Blog

  • Niyonzima Olivier Seif yahawe imbabazi za nyirarubeshwa? Akomeje kuba igicibwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mukinnyi yababariwe kubera amakosa yakoze, benshi ntibumva impamvu adahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

    Uyu musore ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi ntasimburwa muri iyi kipe ndetse unayifasha wari unasanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi mbere y’uko ahanwa.

    Yaje gusaba imbabazi ndetse na FERWAFA ivuga ko yababariwe ariko kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru kuva muri Gicurasi 2022.

    Yahamagawe rimwe muri Nzeri 2022 nabwo mu ikipe y’igihugu ya CHAN (abakinnyi bakina imbere mu gihugu) aho yakinishijwe umukino wo kwishyura.

    Benshi bibaza niba nyuma yo guhanwa yarahise aba umuswa ku buryo atahamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi mu ikipe ye ari umukinnyi ngenderwaho.

    Iyo ugerageje kuvugana n’uyu musore nta byinshi yifuza gutangaza kuri iki kibazo uretse kuba na we azi ko yasabye imbabazi akababarirwa ibindi atabizi.

    Ikibazo cya Seif na FERWAFA

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n’abandi kuko bahagurutse ataraza.

    Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”

    Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.

    Aganira n’itangazamakuru tariki ya 20 Gicurasi 2022, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko umutoza akaba uhamagara abakinnyi.

    Ati “Ni ikibazo cyarangiye, Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde si uko abakinnyi bose batariho bafite amakosa ngira ngo niko nabisubiza ibyo guhamagara si ibyacu.”

    Benshi bibaza impamvu Seif atagihamagarwa mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yahawe-imbabazi-za-nyirarubeshwa-akomeje-kuba-igicibwa-mu-mavubi

  • Gutungurana muri 30 b’Amavubi bahamagawe, abadakina bahamagawe abari bitezwe barasigara #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 agomba gukuramo abazakina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ni imikino izaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na na 27 Werurwe 2023 mu Rwanda, azaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L.

    Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo gutungurana aho nk’abakinnyi nka Haruna Niyonzima ukina muri Libya, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, na Niyonzima Olivier Seif wa AS Kigali bari bahagaze neza benshi bumvaga ko bakwiye guhamagarwa batahamagawe kandi bitwara neza mu makipe ya bo.

    Mu rutonde rw’abakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi nka Djihad Bizimana umaze amezi arenga 6 adakina, Ally Niyonzima wa Bumamuru ariko na we amaze igihe adakina.

    Abakinnyi 30 umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye

    Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al – Kawkab), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)

    Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Simeon Iradukunda (Gorilla), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)

    Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

    Amavubi hahamagawe abakinnyi 30

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-muri-30-b-amavubi-bahamagawe-abadakina-bahamagawe-abari-bitezwe-barasigara

  • Rayon Sports yisubiyeho #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yisubiyeho yemera kugaruka mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023, ni nyuma y’ibiganiro bagiranye na FERWAFA.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yari yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, ni nyuma y’uko FERWAFA yari isubitse umukino wo kwishyura wa 1/8 yagombaga gukina na Intare FC kuri Stade ya Bugesera.

    Iyi kipe yamenyeshejwe ko umukino usubitswe habura amasaha 3 gusa ngo ube aho wari wimuriwe kuri uyu wa Gatanu, yahise isezera mu gikombe cy’Amahoro.

    Gusa perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira bakabona ibyari bibabangamiye byavuyeho, bakwemera kugaruka mu gikombe cy’Amahoro.

    Mu ibaruwa ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bemeye kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro.

    Iyi baruwa igira iti “Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa FERWAFA bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo, tubandikiye tubamenyesha ko Rayon Sports yemeye gusubira mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023.”

    Ntabwo haratangazwa igihe nyirizina uyu mukino wo kwishyura uzabera n’ikibuga kizawakira.

    Ibaruwa ya Rayon Sports yigarura mu gikombe cy’Amahoro

    Rayon Sports igomba gukina n’a Intare FC umukino wo kwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yisubiyeho

  • Joe Biden atangaje Ko Donald J. Trump ari we uzamusimbura ku mwanya wa President. #Rwanda #RWOT

    Perezida wa leta zunze ubumwe za america niyagaragaye nk’uwifitiye icyizere aramutse ahanganye na Donald Trump mu matora y’umukuru w’icyo gihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Aho mw’ijambo yavuze ko afite ubwoba ko Donald Trump agiye gusubira kuba prezida w’icyo gihugu.

