Blog

  • How Does the RIP City Game Work? #rwanda #RwOT

    How Does the RIP City Game Work?  Slots are not […]

    The post How Does the RIP City Game Work? appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/how-rip-city-game-work/

  • Nyarugenge: Umunyerondo yishwe n'abazunguzayi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC.

    Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubwo bwicanyi utashatse kwivuga izina, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y'abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byari byafashwe.

    Nyuma ngo abazunguzayi baje ari benshi mu kavuyo baterura umwe mu banyerondo, bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.

    Umunyerondo wari uri muri uwo mukwabo witwa Ntahobavukiye Marc yabwiye IGIHE ko muri ako kavuyo, abazunguzayi batangiye no gutera amabuye abashinzwe umutekano.

    Ati 'Tubonye amabuye abaye menshi uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.'

    Nyuma ngo bamaze gucika ababirukagaho bose bahamagaranye babona ko hari kubura Habanabashaka .

    Ati 'Tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo 'mugenzi wanyu ari aha ngaha [mu marembo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR] yapfuye. Ubwo twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.'

    Ntahobavukiye yasabye inzego z'umutekano kubaba hafi no kubunganira kuko hari ubwo abo bazunguzayi babarusha imbaraga .

    Mugenzi we Ntakirutimana Bernard na we yavuze ko haba ubwo bafite ibyuma kandi 'kurwanya umuntu ufite icyuma wowe nta kindi kigukingira ufite biba birenze urwego rwacu. Abadukuriye nibaduhe umusanzu urenzeho.'

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga aho byabereye yasanze umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyirwa mu mbangukirahutaba ndetse n'abakozi b'urwego rw'ubugenzacyaha batangiye gukora iperereza.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete yabwiye IGIHE ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n'imyenda y'akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw'akajagari.

    Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z'umutekano zatangiye kubashakisha uruhindu.

    Inzego z’umutekano zageze aho icyaha cyabereye zitangira iperereza

    Nyakwigendera yiciwe mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umunyerondo-yishwe-n-abazunguzayi

  • Nyabugogo: Umugabo yahanutse mu igorofa yitaba Imana – #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa moya z'umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

    Ni umugabo wari wambaye umupira wa kaki, ipantalo y'umukara anafite ingofero y'umukara.

    Ababonye uwo mugabo ahanuka, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko yanyuze mu birahure mu buryo bugaragara ko atari impanuka.

    Ntabwo imyirondoro y'uwo mugabo yabashije kumenyekana kuko nta byangombwa yari afite.

    Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera ariko basanga yashizemo umwuka.

    Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, hari hagitegerejwe imodoka y'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo ijyane umurambo mu buruhukiro.

    Inzego z’ubutabazi zahageze zisanga yashizemo umwuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-umugabo-yahanutse-mu-igorofa-yitaba-imana

  • Rtd Gen Gatsinzi Marcel wabaye Minisitiri w'ingabo yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w'Ingabo yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

    Amakuru y'urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri gusa bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Gatsinzi 'atari umuntu urembye cyane' ahubwo icyabaye ni uko yumvise atameze neza akajya kwa muganga, agezeyo mu gihe bagishaka uko bamufasha ahita yitaba Imana.

    Yari asanzwe aba mu Rwanda gusa yari yaragiye mu Bubiligi ku mpamvu z'ubuzima kugira ngo yivuze neza.

    Ababanye na we bavuga ko yari 'umugabo utuje ukunda igihugu, udakunda amatiku kandi w'inyangamugayo.'

    Amateka avunaguye ya Gen Gatsinzi

    Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

    Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

    Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsu mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

    Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

    Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brig General ari mu Nkambi ya Kigeme, aho yari kumwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

    Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

    Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Military Police n'uw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

    Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

    Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

    Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yashimye Imana yabarinze mu bibazo bagiye bahura na byo kugera ubwo u Rwanda rwongera kurangwa n'amahoro.

    Ati 'Tuzatanga umusanzu wacu mu rwego rwo gukomeza kugira igihugu kirangwa n'amahoro.'

