Blog

  • Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana #rwanda #RwOT

    Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.

    Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita “Vert militaire”.

    ICYICIRO CYA MBERE : ABASIRIKARE BATO

    Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere ; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya “Private” hakongerwaho izina ryabo.

    Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ‘V’.

    ICYICIRO CYA KABIRI : ABA SOUS OFFICIERS

    Icyiciro cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba “Sous-Officiers”, gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ‘V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.

    Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.

    ICYICIRO CYA GATATU : JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)

    Iyo ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse Sergent Major, Warrant officer II na Warrant officer I. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.

    Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.

    ICYICIRO CYA KANE : SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)

    Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.

    Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri Colonel, abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati aho kuba ku rutugu.

    ICYICIRO CYA GATANU : GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)

    Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.

    Ipeti rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita “Full General”, iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Sobanukirwa-ibijyanye-n-ibirango-by-amapeti-y-igisirikare-cy-u-Rwanda-ibyiciro-byayo-n-uko-arutana-16795

  • M23 yahagaritse ku mugaragaro imirwano ihita isaba leta ya kongo ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe saa sita ku isaha ya Bunagana, kugira ngo hakurikireho ibiganiro na leta ya Kinshasa'.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wa politiki cya M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umutwe wa M23 wumvikanye na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda ndetse n'ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zirimo iya Bujumbura, Nairobi na Addis Ababa.

    Itangazo rigira riti “M23 itangaje ko ihagaritse imirwano guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, saa sita z'amanywa, kugira ngo habeho inzira ya politiki”.

    Uyu mutwe w'inyeshyamba uvuga ko agahenge ko guhagarika imirwano katangiye kubahirizwa ku isaha ya saa sita i Bunagana, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe, 2023 'kugira ngo hatangire inzira y'ibiganiro bitaziguye na Guverinoma ya Kinshasa.'

    M23 ivuga ko ishimira abakuru b'ibihugu by'akarere babashije kumva ibibazo byayo, ndetse n'imbaraga bashyize gukemura ikibazo mu nzira y'amahoro.

    Itangazo rivuga ko M23 izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y'amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n'akarere k'ibiyaga bigari.

    Gusa M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n'ingabo za Leta n'imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n'abacanshuro.

    Uyu mutwe kandi wakomeje uvuga ko utazareka kurinda no kurengera abasivili n'ibyabo.

    Uyu mutwe uhagaritse imirwano nyuma y'uko u Burundi bwohereje abasirikare 100 mu Ngabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Busasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, EACRF.

    Ni icyemezo gishigiye ku myanzuro y'inama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

    Hashize amezi atari make uburasirazuba bwa DR Congo burangwamo intambara zimaze guhitana abatari bake, abandi barenga 520,000 bata ibyabo, nkuko bitangazwa na ONU.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yahagaritse-ku-mugaragaro-intambara-ihita-isaba-leta-ya-kongo-ikintu

  • Kicukiro:Umukobwa yafatiwe mu cyuho amaze kwiba asanganwa imfunguzo nyinshi yakinguzaga #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.

    Uyu mukobwa yafashwe amaze gupakira kuri moto ibintu bitandukanye yari amaze kwiba birimo televiziyo ya Flat, mudasobwa n'ivarisi yuzuye imyenda n'ibindi bintu.

    Yanafatanywe imfunguzo nyinshi akoresha afungura inzu z'abaturage aba agiye kwibamo.

    Ababonye uyu mukobwa babwiye BTN ko yabanje kuzenguruka ingo zose zo mu mudugudu w'Izuba mu Kagari ka Nyarurama, agenda abaza abo ahasanze niba nta nzu yo gukodesha izirimo.

    Umwe yagize ati “Yiriwe azenguruka mu bipangu by'abantu, aha ngaha yahageze ajya no mu bwiherero bwaho bamusangamo bamubaza icyo ashaka, bakagira ngo ni umuntu yaje kuhareba kandi ahubwo ari ibintu ashaka kuza kwiba.”

    Undi yagize ati “Aha ngaha muri uru rugo ntabwo bari bahari, bo bari bagiye ahubwo bakubitanye n'ibintu byabo barababwira ngo muhagarare ibi bintu nibyo mu rugo, ni uko twahise tumufata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge wa Kigarama ,Umubyeyi Mediatrice, na we yemeje ko uyu mukobwa yafashwe amaze kwiba.

