Blog

  • TWAGANIRIYE: Hamisa Mobeto yavuze ko akumbuye… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 09 Werurwe 2023 ni bwo Hamisa Hassan Mobeto yasangije abamukurikira ubutumwa bw'ishimwe nyuma y’uko ashyizwe ku rutonde rw'abagore 100 muri Africa n'ikinyamakuru cya Ranks Africa kiri mu bikomeye mu gukurikirana imikorere y'abantu bari mu bisata bitandukanye.

    Hamisa yagize ati: 'Imbaraga z'Imana. Ntewe ishema kuba umwe mu bagore ijana b'ingirakamaro b'abanyafurika. Kuba narashinze Mobeto Style, nakavuze ko ari cyo gitumye ngera kuri ibi, ariko abakiliya banjye n'abafana ni mwe mpamvu nyamukuru, mbarimbo ideni, mpora mbashimira. Nshimiye kandi Ranks Africa yanekerejeho.'

    Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023 mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Hamisa Mobeto yavuze uko ku myaka ye 28, yakira urwego agezeho no kuba ashyirwa ku rutonde rw'abari n'abategarugori bavuga rikijyana muri Afrika.

    Si ibyo gusa ahubwo ari no mu bafite ubutunzi bukomeye dore ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 5 Frw ndetse afite abamukurikira umunsi ku wundi barenga miliyoni 10 ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati: 'Mu kuri kuba abantu babona ibyo ukora ni kimwe, ariko kubona uri mu b'ingirakamaro ni cyo gikomeye kandi kinejeje, bituma urushaho gukora cyane, binyereka kandi ko ibyo ndimo gukora byose n’ibyo nifuza mu mideli birimo bigaragara, mu kuri ndishimye kandi nuzuye ishimwe.'

    Ku nama agira abari bifuza gutera imbere muri Africa yose, yagize ati: 'Aho waba uva hose, abo mubana bose, komeza uharanire kugera ku cyo wiyemeje. Kora cyane usengere intego zawe, ntucike intege. Ingorane zose waba unyuramo, wowe shyira umutima ku byo ukora umunsi umwe, ibyuya wabize n'intego wihaye uzabona ko bitari iby'ubusa bizaguha ibisubizo byiza.'

    Hamisa Mobeto aheruka mu Rwanda mu 2022 aho yari yaje gushyigikira umunyamakuru, umunyamideli unayihanga Bianca muri Bianca Fashion Hub, yatangaje ko akumbuye cyane abanyarwanda kandi yumva bitinze ngo agaruke. Aragira ati: 'Ndabakumbuye cyane sinzi ndumva kwihangana binanira ngo nongere kuhagaruka.'

    Hamisa Mobeto yabonye izuba kuwa 10 Ukuboza 1994, yamamaye cyane mu marushanwa y'ubwiza mu myaka ya za 2011, aho yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Indian Ocean.

    Yitabiriye Miss Tanzania 2011 ndetse na Miss University Africa 2012, hose akagenda aza mu b'imbere. Yahatanye ibihembo bikomeye muri Africa, bimwe akanabyegukana nka Swahili Fashion Week Awards, Black Entertainment, Film, Fashion, Television, Arts na Sports Awards [BEFFTA Awards] kimwe na Tanzania Digital Awards.

    Uretse kandi iby'ubwiza n'ubushabitsi mu mideli, Hamisa Mobeto ni umuhanzi unifashishwa no mashusho y'indirimbo. Umuziki yawinjiyemo mu mwaka wa 2018, ashyira hanze indirimbo yise 'Madam Hero' yanakunzwe ikarebwa na za miliyoni kuri Youtube.

    Aheruka gutangiza Label y'umuziki yitwa Mobeto Music nyuma ya Mobeto Style inzu ikomeye mu mideli. Ni umubyeyi w'abana babiri barimo umukobwa witwa Fantasy Majizzo yabyaranye na Francis Ciza na Deedalayan Abdul Naseeb yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 b’ingirakamaro muri Afurika na Ranksa AfricaYatangaje ko ari agahigo gakomeye kandi bimwereka ko ibyo akora abantu baba babibonaHamisa Mobeto yibukije abakobwa ko intego ufite ari yo y’ingenzi uba ugomba kuyinambahoHamisa ufite umutungo ubarirwa muri Miliyari 5Frw zirenga yatangaje ko uko byaba bimeze kose iyo ukomeje gukora ibyuya ubira igihe kigera ukabona ko utabibira ubusaYatangaje ko akumbuye u Rwanda ndetse yifuza kongera kurugeramoMu mwaka wa 2022 yitabiriye ibirori bya Bianca Fashion Hub ku nshuro yabyo ya KabiriRanks Africa ni yo yashyize Hamisa Mobeto mu bagore 100 b’Abanyafurika b’Ingirakamaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126907/twaganiriye-hamisa-mobeto-yavuze-ko-akumbuye-u-rwanda-agaruka-ku-gahigo-yaciye-muri-africa-126907.html

  • Urugo ni ishuri! Sarah Sanyu yavuye imuzi iby… – #rwanda #RwOT

    Uwo ni Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, uheruka gutangira  umuziki nk'umuhanzi ku giti cye.

    Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane ndetse yiharira igikundiro mu buryo bukomeye. Uwera Sarah yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye.

    N'ubwo asigaye aririmba ukwe ntabwo bituma adakomeza kubarizwa muri korali yamureze cyane ko iyo muganira akubwira ko adateze kuyivamo.

    Kuri ubu mu rugendo rwe rw'umuziki amaze imyaka imyaka itatu amaze gukoramo indirimbo enye. Izi zirimo iyo yatangiriyeho yise 'Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Mwana w'umuntu' ndetse na 'Umunsi Mushya' aheruka gushyira hanze.

    InyaRwanda yaganirije uyu mugore w'abana babiri yabyaranye na Kayumba Aimé, barushinze mu 2018 avuga byinshi ku muziki we; ubuzima bwe bwite n'ibindi.

    Sarah Sanyu Uweru ni umwe mu bahanzikazi bafite ijwi rihebuje 

    Ikiganiro kirambuye twagiranye

    INYARWANDA: Uyu munsi turakwakiriye mu kiganiro utuzaniye iki ?

    Sarah Sanyu: Ni indirimbo nise 'Umunsi Mushya'. Ni indirimbo nahimbye nshaka gutanga ubutumwa bwerekeye gushima Imana. Iyo ubyutse bigakunda uwo munsi wongerewe ntabwo uba ugomba kuwupfusha ubusa. Ni umunsi ugomba kumva ko ugomba guhinduka, ugasaba n'Imana ngo uwo munsi ntiwire nta somo ukuyemo.

    Hari aho iyi ndirimbo ihuriye n'ubuzima bwawe bwite cyangwa byaje bya gihanzi urabyandika ?

    Birumvikana nanjye mba mfite amashimwe nk'umuntu hari byinshi Imana iba yarankoreye ariko twarebeye muri rusange. Nk'urugero mu 2020-2021 twari turi mu bihe bikomeye bya COVID-19, tuzi imiryango n'inshuti zagiye ukibaza uti njye ndinde kuki ntagiye ? nta kindi ni uko Imana igufiteho umugambi.

    Indirimbo yakiriwe ite ?

    Abantu baranyandikira bakambwira ko ari indirimbo yaje ikenewe ku muntu wese wumva akwiriye guha agaciro amahirwe Imana yamuhaye ku buzima bwe. Mbona abantu barayishimiye kandi ndanabashimira ko bakomeje kuyumva no kunshyigikira.

    Indirimbo yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music, niwe uri kumfasha muri iyi minsi. Ni nawe wayanditse.

    Hari abatekereje ko winjiye muri Kina Music?

    Naramwitabaje aramfasha nta kindi.

    Hari indi mishinga mufitanye ?

    Kugeza ubu uhari ni 'Umunsi mushya'. Imana nimfasha nkamugiriraho umugisha n'ibindi bizakunda.

    Uretse ino ndirimbo hari izindi ndirimbo ufite muri studio?

    Kuririmba ndabikunda, ntabwo nzacika intege[…] indirimbo izajya iza Imana imfashe nkore n'indi kugeza umuhamagaro mfite urangiye.

    Twitege album ryari ?

    Yego igihe nikigera nzabamenyesha.

    Ugendera kuki iyo wandika indirimbo ugendera kuki ?

    Akenshi sinzi kwandika ahubwo baranyandikira, njye nkafata mu mutwe. Abandika ibitekerezo bibavamo cyangwa nkababwira ibitekerezo bagaheraho. Cyangwa, bakareba ibifite akamaro. Sinavuga ngo igitekerezo kiva aha ahubwo ngira amahirwe y'uko uwayihimbye ahuza n'amarangamutima nari mfite[…] haba hari uguhuza n'Imana.

    Abamfasha bo baba bafite indi mpano idasanzwe ahubwo nsanga ibyo nifuzaga gutangaho ibitekerezo nabo biba aribyo bibarimo. Narabigerageje guhimba numva byaranze.

    Ubona umuziki w'ab'igitsinagore uhagaze ute ?

    Mbona muri iyi myaka hari impinduka zidasanzwe mu muziki uhimbaza Imana ndetse n'usanzwe. Bituruka ku cyizere twahawe n'ubuyobozi na sosiyete nyarwanda, iyo wagiriwe icyizere werekana ko hari icyo washobora[…] natwe twibonye mu muziki kandi duhagaze neza.