    Gen Gatsinzi yagiye mu zabukuru amaze imyaka 45 mu gisirikare. Usibye inshingano yagiye akora, yari n'umukunzi wa ruhago kuko mu makipe yiyumvagamo harimo Kiyovu Sports na APR FC. Mu kubyiruka kwe, yakuze akina ruhago, akunda no koga.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rtd-gen-gatsinzi-marcel-wabaye-minisitiri-w-ingabo-yahitanwe-n-uburwayi

  • Miss Mutesi Jolly yatangaje ko adatwite ashim… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Werurwe 2023, Miss Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto iriho amakuru agira ati: 'Bamukozemo akazi? Biravugwa ko Mutesi Jolly atwite inda nkuru.' Maze yongeraho ati: 'Amakuru y'igihuha.'

    Akomeza agaragaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu, bamurata amashimwe kubwo gutwita ati: 'Kuri buri umwe wanyoherereje ubutumwa bundata amashimwe, mwarakoze kunyifuriza ibyiza.'

    Agaragaraza ko rwose gutwita ari ikintu cyiza kuko umwana ari umugisha, ati: 'Umwana mu kuri ni umugisha, kandi niteguye kumugira mu gihe nyacyo mu bihe biri imbere.'

    Miss Jolly gusa avuga ko adatwite kuri ubu, ibivugwa ari ikinyoma ati: 'Nyamara aya ni amakuru y'amahimbano, ku bantu burira ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse.'

    Asoza agaragaza ko ibyo abantu bavuga ko atwite, bidakwiye guhabwa agaciro kuko ataribyo. Amakuru yo gutwita kwa Miss Mutesi Jolly yari yatangiye gukwirakwira, nyuma y'amafoto yasangije abamukurikira ubona ko abyibushye.

    Bamwe ibyo nibyo bahereyeho bavuga ko yaba atwite, maze imbuga nkoranyambaga nazo zikoreshwa na benshi zihutisha ubwo butumwa, cyane ko Mutesi Jolly ari mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda.

    Miss Mutesi Jolly hari hamaze iminsi hakwirakwira amakuru y'uko yaba atwite, nyuma yo gushyira hanze amafoto bigaragara ko yabyibushye

    Yahakanye ibyo gutwita ashimira buri umwe umwifuriza kugira umwana kuko ari umugisha, kandi mu bihe bizaza yifuza na we kuzawugira

    Imbuga  nkoranyambaga zari zimaze iminsi zaratigise, havugwa ko Jolly atwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126810/mutesi-jolly-yatangaje-ko-adatwite-ashimira-abamwifuriza-kugira-umwana-126810.html

  • Tennesse: Abanyarwanda basabwe gukomeza gusig… – #rwanda #RwOT

    Ibyo birori byabereye muri Leta ya Tennesse, Tariki ya 04 Werurwe 2023. Ni umunsi waranzwe no kwerekana umuco mu myiyereko yakozwe n'urubyiruko banerekana imyambaro n'imitako bya Made in Rwanda.

    Ibi birori byitabiriwe n'abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye bituriye Leta ya Tennessse, ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

    Byitabiriwe kandi n'umujyanama wa kabiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Charles Ntageruka, wari umushyitsi mukuru waje uhagarariye Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye i Washington DC.

    Mu bandi bitabiriye harimo n'abanyarwanda bikorera, n'abanyamahanga.

    Usibye gusabana n'ibiganiro byavugiwe aha, aba banyarwanda baboneyeho n'umwanya wo gutora Komite nshya izayobora uyu muryango.

    Mu ijambo rye, Charles Ntageruka yatangiye yifuriza abari aha umwaka mushya muhire wa 2023; ashimira abateguye iki gikorwa ndetse anihanganisha imiryango yabuze ababo umwaka ushize ituye muri iyi leta.

    Yasabye abitabiriye gukomeza gusigasira isura nziza y'igihugu mu ngeri zitandukanye harimo kumenyakanisha gahunda ya Made in Rwanda, gusigasira umuco gakondo hibandwa ku mbyino gakondo mu birori bitandukanye bibahuza, kwigisha amateka y'igihugu cyabo cyane cyane ku bakiri bato.

