Blog

  • Tujyane mu imurika rya serivisi mu nama y'inzobere mu bimenyetso bya gihanga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inama ASFM [African Society of Forensic Medicine] itegurwa n'Ihuriro Nyafurika ry'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga byifashishwa mu butabera.

    Yitabiriwe n'abarenga 400 baturutse mu bihugu 40 barimo abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    Ibaye ku nshuro ya 10 aho yakiriwe n'u Rwanda binyuze muri Laboratwari y'Igihugu y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].

    Ibigo bitandukanye byaje kumurika ibikorwa muri ASFM2023

    -Visit Rwanda

    Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume, yavuze ko RDB ikomeje kwereka abashyitsi ibyiza biri mu Rwanda

    Muri iyi nama hashyizweho ahantu basobanurira gahunda y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo gushishikariza abantu gusura u Rwanda no kuza kureba amahirwe atandukanye ahari haba mu bukerarugendo n'ishoramari muri rusange (Visit Rwanda).

    Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume yavuze ko impamvu baje muri iyi nama ari ukugira ngo basobanurire abantu gahunda ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo n'ishoramari.

    Ati 'Abashyitsi baje mu nama baba bashaka no kureba ibyiza nyaburanga by'igihugu cyacu. Turi hano kugira ngo dushobore gufasha abaza batugana badakoze ingendo.'

    'Akenshi baba ari abashyitsi batazi n'aho dukorera. Ni uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo dusanga abantu aho bari.'

    – Inter Business Company Ltd

    Ni ikigo gifasha mu kugemurira ibikoresho byifashishwa mu buvuzi aho kibivana mu mahanga ku nganda zibikora kikabigeza ku bitaro n'ibigo by'ubuvuzi mu Rwanda, ibigo by'ubushakashatsi, amashuri yigisha ubuvuzi ndetse n'abaganga b'amatungo.

    Gikorana by'umwihariko na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, aho iyizanira ibikoresho bitandukanye.

    Umukozi muri Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, yavuze ko baje kumurika serivisi zabo kugira ngo babashe kuzisobanurira abitabiriye iyi nama, cyane ko mubyo bakora bateganya kwagura ibikorwa bikarenga no hanze y'u Rwanda.

    Ati 'Dufite inganda zikomeye duhagarariye zikora mu bijyanye n'ubuzima ndetse n'ubumenyi muri uru rwego'.

    Umukozi wa Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa IGIHE

    -QIAEN
    Ni ikigo cy'Abadage kigemura ibikoresho byifashishwa mu gufata ibimenyetso bya gihanga no ku bipima kugira ngo hatangwe raporo y'ibyavuyemo.

    QIAGEN N.V. ikorera mu bihugu birenga 25 birimo ibyo muri Afurika, Aziya ndetse no ku Mugabane w'i Burayi. Ni ikigo kinini kuko gifite umutungo wa miliyari $ 2,252 .

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Qiagen, Laurent Moncomble yavuze ko ibikorwa byabo byiganje mu gufasha mu gufata uturemangingo ndangasano no kudupima.

    Ati ''Dukusanya ibimenyetso bishobora kuba ari amaraso, amacandwe cyangwa icyuya cy'umuntu cyangwa tugakusanya ibimenyetso by'ahantu habereye icyaha ubundi tugatangira gupima uturemangingo ndangasano, tugatanga ibisubizo.''

    Yakomeje agira ati ''Ikindi dushobora gukora ni ukubasha kumenya imyaka y'umuntu, gukora ibizamini by'isanomuzi hagati y'abantu. Turimo gufasha amavuriro , ibitaro, za kaminuza, laboratwari zigenga n'iza leta, ibigo bikora ubushakashatsi ndetse n'ibigo nka Rwanda Forensic Laboratory.''

    -AFSA

    Ni ikigo kizajya gitanga inama ku bo mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga cya African Forensic Science Academy, AFSA.