    Mu ndirimbo umaze gushyira hanze ni iyihe yagukoze ku mutima?

    Buri ndirimbo ifite umwihariko kuri njye. Buri ndirimbo iza bitewe n'ibihe ndimo. Ntabwo navuga ngo iyi ndirimbo ndayikunda kurusha indi kugeza ubu iyi ndiho ni ‘Umunshya  Mushya'.

    Iya mbere nahereyeho yitwa 'Mwana wanjye' nari ndi mu bihe byo kwibaruka umwana wanjye wa mbere ntacyo ndusha abatagirirwa ayo mahirwe ariko nabo nizeye ko bazayagira hari n'izakurikiyeho, buri ndirimbo ifite ubutumwa n'isomo isigira ubuzima bwanjye.

    Ni iyihe ndirimbo yawe abantu bisanzemo cyane kurusha indi?

    Iya mbere ni 'Mwana wanjye' ababyeyi barayishimiye. Ababyeyi bose bayisanzemo, hari nabayikorera amashusho babyaye, umubyeyi abwira umwana we. Hari n'iyi rero 'Umunsi mushya' hari abambwira bati niryo sengesho ryacu rya mu gitondo na nimugoroba.

    Biba bivuze iki kuri wowe?

    Iyo ukoze ikintu ntubone abantu babivuzeho bituma ucika intege. Bimpa imbaraga zo gukomeza gukora kandi ntari kuvunikira ubusa.

    Uvuye ku isi bikaba ngombwa ko uyigarukaho wumva wagaruka mu buhe buryo ?

    Nakwifuza kuba umuntu udasanzwe[…] Akenshi iyo umuntu apfuye ntabwo uzi uburyo agiye. Abantu bararira ariko ntabwo baba bazi umubano wari ufitanye n'Imana.

    Ngize ibyago nkagenda ntiyejeje, naragiye ntitunganyije nakwifuza kugaruka ndi undi muntu mushya.

    Uhuye n'Imana wayibaza iki ?

    [Aseka cyane] Imana ko tuzayibaza byinshi! Gusa na none ijambo ry'Imana rivuga ko nitugera mu ijuru byose bitazibukwa ukundi, gusa kubera ko ubimbajije nayibaza impamvu abantu bakomeje kubabara no kubaho mu buzima butari bwiza.

    Ariko ndibutse naba ngiye kubaza ikibazo mfitiye igisubizo. Nta bibazo nayibaza kuko turi mu isi y'ibyaha. Imana yaratubwiye ngo nta byiza tuzabona ku isi ahubwo tuzabona ibyiza tugeze mu ijuru. Ngomba kubaho ku isi numva ko itagomba kunezeza, tuzababara kugeza igihe byose bizarangirira Imana nayibwira ikanyijyanira mu ijuru.

    Ni iki wabaza Satani ?

    Namubaza impamvu ari kuduteza ibi byose ariko nawe niko kazi ke.

    Ni iki kigutera ubwoba ?

    Ni iherezo ryanjye!

    Ni iki utakazaho amafaranga kurusha ibindi ?

    Sinavuga ngo ni iki kuko ibyo ngura byose mba  mbikeneye.

    Ni ryari wishimye cyane ?

    Ni igihe nabyaraga umwana wanjye w'imfura ndetse n'uwa kabiri kuko byari inzozi zanjye.

    Hari uwo ubona agaragaza ibimenyetso byo gukunda umuziki ?

    Umukuru njya mbona ko hari ibyo akunda bijyanye n'umuziki cyane gucuranga.

    Ni ryari wababaye mu buzima ?

    Ni ibihe byinshi, ariko icyo gihe ni igihe naburaga umubyeyi wanjye nakundaga.

    Mu myaka itanu umaze ushinze urugo, ni iki wabwira umuntu cyamutera nawe imbaraga zo kurushinga ?

    Urugo ni ishuri. Icya mbere ukura mu mutwe kubera ko uba uhawe inshingano zo kuba umubyeyi ugiriwe umugisha ukabyara, bituma wagura umuryango… ikindi bituma umenya ibibera mu muryango rutwigisha.

    Sarah avuga ko yishimira Kayumba kuko ari umugabo yamuhaye bagahuza

    Imfu ziri kuba hagati y'abashakanye bicana, gatanya zabaye nyinshi ubona biterwa n'iki ?

    Icya mbere mbona akenshi abantu bashakana batamenyanye, bari gushakana bakurikiye imitungo naho icya gatatu bashakana batizeranye.

    Nabisobanura gato. Iwo wamenyanye n'umuntu nibura 80% uba uzi imiterere ye, yaba ari myiza ugashima Imana yaba ari mibi ukamenya uko uzayihanganira. Abantu ni ukutizerana, aha niho hava gufuha.

