Blog

  • Alain Mukuralinda yasubije abibwira ko FDLR 'yashaje' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda no kubaka amahoro mu Karere. Yabereye mu Kigo cya Mutobo i Musanze.

    Yitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 600 rwiganjemo urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abanyarwanda baba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi mu mitwe y'inyeshyamba n'abandi.

    Ibiganiro byibanze ku kubaka ubumwe ndetse no guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera.

    Alain Mukuralinda, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie n'Umuyobozi w'Ikigo Pole Institute cyita ku kubaka Amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Dr. Aloys Tegera, bahuriye mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rw'u Rwanda mu kwiyubaka n'aho umutekano w'Akarere uhagaze.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko imvugo z'abayobozi ba RDC zishimangira ko FDLR ihari nubwo bamwe baterura ngo babivuge.

    Yashimangiye ko abavuga ko FDLR idahari bibareba, ndetse bafite intego zabo.

    Mukuralinda yifashishije ingero zerekana uburyo Leta ya RDC itavuga rumwe ahanini mu bigendanye n'amasezerano agamije guhosha intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mu gusobanura imikorere y'uyu mutwe, yakomoje ku munyamakuru wamubajije uko ahuza amagambo yo mu 2017 yavuzwe na Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, agaragaza ko FDLR iteye u Rwanda “itarumaramo iminota itanu”.

    Yagize ati “Kugira ngo bahungabanye umutekano w'u Rwanda si ngombwa ko baba bari mu Rwanda. Mu 2019 baje mu Rwanda [Kinigi] bica abantu.'”

    Yanatanze ingero z'ibitero bitandukanye byagabwe ku butaka bw'u Rwanda muri Kamena umwaka ushize, bigizwemo uruhare na FDLR.

    Ati “Niba ibyo biba, FDLR nta yihari? RDC iheruka kuvuga ko FDLR ari abantu b'ibibwa bibereye aho, batagifite imbaraga. Aho ni ho Perezida wa Repubulika [Tshisekedi] ahagaze.”

    Mukuralinda yavuze ko uhereye ku Muvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe n'abandi bayobozi bakuru, berekanye ko igisobanuro baha imikorere ya FDLR gisa n'ikigamije kuyobya uburari.

    Yakomeje ati “Hari abavuga bati FDLR barapfuye, ni abazimu. Nta bahari. Bavuga ko idahari ahubwo ari urwitwazo rw'u Rwanda.'”

    “Kuki abayobozi bakuru b'igihugu bashobora kuvuga ibintu bine bitandukanye. Bihatse iki, bivuze iki? Ntabwo abayobozi bakuru bashobora kuvuguruzanya badafite ibyo bashaka byo kuyobya uburari. Babikora nkana. FDLR n'ingengabitekerezo yayo irahari binyuze mu kuvuguruzanya kw'abayobozi. Yaguye ahashashe, ikwirakwiza ingengabitekerezo yayo.”

    Mukurarinda yavuze ko ibyo Gen Kabarebe yavuze ari byo, iyo FDLR itamaze igihe ku butaka bw'u Rwanda.

    Ati “Ni byo bahise basubirayo ntibahamaze iminota itanu. Uzatinyuka kuvuga ko badahari we ibyo biramureba.”

    Yashimangiye ko abashaka kwinjira mu Rwanda bihabanye n'amategeko bahabwa isomo, baba abanyura ku butaka hasi n'indege zo mu kirere.

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimangiye ko FDLR ikiriho.

    Ati “Irahari ku bwinshi. Ni yo mpamvu natwe dukora akazi ko kwakira abaje bose.'”

    U Rwanda rumaze kwakira abahoze ari abasirikare basaga 12.800.

    Colonel Nshimiyimana Augustin wahoze mu barwanyi ba FDLR yavuze ko azi neza imikoranire ya FARDC na FDLR.

    Ati “Njye ubwanjye ntabwo RDC yantera ubwoba.”

    Col Nshimiyimana yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe Iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019. Yafatiwe mu rusengero rwo mu Gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, muri Kamena 2021.

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abarimo abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yasubije-abibwira-ko-fdlr-yashaje

  • Abakinnyi 2 ba Rayon Sports, umwe wa APR FC mu 8 batemerewe gukina umunsi wa 23 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 23 ari nabwo izahita ihagarara kubera ikipe y’igihugu izahita ijya kwitegura Benin, abakinnyi 8 ntabwo bemerewe gukina iyi mikino y’umunsi wa 23.

    Umunsi wa 23 uzakinwa ejo ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe aho hazaba imikino 2 Gasogi United izakira Rwamagana City ni mu gihe Rutsiro FC izakira Espoir FC.

    Izakomeza ku wa Gatandatu hakinwa imikino 3 harimo uwo Marines izakiramo APR FC ni mu gihe ku Cyumweru hazaba indi mikino 3 harimo uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports.

    Iyi mikino y’umunsi wa 23, abakinnyi 8 bakaba ari bo batemerewe kuyikina aho harimo babiri ba Rayon Sports, Musa Esenu wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka, na Mitima Issac wujuje amakarita y’imihondo 3.