    Ibi abasesenguzi ariko basanga ari amayeri kuko Joe Biden azi neza ko atatowe n’abaturage kuberako bamukunda ahubwo umubare mwinshi yabamutoye arikuberako banga Donald Trump. Ibi rero atangiye kongera kubikangisha aba Democrate, ni nko kuvuga ngo “Nimutantora mushobora kongera kuyoborwa na Trump”

    Iyi ni inkuru dukesha Fox News :

      

     

  • Wema Sepetu yongeye gukuramo inda, yerekanywe mu muryango w’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania 2006 Wema Isaac Sepetu yerekanywe mu muryango w’umukunzi we akaba n’umuhanzi ugezweho muri Tanzania, Whozu.

    Aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane hagati mu mwaka ushize wa 2022, avuga ko iyo akunda umuntu atajya yihishira.

    Ati “ndi umuntu ukunda kwerekana amarangamutima ye. Si nkunda kwigaragaza uko ntari. Ndagukunda cyangwa si nkunda.”

    Abajijwe igihe umuhungu azajya kumwerekanira, yagize ati “Urakeka ntarajya kwerekanwa?”

    Umwaka ushize Sepetu yigeze gutungura abantu avuga ko Whozu namusiga bazaze bamushyingure.

    Ati “nunsiga bazaze banshyingure, bazanshyingure.”

    Mu kiganiro umukunzi we Whozu aheruka gutanga kuri radio yavuze ko muri Kanama 2022 Sepetu yakuyemo inda ye ariko ahamya ko ari we wabiteye.

    Ati “Wema yari atwite muri Kanama. Ubwo yari igiye kugira amezi 3, twarashwanye kugeza aho twari tugiye no gutandukana.”

    “Ni njye wari wibeshye, nari narakariye Wema sinamwumva, icyo nashakaga ni ugutandukana na we, si nari nzi ko bishobora kugira ingaruka ku nda, naramukundaga natekerezaga ko yambabaje. “

    Yakomeje avuga ko Wema Sepetu yamusabye imbabazi ariko undi ntiyamwumva.

    Sepetu yavuze ko byabayeho ariko abantu batigeze babimenya kuko bakunda ko abantu babona ko bakundana ibibazo bya bo bikaguma hagati ya bo.

    Iyi yabaye inda ya 3 Wema akuyemo, ni nyuma y’uko aheruka kwemera ko yakuyemo inda 3 za Steven Kanumba wari umukinnyi wa filime muri Tanzania bakundanaga ariko ubu akaba yaritabye Imana.

    Whozu yavuze ko yakoze amakosa yatumye Wema akuramo inda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yongeye-gukuramo-inda-yerekanywe-mu-muryango-w-umukunzi-we

  • Uganda: Umugabo n'inshoreke bishyuye umuganga ngo yice umugore w'isezerano #rwanda #RwOT

    Umugabo muri Uganda akurikiranwe mu rukiko n'inshoreke y'umugore, bakekwaho kugambirira kwica umugore w'isezerano bakoresheje uburozi bwo kwa muganga.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mugabo wo mu Karere ka Luweero yatangiye uyu mugambi, umwaka ushize ubwo yoherezaga iyi nshoreke kujya kwivuza kwa muganga igamije kumenyana neza n'umuganga, bari kuzifashisha bica umugore w'isezerano.

    Umuganga yemerewe miliyoni 5 z'amashilingi ngo azahe umugore w'isezerano imiti yica, nawe arabyemera agamije kumenya neza imigambi, kandi ngo ntiyashoboraga kubyanga, kuko uwo mugore yari kwicishwa ibindi bintu birimo intwaro.

    Umugabo ukekwaho kugambirira kwiyicira umugore yabwiye urukiko ko yashakaga kumuhora ko yamugize inganzwa mu rugo atakivuga, ndetse ko n'abana yabyaye bose abamusuzuguza.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko uwo mugabo yari yaraguze umuti utesha ubwenge yari kuzaha umugore we, akamuzana kwa muganga atabizi bakamutera urw'amazi agapfa, ariko imiti uwo muganga washakaga gukiza ubuzima yamuhaye itari iyo yamusabye, uretse amazina yanditseho atariyo.