    Ikindi ni ugukurikira imitungo. Ninshaka umuntu mukurikiyeho imitungo ni hahandi uzasanga mu gihe azaba atampaye uburenganzira bwo kubyinjiramo hazaho kutumvikana cyangwa nibishira. Ikindi ni ukutavugana bikwiye.

    Ibi byakemurwa n'iki ?

    Ni ugusenga no kubiha umwanya.

    Uteganya kubyara abana bangahe ?

    Ubu mfite babiri. Abana ndabakunda ubwo Imana abo izampa bazaba ari abo.

    Wamaze igihe kingana gute uziranye na Kayumba Aimé mbere y'uko mukundana ?

    Twamaze umwaka tumenyana, turakundana nyuma dupanga gahunda z'urugo!

    Wamukundiye iki ?

    Nabanje gushimira Imana. Namukundiye ko afite ubupfura n'ubumuntu muri we kandi ibyo bikubiyemo ibintu byinshi ntabwo nabivuga ngo mnbirangize.

    Ni iki yagukundishije ?

    Nasanze byinshi tubihuje. Ikindi yatumye mbona ko urugo ari rwiza.

    Gira icyo ubwira abakunzi bawe dusoza ?

    Sinzabatenguha, ikindi nkomeje kubashimira ko bangaragariza urukundo nokunshyigikira. Nabasaba gukomeza kunshigikira bagashyigikira n'abandi bahanzi. Bakareba ibihangano byanjye. Ndabizeza ko ntateze guhagarara. Ndabakunda nta buryarya!

    Sarah Sanyu yashyize hanze indirimbo nshya 

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA SANYU


    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SARAH SANYU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126917/urugo-ni-ishuri-sarah-sanyu-yavuye-imuzi-ibyubuzima-bwe-kwinjira-muri-kina-music-nibindi-v-126917.html

  • Hamenyekanye rutahizamu Real Madrid ishobora gusimbuza Mbappe nadakora ibyo yamusabye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ngo yamaze gufata umwanzuro wo kureka burundu Kylian Mbappe igatangira gushaka Erling Haaland uhagaze neza muri Man City.

    Iki kigugu muri La Liga cyagerageje gusinyisha Mbappe mu mwaka ushize ariko uyu mukinnyi ntiyagikundira kubera akayabo PSG yamuhaye.

    Madrid yari yaramaze kwizera ko uyu Mufaransa azayerekezamo mu mwaka ushize ariko we yihitiyemo kongera amasezerano y'imyaka ibiri i Paris.

    Icyakora ngo Real Madrid iracyanyotewe no gusinyisha uyu musore w'imyaka 24 ariko ngo iramusaba ko yotsa igitutu PSG ikamurekura ku ngufu nkuko bitangazwa na Marca.

    Amakuru aravuga ko Mbappe adashaka gusinya umwaka wa 3 washyizwe mu masezerano ye bisobanura ko ashaka kuzayivamo mu mwaka w'imikino utaha ku buntu.

    Ibyo ngo bishobora gutuma PSG igira ubushake bwo kumugurisha muri iyi mpeshyi itaha aho kugendera ubuntu.

    Madrid iracyashaka gusinyisha Mbappe kugira ngo asimbure mwene wabo Karim Benzema usigaye agira imvune nyinshi agatererana iyi kipe y'igihangange ku isi.

    Igihe Mbappe yaba yanze guhatiriza ngo ave muri PSG,Real Madrid yiteguye kugura kizigenza wa Man City,Haaland aho bivugwa ko mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko ikipe yamushaka yakwishyura miliyoni 177 z'amapawundi mu mpeshyi ya 2024.

    Haaland yageze muri City mu mpeshyi ishize ariko ibitego akomeje kubimarira mu izamu aho amaze gutsinda 33 mu mikino 32 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-rutahizamu-real-madrid-ishobora-gusimbuza-mbappe-nadakora-ibyo

  • Umukinnyi yashimiye umutoza wanze kumukinisha bikamuviramo inyungu ikomeye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi witwa Sergio Oliveira yashimiye uwari umutoza we Julen Lopetegui wamwicaje igihe kinini ku ntebe y'abasimbura ubwo bakoranaga mu ikipe ya FC Porto.

    Uyu mukinnyi wo hagati yavuze ko nubwo yicajwe n'uyu munya Espagne,byamuviriyemo inyungu ikomeye kuko byamufashije kujya gutereta uwaje kumubera umugore.

    Oliveira yashyingiranwe na Christiana Pereira muri 2019 nyuma yo guhura mbere y'aho, yakuwe mu ikipe yagombaga gukina.

    Uyu mugabo w'imyaka 30 yakoreshejwe inshuro eshatu gusa na Lopetegui ubwo yatozaga Porto.

    Uyu yavuze ko amushimira cyane ndetse yiyemeje kumugira umwambarira mu bukwe bwe.

