Blog

  • FARDC yabyutse igaba igitero kuri M23 yari yemeye guhagarika imirwano #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha macye umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro, wagabweho igitero gikomeye n'igisirikare cya Congo gifatanyije n'imitwe irimo FDLR.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuva saa sita z'amanywa (12:00') i Bunagana.

    Uyu mutwe wavugaga ko iki cyemezo gishingiye ku biganiro wagiranye n'umuhuza mu bibazo bya Congo, Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço byabereye i Luanda, ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zirimo izabereye i Bujumbura, i Nairobi n'i Addis Ababa.

    Nyuma y'amasaha macye uyu mutwe utangaje iki cyemezo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe wagabweho igitero gikomeye.

    Ukurikiranira hafi iby'uru rugamba, avuga ko ibi bitero bya FARDC ndetse n'imitwe iyifasha, byagabwe mu gace ka Karuba na Nkingo ku isaha ya saa kumi n'ebyiri na cumi n'umunani (06:18').

    Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka wagize icyo avuga kuri ibi bitero byagabwe muri iki gitondo, yagize ati 'Guverinoma ya Kinshasa ikomeje kurogoya imbaraga z'abayobozi bo mu karere ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.'

    Itangazo rya M23 ryo kuri uyu wa Kabiri ryo guhagarika intambara, ryavugaga ko uyu mutwe nubwo uhagaritse imirwano ariko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose wagabwaho ibitero mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse n'ibyabo.

    IVOMO: RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yabyutse-igaba-igitero-m23-yari-yemeye-guhagarika-imirwano

  • Menya uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye bikwiye #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere ku kinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo batatu aba afite iyo nenge. Mu gihe cyose umugabo adashobora gukontorora igikorwa cy’imibonano ngo arangize ari uko abishatse nabwo tuvuga ko afite iyo nenge

    Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme).

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu umugabo akongera akitwa umugabo iwe, bitagombeye ko insoresore z’abapfubuzi zinjira iwawe. Gukoresha inyunganiramirire nka REVIVe byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVe, ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea). Iyi nyunganiramirire nta ngaruka mbi zitera ku buzima bwa muntu, ahubwo igufasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    ✅Iyi nyunganiramirire ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    ✅yongera ubwiza n’ubwinshi bw’intangangabo.

    ✅ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    ✅ivura guhorana umunaniro ukabije.

    ✅Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire, atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    ✅ Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire umugore aramwubaha kuko nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo kuko umugore aba anyurwa.

    ✅Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye ikizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana na we azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.

    2. Hari abagabo rero usanga bafite igitsina gito nabo ubwabo kibatera isoni.

    Abashakashatsi bo muri kaminuza ya King’s mubwongereza bamaze amatsiko abibazaga kungano nyayo yigitsina cy’umugabo

    Nyuma y’ubushakashatsi bakoze inshuro 20 kubantu 15 500 bagaragaje ko mu gihe igitsina kiri mubihe bisanzwe kiba gifite uburebure bwa sentimetero 9, 16 (cm) cyaba cyafashe umurego kikareshya na 13, 12 cm
    Basanze kandi umuzenguruko w’igitsina ari 9, 31 cm mu gihe iyo cyafashe umurego kigira 11, 66 cm

    umugabo wese ufite igitsina kidahuye nubushakashatsi bwavuzwe haruguru

    Bene abo bagirwa inama yo gukoresha umuti w’amavuta ukoreshwa umasa igitsina mu gitondo na nimugoroba ugamije kongera ubunini n’uburebure bw’igitsina ukawukoresha iminsi cumi n’itanu ariko iminsi irindwi uba watangiye kubona impinduka, uwo ni uwitwa Titan Gold

    Ushaka service zacu waza aho dukorera i Kigali mu mujyi rwagati ariko nanone mukeneye gusobanuza, mwabariza kuri nomero : +250783303692 (Call&WhatsApp)

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-uburyo-bwiza-bwo-gutera-akabariro-no-gushimisha-uwo-mwashakanye-bikwiye

  • Champions League: Chelsea yakangukiye kuri Bo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri saa yine z’ijoro imikino ya Champions League yo kwishyura muri 1/8 yasubukuwe. 

