Blog

  • Leta y'u Rwanda yasabwe gushyiraho urwego rugenzura ibinyuzwa mu itangazamakuru #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwasabwe gushyiraho urwego rwihariye rugenzura ibikinwa mu mafilime no mu butumwa bwamamaza, mu kwirinda ko hari ibyatambutswamo byagira ingaruka mbi kuri Sosiyete.

    Ubushakashakatsi bwakozwe n'imiryango itanga ubufasha muby'amategeko LAF Ku mikorere y'itangazamakuru ryo mubihugu   bigize Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, rigaragaza ko mu Rwanda hari intege nke mu kugenzura ibinyuzwa mu bitangazamakuru by'umwihariko ibikinwa muri za Filimi ndetse n'ubutumwa bwamamaza. 

    Ukwigenzura kw'Abanyamakuru binyuze mu rwego RMC, nabyo ngo nta mbaraga bifite nk'uko mu bindi bihugu nka Kenya bimeze.

    Jean Paul Ibambe Umunyamategeko wa LAF arabisobanura.

    Ati 'Hari ikibazo kijyanye n'ibintu biri mu itangazamakuru ariko bitagenzurwa cyangwa se bitagengwa. Urugero tuvuge nka Filimi uburyo bikorwa mu Rwanda, ahandi twasanze hari imirongo ngenderwaho cyangwa se nabo bantu bose bashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, hakaba hari imirongo ngenderwaho. Ese iyo mirongo yashyirwaho na nde? Mu Rwanda ni ikibazo kuko tudafite nk'urwo rwego, ari na bimwe bigaragaza ko hari inzego zicyeneye kujyaho. Ikindi ni ibintu bijyanye no kwamamaza, ubona ko nabyo bikora mu buryo bwigenga budafite umurongo.' 

    Ku ruhande rw'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura RMC, narwo rusanga hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo kugenzura ibikinwa muri za Filimi n'ibitambuka mu butumwa bwamamaza. 

    Uru rwego rugaragaza ko runakeye kongererwa ubushobozi, kugira ngo rubashe kuzuza inshingano yo kwigenzura kw'Abanyamakuru.

    Emmanuel Mugisha ni umunyamabanga Mukuru wa RMC.

    Ati ''Self regulation' ni sisiteme  ifata kuri buri muntu, wowe ukora itangazamakuru ufite ubuhe bumenyi butuma urikoresha neza? Wowe utanga amakuru ufite ubuhe bumenyi butuma udakora amakosa? Wowe usoma cyangwa wumva ibiva mu itangazamakuru ufite ubuhe bumenyi buhagije kuburyo utarikoreramo amakosa? Ni ikintu cyagutse kandi kigari ariko iyo turebye ubushobozi bwashyizwemo, tubona ko bidahwanye n'imbaraga ducyenewe.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu inafite mu nshingano itangazamakuru, igaragaza ko Politiki nshya y'itangazamakuru iri gutegurwa izaza isubiza ibibazo bigaragara mu mikorere y'itangazamakuru. 

    Musabyimana Jean Claude ni Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ati 'Ingamba zashyizweho mu gihe twatangiraga amavugurura mu itangazamakuru ikazana buriya buryo bwigenga bw'abanyamakuru. Icyo gihe nibyo byari ibibazo bikomeye abantu bagombaga gukemura, ariko nk'ibyo muri kumbwira byose ese kubona ubushobozi biroroha?'

    ' Ese uyu munsi ko tubona ibinyamakuru bikorera kuri murandasi byinshi ndetse n'ibitangazamakuru rigenda rihinduka ubwabyo ndetse n'ibinyuzwaho ubwabyo, nabyo bigenda bihinduka, harimo inziza n'indi zishobora kwangiza. Ese ibyo byose tubihuza gute n'ingamba dufite?' Minisitiri Musabyimana niwe ukomeza

    Ubushakashakatsi bwa LAF ku mikorere y'itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, bwakozwe hagereranywa amategeko na Politiki bigenga itangazamakuru mu bihugu bine aribyo Uganda, Kenya, Tanzania n'u Rwanda. 

     Kenya yagaragajwe nk'ifite itangazamakuru rikora neza, ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu Karere.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Leta y'u Rwanda yasabwe gushyiraho urwego rugenzura ibinyuzwa mu itangazamakuru</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/09/leta-yu-rwanda-yasabwe-gushyiraho-urwego-rugenzura-ibinyuzwa-mu-itangazamakuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yasabwe-gushyiraho-urwego-rugenzura-ibinyuzwa-mu-itangazamakuru

  • Full moon itumye abadepite bo muri Georgia barwanira mu nteko nshinga mategeko #Rwanda #RWoT

    Ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko iyo ukwezi k’uzuye icyo bita mu cyongereza full moon, amaranga mutima ya benshi akunda kuzamuka, uko yaba ariko kose. yaba ibyishimo kuri bamwe, umujinya ku bandi, n’andi maranga mutima tutakirirwa turondogora hano.

    Kubwiyo mpamvu rero tuzajya tubagezaho buri kwezi amahano aba yabereye mu gihe cya full moon mu bice bitandukanye by’isi.

    Full moon yo muri uku kwezi yatangiye tariki 7, nyuma y’amasaha macye full moon itangiye amarangamutima muri nteko nshinga amategeko yo muri Georgia, igihugu giherereye kumugabane w’uburayi yahise atangira kuzamuka.

    Gusa n’ubwo amarangamutima aba yazamutse nabwo agera aho y’igaragaza bidaturutse ku mpamvu runaka, Iyi mpamvu rero mu ngoro y’inteko nshinga amategeko ya Georgia yabaye umushinga w’itegeko rigenga abakozi bakorera reta z amahanga (foreign agents) , Uwo mushinga ukigezwa ku badepite amarangamutima yahise azamuka bafatana mu mashati yewe, na perezida w’inteko baramukubita.

    Irebere uko byagenze muri iyi videwo :

     

     Na n’ubu nyuma y’iyo mirwano imyigaragambyo mu mujyi wa tbilisi irakomeje, aho abigaragambya bashinja leta y’icyo gihugu ko iryo tegeko ryaba rifite imizi iturutse mu burusiya kwa Vladimir Putin.