    Mugisha Bonheur kandi wa APR FC na we yujuje amakarita 3 y’imihondo. Uru rutonde kandi hariho abandi bakinnyi 2 batazakina kubera ko babonye amakarita y’imituku ari bo Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports na Nshimiyimana Abdou wa Etincelles FC, abandi bose ni ukubera ko bujuje amakarita y’imihondo 3.

    Gahunda y’umunsi wa 23

    Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023

    Gasogi United vs Rwamagana City
    Rutsiro FC vs Espoir FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023

    Bugesera FC vs Police FC
    Mukura VS&L vs Sunrise FC
    Marines FC vs APR FC

    Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

    AS Kigali vs Rayon Sports
    Musanze FC vs Gorilla FC
    Etincelles FC vs Kiyovu Sports

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 23

    Mugisha Bonheur (APR FC)
    Nshimirimana Ismail (Kiyovu Sports)
    Mitima Isaac (Rayon Sports)
    Musa Esenu (Rayon Sports)
    Nshimiyimana Abdou (Etincelles)
    Harerimana Obed (Musanze FC)
    Babuwa Samson (Sunrise FC)
    Rurangwa Mossi (Police FC)

    Mitima Isaac yujuje amakarita 3 y’imihondo

    Musa Esenu yabonye ikarita itukura ku mukino uheruka

    Mugisha Bonheur wa APR FC yujuje amakarita 3 y’imihondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-2-ba-rayon-sports-umwe-wa-apr-fc-mu-8-batemerewe-gukina-umunsi-wa-23

  • Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhinyuza amakuru asebya u Rwanda avugwa na RDC #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije waGuverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye urubyiruko kurwana intambara y'umunwa basubiza bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, birirwa bavuga amakuru y'ibinyoma ku Rwanda.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda no kubaka amahoro mu Karere. Yabereye mu Kigo cya Mutobo i Musanze.

    Yitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 600 rwiganjemo urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abanyarwanda baba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi mu mitwe y'inyeshyamba n'abandi.

    Ibiganiro byibanze ku kubaka ubumwe ndetse no guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda,Alain Mukuralinda, yahaye umukoro urubyiruko wo kubeshyuza amakuru atariyo asebya u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane ko zikunze gukoreshwa nabo.

    Ati 'Hari indi ntambara y'umunwa, intambara y'itumanaho, abantu ba mbere bagomba kuyirwana ni urubyiruko kiuko naho ibera intwaro zikoreshwa ni mwe ba mbere muzi kuzikoresha.reka dufate urugero rundi rumwe rushobora kuva muri iyo ntambaa y'umunwa, rudashobora kuva mu ntambara y'amasasu, ni ugusubiramo ibintu bimwe , u Rwanda rufasha M23, u Rwanda rutera Congo,  u Rwanda rwiba Congo.'

    Mukuralinda yunzemo agira ati 'Ni ayo magambo atatu gusa, mu gitondo, saa yine, saa sita, saa munani ni mugoroba, bigera aho bikajya mu mitwe y'abantu bakavuga bati ariko kariya gahugu ubundi uwagafatira ibihano? Sibyo bari gusaba se? Bamara kudufatira ibihano ugasanga na za ngabo zacu zari ziturinze kubera ubushobozi zari zifite nazo zitangiye kugira ibibazo biturutse ku ntamabara y'itumanaho, ku ntambara y'umunwatwihoreye.Urubyiruko rero […] turabasaba ko muyirwanakuva igihe muzaba mubonye amakuru cyangwa se tubabwiye aho mugomba kuyavana.'

    The post <strong>Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhinyuza amakuru asebya u Rwanda avugwa na RDC</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/09/urubyiruko-rwahawe-umukoro-wo-guhinyuza-amakuru-asebya-u-rwanda-avugwa-na-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwahawe-umukoro-wo-guhinyuza-amakuru-asebya-u-rwanda-avugwa-na-rdc

  • Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya 'FORBES Women Africa Sports Awards 2023' mu birori byabereye muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo umusifuzi mpuzamahanga w'u Rwanda, Salima Rhadia Mukansanga ahawe igihembo cya FORBES Woman Africa Sports Sports mu birori byabereye i Pretoria muri Afurika yepfo.

    Mukansanga yari mu bagore b'indashyikirwa bamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2022 bitewe n'imirimo yamuranze cyane kwitabira imikino y'igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.

    Uyu mwali w'imyaka 34, wabaye umugore wa mbere w'umunyafurika witwaye neza mu muri icyo gikombe cy'Isi cy'Abagabo 2022, yaraye atwaye icyo gihembo cyari giheruka gufatwa na Tatjana Schoenmaker wo muri Afurika y'Epfo nyuma yo kuba umugore wa mbere woga metero 200.

    Tatjana Schoenmaker yari yatwaye icyo guhembo cya 2022 nyuma yaho yegukanye  umudari wa zahabu anashyiraho amateka mashya ku isi mu mikino Olempike yari yabereye i Tokyo, icyo gihe yari yabaye uwambere muri metero 200 akoresheje mu gihe kitarenze iminota 2, n'amasegonda 19.