    Ati “Amakuru twayamenye ariko ngira ngo yafashwe n'ubuyobozi cyangwa irondo kuko we yari yaje kwiba. Icya mbere ni ukwicungira umutekano, bagasiga bafunze neza, icya kabiri ni ugufatanya n'ubuyobozi, aho babonye hari ikibazo bakavuga ngo uyu muntu uje bwa mbere muri uyu mudugudu ntabwo yari ahasanzwe.”

    Uyu mukobwa yahise ajyanwa n'imodoka y'umutekano y'Umurenge wa Kigarama.

    Abaturage baboneyeho gusaba ubuyobozi kujya buhana bwihanukiriye abantu bafatiwe mu cyuho biba abaturage, kugira ngo iki kibazo gicike.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kicukiro-umukobwa-yafatiwe-mu-cyuho-amaze-kwiba-asanganwa-imfunguzo-nyinshi

  • Urukundo rugeze aharyoshye hagati y'umuraperi Tyga n'umuhanzikazi Avril(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Micheal Ray Stevenson wamamamye ku izina rya Tyga akoresha mu muziki, ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kumenyekana mu 2008 ubwo yinjizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya Young Money.

    Tyga yari amaze iminsi avugwaho kuba ari mu rukundo n'umuhanzikazi Avril Lavigne nyuma y'aho bagaragaye basohokanye bikavugwa ko bari mu rukundo rw'ibanga. Ibi ariko ntibikiri ibanga kuko aba bombi bahamije urwo bakundana ubwo bitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week byabereye mu Bufaransa.

    Umuraperi Tyga w'imyaka 33 hamwe n'umuhanzikazi Avril Lavigne w'imyaka 38 bagiriye ibihe byiza mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week bitabiriye barikumwe ndetse banafotowe basomanira mu ruhame bemeza ko bakundana bitakiri amagambo.

    PageSix yatangaje ko ibi byahise bikuraho impaka zari ku mubano w'aba bombi nyuma yaho benshi bavugaga ko Tyga na Avril Lavigne baba ari inshuti zisanzwe gusa bemeje kumugaragaro ko bakundana.

    Avril Lavigne wamenyekanye mu ndririmbi nka 'Girlfriend', 'Complicated', 'I'm With You' akundanye n'umuraperi Tyga nyuma y'aho atandukaniye n'umuhanzi Mud Sun bendaga kurushinga dore ko batandukanye amaze umwaka amwambitse impeta y'urukundo. Tyga azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamarekazi birimo Kylie Jenner na Blac Chyna.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-y-umuraperi-tyga-n-umuhanzikazi-avril-amafoto

  • Ibihugu bigize ECCAS byiyemeje kuzahura ubuhahirane hagati yabyo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, mu nama yahuje abanyamuryango ba ECCAS bateraniye i Kigali, mu rugendo rugamije kwigira ku Rwanda.

    ECCAS yashinzwe mu 1983 ikaba igizwe n'ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n'u Rwanda.

    Intego yayo ni uguhuza ubufatanye bw'ibi bihugu hagamijwe guteza imbere Afurika mu bijyanye n'ubukungu, binyuze mu kongera ubushobozi bw'inganda, guteza imbere ubuhinzi, kubyaza umusaruro umutungo kamere, kongera ingufu, ubucuruzi, guteza imbere uburezi, ingendo, itumanaho, siyansi, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Komiseri ushinzwe Ubukungu, Imari n'Amasoko muri ECCAS, Amb. François Kanimba yavuze ko ibi bihugu biteraniye mu Rwanda ngo birwigireho uko rwabashije kwiteza imbere.

    Yagaragaje ko kugeza uyu munsi ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize ECCAS bukirimo imbogamizi, ndetse byanagaragajwe na raporo yakozwe n'impuguke ku iterambere ry'uyu muryango.

    Ati “Usanga hirya no hino mu bihugu binyuranye ikoranabuhanga ritarinjira neza, by'umwihariko irifasha abacuruzi gutunganya imirimo yabo, ibijyanye n'uburyo imisoro n'amahoro biyoborwa, habamo ibibazo byinshi ndetse, n'ibijyanye no guhugura abakozi.”

