Blog

  • Dr Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rwirengagije abagore, rwaba rwihima – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Ni umuhango waranzwe no kugaragaza ibyagezweho n'abagore batandukanye bo mu karere ka Gasabo, by'umwihariko abibumbiye mu makoperative atandukanye, bakihangira imirimo ibateza imbere.

    Abagore b'indashyigikirwa bahembwe n'inzego zitandukanye zirimo na Canal Plus Rwanda, imaze kuba ubukombe muri serivisi z'amashusho ya Televiziyo mu Rwanda.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta, yakomoje ku ibarura rusange ryabaye umwaka ushize, riherutse kugaragaza ko abagore n'abakobwa bagize 51.5 % by'abaturage bose.

    Yavuze ko kuba aribo benshi mu gihugu, kubirengagiza mu rugendo rw'iterambere byaba ari ukwihima.

    Ati 'Ibaze rero mu Rwanda ufashe abantu bangana batyo ukabihorera ugashyira ku ruhande! Ibyo byaba ari uguhomba gukomeye mu iterambere kuko twese turi abantu, dufite ubushobozi dufite n'ubwenge.”

    Yavuze ko Leta yashyizeho amategeko n'uburyo bwose bufasha abagore n'abakobwa gutera imbere, haba mu mashuri, ubuzima, imibereho myiza n'ibindi.

    Ati 'Uruhare rw'umutegarugori mu gutekerereza igihugu rurigaragaza cyane, murabibona namwe mu nzego zitandukanye zihari. Byose biva mu bumenyi bakura mu ishuri ritashobokaga igihe umugore atari afite uburenganzira bwo kwiga.'

    Nubwo hari ibyakozwe, Dr Biruta yavuze ko hari ibigikeneye gukorwa nko kongera umubare w'abagore n'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, abana bata ishuri, abagwingira n'ibindi.

    Ati 'Ibibazo ku Isi no mu gihugu cyacu bizahoraho, ariko ibisubizo biba bihari kandi bigerwaho iyo abayobozi bafatanyije n'abo bayobora. Ibisubizo bishobora kutaboneka uyu munsi ariko iyo bakomeje byanze bikunze biba bizaboneka.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, by'umwihariko bakoresha ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Turabizi ko ikoranabuhanga ari inkingi mu iterambere, kuba abagore badakoresha ikoranabuhanga rero bituma umugore atamenya amakuru amuganisha ku iterambere. Tugomba kwiha intego zo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo twiteze imbere, duteze imbere umuryango ndetse n'igihugu.'

    Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal Plus Rwanda , nyuma yo kugira uruhare mu guhemba abagore b'indashyikirwa, nk'ikigo cy'ikoranabuhanga, yavuze ko iterambere ry'umuryango ahanini rishingira ku mugore bityo kwifatanya na bo ari ingenzi.

    Ati 'Ntabwo turi ikigo gicuruza amashusho gusa, ahubwo twinjira no mu miryango tukareba ko umugore adasigara inyuma mu ikoranabuhanga, kandi akaba abasha kubona n'ibindi bikoresho bimufasha no mu mikurire y'umwana.'

    Canal Plus kandi yagize uruhare mu guhemba abagore b'indashyikirwa, aho bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye birimo na Gaz zo gutekesha.

    Muneza yavuze ko bizafasha abagore kwihutisha imirimo yo mu rugo nko guteka, bityo babone umwanya wo gukora ibibateza imbere kandi banabungabunge ibidukikije.

    Muri uyu muhango Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta yemeye gutanga imashini ebyiri zikoresha amashanyarazi ku bagore bibumbiye muri Koperative y'ubudozi bagaragaje ko bagirwaho ingaruka no kutagira imashini zigezweho.

    Ubuyobozi bwijeje abagore gukomeza kubafasha mu rugendo rw’iterambere

    Dr Biruta na Meya Rubingisa basuye ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abagore bibumbiye hamwe muri Gasabo

    Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal Plus Rwanda yavuze ko ibikoresho batanze bizafasha abagore kwihutisha imirimo yo mu rugo nko guteka, bityo babone umwanya wo gukora ibibateza imbere.

    Abagore bahawe gaz mu rwego rwo kubafasha kwihutisha imirimo yo mu rugo no kurengera ibidukikije

    Abagore bagaragaje uruhare bagize mu guteza imbere umuryango

    Dr Biruta yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guha agaciro abagore n’abakobwa kuko ari umusingi w’iterambere

    Canal Plus yifatanyije n’abagore kureba uko umugore yakwiteza imbere mu ikoranabuhanga

    Canal Plus Rwanda yifatanyije n’Umujyi wa Kigali kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-vincent-biruta-yagaragaje-ko-u-rwanda-rwirengagije-abagore-rwaba-rwihima

  • Intumwa za UN zamanutse gukora isuzuma ku bibera muri RDC #rwanda #RwOT

    Intumwa z'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano ku isi katangiye uruzinduko muri DRC kureba uko umutekano wifashe mu gihugu hose.

