Blog

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko Idamange yongererwa imyaka itandatu kuyo yari yakatiwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubujurire rwumvise urubanza rwa Yvonne Idamange wakatiwe igifungo cy'imyaka 15 ku byaha birimo guhakana jenoside .

    Urukiko rw'ubujurire ruvuga ko ubwanditsi bwarwo bwari bwakiriye ubujurire bw'ubushinjacyaha butishimiye ibihano byatanzwe ndetse n'ubwatanzwe na Idamange .

    Gusa Idamange ngo yaje kwandika avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ku byaha ataburanishijweho.

    Yvonne Idamange wamenyekanye cyane ku mbuga za YouTube anenga ubutegsti bw'U Rwanda yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 15 ubushinjacyaha busanga ari gitoya .

    Mu cyumba cy'urukiko harimo inteko iburanisha n'ubushinjacyaha cyakora uregwa ndetse n'abamwunganira ntibagaragaye mu rukiko .

    Asobanura ubujurire bwagejejwe mu rukiko, ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ubwanditsi bwakiriye ubujurire bw'impande zombi, uregwa ndetse n'ubushinjacyaha.

    Gusa ubwo Idamange yasabwa gusubiza imyanzuro y'ubujuriire bw'ubushinjacyaha ngo yanditse avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ataburanishijwe.

    Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Idamange budashobora gusuzumwa kuko yabwihakanye ategeka ko harebwa ubw'ubushinjacyaha gusa.

    Yavuze ko kutahaba k'uregwa bitabuza urubanza gukomeza kuko yamenyeshejwe mu buryo bwubahirije amategeko.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko igifungo cy'imyaka 15 cyatanzwe ari gitoya cyane ukigereranije n'ubukana bw'ibyaha byakozwe .

    Bwavuze kandi ko umucamanza ku rwego rwo hasi yirengagije gutanga ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi ndetse n'icyo gutanga sheke itazigamiye.

    Bwaasabye ko ku myaka 15 yari yahawe Idamange hakwiyongeraho imyaka 6 kubera ibihano avuga ko byari byarirengagijwe n'urukiko rwo hasi.

    Idamange ntiyari mu rukiko, umucamanza akavuga ko yagombaga kuza kwisobanura ku bujurire bw'ubushinjacyaha n'ubwo ubwe yabuhakanye .

    Iburanisha ryafashe igihe gito cyane kuko havuze umushinjacyaha wenyine mu gihe uwo baburana adahari.

    Mu kwezi kwa 9 mu 2021 ni bwo urukiko rukuru rukorera Nyanza rwahanishije Yvonne Idamange igifungo cy'imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo gupfobya jenoside, gukwirakwiza impuha binyuze ku rubuga rwa YouTube no guteza imvururu muri rubanda.

    Yabanje kwitabira iburanisha ariko aza kwikura mu rubanza nyuma y'aho urukiko rutegekeye ko urubanza rugomba gukomeza mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID 19.

    Icyo gihe Idamange yahise asezera mu rubanza avuga ko nta butebera yiteze mu rukiko rwamuburanishaga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwasabye-ko-idamange-yongererwa-imyaka-itandatu-kuyo-yari

  • Gatsibo:Alliah Coll yishyuriye Mituel imiryango 50 y'abakobwa batewe inda zitateguwe #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo, ahari hateguwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, bufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza.”

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye, ariko cyatumiwemo Alliah Cool, umukinnyi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, ariko akaba anaherutse gushyirwa mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b'amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).

    Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Alliah Cool yabibukije insanganyamatsiko y'umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, igira iti “Guhanga udushya n'ikoranabuhanga mu kuzuza ihame ry'uburinganire.”

    Alliah Cool yibukije abari muri iyi nama gusenyera umugozi umwe bakarwanya inda zitateguwe zikunze guterwa abangavu.

    Ati “Hari bamwe muri mwe duhuje amateka bakorewe ihohoterwa nk'iryo nakorewe, bagatereranwa. Uko bikomeza kuvugwa, na we ukumva ko byarangiye, ntacyo ukimaze.”

    Yasabye abakobwa batewe inda zitateguwe kurenga ibivugwa, abasaba gushyira imbaraga zose mu kubaka ejo hazaza habo baharanira kugera ku nzozi zabo.

