Blog

  • Rayon Sports mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ntiramenya aho umukino wa yo wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro uzabera nyuma y’uko ejo Stade ya Muhanga itaboneka.

    Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakira Intare FC ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 umukino ukazabera kuri Stade ya Muhanga.

    Byaje guhurirana n’uko ejo muri iyo Stade hazaba harimo ibikorwa by’Akarere ka Muhanga aho izifashishwa mu kwizihiza umunsi w’abagore. Ni umunsi ngaruka mwaka uba buri tariki ya 8 Werurwe.

    Rayon Sports ikaba yamenyeshejwe ko ejo Stade itazaboneka bakwiwe gushaka ahandi uyu mukino uzabera.

    Rayon ikaba irimo gushaka aho uyu mukino uzabera byakwanga ukaba wakwimurirwa igihe.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko batarafata umwanzuro w’aho uzabera.

    Ati “Ntabwo turafata umwanzuro w’aho uzabera. I Muhanga byo ntibishoboka. “

    Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1.

    Amakuru avuga ko iyi kipe ishobora kuzakirira iyi Intare kuri Stade ya Bugesera FC saa 12h30′.

    Gahunda y’imikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro

    Ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023

    Rwamagana City vs Esperance
    Kiyovu Sports vs La Jeunesse
    Mukura VS vs Rutsiro FC
    Police FC vs Sunrise FC

    Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023

    Rayon Sports vs Intare FC
    APR FC vs Ivoire Olympique
    Musanze FC vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Marines FC

    Rayon Sports ntirafata umwanzuro w’aho izakinira umukino w’igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-gihirahiro

  • Burundi:Ibyabereye ku musozi umwe byatumye benshi bahangayika #rwanda #RwOT

    Uyu musozi ni uwo muri Zone Kibuye muri Komine ya Isale mu Murwa Mukuru w'u Burundi, i Bujumbura.

    Amakuru y'igenda ry'uyu musozi, yatangajwe n'Ikinyamakuru kitwa Akezanet, mu butumwa cyashyize kuri Twitter yacyo, aho cyavugaga ko uyu musozi wamanukaga werecyeza mu Kiyaga kiri hafi yawo.

    Ubu butumwa buherekejwe n'amashusho yumvikanamo abaturage bavuga Ikirundi barimo uba aburira abandi, ati 'Abo hepfo mwese muveyo muhunge muhunge.'

    Muri aya mashusho, uyu musozi uba uri kugenda ndetse n'ibyari biwuhinzeho byose birimo intsina ndetse n'ibindi bimera byose byari biwuriho.

    Humvikanamo abaturage batunguwe n'ibi byariho biba, basa nk'abagize ubwoba dore ko ari ubwa mbere bari babibonye.

    Umwe ati 'Ibara [ishyano] riraguye ibara riraguye nimuveyo.' Yaburiraga abari bakiri mu gace iyi nkangu yerecyezagamo guhunga vuba na bwangu ngo itabahitana.

    Abahanga mu bumenyi bw'Isi, bavuga ko ibi bisanzwe bibaho, aho bavuga ko biterwa no kuba ubutaka buba bwabitse amazi menshi mo imbere bigatuma ubutaka bumanuka buhereyemo hasi.

    🔴😳Amasanamu azindutse araca irya nino ku mbuga ngurukana bumenyi, ni ay'umusozi uriko ururuka, usa n'uwubomoka, uja mu kiyaya. Ahantu vyabereye ntiharamenyekana neza , ariko igitanganje nuko abantu bari bahari bavuga ikirundi.

    Woba wahamenye ? Habwire abandi. pic.twitter.com/8eqrTNgp1J

    — AKEZA Burundi (@akezanet) March 6, 2023

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/burumndi-ibyabereye-ku-musozi-umwe-byatumye-benshi-bahangayika

  • Will Smith yahishuye ko Chris Rock yamwimye i… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka umukinnyi wa filime w’icyamamare Will Smith akubitiye urushyi Chris Rock imbere y’imbaga mu birori bya Oscars Awards 2022 amuziza gutera urwenya ku burwayi bw’umugore we Jada Pinkett Smith butuma atamera umusatsi, kuri ubu biracyamukurikirana ndetse yatangaje ko yicuza ibyo yakoze kandi ko ababajwe n’uko Chris Rock yanze kumubabarira.