    Cyafunguwe ku mugaragaro ku munsi wa mbere w'iyi nama, tariki 7 Mutarama 2023, kikazaba gifite icyicaro i Kigali, aho cyitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka uru rwego muri Afurika.

    Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, cyatangirijwe i Kigali. Kizaba gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

    Cyitezweho kongera no kuzamura urwego mu bijyanye n'ubushobozi n'ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers yavuze ko iki kigo ari ikimenyetso cy'uko Afurika igeze igihe cyo kwishakamo ibisubizo kandi ahari ubushake n'ubushobozi buhaboneka.

    – ASFM
    Ihuriro nyafurika ry'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'Ubuhanga bikorerwa mu butabera, ASFM, niryo ryateguye iyi Nama Mpuzamahanga ihurije hamwe abayobozi, impuguke, abahanga n'abashakashatsi bo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    Ubuyobozi bwayo buvuga ko bwahisemo u Rwanda kubera intambwe rumaze gutera mu kugeza izi serivisi haba mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere no hanze yaho.

    Umunyamabanga Mukuru wa ASFM, Oshunbayo Remilekun, yavuze ko ari iby'agaciro kuzana abahanga mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo baganire kuri Afurika n'uko bayigeza ku rwego rwo hejuru mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga.

    Yagize ati ''Twiteze ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izafasha mu kubaka ahazaza ha Afurika muri uru rwego rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butebera.''

    -RFL

    Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), ikorera mu gihugu kuva mu 2018.

    Kuri ubu ni ikigo gikura umunsi ku wundi mu buryo bwihuse, kuko gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi 12 zishingiye kuri laboratwari zose zubakiye hamwe.

    Ni serivisi zirimo gutahura inyandiko mpimbano n'izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by'ahakorewe icyaha n'abagikoze, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

    Ibindi bipimwa ni amajwi n'amashusho, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya n'ibindi bimenyetso bikenerwa, ariko bigomba kuba bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, aherutse kubwira itangazamakuru ko kugeza ubu iyi laboratwari y'igihugu y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera imaze gushyira hanze ibimenyetso bisaga ibihumbi 35,000 kuva yatangira muri 2018.

    Umunyamabanga Mukuru wa ASFM, Oshunbayo Remilekun yavuze ko bishimiye kuza gukorera iyi nama mu Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Qiagen, Laurent Moncomble aganira n’umunyamakuru amusobanurira zimwe muri serivisi batanga muri iki kigo

    Visi Perezida wa AFSA, Dr Medhi Ben Khelil yasobanuye ko iki kigo kitazakora nk’ishuri ritanga impamyabumenyi ahubwo kizajya gitanga amahugurwa

    Umukozi wa Inter Business Company Ltd , Habarugira Jean Claude, asobanura ibyo bakora

    Umukozi mu ishami ry'ubugerarugendo muri RDB, Nicholas Tugume asobanurira umwe mu bitabiriye iyi nama

    Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika yikemurire ibibazo biri mu rwego rw’ubutabera

    Perezida w'Agateganyo wa AFSA, Dr Antonel Olckers na Visi Perezida, Dr Medhi Ben Khelil

    Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga, RFL nayo iri kumurika serivisi zayo

    Imwe mu mashini z’uruganda rwa Promega izanwa mu Rwanda n’Ikigo Inter Business Company Ltd

    Bafashe ifoto kuri ‘stand’ ya ASFM

    Abakozi ba Qiagen, mu Rwanda, bafashe ifoto kuri ‘stand’ yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyanye-mu-imurika-rya-serivisi-mu-nama-y-inzobere-mu-bimenyetso-bya-gihanga

  • Umugabo yagerageje kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo aratabarwa – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa sita n'igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo uyu mugabo agerageje kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo hafi y'ikiraro gitandukanya Akarere ka Nyarugenge n'aka Gasabo.