    Yibukije abagore bari bitabiriye uyu muhango ko bashoboye guhanga udushya bajyana n'igihe, bakoresha ikoranabuhanga.

    Ati “Ni twe ntumwa nziza zo kwimakaza ihame ry'uburinganire duhereye mu ngo aho dutuye.”

    Aha niho uyu mugore yahereye atanga ubwisungane mu kwivuza ku babyeyi 50 batewe inda zitateguwe ndetse n'abana babo.

    Uretse Ubwisungane mu kwivuza, yishyuriye ababyeyi bahuriye mu muryango wa 'Her voice Rwanda' telefone eshanu zikoresha ikoranabuhanga, bajya bifashisha mu gusangizanya amakuru.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/gatsibo-alliah-coll-yishyuriye-mituel-imiryango-50-y-abakobwa-batewe-inda

  • Umugabo yapfuye nyuma yo kunywa inzoga n'ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 41 yapfuye nyuma yo kunywa ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro bizwi nka Viagra akoresheje inzoga.

    Uyu mugabo ukomoka ahitwa Nagpur, India,yari muri hoteli n'umukobwa bakundana bari kunywa inzoga hanyuma ashaka gushitura umubiri ngo atere akabariro niko kunywa ibinini bibiri bya 50mg bya sildenafil,bizwi nka Viagra abimirisha inzoga.

    Ubwo yabyukaga mu gitondo gikurikiyeho,yabyutse nta rutege nkuko ikinyamakuru cya Forensic and Legal Medicine mu Buhinde kibitangaza.

    Uyu ngo yararukaga byatumye uyu mukobwa bari basohokanye amusaba kujya kwa muganga.

    Icyakora uyu mugabo ngo yamusabye kudahangayika kuko ngo yigeze abona ibyo bimenyetso mbere.

    Icyakora uyu ngo yakomeje kuremba,ajyanwa kwa muganga vuba na bwangu ariko yahageze yapfuye.

    Umurambo we warapimwe basanga ngo kunywa uruvange rw'inzoga n'ibi binini byaramuteye kuvira amaraso mu bwonko.Ibi byabaye muri Nzeri umwaka ushize.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yapfuye-nyuma-yo-kunywesha-inzoga-ibinini-byongera-ubushake-bwo-gutera

  • Cristiano Ronaldo n'umukunzi we babuze umutetsi kandi bari gutanga akayabo k'umushahara #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano Ronaldo n'umukunzi we Georgina Rodriguez bamaze igihe bashaka umutetsi w'inzobera uzabatekera mu rugo rwabo rushya bagiye kuzuza rubatwaye akayabo ka miliyoni 17 z'amapawundi muri Kamena uyu mwaka.

    Ikinyamakuru Mail gitangaza ko aba bombi babuze umukozi nyamara bari gutanga akayabo k'umushahara wa miliyoni enye n'ibihumbi magana atanu ku kwezi.

    Ibi ngo biraterwa nibyo basaba bikomeye birimo ko umutetsi kabuhariwe bashaka agomba kuba azi guteka ibiryo by'abanya Portugal n'ibindi mpuzamahanga bitandukanye birimo ibyitwa sushi.

    Cristiano Ronaldo n'ababana nawe mu buzima bwa buri munsi ni benshi ku buryo ngo bararaga mu byumba 17 muri hoteli yitwa Four Seasons iri i Riyadh muri Saudi Arabia,mbere y'uko uyu mukinnyi yimuka.

    Umwe mu barinzi ba Ronaldo yahoze ari umurwanyi mu mikino ya MMA,yitwa Goncalo Salgado, ndetse ngo yiyongeraho abandi barinzi b'impanga barimo Sergio na Jorge Ramalheiro, babaye abasirikare badasanzwe mu ikipe yarwanye intambara ya Afghanistan.

    Ronaldo ngo akunda cyane guhisha ubuzima bwe bwite ndetse ngo buri mukozi wese uje mu muryango we asinyishwa amasezerano atangaje.

    Ikinyamakuru Der Spiegel cyigeze gushyira hanze amabanga y'abakinnyi kivuga ko hari impapuro cyabonye ku masezerano abakozi b'uyu mukinnyi babanza gusinya.