    Mu minsi ishije Chris Rock yasohoye urwenya yise ‘Selective Outrage’ rwanyuze kuri Netflix, aho yibasiye bikomeye Will Smith akamuvugaho amagambo mabi yatumye benshi bamugaya ndetse banabiteraho urwenya ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo Will Smith yamukubitaga atanyuzwe, none akaba yongeye kumushotora byamuviramo ko yakongera kumukubita.

    Ku ruhande rwa Will Smith utishimiye ibyo Chris Rock yamuvuzeho, yahishuye ko amaze igihe kinini amusaba imbabazi gusa akaba yarazimwimye ndetse ko yananze ikintu cyose cyatuma bahura ngo bakemure ibibazo bafitanye. Will Smith yagize ati: ”Nagerageje uburyo bushoboka bwose musaba imbabazi, ariko yanze kuzimpa. Sinzi niba aziko nzimusaba bitamvuye ku mutima, gusa nanjye ndicuza ibyo nakoze”.

    People Magazine yatangaje ko Will Smith w’imyaka 54 yakomeje agira ati: ”Ibishoboka narabikoze ariko ntacyo byatanze, guhura nawe yarabyanze, ikintu cyose cyari gukorwa ku mpande zombi ngo twiyunge ntabwo yigeze abyemera. Kuba yavuze ibintu nka biriya, binyereka ko atanifuza ko ibyabaye birangira ahubwo aracyabikomeje”.

    Ibi Will Smith yabitangaje nyuma y'aho Chris Rock w’imyaka 58 yamwibasiye mu rwenya rushya yashyize hanze, ndetse akanamwita izina ry’igitutsi ryatumye benshi bavuga ko uyu munyarwenya yarengereye. Will Smith na Chris Rock bakomeje kugarukwaho cyane, mu gihe hategerejwe kureba koko niba aba bombi bazabasha kwiyunga.

    Will Smith yatangaje ko yakoze ibishoboka asaba imbabazi, Chris Rock akazimwima

    Will Smith yavuze ko yicuza kuba yarakubise urushyi Chri Rock imbere y’imbaga

    Chris Rock aherutse gusohora urwenya yise ‘Selective Outrage’ yibasiyemo bikomeye Will Smith

    Haribazwa niba aba bombi bazongera kuba inshuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126784/will-smith-yahishuye-ko-chris-rock-yamwimye-imbabazi-126784.html

  • Nta kintu na kimwe namukundiye – Issa Bigirimana uhamya ko agiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Uretse kuba umutima we waramwiyumvisemo, rutahizamu Issa Bigirimana ahamya ko nta kindi kintu yakundiye Scheilla bari mu rukundo.

    Issa Bigirimana ari mu rukundo n’inkumi ituye i Bujumbura mu Burundi, ni nyuma y’uko yatandukanye n’umunyarwandakazi, Uwase Carine bari banafitanye ubukwe mu mpera za 2021.

    Amezi 7 arirenze Issa Bigirimana aryohewe n’urukundo n’uyu murundikazi wigaruriye umutima we.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko nta kintu na kimwe yamukundiye uretse kuba umutima we waramuhisemo akumva uramwishimiye.

    Ati “Nta kintu na kimwe namukundiye ahubwo umutima wanjye wahisemo kumukunda, namwiyumvisemo uko ameze kose.”

    Agaruka ku kuba yumva ari we uzamubera nyina w’abana be, yavuze ko ari byo arimo gukoraho gusa ngo umuntu arategura n’Imana ifite ibyo yamuteguriye.