    Izo mpuguke zageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe, bikaba biteganyijwe ko zizasoza uruzinduko tariki 12 Werurwe 2023.

    Izi ntumwa z'Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano zigomba guhura na Perezida Tshisekedi, inteko ishinga amategeko n'abagize guverinoma.

    Iyi komisiyo kandi izerekeza mu burasirazuba bw'igihugu guhura n'amatsinda y'abagore, abahunze, sosiyete sivile ndetse n'imiryango mpuzamahanga igamije kugarura amahoro muri icyo gihugu iri muri iki gihugu kinini muri Afurika yo hagati.

    Biteganijwe ko bazasoza bakora ikiganiro n'abanyamakuru I Goma ku ya 12 Werurwe kizibanda ku butumwa bw'akanama gashinzwe umutekano ku isi, nk'uko MONUSCO ibitangaza.

    Izi ntumwa zigiye muri RDC mu gihe ingabo z'icyo gihugu zimaze umwaka mu mirwano n'umutwe wa M23, uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry'amasezerano yasinywe mu 2013 ndetse no guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Abanyekongo bagaragaje ko barambiwe imyitwarire ya MONUSCO ivuga ko yaje gutabara abasivile nyamara bakaba bicwa umusubirizo irebera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/intumwa-za-un-zamanutse-gukora-isuzuma-ku-bibera-muri-rdc

  • Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye 24 bazira ibyaha byo kuryamana kw'abahuje igitsina #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bamwe mu bategetsi mu bihugu by'Afurika y'Uburasirazuba bamaganiye kure abaryamana bahuje ibitsina, mu Burundi 24 bafite uwo muco bamaze gukatirwa n'urukiko .

    Uburundi bwashyize ho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina kuva mu mwaka wa 2009, aho ufashwe agomba kujya ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 2 muri gereza.

    AFP yatangaje ko hari urukiko rwayihaye amakuru ko bamwe mu bategetsi b'ibihugu bya Afuri y'Uburasirazuba bamaze kwemeza ko biteguye guhangana n'ababana bahuje ibitsina cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina bo muri icyo cyiciro.

    Igipolisi cy'Uburundi cyataye muri yombi Abagabo 17 n'abagore 7 kuya 23 z'ukwezi gushize kwa Gashyantare 23 ,2023,hari mu birori byiswe MUCO Burundi waberaga mu mugi w'ubutegetsi wa Gitega wari wateguwe n'imiryango idaharanira inyungu igamije gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    Ni nyuma yo gutungirwa agatoki n'abaturage bari bitabiriye ibyo birori, bagaha Polisi y'igihugu amakuru y'uko abaryamana bahuje igitsina bitabiriye ibyo birori nayo ikabata muri yombi kuva ubwo.

    Polisi yavuze ko abo bose yafashe yabasanganye ibimenyetso bibahamya ubutinganyi birimo n'udukingirizo bakoresha n'ibindi bijyanye n'ako kazi batavuze amazina.

    Armel Niyongere ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ACAT Burundi yatangaje ko aba 24 bafashwe bamaze iminsi 10 bahatwa ibibazo byarangiye bahamijwe icyaha cy'ubutinganyi.

    Mu minsi mike ishize, Perezida w'uburundi Evariste Ndayishimiye yatabye abaturage be kwamagana no kurandura burundu umuco w'abaryamana bahuje ibitsina uhereye mu mizi yawo.

    Aho yagize ati' Ndasana Abarundi mwese kurwanya abo bose bimitse umuco mubi w'ubutinganyi, kuko n'Imana ubwayo ntishobora kubihanganira . abameze uko bagomba guhanwa ndetse bagafatwa nk'abanyamahanga.

    The eastafrican

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/urukiko-rwo-mu-burundi-rwakatiye-24-bazira-ibyaha-byo-kuryamana-kw-abahuje

  • Meteo Rwanda yavuze impamvu hamaze iminsi har… – #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo rya Meteo Rwanda batangaje ingingo eshatu arizo; uko ikirere cyari kimeze mu kwezi kwa Gashyantare, iteganyagihe ry'ukwezi kwa Werurwe, n’ingaruka zatewe n'ikirere mu kwezi kwa Gashyantare ndetse n'iziri guteganywa mu kwezi kwa Werurwe 2023.

    Berekanye inshamake y’uko ikirere gihagaze bahereye ku mvura yaguye mu kwezi kwa Gashyantare 2023, yari hasi y'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu gihe cy'imyaka myinshi, mu bice byinshi by'igihugu cyane cyane mu bice byo hagati, iby'amajyepfo n'iby'uburengerazuba bw'igihugu.