    Habayeho gukangurira abashoramari gushora imari mu Rwanda binyuze muri gahunda zitandukanye igihugu cyashyizeho zirimo Visit Rwanda ndetse n'ubukerarugendo bwibanda ku gusura ibyanya Nyaburanga birimo parike y'Akagera, parike y'ibirunga n'iya Nyungwe, ikiyaga cya Kivu ndetse n'ahandi.

    Yanagarutse kandi ku bisubizo abanyarwanda bishatsemo bishingiye ahanini ku ndangagcairo nyarwanda zikwiye kubaranga aho bari hose ku Isi zirimo Ubumwe n'Ubwiyunge n'Ubuyobozi bwiza.

    Yanakanguriye urubyiruko Kwirinda ibiyobya bwenge n'izindi ngeso mbi; Kwitabira ingando zigenerwa Abanyeshuri ba Diaspora igihe zateguwe ndetse anabasaba uruhare rwabo mu iterambere rya Amerika nk'igihugu batuyemo n'igihugu cy'u Rwanda kuko ari rwo Rwanda rw'ejo ko ibyo bikwiriye kubaranga kandi bagahozaho.

    Yasabye RCA gufatanya n'Inzego za Leta batuyemo mu iterambere ryaho no kubaka izina ry'Igihugu cyabo bagashyira hamwe igihe bafite igikorwa kibahuza ndetse bagatumira inshuti nyinshi mu rwego rwo kumenyakanisha u Rwanda ibyiza rukora mu iterambere.

    Jacques Nyungura ni we wasusurukije abari bitabiriye ibi birori, afatanyije n'itorero Amaliza rya Tennessee aho ryashimishije abitabiriye iki gikorwa mu mbyino gakondo z'umuco nyarwanda.

    Kalisa Bahati, Umuyobozi w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse, yahawe umwanya wo kwerekana ibyo bakora ndetse no gushishikariza abandi gushora imari mu Rwanda.

    Mu ijambo rye, yagarutse ku mateka y'uko iyi Komite yagiyeho mu bihe bitari byoroshye, ashimira uruhare rwa buri wese mu gutuma iyi Komite ijyaho ndetse ashimira inshuti z'Urwanda zirimo Dr. Cherry waje kwifatanya nabo.

    Yashimiye kandi Jacques Nyungura wiyemeje gufasha Itorero rishya rya Amaliza rya Tennessee, ryanataramiye abitabiriye uyu muhango ku bufatanye n'Intore Jacques Nyungura.

    Yashimiye Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba idahwema gushyigika aba Banyarwanda mu bikorwa byose bategura.

    Perezida w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse, Kalisa Bahati, yasoje yizeza abanyamuryango ko yiyemeje gukomeza guhuza abanyarwanda aho bari hose muri iyi leta ya Tennesse.

    Yabasabye no guhuza imbaraga z'urubyiruko n'impano zafasha mu kubaka igihugu ndetse asaba ababyeyi gukomeza gusigasira Umuco aho bari hose mu mahanga.

    Jacques Nyungura wiyemeje gufasha Itorero rishya rya Amaliza rya Tennessee, ni we wasusurukije abari bitabiriye

    Kalisa Bahati Umuyobozi w'uyu muryango w'Abanyarwanda batuye muri iyi Leta ya Tennesse aganiriza abitabiriye Charles Ntageruka wari uhagarariye Ambasade muri iki gikorwa yasabye abayituye guharanira gukomeza kugaragaza neza isura y'u RwandaAba banyarwanda bari bishimiye guhura Itorero rya Amaliza muri iyi Leta ryasusurukije abari bitabiriye Abantu bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126804/tennesse-abanyarwanda-basabwe-gukomeza-gusigasira-isura-nziza-yigihugu-bakomokamo-amafoto-126804.html

  • The Choice Awards 2022: The Ben, Melodie, Ju… – #rwanda #RwOT

    The Choice Awards 2022 ni ibihembo bigira uruhare mu gutuma imyidagaduro yo mu Rwanda ihora ishyushye ndetse igahabwa intebe ihora itegereje umuhanzi uri buyicaremo.