    Mu Bwongereza habereye umukino waka umuriro Chelsea yakira Borussia Dortmund kuri Stanford Bridge. 

    Umukino ubanza wari wabaye tariki 15 z’ukwezi kwa 02 maze birangira Borussia Dortmund ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

    Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Kepa; James, Koulibaly, Fofana, Chilwell; Kovacic, Enzo Fernández; Sterling, João Félix, Cucurella na Havertz.

    Umukino watangiye abakinnyi bose bahuzagurika kuko mu munota wa mbere umupira wari umaze kujya hanze y’ikibuga inshuro 3.

    Chelsea niyo yabonye amahirwe y’igitego bwa mbere aho Rahim Sterling yabonye umupira mwiza asigaranye n’umuzamu ariko gutsinda biramunanira.

    Abakinnyi ba Dortmund 11 babanje mu kibuga: Kobel; Wolf, Süle, Schlotterbeck, Guerreiro; Can, Özcan; Brandt, Bellingham, Reus na Haller.

    Abakinnyi ba Chelsea bakomeje kugaragaza ibimenyetso ko bashaka igitego mu minota ya mbere, ku munota wa 7 Kai Havertz yabonye uburyo bw’igitego ariko umupira awutera hejuru y’izamu kure.

    Mu minota 13 abakinnyi ba Borussia Dortmund batangiye kwinjira mu mukino neza banyuza umupira hasi.

    Ku munota 15 bahise babona kufura nziza maze na Reus ayitera neza ariko umuzamu wa Chelsea Kepa amera amababa ayishyira muri koroneri. 

    Jude Bellingham wagerageje ibishoboka byose ariko igitego kikabura

    Borussia Dortmund wabonaga yarushije ikipe ya Chelsea mu kibuga hagati babifashijwemo n’abakinnyi barimo Jude Bellingham na Emer Can bigatuma iyi kipe ariyo yiharira umupira cyane.

    Chelsea yo yize ubwenge bwo gucungira kukwirukankana umupira gusa maze ku munota wa 27 Kai Havertz yongera kurekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu riragenda rirarenga. 

    Kubona amahirwe yo gutsinda ni kimwe no kuyabyaza umusaruro ni ikindi. Abakinnyi ba Chelsea bakomeje kuyapfusha ubusa nk’aho ku munota wa 40 Koulibaly yafatanyije n’umuzamu wa Borussia Dortmund bakuramo igitego cya Joao Felix cyari cyabazwe. 

    Ku munota wa 43 bahise bikosora Raheem Sterling atsinda igitego cya 1 ahawe umupira na Ben Chilwell. Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego 1 cya Chelsea.

    Raheem Sterling yishimira igitego cya 1 yatsinze

    Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea ibona penariti, ni ku mupira Ben Chilwell yari azamuye maze Wolf awukozaho intoki umusifuzi ajya kuri VAR avayo ayemeza. Kai Havertz yujuje imyuka ariko ayitera ku giti cy’izamu uragaruka.

    Umusifuzi yongeye kumuha amahirwe ya kabiri kuko yayiteye abakinnyi bari mu rubuga rw’amahina kandi bitemewe. Yongeye kuyitera kwa kundi ariko noneho ijya mu izamu, igitego cya 2 cya Chelsea kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 Borussia Dortmund yahise ikanguka cyane itangira gusatira. Ku munota wa 54 Jude Bellingham yari atsinze igitego habura gato aho yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu.

    Kepa ufatira Chelsea yagiye arokora ikipe ye ahakomeye akuramo imipira iremereye irimo n’uwa Wolf ku munota wa 61. Kurarira cyane kwa Raheem Sterling byatumye Chelsea yangirwa igitego cya 3 cyari gitsinzwe na Gallagher ku munota wa 74. 