    Mukansa Salima ahawe iki gihembo, nyuma yaho kandi yari ku rutonde rw'Abagore 100 bakomeye muri Afurika mu 2022, ni urutonde rwakoze na BBC.

    Iki gihembo Mukansanga yakiriye, gitangwa ku mugore  wahize abandi bagore ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo mu byiciro bitandukanye harimo ababa mu bucuruzi, politiki, ubuhanzi, siporo, sosiyete sivile no mu Buzima.

    Ibi bihembo bitangwa bihurirana n'umunsi mpuzamahanga w'abagore wizihizwa ku ya 8 Werurwe buri mwaka.

    The post Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya 'FORBES Women Africa Sports Awards 2023' mu birori byabereye muri Afurika y'Epfo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukansanga-salima-rhadia-yahawe-igihembo-cya-forbes-women-africa-sports-awards-2023-mu-birori-byabereye-muri-afurika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukansanga-salima-rhadia-yahawe-igihembo-cya-forbes-women-africa-sports-awards-2023-mu-birori-byabereye-muri-afurika-yepfo

  • Kutumvira, byatumye FERWAFA yisiga imbyiro – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Nta nduru ivugira ubu ku musozi”, bigaruka bigasanga ibiri kuvugwa muri FERWAFA bishobora kuba ari ukuri, nyuma yo kwimurira umukino ku kibuga ibizi neza ko nta matara kigira, ikisubiraho nyuma.

    Kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yakoze igisa n’amahano, isubika umukino habura amasaha 2 ndetse umuntu yavuga ko ari ubwa mbere bibaho ko umukino usubikwa habura igihe gito ngo ukinwe, nta kibazo cy’ikiza kibayeho.

    Ni iki cyatuma umukino usubikwa ikuba gahu?

    Usibye ibiza bitunguranye nko kuba sitade yari kwakira umukino yasenyuka, impanuka kuri bamwe mu bagize umukino, imvura y’amahindu kandi idahita, biri muri bimwe mu byatuma umukino usubikwa byihuse, ariko FERWAFA yafashe ububasha bw’ibyo bintu tuvuze haruguru, isubika umukino wa Rayon Sports na Intare FC habura amasaha abiri gusa.

    Uyu mukino wagomba kuba kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Muhanga, ariko kubera umunsi w’umugore uza kwimurirwa i Bugesera ku isaha ya saa 12:30 PM.

    Ku isaha ya saa 10:30 am FERWAFA yaje gusubika nanone uyu mukino ivuga ko, hari impungenge ko umukino wa Rayon Sports na Intare wari gukurikirwa n’umukino wa APR FC na Ivoire Olympic hari umukino ushobora kuzamo iminota y’inyongera na penariti, bikaba byatuma imikino yarangira bwije kandi sitade ya Bugesera nta matara ahari bikaba byateza ibindi bibazo.

    FERWAFA yanze kumva no kumvikana birangira yisize imbyiro

    Uyu mukino wagiye gusubikwa warabanjirijwe n’amabarura 4 kongeraho iya gatanu yaje iwusubika. FERWAFA yari yabaye nk’iburirwa, ndetse Intare FC nk’ikipe yari bwakirwe igaragaza impungenge inatanga uburyo ibintu byagenda, ariko FERWAFA iyima amatwi.

    Tariki 6 Werurwe, ni bwo akarere ka Muhanga kandikiye Rayon Sports kayimenyesha ko tariki 8 ikibuga kitazaboneka kubera ibikorwa bijyanye n’umunsi w’abagore bizahabera.

    Iyi baruwa Akarere ka Muhanga kayanditse gasa nk’agasubiza ibaruwa Rayon Sports yari yabandikiye ibamenyesha ko tariki 8 Werurwe bafite umukino kuri sitade ya Muhanga.

    Nyuma yaho Rayon Sports yahise imenyesha FERWAFA ko aho bari gukinira umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro hatakibonetse.

    FERWAFA nayo yahise ifata ikaramu irandika, yandikira ikipe y’Intare iyimenyesha ko umukino wabo na Rayon Sports uzabera i Bugesera ku isaha ya saa 12:30 PM, ubwo iyi baruwa yajyaga ganze byari tariki 7 Werurwe ku isaha ya saa 11:44 za mu gitondo.

    Saa 12:07 PM Intare FC zahise zisubiza FERWAFA ndetse ziyisubiza zikoresheje ingingo. Intare zavuze ko umukino uhinduwe nta masaha 48 arimo, zivuga ko zari zamaze kugera i Muhanga ahazabera umukino, ndetse bavuga ko babangamiwe n’icyemezo ariko hari icyakorwa.

    Mu byo Intare zasabye ko byakorwa, harimo kuba umukino wakinirwa i Shyorongi, cyangwa se umukino ukaba wakinwa ku wa Kane n’ubundi ukabera ku kibuga wari kuberaho.