    Amakuru turacyayakurikirana, hagati aho mw’itondere uburakari butari ngombwa cyane cyane mu bihe bya Full moon. 

     Yesu abarinde.
  • Uganda: Ba Minisitiri bareberera intara ya Karamoja basabwe kwegura #rwanda #RwOT

    Abadepite bakomoka mu ntara ya Karamoja, basabye ko ba minisitiri babiri (2) bareberera intara ya Karamoja kwegura nta yandi mananiza, nyuma yaho bimenyekanye ko banyereje amabati, ihene n'ibiribwa byari bigenewe aba baturage bakabiha aba minisitiri.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko izi ntumwa za rubanda zishaka ko minisitiri Mary Goretti Kitutu na Agnes Nandutu  umwungirije mu kureberera iyi ntara, beguzwa kuko kuba bagihari byabangamira iperereza.

    Minisitiri Kitutu mu cyumweru gishize, yari yasabye imbabazi ku burangare yagize bwo kudakurikirana ibintu, amabati n'ihene n'ibigori bigatwarwa n'abakomeye.

    General Muhoozi Kainerugaba, aherutse kuvuga ko abategetsi bashyira igitutu kuri Perezida Museveni ngo aziyamamaze ari abajura bamwibira mu bitugu, bitwaje ko ashaje.

    Iki kinyamakuru cyabajije minisitiri Kitutu niba abona ko kwegura ari wo muti usigaye, araruca ararumira ntiyavuga. 

    Umwungiriza we Agnes Nandutu, yemera ko minisitiri umukuriye, yamuhaye amabati ibihumbi 2000.

    Kuwa mbere tariki 06 Werurwe 2023, amakuru avuga ko iki kibazo cy'amabati ya Karamoja yigabagabanije abategetsi, cyatumye Perezida Museveni atumiza inama y'aba minisitiri, bafata umwanzuro ko buri wese azisobanura uwo bihamye agahanwa. 

    Iki cyumweru ngo kirasiga Perezida Museveni, amenye urwo azakatira aba ba bategetsi bijanditse mu bujura no kurwanya gahunda za leta.

    Hari aba minisitiri bari muri iyi nama banze kugira icyo bavuga kuri bagenzi babo, ariko bemeza ko inama yabaye. 

    Ihurizo kuri Perezda Museveni, ni uko na minisitiri w'intebe, Robinah Nabanja, avugwa muri aya manyanga.

    The post <strong>Uganda: Ba Minisitiri bareberera intara ya Karamoja basabwe kwegura</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/09/uganda-ba-minisitiri-bareberera-intara-ya-karamoja-basabwe-kwegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-ba-minisitiri-bareberera-intara-ya-karamoja-basabwe-kwegura

  • Bamuhetse mu ngobyi! Audia Intore yamuritse a… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Muri iki gitaramo yazirikanye abahanzi bataramye u Rwanda barimo umuhanzikazi wagwije ibigwi, Cécile Kayirebwa, Mutamuriza Annociata [Kamaliza], Uwera Florida n'abandi.

    Ni igitaramo yahuje no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umugore ku Isi hose, aho kuri iyi nshuro insanganyamatsiko igira iti 'Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.'

    Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi no gushima, Audia yahaye impano yihariye Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne ndetse na 'Uwanjye Mariya' Mukuru wa 'Kamaliza' ndetse na Arnold [Umwuzukuru wa Florida] wakiriye impano ya Uwera Florida. Aba babyeyi bafashwe n'amaramgamutima buri wese ubona ko ibyishimo byamurenze.

    Audia yavuze ko 'aba babyeyi bataramye u Rwanda' aribo yubakiyeho inganzo ye. Ati 'Kuri njye ni ababyeyi, ndabubaha cyane… Nta mpamvu n'imwe yatuma ntabashima imbere y'Abanyarwanda uyu munsi.'

    Uyu mukobwa yavuze ko akunda u Rwanda, kandi arashaka kuzakomeza gutarama u Rwanda anataramira Abanyarwanda.

    Muri iki gitaramo kandi yashimye umuryango wa Kayumba na Nina babaye imbarutso yo gukora umuziki kwe. Uyu mukobwa yavuze ko uyu muryango ari we wamukoresheje indirimbo ya mbere bamujyana muri studio.

    Audia aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yagihuje n'Umunsi Mpuzamahanga w'umugore mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'umugore mu buzima bwa muntu.

    Yavuze ko gutura iyi album umubyeyi we no kuyihuza n'umunsi Mpuzamahanga w'umugore, biri mu byatumye yifashisha abahanzikazi barimo nka Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana na Sofia Nzayisenga.  

    Ikirenze kuri ibyo, uyu muhanzikazi avuga ko aba bahanzikazi aribo akomoraho inganzo.

    Ati 'Nibanze ku babyeyi bakuze kuko nibo ntoraho iyi nganzo Nyarwanda ingize uwo ndiwe none bambereye abajyanama ba buri munsi kuko iyo hatabaho aba babyeyi bambanjirije nari kumanjirwa nkabura inganzo itsitse kuko nta soko nari kuba mvomaho.'


    Muri iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri:

    Mu gice cya mbere yageze ku rubyiniro ari kumwe n'abacuranzi be ahagana saa 20: 21' aririmba zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Umwe mu bacuranzi be Clement usanzwe ari Producer w'indirimbo, yashimye abitabiriye iki gitaramo, yifuriza umunsi mwiza Mpuzamahanga abagore bose.

    Iri tsinda ryacurangiye Audia Intore ryitwa Kesho Band ribarizwamo abarimo Jado ucuranga piano, Djembemn uvuza jembe, Sam ucuranga gitari 'base' ndetse na Christian uvuza ingoma.

    Audia yinjiriye mu ndirimbo nka 'Akwiye ikamba' iri kuri album ye, akomereza ku ndirimbo 'Umutoni' na 'Araje'. Asoje kurimba iyi ndirimbo yagize ati 'Mu meza neza? Ndabashimiye ko mwaje.'

