Blog

  • Nyagatare: Abubatse amashuri ya TVET Ntoma bamaze imyaka 2 batarishyurwa #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bubatse amashuri y'imyuga ya TVET Ntoma, mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko imyaka ibiri ishize batarishyurwa amafaranga bahakoreye ubwo  bayubakaga.

    Muri aba harimo abafundi , abayedi n'abandi batangaga ibikoresho by'ubwubatsi.

    Aba baravuga ko kuva batangira kubaka aya mashuri nta mafaranga bigeze babona, abandi bahabwa ibice mu gihe hari bagenzi babo bishyuwe yose.

     Umwe ati 'Njye baraje bafata ibiti byanjye bambwira ko bampa amafaranga imyaka 2 irashize baranyambuye, hari umugabo witwa Butera niwe wari uyoboye, banyamburanye n'abandi mbese baradukenesheje cyane.'

    Mugenzi we ati 'Twatekeraga abakozi baho, twagombaga kwishyurwa miliyoni imwe n'ibihumbi bine, batwishyuraho make hasigara ibihumbi ijana na mirongo itatu. Kugeza ubu rero nta gisubizo turabona.'

    Undi Ati 'Njyewe nabahaye ibikoresho, ibikoresho natanze ni ponseze ifite agaciro ki'bihumbi Magana abiri na makumyabiri, ibiti bifite agaciro k'ibihumbi Magana atatu, imibyizi y'ubukode bwa ponseze ingana n'ibihumbi mirongo icyenda na bibiri na poste soudure ihwanye n'ibihumbi bine. Hanyuma hari umukozi bambwiye ngo mukoreshe, agasoje arababura ababuze aranyataka mbatangira ibihumbi bitandatu, amafaranga yose bamfitiye ni ibihumbi Magana atanu na mirongo icyenda na bibiri.'

    Aba baturage baravuga ko muri iki gihe cyose bamaze batarishyurwa byabasigiye ubukene mu miryango, kugeza naho batakibasha kugemura ibindi bikoresho ahandi batsindiye isoko.

    Barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kugira ngo bikure mu bukene.

    Umwe ati 'Ayo mafaranga twayakoreraga dushaka kwishyurira abana amafaranga y'ishuri, ndetse no kwishyura amadeni. Twasabaga ko batuvuganira tukishyurwa.'

    Undi Ati 'Butera bamukuyeho haza undi tugira ngo wenda hari icyo biratumarira, ubu harimo uwa gatatu. Byanteye ubukene cyane, twasaba ko mwatwishyuriza.'

    Aya mashuri y'imyuga yubatswe mu byiciro bibiri, ndetse abafite ikibazo cyo kutishyurwa ni abubatse mu cyiciro cya mbere.

    Ni mu gihe uwari ukuriye ibikorwa by'ubwubatsi yahise ajya mu bindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n'iterambere ry'abaturage, Bwana Matsiko Gonzague,  avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

    Ati 'Iki kibazo nibwo bwa mbere tucyumvise kuko abaturage bari batarabitubwira, ariko ubwo tukimenye birasaba ko tugikurikirana. Tuvugane na rwiyemezamirimo, kugira ngo abaturage yaba abatarishyuye amafaranga yabo, yaba abamuhaye ibikoresho by'ubwubatsi bishyurwe.'

    Kugeza ubu abaturage baracyategereje bihanganye, ko igihe kimwe bashobora kwishyurwa cyangwa se bakaviramo aho.

    Ni mu gihe amashuri y'icyiciro cya mbere bari bubatse ari nayo bamburiweho yarangiye, ndetse n'abanyeshuri batangiye kuyigiramo.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abubatse amashuri ya TVET Ntoma bamaze imyaka 2 batarishyurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/08/nyagatare-abubatse-amashuri-ya-tvet-ntoma-bamaze-imyaka-2-batarishyurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abubatse-amashuri-ya-tvet-ntoma-bamaze-imyaka-2-batarishyurwa

  • Ingaruka turazisangira- Hatangijwe ihuriro ry… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye kuwa Kabiri tariki 7 Werurwe ikaba iri burangire kuri uyu Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, igamije gushakira hamwe ibisubizo birambye cyane ko mu bigendanye n'ibidukikije, iyo igihugu kimwe gishyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije kikanazishyira mu bikorwa nyamara ikindi ntikibikore, ingaruka zitugeraho twese.