    Umunsi wo kumuzana kwa muganga, umuganga wagombaga kumwica kuko ibiganiro bagiranaga yabifataga amajwi, yahamagaye polisi bahahurira n'iyo nshoreke batabwa muri yombi, umugore wangwaga arokoka atyo.

    The post <strong>Uganda: Umugabo n'inshoreke bishyuye umuganga ngo yice umugore w'isezerano</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/10/uganda-umugabo-ninshoreke-bishyuye-umuganga-ngo-yice-umugore-wisezerano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-umugabo-ninshoreke-bishyuye-umuganga-ngo-yice-umugore-wisezerano

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NANI Nineseven mwene Namahungu Emmanuel na Mukundiyubwo, utuye mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NANI Nineseven, akitwa ISIMBI HIRWA Sabine mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-35/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-35

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa AKIDA ALICE mwene — na Nikuze Concessa, utuye mu Mudugudu wa Gatwe Ii, Akagari ka Musaza, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo AKIDA ALICE, akitwa ALICE AKIDA John mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KAMIKAZI Emmanuelie mwene Mishahi Emmanuel na Nyirabakina Beatrice, utuye mu Mudugudu wa Umunezero, Akagari ka Amahoro, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KAMIKAZI Emmanuelie, akitwa KAMIKAZI Emmanuella Rosine mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n'ababyeyi.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/60552-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=60552-2

  • Gen Kabarebe yashimangiye ko FDLR itamara iminota itanu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Gen Kabarebe yahaye ikiganiro urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye, byabereye i Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Yagarutse ku mutwe wa FDLR umaze igihe uhungabanya umutekano w'u Rwanda, washinzwe na benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umutwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iyi minsi ukorana byeruye n'Ingabo za Leta (FARDC) mu guhangana na M23 no guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC bwakunze kuvuga ko abarwanyi ba FDLR nta mbaraga bagifite, nk'aho iyo u Rwanda rubavugaho, ruba rushaka urwitwazo.

    Gen Kabarebe yagize ati “Ikibazo dufitanye na FDLR si icy'imibare. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by'iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano.”

    Gen Kabarebe yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yatangiranye n'abantu b'intiti bake cyane, nyuma y'imyaka 30 hapfa abantu miliyoni.

    Yakomeje ati “Biteye inkeke. Abatangiye CDR muri Kaminuza ya Nyakinama, batarenze 10, muzi icyo yakoze. Yatangiwe n'agatsiko k'abantu bake cyane. Twe ntituvuga imibare kuri FDLR, tuvuga ibitekerezo.”

    Yagarutse ku bayobozi ba FDLR barimo ba Gen Ntawunguka Pacifique Omega, avuga ko bazi icyo bakora.

    Yakomeje ati “Njye mu 2009, nafashe telefoni ndi Gisenyi, mpamagara Pacifique ndamubwira nti uri umupilote, wize mu Bufaransa, nturi injiji. Iyo ntambara urwana wumva uzayitsinda, ko abandi batashye. Yarambwiye ati 'Mon general, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo. Ndamubwira nti ntarwo uzagarukamo.”

    Muri icyo kiganiro, Gen Kabarebe yanagarutse mu mateka agaragaza uburyo uburyo mu 1996, hafashwe umwanzuro wo kuvanga ingabo kubera ko RDF yari ikeneye izindi mbaraga biba ngombwa ko hitabazwa ingabo z'aba-ex far.

    Ni icyemezo cyatumye abafite “ibitekerezo bizima” bakirwa mu Ngabo z'u Rwanda, harimo n'abahoze muri FDLR ariko bahisemo guhindura inzira. Batandukanye n'abayigumyemo n'ubu bagihungabanya umutekano w'u Rwanda bari hakurya y'umupaka.

    Gen Kabarebe ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko i Mutobo, yashimangiye ko ikibazo cya FDLR atari imibare y’abarwanyi bayo, ahubwo ari ingegabitekerezo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yashimagiye-ko-fdlr-itamara-iminota-itanu-mu-rwanda