Blog

  • Gen Kabarebe yashimangiye ko FDLR itamara iminota itanu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Gen Kabarebe yahaye ikiganiro urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye, byabereye i Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Yagarutse ku mutwe wa FDLR umaze igihe uhungabanya umutekano w'u Rwanda, washinzwe na benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umutwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iyi minsi ukorana byeruye n'Ingabo za Leta (FARDC) mu guhangana na M23 no guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC bwakunze kuvuga ko abarwanyi ba FDLR nta mbaraga bagifite, nk'aho iyo u Rwanda rubavugaho, ruba rushaka urwitwazo.

    Gen Kabarebe yagize ati “Ikibazo dufitanye na FDLR si icy'imibare. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by'iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano.”

    Gen Kabarebe yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yatangiranye n'abantu b'intiti bake cyane, nyuma y'imyaka 30 hapfa abantu miliyoni.

    Yakomeje ati “Biteye inkeke. Abatangiye CDR muri Kaminuza ya Nyakinama, batarenze 10, muzi icyo yakoze. Yatangiwe n'agatsiko k'abantu bake cyane. Twe ntituvuga imibare kuri FDLR, tuvuga ibitekerezo.”

    Yagarutse ku bayobozi ba FDLR barimo ba Gen Ntawunguka Pacifique Omega, avuga ko bazi icyo bakora.

    Yakomeje ati “Njye mu 2009, nafashe telefoni ndi Gisenyi, mpamagara Pacifique ndamubwira nti uri umupilote, wize mu Bufaransa, nturi injiji. Iyo ntambara urwana wumva uzayitsinda, ko abandi batashye. Yarambwiye ati 'Mon general, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo. Ndamubwira nti ntarwo uzagarukamo.”

    Muri icyo kiganiro, Gen Kabarebe yanagarutse mu mateka agaragaza uburyo uburyo mu 1996, hafashwe umwanzuro wo kuvanga ingabo kubera ko RDF yari ikeneye izindi mbaraga biba ngombwa ko hitabazwa ingabo z'aba-ex far.

    Ni icyemezo cyatumye abafite “ibitekerezo bizima” bakirwa mu Ngabo z'u Rwanda, harimo n'abahoze muri FDLR ariko bahisemo guhindura inzira. Batandukanye n'abayigumyemo n'ubu bagihungabanya umutekano w'u Rwanda bari hakurya y'umupaka.

    Gen Kabarebe ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko i Mutobo, yashimangiye ko ikibazo cya FDLR atari imibare y’abarwanyi bayo, ahubwo ari ingegabitekerezo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yashimangiye-ko-fdlr-itamara-iminota-itanu-mu-rwanda

  • Rubavu :Batatu bafatanwe inyama z'inka yari yibwe iri gushakishwa #rwanda #RwOT

    Aba bantu batatu barimo umugore umwe, bafatiwe mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Rubavu mu ijoro ryo ku ya 08 Werurwe 2023 bahita batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.

    Bafashwe nyuma yuko umuturage witwa Gaseruka Jean utuye mu Mudugudu wa Rwangara mu Kagari ka Murambi, yitabaje inzego azimenyesha ko yibwe inka.

    Kuva ubwo yatangazaga ko yibwe iri tungo, hahise hatangira igikorwa cyo kurishakisha, nyuma haza gufatwa abantu batatu bafatanywe inyama z'iyi nka bamaze kuyibaga.

    Umugore wafashwe, yasanganywe ibiro 15 by'inyama zari mu ndobo, naho umugabo umwe afatanwa ibiro 20, mu gihe izindi zari ziri kuri mugenzi wabo na we wazisanganywe ndetse na bimwe mu bice by'iyi nka yari yabazwe birimo ibinono.

    Harerimana Emmanuel Braise uyobora Umurenge wa Rubavu, yemeje iby'aya makuru y'ubujura, avuga ko ababukekwaho batahuwe ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha iriya nka yibwe ariko aho kugira ngo bayibone ahubwo babona inyama zafatanywe abantu batatu.