    Mu minota ya nyuma y’umukino abakinnyi ba Borussia Dortmund basatiriye cyane kugeza n6aho umuzamu wabo yavuye mu izamu ariko igitego cyo kwishyura kirabura.

     Umukino warangiye Chelsea itsinze ibitego 2-0. Chelsea yahise ikatisha itike ya 1/4 isezereye Borussia Dortmund ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Kai Havertz nyuma yo gutsinda penariti ku nshuro ya kabiri abakinnyi bagenzi be bagiye bamuryamaho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126812/champions-league-chelsea-yakangukiye-kuri-borussia-dortmund-ihita-yerekeza-muri-14-126812.html

  • Umunyamabanga wa FERWAFA yanditse ibaruwa atasomye itegeko? Yishyize mu ntambwe 18 yica itegeko nkana #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryishe amategeko nkana risubika umukino wa Rayon Sports wa 1/8 rikoresheje itegeko ridahari.

    Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uyu munsi ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera uyu munsi saa 12h30′.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, FERWAFA yandikiye Rayon Sports na Intare FC izimenyesha ko uyu mukino wasubitswe uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 kubera impamvu 2.

    Muri iyi baruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yagize iti 'Dushingiye ko Stade ya Bugesera yagombaga kwakira imikino 2 ya 1/8 cy’amarushanwa y’igikombe cy’Amahoro k’umunsi umwe. Dushingiye ko iyo Stade yavuzwe haruguru idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’inyongera ku mikino yombi. Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023.'

    Gusa iyo ukurikije ibyanditswe mu ibaruwa bihabanye cyane n’amategeko agenga amabwiriza y’igikombe cy’Amahoro 2023 aho ingingo ya 10.4 ivuga ko iyo amakipe anganyije mu mikino yombi hahita hitabazwa penaliti kereka ku mukino wa nyuma iyo amakipe anganyije hongerwaho iminota 30.

    Iyi ngingo igira iti 'nyuma y’iminota 90 umukino, iyo ntawatsinze hazitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwatsinze kuva ku cyiciro cya mbere kugeza muri ½. Iyo ntawatsinze ku mukino wa nyuma, hitabazwa iminota y’inyongera buri gice kikagira iminota 15 kugira ngo hagaragare uwatsinze.'

    Rayon Sporta yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza yari yasabwe kuba saa 12h yamaze gutanga aho izakirira uyu mukino.

    Rayon Sports yahise ijya mu nama y’igitaraganya yiga kuri iki kibazo aho na yo ivuga ko itakina uyu mukino ku wa Gatanu maze ngo ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe izakine na AS Kigali muri shampiyona.

    Rayon Sports ntiyumva uko uyu mukino wasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-ferwafa-yanditse-ibaruwa-atasomye-itegeko-yishyize-mu-ntambwe-18-yica-itegeko-nkana

  • Impamvu umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe #rwanda #RwOT

    Tariki 08 Werurwe buri mwaka Isi yose yizihiza  umunsi mpuzamahanga w'umugore, ni umunsi washyiriweho kwishimira ibyo abagore bagezeho no kurushaho kuzamura uburenganzira bw'umugore mu iterambere, nyuma y'uko mu myaka myinshi yahise umugore yasaga n'udafite ijambo ndetse ibi bikamutera guhora inyuma muri byinshi.

    Uyu munsi watangiye ari nk'ihuriro ry'abakozi, aho mu 1908 abagore 15.000 bakoze urugendo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America rugamije gusaba amasaha make y'akazi, umushahara mwiza n'uburenganzira bwo gutora nk'uko urubuga www.bbc.com rwabyanditse.

    Ishyaka rya Gisosiyalisiti ryo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, ryatangaje umunsi wa mbere w'umugore mu gihugu, mu 1909. 

    Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyatanzwe mu 1910 n'umugore witwa Clara Zektin mu nama yabereye i Copenhagen muri Denmark, yitabiriwe n'abagore 100 baturutse mu bihugu 17, bashyigikira bose igitekerezo cye.