    Ibyo byose Intare FC zari zitanze, FERWAFA yaje yavuniye ibiti mu matwi, isubiza ivuga ko ariyo itegura amarushanwa, ari nayo ifite ubungenzira bwo kwimura umukino, ko nta bintu byinshi, Intare zigomba gukina na Rayon Sports i Bugesera ku isaha ya Saa 12:30 PM.

    Intare zagarutse zivuga ko zidahakana ibyo FERWAFA ivuga ariko zongera kugaragaza impungenge ndetse ko uburenganzira bwa FERWAFA budashingiye ku gitugu.

    Bidateye kabiri, FERWAFA yabyutse yisiga imbyiro ivuga ko ikibuga cyari kwakira imikino nta matara gifite bishobora guteza ikibazo cy’uko hari umukino utarangira. Bituma umukino wimurirwa ku wa 5, Rayon Sports igahitamo ikibuga izakiniraho, gusa yahise yikura muri iri rushanwa.

    Kuba FERWAFA yaranze kumva impande z’amakipe ndetse no gukoresha amategeko uko yubatse, byatumye yanduza izina ryayo, ihonyora amategeko nkana kandi ariyo yayishyiriyeho, ari byo nagereranyije no kwisiga imbyiro ubishaka kuko bihita bihindanya isura y’umuntu.




    Ngizi inzandiko Akarere ka Muhanga, FERWAFA, Rayon Sports, na Intare FC bahererekanyije kugera ubwo umukino usubitswe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126861/kutumvira-byatumye-ferwafa-yisiga-imbyiro-126861.html

  • Nyaruguru: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore, basabwa kwamagana abangiza abakiri bato #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umugore, kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Nyange hagaragajwe ko hakiri abagore bahutazwa n'abagabo ndetse bamwe muri aba bagabo bakishora mu ngeso mbi zo kwangiza abangavu, bakabatera inda bakaba ababyeyi bakiri bato. Buri wese yasabwe uruhare rwe mu kwamagana no kurwanya icyo kibi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier avuga ko urugo rwiza rugira intumbero yo kuganira ku bibazo bitandukanye mu rwego rwo kugira umuryango mwiza utekanye. Yibutsa ko ibibazo byinshi bigwirira umuryango bishingiye ku bagabo bata inshingano bakishora mu bakobwa bato bakabatera inda bakagirwa ababyeyi imburagihe.

    Yagize kandi ati' Urugo rwiza ni urufite umugore wumvikana n'umugabo we bakajya inama ku bibazo bitandukanye by'umuryango, hagamijwe kubikemura. Iyo bagize umuryango utekanye utarangwamo amakimbirane, abana barerwa neza n'ababyeyi babo kubera ko baba bumvikana ku nshingano za buri wese n'icyo agomba gukora mu ntege ze, bakirinda guhutazanya'.

    Akomeza yibutsa ko iyo inshingano zitumvikanwaho bituma abana barerwa nabi, ndetse bamwe mu bagabo bagatera inda abakiri bato, baba abo mu nshuti zabo cyangwa mu miryango yabo, ugasanga bagizwe ababyeyi bakiri bato, bakinjira mu nshingano imburagihe.

    Nikuze Renatha, umwe mu babyeyi avuga ko nyuma yo kubyara abana 9 yigiriye inama ndetse aganira n'umugabo we bumvikana ko we agiye kujya mu bucuruzi naho umugabo agakomeza guhinga akajya amwunganira akamuha umuhinzi. Ahamya ko bamaze kwiteza imbere bigaragara kuko abana babo bane bamaze kurangiza ayisumbuye ndetse bamwe muribo bakaba bari kwiga Kaminuza.

    Akomeza yibutsa abagore bagenzi be ko bakwiye kwitinyuka bakagana ibigo by'Imar, bagakora imishinga bagahabwa amafaranga bagakora bakiteza imbere, bakubaka imiryango myiza iteye imbere.

    Abana bato bagaburiwe indyo yuzuye.

    Nyiramajyamabere Anatholie avuga ko yabayeho mu makimbirane n'umugabo kugeza ubwo umugabo ateye inda umukobwa ukiri muto, aho ndetse yaje kubihanirwa akajyanwa muri Gereza. Ahamya ko ibyo yabonye abo bakora ari ukwangiza indoto z'abakobwa bakiri bato kandi nabo bakagombye kugira imiryango myiza y'ahazaza.

    Yagize Ati' Njyewe nabanye n'umugabo wanjye mu makimbirane maze aza kwiyandarika atera inda umukobwa ukiri muto. Yaje gufatwa umukobwa abivuze bamugeza mu rukiko, gusa nabonye nta kiza kibivamo kuko byangiza indoto z'umunyarwandakazi akiri muto. Iyo umugabo amuteye inda biba birangiye kandi amakimbirane mu ngo aba atangiye, aheza h'umuryango hakaburirwa irengero'.

    Abagore berekanye aho bagenze mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice yibukije abagore bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi ko iterambere ryiza rishingira ku myubakire y'urugo kuva ku babyeyi ukagera ku bana babakomokaho, ko kandi iyo ubwumvikane buhari byose bigenda neza bwabura bika bibi cyane.