    Yagize ati 'Icyo twakoze ni ugufatanya n'inzego z'umutekano gukurikirana, mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage bumva ko bazatungwa n'iby'abandi kubireka kuko inzego zihora ziri maso, igihe cyose zizabafata zizajya zibakanira urubakwiye.

    Yagize ati 'Turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe, abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.'

    Undi muntu umwe na we ukekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, ari gushakishwa, mu gihe inzego zikomeje iperereza kuri ubu bujura.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rubavu-batatu-bafatnanywe-inyama-z-inka-yari-yibwe-iri-gushakishwa

  • Itangazo: MYUGARIRO Claude yasabye guhindura amazina akitwa NGANYIRIMANA Claude #rwanda #RwOT

    Uwitwa MYUGARIRO Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGANYIRIMANA Claude mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga ku ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-myugariro-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nganyirimana-claude

  • Ubushinwa: Xi Jinping yatangiye kuyobora manda ya gatatu #rwanda #RwOT

    Umutegetsi Xi Jinping uyobora Ubushinwa yongeye gutorerwa manda ya gatatu nka Perezida w'iki gihugu.

    Ni nyuma y'uko byemejwe bidasubirwaho n'inteko ishingamategeko y'Ubushinwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 69 y'amavuko ni umwe mu bategetsi bakomeye babayeho mu mateka y'Ubushinwa.

    Xi Jinping niwe munyamabanga mukuru w'ishyaka rya gikominisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa, ndetse akaba ari nawe mugaba mukuru wa komisiyo ya gisilikare mu Bushinwa.

    Yahawe izi nshingano zombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize.

    Kuba yongeye gutorwa kuba perezida w'Ubushinwa ntabwo bitunguranye, kuko byari byitezwe na benshi mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubushinwa-xi-jinping-yatangiye-kuyobora-manda-ya-gatatu

  • Abafana ba Al-Ittihad bakoze igikorwa cyarakaje cyane Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Rytahizamu Cristiano Ronaldo yarakaye cyane nyuma y'aho abafana baririmbye izina rya mukeba we, Lionel Messi mu mukino ikipe ye ya Al-Nassr yatsinzwemo igitego 1-0 na Al-Ittihad.

    Uyu munyabigwi w'imyaka 38 yagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi ubwo ikipe ye ya Al-Nassr yari imaze gutsindirwa ku kibuga King Abdullah Sports City Stadium.

    Igitego cya Romarinho mu gice cya kabiri cyatumye ikipe ya Nuno Espirito Santo ifata umwanya wa mbere muri Saudi Pro League nyuma yo guhigika Al Nassr ya Ronaldo.

    Nyuma y'umukino,Ronaldo wari warubiye yagaragaye azunguza umutwe ndetse yirengagiza bagenzi be bakinana bageragezaga kumuturisha.

    Uyu mugabo wahoze akinira Manchester United yakomeye amashyi abafana ba Al-Nassr bari babaherekeje hanyuma yinjira mu rwambariro,akuramo igitambaro cy'ubukapiteni ndetse ahondagura imigeri agacupa k'amazi yahuye nako.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,abafana ba Al-Ittihad bumvikanye baririmba ngo “Messi, Messi, Messi” mu rwego rwo kuyaza Ronaldo bamwereka ko bikundira uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain.

    Uyu yaje kuzamura ukuboko abereka ko ntacyo bimubwiye ndetse hari aho byageze azamura intungu mu kubereka ko barushywa n'ubusa.

    Muri uyu mukino,Ronaldo ntabwo yitwaye neza kuko yateye rimwe mu izamu ndetse n'ikipe ye ntiyigaragaje aho benshi bavuga ko kuva uyu yayigeramo yasubiye inyuma ahanini biturutse ku kudahabwa agaciro k'abasore babiri bari bayifatiye runini nka Aboubakar na Talisca.