    Buri mukozi wa Cristiano Ronaldo ngo asinya ko nta kintu cyerekeye ubuzima bwe bwite kigomva kujya hanze keretse nyuma y'imyaka 70 apfuye cyangwa umwe mu bagize umuryango we.

    Ibi bivuze ko nyiri ugukora mu rugo rw'uyu mukinnyi agomba kuba yarapfuye kera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/cristiano-ronaldo-n-umukunzi-we-babuze-umutetsi-kandi-bari-gutanga-akayabo-k

  • Bigoranye APR FC yasezereye Ivoire Olympique igera muri 1/4, uko amakipe azahura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Ishimwe Christian APR FC yatsinze Ivoire Olympique cyayihesheje itike ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023.

    Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0, uyu munsi APR FC ikaba yari yayakiriye mu mukino wo kwishyura.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, ntabwo woroheye iyi kipe kuko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

    APR FC yakomeje gushakisha igitego iza kukibona cyatsinzwe na Ishimwe Christian kuri kufura.

    Umukino warangiye ari 1-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy’igitego 1-0.

    Indi mikino yabaye Musanze FC yatsinze Bugesera FC 2-0 maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-0 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

    Etincelles FC yanganyije na Marines 0-0, Marines ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Umukino wa Rayon Sports na Intare FC wasubitswe.

    Ejo hashize Sunrise FC yatsinze Police FC 1-0 biba 2-2 mu mikino yombi ariko hakomeza Police FC kuko ari yo yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Kiyovu Sports yatsinze La Jeunesse 2-0 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-2, Mukura VS yatsinze Rutsiro FC 1-0 maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 ni mu gihe Rwamagana City yatsinze Espérance FC 3-0 maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Imikino ibanza ya 1/4 ikaba iteganyijwe tariki ya 4 na 5 Mata 2023.

    Uko amakipe azahura muri 1/4

    Rwamagana City vs Kiyovu Sports
    Mukura VS vs Musanze FC
    Police FC vs Rayon Sports/Intare FC
    APR FC vs Marines FC

    Ishimwe Anicet yari yagoye iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri

    Mugisha Gilbert ashaka uko acika abakinnyi ba Ivoire Olympique

    Nshuti Innocent ntako atari yagize

    Ivoire Olympique yabanje kwihagararaho

    Christian yateye kufura umenyezamu umupira umwinjirana mu izamu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-fc-yasezereye-ivoire-olympique-igera-muri-1-4-uko-amakipe-azahura-amafoto

  • Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'Amahoro 2023 kubera FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu gikombe cy'amahoro nyuma yo kubwirwa ko umukino wayo na Intare FC wari uyu munsi wimuriwe kuwa Gatanu.

    Rayon Sports ntiyishimiye uburyo FERWAFA yabandikiye saa tatu n'igice ibamenyesha ko yasubitse uyu mukino kandi bari bamaze gufata urugendo rwerekeza kuri stade.

    Perezida w'iyi kipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yabwiye abanyamakuru ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanzuye ko busezeye mu mikino y'irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro cya 2023.

    Avuga kandi ko hakenewe imitegurire itarimo akajagari no kunanizanya hagati ya FERWAFA n'abanyamuryango.

    Ati”Turifuza ko amategeko na Admistration [imiyoborere] bikwiye kujya byubahirizwa.Ibyo badutuyeho ntitwabishobora.Igikombe cy'Amahoro,Ubuyobozi bwafashe umwanzuro ko ikipe ya Rayon Sports tuyikuramo.”

    Yakomeje avuga ko bandikiye FERWAFA bayimenyesha ko basezeye muri iki gikombe ndetse ko aribo bazi uko irushanwa rizakomeza.

    Yakomeje avug ko 'twe nka Rayon Sports turifuza ko imigendekere y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaba myiza,tuzabiharanira.”

    Iyi kipe ifata ibi nko kuyihombya kuko yashoye byinshi mu gutegura uyu mukino gusa FERWAFA yemeje ko Rayon Sports nayo hari ibyo itubahirije.

    Rayon Sports yari yabuze ikibuga cyo gukiniraho nyuma yo kubwirwa ko Stade ya Muhanga ikiniraho itaboneka kubera ko harizihirizwa umunsi mukuru wahariwe umugore.