    Ni inama yateguwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, Ibiro bya Afurika, ifatanyije n'u Rwanda binyuze mu Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA nyuma y'inama y'abaminisitiri b'Ibidukikije yabaye umwaka ushize bagasanga hakwiriye kubaho ubufatanye bw'ibijugu byose bya Afurika kugira ngo imbaraga za bamwe zidapfa ubusa.

    Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama, ni ukurebera hamwe uko ibihugu bimwe byakwigira ku bindi, ndetse bikanashyigikira ingamba zafashwe n'ibindi bihugu mu rwego rwo kugira ngo imbaraga ziba zashyizwemo zidapfa ubusa, no kugira ngo hadashyirwa imbaraga nyinshi mu kureba uko ingamba zashyirwa mu bikorwa nyamara hari ibihugu byamaze kubikora bikagenda neza.

    Iyi nama yagarutse ku bibazo bitatu byugarije isi y'ibidukikije dusangiye twese ku isi by'umwihariko Afurika, aribyo imihindagurikire y'ibihe (Climate change), urusobe rw'ibinyabuzima ruri gutakara umunsi ku wundi (loss of biodiversity), ndetse n'ihumanywa ryaba iry'ikirere, imigezi, ubutaka, n'imyanda (pollution and waste hazarduous).

    Ibi bizatuma imbaraga ibihugu bimwe byakoresha birwana no kwiga ku ngamba zimwe na zimwe zo kubungabunga ibidukikije no kuzigerageza zigabanyuka, kuko bizaba bifite urugero rwiza rw'ibihugu byabikoze mbere bikagenda neza.

    Abitabiriye iyi nama baganiriye na InyaRwanda, abenshi bagarukaga ku kuba bazigira ku Rwanda uburyo bwo guca amashashi ndetse na pulasitiki zikoreshwa rimwe (single use plastics).

    Umuyobozi w'Ibiro bya Afurika mu ishami rya Loni rishinzwe ibidukikije (UNEP), Frank Turyatunga, yavuze ko burya biba byiza buri gihe gukorera hamwe, bamwe bakigira ku bandi, abafite ibyo barusha abandi bakabigisha, tugatahiriza umugozi umwe. 

    Ati: 'Twese ntabwo turi intyoza mu bigendanye n'ibidukikije, dufite ibibazo bitandukanye mu bihugu byacu, ariko kandi hari ibibazo byinshi ndetse n'amahirwe duhuriyeho mu bihugu byacu. Niyo mpamvu aho kugira ngo ugerageze gukemura ikibazo cyangwa gukoresha amahirwe ufite wenyine, ushobora kwigira ku bandi.'

    Bwana Frank Turyatunga yavuze ko biba byiza gukorera hamwe

    Nawe yagarutse ku rugero rw'u Rwanda agira ati: 'Reka mbahe urugero, u Rwanda rurayoboye mu bijyanye no gucunga no gukumira pulasitike zikoreshwa rimwe gusa (single use plastics)… ibindi bihugu bikirwana n'uru rugamba, ntibazi aho batangirira n'uko bakomeza. Mu kugirana ibiganiro n' Abayobozi mu Rwanda mu rwego rw'ibidukikije ku rwego rwa tekiniki, bazashobora gusimbuka kandi birinde amakosa bashoboraga kuzakora mu ntangiriro, babashe kugeza ku bihugu byabo tekiniki koko zashyirwa mu bikorwa zigatanga umusaruro….'

    Abena Ayensu, umuyobozi wa EPA (Environmental Protection Agency) muri Ghana, yashimiye u Rwanda kubw'iki gikorwa anavuga ko bizabafasha kunguka byinshi bigiye kubandi. Yagize ati: '…Twizera ko uyu ari umwanya mwiza kuri twe nk'abayobozi b'ibigo byo kubungabunga ibidukikije, kureba uburyo twakemura ibibazo bitatu byugarije isi; ihumanya [ry'ibintu byose yaba amazi, ubutaka, ikirere,…], imihindagurikire y'ibihe n'icyendera ry'urusobe rw'ibinyabuzima.'