    Yongeyeho ko imibanire mibi y'abagize umuryango ituma abana babaho nabi kuko imirire mibi n'igwingira bibatangira gutyo, mu gihe ababyeyi bihunza inshingano naho abandi bakishora mu ngeso mbi zinatuma bamwe muribo batera abangavu inda maze abana bakajya kuba inzererezi mu mijyi, ibi byose bigatuma ejo heza h'Abangavu haba habi bakitakariza icyizere cy'Ubuzima.

    Imirimo abagore batinyaga, baratinyutse ubu bari mu myuga cyera yitwaga ko ari iy'abagabo.

    Nkuko byagaragajwe na raporo zitandukanye, muri 2021 Abakobwa batewe inda bataragira imyaka y'ubukure mu Rwanda bageraga ku bihumbi 23 nyamara abajyanwa mu nkiko kubera ko bateye inda abangavu ni bakeya, bakongeraho ko bitewe n'umuvuduko biriho kugeza ubu iyi mibare ishobora kuziyongera.

    Ubwo hizihizwaga uyu munsi w'Abagore, bamwe muri bo baremeye bagenzi babo ibyo kurya ndetse hanatangwa Imashini yo gukata ibyuma, yahawe umukobwa ukora akazi ko gusudira ibyuma ndetse hanatangwa inka igabirwa umugore watoranyijwe.

    Umugore yagabiwe.
    Abagore baremewe, bahabwa ibyo kurya n'ibindi birimo ibikoresho by'isuku.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/09/nyaruguru-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-basabwa-kwamagana-abangiza-abakiri-bato/

  • Minisitiri Ingabire yagaragaje uburyo telefone yakwihutisha iterambere ry'umugore #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iramagarira abagore kwitabira gukoresha telefone nk'igikoresho cy'ikoranabunga cyihutisha iterambere bamaze kwigezaho.

    U Rwanda rugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura umubare munini w'abagore, bitabira guhanga udushya no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

    Ibyo bigaragazwa n'ibimina by'abagore bimaze gushyingwa ndetse n'ibigega by'imari bibatera inkunga.

    Hari abagore bahanze udushya tw'ibihangano by'ubugeni bavuga ko babikesha amahugurwa n'amafaranga bahawe ngo abafashe.

    Mu baganiriye n'itangazamakuru rya Flash harimo abakoraga akazi k'ubuzunguzayi bwambukiranya imipaka.

    Umwe ati ' Profemme twese hamwe ikintu yadufashije, yabashije kuduha inkunga yo kubaka uruganda rukora akawunga ruciriritse. Twebwe rero dukora akawunga tugeze ahantu hashimishije, kugeza ubu abagore bari muri koperative twese turizigama muri ejo heza.'

    Umwe ati 'Aho batugiriye inama rero tukumva ko twebwe ubwacu twaba isoko ry'abaturage ndetse natwe ubwacu. Uyu munsi rero abahinzi b'inanasi na tangawizi turabagurira, uko uruganda ruzagenda rwaguka tuzabera isoko abahinzi.'

    Baravuga ko urugendo rwo kwihangira udushya ku bagore rukiri rurere, kuko hari abagifite imyumvire ko  imibereho yabo ishingiye ku bagabo.

    Barasaba leta gushyira ingufu mu guhugura n'abandi bagore kugira ngo nabo bagere ikirenge mu cyabo.

    Umwe ati 'Mu by'ukuri twakuze tuzi ko ugomba guhabwa n'umugabo, utahabwa n'umugabo ugahabwa na papa wawe, akakwambika ibyo ukeneye byose ukabihabwa nawe. Aho umariye gushaka ukumva ko ugomba guhabwa n'umugabo wawe.'

    Undi ati ' Ni ugushyiramo imbaraga mu guhugura umuryango muri rusange, kuko hari nk'umugore utinyuka ariko umugabo ntibabyumve kimwe.'

    Perezida w'Inama y'Iguhugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, avuga ko hari ingamba zo gukomeza gushishikariza abagore kwitabira kugana ibigo by'imari bashyiriweho bibafasha mu mishinga itandukanye.

    Ati 'Turimo kubakangurira bakava mu bimina, bakitabira amakoperative kandi noneho bakitorera n'ubuyobozi. Kandi natwe tuurabafasha dufatanyije na Minicom n'inama y'igihugu y'abagore.'

    Kugeza ubu imibare igaraza ko umubare w'abagore bakoresha ikoranabuhnga ukira hasi ugereranije n'abagabo.

    Dore nk'ubu nka Telefone nk'igikoresho cyigaragazwa nk'ikiyoboye ibindi mu gukoresha ikoranabuganga, abagabo bazitunze ni 62 % mu gihe abagore ari 48%.

    Minisitiri w'Ikoranabunga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, arahamagarira abagore kwitabira gukoresha Telefone, nka kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga kugira ngo ryihutishe ibyo bagezeho.

    Ati 'Bivuze ko kuba ufite telefone nk'igikoresho cya mbere cy'ibanze, biguhesha amahirwe muri iyi Si tugezemo, mu iterambere tugezemo, udafite igikoresho cy'ibanze nta nubwo wamenya ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga. Muri ya mahirwe bagiye badusangiza y'uburyo bashobora kudusangiza ibikorwa byabo ku isoko , ntabwo wabishobora utakoresheje cya gikorwa cy'ibanze.'