    Kanimba yashimangiye ko uyu muryango watanga umusaruro mu gihe ibihugu biwugize byakwemera ubufatanye buhoraho, kandi bukorwa mu mahoro.

    Ati “Icyo dushaka ni uburyo habaho ubufatanye ku rwego rw'Akarere, abateye imbere bagafasha abandi, ariko natwe tugahura kenshi kugira ngo turebe ibibazo byabonetse bikemurwe, no guhwitura abatinda mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe kugira ngo tugendere hamwe.”

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubunyanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Afurika, Shakillah Umutoni Kazimbaya, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha abifuza kurwigiraho mu kubaka Afurika iteye imbere kandi yubakiye ku bufatanye.

    Ati “Twebwe nk'u Rwanda twiteguye gukorana na bagenzi bacu baturuka muri ibyo bihugu kugira ngo ibyo twashoboye gukora neza tubibereke. Dukomeze kwiga nk'u Rwanda kuko natwe dufite byinshi twigira kuri bagenzi bacu.”

    Umutoni yagaragaje amahirwe u Rwanda ruha ishoramari rishya, n'uko igihugu cyamaze gusobanukirwa neza ko korohereza ishoramari ari inzira nziza y'iterambere.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Abikorera muri ECCAS, Daniel Claude Abate, yavuze ko ibihugu bishyize hamwe mu korohereza abikorera byakoroshya ububahirane n'iterambere rusange.

    Yagaraje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari uburyo bukoreshwa mu bwikorezi n'ubuhahirane muri ibi bihugu, nk'inzira yo guteza imbere ubucuruzi.

    Iyi nama ibaye mu gihe mu Karere bitifashe neza kubera umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binaba intandaro y'uko iki gihugu gitunga agatoki u Rwanda.

    Umutoni yavuze ko u Rwanda rushaka gukomeza gusangira amasomo n’ibindi bihugu

    Kanimba yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu kwimakaza ishoramari

    Ibihugu bigize ECCAS byakanguriwe kuzahura ubufatanye

    Isesengura ryerekanye ko hari inzitizi mu korohereza ishoramari rishya

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama izamara iminsi itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bigize-eccas-byiyemeje-kuzahura-ubuhahirane-hagati-yabyo

  • Uburanga bwa Karen Bujulu wigaruriye umutima… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi ntibasiba mu itangazamakuru ryo mu Karere biturutse ku mafoto basangiza ababakurikira bahuje urugwiro ndetse ntibasiba kuba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi.

    Aba bombi bagaraje ko batangiye urugendo rwo gukundana mu 2022 ku munsi w'abakundanye. Ndetse, icyo gihe Jux yatunguye umukunzi we aramwerekana, maze abantu batangira gucika ururondogoro guhera ubwo.

    Karen Bujulu ubusanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Vanessa Mdee wakundanye na Jux na Rotimi, batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y'aho Vanessa atandukanye n'uyu muhanzi wo muri Tanzania Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

    Kuva batandukanye Jux yavuzwe mu rukundo n'abakobwa batandukanye Huddah Monroe, umukobwa ukomoka muri Kenya uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Nayika Thongom.

    Karen Bujulu yakuye Jux mu bwigunge Nta n’umwe ugisiga undi 

    Bakunze gusohokana. Aha bari bagiye kureba umupira wa NBA 

    Aha baruhuraga umutwe bakina ‘Chase’

    Juma Jux yongeye gusubira mu rukundo 

    Karen Bujulu wigaruriye umutima wa Juma Jux wahoze akundana na Vanessa Mdee Ubwiza be buba bwigaragaza niyo yambaye akikwiza Ikimero cye kirangaza benshi Uyu mukobwa amaze umwaka umwe atangiye gukundana na Jux 

    Uyu mukobwa azwi ku mbuga nkoranyambaga Uburanga bwe bukurura benshi Vanessa Mdee aryohewe n’urukundo rwe na Rotimi ndetse bafitanye umuhungu n’umukobwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126797/uburanga-bwa-karen-bujulu-wigaruriye-umutima-wa-juma-jux-wakundanaga-na-vanessa-mdee-amafo-126797.html

  • Amavubi agiye guhamagarwa, abakinnyi bashobora gutungurana n’ibyo kwitega (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gutungurana biri mu byiciro byinshi, ariko nimvuga gutungurana mu ikipe y’igihugu Amavubi izahamagarwa wumve amazina ashobora guhamagarwa bitari byitezwe mu gihe hari n’andi azasigara bamwe babona ko yari akwiriye guhamagarwa.

    Nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona izahagarara kubera ikipe y’igihugu izaba igiye kwitegura umukino w’umunsi wa 3 na 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ni umukino u Rwanda ruzakina na Benin tariki ya 22 Werurwe muri Benin na tariki ya 27 Werurwe mu Rwanda i Huye.

    Aho abakinnyi bari amatsiko ni yose bibaza niba ibyo bakoze bibemerera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cyangwa niba bakomeza gukora cyane.

    Gusa hari ugutungurana kumwe na kumwe umuntu ashobora kwitega ku mutoza Carlos Alós Ferrer, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko yagiye abigaragaza mu bihe byatambutse.

    Kimenyi Yves ashobora gutungurana

    Mu gihe benshi babona ko umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatwa nka nimero ya kabiri kuri Kwizera Olivier atari mu bihe bye byiza, akwiye umwanya wo kwitekerezaho. Uyu munyezamu wa Kiyovu Sports ashobora guhamagarwa

    Iyo kandi unarebye ku rundi ruhande usanga na mugenzi we Ntwali Fiacre wa AS Kigali na we udahagaze neza amaze iminsi akora amakosa menshi atuma ikipe ye itakaza amanota.

    Aba bombi bashobora guhamagarwa maze Ishimwe Pierre wa APR FC iyoboye urutonde na Hakimana Adolphe wa Rayon Sports ya 2 umwe akaba yabigenderamo mu gihe benshi babona ari cyo gihe cyiza cya bo cyo kwinjizwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

    Abakinnyi badafite ikipe n’abadaheruka mu kibuga bazahamagarwa

    Si bishya cyangwa se ubwa mbere uyu mutoza yaba ahamagaye abakinnyi badafite ikipe. Yigeze guhamagara Manzi Thierry mu mukino wa gicuti adafite ikipe, ni muri Nzeri 2022 ubwo yari agiye gukina na Guinea Equatorial.

    Kuri iyi nshuro byitezwe ko nta gisibya, Gérard Bi Goua Gohou umunya-Côte d’Ivoire wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda umaze amezi 3 nta kipe afite azahamagarwa. Aheruka gutandukana na FC Aktobe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan.

    Undi mukinnyi witezwe uzahamagarwa ni Bizimana Djihad wagiranye ibibazo n’ikipe ye ya KMSK Deinze mu Bubiligi akaba muri uyu mwaka w’imikino nta mukino n’umwe arayikinira, yageze aho yoherezwa gukina mu bato b’iyi kipe.

    Gerard Bi Goua amaze igihe nta kipe

    Bizimana Djihad ntaheruka

    Kugaruka mu Mavubi kwa Jacques Tuyisenge na Usengimana Faustin

    Ni rutahizamu umenyerewe mu ikipe y’igihugu ariko mu bihe bishize akaba yari yarabaswe n’imvune zatumye Amavubi atamwifashisha mu marushanwa yatambutse.

    Aheruka mu ikipe y’igihugu ya CHAN yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN muri Nzeri 2022, yari yahamagawe ariko ataragaruka neza. Uyu rutahizamu wa AS Kigali ubu ameze neza ndetse amahirwe menshi ni uko yahamagarwa.

    Usengimana Faustin ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ukinira Al Qasim SC muri Syria aho arimo kwitwara neza, na we ashobora kugaruka mu Mavubi nyuma y’igihe adahamagarwa.

    Jacques Tuyisenge ashobora kugaruka mu Mavubi

    Usengimana Faustin amaze iminsi yitwara neza

    Seif arongera arenzwe ingohe?

    Kuva mu Gushyingo 2021 yakora amakosa muri Kenya u Rwanda rwagiye gukina Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Niyonzima Olivier Seif asa n’uwaciwe mu Mavubi, kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

    FERWAFA yatangaje ko yamuhannye kugeza igihe kitazwi ariko aza gusaba imbabazi maze muri Gicurasi 2022 itangaza ko yababariwe ariko benshi bibaza impamvu atorangera guhamagarwa.