    Ageze ku ndirimbo 'Impundu' yasabye abantu guhaguruka bagafatanya nawe kuyiririmba cyane ko ari imwe mu zumvikanisha umusanzu w'umugore.

    Muri 2012 nibwo Audia yatangiye gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi b'abanyarwanda n'abandi.  Nyuma yaho nawe atangira gukora indirimbo ze ku giti cye.

    Mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye imyambaro. Aririmba indirimbo nka '’Uri mwiza’, ‘Simbi ryanjye’ yakoranye Bill Ruzima imaze umwaka umwe isohotse, ‘Rwangabo’ ndetse na ‘Bisangwa’.

    Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavuze saa 23: 20'. Ni nyuma y'uko Mariya, Mukuru wa Kamaliza amuhaye impano y'urumuri.

    Ubwo yaherezaga iyi mpano Audia, Mariya yavuze ko ‘ntabwo twari tuziko tuzabona abana b’abanyarwanda bazi Ikinyarwanda, batarama u Rwanda’. Ati “Uru rumuri rero ndarumuhaye’.


    Yabanjirijwe ku rubyiniro n'umukino 'Ubuzima buzima' n'abandi yatumiye muri iki gitaramo:

    Uyu mukino wiswe 'Ubuzima buzima' ni wo wafunguye iki gitaramo ahagana saa 19:24' wagarutse kandi witsa cyane ku kugaragaza uburyo umugore ariwe soko y'ubuzima n'uburere bwa muntu muri rusange.

    Wakinywe n'abarimo umusizi Carine wahatanye mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi. Yari kumwe na Muteterazina Shiffa na Umuhoza Solange baserutse mu myambaro y'icyatsi kibisi yitwikiriye amababi y'igiti cy'imyembe.

    Uru rubyiruko rwakiriwe ku rubyiniro n'umukirigitananga Sophia Nzayisenga wanzitse mu ndirimbo zirimo nka 'Abagore turashoboye'. Iyi ndirimbo ye, igaruka ku kumvikanisha uburyo umugore ashoboye, kandi binagaragarira mu mateka yo hambere y'u Rwanda.

    Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, uyu mubyeyi yabwiye abagore bagenzi ko uyu munsi ari bo wahariwe, ashimira abagabo baje kubashyigikira muri iki gitaramo.

    Ati 'Uyu munsi ni uwacu bagore, bagabo mwihangane. Ariko namwe turabashimira ko mwaje kudushyigikira.'

    Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Nyambo' asoje ashimira abitabiriye iki gitaramo ku kuntu bamwakiriye.

    Nzayisenga Sophia, ni umuhanzikazi gakondo n'umucuranzi w'inanga wabigize umwuga akiri umwana muto.

    Se Kirusu Thomas wataburutse mu 2010, ni we wamwigishije gucuranga inanga. Nzayisenga yisunze inanga amaze gucurangira mu bihugu birimo Uganda, Kenya, U Bufaransa, Misiri, u Budage, Tanzania, u Buholandi, u Bubiligi n'ahandi.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo zirimo ‘Intarindwa’, 'Inkwashi’, ‘Inyangezi’, ‘Inkerakurima’, Nyiranduza’ n’izindi.

    Uruyange rw'Itorero Intayoberana nibo bari batahiwe:

    Aba bana nibo begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry'abanyempano mu muziki rya East Africa's Got Talent ryabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    ‘Got Talent’ ni amarushanwa aca kuri za televiziyo (reality TV show) yo kugaragaza impano, yatangijwe mu 2006 n’umwongereza Simon Cowell.

    Binjiriye mu ndirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda, akaruru k'ibyishimo, amashyi n'impundu biranga intore banyura benshi.

    Aba bana bari barangajwe imbere n'umutoza wabo Nsangwa Aline Kayigemera. Ku rubyiniro bari kumwe n'abakaraza, abaririmbyi, umucuranzi wa gitari n'abandi babashije gutanga ibyishimo muri iki gitaramo.

    Uruyange ni igice cy’abana cy’itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda. Baherutse kugaragara mu gitaramo 'Igitaramo Iwacu' Intayoberana bakoreye kuri L'Espace ku Kacyiru.


    Nyiranyamibwa Suzanne, umunyamuziki waboneye benshi izuba:

    Uyu mubyeyi yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo mu Rwanda. Nawe, yavuze ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda, ashima Audia Intore wamutumiye.

    Mbere yo kuririmba yagize ati 'Ndabakunda cyane. Ndishimye cyane. Hari abo duherukana cyane, bamwe ndabona mwarabaye inkumi abandi ni abagabo. Kandi ndashimira Audia Intore ni we watumye bishoboka ko nza kubataramira.'

    Nyiranyamibwa Suzanne ni umuririmbyi w'inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda. Mu 2016, nibwo yatangaje ko yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 abarizwa mu Bubiligi.

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Uraho Rwanda', akomereza ku ndirimbo 'Nimuberwe bakobwa' ndetse na 'Gira ubuntu' yakomeje urugendo rwe rw'umuziki.

    REBAHANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIMBI RYANJYE' YA AUDIA INTORE NA BILL RUZIMA

    “>

    Cyusa Ibrahim yitwaje itsinda rimucangira ryitwa 'Direction Band':

    Mu gihe abandi bahanzi bacurangiwe n'itsinda rya 'Kesho Band', Cyusa Ibrahim yazanye abacuranzi be basanzwe bakorana bitwa 'Direction Band'.

    Yinjiriye mu ndirimbo 'Mama' yakoreye umubyeyi we, ayihuza no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abari n'Abategarugori mu rwego rwo kubacyeza.

    Mama' iri mu ndirimbo Cyusa yahimbye 'cyera' ziri no kuri Album ye ya mbere atigeze asohora. Ndetse, uyu muhanzi avuga ko afite indirimbo azasohora kugeza mu 2024.

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize 'Iyi ni indirimbo nahimbiye ababyeyi mwese muri hano… Ndabakunda kubera ko muri icyambu cy'Imana. Nzahora mbaririmba.'