    Ronaldo amaze imikino 2 adatsinda igitego ndetse aritezwe bakina na Abha mu gikombe cyitwa King Cup of Champions

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-al-ittihad-bakoze-igikorwa-cyarakaje-cyane-cristiano-ronaldo

  • Nyina wa Chameleone na Weasel yavuze ku gusomana kwabo kwateje impaka #rwanda #RwOT

    Madamu Proscovia Musoke,umubyeyi w'abahanzi bakomeye cyane muri Uganda,Jose Chameleone na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, yashyigikiye aba bahungu be nyuma yo gusomanira umunwa ku wundi ku rubyiniro.

    Madamu Musoke yabwiye Itangazamakuru rya Uganda ko abahungu be barenganyijwe n'abantu ndetse ko uko bibasiwe bikabije cyane.

    Ati “N'abavandimwe.Ntabwo ntekereza ko ari bibi.Ikibazo nuko abantu babibonye mu ishusho ya kinyafurika.Yego turi abanyafurika ariko.”

    Yahise ahagarika ikiganiro kitarangiye kubera ko umuhungu we Pallaso yahise amuca mu ijambo gusa yongeyeho ko ibyabaye bitagakwiye gukomeza kugibwaho impaka.

    Pallaso nawe amerewe nabi nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ari kubyinana na Chameleone mu buryo bumeze nk'ubw'umuhungu n'umukobwa.

    Gusomana kwa Chameleone na Weasel kwabaye mu gitaramo cye kuwa 24 Gashyantare ahitwa Lugogo Cricket Oval i Kampala.

    Ubwo yari ku rubyiniro,Weasel yarahamusanze basomana bahuje iminwa nk'umusore n'inkumi abantu barumirwa.

    Icyakora nyuma y'aho uyu muhanzi w'umunyabigwi yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu,avuga ko yabitewe no kwishima cyane ndetse ko abyicuza cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/nyina-wa-chameleone-na-weasel-yavuze-ku-gusomana-kwabo-kwateje-impaka

  • FARDC yitabaje abahoze mu gisirikare ngo bayifashe kwirukana M23 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugerageza kenshi gutsimbura M23 mu birindiro byayo,Igisirikare cya RDC cyitabaje abahoze mu gisirikare [abademobe] ngo baze kugiha umusada kuko byakomeye.

    FARDC yatsinzwe kenshi, isanzwe ifatanya n'imitwe irimo FDRL, Nyatura, Mai-Mai, PARECO, ACPLS ndetse n'Abacanshuro bo mu mutwe w'Abarusiya uzwi nka Wagner ariko yabonye badahagije ijya gushaka n'abavuye mu gisirikare.

    Minisitiri w'Ingabo wa RDC, Gilbert Kabanda wagiranye ikiganiro n'abahoze mu gisirikare cya FARDC, yavuze ko na bo bakeneweho umusanzu mu rugamba ruhuje FARDC na M23.

    Ubwo yari amaze kuganira n'aba bahoze mu gisirikare, Gilbert Kabanda yagize ati 'Twaganiriye uburyo bafasha igisirikare kwirukana umwanzi.'

    Yakomeje agira ati 'Murabizi ko na hariya muri Ukraine mu rugamba ihanganyemo n'u Burusiya, ntabwo ari abasirikare gusa bari mu rugamba, harimo n'abaturage baje kuyifasha. Natwe twiyambaje abana bacu ngo bagende bafashe igisirikare cyacu kugira ngo birukane umwanzi.'

    Kuva kuwa 08 kugeza uyu munsi,uduce tugeze kuri 6 twibasiwe n'imirwano k'uburyo nta muturage n'umwe ukirangwa muri izo nsisiro zibarizwa mu gace ka Mutanda,muri Teritwari ya Rutshuru.