    Imvura iteganyijwe hirya no hino mu gihugu muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 iri hagati ya milimetero 40 na 200, ndetse iyi mvura ikaba iri ku kigero cy'imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu Rwanda.

    • Bakomeje basobanura ko ukwezi kwa Gashyantare 2023 kwaranzwe n'imvura yabaye nke mu bice byinshi by'igihugu, ibi bikaba byaragize ingaruka ku buhehere bw'ubutaka, ndetse no ku mirimo y'ubuhinzi cyane ku bihingwa byari bigikeneye imvura.
    • Ishusho igaragaza ikigereranyo cy’imvura yaguye muri Gashyantare 2023 nisanzwe igwa mu myaka myinshi
    • Indi shusho igaragaza ikigereranyo cy’imvura yaguye muri Gashyantare 2023 n'isanzwe igwa mu myaka myinshi

    Ubushyuhe buri kugaragara buri hagati ya dogere Selisiyusi (oC) 21.6 ku bupimiro bwa Busogo mu Ntara y'Amajyaruguru, na dogere Selisiyusi (oC) 29.3 zabonetse ku bupimiro bwa Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Naho impuzandengo y'ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya 10.9 (oC) ku bupimiro bwa Busogo na 19.8 (oC) ku bupimiro bwa Bugarama. Hagati aho mu gice cy'Amajyaruguru niho hakonje kurusha ahandi mu gihugu ugereranyije n'igice cy'Iburengerazuba, Amajyepfo, Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali.

    Impuzangendo y’ubushyuhe bwo hejuru

    Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi

    Mu butumwa bwa Meteo Rwanda bwo kuri Twitter bujyanye n’ubushyuhe buriho, bavuze ko mu minsi ishize (Guhera Tariki ya 05 kugeza kuya 08 Werurwe 2023) mu gihugu henshi hagaragaye ubushyuhe bwinshi aho mu Mujyi wa Kigali hapimwe ubushyuhe buri hejuru ya 32°C.”

    Iki kigo cyavuze ko iki kigero cy’ubushyuhe gisanzwe kiboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare ndetse bwigeze no kugeza kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005. Bati “Ikidasanzwe cyabaye ni ukugira iki gipimo iminsi ine ikurikiranye mu ntangiriro za Werurwe”.

    Basoza bavuga icyabiteye ndetse n’uko ubushyuhe buzagabanuka. Meteo Rwanda iti “Ibi byatewe nuko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa ariko imvura iteganyijwe kuva ku italiki ya cyenda kuzamura izagabanura ubushyuhe byongere busubire nkuko bisanzwe”.

    Ubutumwa Meteo Rwanda yanyujije kuri Twitter

    Inama ku baturage igendanye n'uko bakitwara mu bihe by'ubushyuhe budasanzwe igihe byaba bukomeje

    Amakuru inyaRwanda yakuye ahantu hizewe aragira inama abaturage uko bakwitwa muri ibi bihe biri kugaragaza ubushyuhe budasanzwe, mu masaha ya nijoro ndetse na kumanywa. Abantu baragirwa inama yo gukaza ingamba mu guhangana n’iki kirere.

    Nk’uko byatangajwe n’abahanga mu bijyanye n’imiterere y’ikirere, ubu bushyuhe buri guterwa n’ihumana ry’ikirere, bigendanye n’ingaruka bishobora gutera zirimo kubura amazi mu mubiri bishobora kuviramo urupfu cyangwa kwikubita hasi, indwara z’uruhu zirimo ubushita (Chicken pox), n’izindi zitera kwishima ndetse no guhangayika gukabije (Psychological stress).

    Ibyo abaturage basabwa gukora mu guhangana n’ubushyuhe:

    1. Kunywa amazi menshi kugira ngo ugumane ububobere mu mubiri.

    2. Guhorana icupa ry’amazi kugira ngo bikwibutse kuyanywa.

    3. Kwirinda ibinyobwa bisindisha na cafeyine muri iki gihe.

    4. Kugabanya ibiryo bikungahaye kuri poroteyine (urugero inyama zitukura), kuko byongera ubushyuhe bwa metabolike.

    5. Kurya imbuto n’imboga ni byiza.

    6. Gukurikirana umuvuduko w’amaraso kugira ngo umenye neza ko uri ku kigero gisanzwe.

    7. Guma mu nzu (mu rugo rwawe cyangwa mu biro) hagati ya saa sita na saa cyenda buri munsi bibaye bishoboka.

    8. Koga amazi akonje mbere yo kuryama nijoro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126880/meteo-rwanda-yasangije-amakuru-yuko-ikirere-gihagaze-nibyo-abaturage-bagomba-kwitaho-126880.html