    Uyu muririmbyi yigeze kubwira InyaRwanda ko indirimbo 'Mama' yayihimbye mu 2016 agenda ayivugurura mu bihe bitandukanye ayijyanisha n'ibyumviro n'ishimwe afite kuri Nyina wamwitayeho uko ashoboye kuva Se yakwitaba Imana akiri muto.

    Yavuze ati 'Iyo urebye ubuzima twabanyemo nyuma ya Jenoside nyuma y'uko nta mubyeyi nari mfite w'umupapa wo kuba ya nyitaho akambera aha bombi, akampa igitsure cya kibyeyi […] Buriya hari ijambo ab'iki gihe bajya bavuga ngo 'bubahwe' ababyeyi, 'aba-single mother' bubahwe.'

    Akomeza ati 'Mama yubahwe ariko cyane cyane umubyeyi umwe usigarana inshingano zo kwita ku bana. Ni ukuri ni imbaraga zikomeye kugira ngo urere umwana akure nyuma ya Jenoside aho nta kazi kabaga gahari, aho nta mikoro, ibintu byose byazambye. Ariko we akihangana akakurera kugeza ubwo ubaye umugabo.'

    Yasabye abitabiriye iki gitaramo gukomera amashyi Perezida Kagame wahaye ijambo abari n'abategarugori mu Rwanda. Yahise yanzika mu ndirimbo 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame. Ati 'Ndayimutuye aho ari hose.'

    Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, yifurije Umunsi Mpuzamahanga abagore, agira ati 'Ndashima abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi yose kuri uyu munsi w'ingenzi. Turi kumwe namwe muri urwo rugamba rw'uburinganire mu buryo bukwiye!'

    Cyusa yakomereje ku ndirimbo nka 'Rwanda Nkunda', 'Umwitero', 'Muhoza', 'Imparamba', 'Marebe', 'Agasaza' ndetse na 'Nyaruguru'.


    Mariya Yohanna, umwamikazi w'indirimbo zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda:

    Uyu mubyeyi yinjiriye mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo nka 'Intsinzi' yamwubakiye ibigwi. Mbere y'uko ayiririmba yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe, bagahaguruka bakaririmba intsinzi.

    Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ibyiciro bibiri. Hari indirimbo ya mbere yahimbye yumvikanisha intsinzi y'ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'indi ndirimbo ivuga ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame, ubwo yatsindaga amatora mu 2017.

    Mariya yaririmbye kandi indirimbo 'Ubutwari bw'inkotanyi'. Muri iki gitaramo, yavuze ko cyera ijambo 'umugore ritavugikaga'

    Mariya Yohana yigeze kubwira Televiziyo Rwanda ko urugendo rw'umuziki we atari inzira iharuye nk'uko benshi babitekereza. Byose byatangiye ari umwarimukazi akarenzaho no kwigisha indirimbo abanyeshuri zigakundwa mu buryo bukomeye.

    Yabikoraga nk'akazi adatekereza ko ari yo ntagiriro yo kuba umunyamuziki w'umwuga. Mu birori byahuzaga ikigo yigishagaho ndetse n'andi mashuri ubuyobozi bwasabaga ko we n'ishuri yigishagamo bategura indirimbo yo kuririmba.

    Iganze, itsinda ry'abasore baherutse guhabwa izina na Cecile Kayirebwa ryagaragaje ko rihageze neza mu muziki:

    Iri tsinda riherutse gukora igitaramo bise “Heroe’s Day Celebration Night” cyabaye ku wa 31 Mutarama 2023. Kuri uwo munsi nibwo bahawe izina rishya na Cécile Kayirebwa nyuma y'uko anyuzwe n'ubuhanga bwabo abita Indashyikirwa.

    Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo indirimbo za gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk’inanga, ingoma n’amajwi y’umwimerere nyarwanda.

    Iri tsinda ryatangiye gukorera hamwe umwaka wa 2018 bigizwemo uruhare na Liévin Niganze akaba ari nawe muyobozi w’iri itsinda riririmba mujyana gakondo.

    Rigizwe n’abagabo n’abasore bahoze muri amwe mu matorero y’umuco nyarwanda amenyerewe cyane hano mu rwa Gasabo.

    Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo nka 'Abakobwa b'iwacu' y'itorero Abatangampundu, 'Karame Uwangabiye' Muyango Jean Marie yahimbiye Perezida Paul Kagame nk'uko aherutse kubisobanura mu kiganiro yagiranye InyaRwanda. Aba basore banaririmbye indirimbo 'Cya nyiriromba' ya Fofo,    

    Umutima wishimwe kuri Audia Intore nyuma y’uko amuritse album ye ya mbere yise ‘Uri mwiza Mama’ iriho indirimbo 10 


    Audia bamuhetse mu ngobyi ya Kinyarwanda bamwururutsa ageza hafi y’urubyiniro 

    Audia yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki kugeza ubwo agejeje ku kumurika album ye ya mbere 

    Audia yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganje kuri iyi album yatuye umubyeyi we utakiriho 

    Uyu mukobwa yavuze ko inganzo ye yubakiye ku babyeyi bakuru mu muziki bamubanjirije kugeza ubwo nawe yiyemeje gukora umuziki 


    Audia Intore ubwo yashyikirizaga impano Nyiranyamibwa Suzana 

    Audia yacurangiwe n’itsinda ry’abacuranzi rya Kesho Band rizwi cyane mu bitaramo bitandukanye
     

    Producer Clement watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Ruti Joel yacurangiye Audia muri iki gitaramo 


    Uhereye ibumoso: Mariya Yohana, Audia Intore ndetse na Nyiranyamibwa Suzana  


    Nyiranyamibwa yafashwe n’amarangamutima nyuma y’uko Audia Intore amuhaye impano amushimira kwitangira umuziki 

    Uwanye Mariya [Mukuru wa Kamaliza] yakiriye impano y’umuvandimwe we. Mu ijambo rye, yashimye Audia kubwo gutsimbataza umuziki wubakiye ku muco 

    Audia Intore imbere y’abitabiriye igitaramo cye cya mbere cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo


    Audia yashimye umuryango wa Kayihura na Nina bamujyanye muri studio ku nshuro ya mbere 