    Uyu munsi waje kwamamara igihe Loni yatangiye kuwizihiza mu 1975, iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk'umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by'umugore. 

    Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti 'Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza'.

    Ibihugu bya mbere byizihije uyu munsi mu 1911 harimo, Austria, Denmark, Germany na Switzerland, isabukuru y'imyaka ijana yizihijwe muri 2011.

    Mu Burusiya ntabwo uyu munsi wahise wizihizwa kugeza mu gihe cy'intambara yo 1917 aho abagore bakoze imyigaragambyo basaba 'Umugati n'amahoro', nyuma y'iminsi ine y'imyigaragambyo Umwami amaze kwegura, Guverinoma y'agateganyo yahaye abagore uburenganzira bwo gutora.

    Iyo myigaragambyo y'abagore yatangiye tariki ya 23 Gashyantare kuri kalendari ya Julian yakoreshwaga mu Burusiya, itariki ihinduka 08 Werurwe kuri kalendari ya Gregory (Gregorian calendar).

    Muri iki gihe umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa mu rwego rwo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera muri politiki n'ubukungu, mu myaka yashize uyu munsi wizihizwaga mu ngendo n' imyigaragambyo bigamije kugaragaza ikibazo cy'ubusumbane.

    Mu rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 1972 bivuze ko iyi ari inshuro ya 51 u rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w'abagore witegereje neza muri iki gihe barakataje mu iteranbere ry'igihugu, abagore bayoboye ibihugu, mu nteko ishinga amategeko ndetse ninzego zitandukanye abagore barimo, abagore bifatira ibyemezo ndetse nabagore biga bakaminuza , ibi siko byahoze mu rwanda ndetse nisi yose muri rusange.

    Ntabwo bikiri nka bya bindi bya ya migani bacaga mu rwanda ngo 'iyo umugabo akennye bituma atikubitira umugore' cyangwa se ngo 'Ntankoko kazi ibika isake ihari' ibintu byarahindutse uko imyaka ishira imyumvire igenda ihinduka kuko bigenda bigaragara ko umugore afite ubushobozi bungana nubwumugabo. 

    Emminente Umugwaneza

    The post <strong>Impamvu umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/08/impamvu-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-wizihizwa-tariki-08-werurwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-wizihizwa-tariki-08-werurwe

  • Ku munota wa nyuma FERWAFA yasubitse umukino wa Rayon Sports biteza uruntu runtu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gusubika umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wo yagombaga gukina na Intare FC wasubitswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uyu munsi ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports ikaba yamenyeshejwe na FERWAFA ko uyu mukino utakibaye kubera impamvu 2.

    Mu ibaruwa ya FERWAFA yavuze ko bashingiye ku kuba Stade ya Bugesera yagombaga kwakira imikino ibiri umunsi umwe nta matara ifite kandi hakaba hashobora kwitabazwa iminota y’ingongera muri iyi mikino yombi bibaye ngombwa ko umukino wa yo usubikwa, haraza kubera uwa APR FC na Ivoire Olympique.

    Uyu mukino ukaba wimuriwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, aho iyi kipe yasabwe kumenyesha FERWAFA aho uwo mukino uzabera.

    Ibi ntabwo Rayon Sports yabyakiriye neza aho amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko batumva uburyo umukino usubikwa ku munsi w’umukino, ibintu bavuga ko atari ubunyamwuga.

    Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yawutsinze ku bitego 2-1.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munota-wa-nyuma-ferwafa-yasubitse-umukino-wa-rayon-sports-biteza-uruntu-runtu

  • Nyarugenge:Abazunguzayi bateye icyuma umunyerondo ahita apfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC.

    Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubwo bwicanyi utashatse kwivuga izina, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y'abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byari byafashwe.

    Nyuma ngo abazunguzayi baje ari benshi mu kavuyo baterura umwe mu banyerondo, bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.

    Umunyerondo wari uri muri uwo mukwabo witwa Ntahobavukiye Marc yabwiye Igihe dukesga iyi nkuru ko muri ako kavuyo, abazunguzayi batangiye no gutera amabuye abashinzwe umutekano.