    Ati “Nibyo bitekerezo ndimo kwitegura ariko ni ibintu narekeye Imana.”

    Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC baheruka gutandukana.

    Issa Bigirimana avuga ko yitegura kubana na Scheilla

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kintu-na-kimwe-namukundiye-issa-bigirimana-uhamya-ko-agiye-gukora-ubukwe

  • Aherekejwe n’umugore n’umwana, Byiringiro Lague yerekeje i Burayi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakaye ryo ku wa 6 Werurwe rishyira ku wa 7 Werurwe 2023 ni bwo Byiringiro Lague yafashe rutemikirere yerekeza mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yamuguze.

    Uyu mukinnyi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n’umugore we Uwase Kelia ndetse n’umwana we baheruka kwibaruka.

    Muri Mutarama 2023 ni bwo uyu rutahizamu yamaze kumvikana na Sandvikens IF isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi kuba yayerekezamo.

    Uyu mukinnyi watangajwe n’iyi kipe tariki ya 26 Mutarama 2023, yagombaga kuyerekezamo tariki ya 27 Mutarama ariko APR FC isaba ko bamureka akabanza gukina umukino wa Rayon Sports wabaye tariki ya 12 Gashyantare.

    Byari biteganyijwe ko azagenda tariki ya 15 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka biba tariki ya 21 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka.

    Impamvu uyu musore yari ataragenda ni uko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yajya muri Sweden cyangwa gukandagira ku butaka bw’iki gihugu bizwi nka Visa.

    Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

    Byiringiro Lague yaherekejwe n’umuryango we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aherekejwe-n-umugore-n-umwana-byiringiro-lague-yerekeje-i-burayi

  • Kenya: Uwiyise Yezu afite ubwoba kubera abah… – #rwanda #RwOT

    Abakiristu bemera umunsi wa Pasika, batangiye igihe cyo kwitegura kwizihiza umunsi Mukuru bazirikanaho kuzuka kwa Yezu Kirisitu (Yesu Kirisitu) ariko abo mu gihigu cya Kenya bo bari mu myitegura yo kuzabamba ku musaraba umunyakenya wiyise Kirisitu l, kugira ngo bahinyuze niba ari Kirisitu w’ukuri cyangwa ari umunyabinyoma.

    Uyu mugabo ufite urusengero rwitwa Yeruzalemu nshya, yagaragaje ko afite impungenge z’umutekano kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga,  kubera agatsiko k’abaturage mu gace ka Bungama bahigiye kuzamubamba ku musaraba igihe cya Pasika bagamije kureba niba ibyo avuga ari ukuri koko.

    Abaturage bagaragaza ko biteguye kuzabamba Eliud Simiyu kugira ngo barebe ko azazuka nyuma y’iminsi itatu nk’uko Yezu Kirisitu uvugwa muri Bibiliya yazutse. Uyu mugabo ubu afite ubwoba bwo kubambwa ku musaraba kuko abazamubamba bagambiriye kumwica.

    Mu gihe abakirisitu babarirwa muri za miriyoni ku isi bizihiza igihe cy’inguzanyo kizasozwa no kubambwa no kuzuka kwa Yesu Kristo, nk’uko inyigisho za Bibiliya zibivuga, Abanyakenya ntibabura kwibaza niba umugabo ufite urusengero muri  Bungoma wiyita Yezu wa Tongaren, azabambwa ku musaraba akazuka nkuko Yezu Kirisitu yazutse.

    Umwe baturage yagize ati”Urabona, nk’uko Bibiliya ibivuga, Yezu  Kirisitu yihanganiye imibabaro myinshi igihe yafatwaga n’Abafarizayi. Ishyaka rya Kristu  ryasojwe no kubambwa kwe, urupfu, izuka rye no kuzamuka mu ijuru.”

    Simiyu Eliud wiyita Yezu wo muri Bungoma avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera ko Pasika yegereje. Ibi yabigaragaje nyuma yuko hari bamwe mu baturage batuye Muri  Bungoma yumvise bavuga ko agomba kubambwa mu gihe cya pasika nkuko Yezu  yabambwe. 