    Nyiranyamibwa Suzana yongeye gutamira Abanyarwanda nyuma y’igihe kinini. Uyu mubyeyi yavuze ko nawe yari akumbuye gutaramira abafana be 

    Suzana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye umuziki 

    Mariya Yohana yari yicaye yitegereza umuhanzikazi Audia Intore ubwo yari ku rubyiniro 

    Umuhanzi akaba n’umubyinnyi w’intore, Impakanizi yari muri iki gitaramo 

    Ni igitaramo cy’imbyino gakondo! Abakitabiriye bizihiwe

    Umushyushyarugamba Mahirwe usanzwe ari n’umukinnnyi wa filime 

    Mariya Yohana, umuhanuzi w'intsinzi Ingabo zari iza RPA zageze mu rugamba rwo kubohora iguhugu

    Itsinda ry’abakaraza bakomeye mu Itorero Intayoberana bafashije Uruyange gutanga ibyishimo muri iki gitaramo

    Uruyange rwabyinnye biratinda, bagaragaza ubuhanga nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa akomeye

    Uruyange ni igice cy’abana cy’itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda

    Aba bana baherutse kwitwara neza mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ aho begukanye umwanya wa kabiri

    Uruyange baherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo ‘Iwacu’ cy’Itorero Intayoberana cyabaye mu mpera z’Ukuboza 2022



    Inshuti zahuriye mu gitaramo cy’imbyino gakondo. Inkuru z’igihe kirekire zari nyinshi

    Uyu musore ati aho niho hoho! Imbere ye hari ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye by’uruganda rwa Bralirwa

    Umusizi Carine wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi ari mu bakinnye umukino bise ‘Ubuzima buzima’

    Abakobwa batatu bakinnye umukino ugaragaza ko umugore ariwe soko y’ubuzima

    Sophia Nzayisenga ari mu bahanzi bataramye u Rwanda igihe kinini, kandi arakataje mu kugaragaza inganzo ye

    Umuririmbyi Cyusa Ibrahim yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo ‘Migabo’, ‘Mama’ yahimbiye umubyeyi we n’izindi

    Mariya [Mukuru wa Kamaliza] yahaye ‘Urumuri’ Audia Intore nk’intwaro izamuyobora mu buzima bwe

    Cyusa yifurije Umunsi Mpuzamahanga abagore bose, avuga ko azakomeza ku baririmba

    Umuyobozi w’Itorero Iganze Gakondo Group

    Itsinda Iganze Gakondo Group ryatanze ibyishimo muri iki gitaramo

    Nzayisenga, ni umukirigitananga umaze igihe kinini. Iyi nanga yamwambukije imipaka kandi irakomeje

    Ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore, byari ibirori hagati y’inshuti z’igihe kirekire

    Nzayisenga yaririmbye indirimbo zigaruka cyane ku mugore, anabifuriza umunsi mwiza w’abo

    Kuri telefoni ati ‘banguka wacitswe igitaramo kirarimbanije’

    Iyi nkumi iri hagati yaserukanye imyambaro yaziritseho ibibabi by’imyembe

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo ‘Uri Mwiza Mama’ ya Audia Intore

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael &Jean Ndayishimiye- INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126849/bamuhetse-mu-ngobyi-audia-intore-yamuritse-album-aha-impano-ababyeyi-bataramye-u-rwanda-am-126849.html

  • Kenya: Umutekano hafi y'ibiro bya Perezida Ruto wakajijwe #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto yakajije umutekano hafi y'aho ibiro bye biri, mu ntara za Naironi na Kisumu, nko kwirinda ko imyigaragambyo yeteguwe na Raila Odinga kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2023, yamuteza ibibazo.

    Icyateye inkeke ni uko imihanda yose yinjira mu biro by'umukuru w'igihugu n'ahatabaga abapolisi, ubu bahari kandi bujuje za bariyeri mu muhanda.

    Amashusho n'amafoto ava muri ibi bice bya Nairobi, arerekana imihanda irimo ubusa kandi isanzwe igendwa, irimo abapolisi batambitse ibyuma mu muhanda bibuza abantu gutambuka.

    Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko abaturage ba Kisumu na Nairobi bamwe bagowe no kugenda, cyane ko nta binyabiziga bitwara abantu biri gutambuka.

     Ubu ngo ahenshi abaturage baragenda n'amaguru, n'uwo bemereye ko akoresha ikinyabiziga cye agasakwa biteye inkeke.

    Raila Odinga aherutse gutangaza imyigaragambyo y'iminsi 14 yo kwamagana ubutegetsi bwa William Ruto, no kumusaba ko ahindura bimwe mu byemezo yagiye afata kandi atabifitiye uburenganzira, kuko we avuga ko ubu Kenya nta perezida ifite.

    Intara ya Kisumu isanzwe yuzuye abambari ba nomero ya mbere muri Kenya, mu batavuga rumwe n'ubutegetsi ari we Raila Odinga, gukaza umutekano bikaba bigamije guca intege abantu be.

    The post <strong>Kenya: Umutekano hafi y'ibiro bya Perezida Ruto wakajijwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/09/kenya-umutekano-hafi-yibiro-bya-perezida-ruto-wakajijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-umutekano-hafi-yibiro-bya-perezida-ruto-wakajijwe

  • Ange na Pamella baryoheje umunsi wabagore ba… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo bakoze kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 ubwo  Isi yose yizihiza umunsi w'abagore mu kwishimana nabo no kubaha agaciro bakwiye.

    Hoteli ya Park Inn mu kwizihiza uyu munsi, yateguye igitaramo yise 'Gakondo Night with Ange & Pamella' cyari kigamije gufasha abagore kwizihiza umunsi wabo mu byishimo.

    Kwinjira muri iki gitaramo byari 25 000 Frw harimo icyo kunywa uhabwa ucyinjira ndetse n'amafunguro yari yateguwe.

    Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa mbili z'umugoroba. Aba bakobwa bamaze amasaha arenga abiri baririmba mpaka basoje saa yine n'igice.

    Baririmbye ibihangano bitandukanye by'abahanzi ba kera cyane ko bazwi ku kuryoshya izi ndirimbo. Baririmbye iza Cécile Kayirebwa nka 'Impundu', 'Ubumanzi', 'Rwanda' n'izindi.