    Madame Abena Ayensu yavuze ko Ghana izigira ku Rwanda uburyo bwo guca pulasitiki zikoreshwa rimwe

    Nawe yunze mu rya bagenzi be ndetse anavuga ko iwabo bagifite urugendo agira ati: '… icya mbere ni ukwigira ku Rwanda uburyo rwarwanyije pulasitiki, dore ko ari ikibazo gikomeye muri Afurika. Nk'igihugu, Ghana dufite amategeko yo kurwanya pulasitiki (zikoreshwa rimwe) aha ndashaka kuvuga ko tutaratangira kuyashyira mu bikorwa, turacyari mu biganiro…'.

    Umuyobozi wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu kuganira n'aba bayobozi bo mu bihugu bya Afurika, ndetse ko bose bazanabasha kwigira kubandi.

    Ati: 'Duhuriye hano nk'abayobozi b'ibigo … mu bihugu bitandukanye dushinzwe kubungabunga ibidukikije. Impamvu y'iri huriro ni ukugira ngo duhanahane amakuru, dusangire experience, iwanyu mubikora mute? Hano tubikora gute? Twahoze tuganira tuvuga ko dufite amategeko atandukanye na za politiki zikoze neza, ariko ntabwo turi ku rugero rumwe rwo kubishyira mu bikorwa. Iyo duhuriye hamwe rero, tubasha kwigira kuri bagenzi bacu. Abarimo gushyira mu bikorwa izi politiki n'amategeko mu buryo burenze abandi, akaba yasangiza bagenzi be uburyo babikora iwabo.'

    Yaboneyeho kuvuga ko hari ubwo iyo igihugu kimwe gishyizeho ingamba ikindi ntikigire icyo gikora byangiriza cya gihugu cya mbere, kandi nyamara ingaruka zaza zikagera hose.

    Ati: 'Urugero … amasashi aturuka mu bindi bihugu akinjizwa hano kandi twebwe hano turwana no kuyakumira, icyo ni kimwe muri byinshi tuzungukiramo hano. Niba hano dufite gahunda yo kudakoresha ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, mu bindi bihugu bihari, tukaba turimo tubona ko mu gihugu runaka aribo bantu ibyo bikoresho binyura kenshi bizanwa mu Rwanda, kandi birimo bizanwa mu buryo buri 'illegal', bwa magendu, kuba dufite iri huriro… ni uko byatworohera kuba twavugana n'abayobozi b'ibigo muri icyo gihugu.

    Tukaba twababwira aho tubibona, aho bituruka, ingano yabyo, ubwoko bwabyo, bityo tukaba twabasha kuba twafatanya mu kubungabunga ibidukikije.'

    Yashimangiye ko ikibazo atari amasashe gusa, 'Hariho amasashe ariko hari n'indi myanda. Ndetse imwe ifite no kuba yateza ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw'umuntu, tuzita hazardous waste, hari igihe zaturukayo, wenda zizanwa mu buryo n'abayobozi b'ibigo batabizi. Ariko twebwe hano iyo tubashije kubibona, ayo makuru turayatanga, tukaba twakumira ibyo bikorwa bikomeza kwangiza ibidukikije.'

    Umuyobozi wa REMA yavuze ko inzego z'igihugu iyo zikorera hamwe byose bibasha kugenda neza

    Yagarutse ku ngingo eshatu iyi nama irebaho cyane arizo 'Gukumira imihindagurikire y'ibihe cyangwa kongera imyuka yangiza ikirere, no kugerageza tugabanye kugabanuka k'urusobe rw'ibinyabuzima, no gukumira ihumanya ry'ibindi byose bitari ikirere ariko n'ubutaka n'amazi ariyo pollution muri rusange.'

    Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangiza ibihugu byitabiriye iyi nama bimwe mu bikorwa 'Initiatives' u Rwanda rukora mu kubungabunga ibidukikije harimo umuganda, 'Car free day', ndetse by'umwihariko n'uburyo inzego zinyuranye mu Rwanda zikorana bya hafi na REMA ndetse na Minisiteri y'Ibidukikije kugira ngo ibyo byose n'ibindi bishoboke.