    Ubwo yari Instagram asubiza ibibazo by'abafana, Oliveira yagize ati: “Nahuriye n'umugore wanjye kuri Estadio do Dragao.

    Ndashimira Lopetegui wahoraga anshira ku ntebe.Ikintu cyiza cyane.

    'Nari ngiye kumutumira ngo aze kumbera parrain mu bukwe bwanjye.

    Uyu mukinnyi ubu akina muri Turkia mu ikipe ya Galatasaray.

    Lopetegui yavuye muri Porto muri 2016 nyuma y'umwaka n'igice ayitoza.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yashimiye-umutoza-wanze-kumukinisha-bikamuviramo-inyungu-ikomeye

  • The Choice Awards 2022: Incamake ku bahataniy… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro harimo ibyiciro 13, bihatanyemo abantu babarizwa mu nguni zose z'imyidagaduro. Muri aba harimo abakora filime, abaririmbyi n'abandi. Uyu munsi InyaRwanda ikaba yahisemo kubaha incamake kuri batanu, bazatoranywamo umuhanzikazi wahize abandi.

    Muri iki cyiciro hahatanyemo Bwiza, Alyn Sano, Ariel Wayz, Butera Knowless na Marina.

    Gutora muri The Choice Awards byatangiye ku wa 4 Werurwe 2023, bikazasozwa ku wa 25 Werurwe 2023. Ibihembo biteganyijwe ko bizatangwa tariki 26 Werurwe 2023, muri Park Inn Hotel by Radisson mu mujyi wa Kigali.

    Amatora ari kubera kuri events.noneho.com kuri inyaRwanda.com. Ubu ushaka guha umwe mu bahatanye amahirwe, wakanda hano

    Bwiza

    Ubusanzwe yitwa Bwiza Emerance, abarizwa muri KIKAC Music, label ifasha abahanzi.

    'Bwiza' yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music, mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.

    Uyu mukobwa w'imyaka 22 asanzwe yiga ibijyanye n'Ubukerarugendo, muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label, ku wa 17 Nzeri 2021.

    Amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Ready, Exchange, Painkiller aheruka gushyira hanze n'izindi.

    Bwiza uri mu bahanzikazi bazamukanye ingoga ari mu bahataniye igihembo

    REBA PAINKILLER, INDIRIMBO BWIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE

    Alyn Sano

    Ubusanzwe yitwa Shengero Aline Sano. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe muri iki gihe, ndetse bari kwitwara neza.

    Alyn sano yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018, mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Naremewe Wowe' n'izindi.

    Avuka ari uwa gatatu mu muryango w'abana batanu. Ahuza amateka n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi, barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

    Uyu muhanzikazi nawe ari mu bahataniye igihembo muri uyu mwaka, cy'umuhanzikazi mwiza muri The Choice Awards.  

    Alyn Sano nawe ahataniye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza 

    REBA INDIRIMBO AHERUKA GUSHYIRA HANZE

    Ariel Wayz

    Uyu mukobwa ni umwe mu bahagaze neza mu muziki.

    Ubusanzwer yitwa Uwayezu Ariel, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2018.

    Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars, ndetse n'umwongerezakazi Ella Mai Howell.

    Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, muri Afurika y'Epfo. 

    Ariel Wayz ni umwe mu bahatanye 

    REBA INDIRIMBO UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE

     

    Marina

    Ni umwe mu bahanzi b'abanyempano itangaje, mu muziki nyarwanda. Ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba.

    Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2017, icyo gihe yamenyekanye  mu bihangano bitandukanye birimo nka 'Byarara bibaye', 'Bikakubera', 'Karibu', 'Log out', 'Tubisubiremo', 'It's Love' yakoranye na Uncle Austin na 'Love You' n'izindi.

     

    Marina ahataniye iki gihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka, muri The Choice Awards 2023

    UBU AHERUKA GUSHYIRA HANZE INDIRIMBO YISE 'OK'' YAHURIYEMO NA LI JOHN

    Butera Knowless

    Ingabire Jeanne Butera [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Niwe wenyine mu b'igitsinagore ufite ibigwi byo kuba abitse igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, yatwaye ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu.

    Uretse ibyo, niwe wenyine mu bagore bo mu kiragano cye ufite album nyinshi. Amaze kubaka ibigwi bikomeye, ku buryo hari benshi abera urugero mu muziki.

    Butera Knowless ni umwe mu bamaze kungukirwa bikomeye n'umuziki, kuko yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami ry'ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, n'ibindi bikorwa byinshi atifuza gushyira mu itangazamakuru.