    Buri mwaka Taliki 8 werurwa u Rwanda rwifatanya n'Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wemejwe n'Umuryango w'Abibumbye mu 1972.

    Insaganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Ntawe uhejwe, guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.'

    Ni umunsi ubaye mu gihe ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abagabo ari 48,5% naho abagore akaba ari 51,5%.

    Ntambara Garleon

    The post Minisitiri Ingabire yagaragaje uburyo telefone yakwihutisha iterambere ry'umugore appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/09/minisitiri-ingabire-yagaragaje-uburyo-telefone-yakwihutisha-iterambere-ryumugore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-ingabire-yagaragaje-uburyo-telefone-yakwihutisha-iterambere-ryumugore

  • Kigali: Aba-Mtis bishyize hamwe bafashije ab… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari biteganijwe ku isaha ya saa 10:00 kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro habereye igikorwa cya Zamuka Mugore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro.

    Ibi birori byatangijwe no kwakira abatumirwa, hakurikiraho gahunda yo gusura ibikorwa by'amatsinda y'ababyeyi bakorera muri uyu murenge byiganjemo iby'ubudozi, ubukorikori n’ibindi aho abagore basobanuye uko batangiye n'imbogamizi bafite.

    Muri aya matsinda harimo iryitwa Iriba rikora isabune isukika, bakaba bayigurisha bagurisha 2,500Frw ku kadomoro ka litiro eshanu. Ni ibintu bafatanya n'ibikorwa by'ubukoriko n'ubugeni. 

    Ababyeyi bagize iri tsinda bavuze ko bakigongwa n’ikibazo cy'ubuziranenge bw'ibyo bakora cyane cyane nk’isabune aho basabwa ibihumbi 480Frw ariko kugeza ubu bakaba batabasha kubona aya mafaranga.

    Abashyitsi bitabiriye uyu muhango barimo Dr Merard Mpabwanamaguru wari n'Umushyitsi Mukuru; Senateri Prof Cyprien Niyomugabo n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange.

    Kuri iyi nshuro ya 48 Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wizihizwa mu Rwanda Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Ntawe uhejwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga, biteza imbere uburinganire.'

    Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Abagore mu Karere ka Kicukiro, Paulette, yagize ati: “Ijambo twahawe na Perezida Kagame turibyaze umusaruro duhaguruke dukore, dufashe abagabo bacu dutanga urugero rwiza ku bana bacu kandi byose tubikore tunarwanya ingwingira ry'abana.'

    Itorero ry'Umurenge wa Kigarama ryasusurukije abitabiye mu mbyino nziza zijyana n'indirimbo zibanda ku zisingiza ubutwari bw'umugore mu buryo bunejeje cyane.

    Hatanzwe kandi ubuhamya ku bijyanye n'uburyo bwo kuva mu makimbirane aho umuryango wa Mageza Boniface wasobanuye uko wiyemeje kubana neza.

    Umusaza w'imyaka 81, Boniface yagize ati: 'Nari narabatswe n'inzoga byateraga amakimbirane mu rugo rwacu tugahorana intonganya ariko tuza kwegerwa n'ubuyobozi turiyunga.'

    Umuyobozi wa YWSA, Monique Mukamutari, yafashe umwanya na we agaruka ku kamaro k'ikoranabuhanga ati:'Dukoreshe ikoranabuhanga dushaka amakuru meza twunguka ubumenyi bidufashe gutera imbere.'

    Imigoroba y'imiryango yitwaye neza kurusha iyindi yahembwe telefoni zigezweho n’Akarere ka Kicukiro irimo iyo mu Mudugu wa Karugira n’uw’Umutekano kubera ubudasa bagaragaje muri gahunda ya Guverinoma y'umugoroba w'umuryango.

    Umuyobozi wa MVO [Metis Vision Organization], Diane Mbarushimana Martin yagize ati :'Tubifurije umunsi mwiza nka AMERWA na MVO, twateguye igikorwa cya Zamuka Mugore tugamije gufasha abagore kurushaho gutera imbere tubifurije kuzagire ubukire mutunge mutunganirwe.'

    AMERWA na MVO ni imiryango itari iya Leta, yiyemeje gufasha abana bavuka kuri ba se b’abazungu {Aba-Metis} bakabata, bakabakorera ubuvugizi banabafasha mu burezi no mu bikorwa by’iterambere binyuze muri Zamuka Mugore.

    Hahembwe amatsinda yahize ayandi mu marushanwa ya Zamuka Mugore ibaye ku nshuro yayo ya kabiri. Aya marushanwa yitabiriwe n’amatsinda agera kuri 19, ariko amatsinda ku 8 niyo yahawe ibihembo [Amatsinda 4 y'ubuhinzi n’andi 4 y'ubukorikori].