    Rayon Sports yasabye akarere ka Bugesera kubatiza ikibuga kabemerera ko yaboneka saa 12:30 ariko biza guhurirana nuko saa cyenda hari kubera umukino wa APR FC na Ivoire.

    FERWAFA ivuga ko amakipe yombi ariyo APR FC na Rayon Sports byageze mu gicuku atarumvikana uko azagabana amafaranga azinjiza aho Rayon Sports yavuze ko umukino wayo nurangira izasohora abafana hanyuma abareba uwa APR FC bakinjira.

    FERWAFA yavuze ko yasubitse uyu mukino kubera ikibazo cy'igihe warangirira kuko muri iki cyiciro iyo amakipe anganyije mu mikino yombi haterwa za Penaliti kandi bishobora gutinza umukino wa kabiri nturangire cyane ko ikibuga cya Bugesera nta matara kigira.

    FERWAFA yavuze ko Stade ya Bugesera idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y'inyongera ku mikino yombi.

    Iti “Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023.'”

    Rayon Sports yari yasabwe kumenyesha FERWAFA ikibuga izakoresha bitarenze kuri uyu wa Gatatu, saa Sita ariko byarangiye isezeye.

    FERWAFA yavuze ko yavuze 'iminota y'inyongera'kubera ko a penaliti zitwara igihe nubwo muri iki cyiciro nta minota 30 yongerwaho.

    Nyuma y'ibi,Rayon Sports yahise itegura ikiganiro n'itangazamakuru cyafatiwemo umwanzuro wo 'kwikura mu irushanwa.'

    Umunyamabanga wa FERWAFA,Muhire Henry,yabwiye B&B FM UMWEZI uko bakwakira icyemezo cyo kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports asubiza ati “Ntabwo habayeho gukererwa kuko nk'urwego rutegura amarushanwa twakarebye ngo bo bamenyesheje ryari ko badafite ikibuga?.Bamenyesheje ryari ko bayibonye?.”

    Yakomeje avuga ko Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA aribwo bwemerewe guhindura umukino gusa ndetse ko bushobora kuyishyira mu masaha 24.

    Yavuze ko kwivana mu irushanwa kwa Rayon Sports ari uburenganzira bwayo ndetse no kugena igihe izarimaramo ariyo mpamvu nta kibazo byatera FERWAFA kugenda kwayo.

    Ati “Impungenge za mbere n'ukuba abantu bahabwa amategeko ntibayasome…kuva mu irushanwa cyangwa kurigumamo n'Uburenganzira bwabo ni nayo mpamvu tubabwira ngo ushaka kujya mu irushanwa arabyandikira.Ntabwo ari gereza, si agahato n'uburenganzira bw'umuntu.Ikiba gisigaye n'ukugena igihe azarimaramo bitewe nuko azitwara.”

    Impamvu Rayon Sports yababajwe n'izi mpinduka nuko umukino wayo washyizwe kuwa Gatanu w'iki cyumweru kandi no ku Cyumweru ifite umukino karundura na AS Kigali muri shampiyona.

    Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'Amahoro, yiyongereye kuri AS Kigali na Gasogi United n'abandi benshi banze kwiyandikisha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yikuye-mu-gikombe-cy-amahoro-2023-kubera-ferwafa

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abakinnyi ba Rayon Sports y'abagore bizihije umunsi wabo mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa SKOL rwakiriye ikipe y'abagore ya Rayon Sports mu Nzove, isangira nabo, inabifuriza umunsi mwiza Mpuzamahanga w'abagore.

    Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Rayon Sports y'abagore ikomeje kwitwara neza mu marushanwa ikina yaba muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri no mu gikombe cy'amahoro/



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-abakinnyi-ba-rayon-sports-y-abagore-yizihije-umunsi-wabo-mu

  • Kigali: Abazunguzayi bishe umunyerondo bamute… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyerondo wishwe, we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo gufata abakora ubucuruzi  butemewe (Abazunguzayi). Bivugwa ko abamwishe bamufashe bakamujyana mu gihuru bamutera icyuma arapfa.

    Ibi byahaye ku mugoroba wo w’ejo hashije tariki ya 7 Werurwe 2023 mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

    Uwo munyerondo witwa Habanabashaka baramufashe bamujyana hepfo ya Gare yo mu mujyi bamwicira mu gihuru gihari.