    Abaturage bategereje kureba niba  koko ari umucunguzi koko bagahamya ko agomba kubereka ububasha afite akazazuka ku munsi wa gatatu akajya mu ijuru nyuma yo kubambwa ku buryo atagomba guhangayika na gato.'

    Umwe baturage biteguye kubambwa kwe yagize ati: “Mu by’ukuri tugomba kugerageza Ukwizera kwe nk’uko Yezu Kirisitu yageragejwe.”

    Undi muturage ati yagize ati: “Turashaka kumenya ukuri niba ari messiya w’ukuri.”

    Simiyu ni we washinze kandi akaba n’umuyobozi w’Itorero rya Yeruzalemu nshya, riherereye mu mudugudu wa Lukhokwe, mu gace ka Tongaren.

    Avuga ko ari Yesu w’ukuri uvugwa muri  Bibiliya kandi ko afite imbaraga zo gukora ibitangaza. Abayoboke b’iryo torero bavugwa nk’abamarayika cyangwa abahanuzi kandi babujijwe gukoresha amazina yabo nyakuri.

    Simiyu ushobora gupfira ku musaraba, yavutse mu 1981. Ababyeyi be bitwa Francis na Cecilia Simiyu, bapfuye akiri muto.

    Yavutse ari Umugatolika, yiga mu ishuri ribanza rya Mukuyu i Tongaren, mu Ntara ya Bungoma. Yavuye mu ishuri akiri muto ubwo yigaga mu cyiciro cya mbere mu mashuri yisumbuye. Amaze kuva mu ishuri, yahise atangira umwuga w’ubuhinzi.

    Yashatse umugore afite imyaka 20 mu mwaka wa 2001, yabyaye abana umunani – umuhungu we mukuru yiga muri Kaminuza naho umukobwa we agiye gutangira kwiga muri Kaminuza.

    Mu mwaka 2009 yafunzwe kubera ibibazo by’amakimbirane mu muryango we, yarakomeretse ajyanwa mu bitaro amaze kubaho ni bwo yatangiye kwigisha ibijyanye n’ivugabutumwa.

    Inkomoko: Nairobinews

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126771/kenya-uwiyise-yezu-afite-ubwoba-kubera-abahigiye-kuzamubamba-ku-musaraba-mu-bihe-bya-pasik-126771.html

  • Umugeni yapfiriye mu bukwe burakomeza buraba #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde habaye agashya kadasanzwe ubwo umugeni yapfaga azize umutima ariko abagize umuryango we bakanga ko ubukwe buhagarara ahubwo bakemeza ko umukwe wabo ashyingiranwa na murumuna we.

    Ibi byabereye mu gace kitwa Subhashnagar mu ngoro yitwa Bhagwaneshwar Mahanev.

    Umugeni witwa Hetal w'umugabo witwa Jinabhai Rathore yari agiye gushyingirwa umusore witwa Vishal ubwo ibi byabaga.

    Abatumirwa bari buzuye mu nzu mberabyombi ubwo umugeni umutima we wagiraga ikibazo ibirori bigahagarara gato.

    Uyu yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro byo hafi aho ariko ntiyabasha kurokoka kuko abaganga bemeje ko umutima we wahagaze agapfa.

    Mu marira menshi n'agabinda,ababyeyi b'umusore bahise batanga icyifuzo ko ubukwe butahagarara ahubwo bahabwa murumuna wa nyakwigendera ubukwe bugakomeza.

    Aba babyeyi babyemeye batazuyaje ibirori birakomeza ibyari amarira bikomereza mu byishimo.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bawushyingura ubukwe burangiye.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Bhavnagar witwa Samaj yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko ko abantu bakwiriye kwishakamo ibisubizo igihe bibaye ko umugeni apfa hakarebwa niba na murumuna we atakwitabazwa ariko abantu ntibaheranwe n'agahinda.