    Nubwo uyu mugabo yarohorowe, abamubonye bavuze ko bari biriwe bamubona muri Gare ya Nyabugogo ari ari kugenda ahunga inzego z'umutekano.

    Uzabakiriho Théogene wakuye uyu mugabo mu mazi, yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y'uko yari amaze kubona ko akiri guhumeka.

    Yagize ati 'Ntabwo namubonye yiyahura ahubwo naciye aha abantu baramunyereka aryamye mu mazi, mbonye ko agihumeka nibwo nayinjiyemo noneho polisi ije isaba abandi kumfasha tumukuramo.'

    Uyu mugabo amaze gukurwa mu mugezi wa Nyabarongo, yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

    Ubwo uyu mugabo yatabarwaga n’abaturage, bakamurohora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-yagerageje-kwiyahura-mu-mugezi-wa-nyabugogo-aratabarwa

  • Abagore bo muri Kigali basabwe kujyana n'isi bakoresha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo, Merard Mpabwanamaguru ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro kwizihiza uyu munsi.

    Mpabwanamaguru Merard yasabye abagore bo mu Mujyi wa Kigali kurushaho kwitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga mu iterambere cyane ko abagore usanga bakiri bake muri uru rwego.

    Ati 'Uyu munsi rero twongeye kuzirikana no guha Agaciro Ibikorwa by'Indashyikirwa mu Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya bikorwa n'Abagore mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Karere ka Kicukiro kubera ko bifite uruhare rufatika mu kwihutisha umuvuduko w'iterambere turimo.'

    Yakomeje abasaba kugira uruhare mu bikorwa by'ikoranabuhanga bigamije iterambere rusange ndetse no guharanira kwigira binyuze muri gahunda zitandukanye zishyirwaho na guverinoma y'u Rwanda.

    Ati 'Turashishikariza Abagore gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by'Ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyacu cyabahaye mu burezi kuri bose, abana b'Abakobwa bakitabira kwiga Ubumenyi Ngiro, Siyansi, Imibare ndetse n'Ikoranabuhanga.'

    Yongeye gukangurira abanya-Kigali kuzirikana no kwita kuri gahunda za Leta zirimo n'ihame ry'uburinganire, kwitabira umugoroba w'ababyeyi no kwirinda amakimbirane nk'intandaro y'ubukene mu miryango.

    Ubundi umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wagiye ho mu 1972 ushyizweho n'Umuryango w'Abibumbye hagamijwe guha agaciro ibikorwa byiza n'Umusaruro bigenda bigerwaho n'Umugore mu buzima bwa buri munsi haba mu Bukungu, Imibereho Myiza, Umuco, Iterambere n'ibindi.

    Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ntawe uhejwe, Guhanga Udushya n'Ikoranabuhanga biteza imbere Uburinganire'.

    Kuri uyu munsi kandi mu Karere ka Kicukiro abagore bafite ubushobozi buciriritse bibumbiye mu matsinda y'ubucuruzi bahawe inkunga yo kubafasha mu bikorwa byabo yatanzwe n'umuryango AMERWA mu gihe abahagarariye imigoroba y'imiryango nabo bahabwa telefone zigezweho zo kubafasha mu ihererekanyamakuru.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yagaragaje ko mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bari n'abategarugori ndetse no kubafasha kwiteza imbere, hashyizweho ba Ambasaderi 'Digital Ambassadors' bigishije abaturage 3.343 gukoresha mudasobwa na telefone.

    Yagaragaje ko kandi abagore 515 bo mu Karere ka Kicukiro bahuguwe gukoresha mudasobwa mu gihe n'urubyiruko rufite ubumuga 179 rugizwe n'igitsinagore 92 rwahuguwe gukoresha mudasobwa.