  • Abahinzi bo mu turere 13 bagite gufashwa n'umushinga 'Hinga wunguke uzafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry'umusaruro wabo #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga Hinga Wunguke uzakora ibikorwa bizamara igihe kingana n'imyaka itanu (2023 — 2028),ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Mutarama 2023, ukaba uterwa inkunga n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere 'USAID' Hinga Wunguke izibanda ku bikorwa byayo aribyo(Kugaburira ahazaza h'ingaruka) mu turere 13, aritwo: Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, ndetse na Rutsiro.Daniel Gies, umuyobozi wa Hinga wunguke mu Rwanda yagize ati:'Twishimiye cyane gukorana n'abahinzi bo mu Rwanda ndetse n'abandi bakora ku isoko kugira ngo turusheho kugera ku masoko yunguka no kongera umusaruro ku bicuruzwa na serivisi.'

     

    N'ubwo urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda ruhura n'ibibazo bikomeye bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe abahinzi bizeye ko gukoresha ibikoresho bigezweho ndetse n'ikoranabuhanga, bizabaha ubushobozi bwo kuzamura umusaruro, bityo barusheho kwihaza mu birirwa no kongera ibiribwa bifite intungamubiri, ndetse n'inzego zose zizafatanya kugira ngo habeho impinduka zirambye zizatuma umusaruro w'ubuhinzi wiyongera.Ikaba izakorana n'inzego za Leta ndetse n'abikorera ku giti cyabo mu cyaro, ndetse n'imijyi y'u Rwanda ku bijyanye na gahunda izakorana neza mu nzego z'ubuhinzi zatoranijwe.

    Binyuze muri Hinga Wunguke, bazateza imbere politiki y'ishoramari ry'abikorera ku giti cyabo aho bazakorana mu bijyanye n'amasoko aho uyu mushinga uzakorera kugira ngo bagere ku buryo bunoze kandi bamenye ba rwiyemezamirimo bashobora gutuma habaho impinduka nziza mu gihe bazana ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo intego z'uyu mushinga zigerweho.

    Abafatanyabikorwa b'ingenzi b'uyu mushinga wa Hinga wunguke ni Guverinoma y'u Rwanda, abikorera ki giti cyabo, amakoperative, amashyirahamwe na ba rwiyemezamirimo cyane cyane bo mu cyaro.Muri ibi bikorwa, Hinga Wunguke izakoresha agera kuri Miliyoni 20 z'amadolari y'Amerika. muri ayo, asaga Miliyari 21 z'amafaranga y'u Rwanda azakoreshwa mu gufasha abahinzi kubona inkunga binyuze mu bigo by'imari.

    Hari kandi asaga miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura ibijyanye no kugeza umusururo ku masoko.Muri rusange muri uyu mushinga hazakoreshwa miliyoni 30 z'amadolari y'Amerika akaba asaga miliyari 32 z'amafaranga y'u Rwada.

    Muri iyi myaka 5 (2023-2028), Hinga Wunguke izashyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by'abagore bafite imyaka yo kubyara kurya indyo yuzuye.

    The post Abahinzi bo mu turere 13 bagite gufashwa n'umushinga 'Hinga wunguke uzafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry'umusaruro wabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abahinzi-bo-mu-turere-13-bagite-gufashwa-numushinga-hinga-wunguke-uzafasha-kwiteza-imbere-ndetse-no-kwagurirwa-isoko-ryumusaruro-wabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinzi-bo-mu-turere-13-bagite-gufashwa-numushinga-hinga-wunguke-uzafasha-kwiteza-imbere-ndetse-no-kwagurirwa-isoko-ryumusaruro-wabo

  • SKOL yahuje abarimo Orchestre Impala na Busha… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bizafungurwa n'ikizabera mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y'Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, bizakomeza no ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 202, ku kibuga cy’umupira cya Seminari ya Kabgayi.

    Abanya-Muhanga bazataramirwa n'abahanzi barangajwe imbere na Orchestre Impala, umuraperi Bushali, Mr Kagame ndetse na Papa Cyangwe. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa munani z'amanywa bisozwe saa moya z'ijoro.

    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije kwegera abakiriya ba SKOL no gukomeza kubumvisha ku cyanga cya 'Skol Lager'.

    Yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo bisaba ko umuntu agura Skol Lager ebyiri. Ati 'Abakunzi ba SKOL mu Mujyi wa Muhanga turabateganyiriza kubaha imyidagaduro binyuze mu muziki mwiza bazacurangirwamo na Impala, Bushali, Mr. Kagame na Papa cyangwe.”

    “Byumwihariko ibinyobwa byacu byose bizaba biri ku kiranguzo, aho kwijira usabwa kugura SKOL Lager 2 ntoya gusa ku mafaranga 1000Frw gusa.'