    Habayeho gufata ifoto y'urwibutso mbere yo kwerekeza muri Nyandungu Eco-Park kwigira kubyagezweho

    Umunsi wa mbere w'iyi nama wasojwe n'urugendo rwo kwereka abitabiriye zimwe mu ngamba zashyizweho mu kubungabunga ibidukikije rwakorewe kuri Nyandungu Eco-Park, aho biboneye n'amaso yabo bakanasobanurirwa uburyo Nyandungu Eco-Park yahoze ari igishanga giteza ibibazo nyamara ubu hakaba ari ahantu harimo ibimera byifashishwa mu buvuzi, ibiti bitanga umwuka mwiza ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bifasha mu gutuma isi yacu igira 'equilibre' kandi ikarushaho kuba nziza.

    Baganiriye bungurana ibitekerezo bagendeye kubyo ibihugu byabo byagezeho

    Banaganiriye kubyo batari bageraho bagomba kwigira ku bandi

    Bemeza ko icya mbere kandi cy'ingenzi ari ugushyira hamwe

    Bakigera muri Nyandungu Eco-Park babanje gusobanurirwa ko hahoze igishanga cyatezaga ibibazo

    Nyuma yo kureba ibimera bivura, berekeje ku biyaga

    Bamaze kureba bimwe mu bimera bivura bisigaye bituye aho igishanga cyahoze

    Bigiye byinshi ku Rwanda ndetse baniyemeza gukorera hamwe

    Kimwe mu biyaga biri muri iyi Eco-Park

    Icyiha, Umuduha (Euphorbia Candelabrum) ni ikimera kigira/kivura uburozi

    Umuravumba (Tetradenia Riparia) uvura Gonorrhea (imiteezi), Diarrhea (impiswi), Toothache (amenyo), Malaria (malariya), Angina (angine)

    Mu rusobe rw'ibinyabuzima bihaba harimo n'inyoni

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126815/ingaruka-turazisangira-hatangijwe-ihuriro-ryimikoranire-hagati-yibihugu-bya-afurika-mu-kub-126815.html

  • U Rwanda rwashyikirije RDC imirambo y'abasirikare bayo barasiwe i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Abasirikare ba RDC barasiwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye barimo uwarashwe ku wa 19 Ugushyingo 2022 n'undi uheruka kuraswa ku wa 4 Werurwe 2023.

    Aba bombi barasiwe mu Murenge wa Gisenyi ubwo bageragezaga kurasa ku birindiro by'Ingabo z'u Rwanda biri hafi y'Umupaka uhuza Goma na Rubavu.

    Mu basirikare barashwe harimo Kasereka Malumalu na Sambwa Nzenze Didier bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

    Ubutegetsi bwa RDC bwahakanye ko Kasereka ari umusirikare wabwo ariko nyuma y'igenzura byaje kugaragara ko ari umwe mu basirikare babuze ndetse bikaza kugaragara ko yarasiwe ku Mupaka yasinze agerageza kurwanya abasirikare ba RDF.

    Umusirikare wa kabiri yarashwe yinjira ku butaka bw'u Rwanda, ahagana saa Cyenda n'Igice z'umugoroba.

    Imirambo y'aba basirikare yavanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi, ishyikirizwa abayobozi ba EJVM ndetse n'aba Guverinoma ya RDC.

    EJVM kandi yanahawe imbunda n'amasasu byasanganywe abo basirikare ubwo bageragezaga kurasa ku ngabo z'u Rwanda muri ibyo bitero bitandukanye.

    RDC ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe rwo rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikarubyegekaho.

    U Rwanda rwashyikirije RDC imirambo y'abasirikare bayo barasiwe i Rubavu

    Imirambo y’aba basirikare yari iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi

    Ingabo za EJVM zashyize umukono ku nyandiko zemeza ko zakiriye imirambo y’abasirikare ba FARDC

    Abayobozi b’Ingabo za EJVM banashyikirijwe imbunda n'amasasu byasanganywe abasirikare ba FARDC barashwe nyuma yo gushoza imirwano ku ngabo z'u Rwanda

    Amafoto: KT


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyikirije-rdc-imirambo-y-abasirikare-bayo-barasiwe-i-rubavu

  • Ibyo kwitega ku Kigo Nyafurika cy'Ibimenyetso bya Gihanga cyafunguwe i Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cya AFSA cyafunguwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, mu muhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga ihurije hamwe abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ASFM.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben nibo batangije ku mugaragaro iki kigo.

    Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, cyatangirijwe i Kigali. Kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

    Cyitezweho kongera no kuzamura urwego mu bijyanye n'ubushobozi n'ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye inama ya ASFM23 rukaba runafunguye ikigo cya ari umusaruro w'ibikorwa rumaze kugeraho muri uru rwego.

    Ati 'Uyu ni umusaruro w'ibikorwa by'indashyikirwa bya RFL ikomeje kugeraho. Mu myaka igera kuri itanu imaze ikora, RFL yakomeje gutanga umusanzu uhambaye mu butabera itanga ibimenyetso na serivisi nziza muri uru rwego.'

    Yakomeje agira ati 'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ni urwego rw'ingenzi mu gushyigikira itangwa rya serivisi nziza mu butabera.'

    Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze yavuze ko impamvu batekereje kuzana iki kigo cya AFSA mu Rwanda, ari intambwe rumaze gutera muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Ati 'Ibikorwa birivugira, ibyo twabonye mu Rwanda biri mu byatumye dutekereza uburyo twahashyira iki kigo cya AFSA kandi bizatanga umurongo wo kuba cyagirira akamaro Afurika yose.'

    Ubusanzwe ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera bibanza gupimwa na laboratwari zibifitiye ububasha. Mu Rwanda bikorwa na Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].

    Ibyo iyi laboratwari ikora birimo gutahura inyandiko mpimbano n'izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by'ahakorewe icyaha n'abagikoze, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

    Ibindi ikora ni ugusuzuma amajwi n'amashusho, inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya n'ibindi bimenyetso bikenerwa ariko bikaba bigomba kuba bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

    Iki kigo cyafunguwe kije gufasha mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gupima ibyo bimenyetso usanga bikenerwa cyane n'inzego z'ubutabera ndetse n'abandi bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingira ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr. Charles Karangwa yavuze ko AFSA izaba ifite inshingano zikomeye kandi zifitiye u Rwanda na Afurika akamaro.

    Yavuze zirimo izo guteza imbere no gutunganya gahunda z'ikigo n'iz'ibihugu bizihuriyeho mu guteza imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga n'ubumenyi byujuje ubuziranenge, guteza imbere ubushakashatsi bubishingiyeho no kurushaho kwimakaza ubufatanye.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi n'abakora muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga mu kugeza ubutabera ku baturage.

    Dr Ntezilyayo yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iki kigo kandi rwiteze kuzakomeza gufatanya nacyo kugira ngo kibashe gutanga umusanzu n'umusaruro wifuzwa mu gutanga ubutabera buboneye muri Afurika.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda ifite ubushake bwo guteza imbere ikigo nyafurika kizajya gifasha mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga kugira ngo kizabashe gushyigikira ibihugu.'

    Iki kigo cya AFSA kizafasha kandi mu gupima uturemangingo twa ADN, gusuzuma ibikoresho byakoreshejwe mu bikorwa runaka, gusesengura inzira zanyuzwemo hakorwa ibyaha.

    Ikindi kitezweho ni ugufasha mu gukora iperereza ku mpfu zitavugwaho rumwe, gukoresha ikoranabuhanga risabwa, no gutanga impamyabushobozi ku bantu batandukanye bagaragaje uruhare rudasanzwe n'ibindi.

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja aganira n’umwe mu bitabiriye iyi nama

    Ni inama yitabiriwe n’abaturutse mu mpande zose za Afurika

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yahamagariye Afurika gukomeza ubufatanye mu gutanga ubutabera bunoze

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben nibo batangije kumugaragaro iki kigo

    Dr Antonel Olckers, Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel n'Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gutangiza AFSA

    Umuyobozi wa RFL, Dr. Charles Karangwa yavuze ko itangizwa rya AFSA mu Rwanda ari igikorwa cy’indashyikirwa kandi kizatuma u Rwanda rwunguka byinshi ndetse bikanagirira akamaro Afurika

    Abakozi ba RIB nka rumwe mu nzego zibarizwa mu runana rw’ubutabera bitabiriye iyi nama

    Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze yashimiye u Rwanda kubwo guteza imbere serivisi z’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera

    Umuyobozi wa AFSA, Prof. Mehdi Ben

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa n'Umuyobozi wa ASFM, Dr Uwom Okereke Eze bafashe ifoto y’urwibutso

    Polisi y’u Rwanda nayo ni rumwe mu nzego zibarizwa mu runana rw’ubutabera mu Rwanda

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yijije ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi na AFSA

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, Umuyobozi wa RFL, Dr. Charles Karangwa na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwitega-ku-kigo-nyafurika-cy-ibimenyetso-bya-gihanga-cyafunguwe-i-kigali

  • Indwara y'Uburenge yagaragaye mu Karere ka Kirehe, hafatwa ingamba zikarishye – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RAB yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 ryashyizweho umukono na Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, yavuze ko bashingiye ku itegeko ryasohotse mu 2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

    Bashingiye kandi ku miterere y'indwara y'uburenge n'uko yandura vuba vuba, ikaba kandi itinda igihe kirekire mu itungo ryafashwe, RAB yahagaritse ingendo z'amatungo arimo Ihene, Inka, Intama n'Ingurube ku mpamvu iyo ariyo yose mu murenge wa Nyamugali.

    Yahagaritse kandi kuba ariya matungo yabagwa, yagurishwa bikorewe muri uriya murenge.

    RAB yakomeje igira iti ' Guhagarika icuruzwa ry'ibikomoka ku matungo akurikira Inka, Ihene, Intama n'ingurube ibyo birimo amata, inyama ndetse n'impu mu Murenge wa Nyamugali.'

    Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by'indwara y'uburenge basabwe guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z'ubwirinzi, basabwe kandi gukura itungo ryagaragaje ibimenyetso mu yandi kugira ngo ridakomeza kuyanduza.

    Mu bindi aborozi basabwe harimo gusuzumisha amatungo, gukumira izerera ry'amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi. Aborozi kandi basabwe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y'indwara y'uburenge, aho ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bisukurirwa igihe bivuye mu gace karwaje.

    Aborozi kandi basabwe gukingira indwara y'uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu mirenge yose yo mu Karere ka Kirehe. Urukingo rutangwa ku buntu rugahabwa itungo inshuro ebyiri mu mwaka.

    Mu karere ka Kirehe hagaragaye indwara y’Uburenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-y-uburenge-yagaragaye-mu-karere-ka-kirehe-hafatwa-ingamba-zikarishye

  • Ruvebana Antoine yahamijwe gusambanya umwana akatirwa igifungo cy'imyaka 10 – #rwanda #RwOT

    Ruvebana wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho mu yari Minisiteri yari ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, yashinjwe icyaha cyo gusambanya umwana, yakoze mu 2005 kugeza mu 2013 agikorera mu Busuwisi aho yari mu kazi ka Leta n'icyo gusambanya abandi bakobwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibindi bikorwa byo gusambanya abana batandukanye yakoze ariko bititaweho muri uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso burega Ruvebana, birimo icyemezo cy'amavuko cy'uwahohotewe, raporo z'abaganga mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu, raporo ya muganga n'abatangabuhamya bashinjaga Ruvebana barimo n'umugore we.

    Ruvebana yaburanye ahakana icyaha akavuga ko ibyo ashinjwa ari ibyateguwe n'umugore we witeguraga gutandukana nawe.

    Urukiko rwasanze raporo ya muganga igaragaza ko akarangabusugi k'umutangabuhamya katakiriho ariko ruvuga ko iyo raporo itafatwa nk'ikimenyetso gishingirwaho muri uru rubanza.

    Ku mvugo z'abatangabuhamya, urukiko rwagaragaje ko uwahohotewe yasobanuye ko Ruvebana yatangiye kumusambanya afite imyaka itandatu.

    Uyu mukobwa yasobanuye ko mu 2013 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye ari bwo Ruvebana yamufashe ku ngufu bwa nyuma.

    Muri Mutarama 2021 Ruvebana ngo yari agiye guhungira muri Zambia kubera ko yari yarabuze amahoro bitewe n'ibyo yakoreye uwo mwana.