    Ni imirwano iri kuva mu gace ka Karuba isa n'iyerekeza Kirotshi, aho inyeshyamba za M23 ziramutse zifashe umuhanda byaba bigoye kongera gukora ingendo zerekeza muri Kivu y'amajyepfo uturutse mu mujyi wa Goma.

    Iyi mirwano ikomeje kuba ingorabahizi ishobora gusiga intara ya Kivu y'amajyaruguru yose iri mu maboko y'izi nyeshyamba,dore ko kugeza ubu 70% bamaze kubifata mu biganza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yitabaje-abahoze-mu-gisirikare-ngo-bayifashe-kwirukana-m23

  • Akari ku mutima wa Bushali kuri B Threy ubura… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Bushali yavuze ko atewe ishema n'umuvandimwe we B Threy ugiye gukora ubukwe, amushimira kubw'igitekerezo yabasangije nka Gang.

    Bushali yakomeje avuga ko ari iby'agaciro kubona umuvandimwe basangiye akabisi n'agahiye ateye intambwe ya kigabo, ndetse avuga ko ari nawe utsinze igitego muri Gang yose.

    Yagize ati: 'Ni iby'agaciro ku muniga wange B Threy, ubu turi mu myiteguro kandi byaradushimishije kuva ku munsi wa mbere. Ubu ikigezweho turi guhanagura amakoti, ku buryo umunsi w'ejo ari ibirori.''

     

    B Threy aherutse kubwira inyaRwanda.com ko iki ari icyemezo yafashe, kandi ko nk'umugabo ari iby'agaciro kubana no guha agaciro uwo ukunda.

     

    B Threy ubukwe bwe buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, aho buzaba ari ubukwe buteganyijwe kwitabirwa n'abahanzi ndetse n'abaraperi batandukanye, barimo n'itsinda rye rya KinyaTrap.

     

    Usibye ubu bukwe uyu muhanzi afite igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu kizakurikira ubukwe, aho kizabera kuri Institut Français Kigali, guhera ku i saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, aho azaba anamurika EP ye yise For Life.

     

    Bushali yashyigikiye ndetse ashimira B Threy n’umugore we

    Keza witegura gushyingiranwa na B Threy

    B Threy ari mu myiteguro y’ubukwe

    Ubukwe bwa B Threy na Keza buzaba ejo kuwa 11 Werurwe 2023

    Nyuma y’ubukwe abantu benshi biteguye igitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126900/akari-ku-mutima-wa-bushali-kuri-b-threy-ubura-amasaha-make-ngo-akore-ubukwe-126900.html

  • Umukobwa wa nyakwigendera Perezida Mugabe yasabye gatanya n'umugabo we #rwanda #RwOT

    Bona Nyapudzai Ouma Mugabe, umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yatandukanye n'umugabo we bari bamaranye imyaka icyenda, Simbarashe Mutsahuni Chikore nyuma y'aho urugo rwabo rusenyutse ku buryo budasubirwaho nta cyizere cyo kwiyunga.

    Ku wa kabiri, tariki ya 07 Werurwe, Bona yasabye gatanya mu rukiko rukuru i Harare. Yashakanye na Chikore mu 2014 mu bukwe budasanzwe bwabereye mu rugo rw'umuryango wabo i Harare,mu nkengero za Borrowdale ndetse abakuru b'ibihugu batatu bo mu karere bari mu bashyitsi bakuru.

    Nk'uko impapuro z'urukiko zibivuga, aba bombi batakaje urukundo no kwitanaho biranga abakundana ndetse ngo bararaga ukubiri mu gihe kirenze amezi icyenda.