    SKOL itangije ibi bitaramo mu gihe iherutse gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 13 ishize iri ku isoko ry'u Rwanda, byabaye ku wa 26 Gashyantare 2023. Mu kwizihiza iyi sabukuru, SKOL yaboneyeho no gusogongeza abakiriya icyanga cya SKOL Lager iri mu icupa rishya.

    Ibi bitaramo by'abahanzi byateguwe bizafasha muri gahunda y'uru ruganda yo kumenyekanisha iki kinyobwa cya Skol Lager, kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika.

    Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru y'imyaka 13, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SKOL, Marie-Paule Niwemfura yavuze ko benshi batari bazi ko 'SKOL Lager ari inzoga ifitanye amateka akomeye n'Abanyafurika.’

    Orchestre Impala, Bushali, Papa Cyangwe na Mr Kagame babimburiye abandi bazaririmba muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Impala, Bushali na Papa Cyangwe bamaze igihe bagaragara mu bitaramo  bitandukanye na Mr Kagame. 

    Bushali uzwi mu ndirimbo nka ‘Kirika’, ‘Kurura’ n’izindi agiye gutaramira abanya-Muhanga 

    Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo ‘Warandinze’ yakoranye na Mushiki we Flawa, agiye gufasha abanya-Muhanga kumva icyanga cya SKOL Lager 

    Orchestre Impala biteguye gususurutsa abo mu Ntara y'Amajyepfo 

    Papa Cyangwe uzwi mu ndirimbo nka ‘It’s Okay’, ‘Yale Yale’, ‘Remedy’ n’izindi’ agiye kuririmba mu bitaramo bigamije kwamamaza SKOL Lager 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126873/skol-yahuje-abarimo-orchestre-impala-na-bushali-mu-gitaramo-i-muhanga-126873.html

  • Adam na Eva, Jack na Rose, Miss Elsa na Kid!… – #rwanda #RwOT

    Gukundana ni ibintu byahozeho kandi bizanahoraho igihe cyose umuntu azaba agituye mu isi, urukundo ni uruzabana n'abantu. 

    Gusa hari inkundo zihariye mu bantu bamwe na bamwe bigatuma basiga amateka avugwa igihe kirekire n'ubwo amwe n'amwe akemangwa bitewe n'uko hari abatayemeranyaho cyangwa se ari ibitekerezo.

    Reka turebe inkundo zasize amateka mu mitwe y'abantu bitewe n'ibyabaye hagati y'abakundanaga cyangwa se ibyo bakoze hagati yabo n'ubu tukaba tubishyira mu ndirimbo, ibisigo n'ibindi byinshi.

    Miss Elsa na Prince Kid ku bw'igikundiro cy'abafana, bashobora kuzinjizwa mu banyaduhigo mu bijyanye n’urukundo muri Afrika no ku Isi. Bashobora kandi kuzabera urugero rwiz abandi cyane cyane mu bakundana bitewe n'inkuru yabo nibasha gusesengurwa neza.

    Iyi uraranganyije amaso kuva urukundo rw’aba rwatangira kumenyekana, hagiye havugwa byinshi, abantu benshi babikomozaho bavuga ko babaye bakundana, byaba ari urukundo rwa nyarwo koko.

    Ahanini babishingiraga ku kuba barahuriye mu irushanwa rimwe, umwe ari umukoresha w'undi, gusa uko yisanzuraga kuri we akaba ari na ko yisanzuraga ku bandi nubwo bo atabakundaga.

    Byahawe intera ndetse bitizwa umurindi ubwo Prince Kid yafugwaga, abakamukijije baramutererana hasigara n'ubundi Miss Elsa waje kunyura mu rugendo rugoye kugeza n'aho afungwa.

    Bivugwa ko Miss Elsa yafunzwe inshuro ebyiri harimo iya mbere yafungiwe kuri sitasiyo ari kumwe n'abandi, bagasabwa gutanga telefone ariko we akayimana ndetse ntihagire n'amakuru atanga.

    Byagaragaye kandi ko yarwaniye ishyaka Prince Kid kugeza ku munsi wa nyuma ubwo Kid yari mu gihome nyamara we ari kurwana no kugira ngo aba Miss bagenzi be bavuge ukuri ari na ko babisinyira.

    Miss Elsa na Kid

    Amakuru avuga ko yabonye bacye ndetse bikavugwa ko kugira ngo abone benshi yaba yarakoresheje impapuro mpimbano ari nabyo byatumye ajya muri kasho ndetse araburana, ariko nyuma aza kuba umwere arataha, bivuze ko nta mpapuro mpimbano yigeze akoresha.

    Nubwo yabaye umwere, Miss Elsa yakomeje kurwanira ishyaka Prince Kid wamaze kuba umugabo we mu mategeko. Byageze aho bajya mu murenge basinya kubana akaramata nk'umugore n'umugabo. Amakuru avuga ko indi mihango y’ubukwe izaba muri uku kwezi bidahindutse.