    Dr Mpabwanamaguru Merard yasabye abagore batuye mu Mujyi wa Kigali kuyoboka ikoranabuhanga

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yagaragaje ko aka Karere gashyize imbere ikoranabunga mu bagore

    Abagore basabwe kuyoboka inzira y’ikoranabuhanga

    Abagore bafite imishinga ibyara inyungu baherekejwe

    Hanatanzwe telefone zigizweho ku bagore hagamijwe kutabasiga inyuma mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bo-muri-kigali-basabwe-kujyana-n-isi-bakoresha-ikoranabuhanga

  • Tricia yongeye kugaragaza amarangamutima ku mubyeyi wamubyariye umugabo #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tricia yasangije abamukurikira ifoto ya Nyirabukwe (witabye Imana) ateruye Tom Close, arangije agira ati “Maman Tom Close wanjye, wabyaye neza! Ijuru rikwambike Ikamba.”

    Uyu mugore yashimiye Nyirabukwe kuba yaramubyariye umugabo bamaze imyaka icumi bakoze ubukwe, ndetse kugeza uyu munsi bamaze kwibaruka abana bane.

    Ni amagambo akurikira ayo uyu mugore yatangaje mu ibaruwa yandikiye nyirabukwe amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.

    Icyo gihe nabwo, Tricia yagize ati “Ku mwamikazi wambyariye umutware, ku ntwari nziza yarwaniye Igihugu, komeza uruhukire mu mahoro n'umunezero. Nizere ko ijuru rikwereka wa Junior wasize uko yaje kuba Genius. Ukomeze wambikwe ikamba, tugukunda bihebuje maman Junior wamamaye nka Tom Close.”

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe ku wa 30 Ugushyingo 2013, bivuze ko muri uyu mwaka aribwo bazaba bizihiza imyaka icumi ishize babana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tricia-yongeye-kugaragaza-amarangamutima-ku-mubyeyi-wamubyariye-umugabo

  • M23 n'igisirikare cy'u Burundi banyomoje ibyatangajwe na FARDC #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo avuga ko intambara zikomeje hagati y'igisirikare cya leta n'inyeshyamba z'umutwe M23, hatubahirijwe amasezerano yo guhagarika intambara.

    Mu itangazo ryasohowe n'umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Liyetena Koroneri Ndjiko Kaiko Guillaume, nyuma y'uko M23 isohoreye itangazo imenyesha ko ihagaritse intambara, yavuze ko M23 yateye ibirindiro by'igisirikare cya Congo ahitwa Karuba ku muhanda Kibirizi-Rwindi.

    Mu gihe amakuru avuga ko intambara yakomeje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Majoro Willy Ngoma ahakana ko M23 itateye ibirindiro by'ingabo za Congo, ahubwo ashinja Ingabo za Congo n'imitwe bakorana ko ari bo babateye.

    Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Twebwe nta kindi dukora kitari ukwirwanaho gusa'.

    Igisirikare cya RDC gishinja M23 ko yateye amabombe ku birindiro by'ingabo za ONU n'iby'ingabo z'Uburundi zoherejwe mu rwego rwa Afrika y'Uburasirazuba mu rwego rwo guhagarika izi ntambara.

    Hagati aho, umuvugizi w'igisirikare cy'Uburundi, Koloneri Floribert Biyereke avuga ko aya makuru atari yo.

    Umuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma nawe yahakanye aya makuru,avuga ko ari ibinyoma bikorwa n'igisirikare mu ntumbero yo kwereka amahanga ko umutwe avugira ari wo mubi.

    Ibinyamakuru byo muri RDC bivuga ko habaye imirwano mu turere tutari duke mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Congo.

    Inyeshyamba zivugwa ko zigaruriye ibice bitari bike, harimo Karuba iri ku birometero 30 uvuye ku murwa mukuru w'iyi ntara, Goma.

    Impande zombi ziritana ba mwana, aho buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo ntandaro.