    Umwe mu banyerondo wari kumwe n’uwishwe yavuze ko bari mu mukwabu wo kurwanya ubucuruzi butemewe basagararirwa n’abo babukora.

    Ati 'Uwari utwaye imodoka yahise ayikura aho, natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma ni bwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.'

    Yakomeje agira ati 'Hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo 'mugenzi wanyu ari aha ngaha yapfuye. Twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yemeje aya makuru nk’uko tubikesha RadioTv10 Rwanda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ariko ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo munyerondo batarafatwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126823/kigali-abazunguzayi-bishe-umunyerondo-bamuteye-icyuma-126823.html

  • Amafaranga asaga Miliyoni 77 yishyuwe n'abaturage bashaka Serivise ku irembo ntibazihabwa #rwanda #RwOT

    Abaturage ibihumbi 10,849 basabye serivisi zitangwa binyuze ku Irembo ntazo bahawe kandi barazishyuye. Ni mu gihe kandi abandi ibihumbi 148 291 basabwe ibindi byangombwa byinyongera kugirango bahabwe izi serivisi, aho aba bose bishyuye amafaranga Miliyoni 77,733,300 frw nk'ikiguzi nyamara abenshi nti bazihabwe, nti banasubizwe ayo bishyuye. Hatungwa agatoki ubumenyi bucye muri bamwe mu bakozi b'irembo bishyurwa ndetse bakanasabwa kwemeza ko batanze izi serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ibi, byagarutsweho mu mahugurwa y'Iminsi 2 yahabwaga abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abakozi bashinzwe Irangamimerere mu mirenge yo mu turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi hagamijwe kubongerera ubumenyi batari bafite ku ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga biciye ku Irembo.

    Umukozi w'Irembo, Kabera Kevin wahuguye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa n'abashinzwe Irangamimerere, avuga ko impamvu y'aya mahugurwa yatewe nuko hari ibitagenda neza kandi bitagarurwa iyo umuturage yatse serivisi ntayihabwe kandi agahomba amafaranga yatanze.

    Yagize Ati' Twahuguye aba banyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n'abakozi bashinzwe irangamimerere tugamije kubongerera ubumenyi kugirango babashe gutanga serivisi neza kandi zihute, ariko banirinda amakosa kuko twanaberetse ko mu myaka itatu ishize uhereye 2020 ukageza 2022 abaturage basaga ibihumbi 10 ntabwo babonye serivisi basabye kandi bari bishyuye asaga Miliyoni 77,733,300 frw. Bivuze ko basiragijwe kandi amafaranga bishyuye ntayo bigeze basubizwa. Buriya hari n'abongeye kwishyura bamaze kubwirwa ibyo basabwa batashyizemo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, Christine Nyirandayisabye avuga ko aya mahugurwa abahaye kumenya ibyo bagomba kwitondera mu gutanga serivisi no kwirinda gusiragiza abaturage baza kubaza impamvu batahawe serivisi basabye.

    Yagize Ati' Aya mahugurwa duhawe ni ayo kutwibutsa ko tugomba gukora inshingano zacu neza, umuturage wasabye serivisi akayihabwa ku gihe. Nta muturage ukwiye gusiragizwa kuko uko asiragira bituma atabona ibyo akwiye gushaka, kandi ndabibutsa ko izi serivisi ziri ku mutwe wacu twabishaka tutabishaka nitwe zireba dukwiye rero kubafasha. Natwe ntabwo dushimishwa no kubona umuturage uhora yicaye imbere yacu ategereje guhabwa serivisi'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, Kayitare Wellars, avuga ko amahugurwa yagakwiye guhoraho kubera ko hari igihe bongeramo akantu byose bikaba birapfuye ndetse ugasanga umuturage atanze ikiguzi kabiri kubera ubumenyi buke.

    Muri Rusange abaturage bagera ku bihumbi 10,849 basabye serivisi harimo abaturage ibihumbi 4,766 bazisabye ntibazihabwa, ndetse n'abandi ibihumbi 29,083 basabwe gutanga ibindi byemezo, aho bose hamwe bishyuye amafaranga Miliyoni 19,056,400 frw muri 2020.