    Nyuma y'urwo rugendo rwose, abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima kugeza ubwo bamwe batanze ibitekerezo bavuga ko ari rwo rukundo rugomba kwandikwa mu bitabo.

    Nyuma y'ubukwe bwa Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 na Prince Kid, benshi bashimye intambwe bateye. Umunyamakuru M Irene yavuze ko ari bo bantu ‘barongoranye’ yerekana ko anyuzwe, abakoresha Twitter bati ‘Iyi niyo nkuru y'urukundo ishobora kubarwa’.

    #5 Adam na Eva

    Adam na Eva niyo Couple ya mbere yabaye mu isi ugendeye ku byanditse muri Bibiliya

    Niba warasomye kuri Bibiliya mu isezerano rya kera, ivuga uko isi yatangiye ari bwo Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adam, nyuma ikaza kumuremera umufasha Eva.

    Ni ukuvuga ngo Adam na Eva ni bo bantu batubanjirije mu gukundana. Ariko bazwiho ikindi kintu gikomeye cyo kuba barariye ku rubuto Imana yari yababujije. Ari nabyo byaje guteza imvune duhura nazo kuri iyi si. Ibi byose ni ibyanditse muri Bibiliya.

    #4 Jack na Rose

    Leonardo DiCaprio nka Jack naho Kate Winslet nka Rose muri filime 'TITANIC' — Ifoto: Time.com

    Twese tuzi ko habayeho ubwato bunini cyane bwitwaga Titanic, bwaje gukorera impanuka mu nyanja ya Atarantike (Atlantic) bugonze ikibuye kinini cy'urubura. 

    Gusa aya mateka arimo andi mateka y'abantu babiri bakundanye ari bo Jack na Rose, kuko Jack yaje kwitangira Rose akamufasha kurokoka iyo mpanuka.

    #3 Romeo na Juliet

    Leonardo DiCaprio muri Filime 'Romeo and Juliet'

    Romeo na Juliet ni ijambo rivugwa cyane mu bakundanye cyangwa se n'indirimbo z'urukundo kubera urukundo rwaranze aba bombi.

    Gusa ibi ntabwo byabayeho, ahubwo ni igitekerezo umwanditsi William Shakespeare yanditse mu gitabo cye 'Romeo and Juliet' aho Juliet (Umukobwa) yemera guhara ubuzima bwe nyuma yo kubura Romeo (Umuhungu) yari yarihebeye.

    #2 Bonnie na Clyde

    Bonnie and Clyde bari abajura ruharwa — Ifoto: Biography.com

    Iyo bavuze ngo abantu bazabana mu bibi no byiza, hari abumva bidashoboka kubera ko abantu batihanganira kuba baba mu bibi igihe hari aho ibyiza bihari.

    Aba rero bazwiho kuba bari abajura ruharwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S.A). Bibaga amabanki n'ububiko bw'ibikoresho mu gatsiko kitwaga 'Barrow Gang'. Gusa ntibyarangiye neza kuko baje kwicwa na polisi mu 1934 muri Leta ya Louisiana.

    #1 Igikomangoma Harry na Meghan Markle

    Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuzwe cyane mu binyamakuru

    Twakomeje kuvuga aba cyera ariko no muri iyi myaka ya vuba hari urukundo rwagumye mu mitwe y'abantu benshi ku Isi harimo n'urw'igikomangoma cy'ubwami bw'u Bwongereza (United Kingdom) Harry na Meghan Markle.

    Bashinze urugo muri Gicurasi 2018, nyuma gato muri Mutarama 2020 baz no kwiyemeza guhara ubudahangarwa n'icyubahiro byo gutura ibwami bavayo bajya kwibera abaturage basanzwe. Ibi bishimangira urukundo rutangaje Harry na Meghan bakundana.

    Hari indi nkuru y'urukundo waba uzi yaba yarasigaye mu mitwe ya rubanda? Reka dusangire ijambo!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126756/adam-na-eva-jack-na-rose-miss-elsa-na-kid-inkuru-zurukundo-uzahora-wumva-ku-bwudushya-bako-126756.html

  • Ibintu 5 abakobwa bafata nkinyungu zo gukund… – #rwanda #RwOT

    Ibi bikunze kubaho aho bivugwa ko urukundo rw'ubu rusigaye rugurwa, hashingiwe ku kuba abakobwa bakunda abahungu bafite imitungo n'amafaranga, ibi abenshi bita gukora ikofi mu mvugo zubu ndetse na bamwe mu bahungu bagakunda abakobwa bafite amafaranga. 