    Aba bakobwa banyuzagamo bakaririmba n'indirimbo zabo aho baririmbye izirimo nk'iyo bise 'Rusengo'. Baririmbye iza Kamaliza nka 'Laurette', 'Kunda Ugukunda', 'Naraye  Ndose' n'izindi.

    Iz'abandi bahanzi baririmbye harimo nk'iya Muyango yise “Karame uwangabiye”, 'Muhoza wanjye acoustique ya  Twagirayezu Cassien, 'Kanjogera' ya Masamba n'izindi nyinshi.

    Nyuma y'igitaramo mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda bagaragaje ko bishimiye bidasanzwe uko abantu bitabiriye.

    Ange ati 'Twatekereje gukora igitaramo tugahuriza hamwe abagore bose bakishima, kuko twakerezaga ko bashobora kubura aho bizihiriza umunsi wabo.'

    Mugenzi we Pamella, yungamo ati 'Abantu basigaye bakunda cyane gakondo niyo mpamvu twahisemo gukora iki gitaramo by'umwihariko ku munsi w'abagore.''

    Arakomeza ati 'Igitaramo cyari cyiza twishimye. Byantunguye numvaga twakomeza tukaririmba. Twaryohewe turirimba indirimbo zirenze izo twari twapanze kuko iyo utaramiye abantu ukabona bishimye nawe urishima.''

    Bakomeza bavuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka nyuma yo kubona ko igitaramo nk'iki bakoze ku munsi w'abagore cyitabiriwe.

    Aba bakobwa bateguje album yabo ya mbere bitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Ange na Pamella nk’amazina bakoresha ku rubyiniriro batangiye kuririmba guhera biga mu mashuri y’inshuke aho baririmbaga mu itorero ry’umuco ry’ikigo ndetse bakomeje kuriririmbamo bageze no mu mashuri abanza.

    Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye inganzo yabo yagutse ku myaka 12, bakunda gakondo kugeza n'ubu bituma batifuza gushaka akandi kazi uretse kuririmba.

    Ni impano bisangije mu muryango bavukamo, dore ko nta wundi babikoramo bituma bifuza kubiraga abazabakomokaho. Nk'impanga bakuze basangira buri kimwe, yewe bahuje n'imico.

    Bize ku bigo bimwe; amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Bitewe n'uko bafashanyaga mu masomo, byatumaga bose bisanga mu myanya y'imbere bombi bagahembwa na nyina.

    Angel yagiraga amahane cyane bigatuma Pamella akubitwa mu buryo nawe atazi yabaza umukubise akamubwira ko  ari kumwishyura, nyamara yamwibeshyeho azi ko ari Ange. Bakiri bato barasaga cyane.

    Aba bakobwa bafitanye amabanga atazwi na benshi. Nka Pamella, iyo umurakaje 'akubwira ijambo rimwe ukazamara umwaka wose uritekerezaho'-Byavuzwe na Ange mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda mu myaka yashize.

    Ni mu gihe Ange we agira amahane ku buryo umukoshereje ukaguma hamwe wahura n'ibibazo.

    Ange na Pamella batangiye gukorera amafaranga yo kubyina no kuririmba mu bukwe guhera mu mashuri yisumbuye babifashijwemo n'uwari ashinzwe imyitwarire yabo.

    Aba bakobwa  batangiye umuziki mu 2008 ariko uza gushinga imizi mu 2016 ubwo bamenyanaga na Kayirebwa, habaye amarushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda.

    Bamamaye mu ndirimbo zitandukanye, cyane cyane mu gusubiramo izakozwe n'abahanzi ba gakondo.Aba bakobwa bakoze igitaramo cy’uburyohe mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore

    Ange na Pamella bagoroye ijwi biratinda, banyura benshiIki gitaramo cyakozwe hizihizwa umunsi w’abagore cyabereye kuri Park Inn

    Aba bakobwa bashimishije benshi mu ndirimbo za kera bagiye basubiramo

    Ababyeyi bari bizihiwe muri iki gitaramo cy’umunsi wabo 

    Bahaye rugari abakunzi barabyinana 

    Abakunzi ba Ange na Pamella bahawe rugari barifotozanyaUmunya Kavukire Alex[Kalex] wa Isango Star ubwo yafatanaga ifoto n’aba bakobwa Ange ubanza ibumoso na Pamella ni abakobwa b’impanga biyemeje gukora umuziki gakondoAngel ni uko yaserutse yambaye Akanyamuneza kari kose kuri Ange na Pamella ndetse n’abitabiriye igitaramo cyabo Abakobwa barasa ku buryo kubatandukanya kuri bamwe bigorana Ange na Pamella ni ubwa mbere bakoze igitaramo ku munsi w’abagoreUyu niwe Pamella Aba bakobwa bagoroye amajwi biratinda Ababyeyi bitabiriye akanyamuneza kari kose 

    Iri tsinda ry’abacuranzi ryafashije Ange na Pamella ku rubyiniro 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126855/ange-na-pamella-baryoheje-umunsi-wabagore-babataramira-mu-muziki-gakondo-amafoto-126855.html

  • Bruce Melodie yagiye muri Kenya gukorana indi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo zirimo 'Funga Macho' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 yerekeza mu gihugu cya Kenya.

    Umwe mu bashinzwe inyungu za Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi 'Yerekeje muri Kenya gukorana indirimbo na Bien-Aime wo muri Sauti sol hamwe na Bahati.'

    Bruce Melodie aherutse kugira uruhare mu kubyutsa umubano hagati ya Harmonize na Bahati nyuma y'igihe cyari gishize badacana uwaka.

    Bien Aimé Baraza ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie aherutse i Kigali ari kumwe n'itsinda rye rya Sauti Sol aho basusurukije ibirori bya Basketball. Banitabiriye umuhango wo Kwita Izina.

    Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1987, ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa gitari n'umuhanga mu gucuranga piano.