    Butera Knowless ari mu bahanzikazi bahatanye 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126899/the-choice-awards-2022-incamake-ku-bahataniye-igihembo-cyumuhanzikazi-wumwaka-126899.html

  • Kamonyi-Runda: Ubugizi bwa nabi bw'amabandi bukomeje guhangayikisha rubanda #rwanda #RwOT

    Nta munsi w'ubusa, nta masaha acaho mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Runda hatumvikanya Abaturage bataka ko bahohotewe n'Amabandi cyangwa se Abajura uko babivuga. Barabatega mu nzira, bakabatera mu ngo bitwaje intwaro 'Gakondo', bakabambura, ugize amahirwe bakamusiga ahumeka kuko hari abo batema haba ku manywa ndetse na n'Ijoro. Abaturage bakomeje gutabaza no gutakambira inzego zitandukanye by'umwihariko iz'umutekano ngo zigire icyo zikora cyangwa se nabo batangire kwirwanaho.

    Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe, abantu babiri( abo twabashije kumenya) bamaze kugwa muri ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bukorwa, haba ku manywa ndetse na n'ijoro. Abamaze gutemwa bo ni benshi kuko nta munsi w'ubusa bwakwira cyangwa ngo bucye hatumvikanye ugutaka kw'Abaturage bahohotewe n'aya mabandi.

    Mukanya gashize, ahagana ku I saa kumi mu kagari ka Ruyenzi, umwe muri aba bajura cyangwa amabandi bamuvudukanye, mu guhunga agenda asimbuka ibipangu n'ibyo yari amaze kwiba, arenga imihanda ibiri abari bamukurikiye hasigaye umwe wagendaga avuza induru, bigera aho nawe atakibashije arahagarara.

    Kuko uwavudukanaga uyu mujura yari yavugije induru abari ku muhanda uri hafi n'Akagari ka Ruyenzi babonye uyu mujura asimbuka igipangu ahagana kuri Kaburimbo, yikubita mu muhanda n'intwaro ye, bamwe bahunze uwabashije kumufata ni umugabo/sore w'ibigango baragundagurana kuko yari afite icyuma yagwanye nacyo. Inzego zahageze zasabye ko uyu mujura ajyanwa kwa muganga kandi akomerekeye mu gusimbuka ingo z'abaturage, bati' Ubonye iyo nibura tumwihanira tukavuza uwo twakosoye'. Gusa bakomeje guhiga ko aho bucyera baraza kwirwanaho.

    Ahagana ku I saa tanu bwo, muri Gihara hari umuturage yatemwe mu mutwe arakomereka. Ibikorwa by'aba bajura bimaze kuba byinshi mu baturage kandi baravuga ko nta gisubizo babona, ari naho bahera batakambira inzego by'umwihariko iz'umutekano zirimo Igisirikare na Polisi.

    Bamwe mu banyerondo baganiriye n'intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo, bavuga ko guhangana n'aba bajura bitwaje intaro gakondo bibakomerera kuko usanga bo igikomeye bafite ari inkoni, mu gihe abajura bitwaje imihoro n'ibyuma n'ibindi.

    Umwe mu bo umunyamakuru yasanze ku muhanda utamenya uruhande wamubarizamo, yavuze ko uru rugomo no kwiba bigoye gucika kuko abafashwe n'ubundi ntawe ufungwa igihe, ko rero ugiye asiga bagenzi be bakora( biba) abafashwe nabo bakagera aho mugenzi wabo afungiye we basanga ataha cyangwa se yararekuwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki kibazo cy'ubujura no kwibasira abaturage bagakorerwa urugomo, yavuze ko ubuyobozi buticaye ubusa, ko kandi hari inzego za Polisi n'Abasirikare mu gufasha ko iki kibazo gikemuka. Asaba abaturage kuba maso, kumva ko nabo umutekano ubareba, bagatanga amakuru neza kandi ku gihe.

    Ati' Turimo kugerageza kugira ngo turebe ko twakongeramo imbaraga cyane! Buriya ni irondo rikwiye gukazwa cyane kugira ngo turebe ko ikibazo cyarangira rwose. Dufite n'Abashinzwe umutekano, abasirikare baba barimo. Ariko turimo guhangana nacyo kugira ngo ikibazo kirangire rwose, kandi kirarangira'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, akomeza asaba abaturage ko bakwiye kumva ko ikijyanye n'umutekano kireba buri wese, ko atari ibireba gusa Abanyerondo, Abasirikare n'Abapolisi. Abasaba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego bireba zitabarire igihe, ariko kandi buri wese akita ku ruhare rwe rurimo gutanga Amafaranga y'irondo.