    Mu buhinzi, hahembwe itsinda rya Girisuku aho ryahawe ibihumbi 100Frw, Abadatezuka bahabwa ibihumbi 200Frw, Gikuriro rwa Mpara ihabwa ibihumbi 300Frw naho n'Indatabigwi bahabwa ibihumbi 400Frw. 

    Mu bukorikori, hahembwe itsinda rya Smart Time ryahawe ibihumbi 100Frw, Abakoranabushake bahembwa ibihumbi 200Frw, Amizero begukana ibihumbi 300Frw naho Abanyamugisha baza ku isonga bahabwa ibihumbi 400Frw.

    Nyuma y'ibihembo byatanzwe na AMERWA na MVO, hatanzwe telefoni zigezweho zigera kuri 50 ku barimo abangavu 25 babyaye iwabo n'abagore bari mu matsinda 25. Izo telefone zatanzwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo YWSA.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Solange Umutesi, yagize ati:'Ni ishema rikomeye kuba mu nshingano zose mu bikorwa byose umugore atabura guseruka kandi uyu munsi mu izina ry'Imbanzarugamba za Kicukiro reka twongere dushimire igihugu cyacu.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, Dr Merard wari n’Umushyitsi Mukuru, mu ijambo rye yatangiye agira ati: “Uyu ni umunsi mwiza wo kongera gutekereza agaciro umugore w'umunyarwanda yasubijwe kandi ntiwabitekereza tudatekereje ku wakamuhaye, Perezida Kagame.”

    Akomeza agira ati:”Turashishikariza abagore gukomeza kwiteza imbere mu ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiduha harimo kwitabira cyane ishuri no kwimakaza umuco w'isuku.”

    Yongeraho ati:”Turashishikariza abagore kandi gukomeza imishinga y'iterambere bibumbira mu mashyirahamwe kandi baha agaciro uburinganire bibumbatiye icyerezo cyiza cy'igihugu n'umuryango muri rusange.”

    Yagarutse ku buryo byose bigomba gukorwa ariko hanimakazwa umuco wo gukoresha ikoranabuhanga. 

    Ibirori by’Umunsi w’Umugore mu Karere ka Kicukiro byasojwe n’imbyino n’ubusabane mu masaha ya saa saba z’amanywa.Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Dr Merard Mpabwanamaguru ni we wari umushyitsi mukuruIbyishimo byari byose kuri Diane Mbarushimana Martin washinze unayobora MVO wavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aje kwifatanya na AMERWA mu kwizihiza umunsi w’umugore no gusoza icyiciro cya kabiri cya Zamuka Mugore Rev Alain Numa watangije akanaba n’Umuyobozi Mukuru wa AMERWA yashimiye amatsinda yose y’abagore by’umwihariko ayahatanye muri Zamuka Mugore avuga ko ibyiza biri imbereAmatsinda yose uko ari umunani yahawe ibihembo bigera kuri miliyoni 2 Frw muri gahunda ya Zamuka Mugore yateguwe na AMERWA na MVOAbanyamuryango ba AMERWA na MVO bari babucyereye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’UmugoreAkarere ka Kicukiro katanze telefone 50 ku bagore n’abangavu 50 babyaye, ni muri gahunda yo gukomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu bagore 

    Amatsinda yahize ayandi yongerewe igishoro kugira ngo arusheho gukomeza gukataza mu iterambereUmunsi Mpuzamahanga mu Karere ka Kicukiro wizihirijwe mu Murenge wa Kigarama mu nzu mberabyombi ya Association Mwana KundwaAbayobozi batandukanye bafatanije gukata umutsima hishimirwa inshuro ya 48 u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’UmugoreAkanyamuneza kari kose kugera no ku bashyitsi bakuru hishimirwa intambwe n’iterambere ry’umugore w’umunyarwandakaziUmuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu Karere ka Kicukiro na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa KigaramaDr Merard Mpabwanamaguru yibukije abantu ko ntawavuga agaciro k’umugore ngo yibagirwe Perezida Kagame wakamuhaye, asaba abantu guhora iteka babizirikanaSenateri Prof Cyprien Niyomugabo na we ari mu bifatanije n’Akarere ka Kicukiro mu kwizihiza Umunsi w’UmugoreUmuyobozi Nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yasabye abagore gukomeza kwiteza imbere baharanira kumenya kurushaho gukoresha ikoranabuhangaAbayobozi babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa by’amatsinda y’abagore akorera mu Murenge wa KigaramaAbagabo bari baje gushyigikira abagore mu munsi mukuru wabo wihariye

    Abanyamadini bari bahari uri iburyo ni umugore wa Rev Alain Numa 

    Umuyobozi wungirije wa MVO, Pappy Caspary wavuye mu Bubiligi aje kwifatanya na AMERWA mu gusoza igikorwa cya Zamuka Mugore ibaye ku nshuro ya kabiriBamwe mu bayobozi n’abanyamuryango ba MVO na AMERWA bafashe ifoto y’urwibutsoAMERWA na MVO biyemeje gukorera ubuvugizi no gufasha aba-Metis batabwa n’ababyeyi babo

    Kuri ubu AMERWA ikorera cyane mu mujyi wa Kigali ariko yatangiye no kwagura ibikorwa byayo ngo serivisi yiyemeje gutanga zigere kuri bose mu RwandaMVO imaze kugira amashami mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo Kinshasa, mu Burundi no mu Bubiligi

    Kanda HANO urebe amafoto yose

    AMAFOTO: RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126833/kigali-aba-metis-bishyize-hamwe-bafashije-abatishoboye-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wu-126833.html

  • Perezida wa Rayon Sports mu mvugo ikomeye yakemanze FERWAFA, asaba imbabazi abakunzi ba Rayon #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA ko ibyemezo bimwe na bimwe ifata wagira ngo si yo ibyifatira.