    Inyeshyamba zivuga ko zikeneye ko iyi mirwano ishakirwa umuti biciye mu bwumvikane ariko ko zifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe ziramutse zitewe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-n-igisirikare-cy-u-burundi-banyomoje-ibyatangajwe-na-fardc

  • Kuri uyu wagatatu saa yine z’ijoro mu Budage harikubera umukino wakwa umuriro kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza mu mikino ya 1/4 muri Champions league. Umukino ubanza wabaye tariki 14 zukwezi kwa 02 ubera kuri sitade ya Paris Saint-Germain,Parc Des Princes maze Bayern Munich itsinda igitego 1 gitsinzwe na Kingsley.

    Abakinnyi 11 umutoza wa Bayern Munich yabanje mu kibuga: Sommer; Stanisic, Upamecano, De Ligt; Coman, Goretzka, Kimmich, Davies; Müller, Musiala na Choupo-Moting.

    Abakinnyi 11 umutoza wa Paris Saint-Germain yabanje mu kibuga: Donnarumma; Danilo Pereira, Ramos, Marquinhos; Hakimi, Vitinha, Verratti, Fabián Ruiz, Nuno Mendes; Messi na Mbappé.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota






    Igice cyambere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

    44’Ben Davies yashatse kwandagaza Hakimi ngo yinjire mu rubuga rw’amahina ariko ntibyamuhira

    42′ Kylian Mbappé yongeye gushaka kwirukankana umupira ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain yongera gutabara

    37′ De Ligt yatabaye Bayern Munich akuriramo umupira kumurongo,ni ku ikosa umuzamu yari yikoreye maze Veratti ahita arekurira ishoti mu izamu

    34′ Kapiteni wa Paris Saint-Germain Marquinhos yavuye mu kibuga yifata munda ahita asimburwa na Nordi Mukiele, igitambaro cya kapiteni cyahise cyambarwa na Kylian Mbappé

    32’Donnarumma ufatira Paris Saint-Germain yatabaye akuramo umupira mubi cyane wautewe na Jamali Musiala

    25’abakinnyi bakina ku ruhande rw’iburyo rwa Bayern Munich bongeye kugerageza kwirukankana imipira bagana mu rubuga rw’amahina rwa Paris Saint-Germain ariko Sergio Ramos akayikuraho neza 

    24’Lionel Messi yarase igitego kidahushwa ku mupira mwiza yarahawe na Nuno Mendes ariko umuzamu wa Bayern Munich amukura umupira ku kuguru

    19’Lionel Messi yahaye umupira mwiza Kylian Mbappé ariko umucikaho gato awutera nabi ntiwajya mu izamu neza 

    16’Kimmich ukinira Bayern Munich yaratunguye umuzamu wa Paris Saint-Germain arekura umupira uremereye ariko asanga yiteguye

    13’Kylian Mbappe yari yongeye gutungurana ariko akorera ikosa Sommer ufatira Bayern Munich

    12′ Abakinnyi barimo Jamali Musiala na Thomas Mulla bari bari gukinira mu kibuga hagati bitonze bagendesha umupira gacye

    10’Achraf Hakimi arekuye umupira mwiza ari muruhande rw’iburyo ariko unyura hejuru y’izamu gato

    7’Abakinnyi ba Paris Saint-Germain bari gukinira mu kibuga hagati bageragerageza kwiga uburyo bashakamo igitego

    3′ Abakinnyi ba Bayern Munich bisubije umupira batangira guhererekanya neza nabo 

    2′ Kylian Mbappé yirukankanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Bayern Munich ariko arekuye ishoti umuzamu arifata nta nkomyi

    1’ikipe ya Paris Saint-Germain niyo yatangije umupira igeregerageza guhererekanya umupira mu kibuga cyayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126850/live-bayern-munich-yakiriye-paris-saint-germain-mu-mikino-ya-18-muri-champions-league-126850.html

  • U Rwanda rwatorewe kuyobora ihuriro ryimikor… – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye ku munsi wa kabiri w'inama ari nawo usoza iyi nama yaberaga mu Rwanda, muri Ubumwe Hotel i Kigali.