    Inkuru bisa: Kamonyi-Runda: Baratabaza inzego z'umutekano ku bw'amabandi yitwaje intwaro gakondo abugarije

    Abamaze guhura n'insanganya muri ubu bugizi bwa nabi, bavuga ko kenshi aba bajura bagenda ari itsinda, bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n'ibyuma bitandukanye, hakaba n'igihe ngo bamwe usanga bari n'imbwa. Urugo bateye mu ijoro ryashize, umugore nyira rwo yabwiye umunyamakuru ko abaje bari kumwe n'umukobwa/Gore, ariko amahirwe abana bababonye bamaze kwinjira baratabaza, bahita biruka n'uwo w'igitsina gore bari kumwe. Ibintu bidasanzwe kumva igitsina gore mu bufatanye bw'ubujura buteye butyo. Abaturage barasaba gutabarwa byatinda bakirwanaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/10/kamonyi-runda-ubugizi-bwa-nabi-bwamabandi-bukomeje-guhangayikisha-rubanda/

  • Hatangajwe izamuka ritangaje ry'ibiciro mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 67,7% mu cyaro, mu gihe mu mijyi byiyongereye kuri 42,4% ugeraranyije n'ukwezi kwa Gashyantare (02) kwa 2022 na Gashyantare y'uyu mwaka wa 2023.

    Bikubiye mu mibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR/ National Institute of Statistics of Rwanda) kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023.

    Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye atari byo byazamutse gusa, kuko n'ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'iby'itabi byiyongereyeho 23,2% mu mujyi wa Kigali.

    Naho mu bice by'icyaro, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'iby'itabi ho byiyongereyeho 20,6% mu gihe ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye ari uriya mubare uri hejuru wa 67,7%.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kandi kigaragaza ko no muri aya mezi ya mbere y'umwaka wa 2023, ibiciro bikomeje kuzamuka kuko muri Mutarama byari byarazamutse kuri 37%, muri Gashyantare bikagera kuri 38,8%, ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe izamuka ryabyo ryiyongereyeho 1,1% mu mijyi mu gihe mu bice by'icyaro ho habayeho izamuka rya 3,2%.

    Ibiciro by'ingufu na byo byarazamutse kuko ugereranyije na Gashyantare 2022 na Gashyantare 2023, byazamutseho 14,4% naho ibiciro by'ubwikorezi byo bikaba byarazamutseho 12,1%.

    Ni izamuka ritabayeho mbere mu mateka y'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw'abantu.

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano iherutse kuba, Guverinoma y'u Rwanda yagarutse ku bibazo byabayeho byatumye ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka, birimo ibura ry'imvura yatumye umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ugabanuka ndetse no kuba igiciro cy'ubuhinzi n'icy'inyongeramusaruro cyarazamutse.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagarukaga kuri ibi bibazo, yaboneyeho no gutanga ihumure ku baturarwanda ko uko ibintu byifashe ubu, hari icyizere ko ibiciro bigiye kumanuka.

    Yagize ati 'Icyizere nabaha ni uko nk'umusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cy'ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k'umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n'ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w'ibigori wikububye kabiri, uw'ibirayi wikuba kabiri, uw'ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n'igice cyo mu burasirazuba.

    Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy'ibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero n'ibindi nk'ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.'

    Dr Ngirente kandi yaboneyeho kwibutsa ko Leta yagiye itanga inyunganizi ku byashobora gutumwa ibiciro bitumbagira ku kigero gikabije nko mu biciro by'ibikomoka kuri peteroli, ku buryo iyo itabikora byari kuzamuka birenze uko byazamutse ubu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hatangajwe-izamuka-ry-ibiciro-mu-rwanda

  • Rutsiro: Impungenge ku ishuri rya GS Bushaka rigiye gusenywa n'umuvu w'amazi – #rwanda #RwOT

    Buri uko imvura iguye itengura umukingo wubatseho ibyumba bitatu by'amashuri, ibintu bitera ubwoba abanyeshuri bahiga, abarezi bahakorera n'ababyeyi bafite abana bahiga by'umwihariko ababyeyi bahaturiye.

    Umuyobozi wa GS Bushaka Ngirinshuti Theogene yabwiye IGIHE ko babuza abana gukinira hejuru y'uwo mu kingo kuko bitewe n'amazi aba yaragiye yinjira mu butaka bwaho, ushobora gutenguka isaha iyo ariyo yose ukaba wateza impanuka.

    Ati 'Bigaragara y'uko hatagize igikorwa aya mashuri yaba aducitse tukabura aho twigishiriza abana'.

    Ishimwe Pascaline wiga kuri iri shuri avuga ko uyu mukingo utenguka, ubatera ubwoba ko ushobora kuzatenguka bawicayeho umwana akaba yahanuka cyangwa akahapfira.

    Ati 'Nta mwanya munini usigaye hagati y'umukingo n'umusingi [fondasiyo] w'ishuri. Icyo dusaba abayobozi ni uko bahubaka ntihakomeza gutenguka'.

    Uwimana Celestin ufite abana babiri biga kuri iri shuri asanga aha hantu hakwiye gukorwa mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ko hari umwana wahatakariza ubuzima.