    Urukiko rusanga Ruvebana Antoine yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana kandi kimuhama.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy'imyaka 25 ariko urukiko rusanga hari impamvu zishobora gutuma agabanyirizwa igihano bityo agahanishwa gufungwa imyaka 10 bikazamufasha kwisubiraho.

    Yahanishijwe kandi gutanga indishyi z'akababaro zingana n'ifaranga rimwe ry'u Rwanda.

    Ruvebana Antoine yahamijwe gusambanya umwana akatirwa igifungo cy'imyaka 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruvebana-antoine-yahamijwe-gusambanya-umwana-akatirwa-igifungo-cy-imyaka-10

  • Umugabo yategewe Inzoga za Nguvu ebyiri n'ibihumbi 5000FRW birangira apfuye #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Kalimunda Phenias w'imyaka 43 wari utuye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo kunywa amacupa abiri ya Nguvu yari amaze gutegerwa na mugenzi we basangiraga mu kabari.

    Nkuko amakuru dukesha BWIZA abitangaza,uyu mugabo wari ucumbitse mu murenge wa Karambi muri ako karere,yari yaraje kubaza imbaho ariko ntiyabashije gusubira iwe amahoro kuko yapfuye ku cyumweru tariki 5 Werurwe 2023.

    Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uwo munsi,uyu mugabo wari wiriwe asangira urwagwa na mugenzi we Icyitegetse Fabrice w'imyaka 30 basanzwe bakorana,bimutse aho bari biriwe bari kunywera bajya mu gasantere ka Suka ko mu kagari ka Kabuga.

    Aba ngo banywaga urwaga bakaruvanga na Nguvu,baje gusinda hanyuma uyu Kalimunda abwira abo bari kumwe mu kabari ko nta nzoga zamunanira ariko aba bamubwira ko ari kwirarira hanyuma uyu mugenzi we Icyitegetse amushyiriraho intego itangaje.

    Uyu Icyitegetse ngo yabwiye Kalimunda ko nanywa Nguvu ebyiri agotomera nta gukura ku munwa aramugurira izindi ebyiri hanyuma akanamuha n'ibihumbi 5000,abyemera atazuyaje.

    Kalimunda yafashe icupa rya mbere rya Nguvu ashyira ku munwa akuraho arimaze, hanyuma ngo afata irya kabiri naryo gulugulu mpaka arimaze hanyuma aba yikubise hasi icyuya kiba kiramurenze.

    Abantu bahise bagwa mu kantu batangira kumuhungiza no kumuterura bamujyana ahari akayaga ,bamuzanira ka Jus ngo barebe ko yahembuka biba iby'ubusa.

    Bibashobeye,bakuyeho abaturage ngo be kumucura umwuka barebe ko azanzamuka nyuma y'akanya gato ngo atera amaguru aba arapfuye.

    Umuturage wahaye amakuru Bwiza.com yavuze ko bahise bahamagara abayobozi barimo Gitifu w'Akagari ka Kabuga Ntihemuka Elias na RIB,batwara umurambo ku bitaro bya Kibogora kuwukorera isuzuma.

    Gitifu Ntihemuka yemereye Bwiza aya makuru avuga ko gutega nk'uku kutabaga iwabo ndetse ko uwateze nawe yahise atabwa muri yombi.

    Yakomeje avuga ko abandi bantu 5 barimo na nyiri akabari bari inyuma y'ibi nabo bafungiwe kuri Poste ya RIB Macuba ariko nyuma baje kurekurwa.

    Ba nyiri akabari ngo bakoreshejwe inama babwirwa ko gutega nka kuriya kwashyira ubuzima bw'abantu mu kaga kutemewe bakwiriye kubyirinda.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yategewe-inzoga-za-ngufu-ebyiri-n-ibihumbi-5000frw-birangira-apfuye

  • Itangazo: MUTABAZI Etienne yasabye guhindura amazina akitwa MUTABAZI NDAYISENGA #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUTABAZ Etienne yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUTABAZI NDAYISENGA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga ku ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mutabazi-etienne-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mutabazi-ndayisenga

  • Kiyovu Sports yatsinze La Jeunesse FC, Rwamag… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe, nibwo imikino y’igikombe cy’Amahoro yakomezaga hakinwa imikino yo kwishyura.