    Ni inama yari igamije guhuriza hamwe ibihugu bya Afurika bigashyira hamwe, bimwe bikigira ku bindi, byose bifite intego yo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

    Kuri uyu munsi, igikorwa nyamukuru cyari ukurebera hamwe no gushyiraho imirongo ngenderwaho 'platform' ndetse no gutora abayobozi b'iri huriro.

    Nyuma yo kunoza no kwemeza imirongo ngenderwaho, nibwo hakurikiyeho gutora, maze batora u Rwanda, bituma Juliet Kabera, umuyobozi wa REMA ari nawe uhagarariye u Rwanda, ariwe uhita aba umuyobozi. 

    Inkuru irakomeza…

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126845/u-rwanda-rwatorewe-kuyobora-ihuriro-ryimikoranire-hagati-yibihugu-bya-afurika-mu-kubungabu-126845.html

  • Turi kumwe namwe muri uru rugendo-Ubutumwa bw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye abagore bose ubutumwa, ababwira ko 'Turi kumwe muri uru rugendo rwo guharanira uburinganire.''

    Yagize ati 'Ndabasuhuje abagore bose bo mu Rwanda no ku isi, kuri uyu munsi wabo mukuru. Turi kumwe namwe muri uru rugendo rwo guharanira uburinganire nk'uko bukwiye kuba bwumvikana'.

    Imibare y'Ihuriro ry'Ubukungu ku Isi (WEF) mu 2022 ku bijyanye n'icyuho mu buringanire mu bihugu 155, yerekanye ko abagore bari mu buyobozi ari 31%.

    Inzego zinyuranye zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zitange umusanzu mu kuziba icyuho mu buringanire, kuko gifite ingaruka mu bukungu n'imibereho myiza, ndetse zinongerere ubumenyi abagore.

    Amateka y'uyu munsi

    Uyu munsi watangiye mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe 1917, mu gihe cy'impinduramatwara (revolution) y'abarusiya.

    Uyu munsi rero watangiriye muri iki gice ya Aziya ariko uko iminsi yagiye yegera imbere, niko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare uhereye mu wa 1909, muri USA hizihizwa umunsi w'igihugu w'Abagore (National Woman's Day).

    N'ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu, mu mwaka wa 1977 nibwo ONU yemeje uyu munsi maze uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga nk'umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umugore.

    Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho ndetse bakanategura ejo habo hazaza.

    Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n'abahitamo kwigumira mu ngo iwabo, bakishimira ko isi yabashije guha agaciro ibyo umugore amarira isi.

    Kuva mu mwaka wa 1921 kugeza ubu, uyu munsi wizihizwa ku isi yose ndetse uhabwa n'intego cyangwa insanganyamatsiko buri mwaka, ubu ikaba igira iti 'Ukwigira k'umugore, Ukwigira kw'ikiremwamuntu: Reba iyo shusho!' (Autonomisation des femmes — Autonomisation de l'humanité : Imaginez “Empowering Women, Empowering Humanity: Picture it!”)

    Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126841/turi-kumwe-namwe-muri-uru-rugendo-ubutumwa-bwa-perezida-kagame-ku-munsi-mpuzamahanga-wabag-126841.html

  • Lionel Messi yagarutse ku myitwarire ya Mbapp… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yatwaye igikombe cy’Isi cya 2022 batsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma. Uyu mukino ni umwe mu ikomeye yabayeho bitewe n’ibitego byabotsemo ndetse n’ishyaka ryari ririmo.

    Argentine niyo yabonye ibitego 2 mu gice cya mbere ariko u Bufaransa bubyishyura mu gice cya kabiri bubifashijwemo na Kylian Mbappé, Lionel Messi yaje gutsinda igitego cya 3 mu minota 30 y’inyongera ariko nanone Kylian Mbappé arakishyura bituma hitabazwa penariti. 