    Ibi byago byabaye mu mpera z'ukwezi gushize.

    Ibi si ubwa mbere bibaye mu Buhinde kuko no muri Kamena 2021 ahitwa Etawan mu ntara ya Uttar Pradesh,umuryango watanze murumuna w'umugeni nyuma y'aho apfiriye mu mihango y'ubukwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugeni-yapfiriye-mu-bukwe-burakomeza-buraba

  • Icyicaro cya African Forensic Science Academy… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, yahuriyemo na Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri ndetse n'umuyobozi w’Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin.

    Iyi nama izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2022 kugeza ku wa 10 Werurwe 2023, izahuza ibihugu birenga 40 byo ku Migabane itandukanye yo ku Isi.

    Izitabirwa n'abakora mu bijyanye n'ibimenyetso by'ubutabera, abakora mu bigo by'ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi n'abarimu ba Kaminuza, abikorera n'abandi.

    Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99% by'abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda. Ati 'Hari abo twagiye tubaza batubwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy'u Rwanda.'

    Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.

    Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.

    Ati 'U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw'ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.'

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InayRwanda, Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw'uburyo rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).

    Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry'inama nk'izi ngari.

    Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali. 

    Ati 'Biriya biroroshya (byoroshya) kugenderanira, urujya n'uruza rw'abantu…. Ibyo byose n'ibindi ntashobora kurondora aha ngaha ni byo (byafashije) u Rwanda kwakira iyi nama…'

    Karangwa yavuze ko imyaka itanu ishize RFL itangiye gukora. Kandi bafite intego yo gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye serivisi z'ubutabera hifashishijwe ibimenyetso.

    Yavuze ko u Rwanda rwakiriye iyi nama nyuma y'uko rugeze mu cyiciro cya nyuma, aho bari bahatanye na Afurika y'Epfo ndetse na Botswana.

    Icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye kuzanwa i Kigali

    Karangwa yakomeje avuga ko bitewe n'uburyo u Rwanda rwubatse inzego z'ubutabera, ibikorwa remezo n'ibindi biri mu byafashije gutuma icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye gushyirwa i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, ari nabwo inama ya ASFM izatangirwa ku mugaragaro.

    Yavuze ko icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' kigiye gushyirwa mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rwagezeho birimo nko guteza imbere ibikorwaremezo, amategeko, igenamigambi n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bifasha iki kigo nk'iki gukorera mu Rwanda 'bitagoranye'.

    Uyu muyobozi yanavuze kandi ko ibi binaturuka mu kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga, yaba uri mu Rwanda cyangwa se mu mahanga. 

    Ati 'Hari ibihugu byinshi ushobora kuba utakoresha ikoranabuhanga wohereza amafaranga mu kindi gihugu ujya mu kindi, ariko mu Rwanda byagezweho.'

    Karangwa yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' basabwa gukora cyane kugira ngo bashyire mu ngiro ibisabwa.

    Yavuze ko amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by'iki kigo azaba ari mu Rwanda, ikindi ni uko inama z'iki kigo azaba abera mu Rwanda cyo kimwe n'amahugurwa.

     Uyu muyobozi yavuze ko iki kigo kizafasha ibindi bigo byubakira ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga kugira imikorere imwe.

    Iki kigo kandi kizajya gitanga amahugurwa ku bihugu bitandukanye kugira ngo bongere ubumenyi bashobore guhuza ibikorwa nk'inzira Afurika yiyemeje yo gukorera hamwe.

    Kizakora nk'umuryango utagize aho ubogamiye. Kizaba gifite ubuyobozi bidasaba ko bazaba bari i Kigali, ahubwo bazajya bahuriza hamwe.

    Mu ijambo rye, Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okereke yavuze ko bishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda. Ati “Twishimye kuba turi hano. Kandi, twishimiye kuba iyi nama igiye kubera i Kigali.”