    Aba bombi bafitanye abana batatu bafite imyaka irindwi, itanu, n'ibiri. Bona arasaba kurera abo bana agira ati: 'Ku bw'inyungu z'abana bato,Umugore arasaba guhabwa uburenganzira bwo kurera abana bose hanyuma Uregwa agahabwa uburenganzira bwo kubabona buri wikendi,guhera ku wa gatandatu saa mbili za mu gitondo kugeza ku cyumweru saa kumi n'imwe,ahantu hemeranijwe. '

    Muri uru rubanza, Bona yagize ati: 'Mu gihe urukiko rutanze icyemezo cy'ubutane, urukiko rugomba gutegeka uregwa kwishyura indezo y'abana y'amafaranga angana na $ 2700 kuri buri mwana buri kwezi,…”

    Bona yavuze ko mu gihe cyo gushyingirwa,ababurana bombi bafatanyije kugura ibintu byinshi yaba ibyimukanwa n'ibitimukanwa. Icyakora, yavuze ko gukemura ibibazo by'umutungo muri uru rubanza bizadindiza itangwa rya gatanya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-nyakwigendera-perezida-mugabe-yasabye-gatanya-n-umugabo-we

  • Rutsiro: Abagore baconga amabuye barasaba gushakirwa isoko #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagore basyaga amabuye ku mugezi wa Bihongora, mu Karere ka Rutsiro bakayahondamo ikaraviye, barasaba inzego zibishinzwe kubashakira isoko ry'aya mabuyebitewe n'uko  babura abaguzi bityo bakicwa n'inzara.

    Iyo ugeze kuri uyu mugezi uhasanga abagore bamena amabuye ariko bakaba bavuga ko babuze abayabagurira, ibintu bavuga ko bibateza ibibazo bitandukanye birimo inzara.

    Umwe ati 'Amezi atatu bazamo rimwe. Dore nk'aya nyahonze amezi atatu, ntarya nta nywa, nkabaho ubutarya ngo ndi mu kazi, nkabaho ubutarya ngo ndi guhonda amabuye. Nabuze akazi nza guhonda amabuye, iyo mbona akandi kazi sinarikuza guhonda amabuye, n'amabuye ntayo ni ukwirirwa dushakisha, ibyo kurya tubihabwa n'abagiraneza bakamfasha akampa nk'agaceri nkanywa agakoma. Ejo nkongera ngasubira mu guhonda amabuye, tubayeho nabi abana bariga ariko biga nabi kubera ubukene.'

    Undi ati 'Iyo nabonye udufaranga mu mabuye nahonze, nyashyira mu ishyirahamwe bampemba nkaguramo intama imfasha kubona ifumbire. Hari ubwo tugira amahirwe tubona imodoka ije ikayatwara, itaza akaguma hano, ariko ntabwo byaduca intege dukomeza gukora kugira ngo tubone amafaranga azadutunga, tukareba ko twanakwiteza imbere.'

    Aba bagore kandi barasaba ko bashakirwa isoko kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.

    Umwe Ati 'Icyo dusaba ni uko badushakira amasoko, tukajya duhonda amabuye nibura imodoka zikaza kuyatwara. Tukareba ko twabasha gutunga imiryango.'

    Nubwo aba baturage bagaragaza ibi bibazo ntibemeranwa n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, kuko avuga ko bafite amasoko.

    Ati 'Ko batabiretse se? Kuki babikora? Urumva ibyo bavuga ari ukuri? Ubundi benshi bakoraga ibijyanaye no gucukura umucanga bategereje ko Akarere kongera kubaha uburenganzira. Icyo nakubwira cyo si inzara ibitera kuko ariya mabuye afite amafaranga.'

    Gahunda yo kumena amabuye kuri aba bagore imaze umwaka n'igice kuko babanje gucukura umucanga mu mugezi wa Bihongora, Akarere ka Rutsiro karabihagarika bimukira mu guconga amabuye, ibintu bavuga ko ariho bakura amaramuko.

    Jean Damascene Nturanyenabo  Nonda 

    The post <strong>Rutsiro: Abagore baconga amabuye barasaba gushakirwa isoko</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/10/rutsiro-abagore-baconga-amabuye-barasaba-gushakirwa-isoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rutsiro-abagore-baconga-amabuye-barasaba-gushakirwa-isoko