    Bageze muri Penariti ni ho Argentine yabereye akaga itsinda 4-2 batwara igikombe gutyo maze Kylian Mbappé witanze cyane agatsinda ibitego 3 (hat-trick) nawe akibura gutyo, ariko byarangiye atwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi. 

    Kylian Mbappé yatsinze ibitego 3 ariko abura igikombe

    Nyuma y’amezi 3 bibaye, Lionel Messi yatanze ishusho y’ukuntu umukino wari umeze ndetse anashimira mugenzi we Kylian Mbappé.

    Yagize ati: “Mu by’ukuri uriya mukino wa nyuma uratangaje, uko wagenze umeze nk’ibisazi. Imikorere ya Kylian nayo yari myiza cyane. Gutsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma ariko ntubashe gutwara igikombe, biratangaje cyane”.

    “Ariko yamaze kugitwara, azi gutwara igikombe cy’Isi icyo bivuze, uriya ni wo mukino wa nyuma mwiza ku Isi wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Ubu noneho ni byiza kuba dukinira ikipe imwe kandi twizere ko dushobora gukora ibintu bikomeye i Paris”.

    Kugeza ubu aba bakinnyi bombi bari kubarizwa mu Budage aho kuri uyu wa Gatatu bakina na Bayern Munich mu mukino wo kwishyura muri 1/8 cya Champions League, umukino ubanza Paris Saint-Germain yari yatsinzwe igitego 1-0.

    Kylian Mbappé na Lionel Messi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

    Messi afite igikombe cy’Isi mu ntoki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126814/lionel-messi-yagarutse-ku-myitwarire-ya-mbappe-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyisi-126814.html

  • Kivu ya Ruguru: Intambara ikomeye yatangiye mu rukerera iri gusatira n'utundi duce #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiriye ku dusozi twa Kirotshe muri Masisi, iri gusatira no mu bindi bice nka bya Kivu ya Ruguru mu birometero 10 uvuye mu burengerazuba bw'umugi wa Sake

    Indi mirwano nk'iyi ngo yubuye ku muhanda uhuza Mabenga na Rwindi werekeza mu majyaruguru ya Rutshu

    Kivu ya Ruguru yangoye guhura n'intambara nyuma y'umunsi umwe gusa M23 itangaje ku mugaragaro ihagaritse imirwano.

    Nyuma y'amasaha 6 gusa hatangajwe agahenge, imirwano yongeye gutangira kuri uyu wa 3 mu giturage cya Ngingwe giherereye mu magepfo ya Karuba ituwe aba pfuni Shanga.

    Amakuru aturuka muri icyo cyaro avuga ko inyeshyamba za M23 ziri hafi yo kwigarurira umuhanda mu kuru uhuza Sake na Minova iteganye na Kirotshe.
    Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 3 ingabo za Congo FARDC n'imitwe bafatanije barakihagazeho muri icyo gitero bahanganyemo na M23

    Ubu tuvugana abaturage batuye muri ibyo bice bakomeje guhunga ku bwinshi urusaku rw'imbunda nini n'into rutari guhosha. Aho bamwe bahungiye Sake werekeza Goma, abandi bajya ahitwa Bweremana na Minova muri Kivu y'amajyepfo

    Ni imirwano ibaye nyuma y'aho RDC binyuze mu MUVUGIZI WA Guverineri n'igisirikare, major Ndjike Kaiko atangaje ko ibyo M23 yemeye byo guhagarika imirwano bidashoboka mu gihe ikomeje kubatera, atanga urugero rw'inkambi ya gisirikare ya Karuba, i Masisi ya Kibirizi na Rwindi na Mabenga-Rwindi muri territoire ya Rutshuru.

    Akomeza avuga ko FARDC yafashe ikimezo cyo kurwana nyuma ya za bombe nyinji zari zikomeje gusukwa na M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kivu-ya-ruguru-intambara-ikomeye-yatangiye-mu-rukerera-iri-gusatira-n-utundi