    Mu Ugushyingo 2021, afatanyije na Aron Rimbui basohoye album bise 'Bald Men Love Better'. Ari kumwe na Sauti Sol bakoze indirimbo nka ‘Lil Mama’, ‘Suzanna’, ‘Kuliko Jana’, Short N Sweet’ n’izindi.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Bien-Aime nyuma y'uko muri Werurwe 2022 byari byatangajwe ko ari gukorana indirimbo na Sauti Sol.

    Icyo gihe bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu, byavugaga ko Sauti Sol yanyuzwe n'uburyo Bruce Melodie yitwaye mu gitaramo yakoreye mu kabyiniro ko muri Kenya.

    Si ubwa mbere, Bruce agiye muri Kenya, kuko aheruka kuhakorera urugendo rwo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru birimo nka Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.

    Bahati ni umuririmbyi w'umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye y'abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu y'amavuko.

    Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we n'abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati 'Byari bigoye cyane.'

    Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy'umuhanzi wa Gospel mu bihembo Afrima Awards.

    Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.

    Bahati uzwi mu ndirimbo nka 'Mama’ asanzwe afite umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite, anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.

    Ati 'Kuba tubanye imyaka umunani (n’umugore we) binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.'


    Bruce Melodie yafashe indege yerekeza muri Kenya aho agiye gukorera indirimbo ebyiri


    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali 

    Bien Aimé Baraza ategereje Bruce Melodie kugira ngo bakoranye indirimbo 

    Bahati uri mu baririmbyi bakomeye muri Kenya agiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SELUBARA’ YA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126857/bruce-melodie-yagiye-muri-kenya-gukorana-indirimbo-na-bien-aime-na-bahati-amafoto-126857.html

  • Igikombe cy’Amahoro: APR FC n’andi makipe 7 b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu imikino ya nyuma ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro yakinwe, saa cyenda kuri sitade ya Bugesera APR FC yahatsindiye Ivoire Olympic 1-0.

    Iki gitego kimwe cyatsinzwe na Ishimwe Christian kuri coup franc yatereye kure cyane, maze umuzamu ayifata yamaze kwinjira mu izamu, iki nicyo gitego cyakoze icyinyuranyo muri uyu mukino.

    Mu mukino ubanza iyi kipe ya Ivoire Olympic yari yihagazeho imbere ya APR FC banganya 0-0, ariko muri uyu mukino APR FC yari yagerageje gukinisha abakinnyi bayo bakomeye basanzwe babanza mu kibuga. Abakinnyi babanje mu kibuga badasanzwe babanzamo ni Nshimiyimana Yunusu na Ishimwe Anicet.

    I umuzamu wa Ivoire Olympic ajya gufata umupira wageze mu izamu

    Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yaguye miswi 0-0 na Marines FC kuri Sitade Umuganda, bituma Marines FC ikomeza muri ¼ ku giteranyo cy’ibitego 3-1 yari yatsinze mu mukino ubanza.

    Musanze FC yo yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, bituma inakomeza muri ¼ nyuma y’uko izi kipe zari zaranganyije mu mukino ubanza wabereye mu karere ka Bugesera.

    Mu mikino ya 1/4 kirangiza APR FC izahura na Marines FC, Mukura VS ihure na Musanze FC, Rwamagana FC izahura na Kiyovu Sports.

    Nyuma y’uko Rayon Sports yikuye mu irushanwa, byatumye Police FC izahura na Intare FC muri 1/4.

    Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura ibanza izakinwa tariki 04 n’iya 5 z'ukwezi kwa 04 2023.

    Umukino warangiye habonetse igitego 1 gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126847/igikombe-cyamahoro-apr-fc-nandi-makipe-7-binjiye-muri-14-gitwari-126847.html

  • Abanyarwandakazi basabwe kwigobotora ubukene kuko nta mbunda ikibari hejuru – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe n'inzego zitandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe ubwo ku rwego rw'igihugu hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Uyu munsi wizihiriwe mu Kagari ka Balija mu Murenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare , mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri Stade ya Nyagatare.

    Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire'.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, avuga ko amahirwe u Rwanda rwahaye abagore bagomba kuyabyaza umusaruro .

    Ati ''Tugomba kuzirikana ishema, ubuhangange n'imbaraga z'umugore, aho duha agaciro uruhare rw'umugore mu ngeri zose z'ubuzimabwa muntu''.

    Nyirajyambere yashimiye Leta y'u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda zitanga amahirwe angana ku bagore n'abagabo.

    Candari Peninna, umwe mu bagore babohoye igihugu, yatanze ubuhamya bw'ukuntu nyuma y'urwo rugamba yakomeje gukora ibikorwa byo kubaka igihugu, asaba abagore bitabiriye ibi birori guhangana no kwigobotora ubukene.

    Ati ''Reka mbasabe, imbunda twazivuyemo reka turwane n'ubukene twiteza imbere''.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashishikarije abagore n'abakobwa kwivana mu bukene, baharanira gukoresha ikoranabuhanga kuko ariho isi iri kwerekeza.

    Ati ''Kuba ufite telefone nk'igikoresho cya mbere cy'ibanze, biguhesha amahirwe muri iyi si tugezemo, mu iterambere tugezemo ry'igihugu''.

    Yatanze ubu butumwa mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2020 bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bushingiye ku buzima, bugaragaza ko abagore n'abakobwa bari hagati y'imyaka 15-49 bo mu Rwanda bafite telefone ngendwanwa ari 48%, mu gihe abagabo ari 62%.

    Ntabwo mu ikorershwa rya telefone ari ho abagore bari inyuma gusa, ahubwo no mu rindi koranabuhanga usanga bakiri inyuma, bagashishikarizwa kuryiga no kurikoresha kuko bizabahesha amahirwe yo kwihangira imirimo no kumenyekanisha ibyo bakora.

    Niho Minisitiri Paula Ingabire yahereye avuga ko bakwiriye gukanguka, bakumva ko amahirwe ikoranabuhanga ritanga ari ubundi buryo bwo kwihangira imirimo, bakava mu bukene.

    Muri uyu muhango kandi habereyemo ibikorwa bitandukanye, aho Inama y'Igihugu y'Abagore ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo, yaremeye imwe mu miryango y'abagore itishoboye yo mu Karere ka Nyagatare, hatangwa inka 40, gaz 20 zo gutekesha n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira abaremewe, kugira ngo bahereye kuri ibyo bahawe biteze imbere.

