyo mitwe yise “Wazalendo” (abiteguye kwitangira igihugu) bikwiye kwibagirana ko umunsi umwe barashe ku ngabo za Leta, hagashyirwa imbere ko uyu munsi bafite umwanzi umwe basangiye.

    Yakomeje ati “Ubutumwa naha Wazalendo ni uko Guverinoma imaze gushyiraho uburyo bw'amategeko kugira ngo mwemerwe. Muri make, guhera mu cyumweru gitaha, mugiye guhabwa ubutumwa, mugiye kurwana ku rugamba mu buryo bumwe na FARDC.”

    Yavuze ko mu buryo bwemeranyijweho, nyuma y'intambara hazabaho uburyo bwo kubasezerera mu gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

    Ni icyemezo Nzangi yavuze ko kizafasha mu gukemura ikibazo cy'ubuke bw'abasirikare ba FARDC, no gukuraho ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro.

    Ati “Kubera ko aba bantu bazaba barwana urugamba mu buryo bwemewe, ndizera ko hatazongera kuvugwa ikibazo cy'imitwe yitwaje itwaro.”

    Ikibazo cy'uko FARDC irimo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro bimaze imisi kivugwa, ariko Guverinoma ya Congo ikacyitarutsa. Ubu igiye kubikora ku mugaragaro.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko FARDC ikorana na FDLR, umutwe washinzwe na bamwe mu bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ibintu nyamara byakomeje kugaragazwa na Raporo z'Itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye, harimo iyo mu 2022, ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

    Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC. Bitandukanye n'ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23/ARC.

    Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple – ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

    Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC ushinzwe ibikorwa n'ubutasi bwa gisirikare. Iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC “mu guhangana na M23/ARC hamwe n'abayifasha.”

    Raporo ikomeza iti “Benshi mu barwanyi n'abahoze ari ari bo, imiryango itari iya leta n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze batangaje ko nyuma y'inama ya Pinga, abagize ihuriro ry'imitwe y'abarwanyi bahawe intwaro n'amasasu na bamwe mu basirikare ba FARDC, ku nshuro zitandukanye.”

    Amakuru yerekanye ko nk'umutwe wa NDC-R wahawe intwaro ku wa 30 Gicurasi 2022.

    Undi murwanyi watanze ubuhamya yavuze ko umutwe wa Mai Mai abarizwamo, wahawe intwaro n'umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel ariko “ababwira ko bazazisubiza umunsi M23/ARC izaba yatsinzwe.”

    Ni ibintu bishushanya icyemezo cya Guverinoma ya Congo, noneho cyashyizwe mu itegeko.

    Minisitiri ushizwe amashuri makuru na za kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukorana n'imitwe yitwaje intwaro mu kurwana na M23

    Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yeruye-ko-igiye-gukorana-n-imitwe-yitwaje-intwaro-mu-guhangana-n-u-rwanda

  • Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya. #rwanda #RwOT

    Ariko se ko ikibyimba cye cyajemo kanseri, kizakira? Abategetsi ba Kongo bari bamenyereye imvugo ya 'cira aha nikubite', nabo si ukwiriza no kwitetesha sinakubwira. Bari bazi ko kugereka ibibazo byabo ku Rwanda bizahoraho, birengagije ko ukuri gutinda kugatsinda.

    Ubwo Perezida Tshisekedi yatumiraga muri Kongo Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yibwiraga ko ari undi mwanya abonye wo gusuka amarira ashinja u Rwanda uruhare mu bibazo byamunaniye, ndetse akanarusabira ibihano.

    Yumvaga Perezida Macron nawe azaba nka ba Senateri Robert Menendez na bamwe mu badepite bo mu Burayi Tshisekedi yafunze umuba w'amafaranga ngo bazengereze u Rwanda. Ibyo yari yiteze ariko ntibyamuhiriye, kuko Perezida Macron yamubaze ta kinya.

    Ubwo yari mu ruzinduko muri Kongo kuwa gatandatu ushize, Perezida Macron yahisemo gukanda ikibyimba kikameneka, agamije kukivura kigakira, aho kugisiga amavuta gusa nk'uko bimenyerewe, kugeza ubwo cyaje no kuvamo kanseri. Ukuri Tshisekedi yabwiwe kwaramutunguye, kuko yari akuzi gusa ku bayobozi b'u Rwanda, dore ko abandi barumaga bagahuha.

    Mu mvugo itanyura ku ruhande, Perezida w'Ubufaransa yabwiye Tshisekedi ko nyirabayazana w'ibibazo bya Kongo ari Abanyekongo ubwabo, bikaba ari ubugwari gushaka abandi babyegekaho. Yagize ati:'Kuva muw'1994 mwananiwe kubaka ubusugire bw'igihugu cyanyu, haba mu rwego rw'igisirikari n'umutekano, haba no mu mitegekere y'igihugu.

    Mumbabarire kubabwiza ukuri gusharira, ariko ntimugashakire hanze ya Kongo ababateza ibibazo'. Perezida Macron ntiyagarukiye aha, ahubwo yanibukije ko amatora yo muw'2018 yashyize Tshisekedi ku butegetsi, yabayemo uburiganya, mu by'ukuri akaba ari mu mwanya utari uwe.

    Muri make mbere yo gushinja u Rwanda n'ibindi bihugu uruhare mu guhungabanya ubusugire bwa Kongo, Tshisekedi n'agatsiko ke bagombye kwibuka ko kwiba amatora ari uguhonyora itegekonshinga, guhungabanya bikomeye ubusugire bw'igihugu. Ku birebana n'ibihano Tshisekedi yasabiraga uRwanda, Emmanuel Macron yamushubijke ko hakwiye kubanza kubahirizwa imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, aba amubwiriyemo ko agomba gushaka igisubizo cy'intambara binyuze mu mishyikirano, nk'uko iyo myanzuro ya Luanda ibiteganya. Nguko rero uko uwahigaga yahindutse umuhigo.

    Nyuma y'iyo mvugo ikarishye Tshisekedi yananiwe kwihangana, agaragaza ubuswa muri dipolomasi n'indi myitwarire idakwiye umuntu uri ku rwego rwa Perezida w'igihugu. Nyamara uburakari bwa rya tungo ryo mu rugo bushirira mu kuzunguza umurizo.

    Ko Tshisekedi se atarakaye ngo yange imfashanyo Perezida Macron yahavuye amwemereye? Tshisekedi nashikame ahangane n'ukuri, kuko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Nyuma ya Papa Francis nawe wamubwiye ko umuti w'ibibazo bya Kongo uri mu biganza by'Abanyekongo, akanamwibutsa ko ivangura rishingiye ku moko rizatuma ibintu birushaho kumukomerana, inzira yo kumywa umuti ushaririye igomba kuba itangiye kuri Tshisekedi.

    Ibyo gushyikirana n'abamurwanya yari yarateye umugongo ubanza ari yo nzira rukumbi asigaranye yo kwivana mu mazi abira.

    The post Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-emmanuel-macron-yabaze-tshisededi-nta-kinya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-emmanuel-macron-yabaze-tshisededi-nta-kinya