    Mu mwaka wa 2021 abagera ku bihumbi 3,252 bazisabye ntazo bahawe hakiyongeraho abasabye bagasabwa kugira icyo bahinduraho bagera ku bihumbi 47, 475 bose bakaba barishyuye Miliyoni 22,781,600 frw naho mu mwaka ushize wa 2022, abaturage ibihumbi 2,831 basabye serivisi ntazo bahawe naho abagera ku bihumbi 71,733 basabwe gutanga ibindi byangombwa nabo bishyuye agera kuri Miliyoni 35,895,300Frw.

    Abaturage bagera ku bihumbi 10,849 basabye ntazo bahawe naho ibihumbi 148,291 basabwa kugira ibyo buzuza kugirango bahabwe serivisi. Aba bose bishyuye ikiguzi kingana na Miliyoni 77,733,300Frw. Aya mafaranga, yose hamwe mu myaka itatu ikurikirana yishyuwe n'abaturage ntibahabwa serivisi basabye baciye ku Irembo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/08/amafaranga-asaga-miliyoni-77-yishyuwe-nabaturage-bashaka-serivise-ku-irembo-ntibazihabwa/

  • Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy'Amahoro 2023.

    Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yagombaga gukina umukino wo kwishyura na Intare FC wa 1/8 cy'irangiza, ibi bikaba bivuze ko ikipe y'Intare ikomeza muri 1/4 aho izahura na Police FC.

    Intangiriro z'uko Rayon Sports idakomeza byahereye ku ibura ry'ikibuga cy'i Mubanga Isanzwe yakiriraho.

    Ikibuga cya Muhanga nticyabashije kuboneka bitewe nuko muri iyo stade habereyemo umunsi mpuzamahanga w'umugore ndetse hakanaberamo imikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup, ibi kandi bakaba barabimenyesheke Rayon Sports.

    Iyi kipe nayo yahise ibimenyesha FERWAFA, hanzurwa ko umukino wa Rayon Sports ndetse n'Intare uzakinwa kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa sita n'igice, ibi byemejwe kandi nyuma yaho abashinzwe iyi stade bari bemerera Rayon Sprts ko umukino uzahabera.

    Binyuze ku munyamabanga wa Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saatatu n'igice, FERWAFA yabamenyesheje ko umukino utakibaye kuri uyu munsi.

    Nkuko bigaragara mu ibaruwa ya FERWAFA, yabwiwe ko impamvu uyu mukino utakibaye ari uko  stade idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y' inyongera ku mikino yombi.

    Binyuze muri icyo kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku kicaro cyayo ku Kimihurura, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko iyi kipe yikuye muri iri rushanwa bitewe nuko imitegurire y'iri rushanwa idahwitse.

    Ikijyanye n'iyo mitegurire, uyu muyobozi yavuze ko bamenyeshejwe ko uyu mukino utakibaye , uyu muyobozi avuga ko byabatunguye kuko babimenyeshejwe habura amasaha abiri gusa kugirango umukino ukinwe kuko bari mu nzira berekeza aho umukino ubera.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe ari umunyamuryango kimwe n'abandi ariko habayeho utubahwa kuko bafatiwe icyemezo cyo guhindura umukino bibayunguye, aha avuga ko kandi bafatiwe ibyemezo biyigaragura  ndetse amategeko ntiyubahirijwe.

    Gusa hari amahirwe ko iyi kipe yagaruka mu irishanwa mu gihe FERWAFA izaza ikabanira na Rayon Sports, Uwayezu ati ' Nibatwegera tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka tuzavugana nabo ariko kugeza ubu batwishe mu mutwe, twebwe twafashe umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy'Amahoro 2023.'

    Asoza ubwo yari muri iki kiganiro, Uwayezu uyibora Rayon Sports yavuze ko ubu ikipe ya Gikundiro igiye guhanga amaso imikino y'igikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka wa 2022-2023 kugirango barebe ko bagitwara bazasohokere igihugu.

    Iyi kipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya Gatatu isezeye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, ni nyuma ya As Kigali ndetse na Gasogi United.

    The post Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023-ishinja-ferwafa-imitegurire-idahwitse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023-ishinja-ferwafa-imitegurire-idahwitse