    Naho binyuze mu bukangurambaga bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abagore kandi, imiryango 15 yo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, yasezeranye imbere y'amategeko, mu rwego rwo guha abagore uburenganzira bwuzuye no gukumira amakimbirane yo mu miryango.

    Candari Peninna, umwe mu bagore babohoye igihugu, yibukije abagore ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko igisigaye ari ugukora bakigobotora ingoyi y’ubukene

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, yibukije ababore kudapfusha ubusa amahirwe u Rwanda rwabahaye

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yishimiye ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wakizihirijwemo, akaba ari ibyishimo byiyongera ku kuba gaherutse no kuba aka mbere mu mihigo y’uturere

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abagore gukangukira gukoresha ikoranabuhanga, kuko bizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora

    Abagabo bitabiriye ibi birori bavuze ko baje kwereka abagore babo ko babashyigikiye mu iterambere

    Abagore bitabiriye uyu muhango bavuga ko batazatesha agaciro amahirwe bahawe n’igihugu

    Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bibumbiye muri koperative zitandukanye, bamuritse ibikorwa byabo muri uyu muhango

    Abayobozi mu nzego zitandukanye, bifatanyije n’abo mu Karere ka Nyagatare mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Inama y’Igihugu y’Abagore ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ,yanatanze gaz 20 zo gutekesha n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Inka 40 zahawe imiryango irimo abagore itishoboye, mu rwego rwo kubafasha kuzamura iterambere ryabo

    Mbere y’uko iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi gitangira, imiryango 15 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yasezeranye imbere y’amategeko, mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’amakimbirane yo mu miryango

    Itorero Imparirwakurusha za Nyagatare zasusurukije abitabiriye ibi birori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-basabwe-kwigobotora-ubukene-kuko-nta-mbunda-ikibari-hejuru

  • Babyl yagaragaje ko kwitinyuka ari wo musingi w'iterambere ry'umugore – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyaberega i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, aho aba bagore n'abakobwa bishyize hamwe bagashaka ibyo bakora birimo ubudozi, gusuka n'ibindi, nyuma yo guhura n'ibibazo bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubyara inda zitateganyijwe.

    Kuri uyu munsi wahariwe abagore ku Isi, ibi bigo byombi byifatanyije na bo mu rwego rwo kubereka ko bashyigikiwe mu bikorwa bakora byo kwiteza imbere.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Babyl, Shivon Byamukama yavuze ko bishimiye kwizihiza umunsi mukuru w'abagore bari kumwe n'abagize 'Nyamirambo Women's center'.

    Ati 'Aba babyeyi bagaragaza ubushobozi umugore afite. Nyuma y'ibyo baciyemo ntibacitse intege, ahubwo bishyize hamwe bakora iyo bwabaga ngo bite ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.'

    Yakomeje avuga ko nk'ikigo gitanga serivise z'ubuvuzi kuri telefone, bashaka gushishikariza aba bagore kwita ku buzima bwabo bitewe n'akazi gakomeye bakora, bisuzumisha kenshi kuri telefone ngo bamenye uko bahagaze.

    Iki kigo cya Babyl kimaze gutanga umusaruro mu gutanga serivise z'ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora gusuzumwa na muganga kuri telefone atiriwe ava ahari, bikamufasha kumenya imiti akwiye gufata cyangwa niba agomba kwandikirwa ibitaro.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango wita ku buzima 'Bill and Melinda Gates foundation', Tracey McNeill, yatangaje ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha aba babyeyi bagaragaje ko umugore ashoboye ndetse bakabera urugero abandi.

    Ati, 'Umuryango wa 'Bill and Melinda Gates foundation' ukunze gufasha amatsinda nk'aya aharanira iterambere ry'ubuzima bwabo cyane cyane abagore, bishyira hamwe ngo babone ubumenyi, bafashe imiryango yabo, babone ubuvuzi n'ibindi.'

    Umuryango 'Women's Center' watangiye mu 2007 utangijwe n'abagore n'abakobwa 18 bashakaga kwiteza imbere, barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kuri ubu abamaze kwiteza imbere banyuze muri iyi sosiyete ni abagore n'abakobwa barenga ibihumbi 50, bagiye biga ibijyanye n'ubudozi, gusuka ndetse bamwe bigishijwe gusoma no kwandika.

    Kuri uyu munsi mukuru wahariwe abagore, bashishikariza abandi gutinyuka bagakora kuko bashoboye, ndetse kandi ko bahari nabo mu kubafasha muri urwo rugendo rwo gukomeza kwiteza imbere.

    Abagore barenga ibihumbi 50 bakuye akazi muri sosiyete ya women’s center

    Abagize umuryango wa ‘Bill and Melinda Gates Foundation’ banyuzwe n’ibikorwa by’abagore bo muri women’s center

    Babyl yashishsikarije aba bagore kwita ku buzima bwabo nyuma y’akazi bakora

    Abagore bo muri Women’s center i Nyamirambo bakora imirimo myinshi irimo n’ubudozi

    Babyl yifatanyije n’ikigo giharanira ubuzima bwa muntu Bill and Melinda Gates foundation banyuzwe n’ibikorwa by’abagore b’indashyirwa mu mirimo bakora

    Bimwe mu byo bakora mu budozi harimo imitako

    Bimwe mu bintu bikorwa muri Women’s center habamo n’imitako ikozwe mu bitenge

    Imitako, imyenda n’ibikapu bikorwa n’abagore bishyize hamwe

    Ku munsi w’abagore bagize ibyo bagura mu byo bakora mu rwego rwo kubateza imbere

    Umuyobozi wa Babyl (ibumoso) Shivon Byamukama yakanguriye abagore gukoresha telefone basaba ubufasha bw’ibanze ku bijyanye n’ubuvuzi

    Umuyobozi wa Bill and Melinda Gates Foundation, Tracey McNeill


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babyl-yagaragaje-ko-kwitinyuka-ari-wo-musingi-w-iterambere-ry-umugore