    Ati 'Tubonye amabuye abaye menshi uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.'

    Nyuma ngo bamaze gucika ababirukagaho bose bahamagaranye babona ko hari kubura Habanabashaka .

    Ati 'Tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo 'mugenzi wanyu ari aha ngaha [mu marembo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR] yapfuye. Ubwo twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.'

    Ntahobavukiye yasabye inzego z'umutekano kubaba hafi no kubunganira kuko hari ubwo abo bazunguzayi babarusha imbaraga .

    Mugenzi we Ntakirutimana Bernard na we yavuze ko haba ubwo bafite ibyuma kandi 'kurwanya umuntu ufite icyuma wowe nta kindi kigukingira ufite biba birenze urwego rwacu. Abadukuriye nibaduhe umusanzu urenzeho.'

    Ubwo umunyamakuru wa Igihe yageraga aho byabereye yasanze umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyirwa mu mbangukirahutaba ndetse n'abakozi b'urwego rw'ubugenzacyaha batangiye gukora iperereza.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete yabwiye IGIHE ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n'imyenda y'akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw'akajagari.

    Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z'umutekano zatangiye kubashakisha uruhindu.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyarugenge-abazunguzayi-bateye-icyuma-umunyerondo-ahita-apfa

  • Inzu nziza zigurishwa ku giciro cyiza ! Zinjiza arenga miliyoni ku kwezi #rwanda #RwOT

    Izi ni inzu ebyiri ziri mu kibanza kimwe, zombi zikodeshwa amadolari 1.200 ku kwezi, ni ukuvuga arenga 1.200.000 Frw buri kwezi. Ziherereye i Kanombe hafi y’umuhanda neza. Izi nzu zirimo ibintu byose, imwe ifite ibyumba bitatu na toilette ebyiri mu nzu n’igikoni cyiza kigezweho. Ukeneye kwihahira iyi mari cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788328340.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Inzu-nziza-zigurishwa-ku-giciro-cyiza-Zinjiza-arenga-miliyoni-ku-kwezi

  • Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yagaragaje ibikibangamiye ibimenyetso bya gihanga mu gutanga ubutabera #rwanda #RwOT

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo asanga nubwo hari iterambere rimaze kugerwaho mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, hakiri imbogamizi nyinshi zigomba kuganirwaho zugarije uru rwego bituma rimwe na rimwe ubutabera budatangwa uko bukwiriye.

    Ibi yabigarutseho mu nama yiga ku iterambere rya serivisi zitangwa na labaratwari z'ibimenyetso bya gihanga iri kubera i Kigali.

    Mu myaka icumi ishize mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, byari bigoye kubona ubutabera igihe byabaga bisaba ibimenyetso bikeneye ubuhanga bwa siyansi.

     Kuri ubu ibyo byaragabanutse kuko nibura mu bihugu bya Afurika nibura 40 muri byo ubu bitanga izi serivisi.

    Kuva tariki ya 7-10 Werurwe 2023, mu Rwanda hatangijwe inama nyafurika yiga ku iterambere rya serivisi zitangwa na laboratwari z'ibimenyetso bya gihanga.

    Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya Gihanga, Dr. Karangwa Charles, avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga aho u Rwanda rugeze mu mitangire y'izi serivisi no kwiga ibishya, kuko ikoranabuhanga rikoreshwa muri izi serivise rihindagurika.

    Yagize ati 'Nk'uko ibyaha bigenda bifata indi sura, buriya na 'forensic science' ikoranabuhanga rikoreshwamo rigenda rihinduka umunsi ku munsi. Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo turebe inganda zikora ibyo bikoresho, banabitwereke tutazasigara inyuma.'

    Nk'uko bigaragazwa na Dr. Uwom Ezekerere Eze umuyobozi w'ihuriro nyafurika ry'abaganga n'abahanga mu bimenyetso bya gihanga ryanateguye iyi nama, agaragaza ko kuri ubu laboratwari zitanga izi serivisi muri Afurika zihura n'ubumenyi bucye n'amikoro yo kwifashisha mu kugira ikoranabuhanga rifasha mu kubona ibisubizo by'ukuri. 