    Okereke yavuze ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya cumi, kandi ifite ingingo zihariye izagarukaho. Yavuze ko ‘twaje mu Rwanda’ kubera uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubutabera binyuze mu bimenyetso bya gihanga.

    Yavuze ko muri 2010, iyi nama yabereye mu gihugu cya Botwasana, kandi umusaruro wavuyemo urigaragaza.

    Mu 2012, iyi nama yabereye muri Namibia. Ati “Dutewe ishema n’uko iyi nama ibera buri gihe mu bihugu uko bikurikirana.' Iyi nama yanabereye muri Kenya,

    Mu 2022 yabereye muri Togo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yavuze ko ibi ari nabyo byatumye iyi nama itaba mu 2020 na 2021 bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.

    Asobanura ko ko ‘buri mwaka duhurira hamwe’ mu kureberera hamwe ibimaze gukorwa na buri kigo mu kuzamura urwego rw’ubutabera binyuze mu gushyiraho ibigo bikora ubushaksashati bushingiye ku butabre.

     

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira inama ya ASFM ari amahirwe adasanzwe mu rugendo rwo kuzamura urwego rw'ubutabera 

    Dr Karangwa Charles yavuze ko kwakira iyi nama ya ASFM bigiye gusiga icyicaro cya 'African Forensic Science Academy' mu Rwanda 

    Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okerek yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ubutabera biri mu byatumye rudashidikanwaho kwakira iyi nama ya ASFM 

    Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, yavuze ko iyi nama yateguwe n’ikipe ngari kandi buri munsi bagaragaza aho imyiteguro igeze 

    Ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku nama ya ASFM izitabirwa n'ibihugu byo ku Mugabane itandukanye nka Afurika, Oceania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi n'ahandi hatandukanye 

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126765/icyicaro-cya-african-forensic-science-academy-inyungu-u-rwanda-ruzakura-mu-nama-ya-asfm-ig-126765.html

  • Eddie Mico yakoreye indirimbo Linda aherutse… – #rwanda #RwOT

    Eddie Mico ni Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamakuru wa O Tv, Worship Leader akaba na Producer. Yatangiye umuziki mu 2008, atangirira ku ndirimbo yise “I Live For You”. Album ye ya mbere y’indirimbo 10 yitwa “You Are Amazing”, ikaba yaratunganyijwe na Narrow Road Production mu 2011.

    Indirimbo ye nshya “God Did” ni impano idasanzwe yageneye umukunzi we Kamikazi Linda bitegura kurushinga n’ubwo amatariki y’ubukwe bwabo ataratangazwa. Uyu musore yakoze iyi ndirimbo ndetse ayishyira hanze atunguye umukunzi we kuko yashakaga kumushimisha nk’uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Yuzuyemo amashimwe akomeye afite ku Mana nyuma y’uko yegukanye umutima wa Linda wamubwiye YEGO imbere y’inshuti zabo bombi, bikamunezeza cyane ari nabwo yahise yandika “God Did” aririmbamo ko “Mvuze ko ngukunda byuzuye sinaba mbeshye”.

    Aganira na InyaRwanda, Eddie Mico yavuze ko gukorera indirimbo umukunzi we ari ibisanzwe nk’uko buri umwe yabikorera uwo akunda. Avuga kandi ko ari ibintu byoroheje yakoze nk’impano yatunguje umukunzi we, gusa mu ikorwa ryayo yaje gusanga ari ikintu kiremereye.

    Uyu muhanzi w’umuhaga cyane mu kuririmba no kubyina uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko mu gukora iyi ndirimbo yiyambaje aba Producers babiri b’inshuti ze, Action na Mok Vybz, bashyira ibirungo muri iyi ndirimbo mu buhanga bwabo.

    Yavuze ko buri kimwe cyose yanditse muri iyi ndirimbo ari ibyo yanyuzemo mu buzima bwe ari na ho hashibutse ijambo “God Did” [Imana yarabikoze]. Ati “Ni ijambo nkunda gukoresha cyane iyo umuntu anshimye cyangwa anshimira ku kintu rukana nk’uburyo bwo kubaha/kuramya Imana”.