    Abategura n'abakora muri ibi bihembo ni byo birirwamo, ni byo bahoramo, n'uwavuga ko ari byo bararamo ntiyaba abeshye. Dushobora kuvuga ibi ntubyemere, gusa ntibyatinda ko Phil Peter akunyomoza.

    Phil Peter ni umunyamakuru w'umwuga ndetse w'umuhanga mu byo akora. Usibye kuba ari umunyamakuru ukurikiranira hafi ibikorwa by'abahanzi n’abandi bose bari mu myidagaduro, ni n'umuhanzi mwiza ku buryo udashobora kugira impungenge muri ibi bihembo.

    Si Phil Peter gusa kuko harimo nka Emmalito nawe ufite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro. 

    Emmalito aherutse kuvuga ko ibi ari byo bihembo bitegurwa mu bushishozi ndetse ko biyemeje gushyigikira imyidagaduro binyuze muri byo. Azwi mu myidagaduro igihe kinini ndetse uruhare rwe ni runini muri yo.

    Kubera uburambe n’ubuhanga bw’abategura ibi bihembo, ubona ko impande zose zakozweho muri ibi bihembo by'uyu mwaka ndetse n'indi yayibanjirije.

    Mu cyiciro cya Videwo nziza y'umwaka, hagendewe ku bitekerezo by'abantu batandukanye bari mu myidagaduro, batoranya Videwo zigera muri eshanu zifite amashusho meza.

    Muri izi harimo indirimbo” Why” ya The Ben na Diamond Platnumz; “Jaja” ya Juno Kizigenza na Kivumbi King; “Izina” ya Bruce Melodie; “Jolie” ya Kenny Sol na “Funga Macho nanone” ya Bruce Melodie.

    Iki cyiciro [Video of The Year], kibumbatiye ibindi mu byiciro byose biri muri ibi bihembo kuko iki ni kimwe mu byiciro by'ingenzi ku muhanzi no kumufana we muri rusange. Iki cyiciro kizamura urwego rw'umuhanzi bitewe n'amashusho yakoze bikagera aho ahamagarwa kubera amashusho meza yatekerejeho cyane. 

    Why by The Ben ft Diamond Platnumz

    Why ya The Ben na Diamond iri guhatana muri ibi bihembo, ni indirimbo imaze umwaka isohotse dore ko yageze hanze tariki 4 Mutarama 2022. Iyi ndirimbo yatwaye akayabo k'amafaranga atavugwa kuko ni nziza ndetse yaranakunzwe. Abarenga 17, 300, 000 bamaze kuyireba.

    Amashusho y'iyi ndirimbo ari ku rwego mpuzamahanga kuko yakinwe ahantu henshi cyane. Iyi ikaba inahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo.

    Jaja by Juno Kizigenza ft Kivumbi King

    Jaja ya Juno Kizigenza, ni imwe mu ndirimbo zifitiwe amashusho meza, yitondewe ndetse n'uburyo yakozwemo bukaba bugezweho. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 1 na 900 mu mezi atatu gusa imaze isohotse. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga igihumbi kandi byose birayishimagiza.

    Funga Macho na Izina by Bruce Melodie

    “Funga Macho” ya Bruce Melodie na “Izina”, zose ni iindirimbo z’umuhanzi w'umuhanga cyane mu ijwi kandi ukunzwe bikomeye, uwo akaba ari Bruce Melodie uzwi nka Munyakazi. 

    “Izina”, imaze umwaka isohotse, ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 1.  “Funga Macho”, n'ubu iracyari mu matwi y'abantu, yaba Abanya-Uganda, AbanyaRwanda, n’abo mu bindi bihugu binyuranye. Mu mezi atatu gusa imaze isohotse, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3. Ni imwe mu ndirimbo zibyinitse, zigezweho ndetse zinafite ubutumwa bwihariwe n'umudiho.

    Jolie by Kenny Sol

    Mu mezi 10 iyi ndirimbo imaze isohotse, abantu barenga miliyoni 2 na 600 ntibahwemye kwerekana ko banyuzwe nayo aho bayireba ubutitsa ari na ko bayihundagazaho ibitekerezo. Iyi ndirimbo yasohotse tariki 29 Mata 2022, yakiriwe mu buryo budasanzwe bitewe n'amashusho yayo meza atagira uko asa, ndetse ikinwemo aga sene abantu bakunze.

    Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ukunda wasohoye Video nziza

    KANDA HANO WONGERE UREBE IZI NDIRIMBO UBUNDI UTORE

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126791/the-ben-melodie-juno-na-kenny-sol-bahatanye-mu-cyiciro-cyabakoze-amashusho-meza-muri-the-c-126791.html

  • Kamonyi-Runda: Baratabaza inzego z'umutekano ku bw'amabandi yitwaje intwaro gakondo abugarije #rwanda #RwOT

    Iminsi ishize ari myinshi abaturage b'Umurenge wa Runda mu bice bitandukanye badasiba gutaka ubugizi bwa nabi bakorerwa n'abo bavuga ko ari amabandi cyangwa se Abajura babatera ndetse bakanabategera mu nzira bitwaje intwaro Gakondo, bakabatema, bakabakubita, bakabacuza ibyabo n'ibindi. Aba ngo bageze n'aho basanga abantu mu tubari bitwaje izo ntwaro zirimo imihoro, ibyuma, imitarimba n'ibindi.

    Iki ni ikibazo gikomereye abatari bake mu baturage bavuga ko bakimaranye iminsi, ko ndetse bagerageje kubibwira ubuyobozi butandukanye ariko bakaba batabona igisubizo, kugeza aho ubu basaba inzego z'umutekano kubagoboka bwangu cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kwirwanaho ibandi cyangwa se umujura bafashe ntihagire ubabaza impamvu birwanyeho.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira uwa Kabiri, Ibitero by'aba bivugwa ko ari amabandi cyangwa Abajura, byibasiye ibice bitandukanye birimo; Rugazi aho batemye abantu 2 bakanabacuza utwabo, harimo kandi Musebeya , hakurya ya Musebeya mu kabari ahazwi nka Terminus aho binjiye bitwaje intwaro zirimo imipanga, ibyuma ariko abarimo bagerageza kwirwanaho banatabaza Polisi n'ubwo byarangiye abateye bacitse ntawe ufashwe cyangwa se ngo amenyekane.

    Aba kandi banagaragaye muri Gihara no mu bindi bice, aho bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ari itsinda rinini ku buryo bigabanya ibice bari buyogoze. Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko hari bamwe mu bagaragaye muri Musebeya bambaye imyenda imeze nk'iy'abanyerondo mu buryo bakeka ko ari ukwiyoberanya no gushaka kwambika isura mbi Abanyerondo.

    Bamwe mu baraye bahuye n'iri sanganya ndetse bakarwana bagerageza kwirwanaho, nubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye umunyamakuru ko ikibazo cy'aba bitwaza intwaro Gakondo bagahohotera abaturage kimaze iminsi, ko bagitatse kenshi bakanatabaza ubuyobozi ariko bakaba batabona igisubizo. Aha ni naho bamwe bahera basaba ko inzego z'umutekano zibarwanaho cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kwirwanaho ubwabo, ibandi cyangwa se umujura ubateye bakamwivuna.

    Umwe mu baturage mu Mudugudu wa Nyagacyamo, aherutse kubwira umunyamakuru wa intyoza ko mu minsi ishize hari amabandi aherutse kwinjira mu gipangu afata umuzamu waho, amwambura Terefone akuramo Simcard ariko ntiyagira icyo amutwara cyangwa se ibyo yiba bindi, ahubwo amuha ubutumwa bwo kubwira bagenzi be ko aho bazatera bakiha kubarwanya no kubatabariza bazarangiza ubuzima bwabo. Bisa nk'aho ari ubutumwa bwabo bashakaga kumuha kuri bagenzi be.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy'abajura cyangwa Amabandi bakizi nk'ubuyobozi ko kandi baticaye. Avuga kandi ko ku byaraye bibaye mu ijoro, bafatanije n'izindi nzego hari batandatu(6) bafashe mu mukwabu bakoze, banabafatana zimwe mu ntwaro bakoresha.