    Uyu muyobozi avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bigomba kuganirwaho.

    Yagize ati 'Ikibabaje ibihugu bya Afurika ntibitanga ingengo y'imari ihagije ishyirwa mu bimenyetso bya gihanga, kandi ibyo bishobora gutuma hatabaho ubutabera buboneye. Iki rero ni kimwe mu bibazo tugomba kuganiraho cyane hakaboneka ubushobozi, bitabaye ibyo ubutabera buboneye ntibuzatangwa.'

    Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel, agaragaza ko Laboratwari zitanga serivisi z'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, zagize uruhare mu gutanga ubutabera buboneye no kubwihutisha kuko hari aho byasabaga abatangabuhamya barenze umwe, ariko ubu siyansi ikaba yatanga amakuru niyo umutangabuhamya ataboneka.

    Yagize ati 'Iyo turi mu rukiko, hari ubwo ibyavuzwe n'umutangabuhamya wa mbere biba bigomba kuhamywa n'undi mutangabuhamya, ariko tugeze ahantu heza. Aho siyansi ishobora gushinja cyangwa igashinjura urengana naho umutangabuhamya ataboneka.'

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yavuze ko hakiri ibibazo bituma imitangire ya serivisi muri urwego idatangwa neza bikiri byinshi, bityo ko iyi nama ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo ibyo bibazo no kubishakira ibisubizo.

    Yagize ati 'Mfite ikizere ko imbogamizi zakomaga mu nkokora imikorere myiza ya za laboratwari z'ibimenyetso bya gihanga bikanagira ingaruka ku butabera biza kwigwaho, kandi ibisubizo biboneye bikaza kuboneka.'

    Ubuyobozi bwa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya Gihanga, ivuga ko kuri ubu badatanga serivise ku banyarwanda gusa, ahubwo ko kuri ubu hari ibindi bihugu 11 byo muri Afurika bikorana nayo.

    Muri iyi nama kandi hatangijwe ikigo kizajya kigisha ibijyanye na serivisi z'ibimenyetso bya gihanga, by'umwihariko kikazaba gifite icyicaro mu Rwanda.

    Iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya 10 ihurije hamwe abahanga muri siyansi, abanyapolitiki, abari mu nzego z'umutekano n'abakora mu nzego z'iyubahirizamategeko basaga 400, baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku Isi.

    CYUBAHIRO GASABIRA GAD

    The post <strong>Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yagaragaje ibikibangamiye ibimenyetso bya gihanga mu gutanga ubutabera</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/08/perezida-wurukiko-rwikirenga-yagaragaje-ibikibangamiye-ibimenyetso-bya-gihanga-mu-gutanga-ubutabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wurukiko-rwikirenga-yagaragaje-ibikibangamiye-ibimenyetso-bya-gihanga-mu-gutanga-ubutabera

  • Umuraperi Fireman aragurijwe arasaba ubufasha #rwanda #RwOT

    Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman, arasaba umuntu wese waba ubishoboye ko yamutera inkunga akabasha kuvuza umugore we wagize ikibazo cy’urutirigongo kubera impanuka.

    Ni nyuma y’ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 maze akavunika igupfwa ry’urutirigongo.

    Uyu mugabo yatwaye umugore we mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

    Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho agomba kubagirwa.

    Uyu muraperi akaba avuga ko ari ibintu bihenze cyane kandi byaje bitunguranye ku buryo bimugoye, umugiraneza wese waba afite icyo yamufasha akaba yamufasha akabasha kuvuza umugore we.

    Hari icyo wifuza gufasha Fireman wanyura kuri iyi nimero 0787708366 (Uwamina Francis).

    Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

    Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka 'Ca Inkoni Izamba’, 'Urwikekwe’, 'Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

    Fireman arasaba ubufasha ngo avuze umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-fireman-aragurijwe-arasaba-ubufasha