    Yongeyeho ko iyi ndirimbo ari iyo kuramya Imana cyangwa iy’urukundo kuko yashimiraga Imana yamuhaye Linda. Yavuze ko buri wese ufite uwo akunda, yayitura umukunzi we, ariko mbere na mbere yayiririmbiye umukunzi we, hanyuma banzura kuyihamo impano abakundana bose.

    REBA INDIRIMBO “GOD DID” YA EDDIE MICO

    Eddie Mico na Linda bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwamenyekanye mu mpera za 2022 ubwo uyu muhanzi yambikaga impeta uyu mukobwa yihebeye. Urukundo rwabo barugize ibanga cyane, ndetse urebye indirimbo “Ubumuntu” ya Eddie Mico, urasangamo Linda mu mashusho yayo, ariko ubwo yakorwaga ntabwo byari bizwi ko bakundana.

    Tariki 11/12/2022 ni bwo byamenyekanye ko Eddie Mico na Linda basaye mu nyanja y’urukundo. Kuri iyo tariki uyu musore yashinze ivi ku butaka asaba Linda Rubango Kamikazi kuzamubera umugore, undi ahita amubwira YEGO. Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w’amavuko.

    Nyuma y’uko Linda amubwiye YEGO, Eddie Mico wigeze gutangaza ko adashobora gushaka umukobwa udakijijwe, yabajijwe n’umunyamakuru wa inyaRwanda uko yiyumva, atangaza ko byamunejeje cyane. Ati “Ndishimye cyane, n’ubu ndacyashyira kuri gahunda ibintu byose”.

    Ku bijyanye n’ibyo yagendeyeho atoranya Linda mu bandi bakobwa bose, yaravuze ati “Ni nk’inzozi gusa ni amashimwe rwose. Kuva cyera nifuzaga ibintu nka bitatu cyangwa bine by’ingenzi:

    Kuba akunda Imana by’ukuri, Kuba ankundira uwo ndiwe apana ibyo ndibyo gusa, Kuba twumvikana kandi akunda abantu…..Linda rero ibyo byose yarabirengeje, gusa ni ugukora kw’Imana. Linda ‘is special to me in more than a thousand ways’ [arihariye kuri njye mu buryo burenze 1000] ntabona uko mbisobanura”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126759/eddie-mico-yakoreye-indirimbo-linda-aherutse-kwambika-impeta-ayitura-nabakundana-bose-vide-126759.html

  • Bayanni ugezweho mu muziki ategerejwe mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi yatumiwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Symphony Band. Iki gitaramo kizabera Boogaloo ku wa 12 Werurwe 2023 . Kizacurangamo DJ Tyga.

    Bayanni azwi mu ndirimbo nka 'Ta Ta Ta' ari nayo yamamaye cyane ikunzwe mu bihugu bitandukanye muri Afurika, ni umusore w'imyaka 26 wamenyekanye cyane guhera mu 2021. Iyi ndirimbo ye yamamaye kubera Tik Tok.

    Mu 2022 ni bwo uyu muhanzi watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya CKay, Jowo ya Davido na Felony ya Fire Boy, yasohoye indirimbo ye yise 'African Beauty'.

    Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazzy iyi ifasha Ayra starr, Rema, Ruger n'abandi banyuranye. 

    Nyuma yo gusinya muri Marvin Records , Bayanni yashyize Extended Play (EP) y'indirimbo enye yise 'Bayanni EP', iriho indirimbo zirimo Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.

    Dj Tyga ni we uzavanga imiziki muri iki gitaramo cyatumiwemo Bayanni

    Iki gitaramo cyiswe Jameson and Friends Symphony Band izahurira mu gitaramo na Bayanni Bayanni ni umwe mu bahanzi bagezweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126767/bayanni-ugezweho-mu-muziki-ategerejwe-mu-rwanda-126767.html