    Nk'uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, aha turareba zimwe mu nyungu abakobwa bavana mu gukundana n'abahungu bafite amafaranga:

    1.Ukoresha amafaranga make

    Mu rukundo bibaho ko habaho uburyo bwo gukoresha amafaranga ku mpande zombi mu rwego rwo kurushaho gufatanya. Gusa iyo umugabo adahagaze neza ku mufuka usanga kwa gukoresha amafaranga bihengamira ku ruhande rw'umugore gusa ndetse akaba yanakoresha amafaranga menshi mu kurushaho guhaza ibikenewe byose. 

    Aha rero niho usanga abakobwa cyangwa se abagore bakunda abagabo bafite amafaranga kuko bibagabanyiriza amafaranga yo gukoresha bagakoresha make ku nyungu rusange andi bakayakoresha ku giti cyabo dore ko burya abakobwa bakenera ibintu byinshi bitandukanye ugereranyije n'abagabo. Mu bo abakobwa bakenera harimo; Imisatsi, inzara, amavuta, make ups n’ibindi.

    2.Ubona ibyo ushaka

    Umusore ukennye ashobora kuba azi gutereta, afite amagambo meza aryoshye, ariko bikarangirra aho. Umukobwa aho ava akagera akunda ibintu byiza, kandi akeza karigura nta wutabizi, wa musore ukennye bizamugora cyane kugushakira ndetse no kukubonera ibyo ushaka byose cyane ko nawe akenshi usanga ibyo ashaka atabyibonera uko bikwiye. 

    Iyi ni imwe mu mpamvu zitera abakobwa benshi kureka abakunzi babo kuko bakennye bagasanga abifite kuko babaha ibyiza bashaka, byaba ibyo kurya, imyambaro, gutemberera ahantu heza h'inzozi zabo n'ibindi.

    3.Inshuti n'umuryango bawe barishima

    Mu rugendo rwawe rwo gukundana nta wundi ukundira uretse wowe ubwawe, ariko tubwizanye ukuri kandi kuriho, iteka uzasanga ubuzima bwawe bushingiye kuri ba bantu bakwitaho kandi bagukurikiranira hafi mu buzima bwa buri munsi. Ba bantu batifuza kukubona ubabaye cyangwa ubayeho nabi, ntibanakishimira kukubona ukundana n'umuntu utabasha kukwitaho ngo aguhaze uko bikwiye.

    Bashobora kutabikwereka cyangwa ngo babikubwire kuko biragoye kwiha guhanura umukobwa uri mu rukundo ariko ukuri guhari ni uko ababyeyi n'abavandimwe ndetse n'inshuti zawe, hatajemo iby'amashyari banezezwa no kubona ukundana n'umusore ukize kuko baba bizeye ko uko biri kose azakwitaho ntugire ikibazo kuko azaguhaza muri byose.

    4.Utegura imishinga y'igihe kirambye

    Kereka udafite gahunda yo kubana n'uwo mugabo, ni bwo udashobora kwishimira gukundana nawe cyane ko nta n'impamvu igaragara y'urwo rukundo. Aha umuntu ashobora kwibaza, uko utegura ubukwe, uko wifuza kubaho na nyuma yabwo n'ibindi byagusha ku byiza byo gukundana n'umugabo ukize. 

    Umugabo ukize azaguha icyizere cyo kuba wategura umushinga cyangwa imibereho yo mu buzima buri imbere kandi irambye kuko waba ufite icyizere ko bizakorwa uko bikwiye.

    5.Ntuhangayikira cyane uko uzabaho

    Iyo umuntu wese ava akagera nta wudakunda ubuzima bwiza. Ndetse mu Kinyarwanda baca n'umugani ugira uti “Nta wanga aheza arahabura”, bivuze ko no mu rukundo nta wifuza umugabo mubi, nta wutifuza kubaho akennye n'ubwo bibaho ko ibyo bibi umuntu yahura nabyo ariko si byo byifuzwa. Gukundana n'umuhungu ukize, bizaguha icyizere cy'ubuzima bukunejeje ndetse binakurinde kubaho uhangayikishijwe n'ubuzima bw'ejo hazaza.

    Dusoza, aha byumvikane neza wakira, wakena ,urukundo rurizana. Mukobwa, ntuzasige umuhungu mukundana kuko akennye ngo wirukire ukize kuko urukundo si ubutunzi. Ubukire bushakiwe hamwe buryoha cyane kurenza ubwo usanze kuko ubwo usanze ntuba uzi uko bwaje. 

    Bizaba amahirwe kuri wowe nukunda kandi ugakundwa n'uwo muhungu cyangwa umukobwa ukize, ariko nibitanabaho ntuzumve ko ishyano rikugwiriye, bizagutere ishyaka ryo gukora cyane ufatanyije n'umukunzi wawe ubwo bukire muzabugeraneho, mwishimane muri byose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126872/ibintu-5-abakobwa-bafata-nkinyungu-zo-gukundana-numusore-wakoze-ikofi-126872.html

  • Guha abagore umwanya mu miyoborere y'ibihugu,umusanzu ukomeye mu guharanira ubumwe bwa Afurika – #rwanda #RwOT

     Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 mu Rwanda ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera, bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bangana na 44.8% aho mu mirimo ya siyansi n'ikoranabuhanga usanga abagore ari 31%.
     