    Imikino uko yagenze

    Rwamagana City yatsinze Esperance FC ibitego 3-0, biba igiteranyo cy’ibitego  3-1. Kiyovu yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2.0, igiteranyo cy’imikino kiba ibitego 5-2. Mukura Victory Sports yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC iyitsinda igitego 1-0, igiteranyo cy’ibitego kiba ibitego 3-1.

    Police FC yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 igiteranyo kiba ibitego 2-2, Police FC ikomeza ku gitego cyo hanze.

    Nka InyaRwanda umukino wa Kiyovu Sports na La Jeunesse FC niyo twabaye hafi, uyu mukino ukaba wari wabereye ku Mumena.

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    Nzeyurwanda Djihad
    Mugenzi Cedric
    Iracyadukunda Eric
    Ndayishimiye Thierry
    Mugiraneza Frodouard
    Tuyisenge Hakim
    Nshimirimana Ismael
    Muhozi Fred
    Nkinzingabo Fiston
    Muzamiru Mutyaba
    Mugenzi Bienvenu 

    Ku munota wa 22, Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston kuri penariti

    Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports ifite igitego 1-0 bwa La Jeunesse FC.

    Abakinnyi 11 La Jeunesse FC yabanje mu kibuga

    Twizeyimana Cosme
    Golden Olivier Tusingwire
    Issa Tuyisenge
    Isaac Eze
    Cyuzuzo Ally
    Burayi Hassan
    Issah Umar Akok
    Kayiranga Abdul
    Mugisha Patrick
    Nsengiyumva Idrissa
    Nizeyimana Omar

    Igice cya kabiri kigitangira, Benedata Janvier yagiye mu kibuga asimbuye Muzamu 

    Ku munota wa 55″ Muhozi Fred yatsinze igitego cya 2 ku mupira yazamukanye wenyine, areba uko umunyezamu ahagaze amutera mu nguni atari, umupira uruhukira mu izamu.

    Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yongeye ikora impinduka,  Mugenzi Bienvenue na Muhozi Fred bavuye mu kibuga, Iradukunda Bertrand na Amissi barinjira.

    Mateso utoza Kiyovu Sports nk’umusigire akomeje kwitwara neza 

    Ku munota wa 80 Kiyovu Sports yongeye ikora impinduka, Nkinzingabo Fiston ava mu kibuga hinjiramo Norodien.

    Ku munota wa 90 Kiyovu Sports yabonye penariti yatewe na  Mugiraneza, ariko ayitera ku giti cy’izamu umupira ujya hanze. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126808/kiyovu-sports-yatsinze-la-jeunesse-fc-rwamagana-city-itaha-yimyoza-126808.html

  • Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w'Ingabo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri gusa bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Gatsinzi 'atari umuntu urembye cyane' ahubwo icyabaye ni uko yumvise atameze neza akajya kwa muganga, agezeyo mu gihe bagishaka uko bamufasha ahita yitaba Imana.

    Yari asanzwe aba mu Rwanda gusa yari yaragiye mu Bubiligi ku mpamvu z'ubuzima kugira ngo yivuze neza.

    Ababanye na we bavuga ko yari 'umugabo utuje ukunda igihugu, udakunda amatiku kandi w'inyangamugayo.'

    Amateka avunaguye ya Gen Gatsinzi

    Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

    Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

    Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

    Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

    Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brig General ari mu Nkambi ya Kigeme, aho yari kumwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

    Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

    Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Military Police n'uw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

    Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

    Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

    Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yashimye Imana yabarinze mu bibazo bagiye bahura na byo kugera ubwo u Rwanda rwongera kurangwa n'amahoro.

    Ati 'Tuzatanga umusanzu wacu mu rwego rwo gukomeza kugira igihugu kirangwa n'amahoro.'

    Gen Gatsinzi yagiye mu zabukuru amaze imyaka 45 mu gisirikare. Usibye inshingano yagiye akora, yari n'umukunzi wa ruhago kuko mu makipe yiyumvagamo harimo Kiyovu Sports na APR FC. Mu kubyiruka kwe, yakuze akina ruhago, akunda no koga.

    Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w'Ingabo yitabye Imana azize uburwayi

    Marcel Gatsinzi yamaze imyaka 45 mu gisirikare mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2013


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/marcel-gatsinzi-wigeze-kuba-minisitiri-w-ingabo-yitabye-imana