    Ingoma ya Carlos Alós Ferrer ntiyahiriye Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima

    Nubwo benshi bavuga ko ashaje, imbaraga zabaye nke hari n’abemeza ko umusaruro we mu kibuga uruta kure uwa bakinnyi bita ko bakiri bato, nta wundi ni kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima akaba akinira Al Ta’awon ukina muri Libya hibazwa impamvu akomeje kwirengagizwa.

    Kuva muri Werurwe 2022 yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ntabwo yigeze yibona muri uyu mukinnyi aho yamuhamagaye rimwe gusa nabwo muri CHAN.

    Kevin Monnet Paquet ntiyitezwe

    Nubwo yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, Kevin Monnet wa ARIS Limassol muri Cyprus ntabwo yitezwe kuri uyu mukino bitewe n’uko nyuma yo gukiruka imvune yo mu ivi, ataragaruka mu bihe bye.

    Amazina mashya…

    Bivugwa ko FERWAFA itaryamye ngo isinzire ahubwo irimo gukora ibishoboka byose ngo mu irebe ko hari abakinnyi bakina i Burayi bafite inkomoko mu Rwanda bazemera gukinira Amavubi ku buryo kuri uyu mukino bazaba babonetse.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-agiye-guhamagarwa-abakinnyi-bashobora-gutungurana-n-ibyo-kwitega-amafoto

  • Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, nibwo Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cya Suwede mu ikipe yo mu kiciro cya gatatu.

    Lague aherekejwe n'umugore we n'umwana we ndetse n'abo mu muryango we bagaragaye mu ifoto rusange uyu mukinnyi yashyize hanze aho bari bamusezeyeho yerekeje muri iyi kipe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.

    Ikipe ya Sandvikens IF yatangaje Lague nk'umukinnyi wayo mushya tariki ya 26 Mutarama 2023 gusa ntabwo yahise agenda kuko ibyangombwa byo kwerekeza muri Suwede byatinze kuboneka.

    Lague w'imyaka 22 y'amavuko yerekeje muri Suwede azanzeyo Yannick Mukunzi nazaba bakinana mu ikipe imwe nk'abanyarwanda.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi Lague agiye gukina ku mugabane w'i Burayi kuko mu minsi ishize nabwo yifujwe n'ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi.

    The post Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byiringiro-lague-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-sandvikens-if-yo-mu-kiciro-cya-gatatu-muri-suwede/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byiringiro-lague-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-sandvikens-if-yo-mu-kiciro-cya-gatatu-muri-suwede

  • Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sena y'u Rwanda,  Dr. Kalinda François Xavier, yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini, Hon. Sen. Pastor Lindiwe Dlamini, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

    Ni uruzinduko  rugamije kwigira ku mikorere ya buri munsi ya Sena y'u Rwanda.

    Perezida wa sena y'ubwami bwa Eswatini yagaragaje ko impamvu bifuza kwigira ku Rwanda, ari uko ari igihugu cyagaragaje ubudaheranwa n'umwete wo kwiyubaka nyuma y'ibihe by'akaga rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    The post Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/07/perezida-wa-sena-yu-rwanda-yakiriye-mugenzi-we-wo-muri-eswatini/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-sena-yu-rwanda-yakiriye-mugenzi-we-wo-muri-eswatini

  • Lague yerekeje i Buriyi mu ikipe yamuguze #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje i Burayi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, aho agiye gukinira Sandvikens IF ikina icyiciro cya gatatu muri Suwede.

    Uyu rutahizamu yasezeye umuryango wamuherekeje, mbere yo kwerekeza muri Suwede gukinira Sandvikens IF yasinyiye  amasezerano y'imyaka ine. 

    Byiringiro Lague agiye muri Suwede asangayo undi munyarwanda Mukunzi Yannick umaze igihe muri iyi kipe, n'ubwo adaheruka mu kibuga kubera imvune yagize umwaka ushize.

    Peter Uwiringiyimana

    The post <strong>Lague yerekeje i Buriyi mu ikipe yamuguze</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/07/lague-yerekeje-i-buriyi-mu-ikipe-yamuguze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lague-yerekeje-i-buriyi-mu-ikipe-yamuguze