    Mu nzego z'ubuyobozi ho, umwaka ushize imibare yerekanaga ko mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ari 61.3%, muri guverinoma bakangana na 55%, mu banyamategeko bakangana na 51%, mu buyobozi bw'Intara bakangana na 40%, ku rwego rw'uturere abagore ni 46%, ku buyobozi bw'imirenge ni 47.8% mu gihe mu nzego z'utugari bageze kuri 47.3%.
     
    Ibi bikabonwa nk'intambwe ikomeye u Rwanda rwagezeho kuburyo ngo biramutse bishyizwemo imbaraga n'ibindi bihugu nta kabuza Afurika yakunga ubumwe byuzuye.
     
    Umunyamuryango w'Ishami ry'u Rwanda ry'Umuryango uharanira ukwigira, ukwishyira hamwe n'agaciro k'Abanyafurika, PAM Rwanda, Mugeni Ngendahimana Diane avuga ko kubera guhagararirwa kuri urwo rugero bituma ibitekerezo abagore batanga bibyara umusaruro ufatika.
     
    Ati “Uwo musaruro urimo gutinyuka bakaka n'inguzanyo mu bigo by'imari, bikafasha gukora ubucuruzi burimo n'ubwambukiranya imipaka. Hari n'abatangiye gutangiza inganda hirya no hino muri Afurika. Uwo muhate ni inyungu ku muryango, igihugu na Afurika muri rusange.”
     
    Abihuza n'Umuyobozi ushinzwe abagore muri PAM Rwanda, Mugabo Marie Laetitia uvuga ko umubare w'abahagarariye abagore mu nzego zitandukanye ugaragaza ko bashoboye ndetse ukaba ugira n'uruhare runini mu kubaka igihugu bihereye no mu muryango.
     
    Ati “Umugore ukennye akenenesha umuryango, yakira akawukiza kuko ni we uba mu mirimo itandukanye yo mu rugo. Uwo mubare ni amahirwe akomeye ku gihugu cyacu ndetse na Afurika.”
     
    Uyu muyobozi avuga ko kuva PAM Rwanda yashingwa imaze kugeza kuri byinshi ku mugore cyane ko gahunda zayo zidahabanye n'iz'ubuyobozi bw'igihugu bityo ko icyari ngombwa kwari ukwereka abagore ubushobozi bafite nyuma bakabubyaza umusaruro uko bashoboye.
     
    Ati “Kuri ubu mu 2023 turangamiye kubakira ubushobozi umugore n'umukobwa kugira ngo bagire ubumenyi badafite bubafasha kwiteza imbere ndetse hatibagiwe kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Ni ibikorwa tuzakora mu nzego zose haba mu mashuri mu turere ndetse dutekereza no kugera ku masibo aho batozwa kwigira byuzuye.”
     
     
    Ku bijyanye n'uko ibihugu byo hanze ya Afurika biza guteza intugunda kuri uyu mugabane n'icyo ijwi ry'umugore rifasha mu kubirwanya, Mugabo avuga ko biterwa n'uko ari uko Abanyafurika barajwe ishinga n'iterambere ibidashimisha abo bo hanze y'umugabane.
     
    Ati “Twe (u Rwanda) twamaze gusobanukirwa, ntawazana izo ntekerezo zidukandamiza. Abandi nibashyira hamwe ubumwe bwa Afurika buzagerwaho binyuze mu kumenya ko igihuza abantu kiruta kure icyo ikibatanya.”
     
    Yatangaje ko mu kureba icyakorwa ngo abagore bagire uruhare rufatika mu miyoborere ya Afurika, abagore bo mu Rwanda, Niger, Gabon n'abandi b'Abanyafurika baba muri Canada bagiye gutangiza ibiganiro ku cyakorwa ngo Afurika iyoborwe mu buryo buhuriweho n'ibihugu.
     
    Ibyo bizunganirwa n'umushinga PAM Rwanda ifite wo gutangiza ibindi biganiro ku kwigira kwa Afurika mu mashuri, aho abana b'Abanyarwanda n'Abanyamahanga bazajya bahurizwa hamwe bakaganirizwa ku myitwarire igomba kubaranga ngo nabo bazatange umusanzu mu myaka iri imbere.

    Guha abagore umwanya mu miyoborere, ni imwe mu nkingi za mwamba zizafasha Afurika kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guha-abagore-umwanya-mu-miyoborere-y-ibihugu-umusanzu-ukomeye-mu-guharanira