    Gitifu Ndayisaba, asaba abaturage kuba maso mu kwicungira umutekano, gutanga amakuru neza kandi ku gihe y'abo bakeka mo ubugizi bwa nabi, ariko kandi no gutanga amakuru y'umuntu wese mushya winjiye aho batuye( Cartier) n'abahimukiye kugira ngo hakumirwe abaza bagenzwa n'ibitari byiza.

    Umurenge wa Runda nk'igice cyegamiye Umujyi wa Kigali, usanga benshi mu bawutuye n'abawugenda bazinduka bajya muri Kigali. Ubona urujya n'uruza rw'abantu benshi amanywa n'ijoro. Uvuye kuri Nyabarongo ugana cyangwa se umanuka uva mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi ugana Nyabarongo, aha ku muhanda ubwaho ku manywa y'ihangu nta munsi w'ubusa abantu batahamburirwa.

    Uretse n'abamburirwa kuri uyu muhanda ariko cyane Terefone, unasanga insoresore zitihishira zigendagenda, zikina urusimbi bimwe bita Kazungu analala( bakoresha ibibiriti). Aba, ni itsinda rya benshi kuri uyu muhanda ucyambuka Nyabarongo no munsi neza ya Kamuhanda ku gashyamba gahari, aho usanga ntacyo batinya.

    Gutaka kw'abaturage kutumviswe, bishobora kuganisha ku kuba bamwe bakwihanira, ibidashobora kuba byiza kubabikora nubwo baba barimo kwirwanaho. Aha kandi kuri uyu muhanda, unahabona abana b'abasore bapanda imodoka bakaziba ku manywa y'ihangu, uvuze cyangwa se utabaje ababuza kwiba imodoka igenda bakamwihimuraho mu rugomo kuko abatesheje cyangwa se abahururije. Ikibazo ni' Gutabarwa kw'abaturage birakorwa cyagwa se baraza kwirwanaho'?

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/07/kamonyi-runda-baratabaza-inzego-zumutekano-ku-bwamabandi-yitwaje-intwaro-gakondo-abugarije/

  • Miss Mutesi Jolly yakuyeho urujijo ku bivugwa ko atwite #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yamaganiye kure amakuru avuga ko atwite inda y’imvutsi.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru y’uko uyu mukobwa yaba atwite ndetse inda nkuru.

    Ni amakuru yirinze kuba yagira icyo avugaho mu minsi ya mbere ubwo byatangiraga kuvugwa.

    Bwa mbere yatoboye avuga ko adatwite ahubwo ari abarimo bashaka kwamamara mu buryo buciriritse bacuruza izina rye.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko umwana ari umugisha ariko ubu ibivugwa atari byo.

    Ati “Buri wese unyoherereza ubutumwa bunshimira, mwakoze kunyifuriza ibyiza. Umwana ni umugisha ndetse ntekereza kumugira mu gihe cyanjye cya nyacyo mu minsi izaza. Ariko ibi ni ibihuha by’abantu barimo gucururiza ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse, mubifate nk’agasuzuguro.”

    Miss Mutesi Jolly ntabwo yigeze avugwa mu nkuru z’urukundo cyane ku buryo n’abantu bakeka ko umukunzi we iyo nda yaketsweho ari we wayimuteye, muri 2021 yabwiye ISIMBI ko nta mukunzi afite ndetse nta n’uwo ateganya kuko atari cyo kintu cyihutirwa mu buzima bwe.

    Yavuze ko ari abashaka kwamamara mu buryo buciriritse

    Miss Mutesi Jolly yahakanye ko atwite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yakuyeho-urujijo-ku-bivugwa-ko-atwite

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO WIMUKANWA UHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO WIMUKANWA WA MBUGUJE NGABO UGIZWE N'IMODOKA IFITE PLAQUE RAC 208 C IRI MU BWOKO BWA TOYOTA FORTUNER IHEREREYE MU MUDUGUDU WA KAGEYO, AKAGALI KA KIBAGABAGA, UMURENGE WA KIMIRONKO,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 08/03/202 I SAA CYENDA Z'UMUGOROBA(3H00PM) KUGEZA TARIKI YA 15/03/2023 I SAA CYENDA Z'UMUGOROBA (3H00PM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788547577.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-wimukanwa-uherereye-gasabo