    Ni nyuma y’uko FERWAFA isubitse umukino wa yo wo kwishyura wa 1/8 yagombaga gukina na Intare FC ejo hashize kuri Stade ya Buesera, wasubitswe habura amasaha 3 ngo utangire ukimurirwa ku wa 5.

    Rayon Sports yababajwe n’iki cyemezo itemeye ndetse ihita inafata umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize, perezida wa Rayon Sportrs, Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA niba ibi byemezo ari yo ibifata kuko wagira ngo uwashyize umukino ku wa Gatanu yashakaga ko bazatsindwa n’uwo ku Cyumweru wa shampiyona wa AS Kigali.

    Ati 'Wagira ngo uwabikoraga yagiraga ngo imikino yose tuyitakaze [Intare FC n’uwa AS Kigali]. Ese ibyemezo ufata ni wowe ubyifatira cyangwa hari undi ubigufatira?'

    Yakomeje avuga ko atumva imikino irimo gukinishwa Rayon Sports ku wa Gatanu akongera ku Cyumweru nyuma y’uko umukino usubitswe abakinnyi barimo kujya ku kibuga, asaba amategeko kubahirizwa.

    Ati 'Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe. Twe twabaye tubabwiye ngo icyo cyemezo mwafashe turi kujya ku kibuga nticyitwemerera gukomeza. Nibaza bakatubwira ko hari ukundi byagenda tuzabireba, nibatubwira ngo turabahannye, tuzabyemera. Tugomba kwiga.'

    Abajijwe niba hari abantu akeka ko ari bo baba bafata ibyemezo, Uwayezu Jean Fidele yirinda kubivugaho byinshi.

    Ati 'Ntabwo nza kukubwira ngo ni naka. Baravuga ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera. Ikibazo dufite ntabwo ari umuntu runaka, ni umupira uri gupfa. Ntabwo turi hano ngo dushinjanye. Sinshaka kuvuga runaka'

    Yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports baba bababajwe n’iki cyemezo cyo kwikura mu gikombe cy’Amahoro ariko bagifashe mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y’umupira w’amaguru.

    Ati “Abadukunda, abakunda umupira w’amaguru batubabarire, mu izina rya Rayon Sports nsabye imbabazi kuko icyemezo twafashe, twagifashe ku migendekere myiza y’umupira w’amaguru n’ejo hazaza. Ibihano bashaka no kudufatira, twiteguye kubyubahiriza.”

    Nyuma yo kuva mu gikombe cy’Amahoro, perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira noneho Rayon Sports ikabona ko bitababangamiye bazagaruka mu gikombe cy’Amahoro.

    Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-mu-mvugo-ikomeye-yakemanze-ferwafa-asaba-imbabazi-abakunzi-ba-rayon

  • Mukansanga Salima yahawe igihembo cy’Indashyikirwa #rwanda #RwOT

    Mukansanga Salima Rhadia ni umwe mu bahawe igihembo mu bihembo bya ‘Forbes Woman Africa 2023, bihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

    Uyu musifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yahawe iki gihembo bitewe n’ibikorwa yagezeho mu mwaka ushize wa 2022.

    Muri 2022 Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wabashije gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo, ni nyuma y’uko asifuye mu gikombe cy’Afurika cyabereye Cameroun tariki ya 9 Mutarama kugeza 6 Gashyantare 2022.

    Nyuma uyu musifuzi kandi yatoranyijwe mu basifuzi basifuye igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye Qatar mu mpera z’umwaka ushize wa 2022.

    Akaba ku munsi w’ejo hashize tariki ya 8 Werurwe 2023 yarahawe iki gihembo yashyikiririjwe mu nama ya ‘Forbes Women Africa’ yabereye muri Afurika y’Epfo ubwo banizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Salima akaba yavuze ko nyuma yo gukora amateka yakoze yagiye yakira ubutumwa bwinshi bw’abagore bamushimira ndetse bamubwira ko bamushyigikiye.

    Ati '99% by’abantu banyoherereza ubutumwa bari abagore. Baranshyigikiye. Nubwo yaba atanzi, ntacyo bitwaye, ni buri mugore by’umwihariko wo muri Afurika wifuzaga kugera ku rwego rwo hejuru nkanjye.'

    Nyuma y’ibi byose kandi Mukansanga Salima Rhadia yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora imikino ya nyuma y’Igikombe cy’isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama 2023.

    Salima yahawe igihembo Forbes Women Africa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salime-yahawe-igihembo-cy-indashyikirwa