    Ati 'Buri uko imvura iguye haratenguka, hamaze no gucukuka cyane, umwana aguyemo yapfa kandi uretse n'umwana n'umuntu mukuru wahanyura yanyoye agacupa akahagwa yahasiga ubuzima'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Havugimana Etienne yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'iri shuri rigiye gusenywa n'umuvu bakizi ndetse ko bafite gahunda yo kuhubaka urukuta bitarenze ukwezi kumwe.

    Ati 'Twifuza kubishyira mu byihutirwa, hari inguni y'ishuri neza neza yasatiriwe n'umuhanda kandi bigaragaza ko hagenda harushaho kwangirika, turi gushakisha uko twahubaka urukuta rufata ubutaka. Hari amafaranga duteganya ko azaturuka muri MINEDUC n'ejo twari twasabye ko bahakorera inyingo, hatagize igihinduka kiriya kibazo mu kwezi kumwe twaba tugikemuye'.

    Ishuri rya GS Bushaka rigaho abanyeshuri 1371 barimo abiga mu mashuri y'incuke, abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye. Iri shuri ni irya kabiri mu gutsindisha abana benshi mu karere ka Rutsiro.

    Umuvu w’amazi amanuka mu muhanda washyize iri shuri mu manegeka

    Ikibuga abana biga kuri GS Bushaka bakiniramo nacyo gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

    Iri shuri ni irya kabiri mu gutsindisha abana benshi mu karere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-impungenge-ku-ishuri-rya-gs-bushaka-rigiye-gusenywa-n-umuvu-w-amazi

  • Rubavu: Batatu barimo n'umugore baguwe gitumo bamaze kubaga inka y'umuturage bibye – #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko inka yibwe ikanabagwa ari iy'uwitwa Gaseruka Jean ndetse abatawe muri yombi bafashwe nyuma y'uko hatanzwe amakuru inzego zibishinzwe zitangira kuyishakisha.

    Bivugwa ko aba bantu batawe muri yombi bafatanywe ibintu byinshi mu ngo zabo bituma bakekwa ko aribo bibye iyo nka bakajya kuyibaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yemereye IGIHE iby'aya makuru ariko avuga ko hari abandi bantu barimo gushakishwa ndetse iperereza rikomeje.

    Yagize ati 'Yego nibyo biri mu iperereza byabaye ejo ariko ntabwo turi kugira ngo bikomeze byamamare kuko hari abantu babuzemo turimo gushakisha buriya ntidushaka kubivugaho byinshi.'

    Yakomeje avuga ko aba bantu batawe muri yombi atari bo bibye iyo nka bakajya kuyihaga ahubwo bafashwe mu buryo bwo kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bujura.

    Aba bantu bakekwa uko ari batatu kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe abo bandi bagishakishwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-barimo-n-umugore-baguwe-gitumo-bamaze-kubaga-inka-y-umuturage

  • Gicumbi: Abakobwa 566 bashatse abagabo bataruzuza imyaka 19 – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu Meya Nzabonimpa asanga byarenyegejwe no kuba hakiri umuco wo kunga abana basambanyijwe bagaterwa inda n'ababateye inda, aho kugana inzego z'ubutabera ngo zibarenganure.

    Indi mpamvu kandi ni umuco mubi wa bamwe mu babyeyi batumva ko ari ikizira gushyingira umwana akiri muto.

    Byatangajwe kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, aho ku rwego rw'akarere ka Gicumbi wizihirijwe mu murenge wa Ruvune.

    Meya Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko umuco mubi wo kunga imiryango ifite abana batewe inda n'abakoze icyaha, ari kimwe mu bikomeje gutuma abasambanya abana batabicikaho.

    Ati 'Abana 566 bo mu karere ka Gicumbi bari hagati y'imyaka 14 na 19 barashatse, gusa ababyeyi bafite umuco wo kunga abana bagashyingirwa bakiri bato, bakabashyingira abagabo babateye inda bagomba gukumirwa, kuko atari byo, Umwana utaragira umubiri wo kwihaza cyangwa ngo umubiri wiyubake akongera agashyiramo undi mwana, ntabwo aribyo'.

    Yavuze ko iyo mikorere ishobora kugira ingaruka z'igihe kirekire ku buzima bw'umwana n'uwo atwite, kumutesha ishuri, ubukene mu miryango n'ibindi.

    Kuri uyu wa Gatatu muri Gicumbi hasezeranyijwe imiryango igera kuri 688 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n'amategeko

    Abaturage basabwe kugaragaza imiryango igira uruhare mu gushyingira abana bakiri bato, ikabihanirwa

    Meya Nzabonimpa yasabye abaturage gushyira imbaraga mu guhangana n’abasambanya abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abakobwa-566-bashatse-abagabo-bataruzuza-imyaka-19